Blog

  • Huye: Ubujura bwasubije abaturage ku kurarana n’amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga rishobora kubarinda ubujura, ari byo biri kubagiraho ingaruka zo kwibwa amatungo yabo. Bavuze ko bibwa amatungo yabo, inzu zabo zigapfumurwa ndetse n’imyaka iri mu murima ikibwa.

    Niyotwagira Clémentine yagize ati “Dukeneye ko badushyiriraho irondo kuko ntaryo tugira, bitabaye ibyo abajura baratumaraho ibintu.”

    Mukansanga Béatha yahishuye ko kubera uburyo iki kibazo gikomeye, yahisemo kongera kurarana n’amatungo ye mu nzu mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba yakwibwa.

    Ati “Kuva banyiba ihene umunani narahiye ko ntazongera kuraza hanze amatungo yanjye, nzemera ndarane nayo aho kugira ngo nkomeze kugira ibyo bihombo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jacqueline, avuga ko aka gace katagira irondo ry’umwuga bitewe n’uko abahatuye nta bushobozi bafite bwo kwishyura abanyerondo.

    Ati “Nta rondo ry’umwuga twahashyira kubera ko nta bushobozi abaturage bafite bwo kuryishyura. Ikindi twakoze inama nabo biyemeza uburyo bwo kwicungira umutekano, kuko buriya ahantu haba irondo ry’umwuga ni abaturage bakusanya amafaranga bakabahemba.”

    Yavuze ko ubuyobozi bwagerageje gushaka uburyo abaturage barushaho kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kwikemurira ibibazo.

    Abaturage b’i Huye bavuze ko kutagira irondo ry’umwuga byatumye basubira ku muco wo kurarana n’amatungo

    source : https://ift.tt/3qU8nRV

  • Abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe ibirimo mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa yateguwe na RTB ku bufatanye n’Umuryango Swisscontact, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Ubutwererane n’Iterambere, SDC.

    Abanyeshuri barushanyijwe baturutse mu mashami atandatu arimo ubwubatsi, ububaji, guteka, ubukanishi bw’ibinyabiziga, amashanyarazi no gukora porogaramu za mudasobwa.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Karongi, Hitumukiza Robert, yashimiye abateguye aya marushanwa, asaba abanyeshuri batsindiye ibihembo kutirara ahubwo bagakomeza gukora cyane.

    Ati “Amarushanwa atuma buri mwana, buri mwarimu na buri muyobozi w’ikigo cy’ishuri abasha kwigereranya n’abandi akamenya aho ahagaze, noneho agafata ingamba, uwari inyuma akongera ishyaka, uwari ku ruhande akaza mu murongo n’uwari imbere agakomeza gukora cyane.”

    Yakomeje avuga ko ntawe ukwiye gusuzugura amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro, kuko abayakurikira biga amasomo rusange bakongeraho n’umwuga.

    Ati “Ndashishikariza ababyeyi kohereza abana babo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro kuko mu myaka iri imbere ni bo igihugu kizaba cyubakiyeho. Biteganyijwe ko muri 2024 abagera kuri 60% by’amashami y’icyiciro cya kabairi cy’amashuri yisumbuye azaba ari imyuga n’ubumenyingiro.”

    Mu bihembo byatanzwe harimo mudasobwa, ibikombe, tablets na telefone zigezweho.

    Irakoze Gideon, waturutse kuri Ecole Secondaire Technique de Gisenyi (ESTG) wabaye uwa mbere mu ishami ry’amashanyarazi avuga ko ibihembo yahawe bigiye kumufasha mu masomo ye.

    Ati “Ibi bihembo mpawe birimo mudasobwa bizamfasha gukora ubushakashatsi mu masomo yanjye, hari porogaramu ushyiramo zikagufasha mu myigire.”

    Irakoze yavuze ko aya marushanwa amusigiye intego yo gukomeza gukora cyane. Ati “Intego nkuye hano ni ugukomeza gukora cyane, ngakomeza ngatera imbere, kuko niba ngeze aha n’ahandi nahagera.”

