Blog

  • Maurico Pochettino yahishuye abakinnyi 3 aha amahirwe yo gutwara Ballon d'Or batarimo ibihangange 2 atoza #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d'Or uyu mwaka rwatangajwe ku wa gatanu ushize, aho N'Golo Kante na Jorginho begukanye igikombe cyaChampions League, bakina muri Chelsea, batsindiye igihembo cy'abakinnyi b'umwaka muri UEFA.

    Pochettino yavuze ko yizera ko Messi ari we mukinnyi mwiza ku isi kandi ko agomba kwegukana iki gihembo, mu gihe Cristiano Ronaldo na Robert Lewandowski barangiza muri batatu ba mbere.

    Abajijwe gutoranya uwo yaha igihembo cya Ballon d'Or uyu mwaka, Pochettino yabwiye El Partidazo de COPE mu ijoro ryo ku wa gatatu ati: 'Ballon d'or igomba kujya kwa Messi nta gushidikanya. Nubwo kandi ntaba ntoza Messi, nakomeza kuvuga Messi. Ndasubiza n'umutima wanjye. Buri gihe mvuga uko mbyumva. Lewandowski yaba uwa kabiri, Cristiano Ronaldo wa gatatu. '

    Uzegukana iki gihembo azamenyekana mu kwezi gutaha ariko amahirwe menshi ari hagati ya Messi na Jorginho.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Tottenham yavuze kandi ko yizeye ko Paris Saint-Germain ishobora kumvisha Kylian Mbappé kuyigumamo nubwo akunda Real Madrid.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/maurico-pochettino-yahishuye-abakinnyi-3-abona-bakurwamo-utwara-ballon-d-or

  • Hamenyekanye ukuri kose k'ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki bwavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Hashize Iminsi hacicikana amafoto y'ubukwe agaragaza Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba barakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, ku makuru Umuryango ufite nuko nta bwigeze bubaho ahubwo byari ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bari gukorana.

    Amakuru dukesha Igihe yavuze ko amafoto yifashishijwe havugwa ko aba bahanzi bakoze ubukwe ari ayafotorewe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Urugo ruhire' ya Masamba bari gusubiramo.

    Ati 'Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo 'Urugo ruhire', mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo niho abantu bakuye amafoto bahamya ko bakoze ubukwe.'

    Iyi ndirimbo bivugwa ko izasohoka kuri EP Yvan Muziki ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

    Abavuga iby'ubukwe bw'aba bahanzi babishingira ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko bari mu rukundo.

    Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye, ndetse kuva uyu muhanzi yaza mu Rwanda inshuro nyinshi baba bari kumwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-ukuri-kose-k-ubukwe-bwa-marina-na-yvan-muziki-bwavugishije-benshi

  • Umuhanzi Eddy Kenzo byamutwaye gukora ibidasanzwe kugirango aririmbe i Dubai. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Eddy Kenzo yahishuye byinshi kuva yatangira kuririmba ,aho yahishuye uburyo yahinduye imyaka ye kugira ngo abashe kubona ibya ngombwa mu gitaramo cya mbere yaragiye gukorera hanze Uganda muri Dubai

    Uyu mugabo ufite inzu ifasha abahanzi ya Big Talent mu kiganiro n'ikinyamakuru Howwebiz yavuze ko afite imyaka 17 yatumiwe mu gitaramo I Dubai kandi muri icyo gihugu bemerara abahanzi bafite Imyaka 20 kuhataramira gusa kandi atarifuzaga kubura ayo mahirwe byamusabye kwongera imyaka 3 kuyo yari afite .

    Yagize ati 'Nari mfite imyaka 17 gusa ubwo nahamagarwaga gukorera igitaramo i Dubai. Kandi byansabaga kuba mfite imyaka 20 ntagomba kugisiba'.

