Blog

  • Umugabo yakoze agashya amara imyaka 62 atavugisha umugore we||dore ibyamubayeho nyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatunguye benshi nyuma y'aho batahuye ko yiyoberanyije mu myaka 62 akigira nk'ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agamije kwirinda kuvugana n'umugore we.

    Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Barry Dawson kuri ubu ufite imyaka 82 akomoka muri leta ya Connectcut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashakanye n'umugore witwa Dorothy ufite imyaka 80 kuri ubu. Hashize imyaka 62 atarumva ijambo rye na rimwe.

    Amakuru avuga ko hashize igihe gito umugore amenye ko uko umugabo we yagaragaraga ari ibyo yigize. Ngo yabitahuye binyuze muri video yatambutse kuri Youtube, agira amatsiko ayikurikira ashaka kureba uko umugabo we abyina yishimye mu kabari.

    Ati 'Iyo yabaga ari mu rugo […] buri gihe yigiraga nk'utavuga. Ubwo nabonaga iyo video nibwo namubonye aririmba muri karaoke mu kabari. Nyamara icyo gihe yagombaga kuba ari mu nama y'umuryango w'abagiraneza. Ni bwo byose nabimenye.'

    Imyitwarire y'uyu mugabo yatumye umugore we ahita asaba ko batandukana byemewe n'amategeko.

    Mu rukiko, umwunganizi wa Barry Dawson, yavuze ko umukiliya we yahisemo kwitwara gutyo kubera ko umugore we yari 'gica' kandi ko atifuzaga ko umubano wabo uhungabana.

    Ngo ntibyari gushoboka ko bamarana n'imyaka ibiri iyo adahimba amayeri yo kwirinda kuvugana na we.

    Umwunganizi we yaramushyigikiye avuga ko ibyo yakoze bifite ishingiro.
    Bamwe mu bo mu muryango w'uyu mugabo ngo na bo bari bamuzi nk'umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Uyu muryango ufite abana batandatu ukirera n'abuzukuru 13, bose bari bazi ko se atavuga.

    Yajyanwe mu nkiko n'umugore we amushinja kumukoreza umutwaro wo kugirango abana n'ufite ubumuga kandi yaribeshye.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yakoze-agashya-amara-imyaka-62-atavugisha-umugore-wedore-ibyamubayeho-nyuma/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Yannick Mukunzi n'umuhungu we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Yannick Mukunzi n'umuhungu we. Iyo foto ki iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-yannick-mukunzi-numuhungu-we/

  • Ngiyi impamvu itangaje abana bahitamo ba mama wabo aho guhitamo ba Se. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana gukunda nyina abivukana, kuko aba amaze amezi 9 ari mu nda ya nyina ariwe umurinda, amugaburira, amuha umwuka ahumeka.

    Ngo iyo umwana avutse n'ubundi aba agikeneye kimwe byamuhuzaga na nyina akiri mu nda, konka.

    Iyo umwana ari mu nda aba yumva ijwi rya nyina, si ijwi ryo kuvuga gusa ahubwo mu rusaku rumugeraho harimo uko umutima wa nyina utera.

    Abahanga mu by'ubumenyi bavuga ko n'iyo umwana amaze kuvuka umurunga umuhuza na nyina ukomeza kubaho, aha ngo konsa bibigiramo uruhare cyane. Ngo iyo umubyeyi yegereye umwana, umwana ahita asa n'ubuze amahoro kubera kugira amashyushyu menshi yo gushaka konka.

    Indi mpamvu iri mu bigize umurunga uhuza umwana na nyina kurenza se ni uko nyina ari we akenshi umwuhagira, agakina nawe, ndetse akanamuhindurira ibyahi cyangwa pampa. Ikigeretse kuri ibyo aramuririmbira akamuhobera kenshi akamwereka isi.

    Umugore akenshi niwe umenya icyo umwana ashaka akakimuha. Hari ubwo umwana atemberera mu ntoki z'ababyeyi batandukanye ava kuri umwe ajya ku wundi ariko aba arimo kwiga Isi birangira asubiye kuri nyina. Iki abahanga bise kwiga Isi nk'uko bitangazwa na Afrikmag biterwa n'uko ubwonko bwe buba buri gukura.