    Umuyobozi wa Swisscontact, John Gaga, yavuze ko amarushanwa nk’aya ariyo agaragaza niba amashuri yigisha neza, asaba abayobozi b’amashuri kurushaho gukorana n’abikorera.

    Yagize ati “Aya marushanwa tuyakomeze bizadufasha, abana twigisha bage babona akazi byihuse. Hari ibigo biba bihagaze neza mu buryo bw’ibikoresho byadufasha kwakira amarushanwa nk’aya. Abayobozi b’amashuri turabasaba gukorana n’abikorera kuko abikorera ni bo bazi ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

    Haji Abdou Karemera, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ububaji akaba n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, yasabye abitabiriye amarushanwa gukomeza kurangwa no kunoza ibyo bakora no gutekereza guhanga akazi aho gutegereza kuzagasaba igihe bazaba barangije kwiga.

    Ba rwiyemezamirimo bari bagize akanama nkemurampaka basezeranyije abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi muri aya marushanwa ko bazabafasha kubona ahantu heza bimenyereza ibyo biga.

    Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 118 baturutse mu bigo 44 byo mu Ntara y’Iburengerazuba byigisha amashami atandatu yatoranyijwe. Abahawe ibihembo ni 24 abandi bose bahawe imidali y’ishimwe ry’uko bitabiriye.

    Abakobwa ntibasigaye inyuma mu myuga n’ubumenyingiro

    Abitwaye neza mu bihembo bahawe harimo na mudasobwa

    Abdou Karemera yasabye abiga imyuga n’ubumenyingiro gutekereza guhanga akazi aho gutegereza kuzagasaba

    Hitumukiza Robert, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Karongi yashishikarije ababyeyi kureka abana babo bakiga imyuga n’ubumenyingiro

    RTB yahembye abahize abandi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro

    source : https://ift.tt/3cvZyW3

  • Kun Aguero agiye gusezera umupira w'amaguru atabishaka kubera ikibazo cy'umutima #rwanda #RwOT

    Amakuru yaturutse muri Espagne avuga ko rutahizamu Sergio Aguero yiteguye gutangaza ko asezeye ku mupira w'amaguru mu cyumweru gitaha,kubera ibibazo by'umutima

    Uyu mugabo watsindiye ikipe ya Manchester City ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikiniye,agiye gusezera ku mupira w'amaguru afite imyaka 33 gusa, nyuma yo kugira ibibazo byo guhumeka mu mukino FC Barcelona yakinnye na Alaves mu kwezi gushize,akajyanwa ku bitaro igitaraganya.

    Umunyamakuru ukomeye Gerard Romero wa RAC1 yatangaza ko Kun Aguero agiye guhagarika ruhago burundu kubera ikibazo cy'umutima.

    Yagize ati “Kun Aguero yasezeye ku mupira w'amaguru.

    “Ibibazo by'umutima bimuteye kuva mu bikorwa by'umupira w'amaguru ku ngufu.

    “Mu cyumweru gitaha hateganijwe ikiganiro n'abanyamakuru cyo gusezera.”

    Ibindi bitangazamakuru byinshi bikomeye muri Espagne byihutiye kwemeza aya makuru.

    Mu cyumweru gishize, raporo zo muri Espagne zagaragaje ko ikibazo cy'umutima gishobora gutuma Aguero ananirwa kujyana n'urwego rw'imikinire y'ababigize umwuga kandi ko atazashobora gukina 'ku rwego rusabwa na Barcelona'.

    Barcelona ntiratangaza amakuru yizewe ku mimerere ya Aguero.

    Ariko mu cyumweru gishize Aguero – winjiye muri Barca mu mpeshyi ku buntu yemjee ko azakomeza kuba mwiza.

