Blog

  • Menya ibihugu icyenda ababiturukamo bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bageze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo kireba abagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibie, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

    Ku rundi ruhande, iki cyemezo kireba abagenzi baturutse mu bindi bice by’Isi, ariko bakoreye ingendo muri ibyo bihugu nibura mu minsi irindwi mbere y’uko binjira mu Rwanda.

    Izi ngamba ziri gufatwa bitewe n’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko ubwoko bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana, buteye impungenge kuko bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya, bityo bukaba bushobora kwandura vuba.

    Abagenzi bazajya bishyira mu kato muri hoteli zabugenewe, kandi biyishyurire ikiguzi cy’ibyo bazakoresha mu gihe bari muri izo hoteli.

    Bazajya berekana icyemezo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 bari bafite mbere y’uko binjira mu gihugu, nibahagera bongere bapimwe hifashishijwe PCR test ku kiguzi cyabo.

    Nyuma y’iminsi irindwi bageze mu Rwanda, bazajya bongera bapimwe Covid-19, aho bizajya bikorerwa ahantu hasanzwe hapimirwa iki cyorezo mu gihugu, Leta ikazajya yishyura iki kiguzi.

    Icyemezo cyo gushyiraho ingamba zikaze ku bagenzi baturuka muri Afurika y’Amajyepfo, gifashwe nyuma y’Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru, igamije kwiga ku ngamba zo kwirinda Covid-19, hashingiwe ku bwoko bushya bwa Omicron buteye impungenge, nk’uko OMS ibivuga.

    Ibi byanatumye Sosiyete Nyarwanda itwara abantu mu ndege, RwandAir, ihagarika ingendo zose yakoreraga muri Afurika y’Amajyepfo, mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Zambia.

    Ubwoko bushya bwa Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bindi bitandukanye birimo u Buholandi, Israel yanafunze imipaka y’igihugu cyabo, u Bwongereza, u Bubiligi, u Butaliyani n’ibindi byinshi.

    Abagenzi baturuka mu bihugu biri muri Afurika y’amajyepfo bashyiriweho ingamba zo kumara iminsi irindwi mu kato

    source : https://ift.tt/3xzzIKl

  • Abanyeshuri batatu barohamye mu Kiyaga cya Burera – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke mu Murenge wa Kinoni mu Akarere ka Burera.

    Bari bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru gukina umukino uhuza amashuri nyuma bajya koga mu Kiyaga cya Burera ari batanu, batatu muri bo bararohama bahita bapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, yatangaje ko imibiri y’abarohamye yamaze kurohorwa ikajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma ryimbitse.

    Yasabye abantu bose kujya birinda kujya muri iki kiyaga kuko gikunze guteza impanuka nk’izi kubera imiterere yacyo.

    Yagize ati “Icyo dusaba ibigo by’amashuri ni uko mu gihe bafite ibikorwa nka biriya bagomba kubimenyesha ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi tukagerageza gukumira ziriya mpanuka kuko ibi biyaga bifite imiterere yihariye.”

    Mu Banyeshuri barohamye hari umuhungu w’imyaka 18 wo mu Karere ka Musanze wigaga mu mwaka wa Kane mu bwubatsi, umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rubavu wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu bwubatsi n’uw’imyaka 19 wo mu Karere ka Nyabihu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’ubukerarugendo.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye ko Umuyobozi w’iri shuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bari baherekeje abo bana, batawe muri yombi mu gihe umwarimu bari kumwe we agishakishwa kuko yahise atoroka.


    source : https://ift.tt/2ZDFTAI

  • Equity Group yasinyanye amasezerano n’Amashami ya Loni mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bufatanye byitezwe ko buzateza imbere ubukungu bw’u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere bugabanye imfashanyo rwakira ziturutse hanze mu guteza imbere imibereho y’abanyarwanda.

    Mu by’ingenzi bizakorwa harimo gutangiza gahunda ya Equity Leaders Program isanzwe iba muri Kenya ifasha abanyeshuri b’abahanga mu ishuri kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, aho ku ikubitiro yahereye ku bana 32 b’abanyarwanda ku itariki 27 Ugushyingo 2021.

    Hazatangizwa kandi amahugurwa mu bijyanye n’imicungire y’imari kuri ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse cyane cyane abagore n’urubyiruko bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’inganda mu rwego kurema sosiyete nyarwanda yitabira gukoresha serivisi za banki.

