Blog

  • Harmonize na Eddy Kenzo basabye abantu kwitab… – #rwanda #RwOT

    Harmonize ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram, bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n'intambwe yateye mu muziki.

    Aba bahanzi bise Bruce Melodie 'umuvandimwe wabo' basaba buri wese kuzamushyigikira [Hari n'aho bamwita umwami], mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, guhera saa kumi z'umugoroba.

    Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Harmonize na Eddy Kenzo avuga ko 'ibi bigaragaza ubufatanye bw'abahanzi mu muziki' kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati 'Mwabyumvise abami babyivugiye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, umuntu ashobora kugurira itike ye kuri Kigali Arena agahita anipimisha Covid-19 kugira ngo azabashe kwinjira muri iki gitaramo.

    Umuhanzi w'umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang'ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, nawe yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise 'umuvandimwe we' ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

    Uyu muhanzi w'imyaka 32 y'amavuko, avuga ko iyi myaka ya Bruce Melodie ari iy'ibikorwa by'indashyikirwa akamwifuriza gukomeza gutsitara amano mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ben Pol ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 4 kuri Instagram, aboneraho gutumira buri wese kuzitabira igitaramo cy'uyu muhanzi.

    Ati 'Mushyigikire umuvandimwe wanjye, nkwifurije indi myaka myinshi ukora ibikorwa by'indashyikirwa mu muziki.'

    Harabura iminsi itatu, umuhanzi Itahiwacu Bruce waryubatse mu muziki nka Bruce Melodie, agakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.

    Ni imyaka asobanura ko yatumye aba udasanzwe mu muziki, ashyigikiwe n'abafana. Avuga ko azakora ibishoboka byose agatanga ibyishimo ku bakunzi be, 'nk'aho ari bwo bwa nyuma'.

    Abantu batandukanye bamukunze mu bihe bitandukanye, nabo bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bazitabira igitaramo cye uko byagenda kose.

    Bruce Melodie azakora iki gitaramo acurangiwe n'itsinda rya Symphony Band. Ndetse avuga ko azaririmba indirimbo ze hafi ya zose, kuva ku ndirimbo yahereyeho kugeza ku ndirimbo aheruka gusohora.

    Kugeza ubu, yamaze gutangaza abahanzi barimo Itorero bazamufasha gususurutsa abantu. Barimo umuraperi Riderman, Niyo Bosco, Papa Cyangwe ndetse na Christopher bamaze igihe kinini badahurira ku rubyiniro.

    Hari kandi umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album yise 'Kemotherapist', Mike Kayihura, Dj Marnaud na Dj Toxxyk ndetse n'Itorero Inganzo Ngari. 

    Atangaza ko azafashwa n'iri torero mu gitaramo cye, yavuze ko 'umuco wacu wuzuzanya n'umuziki ugezweho'. Avuga ko ari gutegura ibidasanzwe 'bitigeze bibaho'.


    Harmonize yasabye abantu kuzashyigikira Bruce Melodie [Yise umuvandimwe we] mu gitaramo azakorera muri Kigali Arena

    Eddy Kenzo yagaragaje ko atewe ishema na Bruce Melodie ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki 

    Bruce Melodie yavuze ko mu rwego rwo kwirinda umuvundo w'abipimisha Covid-19, abantu bazipimishiriza kuri Kigali Arena guhera kuri uyu wa kane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111069/harmonize-na-eddy-kenzo-basabye-abantu-kwitabira-igitaramo-cya-bruce-melodie-111069.html

  • APR FC yujuje imikino 38 idatsindwa muri sham… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Ugushyingo 2021, Primus National League yari yakomeje hakinwa imikino itanu y'umunsi wa kabiri yasojwe APR FC ikomeje kwandika amateka yo kumara imikino 38 idatsinzwe umukino n'umwe.

