Blog

  • Social Mula yagiye hanze y'u Rwanda mu myiteguro ya EP ari gukoraho – #rwanda #RwOT

    Social Mula yahagurutse ku Kibuga cy'Indege i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza.

    IGIHE yahawe amakuru n'umwe mu baherekeje uyu muhanzi wavuze ko ashobora no kujya muri Nigeria.

    Ati 'Yagiye mu bikorwa bijyanye na EP ari gutegura ashaka kuzashyira hanze vuba. Yagiye muri Kenya, azahava ajya muri Tanzania ariko afite gahunda yo kuba yanajya muri Nigeria.'

    Social Mula agiye gukorera EP hanze y'u Rwanda mu gihe muri uyu mwaka nta ndirimbo ye bwite yigeze akora, nyinshi zikaba izo yahuriyemo n'abandi bahanzi. Aheruka gushyira hanze indirimbo ye ubwo yakoraga iyitwa 'Marigarita'.

    Uyu mwaka yakoranye n'abandi bahanzi nka Papa Cyangwe mu ndirimbo bise 'Bambe', akorana na Don Brighter mu yitwa 'Profile' n'abandi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/social-mula-yagiye-hanze-y-u-rwanda-mu-myiteguro-ya-ep-ari-gukoraho

  • Nyanza: Habonetse umurambo w'umugabo bikekwa ko yiyahuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo wakoraga mu rwuri rw'inka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko bakeka ko yiyahuye kuko basanze umuti wica udukoko bashyira mu myaka hafi y'aho yapfiriye.

    Yagize ati 'Yiyahuye nijoro ariko turavuga ko yiyahuye kuko basanze mu cyumba yaguyemo umuti wica udukoko ariko iperereza riracyakomeje.'

    Yakomeje avuga ko umugabo wabanaga na nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe RIB kugira ngo atange amakuru.

    Ibiro by’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-habonetse-umurambo-w-umugabo-bikekwa-ko-yiyahuye

  • Gasabo: Abantu bane bapfuye mu buryo budasobanutse – #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana barimo umugore umwe witwa Nyiraminani Angelique. Umugabo mukuru warimo ni Ndihokubwayo Emmanuel w'imyaka 70 n'undi w'imyaka 45 witwa Gahabwa Laurent. Undi wapfuye yitwa Niyitegeka Kizito.

    Bose bapfuye mu bihe bitandukanye kuko babiri bashizemo umwuka ku munsi ukurikira Noheli abandi ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.

    Abaturage bavuga ko bikekwa ko bazize inzoga banyoye yitwa 'Umuneza' igurishwa muri Boutique zitandukanye. Batatu bapfiriye kwa muganga, undi umwe agwa mu rugo mu gihe abandi babiri bayinyoye bari kwitabwaho muri CHUK.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye hagamijwe kumenya intandaro y'urupfu rw'abo bantu.

    Ati 'Turasaba abantu kwirinda ibihuha, bategereze ibiza kuva mu iperereza.'

    Aho bivugwa ko banywereye iyo nzoga ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimuhurura mu Mudugudu witwa Intambwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE ko ba nyakwigendera mbere yo gushiramo umwuka, batakaga mu nda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abantu-bane-bapfuye-mu-buryo-budasobanutse

  • Konti za banki za Ines Ruhengeri zarafatiriwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mwenda uturuka ku mikirize y'urubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze kuwa 19 Ukwakira 2021.

    Musanganya yaregaga iri shuri ko yirukanywe mu banyamuryango baryo mu buryo bunyuranyije n'amategeko bityo ko akwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango shingiro.

    Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yo kuwa 20 Ukuboza 2021, yanditswe na Me Nshimiyimana Anaclet, Umuhesha w'inkiko w'umwuga amenyesha Ines Ruhengeri kugaragaza umutungo wayo uzakurwamo ubwishyu bw'umwenda wari umaze kugera kuri 42.367.500 Frw agomba guhabwa umukiliya we.

    Yakurikiwe n'indi yo kuwa 21 Ukuboza 2021, ategeka gufatira konti zayo ziri muri Equity Bank na BK.