    Uyu munya Argentine yagize ati: “mwahawe ibihuha, ndababwira ko nkurikiza inama z'abaganga b'iyi kipe, nkoresha ibizamini kandi ndivuza kandi ntegereje iterambere ryanjye mu minsi 90.'

    Aguero yatwaye ibikombe 15 harimo bitanu bya Premier League mu myaka icumi yamaze muri Man City, atsinda ibitego 260 mu mikino 390.

    Yakiniye kandi inshuro 101 mu ikipe y'igihugu cye,atsinda ibitego inshuro 41. Yafashije Argentina gutwara Copa America iheruka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kun-aguero-agiye-gusezera-umupira-w-amaguru-atabishaka-kubera-ikibazo-cy

  • Umukobwa yatunguranye mu gitaramo, Rema yatse telefoni umufana afata selfie, yavuye ku rubyiniro asa n’utameze neza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria, yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali ava ku rubyiniro asa n’utameze neza aho yasanganiwe n’abacungaga umutekano we (bouncers) bakamutwara mu maboko, ni mu gihe abafana bari bagifite inyota yo gukomeza gutaramana na we.

    Ni igitaramo cyari cyahujwe n’umukino w’intoranywa wa All Star Game 2021, aho Rema yataramye ageze hagati yaka umufana telefoni yifata selfie n’abakunzi be.

    Ni igitaramo cyatangiye numa y’umukino wa BK All Star Game wegukanywe na Team Shyaka, hahise hakurikiraho igitaramo nyirizina cya ‘Visit Rwanda All Star Game Concert’ aho benshi bari bategereje umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema.

    Umwe mu bahanzi bari kuri gahunda ari we Bull Dogg yategerejwe ku rubyiniro arabura, ni mu gihe Kivumbi King we yaririmbye mbere y’umukino wa All Star Game.

    Saa 20:10′ nibwo MC Tino wari uyoboye iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena yahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, Mike Kayihura ni we wabimburiye abandi.

    Yakiranywe ubwuzu bwinshi n’abakunzi be aho yabaririmbiye indirimbo ze zitandunye zakunzwe zirimo ‘Anytime’, ‘Sabrina’ yakoranye na Kivumbi waje no kumufasha ku rubyiniro ndetse n’indirimbo ye ikunzwe cyane muri iyi minsi ‘Tuza’.

    Hahise hakurikiraho Dj Marnoud wahawe umwanya ngo ashyushye abafana mu minota igera kuri 12 mu ndirimbo zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo, akaba yifashishije abarimo Mike Kayihura, Kivumbi na Dj Toxxyk.

    Hahise hakurikiraho umuhanzi Social Mula, winjiriye mu ndirimbo ye “Bambe” yakoranye na Papa Cyangwe. Bijyanye n’umurego igitaramo cyari kimaze gufata, Social Mula yinjiriye hasi byatumye abari muri Arena batamwakira nk’uko bakiriye aba mbere.

    Yahise akurikizaho ‘Umuturanyi’, noneho abakunzi be bari bamaze gushyuha batangiye kujyana na we, yahise akurikizaho ‘Yayobye’ indirimbo ye yakunzwe na benshi, abakunzi be bamufashije kuyiririmba.

    Yakurikijeho “Super Star”, byahinduye isura ubwo yari ageze ku ndirimbo “Kamwe” ya All Star aho yaririmbye agace gato kayo, yahise ahamagara Phil Peter baririmbana indirimbo bakoranye “Amata” aho abari muri Arena bahise binaga ibicu babafasha kuyiririmba ari nayo yasorejeho.

    Dj Marnoud yongeye gufata urubyiniro ashyushya abantu bitegura umuhanzi Rema, kera kabaye uyu muhanzi yaje kugera ku rubyiniro saa 21:22′ aho yakirijwe amashyi menshi n’urusaku rwinshi bamwereka ko bamwishimiye.

    Yataramiye abakunzi be ageze ku ndirimbo “Dumebi” biba ibindi aho Arena yose yahise ijya ibicu barayiririmbana irarangira.

