Blog

  • Nsengimana nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batanu, RIB isobanura ko ibyaha bakurikiranyweho birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

    Amategeko asobanura amakuru y’ibihuha nk’amakuru atarigeze abaho, atangazwa mu buryo ubwo aribwo bwose atigeze abaho.

    Ntabwo higeze hatangazwa amakuru batangaje agize ibyo byaha bakurikiranyweho.

    RIB yasobanuye ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Remera na Kicukiro ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yakomeje igira iti “RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”

    Si ubwa mbere Nsengimana atawe muri yombi kuko muri Mata 2020 yafashwe akurikiranyweho uburiganya, aza kurekurwa muri Gicurasi 2020 agizwe umwere n’urukiko.

    Ibyaha byo gukwiza ibihuha bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.

    Uko icyaha cyo gukwiza ibihuha gisobanurwa

    Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi

    source : https://ift.tt/3BFe6gJ

  • Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta – #rwanda #RwOT

    Obadiah Biraro wasimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kamena 2011. Mu 2016 Inama y’Abaminisitiri yamwongereye manda y’imyaka itanu nyuma yo kurangiza imyaka itanu igenwa n’itegeko.

    Izi mpinduka zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida Kagame.

    Undi wahawe umwanya ni Nadine Umutoni Gatsinzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana. Mbere y’izi nshingano nshya yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

    Ahandi hakozwe impinduka ni mu rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, aho rwahawe ACP Rose Muhisoni nka Komiseri Mukuru wungirije. Asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kamena 2020.

    ACP Rose Muhisoni yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage, Community Policing.

    Nadine Umutoni Gatsinzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana

    ACP Rose Muhisoni yagizwe Komiseri Mukuru wungirije wa RCS

    source : https://ift.tt/3AFI7fp

  • Bugesera: Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’Umudugudu utarangwamo icyaha n’isuku hose, bukaba bwatangijwe mu mirenge yose kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 202, ku ikubitiro abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bakoze isuku mu ngo zabo, ku mihanda, abandi bakorera isuku aho bakorera mu rwego rwo kuhasukura.

    Nyuma ya saa Sita ubuyobozi bw’Akarere bwakomereje mu nteko z’abaturage hirya no hino kugira ngo busobanurire abaturage ibyiza by’isuku nuko ifasha mu kwirinda indwara zituruka ku mwanda nk’inzoka n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, witabiriye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza, abibutsa ko uko bavuga ngo Umudugudu utarangwamo icyaha ari nako bagira isuku hose, yavuze ko iyo umuntu yatangiye kugira umwanda bituma anagira andi makosa atandukanye ashobora kuvamo n’ibyaha.

    Ati “Isuku ya mbere ni iyo ku mubiri, iya kabiri ni iyaho duturiye naho dukorera ha handi umara amasaha menshi, niba ukora mu Kigo nderabuzima, isuku y’aho hantu ni ngombwa, niba wigisha ni ngombwa kuhakorera isuku, niba ucuruza ni ngombwa ko aho ukorera hasa neza kugira ngo n’abakugana bagusange ahantu heza.”

    Mutabazi yakomeje avuga ko abaturage bakwiriye kumenya ko isuku atari ugukaraba intoki gusa ahubwo ari ugukaraba umubiri wose umuntu akanatunganya aho atuye aho kwizera ko iyo ukarabye intoki gusa uba usoje igikorwa cyo kwisukura.

    Yagize ati “Ni ukongera kwibutsa umuturage gukaraba umubiri wose tutazasigara mu kintu cyo gukaraba intoki kubera Covid-19 nyamara umuntu afite umwanda ku mubiri.”

    Yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ko gukangurira abaturage kugira isuku bimwe mu bikorwa bizakorwamo harimo kumenyekanisha isuku mu baturage, kubibutsa ibice by’umubiri bakwiriye gukaraba, kwibutsa kuvangura imyanda ibora n’itabora ndetse hazanabaho ibikorwa bifatika byo gusukura aho buri umwe akorera yirirwa byose bikazakorwa muri uku kwezi kwahariwe isuku hose.

    -  Isuku yaranduye indwara zimwe na zimwe mu miryango itandukanye

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhuha bavuze ko kugira amazi meza byatumye bagira isuku nayo ibirukanira indwara zirimo inzoka zo mu nda mu bana babo.