    Guteza imbere imishinga y’ubucuruzi y’abagore binyuze mu kubaha inguzanyo no gufasha urubyiruko gutangiza imishinga mishya mu by’ubuhinzi nabyo biri mu bizibandwaho muri ubu bufatanye bwa Loni na Equity ndetse bunatange umusanzu mu nzego z’ubuzima hagamijwe guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje.

    Equity Bank Rwanda n’Umuryango wa Equity Group Foundation bizafatanya n’amashami atandakunye ya Loni mu Rwanda ndetse na Guverinoma mu gushyiraho ingamba zizafasha urubyiruko kubona akazi, hatezwe imbere ubukungu burengera ibidukikije hakoreshwa ingufu zisubira.

    Umuyobozi wa Equity Group, Dr. James Mwangi, yavuze ko iki kigo gisanzwe gikorana n’amashami ya Loni atandukanye muri Uganda na Kenya hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage, aho bafashije imiryingo miliyoni 3,3 y’impunzi n’indi ikennye ndetse batanga ubufasha bufite agaciro ka miliyoni 852$.

    Yakomeje agira ati “Nka Equity Group ntabwo dushishikajwe no guteza imbere abakiliya bacu gusa ahubwo tunatanga umusanzu mu guteza imbere gahunda zihindura imibereho y’abaturage yaba mu bukungu ndetse no mu buzima busanzwe.”

    “Intego ya Equity Group Holdings Plc ni uguhindura imibereho y’abantu ikaba myiza kurushaho, ikabashyiriraho amahirwe yatuma bagera ku bukire, ikagira uruhare mu gufatanya n’ibihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030 binyuze mu bufatanye amashami yacu yo mu Rwanda, Kenya na Uganda agirana n’imiryango itandukanye ya Loni.”

    Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko ubu bufatanye ari ngenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye kuko batazigezaho badatewe inkunga n’abikorera.

    Ati “Ubu bufatanye twashyizeho umukono uyu munsi bwerekana imikoranire myiza izadufasha gutera ingabo mu bitugu gahunda y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19. Twizeye neza ko ubu bufatanye na Equity bank buzateza imbere benshi.”

    Uku gufatanya kandi kuzatuma Equity igera ku ntego yiyemeje mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ifite yo gufasha Afurika kuzahura ubukungu bwayo yuzuzanya n’iyo u Rwanda rwihaye mu kugera ku iterambere mu cyerekezo cya 2050.

    Equity Group ubu ifite umutungo ungana na miliyari 10$ ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15 hirya no hino mu bihugu ikoreramo birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibiro muri Ethiopia.

    Dr. James Mwangi uyobora Equity Group yavuze ko mu bya mbere iyi sosiyete igamije ari uguhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza kurushaho

    Equity yatangije gahunda ya Equity Leaders Program yahereye ku bana 32 bo mu Rwanda b’abahanga mu ishuri

    source : https://ift.tt/3pbei2w

  • DRC : Abitwaje intwaro bagabye igitero mu nkambi bica abantu 22 #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, cyagabwe ku bantu bari gushaka aho bahungira.

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitangaza ko iki gitero cyahitanye abantu 22, gishinjwa umutwe witwaza intwaro uzwi nka CODECO (Cooperative for the Development of Congo).

    Ibitangazamakuru bikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitangaza ko ko bariya barwanyi baje bakarasa amasazu menshi kuri bariya baturage bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’umutekano mucye.

    Mu cyumweru gishize, muri iriya nkambi n’ubundi hari hagabwe ikindi gitero gihitana abasivile 29.

    Kuva mu myaka 20 ishize, Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugerageza kwigarurira ibice birimo amabuye y’agaciro, ikaba yaragiye igaba ibitero muri biriya bice byegeranye n’ibihugu by’ibituranyi by’iki gihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

    Kuva mu ntangiro za Gicurasi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yashyize mu bice bya Kivu ya Ruguru na Ituri mu buyobozi bwa Gisirikare mu rwego rwo kurandura ibikorwa by’umutekano mucye wakunze kuvugwamo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/DRC-Abitwaje-intwaro-bagabye-igitero-mu-nkambi-bica-abantu-22

  • Umudepite yanyonze igare ari ku bise ajya ku bitaro kubyara #rwanda #RwOT

    Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) yanyonze igare ari ku bise kuri iki cyumweru ajya ku bitaro, abyara hashize isaha imwe gusa agezeyo.

    Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: “Mu by'ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze”.