    APR FC yari yakiriye Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino wari witabiriwe n'abafana batari benshi gusa bari bafite umurindi n'umurava wo gushyigikira amakipe yabo.

    Uyu mukino wihariwe cyane na APR FC mu minota 90, watangiye isatira cyane izamu rya Musanze ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, binyuze ku bakinnyi barimo Ndayishimiye Dieudonne na Yannick Bizimana ariko iminota 45 y'igice cya mbere irangira nta kipe irebye mu izamu ry'indi.

    Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC yashakaga igitego, isatira izamu rya Musanze ariko ubwugarizi bw'i Musanze bukomeza kwirwanaho.

    Umukino wahindutse ku munota wa 59 ubwo Ruboneka Jean Bosco yatsindaga igitego, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'umunyezamu.

    Nyuma y'iminota 5' ku munota wa 64 APR FC yabonye Coup Franc nziza cyane yari muri metero 22, yatewe neza na Manishimwe Djabel atsinda igitego cya kabiri cya APR FC, ku mupira yateye ugenda wikuba hasi.

    APR FC yakomeje kurema uburyo bwavamo igitego cya gatatu ari nako Musanze yageragezaga uburyo bwo kwishyura, ariko iminota 90 irangira APR FC yegukanye amanota atatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri shampiyona y'uyu mwaka itsinze Musanze FC ibitego 2-0.

    Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yujuje imikino 38 idatsindwa muri shampiyona y'u Rwanda, kuko iheruka gutsindwa tariki ya 23 Gicurasi 2019, ubwo yatsindwaga na Espoir FC.

    Mu yindi mikino yabaye, Rayon Sports yanganyirije i Rubavu na Rutsiro FC ibitego 2-2, bituma iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda igira amanota ane mu mikino ibiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura ku munsi wa mbere.

    Uyu mukino ugana ku musozo, umunyezamu wa Rayon Sports Hategekimana Bonheur yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga, hinjira Bashunga Abouba wahise utsindwa igitego cya kabiri yagizemo uruhare cyane.

    Mu karere ka Gicumbi, ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Etoile de l'Est ibitego 2-0, Espoir FC itsindira Police FC i Kigali ibitego 2-0, mu gihe Bugesera FC yatsinze Etincelles ibitego 3-1.

    Mu minsi ibiri ya mbere ya shampiyona y'u Rwanda, AS Kigali na APR FC nizo zimaze kubona amanota yose nyuma yo gutsinda imikino yose.

    Amakipe agiye kujya mu karuhuko k'ikipe y'igihugu igiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, harimo uwo izakina na Mali na Kenya.

    APR FC yujuje imikino 38 idatsindwa muri shampiyona y’u Rwanda

    Rayon Sports yatsikiriye i Rubavu inganya na Rutsiro FC 2-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111068/apr-fc-yujuje-imikino-38-idatsindwa-muri-shampiyona-yu-rwanda-rayon-sports-itsikirira-i-ru-111068.html

  • Umukobwa yirukanwe ku ishuri nyuma y' uko bamufashe aryamanye n' ushinzwe umutekano ku kigo yigagamo_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Muri Zimbabwe , haravugwa inkuru y' umunyeshuri w' umukobwa uri mu kigero cy' imyaka 16 y' amavuko , aho bivugwa ko yirukanwe ku ishuri ryisumbuye ry'abakobwa nyuma yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu kigo cy'ishuri n'umusore wari ushinzwe gucunga umutekano (security guard) ku kigo, wakoreshwaga n'icyo kigo cy'ishuri yigagamo.

    Amakuru avuga ko azwi ku izina nka David Tembo, bikekwa ko yaba arengeje imyaka mirongo itatu y'amavuko, bivugwa ko yeguye ku mirimo ye mu rwego rwo gusibanganya amahano yakoze n'uyu mukobwa w'umyeshuri utatangajwe amazina.

    Bivugwa ariko ko uyu muzamu David Tembo, we akomeje kuba agicumbikiwe kuri iryo shuri.

