Blog

  • The Ben yahishuye byinshi byihariye ku buzima bushaririye yanyuzemo akigera America #rwanda #RwOT

    The Ben warimo yinywera ishyushyu ishyuye dore ko ari kimwe mu binyobwa akunda cyane (amata), yahishuye umukino akunda agira ati:'Nkunda Baskeball igitangaje ariko ni uko atari wo mukino nahoze nkunda iyo ugeze muri bino bihugu hari ukuntu NBA ikwiba'.

    Nyamara ariko ahamya ko ibyo bidatuma areka kuba ari umufana w'umupira w'amaguru by'umwihariko ikipe ya Manchester United. Yagize ati:'Ibyo ariko ntibimbuza kugira Manchester United ku mutima n'ubwo nsigaye ibintu by'umupira w'amaguru mbikurikira gacye.'

    The Ben ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba

    Abajijwe ku ikipe akunda muri NBA n'abakinnyi mu mikino inyuranye The Ben yagize ati:'Muri NBA nkunda Lakers, mu mupira w'amaguru nkunda Cristiano Ronaldo, naho umukinnyi nakundaga muri Basket Ball ni Kobe Bryant.'

    Ahishura kandi ko ashimishwa cyane no gusoma inyunganizi (Comments) zishyirwa ku bintu bitandukanye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, atanga urugero w'inyunganizi yamusekeje.

    Yagize ati:'Umwe yigeze kwandika avuga ukuntu akunda umuziki wanjye ndetse umunsi umwe yari mu bitaro mu cyumba cyegeranye n'urugo rwarimo rucuranga indirimbo zanjye maze yazumva agasohoka mu bitaro na serumu n'amashuka kuko kuva ubwo yahise akira.'

    The Ben yavuze ko yannyuzuwe n'ibintu byinshi akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati:'Nannyuzuwe n'ibintu byinshi ariko ibiryo byarananiye igihe kirekire, gusa byatumye niga guteka n'ubwo ntari umunyamwuga nk'ababyize ariko ubu nabasha guteka ibituma mbaho.'


    The Ben yahishuye ko akunda cyane Cristiano akaba n'umufana wa Man. United

    Gael amubaza ku nkuru yumvise y'ukuntu ngo yanyuze mu rukuta rw'ibirahure rukamemeneka niba byaba aribyo. The Ben asubiza agira ati:'Ni byo hari mu mwaka wa 2015 mu Bufaransa muri Paris ni ahantu hari urukuta rw'ibirahure ntarubonye ndarugonga rurameneka.'

    The Ben agaragaza ko iryo sanganya ryamubayeho ryamusigiye inkovu ku maboko. Mu gusoza kandi ashima abakunzi b'ibihangano bye kandi ko abakunda n'ubwo atanyura ku rugo ku rundi abashima ariko abazirikana kandi inyiturano ye ari ukubaha ibihangano byiza anababwira ko bahishiwe vuba agiye gushyira Album nshya.

    The Ben yatangaje ko muri iki gihe akunda cyane NBA akaba yarakundaga umukinnyi Kobe Bryant witabye Imana mu gihe gishize azize impanuka y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yahishuye-byinshi-byihariye-ku-buzima-bushaririye-yanyuzemo-akigera

  • Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bice by'umubiri bifite ubushobozi bwo kwerekana no kugaragaza amawe mu mabanga yihishe n'amakuru atangaje ku muntu, biratangaje kumva ko imiterere y'intoki n'uburyo zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imiterere ya nyirazo.

    Ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bwerekanye ko uburebure bw'urutoki rwambarwaho impeta, uru twita mukuru wa meme, bitewe n'ingano y'umusemburo wa Testosterone n'indi misemburo ya kigabo igihe umwana ari munda, rushobora kugira icyo buhindura ku miterere n'imyitwarire y'umuntu.