    Uyu muvugizi w'ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, ubu si ubwa mbere yarabikoze – mu myaka itatu ishize yari minisitiri ubwo na bwo yakoraga urugendo nk'urwo.

    Madamu Genter, w'imyaka 41, arazwi cyane mu gushishikariza abantu kugenda ku igare.

    Uyu munyapolitiki wavukiye muri Amerika yavuze ko ibise bye “ntibyari bibi cyane” ubwo we n'umugabo we bafataga icyemezo cyo kugenda ku magare.

    Yatangaje ifoto ya bombi bari aho imodoka ziparika kuri ibyo bitaro.

    Uwa mbere mu bagize inteko ishingamategeko ya New Zealand wabyaye akiri mu mirimo ye yabyaye mu 1970, mu gihe undi munyapolitiki waho mu 1983 yonkereje mu kazi ke.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, Minisitiri w'intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yabaye umukuru w'igihugu wa kabiri ku isi ubyaye ari ku butegetsi.

    Kuva icyo gihe, hagiye habaho abanyapolitiki benshi bajyana abana babo mu kazi – bamwe bakabonkereza ku kazi.

    Ariko mu Bwongereza, Depite Stella Creasy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour ku wa kabiri w'iki cyumweru gishize yajyanye mu nteko ishingamategeko uruhinja rwe rw'umuhungu rw'amezi atatu, ariko nyuma abwirwa ko abana batemerewe kuzanwa mu cyumba cy'inteko.

    Akanama ko mu nteko karimo gusuzuma iryo tegeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umudepite-yanyonze-igare-ari-ku-bise-ajya-ku-bitaro-kubyara

  • Burera: Abanyeshuri batatu bapfiriye mu kiyaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n
    Koga mu kiyaga cya Burera ngo biragoye kubera imiterere yacyo, dore ko nta n’ahabugenewe hagaragara umucanga, hafatwa nk’aho ari hagufi

    Abo bana ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 bari mu banyeshuri bari bitabiriye imikino ya Inter-class (ihuza abanyeshuri biga mu myaka itandukanye), yaberaga ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke.

    Ubwo iyo mikino yari irangiye, ahagana mu ma saa kumi n’igice, ngo batanu muri bo, bavuye aho yaberaga, bajya koga mu kiyaga, ubwo bageraga mu mazi bagerageza koga, batatu muri bo bararohama bibaviramo gupfa.

    Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Hatumimana Concorde, wagize ati: “Abo bana bari bitabiriye imikino ya Inter-class, ubwo yari irangiye, bisa n’aho bacunze Ubuyobozi bwabo butababona, bava mu gace imikino yaberagamo, dore ko n’ikibuga bakiniragaho kitegereye ikiyaga, bakora akagendo bagana aho ikiyaga kiri, baroga bagira ibyago bararohama”.

    Ibi bikimara kuba, abo bana bakuwe mu kiyaga, bihutishirizwa ku kigo nderabuzima cya Rugarama, mu kubapima abaganga basanga bamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, avuga ko kurohama kwabo kwaba kwaratijwe umurindi no kuba imiterere y’igice bogeragamo, mu busanzwe bitorohera abantu kuba bahogera.

    Yagize ati: “Imiterere ya kiriya kiyaga cya Burera, urebye neza, nta hantu hazima ho kogera hahari. Usanga ku nkengero z’ibindi biyaga hari nk’umucanga ariko kuri kiriya kiyaga cya Burera nta mucanga cyangwa ubundi buryo bwakorohereza abantu koga nk’uko tubimenyereye ku bindi biyaga. Ni yo mpamvu dukangurira n’abandi bose kwirinda kwishora muri kuriya kiyaga ngo barahogera, mu rwego rwo gukumira impanuka n’ibyago nk’ibi twagize”.

    Abo banyeshuri bapfuye uko ari batatu ni umuhungu umwe w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ubwubatsi n’abakobwa babiri barimo uw’imyaka 19 wigaga mu mwaka wa gatanu Ishami ry’ubukerarugendo n’uw’imyaka 21 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu ishami ry’ubwubatsi.