    Ni mu gihe umunyeshuri w'umukobwa wigaga mu mwaka wa gatatu, we yirukanwe ku ishuri rugikubita, ibintu byarakaje cyane ababyeyi b'umukobwa.

    Hagati aho, se w'uyu mukobwa arashinja umuyobozi w'ishuri, Madamu Nomatsamsanga Kusena, kuba yarakingiye ibaba uyu muzamu.

    Ku bwe, ati: 'Umuyobozi w'ikigo arinda gute umuntu wamushukiye umukobwa akamukoresha imibonano mpuzabitsina? Nta kintu nakimwe bakoze kuri uyu muzamu, kandi umuyobozi arashaka ko tugenda tukibagirwa ibyabaye ku mukobwa wacu'.

    Se w'umukobwa akomeza yibaza ati: 'Umusore ushinzwe gucunga umutekano ni umuntu dushinga abana bacu ku ishuri kandi agomba kuba ari umubyeyi. Nigute yabigirira umukobwa wanjye?'

    Ikibabaje nuko twahawe ibaruwa yo kwimurwa mu kindi kigo gusa, tubwirwa gushakiraa umukobwa wanjye irindi shuri kuko ritakimukeneye. Tembo yabajijwe kugirango agire icyo abivugaho, ariko yahakanye ko atigeze aryamana n'uwo munyeshuri wo mu mwaka gatatu.

    Tembo ati: 'Sinzi ibyo muvuga; yego ndamuzi ariko ibiganiro urimo kuvuga birebana n'undi musore. Telefone yanjye niyo yakoreshejwe mu kohereza ubutumwa kandi nanjye natunganya terefone ye. Umuyobozi w'ishuri, Madamu Kusena, ashobora gutanga ubuhamya kuko namusobanuriye byose'.

    Hagati aho, Madamu Nomatsamsanga Kusena yanze kuvugana n'umunyamakuru.

    Agira ati: 'Nta bushobozi mfite n'umwanya wo kuvugana n'itangazamakuru, nshobora kukwohereza ku bayobozi gusa. Ntacyo nabivugaho'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/03/umukobwa-yirukanwe-ku-ishuri-nyuma-y-uko-bamufashe-aryamanye-n-ushinzwe-umutekano-ku-kigo-yigagamo_-inkuru-irambuye/

  • Amajyepfo: Abasoreshwa bashimiwe kuba bararengeje intego bihaye yo kwinjiza imisoro #rwanda #RwOT

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro(RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ashimira abasoreshwa bo muri iyi ntara bashoboye gutanga imisoro ku kigero cyo hejuru ndetse bakirengagiza ingaruka bagizweho na COVID-19.

    Komiseri Bizimana wa RRA, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 03 Ugushyingo 2021 mu karere ka Muhanga, mu birori byo gushyimira abasoreshwa ku ruhare bagira mu gutanga imisoro ifasha igihugu kwegereza abaturage bimwe mu bikorwaremezo.

    Komiseri Bizimana wa RRA.

    Mu ijambo Komiseri yagejeje ku basoreshwa bahagarariye abandi, yavuze ko iyi ntara mu mwaka wa 2020-2021 bagize uruhare mu kwinjiza imisoro isaga 101,2% bitewe n'imikoranire myiza ya RRA n'abasora, ndetse n'izamuka ry'imyumvire ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwishyura (EBM).

    Yagize ati' Turabashimira ko mu ntego mwari mwarihaye mwayigezeho ku kigero kingana 101,2% kuko mwinjije asaga miliyari 44,5 frw mu gihe mwari mufite intego ingana no gukusanya miliyari 43,2 frw, tukaba tubona ko byatewe nuko imyumvire yagiye ihinduka ku basoreshwa ndetse n'imikoranire myiza n'ikigo cyacu, ariko no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura EBM'.

    Bamwe mu basoreshwa bari bahari.

