Blog

  • Uwakatiwe na Gacaca yafashwe nyuma y’imyaka 13 yari amaze yihishahisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha
    Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, avuga ko Harerimana Enock yafashwe ku wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, afatirwa mu mudugudu wa Kazeneza, akagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, yariyoberanyije yiyita Karigita Enock.

    Avuga ko hari umuntu wamubonye atanga amakuru mu buyobozi ko uwo muntu yacitse ubutabera kandi yanakatiwe n’inkiko Gacaca, mu mikoranire y’inzego habanza gukurikiranwa amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa amaze kuboneka arafatwa.

    Ati “Umuntu w’inyangamugayo yaduhaye amakuru ko uwo muntu yakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko. Ku bufatanye n’inzego z’ubugenzacyaha na CNLG, tubanza gukurikirana amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa, tubonye amakuru afatika arafatwa.”

    Avuga ko Harerimana Enock mu kwezi k’Ugushyingo 2008 aribwo yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Munanira igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahita acika yerekeza iya Rwinkwavu ari na ho yafatiwe.

    Murekezi avuga ko Harerimana Enock yemera icyaha ndetse akanavuga ko yari yarafunzweho imyaka 12 nyuma aza gufungurwa mu gihe cyo kujya kwirega no gufasha mu migendekere myiza y’inkiko Gacaca.

    Icyo gihe ngo yarireze ariko yirega ibice ibyaha yemeye anabisabira imbabazi ariko mu gutanga ubuhamya haza kuboneka uwamuregaga wo mu Kagari bari baturanye ka Rwoga, ari na ho igihano yahawe cyakomotse agahita acika.

    Ageze i Rwinkwavu ngo ntiyongeye kuvugana n’imiryango ye kugira ngo hadatahurwa aho yaba aherereye.

    Harerimana Enock yashatse abagore bane ariko nta n’umwe bari kumwe kuko bose bagiye batandukana.

    Murekezi yongeraho ko Harerimana akigera i Rwinkwavu yabeshye ko akomoka mu Majyaruguru ariko yabanje gutura muri kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, Harerimana Enock yari akiri mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kayonza, akazahava ajya kurangiza igihano yakatiwe n’inkiko.

    Harerimana Enock afashwe nyuma ya Mugiraneza Ferdinand wafashwe tariki ya 06 Uwakira 2021, wafatiwe mu mudugudu wa Agatonde, Akagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma nyuma y’imyaka 15 yaraburiwe irengero.

    Mugiraneza Ferdinand w’imyaka 66 y’amavuko yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca mu cyahoze ari komini Birenga, segiteri Gahurire, Umurenge wa Kazo w’ubu.

    Mugiraneza Ferdinand
    Mugiraneza Ferdinand

    We yiyemerera ko yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ahungira muri Tanzaniya aho yari amaze imyaka 15.

    Mugiraneza yafashwe nyuma y’iminsi itatu atahutse ku makuru yatanzwe n’abo yahemukiye, afatirwa mu rugo rwe rwa kabiri ruri mu mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi, na ho akaba yarahageze avuye mu rundi rugo rwe ruri mu Murenge wa Kazo.

    Mugiraneza akaba yaratangaje ko yakoreshaga inzira y’amazi ava mu rugo rumwe ajya mu rundi kubera gutinya guhura n’abaturage.

    Uwo aracyari kuri Sitasiyo ya RIB ya Mutenderi, mu gihe hagitegerejwe kumenya neza igihano yakatiwe bityo ajye kukirangiza.

    source : https://ift.tt/3G4dZ1b

  • Ubwitabire bw’abatoye ku rwego rw’amasibo bungana na 99.7% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko ku masibo yagombaga gutora mu gihugu hose angana na 118.581, agera ku 118.252 bingana na 99.7% yatoye, hakaba hasigaye amasibo angana na 762 azatora ku rwego rw’umudugudu mu matora ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

    MINALOC ivuga ko imidugudu yari igizwe n’amasibo macye ku buryo hari iyari ifite amasibo abiri, atatu cyangwa isibo imwe, bakaba barahisemo kuzavugana n’inteko itora y’abaturage bo ku mudugudu kugira ngo bazahagararirwe n’abantu icyenda, cyangwa batatu cyangwa batandatu, kandi ngo bahisemo ko inteko itora izaba ari iy’umudugudu, bikazakorwa ku buryo kuri uwo munsi aribwo bazatora komite y’umudugudu wabo.