    Yahise akurikizaho imwe mu ndirimbo ze zikunzwe ari yo “Ginger Me” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 20 kuri YouTube.

    Rema wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi be bari muri Arena, yahise akurikizaho indirimbo imaze kurebwa na miliyoni zirenga 23 kuri YouTube ari yo “Soundgasm”, yahise azana umukobwa w’umubyinnyi umenyerewe mu Rwanda witwa Shallon, aza kumufasha kuyibyina, uyu mukobwa wabyinaga mu buryo budasanzwe yafashije Rema gushimisha abafana be.

    Yakomeje gutaramira abanyarwanda, ageze hagati ya aza kwaka telefoni umufana maze yifata selfie arangije arayimusubiza.

    Uyu muhanzi wari wakomeje kugaragaza ko atemeze neza ku rubyiniro aho yagiye yicara hasi inshuro nyinshi, benshi bakagira ngo niko yabiteguye, yaje kuva ku rubyiniro asa n’utunguranye, arimo amanuka yakiriwe n’abari bashinzwe umutekano we (bouncers) maze bamutwara mu maboko nk’umuntu utameze neza, byari saa 22:05′, abakunzi be bari bakimukeneye.

    Ni uku yinjiye ku rubyiniro yambaye, gusa aha yari amaze gukuramo mask y’umukara yinjiranye

    Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria yashimishije abakunzi be

    Cyari igitaramo cy’amateka

    Amazi ni ubuzima

    Abafana bo bari baje ari benshi cyane

    Ni inshuro nyinshi yagiye afata akanya akicara hasi akamara amasegonda make

    Imibyinire ya Shallon yashituye benshi

    Shalon, inkumi yasanze Rema ku rubyiniro babyinana indirimbo ye ‘Soundgasm’ yemeje benshi

    Yamuhobeye aramushimira

    Yatse umufana telefoni yifata selfie arayimusubiza

    Yeretswe urukundo rukomeye muri Kigali Arena

    Yavuye ku rubyiniro asa n’utameze neza

    AMAFOTO : Franck Axel NYABAGABO

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imibyinire-itangaje-y-umukobwa-mu-gitaramo-cya-rema-yatse-telefoni-umufana-afata-selfie-bull-dogg-arabura-amafoto

  • Ole Gunnar Solskjaer yagiye mu mazi abira kubera kunyagirwa na Watford,Arsenal ihabwa isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yanyagiwe na Watford ibitego 4-1 bituma umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer ajya mu mazi abira kuko hahise haterana inama y'ubuyobozi bw'ikipe bwo kwiga ku kumwirukana.

    Ku rundi ruhande,Arsenal yari imaze imikino 10 idatsindwa, yanyagiwe na Liverpool ibitego 4-0 mu mukino wagaragayemo gushyamirana kw'abatoza b'amakipe yombi.

    Umutoza Ole ari mu nzira zisohoka muri Manchester United cyane ko hahise hatangira inama ku isaha ya saa moya za London n'ukuvuga saa 21h00' za Kigali.

    Watford yafunguye amazamu ibifashijwemo na Joshua King nyuma y'iminota 28 y'umukino hanyuma Ismaila Sarr ashyiramo icya kabiri mbere gato yo kuruhuka.

    Ibi bitego byinjiye nyuma y'aho mu minota ya mbere y'umukino,Ismaila Sarr yahushije penaliti yateye kabiri kose bikanga.

    Mu gice cya kabiri,Donny Van de Beek winjiye mu kibuga asimbuye yagaruye United mu mukino ayitsindira igitego hakiri kare ku munota wa 50 w'umukino ariko ikarita y'umutuku yahawe Harry Maguire ku munota wa 69 yarangije ibyiringiro byose byo kwishyura kwa United.

    Joao Pedro na Emmanuel Dennis bongeyeho icya gatatu n'icya kane mu minota 7 yongerewe ku mukino bituma United ikomerwa n'abafana.