    Ni mu gihe abayobozi b’Ikigo abo bana bigagaho, barimo Umuyobozi wacyo witwa Havugimana Roger na Animateur w’Ikigo witwa Uwimana Jean Claude bari bajyanye n’abanyeshuri bitabiriye iyo mikino, bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Imirambo y’abo banyeshuri yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.


    source : https://ift.tt/3rjSogg

  • #COVID19: Abagenzi binjira mu Rwanda baturutse mu bihugu icyenda bashyiriweho akato k’iminsi irindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kujya mu kato bijyana no gusuzumwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry
    Kujya mu kato bijyana no gusuzumwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo

    Ibyo bihugu ni Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, aho basabwa kumara iminsi irindwi (7), muri hoteli zabugenewe, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa, uretse abaturutse muri ibi bihugu, iyi ngingo iranareba abakoreye ingendo muri kimwe muri ibi bihugu mu gihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda.

    MINISANTE ivuga ko yafashe izo ngamba mu rwego rwo gukumira ikwirakira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi ku izina rya Omicron, buherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO), nk’ubuteye impungenge, kubera uburyo bwanduramo byihuse ugereranyije n’izindi virusi zayibanjirije zirimo Delta ndetse na Alpha.

    Ku ruhande rw’abandi bagenzi binjira mu Rwanda baturutse mu bindi bihugu, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bagomba guhita bajya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

    Ikindi ni uko abagenzi bose binjiye mu gihugu bazajya bapimwa Covid-19 (PCR test) biyishyuriye, bongere gupimwa ku munsi wa karindwi (7) nyuma yo kugera mu Rwanda, bigakorerwa ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19, bishyurirwe na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ibi byiyongeraho kuba abagenzi bose binjiye mu gihugu bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19, kandi ko nta Covid-19 bari bafite mbere yo gutangira urugendo.

    Uru rutonde ruzakomeza kuvugururwa ku bufatanye n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe, hashingiwe ku isesengura ry’uko ubu bwoko bushya bwa Covid-19 buzaba bwifashe ku rwego rw’isi.


    source : https://ift.tt/3E3wGAB

  • Wa mugabo wafunzwe imyaka 42 arengana, amaze gukusanyirizwa asaga Miliyoni 1.5 y'Amadolari #rwanda #RwOT

    Umugambi wo kwegeranya imfashanyo yo gufasha wa mugabo wa Missouri wari umaze imyaka 42 yose muri gereza  ku cyaha cy'ubwicanyi atigeze akora umaze kugera kuri miriyoni 1.5 y'amadolari y'abanyamerika.

    Kevin Strickland yarekuwe ku wa kabiri w'icyumweru gishize afite imyaka 62 y'amavuko. Kuva ahagarikwa, agafatwa agafungwa afite imyaka 18, yakomeje kwamagana ibyo ashinjwa.

    Ibyamukorewe, ni ryo fungwa rya mbere rirerire rishingiye ku kinyoma mu mateka y'ubutabera, ariko rero, mu mategeko ya Missouri nta ndishyi y'akababaro azigera ahabwa.

    Ni cyo gituma abanyamategeko be bahise batangiza gahunda bise GoFundMe babinyujije ku rubuga nkoranyambaga kugira ngo bashobore kumushakira uburyo yabaho nyuma yo kurekurwa akava muri gereza.

    Kugera ejo ku cyumweru, I saa kumi n'ebyiri z'umugoroba mu masaha yo mu Burundi no mu Rwanda, bari bamaze kwegeranya amafaranga angana na 1.511.440 y'Amadolari y'abanyamerika.

    Abanyamategeko bo mu ishyirahamwe Midwest Innocence Project, ari nabo bamaze amezi n'amezi bakora kugira ngo bafashe Strickland kurekurwa, barashimira abantu barenga 27.000 batanamuzi bashoboye kwitanga.

    Leta ya Missouri yemera gutanga indishyi y'akababaro mu gihe gusa umufungwa arekuwe binyuze mu bipimo bya ADN/DNA gusa. Ku wa kabiri, umucamanza yategetse ko Strickland arekurwa ubwo aho yari afungiwe muri gereza y'iyi Leta, nyuma y'iminsi 15.487 yari amaze afunzwe.

    Yari yaciriwe gufungwa ubuzima bwose hamwe n'imyaka 50 adashoboye kurekurwa by'agateganyo nyuma y'uko ahamijwe icyaha cy'ubwicanyi mu nzu imwe yo mu mujyi wa Kansas ku wa 25 z'ukwa kane 1978.

