Blog

  • Rulindo: Imvura ivanze n’umuyaga yangije imyaka n’inzu zisaga 127 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu y
    Inzu y’uwitwa Hungurimana yagurutse igisenge asigara adafite aho akinga umusaya

    Iyo mvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibisenge by’inzu zisaga 127, yangiza inyubako ebyiri z’Ikigo nderabuzima cya Rwahi harimo ahakoreraga ishami rya mituweli n’ububiko bw’icyo kigo nderabuzima, yangiza amapoto atandatu y’amashanyarazi, imyaka yiganjemo urutoki n’indi inyuranye, mu Tugari twa Rubona, Kijabagwe, Rutonde na Muvumo mu Murenge wa Shyorongi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangaje ko bikimara kuba, bihutiye kugera aho byabereye, bafatanya n’abaturage gukiza ibintu bimwe na bimwe.

    Uyu muyaga ngo wari ufite ingufu zateruraga ibisenge zikabijugunya muri metero zirenga 30 uvuye aho byari biri
    Uyu muyaga ngo wari ufite ingufu zateruraga ibisenge zikabijugunya muri metero zirenga 30 uvuye aho byari biri

    Yagize ati: “Kari akavura gake ariko karimo umuyaga mwinshi cyane. Wari umuyaga ufite ubukana, kuko n’abaturage twagerageje kuvugana na bo, batubwiye ko, ari ibintu bitari bisanzwe kuva bahatura. Byonyine no kuba ayo mapoto yari ashinze mu butaka, cyangwa se n’inyubako z’ikigo nderabuzima ubona ko zari zikomeye n’isakaro bigaragara ko ryari riziritse mu buryo bukomeye, ariko umuyaga ukarenga ukabigurukana; mu by’ukuri, byagaragaraga ko ufite imbaraga nyinshi”.

    Uyu muyobozi yakomeje ati: “Turihanganisha abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibi biza, ariko kandi tubibutsa kuzirika amazu yabo muri iki gihe cy’imvura, kugira ngo tugabanye ibyago byo kuba yateza ingaruka”.

    Ibi biza ntawe byahitanye, ariko byakomerekeje abarimo umugabo w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Kijabagwe n’undi mwana w’imyaka 7 wo muri ako Kagari, ndetse n’umwana w’imyaka 14 wo mu Kagari ka Rubona; bakaba bahise bajyanwa mu mavuriro atandukanye ngo bitabweho n’abaganga.

    Abayobozi bihutiye kugera ahabereye ibi biza ngo bamenye ibyangiritse
    Abayobozi bihutiye kugera ahabereye ibi biza ngo bamenye ibyangiritse

    Amazu yasambutse ibisenge bikavaho, harimo 63 yo mu Kagari ka Rutonde, 22 yo mu Kagari ka Rubona na 41 yo mu Kagari ka Kijabagwe. Ni mu gihe ubuso n’imyaka yangirikiye mu mirima y’abaturage byo byari bikibarurwa ngo hamenyekane agaciro kabyo. Abaturage bangirijwe ibyabo, barimo ababaye bacumbikiwe mu baturanyi babo.

    Hamwe na hamwe amapoto yaguye abaturage basigara mu icuraburindi
    Hamwe na hamwe amapoto yaguye abaturage basigara mu icuraburindi


    source : https://ift.tt/2YI4vYv

  • Igitekerezo: Nta kuntu abantu bakwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hatagaragajwe nomero za telefone? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi nomero za telefone ni kimwe mu biranga umuntu, abantu benshi badakunda guha uwo biboneye, batabanje kumwizera ndetse no gusobanukirwa impamvu akeneye izo nomero. Hanyuma nyiri kuzitanga yakumva abyemeye akayimuha. Ndetse mu bantu b’abasirimu nta muntu utanga nomero z’undi muntu atabiherewe uburenganzira na nyirazo. Ibi bigaragaza ko ari ikintu gikomeye. Ariko kubera ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga kimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19, byatumye n’umuntu utari ngombwa ko abona nomero z’umuntu runaka, azibona mu buryo bworoshye.