    Kugeza ubu Eddy Kenzo amaze gukorera ibitaramo byiza kandi bikomeye muri Uganda, Afurika.Uburasirazuba bwo hagati, n'Uburayi.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-eddy-kenzo-byamutwaye-gukora-ibidasanzwe-kugirango-aririmbe-i-dubai/

  • Video: Ubuzima buraryoshye kuri Pamela na The Ben bibereye ku kirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza na The Ben bari mu biruhuko ku kirwa kimwe giherereye mu gihugu cya Maldives mu nkengero z'inyanja y'abahinde (océan indien) nkuko amashusho yashyizwe hanze n'aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha abigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/video-ubuzima-buraryoshye-kuri-pamela-na-the-ben-bibereye-ku-kirwa/

  • Kenya: Umugabo wishe abana abana barenga 10 yishwe n'abaturage nyuma yo gutoroka gereza #rwanda #RwOT

    Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi ibiri ishize yishwe n'abaturage mu burengerazuba bwa Kenya.

    Polisi ivuga ko Masten Wanjala yabonywe n'abaturage aho yari yihishe mu nzu mu mujyi wa Bungoma baramukubita kugeza apfuye.

    Abategetsi bari batangiye igikorwa cyo guhiga uwo mugabo wiyemereye ko yishe abana b'abahungu barenga 10 mu gihe cy'imyaka itanu.

    Abapolisi batatu bari mu kazi umunsi atoroka iyo sitasiyo ya polisi ya Jogoo Road, mu gace kazwi nka Eastlands k'i Nairobi, ku wa gatatu bashinjwe kuba barafashije uyu mugabo muri iryo toroka no kudafatana ibintu uburemere.

    Polisi ya Kenya ivuga ko yatahuye ko uyu musore bivugwa ko yishe abana barenga 10, yatorotse ubwo yagenzuraga imfungwa mu gitondo izihamagara mu mazina.

    Ubwo bari bamugezeho bahamagaye baramubura niko gukora umukwabu muri kasho n'ahandi ngo barebe aho yaba ari.

    Uyu Wanjala yari afungiye muri kasho mu gihe polisi yari igikora amaperereza ku rukurikirane rw'ubwicanyi bwakorewe abana bwatumye igihugu kigwa mu kantu.

    Wanjala yari yafashwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka,yemera icyaha cyo guha ibiyobyabwenge no kwica abana b'abahungu, bamwe akanywa amaraso yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-umugabo-wishe-abana-abana-barenga-10-yishwe-n-abaturage-nyuma-yo-gutoroka

  • Ikimero n'ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Binyuze mu bitangazamakuru binyuranye n'imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubwiza bwa Beyonce bwongeye guhagarika ibintu ndetse bimwe mu binyamakuru byanditse bitangarira ubwiza afite n'imyaka amaze kugira igera kuri 40.

    Yari yambaye imyambaro iteye amabengeza yakozwe n'abadozi b'abahanga by'umwihariko mu byerekeranye n'imideli bafite uburambe bw'imyaka 49 bakora imirino yo gutunganya imyambaro no kwambika abantu bo mu nzu ya Alexandre Vauthier mu gihughugu cy'u Bufaransa.

    Ijipo ndende isatuye ku ruhande igaragaza ikimero niyo Beyonce yari yambaye iri mu ibara ry'icyatsi gishashagirana, hejuru yari yambaye umwenda umwegereye w'umukara ugaragaza, mu gatuza he yari yambayemo umukufe w'umulinga wa diyama, kimwe n'impeta ku ntoki ze n'inkweto ndende z'umukara zibanzirizwa ku birenge n'udukomo turabagirana twambarwa ku maguru.

    Ubwiza bwa Beyonce bukunze kuvugisha benshi

    Mu kwezi gushize kuwa 04 Nzeri 1981 ni bwo Beyonce yabonye izuba, ubu yujuje imyaka 40

    Refe:dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ikimero-n-ubwiza-budasanwe-bwa-beyonce-byazamuye-amaragamutima-ya-benshi

  • Kenya: Umugabo ukekwaho kwica umukinnyi Agnes Tirop yafashwe ari guhunga #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Kenya yaraye ifashe umugabo w'umukinnyi wiruka waciye umuhigo w'isi mu kwiruka Agnes Tirop, wasanzwe mu rugo rwe yishwe atewe icyuma.

    Emmanuel Rotich, yafatiwe mu mujyi wa Mombasa uri ku nkengero z'inyanja y'Ubuhinde, ategereje kugezwa imbere y'urukiko akabazwa ibyaha akekwaho, nk'uko bivugwa n'umutegetsi.