    Uretse amatora yo ku rwego rw’amasibo MINALOC, ivuga ko n’amatora y’abagore ndetse n’urubyiruko na yo yabaye kandi akagenda neza mu gihugu hose, ku buryo abazatorwa ku mudugudu aribo bazanahura ku rwego rw’akagari bakazatora komite nyobozi yabo, abavuyemo bakazatorwa ku rwego rwo hejuru bakazasimburwa, bikazakomeza gutyo kugera ku rwego rw’igihugu bamaze gutora komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyriruko na komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko bageze ku matora yo ku rwego rw’umudugudu azaba ku itariki 23 Ukwakira 2021, kandi ko abaturage bose barangije kugena abazabahagararira mu matora yo kuri urwo rwego.

    Ati “Abazatorwa bashobora kuva mu bakandida bari ku rwego rwa bariya batoranyijwe uko ari batatu, ariko bashobora no kwamamaza umuntu udahari baramutse bamuziho ubushobozi, icyangombwa ni uko inteko itora yaba imuzi kandi ikamushima. Tukongera kwibutsa abantu rwose ko amatora akomeye ni hariya ku mudugudu, kuko ni ho ubuzima butangirira, bariya bantu bayobora komite ku mudugudu ni bo babana n’abaturage umunsi ku munsi”.

    Akomeza agira ati “Ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage, ni bo bashinzwe iterambere ry’abaturage, ni bo bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ni bo bashinzwe kumenya ni nde muturage ufite ikibazo, ni nde muturage ushonje, ni nde muturage ukeneye ibyangombwa, ni nde muturage ukwiriye kuba atabarwa, nagira ngo bumve ko umudugudu uyobowe neza mu gihugu cyacu, iterambere twifuza, Nyakubahwa Perezida wa Repabulika ashaka ko rigera ku Banyarwanda ryashoboka”.

    Ngo igihe umudugudu utayobowe neza n’amakuru avamo ntafasha, kuko ariho usanga rimwe na rimwe hagaragara ibintu bidasobanutse, ugasanga abantu bagomba gufashwa ataribo bafashijwe, ugasanga ahandi harazamo ikiguzi cyo guhabwa serivisi utagombye kuzihabwa.

    Ikindi kandi ngo ni uko mu bayobozi b’umudugudu bazatorwa, utazakora inshingano ze nk’uko abisabwa, abaturage bazaba bafite uburenganzira bwo kumukuraho, ariho MINALOC ihera isaba abazatorwa muri iyi manda ko bagomba kuzakora nk’ikipe kuko aribyo birinda amwe mu makosa akunze kugaragara.

    Mnisitiri Gatabazi, avuga ko abazatgorwa bazabafasha mu buryo bushoboka bwose kuko mu byo bazabaha harimo n’amahugurwa.

    Ati “Ikindi tubizeza n’ukuzabaha amahugurwa ya ngombwa no kubaherekeza mu buryo bwo kubafasha kugira ngo bakore akazi kabo neza. Ni umurimo w’ubwitange ntabwo ari umurimo uhemberwa, n’umurimo umuntu ajyamo kubera umutima afitiye abaturage, kandi hari n’abandi banga kujya muri iyi mirimo bitwaje ko ngo batabona umwanya, bityo hakaba hazamo n’undi, afite izindi nyungu ariko atagamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo”.

    Nyuma y’amatora yo mu midugudu hazatorwa umujyanama ujya ku rwego rw’akagari bizakomeze no mu bindi byiciro kugera igihe azagera ku rwego rw’akarere aho tariki ya 19 Ugushyingo hazaba amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama, aribwo hazahita haboneka abayobozi bashya b’uturere n’ababungirije.

    Ku rwego rw’akarere Inama njyanama ikaba izaba igizwe n’abantu 17, harimo umunani b’abajyanama rusange, hakabamo batanu bazatorwa mu cyiciro cy’abagore, n’umwe uhagarariye urubyriko, uhagarariye abikorera, uhagarariye abafite ubumuga n’undi uhagarariye abari n’abategarugori.