    Iyi kandi yaje ari ingamba nk’izindi zose zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bivuze ko ubirenzeho ahanwa nk’undi wishe irindi bwiriza ryo kwirinda Covid-19 . N’ubwo abantu benshi bemera ko kwirinda Covid-19 ari ngombwa ariko banagaragaza ko hari aho bikemura ikibazo kimwe cyo kwirinda ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko bakagaragaza ko gutanga nomero zabo hari aho bagiye babangamirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe na nyiri guhabwa izo nomero.

    Hari bamwe bagiye bagaragaza ko hari igihe bishyura bakoresheje telefone zabo, hanyuma wa muntu nyuma akaza kumuhamagara amwibwira ko yabonye nomero ze, igihe yamwishyuraga, ibyo benshi bafata nko kubatesha umutwe kuko bahamagarwa kenshi kandi bajya kwishyura ibyo guhana nomero bitari biri muri gahunda. Ibi nkabiheraho nibaza niba nta buryo abahanga mu ikoranabuhanga bareba uko abantu bakomeza kwishyurana ariko bidakemura ikibazo kimwe ngo biteze ikindi.

    Iki kibazo n’ubwo akenshi umubare munini ugaragara ubangamiwe ari uw’abagore, aho bavuga ko aba babahamagara akenshi babatereta, bamwe bikaba binabaviramo ibibazo n’abo bashakanye, hari n’abagabo babigarukaho bahamagarwa n’abantu b’abatekamutwe kandi nomero zabo barazikuye muri iryo hererekanya ry’amafaranga.

    Ibi kandi bifata indi ntera aho umwe ashobora gusaba mugenzi we nomero z’umuntu runaka kuko we azi ko akunda gukorana n’uwo muntu, ku buryo babitegura akamubwira ngo nagaruka uzamubwire yishyure akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga uzampe nomero ze, ku buryo undi na we abikorera icyo, niba yari no kwakira amafaranga mu ntoki akamubwira ko atabona ayo amugarurira cyangwa ko agomba kwishyura akurikije ingamba zo kwirinda covid-19, kugira ngo akunde abone nomero ze za telefone.

    Mu by’ukuri njyewe si ndi umuhanga mu by’ikoranabuhanga, ariko nizera ko mu Rwanda hari abahanga ndetse banifashisha n’abandi bibaye ngombwa bakareba uburyo iki kibazo cyabonerwa igisubizo, ku buryo umuntu yakomeza kwirinda Covid-19, cyane ko n’ubwo ubu imibare y’abayandura mu Rwanda iri hasi, ariko igihari. Ariko umuntu akabikora adaha nomero ze umuhisi n’umugenzi kugira ngo umutekano we ube wuzuye, ndetse yirinze impande zose.

    source : https://ift.tt/2YCaai9

  • Police y’u Rwanda yataye muri yombi Nturanyenabo Cyprien wahase ikiboko umuturage #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu taliki ya 02 ukwezi kwa 10, ahagana amasaha y’umugoroba nibwo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, akagari ka Kagasa mu Mudugudu wa Kiyanja, umugabo witwa Nturanyenabo Cyprien (Sipiriyani) n’umugore we ndetse n’abandi bafatanyije barimo Abimana Claude w’imyaka 35, Sudi na Murundi bahase ikiboko Rugambwa Jean Claude w’imyaka 43 bamuziza ko ngo yaba yishe inkoko ya Sipiriyani.

    Uwakubiswe Rugambwa Jean Claude, yateraniwe n’abagabo bane n’umugore wa Sipiriyani aho Abimana Claude yamufashe akamujisha, akamushyira ku bitugu kugirango bamukubite neza ikibuno, bikaba bivugwako we na bagenzi be Sudi ndetse na Murundi batorotse bagishakishwa.