    Itegereze neza ikiganza cyawe cy'ibumoso maze urebe rwa rutoki twise mukuru wa meme urugereranye n'urutoki dukunda gukoresha twerekana ibintu cyangwa urwo bita mukubita rukoko. Usanze bimeze bite?

    • Iyo mukuru wa meme isumba mukubita rukoko

    Abantu bagira intoki ziteye zitya ni abantu bakundwa cyane kandi bakurura abantu, bazi gucunga abandi mu bijyanye no guhozaho ikibahuza kandi bakamenya uburyo bwo kubareshya no kubiyegereza.

    Ni abantu bemera kwirengera ingaruka kandi bashobora gutanga igiguzi cyose byasaba ngo bagere ku byo bifuza. Iyo gahunda zabo zitagenze nk'uko babiteganyaga, ntibacika intege kuko bahora bashakisha inzira ishobora kubageza ku byo bifuza kugeraho. Byashoboka ko ari yo mpamvu batajya batsindwa mu buzima, baba bazwi nk'abantu bahiriwe mu buzima.

    • Iyo mukubitarukoko isumba mukuru wa meme

    Abantu bagira intoki zimeze zitya, ni abantu bihagararaho cyane, ntubyumve nabi si ukwiyemera no kwishyira hejuru ahubwo ni ukwigirira ikizere ku buryo bwo hejuru mu byo bakora. Bakunze kuvamo abayobzi beza kandi bafite impano yo kuyobora, ni abantu batuje ariko iyo bibayeho ko barakara nta kintu na kimwe gishobora gutuma bagabanya uburakari.

    Mu rusange si abantu batera intambwe ya mbere habo mu gukora ubucuruzi cyangwa mu rukundo, ariko iyo bateye intambwe iba ari intambwe ihamye bayiterana umugambi utisubiraho, kandi ibyo binjiyemo byose baba bumva bafatwa nk'abayobozi. Bagira ibitekerezo byagutse ku buryo mbere yo gukora buri kintu babanza kureba no gusesengura buri musaruro ushobora kukivamo, ibi bituma aria bantu bagira imibare cyane ntibahubuke mu byo bakora.

    • Iyo izo ntoki zombi zireshya

    Abantu bafite mukubitarukoko ireshya na mukuru wa meme, ni abantu bigengesera cyane, bahora hagati na hagati ntibaheza inguni kandi bahora batuje ku buryo akenshi baba bacuritse umutwe birebera hasi, bakunze kugira impuhwe kandi bagahora birinda ko hari icyatuma bashyamirana n'abandi.

    Iyo bari ahantu hari imirwano no gushwana baba bashaka gukiza no guhosha amahane, bagira guhuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo kubera guhorana urujijo no gukekeranya, kubagira inshuti ni byiza cyane kuko bavamo inshuti zidatenguha kandi bagahora biteguye kugufasha.

    Haba mu gukora ubucuruzi cyangwa mu bucuti, ni abantu b'abizerwa cyane kandi bashoboye kurinda indagizo, ushobora kubifashisha igihe icyo ari cyo cyose. Bagira ibitekerezo bidapfobya igihe cyose kabone n'iyo byaba mu bihe bikomeye bafite ubushobozi bwo kuvumbura igitekerezo kizima.

    Musinga C.

     

     

     

     

    The post Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/uko-intoki-zisumbana-bishobora-kwerekana-imyitwarire-nimitekerereze-ya-nyirazo/

  • Amahanga yamaganye ihirikwa ry'ubutegetsi bw'inzibacyuho muri Sudani #rwanda #RwOT

    Amahanga n'imiryango mpuzamahanga baramagana kudeta yo muri Sudani. Arasaba ibiganiro hagati y'abasirikare n'abasivili.

    Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yanditse kuri Twitter ko “yamaganiye kure kudeta yo muri Sudani.” Avuga ko ashyigikiye guverinoma y'inzibacyuho.

    Yasabye ko umutekano wa minisitiri w'intebe n'abandi bafashwe wubahirizwa, kandi ko barekurwa vuba.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, perezida w'inama y'ubutegetsi y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika, Moussa Faki Mahamat, avuga ko yababajwe cyane n'ibibera muri Sudani.

