Blog

  • Covid-19: Abava muri Afurika y’Amajyepfo bagiye gukomorerwa kwinjira muri America #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za America

    Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za America

    Icyo cyemezo cyari cyafashwe hirindwa ko bazana muri America ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

    Perezida Biden yavuze ko iyi ngingo ayifashe ku mpanuro yahawe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no guhashya ibyorezo, CDC, yongeraho ko ibi bizashyirwa mu bikorwa kuva ku wa gatanu w’iki cyumweru.

    Ibihugu bitari bike byo ku isi byakomeje gukumira abagenzi bava mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, bibabuza kugera ku butaka bwabyo kuva aho Omicron itahuriwe muri Afurika y’Epfo, tariki 24 Ugushyingo 2021.

    Ibihugu birebwa n’icyo cyemezo ni Afrika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambike na Malawi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/covid-19-abava-muri-afurika-y-amajyepfo-bagiye-gukomorerwa-kwinjira-muri-america

  • APR FC yihimuye kuri Espoir FC yaherukaga kuy… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino ubanziriza iyindi y’umunsi wa 11 wa shampiyona, kuko watangiye ku izuba ry’igikatu, ku isaha ya saa 12:30 z’amanywa.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

    Pierre ISHIMWE

    Fitina OMBORENGA

    Prince BUREGEYA

    Placide RWABUHIHI

    Claude NIYOMUGABO

    Bosco RUBONEKA

    Bonheur MUGISHA

    Gilbert MUGISHA

    Djabel MANISHIMWE

    Lague BYIRINGIRO

    Yves MUGUNGA.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aganya ubusa ku busa, gusa ikipe ya Espoir FC yanyuzagamo igasatira izamu rya APR FC binyuze ku musore wayo Muhozi Fred.

    Abakinnyi Espoir FC yabanje mu kibuga

    Jean Paul ITANGISHATSE

    Felicien NKURUNZIZA

    Jacques AHISHAKIYE

    Gilbert MUTIJIMA

    Fulgence TWAGIRIMANA

    Gabriel IRAKOZE

    Youssouf NIYITANGA

    Djafar UWIZEYE

    Fred MUHOZI

    Patrick NTIJYINAMA

    Yves HABIMANA.

    Mu gice cya kabiri APR FC yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse iza no kubona igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Omborenga Fitina ku munota wa 69, iminota 90 irangira nta mpinduka zibaye APR FC ikomeza gukubana na Kiyovu Sport ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 23 mu mikino 9 imaze gukina, ikaba iyanganya na Kiyovu ifitanye umukino na Gasogi United kuri uyu wa gatatu.

    APR FC yihimuye kuri Espoir FC yaherukaga kuyitsinda mu 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113021/apr-fc-yihimuye-kuri-espoir-fc-yaherukaga-kuyibabaza-ikomeza-kwihesha-ikuzo-113021.html

  • APR FC yatsinze Espoir FC yisubiza umwanya wa mbere imaranye imyaka isaga 2 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yujuje umukino wa 46 idatsindwa nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 cyinjijwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 71 w'umukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona.

    Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye saa sita n'igice (12h30).

    Uyu mukino wari utegerejwe cyane kubera ko benshi bifuzaga kureba niba iyi kipe y'i Rusizi yongera gukora mu jisho ikipe y'Ingabo iheruka gutsindwa ubwo zahuraga muri Gicurasi 2019.

    Amakipe yombi yari yitwaye neza mu cyumweru gishize, aho APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino uheruka mu gihe Espoir FC yatsinze Bugesera FC 3-1.

    Umutoza Adil Mohammed Erradi utararatoje imikino ibiri iheruka kubera COVID-19 nubwo hari n'amakuru yavuzwe ko yari arwaye mu nda,yatoje uyu mukino.

    APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere aho inganya amanota 43 na Kiyovu Sports.Kiyovu idatsinze Bugesera, APR FC igatsinda imikino 2 yasoza 2021 iri ku mwanya wa mbere.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 04 Mutarama aho izakirwa n'ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

    Ikipe ya Bugesera FC irakira Kiyovu Sports uyu munsi,mu gihe Police FC irahangana na Gasogi United.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-espoir-fc-yisubiza-umwanya-wa-mbere-imaranye-imyaka-isaga-2

  • Abagore bahagarariye abandi bahawe umukoro mu gusobanura ihame ry'uburinganire aho ryumviswe nabi #rwanda #RwOT

    Abagore baherutse gutorerwa kujya muri Komite z'Inama y'Igihugu y'Abagore, bahawe umukoro wo kwigisha ihame ry'uburinganire, nyuma y'aho bigaragaye ko hamwe na hamwe ryumvikanye nabi.

    Kwimakaza ihame ry'uburinganire ni uburyo bwo gusuzuma uruhare rw'abagore n'urw'abagabo mu bikorwa byose by'ubuzima bw'igihugu.

    Gusa ariko bamwe mubaturage bagaragaza ko hari ibikorwa babona mu miryango bigaragaza ko ihame ry'uburinganire ritarumvikana neza.

    Umwe ati ' Hari n'abagore rero babyumvise nabi, babifatira hejuru. Noneho aho kugira ngo bigende neza birushaho kuba bibi. Icyakorwa rero haguma kuba ubukangurambaga atari ukuvuga ngo umugore yazamutse.'