    Iki cyifuzo nticyishimiwe na Ines Ruhengeri maze igaragariza uyu muhesha w'inkiko ko umwanzuro w'urukiko wamaze kujuririrwa.

    Ku ruhande rwa Musanganya we avuga ko ibyo Ines Ruhengeri ivuga nta shingiro bifite ayisaba kuba intangarugero mu mategeko nk'ishuri riyigisha, ikemera imikirize y'urubanza kuko ngo iyo hari ubujurire urukiko rudashobora gutanga kashe mpuruza.

    Urukiko rwari rwavuze ko Musanganya yirukanywe na Ines Ruhengeri mu buryo bunyuranyije n'amategeko bityo ko agomba guhabwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango shingiro.

    Rwanzuye ko agomba no guhabwa amafaranga y'u Rwanda angana na 2. 400.000 nk'umuntu witabiriye inama y'Urwego Rukuru rwa Ines Ruhengeri.

    Rwategetse Ines Ruhengeri guha Musanganya miliyoni 25 Frw nk'inyungu yabonetse ku ishuri, gutanga indishyi z'akababaro za miliyoni 8 Frw, amafaranga yishyuriwe umunyeshuri wa Musanganya angana na 2.700.000 Frw kugeza arangije, agera kuri 2.250.000 Frw yagenewe abunganiye Musanganya byose hamwe birangira Ines Ruhengeri itegetswe kwishyura asaga miliyoni 40 Frw.

    Ines Ruhengeri yategetswe kwishyura asaga miliyoni 40 Frw uwayitsinze mu nkiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/konti-za-banki-za-ines-ruhengeri-zarafatiriwe

  • Patient Bizimana yakomoje kuri Producer yahaga amata ngo amuhe indirimbo – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro yakoranye n'umunyamakuru Luckman Nzeyimana [Lucky] wa Televiziyo y'u Rwanda, mbere yo gutaramira abari bakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika cyabaye ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka.

    Yabajijwe urugendo rwe rw'umuziki kuva yatangira kugeza uyu munsi avuga ko rwari rurimo ibirushya, rusaba kwihangana no kudacika intege.

    Ati 'Rwari urugendo rurerure rw'umugisha, kwihangana no kwizera umuhamagaro kuko uba ukurusha imbaraga. Hari aho ugera ukumva bitangiye kugorana ukibaza uti 'ese birashoboka'.'

    'Aho ujya muri studio, producer kuzaguha indirimbo bikagorana. Nabivuga ari nk'urwenya nk'umu-producer twajyaga kureba twitwaje akadobo k'amata kugira ngo azaduhe indirimbo yacu. Twarabikoraga kugira ngo turwazarwaze.'

    Yavuze ko urugendo rw'umuziki wo guhimbaza Imana rusaba kuba atari uko ufite impano gusa ahubwo bisaba kugira umuntu runaka uba we, abantu bakazajya bakurebera muri iyo shusho.

    Ati 'Ni urugendo rusaba umuntu runaka (Character) kurusha impano. Igiteye ubwoba ni ukumara imyaka myinshi udahindurwa n'ibihe. Ukaguma uri wa wundi kuko wa muntu wubatse arakomeye kurenza impano. Uwo muntu wubatse arimo kubaha abashumba, abakubanjirije, abakunzi bawe n'abandi.'

    Yasabye abahanzi bari bashya kumenya ko umuziki usanzwe utandukanye n'uwo kuramya no guhimbaza Imana. Abasaba kumenya ubwami barimo n'umurongo barimo bakigaragaza ku buryo umuntu ubareba abona ko batandukanye n'abakora umuziki usanzwe.

    Patient Bizimana afite ishimwe rikomeye kubera ko abahanzi baririmba umuziki wo kuramya Imana batangiye guhabwa agaciro.