    Arasaba ko minisitiri w'intebe w'inzibacyuho, Abdallah Hamdock, n'abandi bategetsi b'abasivili barekurwa, n'ibiganiro hagati y'abasivili n'abasirikare.

    Umunyamabanga mukuru wa Ligue Arabe, Umuryango w'Ibihugu by'Abarabu, Aboul Gheit, nawe yagaragaje “impungenge zikomeye, asaba impande zose kubahiriza amategeko y'inzibacyuho, ziyemeje mu maso y'isi yose.”

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, aragira, ati: “Namaganye kudeta yo muri Sudani. Minisitiri w'intebe Hamdok n'abandi bategetsi bagomba kurekurwa bidatinze. Itegeko shingiro ry'inzibacyuho rigomba kubahirizwa.” Yongeyeho ko “Umuryango w'Abibumbye uzahora inyuma y'abaturage ba Sudani.”

    Intumwa ye yihariye muri Sudani, Volker Perthes, nawe yatangaje ko ahangayikishijwe cyane na kudeta. Avuga ko gufunga abategetsi b'abasivili binyuranyije n'amategeko kandi bidashobora kwihanganirwa. Ati: “Ni inshingano z'inzego z'umutekano gukora byose kugirango umutekano no kumererwa neza byubahirizwe aho bafungiye. Ndahamagarira izo nzego kurekura bidatinze abo bose batawe muri yombi.” Nawe arasaba ibiganiro ku buryo bwihutirwa.

    Umuyobozi mukuru w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, nawe yasohoye itangazo “yamagana yivuye inyuma kudeta yo muri Sudani.” Arasaba ko abafunzwe barekurwa vuba. Aragira, ati: “Byaba ari ishyano Sudani isubiye inyuma kandi yaribohoje imyaka y'ingoma y'igitugu. Igihugu gikeneye gushingira imizi demokarasi abaturage badahwema guharanira, nk'uko n'ubu barimo babyerekana mu mihanda.”

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi nawo watangaje ko uhangayitse cyane, nk'uko umuyobozi w'urwego rw'ububanyi n'amahanga rwawo, Joseph Borrell, yabyanditse kuri Twitter. Avuga ko kudeta “yatatiye revolisiyo, inzibacyuho, n'inyota abaturage bafitiye amahoro, ubutabera n'iterambere.” Nawe arasaba ko abafunze bafungurwa bidatinze.

    Ambasade ya Leta zunze ubumwe z'Amerika i Khartoum iratangaza kuri Twitter ko “ihangayikishijwe bikomeye cyane n'ibyo abasirikare barimo bakorera guverinoma ya gisivili kandi iramagana ibikorwa bibangamiye inzibacyuho.” Irahamagarira abasirikare kureka “guverinoma y'inzibacyuho ya gisivili gukomeza akazi gakomeye kayo ko gushyira mu bikorwa ibyifuzo by'impinduramatwara.”

    Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z'Amerika mu karere k'Ihembe ry'Afrika, Jeffrey Feltman, yanditse kuri Twitter ko “kudeta iteye impungenge zikomeye.” Mu minsi ishize kugeza ejo ku cyumweru, Feltman yari i Khartoum mu biganiro n'abayobozi b'igihugu, barimo General al-Burhane na minisitiri w'intebe Hamdok, ku makimbirane ya politiki yugarije Sudani.

    Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa, Wang Wenbin, yatangaje ko guverinoma y'igihugu cye “ishaka ko impande zose zikemura amakimbirane zifitanye binyuze mu biganiro”

    Iyi kudeta ibaye mu gihe abasirikare bagombaga guha abasivili mu kwezi gutaha ubuyobozi bw'inzego z'inzibacyuho bahuriyemo, harimo n'umwanya w'umukuru w'igihugu. Naho amatora yari ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi 2023.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amahanga-yamaganye-ihirikwa-ry-ubutegetsi-bw-inzibacyuho-muri-sudani

  • Abanyeshuri bacyekwaho 'kunnyuzura' bagenzi babo bari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi abanyeshuri 2 bo mu Rwunge rw'Amashuri rya Rubengera mu Karere ka Karongi, aho bakekwaho ko mu minsi ibiri ishize bakubise bakanakomeretsa bagenzi babo.