    Ubu United ifite intsinzi imwe mu mikino irindwi iheruka mu marushanwa yose.

    Ole yari yarekewe ku kazi ke nyuma yo gutsindwa na Liverpool na Manchester City mu byumweru bishize.

    Amakuru aravuga ko United iremera gutakaza miliyoni 7.5 z'amapawundi yo kwishyura umutoza Ole kugira ngo imwirukane ku kazi cyane ko yaherukaga kumwongerera amasezerano y'imyaka 3.

    Hari amakuru avuga ko United irasimbuza Ole kizigenza Zinedine Zidane, nubwo hari n'abavuga Brendan Rodgers, Erik ten Hag na Mauricio Pochettino.

    Ku rundi ruhande,Arsenal yari imaze kwiyunga n'abafana,yanyagiwe na Liverpool ibitego 4-0 biyikura mu mwanya mwiza wo gukomeza kurwana no kugaruka mu makipe 4 ya mbere.

    Liverpool yabonye intsinzi ya gatandatu yikurikiranya mu rugo nyuma yo kunyagira Arsenal ibitego 4-0

    Ibitego byatsinzwe na Sadio Mane mu gice cya mbere, Diogo Jota, Mo Salah na Takumi Minamino mu cya kabiri byari bihagije kugira ngo ihagarike Arsenal yari imaze imikino 10 idatsindwa kandi byatumye The Reds isubira ku mwanya wa kabiri.

    Liverpool yashoboraga gutsinda ibindi byinshi,ariko umuzamu Aaron Ramsdale wa Arsenal akora akazi gakomeye akuramo ibitego birenga 5 byabazwe.

    Arsenal imaze gutsindwa ibitego 32 mu mikino icyenda iheruka gukina muri Premier League ku kibuga Anfield kandi nta narimwe iragora iyi Liverpool muri iyo mikino.

    Muri uyu mukino,abatoza Jurgen Klopp wa Liverpool na Mikel Arteta wa Arsenal bashatse kurwana hagati mu mukino,bagenzi babo n'abasifuzi bo ku ruhande barabatandukanya,bahabwa amakarita y'umuhondo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ole-gunnar-solskjaer-yagiye-mu-mazi-abira-kubera-kunyagirwa-na-watford-arsenal

  • Sobanukirwa:Imbuto warya nijoro zikagufasha gutakaza ibiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hari inkundura yo kugabanya ibiro ku bantu benshi dore ko kugira ibiro byinshi ari bimwe mu bikurura indwara zinyuranye z'umutima, diyabete, umugongo, imitsi n'izindi.

    Nyamara usanga bamwe bavuga bati nagerageje guhindura imirire ariko nta mpinduka mbona. Aha rero hari icyo baba birengagije. Ihame ryo kugabanya ibiro ni rimwe gusa ridahinduka.

    UGOMBA GUTAKAZA IBIRENZE IBYO WINJIJE.

    Ibi rero benshi birabananira kuko usanga ku munsi yatakaje nka 500 Calorie gusa nyamara ugasanga yinjije 1000 Calorie.

    Kugirango utakaze ibiro biragusaba kugira imirire uhindura. By'umwihariko ifunguro rya nijoro ukarya iridafite calories nyinshi. Amafunguro adafite calories nyinshi ya mbere ni imbuto. Nijoro byakabaye byiza ku ifunguro ufata uruhare runini ari imbuto kuruta ibindi.

    Hano twaguteguriye imbuto zo wafungura nijoro zikagufasha mu rugendo rwawe rwo kugabanya ibiro.

    Imbuto zagufasha mu kugabanya ibiro uziriye nijoro

    1.Inkeri na pome

    Pome ni urubuto rwiza rwo kuba warya igihe cyose dore ko pome iringaniye iguha Calories 95 gusa. Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bwerekana ko kuzirya bigabanya ibyago byo kugira umubyibuho udasanzwe kuko ifasha kugabanya ibiro. Inkeri mu moko yazo yose nazo ziguha Calories 50 gusa, uriye agakombe kazo.

