Blog

  • Ifoto ya Miss Mutesi Jolly ari i Dubai yavugishije abarimo Miss Igisabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Mutesi Jolly yashyize hanze ifoto ye abinyujije Ku rukuta rwe rwa instagram. Ni ifoto yafatiwe mu mujyi wa Dubai.

    Iyi foto ikimara kujya hanze yavuzweho byinshi na bamwe mu byamamare barimo na Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo.

    Nyuma yuko iyi foto igiye hanze, Umuhanzikazi Butera Knowless yarayibonye maze yandika amagambo agira ati ” Eh Jo!! This is too much for one person 🔥❤️ “, Aline Gahongayire yagize ati ” ❤️❤️❤️❤️🔥🔥🔥🔥shine sweet 💕 “, Miss Iradukunda Elsa yagize ati ” Wowww😍😍😍😍 “, Miss Iradukunda Liliane yagize ati ” But Jollyyyyy🔥🔥🔥🔥 “, Miss Nishimwe Naomie yagize ati ” Well 😍😍😍😍😍😍😍 “, Miss Uwase Hirwa Honorine nawe yagize ati ” All of this for a single person 😩❤️?! “.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-miss-mutesi-jolly-ari-i-dubai-yavugishije-abarimo-miss-igisabo/

  • Ihindagurika ry'ikirere: Schwarzenegger yifatiye ku gahanga Abategetsi #rwanda #RwOT

    Arnold Schwarzenegger avuga ko abategetsi bavuga ko kurwanya ihindagurika ry'ikirere bizahaza ubukungu ari 'ibigoryi cyangwa ababyeshyi'.

    Mbere y'inama ya COP26, uyu wahoze ari guverineri wa California yabwiye BBC ko kugabanya ibyuka bihumanya ahubwo bizungura ubukungu bw'isi.

    Uyu wakinnye filimi nka Terminator avuga ko kugabanya ingano y'inyama turya bitagomba gusobanura ko hari ikintu twigomwe — ko ahubwo ubwe kugabanya izo yaryaga byahinduye umutima we.

    Schwarzenegger yavuze kandi ku ihumanya riterwa n'ubucuruzi mpuzamahanga.

    Yibasiye abategetsi bibwira ko kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bibangamira iterambere ry'ubukungu no guhanga imirimo.

    Ati: 'Ni ababeshyi, ni ibigoryi. Cyangwa se ntabwo bazi uko bikorwa, twe twabonye uko twabikora, nta kindi bisaba uretse ubutwari bwo kubikora.'

    Schwarzenegger yashimiwe kuba uwaharaniye umwuka mwiza n'ingufu zitangiza ikirere ubwo yari guverineri hagati ya 2003 na 2011 — ashyiraho intego zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Gura iby'iwanyu

    Yavuze ko hari imyuka myinshi yangiza ikirere iva ku bwikorezi mpuzamahanga, atanga inama ko icy'ingenzi kurusha ibindi ari uko buri muntu yagabanya iyo myuka agura iby'iwabo.

    Ati: 'Gura ibicuruzwa by'iwanyu. Buri gihe iyo uguze ikintu hakurya y'inyanja, ni akaga uba uteje ibidukikije — ibyo nibyo bintu bibi cyane ushobora gukora.'

    Schwarzenegger arateganya kuba umwe mu bazatanga ijambo rye mu nama ya COP26 i Glasgow mu cyumweru gitaha, gusa nta cyizere afite muri gahunda ziva hejuru zimanka hasi, ahitamo ko ibisubizo biva mu gitutu cya rubanda n'impinduka mu ikoranabuhanga.

    Schwarzenegger avuga ko ariko ko afite icyizere cy'ibyo abantu bashobora gukora, ati: 'Nta geno ribaho, ahubwo haba ibyo twikoreye ubwacu.'

    SRC:BBC

    The post Ihindagurika ry'ikirere: Schwarzenegger yifatiye ku gahanga Abategetsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/29/ihindagurika-ryikirere-schwarzenegger-yifatiye-ku-gahanga-abategetsi/

  • Itangazo: UMUTESI Hamida yasabye guhindura amazina akitwa UMUTESI Hamida BIRASA #rwanda #RwOT

    Uwitwa UMUTESI Hamida yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UMU TESI Hamida BIRASAmu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ariryo zina yashyingiranywe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-umutesi-hamida-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-umutesi-hamida-birasa

  • Cristiano Ronaldo yahishuye agahigo gakomeye yifuza guca mbere y'uko ahagarika umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi ukomeye wa Manchester United yamaze kubaka izina rikomeye mu mikino mpuzamahanga na Portugal kuko yeegukanye Euro 2016.