    Abatora barasabwa kuzazirikana ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire, amahirwe n’ubumenyi Abanyarwanda bafit,e kugira ngo bazatore abayobozi beza bazabagirira akamaro.

    source : https://ift.tt/3B6bJTc

  • Amafoto ya mbere ya The Ben aterera ivi Pamella yagiye hanze…Ati 'Sindabyiyumvisha' #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba aherutse mu biruhuko mu birwa bya Maldives, ari na ho yasabiye Uwicyeza Pamella kuzamubera umugore, yagaragaje akanyamuneza ko kuba yaramwemereye.

    Mu mashusho The Ben yahyize kuri Instagram kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira, agaragara bari mu bwato bari kumwe n’abandi bantu bariho bafata icyo kunywa no kurya.

    Mu kanya Gato aba nk’uhagurutse akagaruka aterera ivi uriya mukunzi we undi na we ntazuyaza agahita amwerera.

    Ubutumwa The Ben yaherekeresheje aya mashusho, avuga ko na nubu 'Sindiyumvisha ko ari impamo, uyu ni we muntu tugiye kumarana ubuzima bwanjye nsigaje ku Isi. Yambwiye YEGO. munyifurize ibyiza.'

    Nyuma yo kwambika impeta Uwicyeza Pamella, benshi barimo n’ibyamamare nka mugenzi we Meddy na we uherutse kurushinga, bifurije uyu muhanzi ibyiza muri iriya ntambwe ateye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amafoto-ya-mbere-ya-The-Ben-aterera-ivi-Pamella-yagiye-hanze-Ati-Sindabyiyumvisha

  • Ibigo by’amashuri bizitabira amarushanwa yo gusoma byashyiriwe itariki ntarengwa yo kwitegura #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yeteguwe n’ Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) mu rwego rwo kurushaho gukundisha abana gusoma ibitabo by’Ikinyarwanda.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, HATEGEKIMANA Richard yashimiye amashuri yose akomeje kugaragaza Ubudasa mu kwitegura Amarushanwa asaba n’ayandi atarajya mu ngamba kurushaho kunoza imyiteguro y’amarushanwa kugira ngo bazakotanira kuzaba indashyikirwa.

    HATEGEKIMANA Richard agira ati 'Amashuri azarenza tariki 05 Ugushyingo 2021 atarajya mu ngamba azabura amahirwe yo kwitabira amarushanwa.'

    Iyo tariki yashyizweho kugira ngo Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ruteguro urutonde rw’amashuri azahabwa ibihembo.

    HATEGEKIMANA Richard yatangaje ko Amashuri yose azitabira amarushanwa azahabwa ibihembo kuko azaba yagaragaje indangagaciro z’Ishyaka, urukundo rw’abana b’u Rwanda ndetse n’umuhate wo gufasha abana b’u Rwanda.

    Amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri ateganyijwe kuzaba tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi Uhagarariye Uburezi mu Karere ka Nyarugenge, Rwangeyo Laurent mu kiganiro cyatambutse kuri Television Isango Star cyagarutse ku myiteguro y’aya marushanwa, yavuze ko ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge byiteguye neza kandi ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b’u Rwanda kuko azabagirira akamaro kanini.

    Rwangeyo Laurent yashimangiye ko ibitabo bizakoreshwa mu marushanwa ; ari ibitabo byiza birimo indangagaciro na Kirazira zikenewe n’abana b’u Rwanda.

    Laurent yagaragaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda biyandikire amateka yabo kuko ayo abakoroni banditse bayanditse nabi bayandika uko bishakiye mu nyungu zabo bwite.

    Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi w’Umuryango Transparency International Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b’u Rwanda no ku Rwanda muri rusange aho abana b’u Rwanda bazunguka byinshi bizabafasha gukura ari INTORE zibereye u Rwanda.

    Madamu INGABIRE M Immaculee yasabye ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’Uburezi mu Turere twose guha agaciro aya marushanwa kugira ngo hatagira abana b’u Rwanda bazacikanwa n’amahirwe yabagenewe yo kurushanwa n’abandi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibigo-by-amashuri-bizitabira-amarushanwa-yo-gusoma-byashyiriwe-itariki-ntarengwa-yo-kwitegura

  • Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Aba basore uko ari icyenda bari hagati y’imyaka 18 na 23 bageze ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa Cyenda z’amanywa.