    Nyamara kuba zikungahaye kuri fibre na vitamin C bituma wumva uhaze niyo warya nkeya, bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo aribyo bizafasha kugabanya ibiro

    2.Amacunga, watermelon, indimu

    Izi ziri mu mbuto za mbere zikungahaye kuri vitamini C. nyamara nazo zifite calories nkeya. Nk'icunga ringana n'igipfunsi riba ririmo Calories 70 gusa, ahubwo wasangamo potasiyumu na folic acid bihagije.

    Watermelon yo ikungahaye ku mazi naho calories ni hafi ya ntazo. Ibi nibyo bituma kurya izi mbuto nijoro bikurinda gusonza nyamara ukaba nta calories nyinshi winjije nuko umubiri ugakoresha ibinure byawo.

    Imbuto zose ni nziza

    Ubusanzwe muri rusange imbuto zose zibamo calories nkeya. Ubushakashatsi bwasohotse mu 2012 mu kinyamakuru the Journal of the American Dietetic Association bwemeje ko kurya imbuto zikubye kane ibindi urya ari bwo uba uri mu nzira nziza yo kugabanya ibiro. Niba bigeze nimugoroba ukumva ushonje cyane reba neza mu byo wariye ku manywa niba harimo imbuto zihagije nusanga ntazo abe ari zo wirira gusa nijoro. Imbuto zizwiho gutera igihagisha cyane twavuga imyembe, amapapayi, kuko harimo za fibres.

    Ni iki wavanga n'imbuto

    Nubwo twavuze ko imbuto nijoro zizagufasha kugabanya ibiro nyamara nanone ushobora kugira ibyo uvanga na zo.

    Inkeri ushobora kuzivanga na yawurute, pome ukayivanga n'ubunyobwa bwaba bukaranze cyangwa ikinyiga cyabwo. Ushobora no gufata ka foromage ukakarenza ku macunga.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwaimbuto-warya-nijoro-zikagufasha-gutakaza-ibiro/

  • Ngaya amafoto atangaje ya bamwe mu bahanzikazi nyarwanda kera bataragafata. – YEGOB #rwanda #RwOT

    witegereje amafoto ya bamwe mu bagore cyangwa abakobwa babarirwa mu bahanzikazi nyarwanda usanga bambara imyambaro ihenze abandi bakisiga neza uruhu rwabo rugahinduka kuburyo uwari ubazi mbere abona ko bahindutse cyane.Ni yo mpamvu tugiye kurebera hamwe amwe mu mafoto y'abahanzikazi abagaragaza mbere na nyuma yo kuba ibyamamare nk'uko tubazi kuri ubu.

    Butera Knowless

    Uwo ni Knowless mbere na nyuma yuko yinjira mu byo kuririmba. Umuririmbyi Butera Knowless yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2010 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye 'Komeza'. Kuri ubu yabaye umuhanzikazi wamamaye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Princess Priscillah(Scillah)

    Uwo ni Priscillah mbere na nyuma yo kwinjiza mu bya muzika.Umuratwa Priscillah wamamaye mu muziki nyarwanda nka Scillah yinjiye mu muziki akiri mu mashuri yisumbuye. Muri 2012 byaje kuvugwa ko yatsinzwe ikizamini cya Leta kubera umuziki biba ngombwa ko asubira kwiga.

    Uyu muririmbyi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Mbabarira' iri mu zo yahereyeho, yaje kwerekeza muri Amerika (USA). Aho agereyeyo bigaragara ko yahindutse cyane ku mubiri no mu myambarire.

    Allioni

    Mbere Allioni yari isine ariko kuri ubu ni inzobe.Buzindu Uwamwezi Aline wamenyekanye ku izina ry'ubuhanzi rya Allioni na we ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bagaragaje imihindagurikire iri ku rwego rwo hejuru.Uyu muhanzikazi nawe yinjiye mu muziki akiri muto mu mpera za 2010, yarakuze maze uruhu rw'isine yari afite ruhinduka inzobe.