    Ati 'Uyu munsi turashima Imana. Mu bihe byashize indirimbo zacu zakinwaga ku Cyumweru gusa. Turashima Imana ko muri iyi minsi zikinwa iminsi yose. Ikindi ni ukuduha umwanya wo kuririmba mu bitaramo nka Iwacu Muzika Festival. Iterambere ririvugira.'

    Uyu muhanzi yahise aririmbira abari bakurikiye Televiziyo y' u Rwanda. Yabanje indirimbo ijyanye n'ibihe bya Noheli akurikizaho 'Emmanuel' ya Apollinaire Habonimana, 'Ndaje', 'Ikime', 'Ikimenyetso', 'Menye neza' yatumye amenyekana cyane n'izindi.

    Patient Bizimana ni umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda

    Patient Bizimana yavuze ko hari umu-producer we n’abaririmbyi bagenzi be bashyiraga akajerekani k’amata ngo abahe indirimbo

    Patient Bizimana yasusurukije abantu mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyabaye kuri Noheli

    Patient Bizimana yamaze ipfa abari bakurikiye igitaramo aheruka gukora

    Patient Bizimana yavuze ko abahanzi bo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana basigaye bahabwa agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/patient-bizimana-yakomoje-kuri-producer-yahaga-amata-ngo-amuhe-indirimbo

  • Abantu 4600 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuri Noheli – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'u Rwanda.

    CP Kabera yemeje ko ku tariki ya 25 Ukuboza ubwo hizihizwagwa Noheli mu bice bitandukanye by'igihugu, abantu 4600 ari bo bagaragaye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Yavuze ko abo bantu bafatiwe mu makosa atandukanye arimo kutambara agapfukamunwa, gufungura utubari nta burenganzira bahawe no gucuruza inzoga igihe cyarenze, anashimangira ko hari n'abagaragaye bakoresheje ibirori bitubahirije amabwiriza.

    CP Kabera yagarutse no ku bantu barimo kugaragara bajya gusura abarwayi ba COVID-19 kandi babizi neza ko bitemewe.

    Ati 'Hari imyitwarire irimo kuranga abantu bamwe twavuga ko birenze kudohoka ahubwo ni ugutinyuka. Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga haherutse gufatirwa abantu 16 bari mu rugo rw'umuntu wanduye COVID-19 bagiye kumusura.'

    Yakomeje kwibutsa abaturage ko hari itegeko rihana umuntu ukwirakwiza indwara ku bushake anabasaba kubahiriza amabwiriza yose cyane cyane muri iyi minsi mikuru kugira ngo hatazafatwa izindi ngamba zikomeye biturutse ku bwiyongere bw'ubwandu.

    CP Kabera yanavuze ko muri sosiyete zitwara abagenzi zibajyana mu Ntara hagaragayemo umuvundo mwinshi ku buryo abantu bashobora kwanduzanya, asaba abafite ingendo ko bajya bazitegura hakiri kare.

    CP John Bosco Kabera yavuz eko kuri Noheli abantu 4600 ari bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-4600-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-kuri-noheli

  • Senegal yari itegerejwe i Kigali, birangiye i… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha, ikipe y’igihugu ya Senegal yari itegerejwe mu Rwanda aho yagombaga gukorera imyitozo yitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

    Ni amakuru yagiye acicikana ko ikipe y’igihugu ya Guinea ndetse na Senegal, zahisemo kuzakorera imyitozo hano mu Rwanda mu buryo bwo kumenyera ikirere bazakiniramo kuko henda kumera nko mu Rwanda.

    Zimwe mu mpamvu zatumye Senegal ihagarika uruzinduko yagombaga kugirira i Kigali, harimo kuba izabona abakinnyi bayo itinze, bikaba byatumye bafata umwanzuro wo gukore imyitozo iwabo bakazahava bajya muri Cameroun. Byari biteganyijwe ko Senegal na Guinea zari kuzakina imikino ya gicuti n’amavubi, ubwo bivuze ko hasigaye gahunda ya Guinea gusa.