    Aba basore bose bahuriza ku kuba barafatiwe mu modoka mu minsi itandukanye ubwo babaga bagarutse mu Rwanda, bakaba baragiye bafatwa n’anasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi bakabasohora mu modoka bakajya kubafunga ari nako bahatwa ibibazo bitandukanye.

    Ibyimanivuze Jean Marie Vianney ufite imyaka 23 uturuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 nyuma yo kurwara kwa nyirasenge.

    Yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 8 Ukwakira 2021 afatwa n’abasirikare ba Uganda ageze i Mbarara agarutse mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa ngo yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yamaze iminsi 12 gusa ngo nta muntu wamuhohoteye uretse kumwambura amashilingi ya Uganda ibihumbi 60.

    Manishimwe Eric w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 aza gutabwa muri yombi tariki ya 12 Ukwakira 2021.

    Yavuze ko yarekuwe nyuma yo kugezwa mu rukiko rugategeka ko yoherezwa mu Rwanda.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hagati y’ibihugu byombi ntacyo biratanga.

    Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku Mupaka wa Kagitumba

    source : https://ift.tt/3G0tZB4

  • Ngoma: Mudugudu wahize abandi mu kuyobora ahatarangwa ibyaha yagabiwe inka – #rwanda #RwOT

    Iyi nka yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Umudugudu wa Nyakagezi usanzwe ubarizwa mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Sake ukaba utuwe n’abaturage 421.

    Uyu mudugudu wahize indi yose yo mu Karere ka Ngoma mu kutarangwamo ibyaha biturutse ku kugira uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane, kwandika abinjira n’abawusohokamo, irondo rikora neza, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyo hejuru, kwitabira kwizigama muri “Ejo heza” na gahunda y’isuku n’isukura ikaba yubahirizwa muri buri rugo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko impamvu bahaye uyu muyobozi inka y’ishimwe ari ukugira ngo bibere abandi isomo ryo gukomeza gukora neza.

    Yakomeje agira ati “Yahawe inyana ihaka nk’ishimwe ry’imiyoborere myiza yagaragaje muri uyu Mudugudu, abayobozi b’imidugudu rero bagiye gutorwa turabasaba guharanira gukora neza nk’inshingano baba barahawe n’abaturage.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga byatewe n’ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye no kuganira binyuze mu matsinda.

    Ati “Abaturage bacu nk’iyo bigeze ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza bibumbira mu matsinda make bagahitamo umunsi umwe mu cyumweru bazajya babonaniramo ubundi bakizigama noneho bikabafasha mu kwishyura ku buryo bigera mu kwa Gatandatu barasoje kwishyura.”

    Yavuze ko kandi ibindi byagiye bibafasha harimo gukoresha Isibo nka rumwe mu rwego rugera ku muturage mu buryo bworoshye cyane mu kumukangurira gahunda za Leta.

    Nyiramana yavuze ko ibibazo by’amakimbirane mu miryango bakoresha abantu bakuru babumbiwe muri gahunda ya “Mwirusenya turahari’’ aho baganiriza abagiranye amakimbirane bigatanga umusaruro.

    Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwe n’Intara y’Iburasirazuba mu mpera za Mata ikaba igamije guhashya bimwe mu byaha byakundaga kugaragara mu baturage birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bitandukanye.

    Mudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, yashyikirijwe inka ihaka y’ubumanzi nyuma yo guhiga abandi kugira Umudugudu utarangwamo icyaha

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga ari ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Inka yahawe irahaka

    source : https://ift.tt/3C2OYRv

  • Karongi: Banyuzwe na gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri, batunga agatoki ibyuho bikiyirimo – #rwanda #RwOT

    Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/22 ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye ko ibigo by’amashuri byose byajya bigaburira abana.

    Nyiraneza Francine afite umwana wiga mu mashuri abanza, avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose ifasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo.

    Yagize ati “Kuba umwana arya ku ishuri njye nk’umubyeyi biramfasha mu murimo nkora wo kuzunguza utuntu tw’imbuto. Iyo umwana yariye ku ishuri biramfasha sinteke saa Sita. Mbere byarampangayikishaga ngataha akazi kanjye ntakarangije kugira ngo nze ntekere umwana asubire ku ishuri ariye.”