    Young grace

    Aya mafoto ya Young Grace agaragaza uburyo uyu muririmbyi yahindutse cyane. Abayizera Grace na we winjiye mu muziki akiri muto muri 2010. Yinjiye muri muzika afite imyitwarire n'imyambarire nk'iy'abasore. Kimwe na bagenzi be, guhinduka bitewe no gukura byamugezeho.Young Grace kandi yageze aho yiyambura ibyo kuba nk'abasore atangira kwiyitaho nk'izindi nkumi zose z'ibyamamare. Kuri ubu afite umwana ameze neza.

    Charly

    Uwo ni Charly wa kera n'uw'ubu. Charlotte Rulinda wamamaye ku izina rya Charly mu itsinda 'Charly na Nina', nawe ni umwe mu baririmbyi b'Abanyarwandakazi bagaragaraho guhinduka cyane.Nubwo umuziki wabo na Nina bawuhagaritse bagashwana.

    Nina

     

    Umuhoza Fatuma uzwi nka Nina; yafatanyije na Charly bakora itsinda rya 'Charly na Nina' mu mwaka wa 2014 bakaza kurisesa muri uyu mwaka. Ayo mafoto ye agaragaza ko yahindutse cyane.

    Oda paccy

    Oda Paccy wa Kera .Uzabumwana Pacifique wamamaye ku izina rya Oda Paccy, ni umuraperi wabitangiye akiri muto.Oda Paccy wa cyera agitangira umuziki, na we ahabanye cyane na Oda Paccy w'uyu munsi nk'uko ayo mafoto abigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amafoto-atangaje-ya-bamwe-mu-bahanzikazi-nyarwanda-kera-bataragafata/

  • Kamala Harris: Umugore wa mbere wahawe ububasha bwo kuyobora Amerika mu gihe gito cyane #rwanda #RwOT

    Umugore wungirije Umukuru w'Igihugu cya Amerika, Kamala Harris ni we waraye abaye umugore wa mbere ahawe akazi ko kuyobora iki Gihugu mu gihe gito cyane, igihe Perezida Joe Biden yarimo akorerwa ibipimo n'abaganga.

    Uyu Kamala Harris w'imyaka 57, yamaze iminota 85 ari we muyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe Perezida Biden yari yatewe ya miti yo gusinziriza kugira ngo akorerwe ibipimo bya colonoscopie/colonoscopy ejo hashize ku wa gatanu.

    Umuganga usanzwe akurikirana ubuzima bwa Biden yasohoye itangazo nyuma yo kumupima, avuga ko ubuzima bwe bumeze neza, kandi ko afite ububasha bwo gukomeza imirimo ye yo kuyobora Igihugu.

    Ibi bipimo yabikorewe bucya ahimbaza/yishimira isabukuru ye y'imyaka 79 y'amavuko yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Harris nkuko BBC ibitangaza, ni we mugore wa mbere — akongera akaba n'umwiraburakazi wa mbere w'umunyamerika akomoka muri Aziya watowe kungiriza umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Umunyamabanga ushinzwe kumenyesha amakuru mu biro by'umukuru w'igihugu Jen Psaki yavuze ko iki gikorwa Harris yakoze cyo gushyikirizwa amabanga y'umukuru w'igihugu mu mwanya muto mu bihe nk'ibi atari ubwa mbere kibaye, kandi ko bisanzwe biteganijwe mu itegeko Nshinga rya Amerika.

    Psaki yagize ati: 'Niko byagenze igihe Perezida George W Bush akorerwa ibipimo nk'ibyo mu 2002 na 2007'. Perezida yasubiye muri Maison Blanche/White House atwengatwenga/aseka. Yavuze ati: 'Numva mfite ingufu'.