    Abaturage baratangaza ko aho hanu habereye urugomo hakunze kurangwa n’induru cyane cyane ziterwa n’inzoga z’inkorano zizwi nk’ IGITARAGWEJA zicuruzwa n’uyu mugabo Nturanyenabo Cyprien.
    Bikaba bivugwako kari igihe ubuyobozi bw’Umurenge bwigeze kujyayo kuhasura bugira ibyo bumena, ngo ariko uyu mugabo yanze kureka kubicuruza kuko ngo bigira inyungu nyinshi.

    Police y’u Rwanda irasaba abaturarwanda ko bakwiye kwitwararika bakubaha ubuyobozi ndetse bakabwizera maze bakirinda ibintu byo gushaka kwihanira kuko ari ibyaha binwa n’amategeko.

    Umuturage wa kubiswe yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, basanga ku kibuno huzuye imibyimba y’inkoni, gusa nta mvune yagize nta n’ibisebe yacitse.
    Abafashwe bakaba bashyikirijwe RIB station ya Gahanga ikaba ikomeje iperereza.

    Follow us at https://twitter.com/ImirasireO
    Dusangize amakuru. Twandikire kuri whtsApp 0788251903

    Source : https://imirasire.com/?Police-y-u-Rwanda-yataye-muri-yombi-Nturanyenabo-Cyprien-wahase-ikiboko

  • Umugore yarize cyane ubwo yahabwaga impano y'imodoka n'umugabo we nk'ishimwe ry'uko yamubyariye umuhungu #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nijeriya uherutse kwibaruka umwana w'umuhungu,yarize biramurenga nyuma y'aho ahawe imodoka n'umugabo yo mu bwoko Venza.

    Muri videwo yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yagaragaye afite amarangamutima menshi ubwo yari amaze guhabwa iyi modoka,aho byamurenze akabyinira umugabo we.

    Umugore yakomeje guhanagura amarira,ubwo itsinda ry'abanyamuziki ryamucurangiraga muri ibi birori yari yateguriwe n'umugabo we.

    Aya mashusho yasangijwe kuri Instagram na @sikiru_akinola,yagaragaje uyu mugore n'umugabo we babyinana hanyuma umugabo amujyana aho iyo modoka yamuguriye iri.

    Amakuru avuga ko iyi mpano yageze mu rugo rw'uyu mugore, nyuma y'iminsi ine yibarutse umuhungu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarize-cyane-ubwo-yahabwaga-impano-y-imodoka-n-umugabo-we-nk-ishimwe-ry

  • Zari watandukanye na Diamond Platnumz yashatse kugumura abagore bafite abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Hassan wakanyujijeho na Diamond Platnumz yavuze ko abagore badakwiye kwizera abagabo babo kuko bigoye ko umugabo yahazwa n' umugore umwe.

    Uyu mugore w'abana batanu avuga ko nta mugabo wahazwa n'umugore umwe, bityo rero ko badakwiye guta umwanya babagarura.

    Ati 'uti yababaye, namutunganya nkamugarura. Muvandi, yamaze kubona abandi bagore 8 bagerageza kumuhumuriza, ntube muri iyo kipe y'ubwubatsi.'

    'Hari ibihe bidasaba ubwizerwa cyangwa kwihangana ahubwo gukoresha ibyiyumviro.'

    Yasabye kandi abagore kudakoresha imibiri yabo nabi, kuko hari ababafata nk'ibikoresho, ngo bagomba gukomera.Ibi yabivuze nyuma yaho yagacishijeho mu rukundo n'umuhanzi Diamond nyuma bazaka gutandukana amushinja gukunda abagore benshi.

    Source : https://yegob.rw/zari-watandukanye-na-diamond-platnumz-yashatse-kugumura-abagore-bafite-abagabo/

  • Abarangije muri Wisdom School basabwe kwitwararika ngo batazasubira inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa, abanyeshuri barangije muri Ishuri Wisdom School, babuhawe n’Umuyobozi waryo Nduwayesu Elie, tariki 8 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo gushimira abitwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza.