    Mutesi Quevine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza avuga ko muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, barya umuceri, kawunga, imyumbati, ibijumba, n’imboga.

    Ati “Bidufasha kudakererwa, bikanadufasha kubona umwanya wo gusubira mu masomo, bityo bigatuma dutsinda. Mbere tutaratangira kurira ku ishuri, twatahaga mu rugo bamwe bakagaruka amasomo yatangiye hakagira abatakara n’abandi bajyana na mwarimu.”

    Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko guhunda yo kugaburira abana bose ku mashuri bayitezeho kuzamura ireme ry’uburezi.

    Ibi abishingira ku kuba bari bamaze umwaka baha abana igikoma n’irindazi kandi byatumye umubare w’abanyeshuri batsinda bakabona ibigo wikuba kabiri.

    Agira ati “Mbere y’uko dutangira guha abana igikoma n’irindazi twabonaga batandatu batsinze bakabona amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Dutangiye kubaha igikoma n’irindazi abatsinda bariyongera ubu dufite abana 14 babonye amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Ubu noneho ubwo abana bose bari gufatira amafunguro hano ku ishuri dufite icyizere ko umubare w’abatsinda uziyongera cyane.”

    -  Ibikwiye kunozwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

    Nubwo ababyeyi n’abarezi bashima gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, abarezi bavuga ko hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba hari aho ibikoni bitaruzura, aho mivero zitaraterwa, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba batarabona abakozi bakora muri iyi serivisi yo kugaburira abana. Ibi bituma abarimu aribo bafata inshingano yo kugeza amafunguro ku banyeshuri.

    Mukeshimana Léonie avuga ko kuba aribo bagaburira abanyeshuri bituma batabona umwanya wo kuruhuka mu karuhuko ka saa Sita.

    Ati “Ku mwarimu nta karuhuko gahari, urumva niba maze kwigisha isaha y’ibiryo irageze, ni uguhita njya mu gikoni gufata ibiryo nkabishyikiriza abana. Iyo abana bamaze kurya isaha zo kwinjira mu ishuri ziba zigeze.”
    Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta yishyurira buri mwana 56 Frw ku munsi, umubyeyi akiyishurira 96 Frw.

    Mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo kuba hari ababyeyi bataritabira gutanga amafaranga 6000 Frw basabwa nk’umusanzu kugira ngo abana bafatire amafunguro ku ishuri.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, agaragaza ko ari imwe mu zitezweho kongera ireme ry’uburezi.

    Ati “Gahunda ni uko ibigo byose biha amafunguro abana ku ishuri. Hari ubufasha Leta yahaye ibigo byose ariko hari n’uruhare rw’ababyeyi. Hari aho usanga hakiri utubazo nka mivero batarazitera neza, cyangwa nk’ibikoni bitaruzura.’’

    Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ukwihutisha kugira uku kwezi kwa 10 kurangire byose byagiye ku murongo, kugira ngo abana bige ku mashuri meza yuzuye, bafate amafunguro ku mashuri. Abarimu Leta yarabashatse ku buryo rwose tuba dufite ireme ry’uburezi riri hejuru.”

    Abarezi bifuza ko Leta yakongera uruhare rwayo muri iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, ndetse ikajya yishingira imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere ikayitangira umusanzu wose ku kigero cya 100%.

    Gahunda ya MINEDUC ni uko abanyeshuri bose bagomba gufatira amafunguro ku ishuri

    Abanyeshuri bavuga ko kurya ku ishuri bituma badakererwa amasomo

    Imirimo yo kubaka igikoni cy’Ishuri ribanza rya Rubengera II iracyari kure

    Mu bigo bimwe na bimwe nubwo birwanaho bagateka mivero ntizirashyirwa mu bikoni kuko bitaruzura

    Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko iyi gahunda izatuma umubare w’abatsinda wiyongera

    source : https://ift.tt/3vKtUgp

  • Ab’i Musanze bijunditse abayobozi barenza ingohe ibibazo byabo kuko batabahaye amafaranga – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi.

    Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina.

    Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera raporo ariko akomeza kumurerega ntiyayimuha ngo ajye gutanga ikirego ngo abamuhohoteye bakurikiranwe.