    Kevin O'Connor usanzwe akurikirana ubuzima bwe yagize ati: 'Perezida Biden aracyari umugabo ufite ubuzima bwiza, ukomeye, ku myaka 78, afite ubushobozi bwo gukora akazi ke nk'umukuru w'Igihugu'. Kevin O'Connor, yavuze ko ibipimo bya colonoscopy byasanze afite 'akabyimba gato (polyp)' kakuweho bitagoranye na gato.

    Joe Biden yaheruka gupimwa ibipimo bikomeye mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2019.

    Biden, umuperezida wa Amerika wa mbere uri ku butegetsi ashaje kirusha abandi bose, yaherukaga gupimwa ibipimo bikomeye mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2019. Icyo gihe, umuganga we yasohoye itangazo avuga ko yari 'ameze neza, akomeye' kandi 'afite ubushobozi bwo gukora akazi ke nk'umukuru w'Igihugu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamala-harris-umugore-wa-mbere-wahawe-ububasha-bwo-kuyobora-amerika-mu-gihe-gito-cyane/

  • Cristiano Ronaldo atanze ubutumwa bukakaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe Manchester United yitegura igaruka rya Premier League, kizigenza Cristiano Ronaldo yatanze ubutumwa bukomeye ku bakinnyi bakinana.

    Nyuma y'imikino y'amakipe y'ibihugu, kuri uyu wa Gatandatu shampiyona ziragaruka mu bihugu bitandukanye.

    Ikipe ya Manchester United igomba guhura na Watford itozwa na Claudio Ranieri ku isaha ya saa 17:00 ku kibuga Vicarage road.

    Cristiano Ronaldo yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa n'abantu barenga miliyoni 368, avuga ko yiteguye gukora byose kugira ngo ikipe ibone amanota atatu ndetse anasaba bagenzi be gukora nkawe.

    Cristiano yagize ati:'Igihe ni iki ngo duhagaruke dukore akazi neza kandi dukomeze gukurikira icyo dushaka guhigura uyu mwaka.'

    Ikipe ya Manchester United imaze iminsi mu bihe byo gutsindwa aho mukeba Manchester City iherutse kuyitsinda ibitego 2-0 bamwakiriye. Ndetse na Liverpool yari yabanje kuyitsinda akayabo k'ibitego 5-0.

    Uru ruhererekane rw'intsinzwi nirwo rwongeye kubyutsa amarangamutima y'abafana bakomeje kwifuza ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yakwirukanwa.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-atanze-ubutumwa-bukakaye/

  • Abantu bamubwiraga ko atazabyara none dore ibyamubayeho||ni ubwa mbere akandagiye i Kigali. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witwa Clemantine ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije yavuze ko abantu bamubwiraga ko atazigera abyara bakamutoteza none akaba yarabyaye abana batatu barimo umukobwa n'abahungu babiri.

    Clemantine wabayeho mu buzima bubi ,avuga ko mu buzima bwe nta muntu numwe wamukundaga, kubera indeshyo ye .Avuga ko yakuriye mu cyaro ndetse akaba atazi ibigezweho bijyanye n'iterambere. Abajijwe niba azi ibyo kurya birimo amakaloni, pizza,amafiriti  na jambo yavuze ko ibyo byose atabizi ko amenyereye ibijumba nibishyimbo.Clemantine wari waje I Kigali aje gusura umuntu avuga ko ari ubwa mbere akandiye I Kigali kuva yavuka ndetse ahamya ko ari heza cyane kurusha ahandi yabonye mu buzima bwe.Mu buzima bwe avuga ko atajya yambara inkweto bibaho.

    Mu buzima bwe kandi Clemantine avuga ko yari atunzwe no kuboha ibiseke ariko akaba yararwaye ntabashe gukomeza gukora ngo abone amafaranga, Asaba ko abantu bose kutabwira abafite ubumuga amagambo akomeretsa kuko sibo baba barabyiteye.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bamubwiraga-ko-atazabyara-none-dore-ibyamubayehoni-ubwa-mbere-akandagiye-i-kigali/