    Izi mpamvu nizo zikwiye gutuma umugabo aba hafi y'umwana we kugira ngo umwana amenyere impumuro ya se bubake ubumwe.

    Bamwe mu bagabo bagira ishyari iyo babonye abana babo bakunda ba nyina, ariko nta guhangana gukwiye kuba hagati y'ababyeyi ahubwo umwana akunda umubyeyi umuba hafi kurusha undi. Buriya uriya mwana aba yarahoze abakunda kimwe ariko bigeraho akiyumvamo umuba hafi akanamwitaho kurusha undi.

    Umugabo icyo atakora ni ugutwita kuko atagira nyababyeyi no konsa kuko atagira amabere abamo amashereka ariko kuririmbira umwana we, kumuhindurira imyenda, no kumuterura kenshi yabikora.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-itangaje-abana-bahitamo-ba-mama-wabo-aho-guhitamo-ba-se/

  • Ese Iby'Urukundo Rwa Judith na Safi Madiba Byifashe Bite? Judith Agize Icyo Abivugaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wasezeranye na Safi Madiba yaruciye ararumira abajijwe ku bijyanye n'umubano wabo muri iyi minsi.

    Judith yabajijwe ku makuru yavugwaga ko we na Safi Madiba biyunze umubano wabo ukongera kuzamo agatotsi ariko akomeza kuryumaho.

    Yagize ati 'Njyewe nafashe icyemezo cyo kutajya mvuga ku bintu by'umuryango wanjye kuko ni ibanga ntajya mvuga. Ibintu by'umuryango ni ibyacu, ntabwo nzongera kubivuga kuko no kubibwira abantu ntacyo byabafasha.'

    Safi Madiba yarushinze na Niyonizera Judith muri 2017 nyuma yuko safi yisumbushije judith amaze  gutandukana na Parfine Umutesi bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banavuga ko bari hafi gutangira gutegura umushinga w'ubukwe.

    Ubwo Safi na Judith basezeranaga imbere y'amategeko

    Source : https://yegob.rw/ese-ibyurukundo-rwa-judith-na-safi-madiba-byifashe-bite-judith-agize-icyo-abivugaho/

  • Amashusho Y'umugabo Ukubita Cameras zo Ku Muhanda Yatangaje Abantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cameras zishyirwa ku mihanda zishinzwe guhana abarengeje umuvuduko runaka zirasanzwe mu bihugu bitandukanye ndetse naha mu Rwanda zikaba zarahageze.  Mu minsi ishije, abantu batandukanye binubiraga uburyo bakomeje kwandikirwa nizi cameras ndetse bamwe bakavuga ko zigamije guca abantu amafaranga kuberako usanga bazishyize ahantu hatagaragara.

    Si mu Rwanda gusa izi cameras zitishimiwe gusa, kuko amashusho yagiye hanze yerekana umugabo utwaye moto aca kuri Camera maze arahagaraga ayihata ibibando.

    Reba Video uko byagenze!

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumugabo-ukubita-cameras-zo-ku-muhanda-yatangaje-abantu/

  • Kumyaka 9 Gusa, Umugore Wa Nyirarume yamumennyeho Acide Mu Maso Isura Irangirika Cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa warokotse ubushye yashimiye Imana kuba yarakomeje kubaho nyuma yimyaka 17 umugore wa nyirarume amusutseho Acide.

    Mu 2004, Francess yari afite imyaka 9 igihe umugore wa nyirarume yinjiraga mu buriri bwe aryamye asuka indobo ya aside mu maso ye.

    Ku wa gatatu, tariki ya 17 Ugushyingo, uyu munyeshuri urangije kaminuza ya Leta ya Anambra yerekeje kuri Instagram kugira ngo yishimire ubuzima bwe, Nyuma y'imyaka myinshi ibyo bibaye.

    Yagize ati: 'Umunsi nk'uyu!! Nararize kugeza ubwo nta marira yari asigaye mu maso yange. Umunsi nk'uyu numvise ububabare ntazibagirwa kugeza igihe nzapfira. '

    'Umunsi nkuyu nabajije ibibazo byinshi kuburyo ntarabona ibisubizo kugeza uyu munsi! Ku ya 17 Ugushyingo natangiye urugendo !! Uyu munsi watwaye ubwiza bwumubiri ariko ntiwatwaye uwo ndiwe.'