    Madame Tirop, w'imyaka 25, yasanzwe yapfuye ku wa gatatu mu mujyi wa Iten kiri mu burengerazuba bwa Kenya, ahari ikigogikorerwamo imyitozo ku bakinnyi biruka.

    Yari yarangije ku mwanya wa kane mu marushanwa ya Olympic y'uyu mwaka yabereye I Tokyo mu kwiruka metero 5000 mu bagore.

    George Kinoti, umuyobozi w'urwego rw'iperereza ku byaha yabwiye AFP ko umugabo we ari mu maboko y'igiporisi nyuma yo gufatwa “igihe yarimo guhunga”.

    Ubutumwa bwo gusezera Tirop no kubabazwa n'urupfu rwe bwacaracaye cyane
    ku mbuga nkoranyambaga,buturutse ku bantu batandukanye barimo abo bari basangiye umwuga wo kwiruka.

    Julius Yego, wahoze ari kapiteni w'abakinnyi b'imikino ngororamubiri muri Kenya, yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ati: ” Yari umukobwa w'igitangaza kuva akiri muto,yarakoraga cyane kugira ngo abe mu birukanka ba mbere bakomeye cyane kw'isi.”

    “Yashakaga kuba uwa mbere kandi nta minsi myinshi yari ishize aciye umuhigo w'isi kuri metero 10.000.

    “Urugendo rwe rwarimo ruratera imbere, ariko ku bw'amahirwe mabi, hari umuntu wavuze ati “ni ruhagararire aho ngaho”.

    Mu byo yari amaze kugeraho, Tirop yatangiye kugira amahirwe ataranageza ku myaka 18 -mu gutsindira umudari wa bronze mu gusiganwa metero 5000 mu marushanwa y'isi mu 2012 no mu 2014,hanyuma amaze gukura, atsinda irushanwa ryo kwiruka rya World Cross Country Championship mu 2015.

    Mu marushanwa y'isi yo mu 2017 na 2019, yatsindiye umudari wa bronze, mu gusiganwa metero ibihumbi 10 imbere yo kuba uwa kane mu mikino ya Olympic ya Tokyo iheruka.

    Mu kwezi gushize, yanditse amateka,aca agahigo k'isi mu kwiruka ibirometero 10 mu minota 30 n'isegonda rimwe, mu Budage.

    Ku wa kane, Athletics Kenya, urwego rw'igihugu rushinzwe imikino ngororamubiri muri Kenya, rwahagaritse amarushanwa yose mu byumweru bibiri nk'ikimenyetso cy'icyubahiro kuri Madame Tirop.

    Yego yavuze ati: “Twabuze umuntu wari ufite impano nyinshi.Yari umugore ukomeye cyane kandi wita ku cyo arimo gukora.”

    Ku wa gatatu, umuyobozi w'imikino ngororamubiri ku isi,World Athletics, Sebastian Coe, na mugenzi we uyobora komite mpuzamahanga ya Olympic, Thomas Bach, bombi bavuze ku rupfu rwa Madame Tirop.

    Coe watwaye umudari wa zahabu wa Olympic kabiri yavuze ko Tirop yari “umwe mu bakinnyi ba mbere beza b'abagore biruka intera ndende ku isi muri iyi myaka itandatu ishize”.



    Bwana Rotich ukekwaho kwica Tirop wahesheje ishema Kenya

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-umugabo-ukekwaho-kwica-umukinnyi-agnes-tirop-yafashwe-ari-guhunga

  • Bisabye penaliti 14 kugira ngo Gicumbi FC yegukane igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Gicumbi FC yatsinze Etoile del’Est kuri penaliti 14-13 nyuma y’uko amakipe yari yanganyije 2-2, ihita yegukana igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya kabiri cya 2020-21.

    Uyu munsi nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y’icyiciro cya kabiri(umukino wa nyuma n’umwanya wa 3).

    Umukino wa nyuma wahuje Gicumbi FC yari yasezereye muri 1/2 Heroes na Etoile del’Est yasezereye Amagaju.