    Niwe kandi ufite agahigo k'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu kurusha abandi kuko amaze gutsinda ibitego 115 mu mikino 182 yakiniye igihugu cye.

    Ikinyamakuru SunSport cyumvise ko yifuza kuzitabira igikombe cy'isi cya 2026, kizakinirwa muri Amerika, Kanada na Mexico.

    Uyu mukinyi w'imyaka 36 ameze neza cyane kandi akomeza gukora imyitozo myinshi ituma yitwara neza cyane ko adakunze kugira imvune.

    Ronaldo na mukeba we Lionel Messi biteguye gukina igikombe cyisi cya gatanu kizabera muri Qatar mu itumba ritaha.

    Bazagera ikirenge mu cya kizigenza mu Budage Lothar Matthaus hamwe n'abanya Mexico, Rafael Marquez na Antonio Carbajal, nabo babikoze.

    Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d'or inshuro eshanu ntabwo afite umugambi wo gusezera umupira w'amaguru vuba kandi arashaka gukomeza gukinira na Portugal.

    Igihugu cye gifite amahirwe-yose yo kwitabira igikombe cy'isi umwaka utaha, kuko gikeneye indi ntsinzi imwe mu mikino ine isigaye.

    Ronaldo azaba afite imyaka 41 aramutse akinnye kugeza 2026, gusa bimusaba kutagira imvune.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-agahigo-gakomeye-yifuza-guca-mbere-y-uko-ahagarika

  • Umugore yaciye igitsina umugabo babanaga amuhoye kwandikirana n'umukobwa #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Qatar haravugwa inkuru mbi y'umukobwa wo muri Kenya ukiri muto waciye ubugabo bw'umukunzi we wo muri Nigeriya nijoro.

    Uyu mugore uzwi ku izina rya Njoki yakundanye n'uyu mugabo kuva muri 2020, ariko mu cyumweru gishize, ibintu byahinduye isura ubwo uyu mugore yabonaga ubutumwa bwinshi kuri telefone y'uwo mugabo arimo kuganira n'undi mukobwa

    Njoki abajije umugabo impamvu yabikoze, umugabo yaramusubije ati: “N'umubiri wanjye, nshobora kugusiga kubera uyu mukobwa”.

    Iki gisubizo cyarakaje Njoki ahitamo guhana uyu mugabo. Yatyaje icyuma cyo mu gikoni ategereza ko igihe kizaza.

    Nijoro ubwo uyu munyanigeria yari asinziriye, Njoki yerekeje mu gikoni afata icyuma, ahita akata igitsina cy'umugabo arahunga.

    Uyu mugabo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ahmad i Doha mu gihe abapolisi bagishakisha Njoki.

    Umuryango w'abanyafurika baba muri Qatar washyize hanze amafoto agaragaza ukuntu uyu mugore yahemukiye uyu mugabo babanaga.

    umwe mu baganiriye n'ikinyamakuru Sonko News bavuze ko uyu mugore yasize icyasha umuryango wabo.

    Amakuru avuga ko bamwe mu bakobwa bakomoka muri Afurika bashinze inzu zo gusambaniramo muri iki gihugu n'abagabo bakomoka kuri uyu mugabane ndetse ngo benshi mu bagore bakunda abagabo bo muri Nigeria kuko bishyura menshi.

    S'ubwa mbere umunyafurika aciye igitsina umugabo bari mu mahanga kuko muri 2018,uwitwa Grace Miano yavuzwe cyane mu binyamakuru ubwo yicaga umugabo we ukomoka muri Malawiwitwa Limbani Mzoma i Dublin muri Ireland.

    Grace Miano, wari ufite imyaka 50 icyo gihe, yishe uyu mugabo we w'imyaka 27 ubwo bari kumwe mu nzu bari bakodesheje i Dublin

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaciye-umugabo-babanaga-igitsina-amuhoye-kwandikirana-n-umukobwa

  • MINISANTE yakomoreye Ivuriro rya MBC Hospital #rwanda #RwOT

    MINISANTE yemereye ivuriro MBC Hospital kongera gukora, nyuma yaho ikoze irindi genzura igasanga ibyo ryasabwaga gukosora hari ibyamaze gushyira mu bikorwa.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi ibi bitaro byari byafunzwe, MINISANTE yavugaga ko hari amakosa akomeye byakoze.

    Minisiteri y'Ubuzima yari yafunze MBC Hospital iherereye mu karere ka Nyarugenge mu Biryogo nyuma yaho ikoze ubugenzuzi igasanga hari amakosa akomeye rifite ndetse icyo gihe yategetse ko icyemezo cyubahirizwa guhera tariki 6 Ukwakira 2021.