    Ngendo Vianney utuye mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko kugira isuku byatumye umuryango we utarwaragurika cyane agasaba Leta kuba ariho hashyirwa imbaraga nyinshi.

    Ati “Ubu inaha dusigaye dufite amazi meza nta rwitwazo, nk’iwanjye kuva twabona amazi meza nashyize imbaraga mu isuku bituma indwara ziterwa n’umwanda zicika mu bana banjye. Ubu nta n’umwe uheruka kurwara inzoka n’izindi ziterwa n’umwana, nasaba Leta rero kongera imbaraga mu kwigisha abaturage cyane kuko iyo tugize isuku bigabanya n’indwara nyinshi.”

    Nyiracumi Charlotte utuye mu Mudugudu wa Bihari mu Kagari ka Bihari we yavuze ko kugira isuku byatumye abana be batarwaragurika nka mbere. Yavuze ko hamwe mu hantu Leta yashyira imbaraga cyane ari mu bikorera bacuruza ngo kuko rimwe na rimwe usanga badaha umwanya munini isuku mu byo bacuruza, yavuze ko aba bakwiriye kwigishwa cyane kuko ibyo bacuruza bikenerwa n’abantu benshi.

    Katangwa Camille wari uhagarariye Umuryango Water Aid Rwanda yavuze ko bahisemo kwifatanya n’Akarere ka Bugesera mu kurushaho gufasha abaturage kumenya ibyiza by’isuku n’isukura.

    Ati “Ikindi cyangombwa ni uko tariki ya 15 Ukwakira twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki urumva rero ni impurirahe nziza, twifuje rero gufatanya na bo kugira ngo tubatere ingabo mu bitugu barusheho kwigisha abaturage ko bagomba kugira isuku. Abaturage tuzabigisha uburyo bumva ko isuku ari umuco ku nyungu zabo no guharanira ubuzima bwiza.”

    Ubukangurambaga bw’isuku hose buzamara ukwezi kose aho ubuyobozi bw’Akarere buzajya bufatanya n’umufatanyabikorwa Water Aid Rwanda mu kwigisha abaturage uburyo bagira isuku yo ku mubiri, iy’ibikoresho bifashisha ndetse n’iy’aho baryama bikabafasha gukomeza kugira imibereho myiza, abafite ibiro bakoreramo cyangwa ahakorerwa ubucuruzi ngo bazajya bafata isaha imwe ku munsi bahasukure neza ku buryo batanga urugero rwiza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza

    Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa ahubwo bakwiye no kwiyitaho ku mubiri wose ndetse n’aho batuye

    Igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    source : https://ift.tt/3aCNsJy

  • Abafana barashinja Davido koroshya ubuzima (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria David Adedeji Adeleke, wamamaye nka Davido arashinjwa koroshya ubuzima,ni nyuma y'amashusho yashyize kuri Twitter abyinana n'inkumi anatumura ku itabi ,ibintu byatumye abamukurikira bahamya ko asigaye yoroshya ubuzima cyane.

    Watimagbo🧏🏿‍♀️ pic.twitter.com/G3QR0AZMjk

    — ANGEL JB SMITH BBN (@theangeljbsmith) October 13, 2021

    Source : https://yegob.rw/abafana-barashinja-davido-koroshya-ubuzima-video/

  • Iyumvire uko Mama beni mwakunze muri citymaid yaryohewe no kugira umuryango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwineza Nicole wamenyekanye nka mama beni muri city maid warumaze igihe atagaragara muri showbiz ndetse na sinema nyarwanda yatangaje ko yarahugiye mu kwita ku muryango we.

    Nyuma yo gushaka yagize umugisha wo kubyara umwana w'umukobwa agafata igihe kinini yita ku mwana ndetse n'umuryango we nkuko umugore ari mutima w'urugo.

    Yakomeje atangaza ko ubuzima bushya yatangiye buryoshye kandi yifuriza buri wese kugira urugo ndetse akagira n'abana .

    yagarutse kuba kinnyi ba filime nyarwanda yifuza kubona bakora ubukwe aribo:Nadege uzwi nka Nana muri city maid,Nikuze  ndetse na seburikoko.

    Source : https://yegob.rw/iyumvire-uko-mama-beni-mwakunze-muri-citymaid-yaryohewe-no-kugira-umuryango/

  • Umuhanzikazi Marina yakoze ubukwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina yakoze ubukwe mu ibanga n'umuhanzi Yvan Muziki.