    Uru rugero n’izindi zigenda ziba ku baturage nko kurangirizwa imanza ariko ntibemerwe nk’abatsinze, ni zo bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ziterwa no kuba nta mafaranga baba bahaye ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Nudakora mu mufuka ntibayigukorera ariko nukoramo baragukorera ibyo ushaka byose ahubwo bshyiremo ya nzirakarengane.”

    Undi yunzemo ati “Biterwa n’uko uri kuko ushobora kuba uri rubanda rugufi, umuyobozi runaka ari ngombwa kugira ngo agire icyo abona, yakibura akirengagiza ikibazo cyawe ahubwo agakurikira icya wa wundi ufite ubushobozi.’’

    Abaturage bagiriwe inama yo kwitabaza izindi nzego mu gihe babonye hari abayobozi bashaka kubarenganya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagiriye abaturage inama yo kuyoboka izindi nzego mu gihe bahuye n’ibibazo.

    Yagize ati “Iyo hajemo gukunda umuntu ukora ibishoboka byose kugira ngo umurenganure, iyo wateshutse kuri iyo nshingano ntabwo uba ukora icyo ugomba gukora. Ni yo mpamvu niba ku rwego runaka bitagenze neza inzego zacu zubatse neza mu gihugu cyacu ku buryo umuturage atabura uwo yiyambaza ku ruhande utari wawundi wanze kumuha serivisi.”

    Inzego zibanze zashyizweho muri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ibisaba ko aba bayobozi bagomba guha serivisi nziza abaturage kuko ni bo bashyiriweho.

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze barambiwe abayobozi barenza ingohe ibibazo byabo kuko batabahaye amafaranga

    source : https://ift.tt/3jppwOR

  • Kigali: Abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga – #rwanda #RwOT

    Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alcool. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndi butware imodoka.”

    Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.

    Yagize ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.”

    CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yasomye agasembuye.

    Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.

    Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ubwo berekwaga itangazamakuru

    source : https://ift.tt/3G8afvu

  • King James agiye gutangiza umushinga uzafasha abanyempano no kugurisha album z'abahanzi #rwanda #RwOT

    Ruhumuriza James wamamaye nka King James agiye gutangiza urubuga yise 'Zana Talent' rugamije gufasha abantu batandukanye mu myidagaduro bakizamuka ndetse rugurirwaho album z'abahanzi.

    Umuhanzi King James yafashwe n'inzego z'umutekano yitiranyijwe  n'umutekamutwe wamwiyitiriye â€

    Ni urubuga ateganya kuzana mu minsi iri imbere ndetse azamurikiraho album ye nshya izajya hanze mu minsi iri imbere ataramenyera neza itariki.

    Yagize Ati 'Zana Talent izaba ari urubuga rwo kugurishirizaho umuziki no kuzana impano nshya zikabona ahantu bashobora gushyira ibihangano byabo ku buryo n'umuntu uhasuye yaba azi ko agiye kureba impano nshya yaba abaririmba abashushanya, abakora filime ngufi, abanyarwenya n'izindi mpano. Ikindi tuzajya tugurishirizaho album z'abantu.'

    Yavuze ko abantu benshi bakunze kumusaba ubufasha akaba yaragerageje gutekereza ikintu yakora ku buryo bose yabagereraho icyarimwe, ntafashe umwe umwe.

    KING JAMES on Twitter: "#ubushoboziAlbum M&M wedding..!  https://t.co/eXS5nLeUE6" / Twitter

    Nko kugurisha album, umuhanzi niwe uzajya ahitamo igiciro cyayo. Album ya King James izasohoka mu buryo bw'amajwi nijyaho izaba igura 5 000 Frw.

    Uru rubuga ruzajya rujyaho amashusho, amajwi ndetse n'amashusho aherekejwe n'amagambo [Lyric Video].

    King James ari kwitegura kumurika album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi'. Ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga 10 ndetse hari n'izagiye hanze zirimo iyo yakoranye na Ariel Wayz bise 'Ndagukumbuye' na 'Ubudahwema' aheruka gushyira hanze.

    The post King James agiye gutangiza umushinga uzafasha abanyempano no kugurisha album z'abahanzi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/21/king-james-agiye-gutangiza-umushinga-uzafasha-abanyempano-no-kugurisha-album-zabahanzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=king-james-agiye-gutangiza-umushinga-uzafasha-abanyempano-no-kugurisha-album-zabahanzi