    Muri iryo joro nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abicanyi bane barashe abantu batatu bari mu nzu: Sherrie Black, 22, Larry Ingram, 22, hamwe na John Walker, 20. Uwa kane ariwe Cynthia Douglas, 20, yarakomeretse ariko ararusimbuka nyuma y'uko yigize ko yapfuye. Ku rwikeko rw'umukunzi wa mushikiwe, igipolisi cyahagaritse uyu musore Strickland hanyuma bikavugwa ko bateye igitsure/ubwoba Douglas ko yamukura ku rutonde.

    Strickland yabwiye igipolisi ko we yari yibereye imuhira areba televiziyo. Nta byemezo nyabyo byigeze byerekana ko yigeze agira uruhare muri ubu bukozi bw'ikibi. Urubanza rwe mu 1979 rwagumye mu kirere, nyuma y'aho umwe mu bacamanza w'umwirabura akomeje asaba ko yarekurwa.

    Mu kongera kuburanisha uru rubanza ku nshuro ya kabiri, inteko iburanisha yari igizwe n'abacamanza b'abazungu gusa, basanze Strickland ahamwa n'icyaha kimwe cy'ubwicanyi bwo ku rugero rwa mbere, hamwe na bibiri by'ubwicanyi bwo ku rugero rwa kabiri.

    Soma hano inkuru bijyana;'Sinibazaga ko uyu munsi uzagera'- umugabo warekuwe nyuma y'imyaka 42 afunzwe arengana

    Haciye imyaka, Douglas yaje kwisubiraho ku byo yari yaravuze nk'icyashingirwagaho cyonyine, aribwo yandikiye Midwest Innocence Project ko 'hari ibintu bitari bitomoye/bisobanutse icyo gihe, ariko ubu namenye byinshi kandi nifuza gufasha uyu muntu mu gihe byaba bishoboka'.

    Uyu Douglas yapfuye mbere y'uko amenyesha ko yigaruye/yisubiyeho ku byemezo yari yatanze mu kurega Strickland, ariko nyina we, mushikiwe n'umukobwa we bose bemeje ko 'yerekanye utari we'.

    Mu kwezi kwa cumi na kumwe k'umwaka ushize, abacamanza bahise batangira gusubiramo urubanza, bisunze itegeko rishyashya rya Missouri, bahise bandika urwandiko basaba ko ahanagurwaho ibyaha agahita arekurwa ubwo nyine.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/wa-mugabo-wafunzwe-imyaka-42-arengana-amaze-gukusanyirizwa-asaga-miliyoni-1-5-yamadolari/

  • Rwatubyaye akomeje kwitwara neza, Kagere afasha ikipe ye, Rafael York n’ikipe ye basoje shampiyona #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n’impera z’icyumweru aho umunyezamu Twizere Buhake Clement yakinnye umukino we wa mbere, Rafael York na AFC Eskilstuna baguma mu cyiciro cya mbere ni mu gihe Meddie Kagere akomeje gutsindira Simba SC.

    Muri Kenya, ku munsi w’ejo umunyezamu Emery Mvuyekure yari yabanje ku ntebe y’abasimbura ikipe ye ya Tusker FC aho yari yakiriye CS Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya nyuma ya CAF Confederation Cup, umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza.

    Ntabwo muri Zambia, Mirafa Nizeyimana yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Zanaco FC yaraye itsinzemo Binga FC yo muri Mali 3-0 mu ijonjora rya nyuma ya CAF Confederation Cup, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza muri Mali.

    Simba SC mui Tanzania yaraye itsindiye Red Arrows yo muri Zambia muri Tanzania ibitego 3-0, harimo igitego cya rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere ni mu gihe ibindi byatsinzwe na Bernard Morrison, n’aho hari muri CAF Confederation Cup aho umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia tariki ya 5 Ukuboza.

    Meddie Kagere yaraye atsindiye Simba SC

    Muri iki gihugu KMC itari ifite Migi muri shampiyona yanganyije na Mbeya City 2-2. Nyuma y’umunsi wa 7, KMC ni iya 14 mu makipe 16 n’amanota 4 mu gihe Yanga ari yo iyoboye n’amanota 16.

    Nirisarike Salomon ku munsi w’ejo yabanje ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya Urartu FC yatsindwaga na Pyunik yahoze akinira 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 muri shampiyona ya Armenia. Urartu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18, Ararat-Armenia niyo iyoboye n’amanota 40.

    Zari impera z’icyumweru nziza cyane kuri FC Shkupi na Rwatubyaye Abdul aho batsinze Struga mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho baraye bayinyagiye 4-0. FC Shkupi niyo iyoboye n’amanota 35.