    Akomeza avuga ko iyi ntara kandi yabigezeho biciye mu turere twiyi ntara twabashije kwinjiza imisoro n'amahoro mu gihembwe cya mbere ku kigero kingana 103,1% bingana n'amafaranga miliyari 2,1 mu gihe hateganywaga kwinjiza agera kuri miliyari 2 gusa bigakomoka ku bufatanye no kumva neza impamvu zo gusora neza.

    Komiseri Bizimana ati' Nibyo twageze hejuru y'igipimo twari twarihaye ariko byatewe n'uturere tw'iyi ntara twabashije kwinjiza imisoro n'amahoro ingana na miliyari 2,1 mu gihe hari hategenyijwe miliyari 2 zonyine bikaba byaratumye ikigero kizamuka kigera ku 103,1 % bikaba byaratewe no gutanga umusoro ku bushake.

    Mu bindi byagarutseho kandi birimo gushyirwamo ingufu ni ugukangurira abasoreshwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabwishyu ndetse no kubigira ibyabo bagakomeza gutanga imisoro neza kandi ku gihe, bakirinda kugwa mu bihano bituruka kukudatangira ku gihe imisoro.

    Abayobozi batandukanye, uhereye i bumoso uwa gatatu ni Madame Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-abasoreshwa-bashimiwe-kuba-bararengeje-intego-bihaye-yo-kwinjiza-imisoro/

  • Abatoza 8 bahembwa agatubutse kurusha abandi muri Premier League [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Antonio Conte yamaze kwinjira muri Premier League aho yahise yinjira mu batoza bahembwa menshi nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza Tottenham Hotspur.

    Conte yemejwe nk'umutoza mushya wa Tottenham nyuma yamasaha 48 gusa Nuno Espirito Santo wayitozaga yirukanwe.

    Ikipe ya Tottenham imaze gutsinda imikino ya shampiyona 5 gusa mu mikino 10 imaze gukinwa.

    Umutoza Conte yinjiye mu batoza bahembwa agatubutse mu Bwongereza aho yabaye uwa 3 inyuma ya Guardiola na Klopp.

    Abatoza 8 bahembwa menshi kurusha abandi muri Premier League ku mwaka:

    1. Pep Guardiola (Man City) — Miliyoni 20 z'amapawundi

    2. Jurgen Klopp (Liverpool) — Miliyoni 15 z'amapawundi

    3. Antonio Conte (Tottenham) — Miliyoni 15 z'amapawundi

    4. Brendan Rodgers (Leicester) — Miliyoni 10 z'amapawundi

    5. Marcelo Biesla (Leeds) — Miliyoni 8 z'amapawundi

    6. Ole Gunnar Solskjaer (Man United) —Miliyoni 7,5 z'amapawundi

    7. Rafa Benitez (Everton) — Miliyoni 7 z'amapawundi

    8. Thomas Tuchel (Chelsea) —Miliyoni 7 z'amapawundi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatoza-8-bahembwa-agatubutse-kurusha-abandi-muri-premier-league-urutonde

  • DR Congo: Abantu icyenda bapfiriye mu mirwano y'inyeshyamba zateye Bukavu #rwanda #RwOT

    Theo Kasi Ngwabidje yavuze ko muri bo batandatu ari abagabye ibi bitero, abandi babiri ari abasirikare babiri n'umupolisi umwe.

    Kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw'imbunda nini n'intoya.

    Imirwano yatangiye ahagana saa saba z'ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk'uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC.

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n'agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu abategetsi beretse itangazamakuru abagabo 36 bavuga ko bari mu bateye bafashwe.

    Ubuzima ntiburasubira nka mbere mu mujyi wa Bukavu nubwo amaduka amwe yongeye gutangira gufungura ku gicamunsi cya none.

    Ngwabidje ntabwo yabwiye abanyamakuru abateye abo ari bo, yavuze ko “iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ababikoze n'ababari inyuma.”