    Mu banyeshuri 177 barangije icyiciro cy’amashuri abanza muri iri shuri, abagera kuri 27 batsinze mu cyiciro cya mbere n’amanota 5, mu gihe 82 bagize hagati y’amanota atandatu n’umunani, naho 68 bo bagize hagati y’amanota 9 na 15.

    Aguhire Mbabazi Justine, umwe mu bana b’abanyeshuri urangije amashuri abanza muri Wisdom School n’amanota atanu, avuga ko gutsinda neza kugera kuri uru rwego, abikesha gukora cyane, abifashijwemo n’abarezi n’ababyeyi be.

    Yagize ati: “Navuga ko gutsinda mbikesha abarimu bagiye badufasha mu myigire. Twakoraga imyitozo n’amasuzumabumenyi kenshi, ndetse n’igihe batwigisha, buri wese agakorera ku ntego yo gufata vuba no gusobanuza aho atumva. Hakiyongeraho n’ababyeyi bashyiragaho akabo, bakurikirana imyigire yacu, kudufasha gusubiramo amasomo no kutubonera ibyangombwa nkenerwa nk’amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma twitwara neza. Ibyo byose byagiye bidufasha kwitegura ibizamini bya Leta dufite umwete, ari na byo bitugejeje kuri iyi ntsinzi mubona twagize!”

    Abasoje icyiciro cy
    Abasoje icyiciro cy’amashuri abanza muri Wisdom School biyemeje gukomezanya umurava

    Uyu munyeshuri ugiye gukomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Fawe Girls School, avuga ko ajyanyeyo intego yo gukomeza guhatana ngo azavemo uzagirira Igihugu akamaro.

    Yagize ati: “Ngiye gukomeza amasomo mfite intego yo guhatana, kandi nkirinda kwirara ngo ntazatsindwa. Ku buryo no mu kizamini kirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, nzagira amanota meza”.

    Mugenzi we witwa Izere Kenny, na we ugiye gukomeza amashuri yisumbuye muri Petit Séminaire St Jean de Nkumba, ngo azarangwa n’ishyaka mu myigire ye, azabere abandi intangarugero.

    Yagize ati: “Mfite intego yo kuba intangarugero mu bandi, yaba mu masomo abarimu tugiye gukomezanya bazajya batwigisha, imyitozo, ibizamini n’ibindi byose umunyeshuri asabwa, nzaharanira kuba mu b’imbere abandi bana bareberaho”.

    Abanyeshuri bose uko ari 27 batsinze mu cyiciro cya mbere, buri wese yashyikirijwe urupapuro rw’ishimwe (Certificate), ahabwa n’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda, y’impamba yo kumwunganira kubona ibikoresho by’ishuri, mu rwego rwo kumushyigikira mu rugendo rw’imyigire atangiye no kumushimira umuhate yagaragaje, bikamuhesha amanota meza.

    Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’Ishuri Wisdom School, asaba abanyeshuri barangije muri iki cyiciro, gukomeza kwitwara neza, kuko urugendo mu myigire yabo rugikomeza.

    Yagize ati: “Ubwo aba banyeshuri bagiye mu kindi cyiciro cy’amasomo, ubu noneho si umwanya wo kuryama. Uyu ni wo mwanya wo gukora cyane, kuko imbere ni ho haruhije kurusha aho bavuye. Kugira ngo bizaborohere rero, ni uko bagomba gushyira imbere ubushishozi, umurava wo gukurikira ibyo abarimu babigisha, no gukomera ku muco w’imyitwarire myiza batojwe. Ibi turabasaba ngo ntibazabirengeho, hato batazisanga basubiye inyuma”.

    Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n
    Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n’amafaranga bishimiye ko azabunganira kubona ibikoresho byo kubafasha mu myigire yabo

    Zimwe mu ngamba Nduwayesu avuga ko iri shuri rikomeyeho, mu rwego rwo gutoza abanyeshuri gukora cyane, harimo gukorera ku mihigo; aho umwarimu akorera ku ntego yo kwigisha neza, no gutsindisha ku kigero cya 95% kandi abana yigisha, buri wese akagira amanota 65% kuzamura. Iyo mihigo mwarimu ayigirana n’ubuyobozi bw’ikigo; akanayisinya hagati ye n’abana ndetse n’ababyeyi kugira ngo igerweho.

    Nduwayesu yongeraho ko muri uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, bazanashyira imbaraga cyane mu gutoza abana ubushakashatsi bushingiye ku buvumbuzi bw’ibishya, kugira ngo bibategurire kuzaba abihangira imirimo.

    Wisdom School ifite icyicaro mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ubu ikaba ifite amashami mu Karere ka Burera, Nyabihu na Rubavu. Aho hose rihafite abanyeshuri basaga 1800.

    Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru
    Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru


    source : https://ift.tt/30etCmb

  • Nyamagabe: Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa rwahembwe amafaranga ibihumbi 800 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4
    Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4

    Abitabiriye aya marushanwa basabwe kohereza ibihangano byabo ku rubuga rwa YouTube Nyamagabe Art Council, maze tariki 8 Ukwakira 2021 baza kubigaragaza imbonankubone, ndetse batanu ba mbere barabihemberwa.

    Igihangano cya mbere cyagenewe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 300, icya kabiri kigenerwa ibihumbi 200, icyakurikiyeho ibihumbi 120, ikindi 100 naho icya gatanu ari na cyo cyahagarariweho, kigenerwa ibihumbi 80.

    Espérance Nyirasafari w’imyaka 31, ni we wabaye uwa mbere, abikesha imbyino irimo ahavuga ngo “Ejo ni nde waba depite, ejo ni nde waba umuntu ukomeye? Have winyicira ubuzima, namenye ko ejo hanjye ari heza.”

    Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy
    Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy’amafaranga ibihumbi 300

    Yishimira igihembo yahawe, yagize ati “Abana nifashisha ngiye kubashakira udukoresho, nanjye ubwanjye nongere nsubire muri studio, nongere nyikore neza. Muri makeya kiriya gihembo bampaye ngiye kugikoresha nivugurura.”

    Ibi binavugwa n’abagize itsinda “The Generation” ryabaye irya kabiri, babikesha indirimbo irimo ibango ribuza ba abagabo bakuze bazwi nka ba ‘sugar daddy’ guhemukira abana rivuga ngo “Dore ungana na papa wakabaye undera, abo wibarutse bo turangana. Winshukashuka uvuga ko tungana, oya, oh non!”

    Abitabiriye aya marushanwa bifuza ko yajya aba kenshi, kuko kuri bo ari uburyo bwo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

    Nyirasafari ati “Ngiye mbona inzira yo kunyuzamo ubutumwa nk’iyi mbyamfasha kuko mu buzima ndi umwarimu w’urubyiruko. Nanjye mfite ubuhamya bw’ibyo numvise n’ibyo nabonye byakwangiza urubyiruko.”

    Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy
    Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200

    Gabriel Irakarama, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco, ari na we wateguye aya marushanwa, avuga ko bayateguye kuva mu kwezi kwa Nyakanga, ibiruhuko bigitangira, mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri baje mu biruhuko na bo bazayitabire, ariko no kugira ngo ubutumwa bwateguwe buzabarinde.

    Agira ati “Twayateguye kugira ngo turinde urubyiruko ruje mu biruhuko ku bw’ibishuko bahura na byo iyo ruri mu biruhuko. Ni n’uburyo bwo kubazamurira impano bafite.”

    Anavuga ko atitabiriwe uko bari babyiteze kuko ngo bari biteze ko hazitabira abagera mu 100, hakitabira 20. Atekereza kandi ko ingamba zo kwirinda Covid-19 ziri mu byabiteye.