    Rwatubyaye na FC Shkupi bakomeje kuyobora shampiyona

    Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, KMSK Deinze ya Djihad Bizimana yaraye inganyije na RWDM 2-2 mu mukino w’umunsi wa 13 w’iyi shampiyona. Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye 71 aho yasimbuwe na Leconte. KMSK Deinze iri ku mwanya wa 4 n’amanota 17, Westerlo ya mbere ifite 30.

    Ku wa Gatandatu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbura Lillevik mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 30 iyi kipe yatsinzemo Byrine 2-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 24 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 69.

    Buhake Clement yakinnye umukino we wa mbere muri Strommen IF kuva uyu mwaka w’imikino watangira

    Mu cyiciro cya mbere muri Georgia, FC Dila Gori ya Manzi Thierry, ku Cyumweru yatsinzwe na Telavi 2-1 mu mukino w’umunsi wa 35, ni umukino Manzi Thierry iminota 90 yayimaze ku ntebe y’abasimbura. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 60, Dinamo Batumi ya mbere ifite 71.

    Muri Sweden mu cyiciro cya 2 bakinaga umunsi wa nyuma wa w’iyi shampiyona, ku wa Gatandatu AFC Eskilstuna ya Rafel York yatsinze Landskrona 1-0, ni umukino uyu munyarwanda yinjiye mu kibuga ku munota wa 87. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 9 n’amanota 40 mu gihe Värnamo na GIF Sundsvall zazamutse mu cyiciro cya mbere.

    Yark na AFC Eskilstuna basoje shampiyona ntibabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-akomeje-kwitwara-neza-kagere-afasha-ikipe-ye-rafael-york-n-ikipe-basoje-shampiyona

  • Abagize Inama Njyanama z’Uturere bari mu mahugurwa bahawe ubutumwa bukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y’iminsi umunani yatangiye tariki 23 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abagize inama Njyanama 459 baherutse gutorwa mu turere 27, aho bari guhugurwa kuri gahunda za Leta, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzimenya barushaho no kumenya inshingano bahawe.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney tariki 27 Ugushyingo 2021 kijyane n’inshingano, imikorere n’imikoranire byafasha mu kuzuza inshingano zabo, yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko bakwiye kwigirira icyizere, bishimira ko batowe, ariko abibutsa ko ikiruta byose ari icyizere bagiriwe.

    Yagize ati “Mu nshingano, umuntu ayoborwa mbere na mbere na bwa bushake bwatumye yiyamamaza, mwagiriwe icyizere, mukwiye kwishimira ko mwatowe, ariko ikiruta ibindi mukishimira ko muhawe amahirwe yo guha serivise nziza Abanyarwanda, muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Kagame”.

    Arongera ati “Kugira ngo izi mpinduka abaturage babategerejeho zigerweho rero, birabasaba ko mu cyumweru cya mbere cy’akazi mutegura neza inyigo y’aho mushaka kuvana abaturage n’aho mushaka kubageza”.

    Ni ikiganiro Minisitiri Gatabazi yatanze nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubungabunga umutekano.”

    Arongera ati “Umutekano Perezida Kagame adusaba kubungabunga ni uw’abaturage tuyoboye, tukamenya niba abaturage batekanye, niba babayeho neza, niba iyo barwaye bavurwa, niba abana bose biga, uwo ni wo mutekano dusabwa kugeza ku baturage”.

    Mu bindi biganiro bahawe, harimo ikivuga ku mikorere n’imikoranire y’uturere n’umujyi wa Kigali, cyatanzwe na Dr. Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, n’ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène.

    Hatanzwe n’ibindi biganiro binyuranye birimo, akamaro k’itumanaho n’itangazamakuru no gukorana na ryo, Imiyoborere, ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, imishinga n’ibikorwa by’akarere, hatangwa ikiganiro ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) imaze imyaka hafi 20, hanagaragazwa uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse n’icyerekezo iri shyirahamwe rifite, baganira kandi no kuri Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

    Hatanzwe n
    Hatanzwe n’ikiganiro ku ruhare rw’itumanaho n’itangazamakuru cyatanzwe n’impuguke zinyuranye mu itangazamakuru

    Ibiganiro bibanzirizwa na siporo, ndetse na nyuma y’ibiganiro n’andi masomo ajyanye n’amahugurwa, abajyanama bagatarama mu muco wa Kinyarwanda.

    source : https://ift.tt/32vcPfB