    Nyuma y'aho Senegal isubitse uruzinduko rwayo, biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Guinea igera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu gitondo. Imikino y’igikombe cya Afurika izatangira tariki 9 Mutarama, igere tariki 6 Gashyantare 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112968/senegal-yari-itegerejwe-i-kigali-birangiye-itazahakandagira-112968.html

  • Patient Bizimana yakoreye indirimbo umugore w… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa 19 Ukuboza 2021, Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y'Imana, biyemeza kubana akaramata.

    Patient Bizimana yari agaragiwe n'umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n'abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo, James [James&Daniella] n'ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.

    Nyuma y'iminsi umunani ishize barushinze, Patient yasohoye indirimbo yahimbiye umukunzi we. Iyi ndirimbo yanayimuririmbiye imbere y'Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo imbere ry'Imana.

    Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we yifashisha amashusho y'ubukwe bwabo mu kwerekana uko ibirori byabo byagenze, asangiza abatarabashije kubutaha n'abandi.

    Hari aho aririmba agira ati 'Imisozi nuriye, amataba namanutse, uwiteka yarabibonaga kuko we adakiranirwa ngo yibagirwe iyo mirimo, niyo mpamvu ampaye iyi mpano…'

    'Mwami nategereje igihe kirekire nahoranaga inzozi none zibaye impamo.'

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by'ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n'ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

    Uretse amashusho y'ubu bukwe, hari n'amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.

    Patient n'umugore we basezeraniye imbere y'Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n'umugore wa Apotre Masasu Joshua.

    Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

    Ati 'Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.'

    Akomeza ati 'Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n'imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n'iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.'

    Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati 'Ndahiriye imbere y'ababyeyi, ab'umwuka, ab'umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n'iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.'


    Patient Bizimana yasohoye indirimbo 'Yampano' yakoreye umugore we Gentille


    Patient Bizimana aririmba ashima Imana yasohoje isezerano ryayo

    Bizimana avuga ko kumenyana na Uwera Gentille byamuhaye umutuzo udasanzwe.
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YAMPANO' YA PATIENT BIZIMANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112966/patient-bizimana-yakoreye-indirimbo-umugore-we-irimo-imitoma-ihambaye-namashusho-yubukwe-v-112966.html

  • Social Mula yatangiriye urugendo muri Kenya r… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza, nibwo Social Mula yerekeje muri Kenya aho azava akomereza mu gihugu cya Tanzaniya akazasoreza urugendo rwe muri Nigeria, mu bikorwa bijyanye n’iterambere rye muri muzika.

    Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Mugisha Patrick uzwi nka King Pazzo uhagarariye Nukuri Music ya Safi Madiba akaba n’inshuti ya hafi ya Social Mula, yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga amashusho ya Social Mula ari kukibuga cy'indege, yavuze ko agiye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu bikorwa by'umuziki.

    Mugisha yagize ati'' Nibyo Social Mula yerekeje mu gihugu cya Kenya mu bikorwa by'umuziki aho agiye gufatira amashusho indirimbo ze ziri kuri Ep nshya agiye gusohora ndetse ubu akaba azagenda agirana ibindi biganiro n'abandi bahanzi bakomeye.''

    Social Mula ahishiye abakunzi be EP ikomeye

    Mugwaneza Lambert ni umuhanzi nyarwanda wamamaye nka 'Social Mula' aririmba mu njyana ya 'R&B' na 'Afro beat' azwiho kugira ijwi ryiza mu miririmbire ye aho yibanda cyane ku butumwa bwamamaza urukundo n'ubuzima busanzwe.

    Social Mula wavutse mu kwezi k'Ugushyingo tariki ya 8 mu 1992, ni umuhererezi mu muryango w'abana batatu, akomoka mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.

    Umuhanzi Social Mula yerekeje mugihugu cya Kenya

    Uyu muhanzi yize amashuri abanza aho yavukiye akomeza ayisumbuye, mu cyiciro rusange yize mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro, ku kigo cy'amashuri cya Trinite Rutsiro aza gusoreza muri College APAPE i Gikondo.