    Itabwa muri yombi ry'aba banyeshuri ryabaye tariki ya 23 Ukwakira 2021. Ni mu gihe icyaha bakekwaho cyabaye tariki 22 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, Umudugudu wa Nyamagana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko abafashwe ari abanyeshuri babiri b'abahungu, umwe ufite imyaka 20 undi 21.

    Avuga ko bafashwe nyuma y'aho bigaragaye ko bakubise abanyeshuri bashya bari baje kwiga kuri GS Rubengera, ibintu bantu bazi ku izina ryo kunnyuzura.

    RIB ivuga ko iki gikorwa cyo kunnyuzura abanyeshuri bashya ari icyaha gihanwa n'amategeko, igasaba amashuri gufata ingamba kugira ngo bicike burundu.

    Kuri ubu abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.

    Icyaha cyo gukubita no gtukomeretsa ku bushake gihanwa n'ingingo ya 121 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho uwagikoeze iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 3 ariko kitari hejuru y'imyaka 5, n'ihazabu ingana n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1.

    SRC:RBA

    The post Abanyeshuri bacyekwaho 'kunnyuzura' bagenzi babo bari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/abanyeshuri-bacyekwaho-kunnyuzura-bagenzi-babo-bari-mu-maboko-ya-rib/

  • Umutoza Manchester United yifuza yayisabye ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Antonio Conte yiteguye kuba umutoza mushya wa Manchester United ariko asaba ko kugira ngo ayerekezemo yifuza kugira ububasha bwose ku bijyanye no kugura abakinnyi.

    Ikipe ya Manchester United yatangiye gushaka umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer uhagaze nabi cyane.

    Uyu munya Norway afite igitutu cyinshi kuri Old Trafford, nyuma y'aho kuri iki cyumweru anyagiwe ibitego 5-0 na Liverpool ndetse akagaragaza umukino wo ku rwego rwohasi.

    Ibihuha bikomeje kwiyongera ku mutoza usimbura Ole muri United aho ikinyamakuru Manchester Evening cyavuze ko Conte yaba ashaka aka kazi

    Amakuru yongeraho ko uyu mutaliyani akeneye ibisobanuro ku cyerekezo cy'iyi kipe, ibijyanye no gufata ibyemezo na gahunda y'ubuyobozi.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea,yashwanye n'abayobozi bayo kubera ibijyanye no gusinyisha abakinnyi,arifuza kugira uruhare rusesuye mu kugura abakinnyi ndetse akubaka ikipe itwara ibikombe.

    Umuyobozi wungirije wa United, Ed Woodward,arifuza kurekura Solskjaer nkuko yabigenje kuri Jose Mourinho na Louis van Gaal.

    Uwahoze ari umutoza w'Ubutaliyani na Juventus, Conte, ufite imyaka 52, kuri ubu nta kazi afite,nyuma yo kureka inshingano ze zo gutoza Inter Milan nyuma y'iminsi mike yegukanye igikombe cya Serie A mu mpeshyi y'umwaka ushize.

    Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Conte yanze akazi ka Newcastle na mbere yuko Steve Bruce yirukanwa mu cyumweru gishize.