    Iri vuriro ryatangiye muri 2018,ryatangaga serivisi zirimo kwakira abarwayi b'indembe, ubuvuzi bw'abana, ubw'indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw'indwara z'ababyeyi n'abakeneye kubagwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisante-yakomoreye-ivuriro-rya-mbc-hospital

  • Umukecuru w’imyaka 99 arifuza guhura na Perezida Kagame agasohoza umuhigo we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gishara Elevanie
    Gishara Elevanie

    Nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, umuryango wa Gishara ni umwe mu miryango yameneshejwe maze bagana inzira y’ubuhungiro mu gihugu cya Uganda.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo u Rwanda rwabohorwaga n’ingabo zari iza FPR – Inkotanyi, Gishara yaje kugaruka mu gihugu cyamubyaye.

    Kuri ubu ni umubyeyi ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100. Yibarutse abana 9 muri bo bane baje kwitaba Imana. Afite abuzukuru 22 n’abuzukuruza 21.

    Gishara ni umubyeyi w’urugwiro ukunda gusabana n’abato n’abakuru. Twaramwegereye tugirana ikiganiro gikubiyemo ubutumwa yifuza kugeza ku mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame. Uretse ibyo kandi yatubwiye n’uburyo umuhango wo gushyingirwa wakorwaga mu muco nyarwanda mu gihe cyabo.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3CuAauW

  • Umunyamakuru uzamvuga nabi ambeshyera nkamufa… – #rwanda #RwOT

    Masudi yavuze ko hari abanyamakuru bari kumusebya ndetse bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye aho yasezeranyije ko uwo azafata amuvuga nabi azamujyana kuri polisi.

    Uyu mutoza atangaje aya magambo akomeye nyuma y'iminsi ibiri mu binyamakuru bitandukanye hasohotse inkuru zivuga ko Masudi Djuma n'abatoza bungirije batavuga rumwe, ngo ko hari bombori bombori ndetse ko hari ibyo atumvikanaho na komite y'iyi kipe.

    Nyuma yo kunganya na La Jeunnesse 0-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, Masudi yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo na kimwe afitanye na Komite ya Rayon Sports ahubwo ko ari abanyamakuru bashaka guteza umwuka mubi mu ikipe bamusebya kandi ko yiteguye kujya abafungisha.

    Yagize ati “Mwaretse guteza amagambo mbere y'umukino, reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, murimo kumvuga nabi, hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?”

    'Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n'abatoza, kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose musebya umuntu.Umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge”.

    Uyu mutoza kandi yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n'abamwungirije, aribo Lomami Marcel na Sacha, cyane ko ari na we wabizaniye, ahamya ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.

    Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports mu mpeshyi y'uyu mwaka, intego ya Masudi Djuma ni ukubaka ikipe itwara ibikombe ndetse initwara neza mu karere no muri Afurika muri rusange.

    Rayon Sports iratangira shampiyona y'u Rwanda 2021/22 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 yakira Mukura Victory Sport, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali.

    Masudi avuga ko hari abanyamakuru bashaka guteza umwuka mubi muri Rayon Sports banamusebya 

    Masudi avuga ko uwo azafata amuvuga nabi amubeshyera azamufungisha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110932/umunyamakuru-uzamvuga-nabi-ambeshyera-nkamufata-nzamufungisha-masudi-djuma-wa-rayon-sports-110932.html

  • Bugesera : Animateri aravugwaho kunnyuzurisha abanyeshuri saa yine z’ijoro ngo batazajya bamusuzugura #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ushinzwe gukurikirana imibereho y’abanyeshuri witwa Ntahomvura Erneste, avugwaho kuba yarabwiye abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu, bakajyana bagenzi babo bo mu wa kane mu kibuga saa yine z’ijoro ubundi bakabannyuzura.

    Ngo ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 24 Ukwakira 2021, aho bamwe mu banyeshuri n’abarezi bigisha muri ririya shuri babwiye Radio 1 uko byagenze.

    Umwe yagize ati 'Bakora ijoro bise Welcome to TTC Nyamata day, Night [avuga ko babahaye ikaze kuri iryo shuru].Rero Animateur afata abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu, arababwira ngo baze kuza kumufasha kubyutsa abana.'

    Yakomeje ati 'Mu saa yine, arababyutsa, arabahamagara ngo mubyuke, abwira abiga mu mwaka wa Gatanu ngo baze kumufasha abiga mu mwaka wa Kane bashyashya. Agira amagambo amwe ababwira, bafata imikandara barabakubita.'