    Ati: 'Uyu munsi wampaye inkovu zizajya zinyibutsa ko ndi umukobwa ukomeye. Uyu munsi ndizihiza ubuzima'

    Ati: 'Isabukuru nziza yimyaka 17 kuri njye kandi nshobora gutinyuka kwibwira nti: hey mukobwa uri umukobwa ukomeye. 17-2004 kugeza 17-2021.'

    Source : https://yegob.rw/kumyaka-9-gusa-umugore-wa-nyirarume-yamumenyeho-acide-mu-maso-isura-irangirika-cyane/

  • Amafoto Ya Kera Atangaje y'Abanyamakuru Bahano Mu Rwanda Utakwemerako Aribo Babaye Ibyamamare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Jado Max ukorera ikinyamakuru cya Radio 10, yshyize hanze amafoto y'abanyamakuru bagenzi be yo mubihe byashize bataraba ibyamamare maze atangaza abantu cyane kubera ukuntu aba banyamakuru bahindutse cyane.

    Abinjujije kurukuta rwe rwa Instagram, Jado Max akaba yashyizeho amafoto y'abanyamakuru nka Gicumbi, Clarisse Uwimana, Lucky Nzeyimana n'abandi..maze yandikaho ati 'Imana ni igitangaza, izi ningero zibitangaza Imana ikora'

    Reba amwe mumafoto yashyize yanze yaba banyamakuru

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana
    Umunyamakuru Gicumbi Benjamin
    Umunyamakuru David Mugaragu

     

    Umunyamakuru Mado Max

    Umunyamakuru Luckman Nzeyimana

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-kera-atangaje-yabanyamakuru-bahano-mu-rwanda-utari-bwemereko-aribo-babaye-ibyamamare/

  • Burundi: Minisitiri yirukanywe ashinjwa guhindanya isura y'Igihugu #rwanda #RwOT

    Perezida w'Igihugu cy'u Burundi, Évariste Ndayishimiye yirukanye uwari Minisitiri w'ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n'ubukerarugendo Capitoline Niyonizigiye amuziza ibyo yise guhindanya isura y'u Burundi.

    Yashinjwe gukora' ibikorwa bibangamira intumbero za Guverinoma… binahindanya isura y'u Burundi'. Itangazo ntiryasobanuye uburyo yakozemo ibyo ashinjwa.

    Nta cyo Madamu Niyonizigiye yari yatangaza ku mugaragaro. Kuri uwo mwanya nkuko BBC ibitangaza, yasimbujwe Marie Chantal Nijimbere, nkuko bikubiye mu itangazo ry'ibiro bya perezida.

    Madamu Niyonizigiye abaye Minisitiri wa kabiri w'ubucuruzi wirukanwe mu gihe kitageze ku mwaka umwe. Yari yarahiriye imirimo ye nka Minisitiri mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

    Uwamubanjirije Immaculée Ndabaneze, yirukanwe muri uko kwezi kwa gatanu nyuma yo gushinjwa gukora ibikorwa byashoboraga gushyira mu makuba ubukungu bw'igihugu ndetse no guhindanya isura y'igihugu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/burundi-minisitiri-yirukanywe-ashinjwa-guhindanya-isura-yigihugu/

  • Umunyamakuru Khenzman yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Khenzman, wakorye amaradiyo atandukanye nka City Radio, BB FM na Vision FM yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Garukutete Amira Christella bari bamaze imyaka 3 bakundana.

    Uyu musore ushinzwe iyamamazabikorwa mu ruganda rwa Skol, yasezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021.

    Uru rugendo rwabo rwari rumaze imyaka imyaka igera kuri 3, bahisemo kurukomeza babana akaramata, ni mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma y’uyu muhango bakaba basezeranye n’imbere y’Idini ya Islam bose basengeramo, bakaba bari baherekejwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe.

    Khenzman arahirira kubana akaramata na Christella

    Christella na we yarahiriye kuzabana akaramata na Khenzman

    Bashyikirizwa icyemezo cy’uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko

    Bari bamaze imyaka 3 bakundana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi

    Basezeranye mu idini ya Islam

    Bari bashyigikiwe

    Inshuti abavandimwe bari baje kubaba hafi

    Mike Karangwa bakoranye kuri BB FM na we yari yaje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-khenzman-yakoze-ubukwe-amafoto