    Conte yasabye United kumuha uburenganzira bwose mu kugura abakinnyi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-manchester-united-yifuza-yayisabye-ikintu-gikomeye

  • Sobanukirwa akamaro gakomeye k'igishishwa cy'umuneke utari uzi #rwanda #RwOT

    Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy'ubuzima bw'abantu, mu gihe uruhu rwatakaje ubutoto, rugahinduka nk'urudasanzwe, rugatemba kandi rugatakaza ugukomera

    Nubwo rimwe na rimwe, gusaza k'uruhu hamwe n'iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y'ubuzima nko kunywa itabi, ntabwo bigushimisha, kandi mu gihe hariho byinshi mu ma farumasi byagufasha nk'amavuta, hamwe n'uburyo bundi bw'ubwiza bwo gukemura iki kibazo, umuti wo mu rugo usanzwe kandi udafite ingaruka ni igitekerezo cyiza.

    Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n'ibintu karemano burigihe n'uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n'ibisanzwe / nta miti kandi nta n'ubwo bigira ingaruka mbi.

    Igishishwa cy'umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n'inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy'umuneke ukajya ugisigaho.

    Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by'imineke igishya.itarasa n'iyaboze.

    Refe:.pinterest.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-gakomeye-k-igishishwa-cy-umuneke-utari-uzi

  • Inzego z’ibanze ntabwo zisoza manda, abayisoza ni abantu ku giti cyabo – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabai

    Yabitangarije mu Nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yateraniye i Kigali tariki 24 Ukwakira 2021, aho abayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 – 2021.

    Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri manda irangiye rurashimirwa cyane kuko bakoze akazi gakomeye kuva muri 2016 bategura gahunda n’ingamba y’imyaka irindwi, banayoboye amatora ya Perezida wa Repabulika muri 2017, batangira ibikorwa by’iterambere mu Bukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

    Ikindi kandi ni abayobozi bahuye n’akazi gakomeye cyane ko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyari cyugarije u Rwanda n’Abanyarwanda guhera muri Werurwe 2020, mu gihe abandi bari mu ngo zabo batarimo gukora, abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje gukora akazi ko kwigisha abaturage, kubarinda, kubahugura, kubagezaho ubufasha ndetse no kubaha serivisi nziza.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ibikorwa bakoze ari byinshi ku buryo batabura kubishimirwa, kuko muri manda basoje ariho hubatswe amashuri menshi cyane kurusha mu zindi manda zose zayibanjirije.

    Ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi manda basoje, hubatswe amashuri menshi cyane, asaga ibihumbi 22, ni igikorwa kidasanzwe batazibagirwa nabo mu buzima bwabo bw’izi nzego z’ibanze. Hari ibimaze gutera imbere mu bikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, ntabwo twabirondora ngo tubirangize, bakoze akazi keza, turabashimira”.

    Akomeza agira ati “Kandi noneho inzego ntabwo zirangiza manda, zirakomeza, hari abazakomeza kubera ko amategeko abibemerera, hari abazakomeza kubera ko bazaba babihisemo, hari n’abatazakomeza wenda kubera ko bazaba babihisemo, bakavuga bati reka narakoze ngiye mu kandi kazi, ariko bakoze akazi gashimishije”.

    Abazayobora manda itaha baragirwa inama yo kugira ubushake kuko aricyo kintu cya mbere bisaba, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati “Inama dutanga n’ubushake, umuntu agira ubumenyi, agira ubwenge, agira amashuri, ariko kugira ngo ukore mu nzego z’ibanze, uyoborwa mbere na mbere n’ubushake bukurimo, ukayoborwa n’ubumenyi uba ufite, ariko noneho icyerekezo kirahari, Nyakubwa Perezida wa Repabulika yatanze umurongo kandi n’ibisabwa kugira ngo umuntu amenye icyo gukora byaravuzwe igihe cyose, igisigaye n’ukubishira mu bikorwa”.

    Abayobozi bashya barasabwa kuzafatanya n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze kuko haba hari komite nyobozi ntawe ukora ku giti cye, aho basabwa ubufatanye guhera ku midugudu kugera ku karere, kubera ko ahari ubufatanye n’ubwuzuzanye nta kinanirana.