    Gusa na none, yumva intego y’uko ubutumwa buri muri ibyo bihangano bugera kuri benshi barayigezeho kuko umurongo wa YouTube Nyamagabe Art Council babishyizeho wasuwe n’abatari bake, ku buryo hari n’indirimbo zarebwe inshuro 1200, izindi inshuro 800, gutyo gutyo.

    Irakarama anavuga ko ibihangano byashimwe bazafasha ba nyirabyo kubinononsora no kubisakaza, kandi ko amarushanwa y’ubutaha azatangira kare, agatangirira mu bigo by’amashuri aho abayatsinze bazahembwa ibikoresho by‘ishuri, hanyuma akazanakomeza mu biruhuko.


    source : https://ift.tt/3iPDNnH

  • DR Congo: Uko amafaranga yo kurwanya Covid-19 yaburiwe irengero – raporo #rwanda #RwOT

    Ikigo Congo Research Group, gifite icyicaro muri Kaminuza ya New York muri Amerika, kivuga ko utunama dushya twinshi twashyizweho twatwaye amafaranga menshi ariko tunanirwa gucyemura ibyo bibazo.

    Raporo y'icyo kigo ivuga ko miliyoni 6 z'amadolari y'Amerika (agera kuri miliyari 6 mu mfaranga y'u Rwanda) ari zo zonyine muri miliyoni 363 z'amadolari y'Amerika agenewe kurwanya Covid yatanzwe n'ikigega cy'isi cy'imari (IMF/FMI) mu mwaka ushize zashoboye kugaragazwa uko zakoreshejwe.

    Leta ya DR Congo ntiyasubije ubusabe bwa BBC ko kugira icyo ibivugaho.

    DR Congo ni kimwe mu bihugu birenga 50 byo mu bice bitandukanye ku isi byananiwe kugeza ku gipimo cya 10% cy'abaturage babyo cyo gukingira coronavirus byuzuye – ku itariki ntarengwa ya 30 y'ukwezi kwa cyenda uyu mwaka yari yashyizweho n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

    Ibihugu 15 byo muri Afurika ni byo byageze kuri iyo ntego y'isi ya OMS yo gukingira Covid abagera ku 10% by'abatuye igihugu bitarenze iyo tariki, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika y'uburasirazuba cyayigezeho, gikingira byuzuye abarenga 13% muri miliyoni 13 z'Abanyarwanda.

    Muri DR Congo, bigereranywa ko abagera hafi kuri 0.1% muri miliyoni 89 z'abaturage b'icyo gihugu bahawe urukingo. Kugeza ubu, abantu barenga 57,000 ni bo bazwi ko banduye coronavirus muri DR Congo nkuko OMS ibivuga, muri bo 1,086 barapfuye.

    Imbogamizi iki gihugu gihura na zo zirimo nko kuba gicungira kuri gahunda ikunze kunegwa yo gusaranganya inkingo ku isi izwi nka Covax, urwego rw'ubuvuzi rufite ubushozi bucye bw'amafaranga rusanzwe rwarashegeshwe n'ibiza biberaho igihe kimwe by'iseru, Ebola na kolera (cholera), ndetse no kuba henshi mu gihugu abategetsi batagirirwa icyizere, hamwe n'imirwano mu burasirazuba hagati y'ingabo za leta n'imitwe yitwaje intwaro.

    Kuri ibi, nkuko abanenga leta babivuga, hiyongeraho ruswa yabaye akarande.

    Mu kwezi kwa gatandatu, Vital Kamerhe wahoze akuriye ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi yakatiwe igihano cy'imyaka 20 akora imirimo y'ingufu, anabuzwa kuzongera gukora akazi ka leta mu gihe cy'imyaka 10, nyuma yo kuregwa kunyereza amafaranga ya leta agera hafi kuri miliyoni 50 z'amadolari y'Amerika.

    Abamushyigikiye bavuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politiki, rugamije kumubuza kuziyamamariza kuba Perezida.