    Undi yagize ati 'Hanyuma mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo byatangiye kumvikana cyane, abantu bari hanze y’Ikigo bumva urusaku n’induru mu macumbi bararamo, biza kumenyekana ko ari abanyeshuri bo mwaka wa Gatanu bakubitaga abo mu mwaka wa Kane, ubona ko ari ibintu byapanzwe.'

    Aba barimu bavuze kandi ko usibye kuba aba banyeshuri barakubiswe, banatswe amafaranga y’impamba bari bitwaje gusa ko batunguwe no kumva harahanwe abanyeshuri gusa kandi uwo muyobozi ari we bikekwa ko ari we wari inyuma yabyo.

    Umwe yagize ati 'Umuyobozi wacu, animateur bitewe ni uko abanyeshuri b’ubushize bamusuzuguraga, yari yapanze gahunda yo gusa n’ubakanze, akabereka ko nta mikino.'

    Undi yagize ati 'Yabaga yihagaririye aho, bivugwa ko hari abo yateye inshyi, imigeri.'

    Umuyobozi w’Ikigo cya TTC Nyamata, Munyaneza Alphonse yavuze ko bazandikira Akarere ibaruwa ihagarika mu mirimo uyu muyobozi uvugwaho aya makosa.

    Yagize ati 'Yavuze ko hari abana bajyaga bamusuzugura bityo ashaka kubaganiriza ababwira bati muramenye namwe mutazaba nk’abansuzuguye ubushize. '

    Yakomje ati 'Icyo turi bukore twebwe turi bubitangire raporo, hanyuma nk’Akarere kakareba imyanzuro twanzuye ku ruhande rwacu twifuza y’uko atakomeza kuba umuyobozi (Animateur) wa kino Kigo, bamushakira akandi kazi cyangwa hakarebwa icyo itegeko riteganya.'

    Ifoto iri hejuru yakuwe kuri internet ntabwo ari iy’abo mu ishuri rivugwa mu nkuru

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Bugesera-Animateri-aravugwaho-kunnyuzurisha-abanyeshuri-saa-yine-z-ijoro-ngo-batazajya-bamusuzugura

  • Amaso yaheze mu kirere ku begukanye irushanwa… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye by’Africa y’Uburasirazuba hagamijwe gushakisha impano mu ngeri zitandukanye hanyuma izo mpano zigafashwa, zigatezwa imbere nk'uko n'andi marushanwa ya Got talent ya Simon Cowell abigenza hirya no hino ku isi.

    Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere, East Africa's Got Talent yegukanwe n’abana babiri b'abavandimwe bo muri Uganda bari bagize itsinda ryitwa Ester & Ezekiel hari mu kwakira mu 2019. Begukanye iri rushanwa barushize itsinda ry’abana b’abanyarwanda bibumbiye mu itorere Intayoberana.

    Igihembo cyo kwegukana iri rushanwa cyari ibihumbi mirongo itanu y’amadolari y’amerika, ni abarirwa kuri miliyoni 50 z’amanyarwanda. Iri tsinda ryibukirwa ku kuntu ryasubiyemo indirimbo 'When You believe' ya Mariah Carey na Whitney Houston, ryakomeje gutegereza igihembo batsindiye none imyaka ibaye ibiri.

    Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Facebook, mu kiganiro cy’amajwi baherutse kugenera ababakurikira bagize bati 'Kuva wa mugoroba mwadushyigikiraga tugatsinda, twategereje igihembo cyacu turaheba, imyaka ibaye ibiri nta n'umwe mu bategura wigeze yongera no kutuvugisha.'

    Aba bana bemeza ko ibi byabagizeho ingaruka cyane ko bari biyemeje gufata amwe mu mafaranga batsindiye bakayafashishamo abatishoboye. Bakomeza bagira bati 'Noneho mutekereze ibihe isi yabayemo bya Covid-19, iki ni cyo gihe twari dukeneye ibyatugenewe.'

    Uretse kuba abategura iri rushanwa batarishyura abatsindiye igihembo nyamukuru, irushanwa biragoye kwemeza ko rizongera kuba n'igihe rizabera.

    Esther na Ezekiel batangaje ko batigeze bahabwa amashilingi miliyoni 184 batsindiye mu irushanwa East Africa's Got Talent

    Aba baririmbyi bavuze ko gutinda guhabwa aya mafaranga byabagizeho ingaruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110925/amaso-yaheze-mu-kirere-ku-begukanye-irushanwa-east-africas-got-talent-110925.html