    Biteganyijwe ko amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama y’uturere azaba ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3pBa5XF

  • Inkweto Michael Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zagurishijwe Amadolari Miliyoni 1 n’ibihumbi 470 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi nkweto Jordan yazambaye mu mwaka w’imikino (season) we wa mbere muri Chicago Bulls yabaye mu mwaka wa 1984, zikaba zari izo mu bwoko bwa Nike Airships z’umweru n’umutuku.

    Muri uyu mwaka kandi Jordan nibwo yahise atangira gukorana n’iyi company ikomeye ya Nike ibintu byo mu bwoko bw’inkweto ndetse n’imyenda byamwitiriwe. Izi nkweto zaciye agahigo ko kuba ari zo za mbere ziguzwe amafaranga menshi mu nkweto zambawe mu mikino yose ku isi zagurishijwe.

    Michael Jordan afatwa nk’igihangange cyabayeho mu gukina umukino wa Basketball kuko abenshi banamwita umwami w’uyu mukino. Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, byatumye aba ikirangirire atuma NBA imenyekana ku isi kurusha uko yari izwi mbere.

    Uyu mukinnyi yahagaritse gukina Basketball mu mwaka wa 2003, akaba yaraje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA wakoze amateka agatunga amafaranga menshi agera mu ma miliyari y’amadolari. Nyuma y’uko izi nkweto ziguzwe nyiri inzu yakorewemo cyamunara, yagize ati “Aka ni agahigo gakozwe na Jordan hamwe na Jordan Nike Air Ships ku isoko rya siporo mu mateka.”

    Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi cyane mu kwegeranya ibintu bya kera. Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zizagurwa hagati ya miliyoni imwe y’Amadolari na miliyoni imwe n’igice y’Amadolari kuko atari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi cyangwa z’ubwoko bwiza kurusha izindi.

    Akandi gahigo gafitwe n’umuraperi Kanye West aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe Amadolari Miliyoni 1.8 mu kwezi kwa kane, mu mwaka wa 2021.
    Michael Jeffrey Jordan, aya ni yo mazina ye yose, akaba ari we mukinnyi wa kabiri nyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 3000 yose wenyine mu mwaka w’imikino umwe.

    source : https://ift.tt/3pBZwUm

  • Itangazo: UWIMANA Claude yasabye guhindura amazina akitwa UWIMANA JEAN CLAUDE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIMANA JEAN CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari Izina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwimana-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwimana-jean-claude

  • Umugore yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 yose #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Sierra Leone yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 nyuma y'aho umuganga wamubaze yibagiwe kuwukuramo awumusiga mu nda.

    Zainab Kamara,ukomoka mu karere ka Port Loko muri iki gihugu, yarabazwe ariko ntibyagenda neza abura umwana we.

    Ikibabaje kurusha ibindi,umuganga wamubaze yamudoze yibagiwe kumukura mu nda umukasi yakoreshaga birangira awumaranye imyaka 7 mu nda.

    Ikinyamakuru Sierraloaded kivuga ko kubera ubu burangare, Madamu Zainab yari amaze imyaka 7 ababara. Amashusho yafashwe n'imashini [x-ray] yerekanye ko hari ikintu kimuri mu nda birangira yongeye kubagwa.

    Amakuru avuga ko abaganga batinyaga kubaga uyu mugore kuko batekerezaga ko bishobora kumuteza akaga.

    Nyuma y'imyaka 7 mu kababaro, uyu mukasi yawukuwemo n'inzobere yo mu kindi gihugu bahuriye mu bitaro bya Masanga mu Karere ka Tonkolili muri Sierra Leone.

    Perezida w'inama y'abagore bo muri Sierra Leone (WIMSAL) Femi Jarret Coker yanditse ku rubuga rwa Facebook asaba guverinoma na Minisiteri y'ubuzima n'isuku gukora iperereza kuri uyu muganga wakoze ririya kosa rikomeye, ndetse ahamagarira abantu bafite ibibazo nka biriya kubivuga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yakuwe-umukasi-mu-nda-yari-amaranye-imyaka-7-yose