    Umukino wa nyuma wabanjirijwe n’uwo gushaka umwanya wa 3 wegukanywe na Heroes FC itsinze Amagaju kuri penaliti 5-4, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Igice cya mbere cy’umukino wa nyuma, Etoile del’Est niyo wabonaga isatira cyane, byaje no kuyiha amahirwe y’igitego cyatsinzwe na Mudahemuka Claude ku munota wa 28.

    Gicumbi FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa 44 iza kukishyura gitsinzwe na Dusenge Bertin. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-2.

    Gicumbi FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 63 gitsinzwe na Lulu Okenge Kevin kuri kufura.

    Etoile del’Est yashatse uko yishyura iki gitego ariko bibanza kuyigora aho byasabye umunota wa 90, Gahamanyi Bonafice yatsindaga icya kabiri cya Etoile del’Est.

    Bahise bitabaza penaliti maze Gicumbi yegukana igikombe itsinze kuri penaliti 14-13.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bisabye-penaliti-14-kugira-ngo-gicumbi-fc-yegukane-igikombe-cya-shampiyona

  • Muhanga: Urubyiruko rwasobanuriwe ko ‘nta buringanire, nta terambere’ – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira, mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO) ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Iyi nama yahuje urubyiruko rusanga 300 ruturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga, rukaba rwari rwiganjemo Abamotari, Abakora muri restaurants na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, Abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 , abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero, abakora muri serivisi zo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’abandi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose, abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.

    Yagize ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu kandi zubaka, bityo mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

    Guverineri Kayitesi kandi yasabye urubyiruko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira inda ziterwa abangavu, birinda ibiyobyabwenge kandi bagira amakenga ku waba ashaka kubashora mu bikorwa byose byabatesha kugera ku ntego n’inzozi zabo.

    Yagize ati “Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, nimwe ba mbere, mugomba kwifatira icyemezo mukamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzashaka kugushuka ukamuhakanira ntaho azahera, ubuzima bwanyu ndetse n’iterambere mwifuza kugeraho ni mwe muzabiha icyerekezo mushaka”.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose.

    Yasabye urubyiruko guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, banateze imbere igihugu cyabo.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Théoneste, yavuze ko we na bagenzi be bagiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

    Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire. Iyi gahunda yabereye mu tundi turere twa Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Nyagatare na Rulindo.

    Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.

    Hateganyijwe kandi ibiganiro ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa ndetse n’ibiganiro n’inzego z’abikorera ku ruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye urubyiruko kwirinda ikintu cyose cyatuma batagera ku nzozi zabo

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho

    Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu iterambere

    source : https://ift.tt/3mUsgVb

  • Nyaruguru: Barindwi bafatanywe imyenda ya caguwa bayivanye i Burundi – #rwanda #RwOT

    Imyenda yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 ni amabalo atandatu n’indi myenda irengaho yari mu mifuka itatu. Ba nyirayo bari bahaye akazi abaturage batanu ari na bo bari batwaye iyo myenda ku magare ariko bari kumwe na bo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu rukerera saa kumi n’imwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagiye mu gihugu cy’abaturanyi gukurayo imyenda ya caguwa ya magendu. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafatiye mu nzira barimo kwinjira mu Rwanda bafite iriya myenda bavuye mu Burundi.”

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu ahubwo bakajya batanga amakuru igihe babonye abacuruza ibicuruzwa bya magendu.

    Yagize ati “Buri gihe tubwira abantu ko ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’Igihugu tukabasaba gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, byongeye iyo bafashwe barafungwa ndetse bakanahomba. Abantu bishora mu bucuruzi bwa magendu usanga bitwikiriye ijoro ku buryo bashobora kwitiranywa n’abagizi ba nabi baje mu gihugu bakaba bahasiga ubuzima.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwirinda abantu babashora mu bucuruzi bwa magendu babashukishije amafaranga. Yabakanguriye kandi gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kujya bafatirwa mu bintu batazi kuko hari abashukishwa amafaranga bagakoreshwa mu kwambutsa za magendu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Munini naho ibicuruzwa bijyanwa ku biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Karere ka Huye.

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3aGYyNR