    Yvan Muziki abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho agaragaza we na Marina bambaye imyenda y'abageni maze ayaherekesha amagambo agira ati ” Love is a beautiful thing #my beautiful bride @marinadeborah_official Love is love ❤️🥰 “.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-marina-yakoze-ubukwe-video/

  • Amasaha yo gutaha yongerewe _ itangazo ry' ibyemezo by' inama y' Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuya 13 Ukwakira 2021, ryashyizeho ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2021.

    Iri tangazo rivuga ko Inama y'Abaminisitiri yemeje amasaha ntarengwa yo gukora ingendo ari saa Sita, avuye saa Tanu yari imaze ibyumweru bitatu yubahirizwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zari zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/14/amasaha-yo-gutaha-yongerewe-_-itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri/

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi
    Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Perezida Kagame yatanze izi mbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

    Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajurira, umwanzuro ku bujurire bwe utangazwa ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ugaragaramo ko yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza.

    Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.


    source : https://ift.tt/3DHlrxg

  • Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda nyuma y'iminsi itaragera no ku 10 urukiko rumugabanyirije igihe yagombaga gufungwa muri gereza.

    Habumuremyi yari yarakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

    Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe ni iz'igifungo yari yarahawe n'inkiko hamwe n'ihazabu yari yaraciwe. Gusa azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Ku ya 27 Ugushyingo ni bwo Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwakatiye Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy'imyaka 3 akazishyura n'ihazabu ya milioni 892 z'amafaranga y'u Rwanda, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

    Ibyaha yaregwaga bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n'imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

    Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n'amezi acyenda agatanga n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

    Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, yari amaze amezi 15 muri gereza, kuri ubu akaba ahita asohoka nyuma y'imbabazi z'Umukuru w'Igihugu.

    Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy'umwaka n'amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

    Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

    Mu cyemezo cy'urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n'Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy'imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

    Mu iburana mu mizi, Pierre Damien Habumuremyi yavugaga ko abamushinja ibyaha byo gutanga sheke zitazigamiwe birengagizaga nkana uko ibintu byagenze.

    Akavuga ko sheke yatanze zari iz'ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga make bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

    Mu rubanza mu mizi kandi yanavuze ku mitungo ye yafatiriwe na 'comptes' ze zafunzwe asaba ko byafungurwa bigakomeza gukoreshwa n'umuryango we.

    Yanasabaga gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ngo ku mpamvu z'uburwayi bw'indwara zidakira afite zirimo indwara y'umutima.

    Yasobanuye ko Urukiko rwafata icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z'amategeko mu ya 239 y'Igitabo cy'Amategeko ahana y'u Rwanda.

    Dr Pierre Habumuremyi yaregwaga muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk'uko urw'Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w'iyo kaminuza.

    Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy'Ubushinjacyaha n'icy'abaregera indishyi nta shingiro bifite.

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Ministiri w'Intebe w'u Rwanda kuva mu 2011 ageza mu 2014. Kaminuza ye yaje gufungwa mu kwezi kwa Kamena 2020 ku mpamvu zo kutubahiriza ibisabwa.

    Mbere y'uko na we afungwa mu kwezi kwa Gocurasi, yayoboraga Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta z'Ishimwe (CHENO).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yababariye-dr-pierre-damien-habumuremyi-wigeze-kuba-minisitiri

  • Hongerewe amasaha yo gutaha hanakomorerwa ibikorwa bitandukanye #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y'Abaminisitirikuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021,yafatiwemo ibyemezo bigamije gukomeza gufasha igihugu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Bimwe mu byemezo byafashwe nuko:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z'ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

    Ahantu hagenewe imyidagaduro hazafungurwa mu byiciro ariko ntiharenze 50% by'ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

    Uwakingiwe ntajya mu kato muri hotel avuye hanze y'u #Rwanda

    Abakozi bose bemerewe gusubira mu mirimo

    Serivisi za Sauna & massage zafunguwe

    Ahantu habera imyidagaduro mu tubari hazafungura ariko ntiharenze 50% by'ubushobozi bwaho.

    lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu gihe cy'ukwezi, guhera ku wa 14 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2021.

    Inama y'Abaminisitiri yibukije abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Yavuze ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hongerewe-amasaha-yo-gutaha-hanakomorerwa-ibikorwa-bitandukanye