    Uyu muhanzi yatangiye kwamamara akorera umuziki muri Studio y'Ibisumizi ubwo yasohoraga indirimbo ze zirimo 'Abanyakigali' akomereza ku zindi zirimo 'Mu buroko' kugera kuri  'Ma vie' yatumye amenyekana no hanze y'u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112962/social-mula-yatangiriye-urugendo-muri-kenya-ruzazenguruka-ibihugu-bitatu-amafoto-112962.html

  • 80% bahawe urukingo rumwe rwa Covid-19, ubuku… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijambo yavuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 rigaragaza uko Igihugu gihagaze.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Igihugu gihagaze neza muri rusange. Ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri usojwe Igihugu gihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko byasabye ko igihugu cyiga uburyo bushya bwo guhangana n'iki cyorezo cyadutse mu Bushinwa mu mpera za 2019. Yashimye  Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho ndetse n'iterambere ry'igihugu mu bijyanye no guhangana n'iki cyorezo.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko u Rwanda rwahanganye n'ibibazo binyuranye birimo nk'iby'ubuzima, umutekano n'ubukungu. Ko mu rugendo rwo guhangana na Covid-19, hari intambwe imaze guterwa, kuko kugeza ubu 80% by'abaturage bamaze guhabwa doze ya mbere y'urukingo uhereye ku bafite imyaka 12 y'amavuko.

    Kagame ati 'Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda, ni ugukingira Igihugu cyose urukingo rwa Covid-19, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe…'

    Kagame yashimye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo, harimo abaterankunga, ibihugu n'abandi.

    Akavuga ko ku bufatanye n'abarimo sosiyete ya Bion Tech, mu 2022 mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo za Covid-19 n'indi miti.

    Ati 'Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye bishimishije. Kandi twizeye ko bizakomeza.'

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko mu kuzahura ubukungu, hashyizweho ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo miliyari zirenga 100 Frw cyafashije mu kongera kuzamura ubukungu bwashegeshwe n’iki cyorezo, cyane ubucuruzi bwibasiwe n'urwego rw'ubukerarugendo.

    Yanagaragaje ariko ko hamaze gukusanywa andi mafaranga azakomeza gufasha mu kunganira ibikorwa nk'ibi birimo n'ishoramari mu gihugu.

    Kagame yanashimye abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.  Ati 'Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, mu bukungu bw'u Rwanda n'ubwo hari icyorezo.'

    Anavuga ko kuba ikoranabuhanga ryarimakajwe rigashyirwamo imbaraga, byatumye icyorezo cya Covid-19 kidakomeza guhagarika imikorere mu bihe bitandukanye. Igihugu nticyabohwa n'iki cyorezo.

    Avuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza gufatanyiriza hamwe mu guhanga udushya no gushakira 'ibisubizo ibibazo bitwugarijwe uyu munsi n'ejo hazaza'.

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko Covid-19 yagize ingaruka ku banyeshuri bituma amashuri mu bihe bitandukanye afungwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze agafungurwa, ndetse abanyeshuri bakora ibizamini.

    Perezida Kagame yanagarutse ku matora y'abayobozi mu nzego z’ibanze yagiye asubikwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze agasubukurwa; asaba abayobozi gukomeza gushyira imbere kunoza serivisi baha umuturage.

    Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwihaza mu biribwa, ashima abahinzi bakomeje kwihangana muri ibi bihe bitoroshye bagakomeza imirimo. Agaragaza ko ubuhinzi bufatiye runini u Rwanda, kuko bwatanze 25% ku bukungu bw'Igihugu mu 2021.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, kandi ko hari ibigega bihagije. Ati 'Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.'

    Akomeza avuga ko n'ubwo u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ariko muri uyu mwaka rwabashije kwakira ibirori n'inama birimo n'imikino ya BAL [Basketball Africa League].

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye n'ibindi bihugu mu bijyanye n'umutekano, aho u Rwanda rugira uruhare mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye hirya no hino.

    Perezida yasabye Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho, abifuriza umwaka mushya muhire wa 2022.


    Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112965/80-bahawe-urukingo-rumwe-rwa-covid-19-ubukungu-burazamuka-perezida-kagame-yagaragaje-uko-i-112965.html