    Yagize ati: “Bukavu ntabwo yafashwe, aha turi ni i Bukavu, twagize ikibazo gikomeye ariko ndahumuriza abaturage bacu”

    Amashusho y'abagabo bitwaje intwaro – batari abasirikare b'igihugu – bagendagenda mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-abantu-icyenda-bapfiriye-mu-mirwano-y-inyeshyamba-zateye-bukavu

  • Ngaba Abanyamakuru b'imikino mu Rwanda n'amakipe bihebeye mu Bwongereza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tugiye kugaruka ku Banyamakuru bamamaye mu Rwanda muri Ruhago n'amakipe bafana yo mu gihugu cy'u Bwongereza, abenshi bafana ikipe ya Arsenal itozwa na Mikel Arteta na Manchester United itozwa na Ole Gunnar Solskjaer.

    CHELSEA

    Rugangura Axel / RBA
    Mugenzi Faustin / Radio 10
    Jado Max / Radio 10
    Baryinyonza Elie / B&B FM

    LIVERPOOL

    Horaho Axel / FINE FM
    Rugaju Reagan / RBA
    Tumukunde Joselyne / B&B FM

    MANCHESTER CITY

    Rugimbana Theogene / Radio 1
    Nkusi Denis

    ARSENAL

    Imfurayacu Jean Luc / B&B FM
    Benjamin Gicumbi / B&B FM
    Uwihanganye Fuadi / B&B FM
    Jado Castar / B&B FM
    Nsengiyumva Sidick / B&B FM
    Nsabimana Eric / B&B FM
    Mucyo Antha / Radio 10
    Kayishema Thierry / RBA
    Butoyi Jean / RBA
    Nkurunziza Ruvuyanga / RBA
    Mahoro Nasri / Flash FM
    Hitimana Claude / Royal FM
    Roben Ngabo / Radio 1
    Romalio / Isango Star
    Sam Karenzi / Fine FM
    Muramira Regis / City Radio.
    Imanishimwe Samuel / KT Radio
    Furaha Jacques / KT Radio

    MANCHESTER UNITED

    Bayingana David / B&B FM
    Uwimana Clarisse / B&B FM
    Kazungu Clever / Radio 10
    Mihigo Saddam / Radio 10
    Mugabo Anneth / TV10
    Keza Cedro / Radio 10
    Kalisa Bruno Taifa / Fine FM
    Rigoga Ruth / RBA
    Mukeshimana Assoumpta / TV 1
    Rabbin Imani Isaac / Isango Star
    William Kadu / Flash FM
    Iradukunda Yvonne / B&B FM
    Mugaragu David / RBA
    Kwizigira Jean Claude / RBA
    Jado Dukuze / Radio 1
    Bigirimana Guss / Royal FM
    Ukurikiyimfura Eric Tonny / IGIHE

    TOTHENHAM

    Kanyamahanga Jean Claude / Radio 1.Niwe munyamakuru ugaragaza ko yihebeye iyikipe ya tothenham yo mu Bwongereza

    Source : https://yegob.rw/ngaba-abanyamakuru-bimikino-mu-rwanda-namakipe-bihebeye-mu-bwongereza/

  • Miss Mwiseneza Josiane yazamuye amarangamutima y'abafana be kubera amafoto yabasangije. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yazamuye imbamutima z'abafana be bari bamaze igihe baramubuze ku mbuga nkoranyambaga maze abasangiza amafoto agaragara mu isura nshya batari bamumenyereho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo Miss Josiane yanyarukiye kuri instagram maze ashyiraho amafoto amugaragaza mu myenda isimutse,ndetse agaragara mu isura nshya itagira ibirungo.Abafana be batangiye kumwereka uburyo bari bamukumbuye aho bamuhaga utumenyetso tw'imitima itukura, abandi bamubwira ko ari we Nyampinga w'ibihe byose.