    Ikigo Congo Research Group kivuga ko nta masomo yigiwe ku byagenze nabi mbere bijyanye no gucunga imari yo mu rwego rw'ubuvuzi, kikavuga ko atari munsi ya miliyoni 240,000 z'amadolari y'Amerika yaburiwe irengero mu kugura imodoka z'imbangukiragutabara (ambulances) n'imodoka za minisiteri y'ubuzima zo muri gahunda yo kurwanya Covid.

    Ubu bushakashatsi bw'iki kigo bunasubiramo amagambo y'urwego rw'ubugenzuzi bwa leta ruzwi nka Inspection Générale des Finances, ruvuga ko ibitaro bimwe byo mu murwa mukuru Kinshasa nta kuntu na kumwe byasobanura inyemezabuguzi (facture) ya vuba aha ya miliyoni 2.9 z'amadolari y'Amerika (agera kuri miliyari 2.9 mu mafaranga y'u Rwanda) ku kwita ku barwayi 266 gusa ba coronavirus.

    Abashakashatsi banavuga ko minisiteri y'ubuzima yakoresheje uburyo bw'ibihe bidasanzwe n'inkunga y'amahanga “mu kuriha uduhimbazamusyi [udushirikabute mu Kirundi] abakozi basanzwe bahembwa neza”. Raporo yabo ivuga ko minisiteri y'ubuzima yanze guhishura umubare w'abakozi ifite cyangwa ingano y'amafaranga yarishye y'uduhimbazamusyi.

    “Inzego z'igihe gito” zashyizweho na leta ya Congo mu guhangana n'iki cyorezo cya coronavirus – zirimo nk'”akanama gahuriwemo n'inzego nyinshi”, “ubunyamabanga bwa tekinike”, akanama k'ubujyanama, itsinda rya perezida n'ikigega cy'ubufatanye bwo ku rwego rw'igihugu mu kurwanya coronavirus – zongereye ingengo y'imari ariko zinanirwa gucyemura ibibazo byari bisanzweho, nkuko bivugwa n'ikigo Congo Research Group.

    Icyo kigo kivuga ko ibyo bibazo ari:

    imicungire mibi y'abakozi n'imari

    guhererekanya nabi amakuru

    ubucyeba (ubushyamirane) hagati y'amatsinda atandukanye.

    Kikavuga ko ibi byatumye habaho “kwita nabi ku murwayi n'abaganga badafite umurava”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/dr-congo-uko-amafaranga-yo-kurwanya-covid-19-yaburiwe-irengero-raporo

  • Kiyovu Sports yabonye umufatanyabikorwa ukomeye uzayifasha mu gutegura imikino #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y'ubufatanye na '2000 Hotel' izajya icumbikira iyi kipe mu bihe bitandukanye.

    Mbere y'itangira rya Shampiyona ya 2021-2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal, bukomeje kwegera abafatanyabikorwa bazunganira iyi kipe mu bijyanye n'amikoro.

    Ubu bamaza gusinya amasezerano y'ubufatanye na 2000 Hotel y'inyenyeri eshatu iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

    Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na bamwe mu banyamuryango b'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.

    Kiyovu Sports n'ubuyobozi bw'iyi hoteli, byagiranye amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora kwiyongera bitewe n'imikoranire.

    Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko 2000 Hotel izajya icumbikira abakinnyi b'iyi kipe 20 iminsi ibiri mbere y'umukino izajya iba igiye gukina.

    Abakinnyi bazajya baba bemerewe gukoresha Gym ya hoteli mu gihe umutoza ari yo myitozo yateganyije kandi uwo munsi abakinnyi bagahabwa ifunguro kugeza igihe bahaviriye.

    Kiyovu Sports izamenyekanisha 2000 Hotel mu nzira zose zishoboka uhereye ku mbuga nkoranyambaga za yo no ku bibuga.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yabonye-umufatanyabikorwa-ukomeye-uzayifasha-mu-gutegura-imikino