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-yazamuye-amarangamutima-yabafana-be-kubera-amafoto-yabasangije/

  • APR ishimangiye intsinzi, Rayon inganya na Rutsiro FC, PoliceFC itsindwa na Espoir #rwanda #RwOT

    Umukino wa Police wabanje wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC yahabwaga amahirwe yo gutsinda Espoir FC yaje kuyitungura iyinjiza 2-0.

    Ni ibitego byatsinzwe na Tresor Ndikumana ku munota wa 73 ndetse na Yves Habimana wabonye igitego ku munota wa 88.

    Undi mukino wari uhanzwe amaso ni uwa Rayon Sports yari yahawe ikaze i Rubavu n’ikipe ya Rutsiro FC isanzwe iyigora.

    Rayon yahabwaga amahirwe dore ko yanabanje kwinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere ariko Rutsiro FC iza kuyihindukirana irayishyura umukino urangira amakipe anganyije 2-2 bituma agabana amanota.

    Rayon Sports kurunguruka izamu rya Rutsiro FC, ku munota wa karindwi umukinnyi Onana kuri Penaliti yinjije igitego biba 1-0.

    Ku munota wa 24′ Rayon Sports yunzemo itsinda icya kabiri cya Machenzie NIZIGIYIMANA nyuma y’uko azamukanye umupira agacenga ba myuga ba Rutsiro FC akaboneza umupira mu izamu.

    Ku munota wa 45′ Rutsiro FC yatsinze igitego cya Jean Claude NDARUSANZE kuri Penaliti biba 1-0. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere na 2-1.

    Ku makosa y’umunyezamu Hategimana Bonheur yo gutinza umukino yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa rimwe Rayon basigara ari 10 mu kibuga.

    Hinjiyemo Bashunga Abuba amusimbuye ako kanya na we yeretswe ikarita y’umuhondo n’ubundi ku ikosa ryo gutinza umukino.

    Muri ako kanya Rutsiro yotsaga ititutu ishaka kwishyura yazamukanye umupira n’ubundi ugana mu izamu rya Rayon Sports, usanga kabuhariwe Ndarusanze Jean Claude ashyiraho umutwe ujya mu izamu ku munota wa nyuma biba 2-2.

    Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ikomeje guhangwa amaso na benshi, yitwaye neza mu mukino wa kabiri aho yatsinze Musanze FC yari yakiriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ibi bitego biri bya APR byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na Manishimwe Djabel uri mu bihe bye byia.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ishimangiye-intsinzi-Rayon-inganya-na-Rutsiro-FC-PoliceFC-itsindwa-na-Espoir

  • Abacuruza amata y'Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko kugeza ubu miliyoni zisaga 19 arizo zimaze gucibwa abacuruzi banini icyenda bakorana n'uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato.

    Ni mu bugenzuzi buri gukorwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA aho basanze abo bacuruzi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemeza bwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.

    Ibi ni nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere abakozi ba RICA batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi bacuruza amata.

    Ni mu rwego rwo kugenzura igiciro gihanitse ugereranyije n'icyo baranguraho gikomeje kugaragara mu bucuruzi bw'amata.

    Ni ubugenzuzi buri gukorwa na RICA ku bufatanye na ministeri y'ubucuruzi n'inganda  na ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi.

    RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.

    Hashize iminsi abaturage bo hirya no hino mu gihugu baragaragaje ikibazo cy'ubwiyongere bw'ibiciro by'amata bishyirwaho n'abacuruzi uko bishakiye, nyamara aborozi bo bagahabwa amafaranga make.

    Uruganda Inyange rutunganya amata rugaragaza ko n'ubwo habayeho ikibazo cy'igabanuka ry'umukamo, uru ruganda rutigeze rwongera ibiciro.

    SRC:RBA

    The post Abacuruza amata y'Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/03/abacuruza-amata-yinyange-bahenda-abaguzi-akabo-kashobotse/