    Undi ati ' Umugabo iteka ryose iyo ari umugabo unywa inzoga, umugore ntanywe inzoga cyangwa se bose bakaba bazinywa, iteka ryose ntabwo batera imbere. Gusa si bose, ariko harimo umugabo unywa inzoga ntatere imbere agahora mu kabari, ubwo urwo rugo twatera imbere? Wenda wayinywa, ariko ukayinywana ubwenge ukaba uziko niba unywa ufite aho ugereza, ufite n'ahandi wizigamiye. Harimo abagabo rwose bumva ibyo murugo bitabareba, buretse ko hari n'abagore bateye guto bigize abasinzi.'

    Kugeza ubu imyumvire igaragazwa nk'iri ku isonga mu kubangamira ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Icyakora iyi myumvire isa n'ifitanye isano n'abumvise nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzazanye, kuko ubu abagore baherutse gutorerwa kujya muri Komite z'inama y'igihugu y'abagore, bahawe umukoro wo kwigisha ihame ry'uburinganire kuburyo abaturage bumva kimwe akamaro k'uburinganire n'ubwuzanye.

      Aba nabo basanga hari imbaraga bakwiye gushyira mu gusobanura neza ihame ry'uburinganire.

    Anne marie Musabyemungu na Jeannette Uwingabire ni bamwe mubaherutse gutorerwa kujya  muri Komite z'Inama y'Igihugu y'Abagore.

    Musabyemunguati 'Ikibazo kirahari nubwo atari kirekire, kuko bamwe ntabwo bumva uburinganire icyo aricyo. Bumva ko uburinganire ari ugusumbana ahubwo umugore akumva ko umugabo ariwe ugomba guhahira urugo wenyine, cyangwa se n'umugabo nawe akaba ariko abyumva. Niba umugore afite akazi umugabo akumva ko agomba kwicara gusa.'

    Uwingabire ati 'Tuzakora ubukangurambaga kubagize umuryango, tubasobanurire ihame ry'uburinganire icyo aricyo, kugira ngo batazajya baryumva uko ritari.'

    Nyirajyambere Belancille Uyobora Inama y'Igihugu y'Abagore, agaragaza ko mu muryango nyarwanda ihame ry'uburinganire hamwe na hamwe ryumviswe nabi, bityo ubu hateguwe imfashanyigisho igiye kujya yifashishwa n'abigisha ihame ry'uburinganire kuburyo mu gihugu hose, abaturage bumva kimwe akamaro k'uburinganire n''ubwuzuzanye.

    Ati' Ikibazo cy'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye abantu bamwe bitwaza ko baryumvise nabi, bakavuga ngo wenda abagore bashatse gusumba abagabo, ariko ntabwo ariko biri. Turashaka ko ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, umugore n'umugabo bafashanya mu muryango. Dufite imfashanyigisho tuzabaha kugira ngo bajye bamanuka mubukangurambaraga, ariko bafite imfashanyigisho ibafasha gusobanurira abantu neza, kuburyo icyo uwo muri Gasabo yaganirije abaturage baho kizaba gihuye n'icy'uwo muri Kicukiro na Nyarugenge ndetse no mu gihugu muri rusange.'

    Kuri ubu abagore baherutse gutorerwa kujya muri Komite z'Inama y'Igihugu y'Abagore, bari guhabwa inyigisho zibongerera ubushobozi bwo kunoza inshingano zabo, zirimo guhangana n'ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo imirire mibi, ihohotera rishingiye ku gitsina n'ibindi.

    Daniel Hakizimana

    The post Abagore bahagarariye abandi bahawe umukoro mu gusobanura ihame ry'uburinganire aho ryumviswe nabi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/29/abagore-bahagarariye-abandi-bahawe-umukoro-mu-gusobanura-ihame-ryuburinganire-aho-ryumviswe-nabi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-bahagarariye-abandi-bahawe-umukoro-mu-gusobanura-ihame-ryuburinganire-aho-ryumviswe-nabi

  • Ubucuruzi bwo kuri interineti buracyafatwa nk'ubw'abifite #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage bavuga ko ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga burimo kubafasha muri ibi bihe by'ibyorezo cya Covid-19, ariko hari n'abandi bavuga ko batarasobanukirwa uko bukorwamo kuko batekereza ko bukoreshwa n'abifite gusa.

    Ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga ni ubucuruzi bukorwamo mu buryo bushya, abanyarwanda batari basanzwe bamenyereye.

    Uko iminsi iza bigaragara ko kugura cyangwa kugurisha kuri interineti bikenewe, kuko igihe n'umwanya bigenda bigabanuka ku bantu, kandi nibyo bakeneye bikomeza kwiyongera.

    Gusa nubwo ubu buryo bukenewe kandi burimo gukoreshwa mu Rwanda, mu bitekerezo by'abaturage birumvikana ko bataramenya uko ubu buryo bukoreshwa, ndetse ko ari  n'uburyo bw'abifite gusa abandi ntacyo byabafasha.

    Umwe ati 'Ku giti cyanjye mbona ikoranabuhanga ari ingirakamaro, kuko mbona ritugezaho ibintu mu buryo bworoshye cyane cyane muri ibi bihe bya covid.'

    Undi yungamo ati 'Kuba wenda wavuga ngo namenya iby'ikoranabuhanga kandi ku munsi nkorera igihumbi, sinajya kugitumizamo ibiryo kuri vuba vuba ngo bikunde, kubera ubushobozi bucye. Rero twe tubona ari nk'iby'abifite bitari iby'abaturage bose.'

    Abakora muri ubu bucuruzi bavuga ko ugereranyije n'ibihe byabanje, hari abantu bamaze kubyitabira nubwo hakiri urugendo.

     Mucyo Sandrine ukora muri OLADO business ati 'Kuri ubu aho bigeze bumaze kumenyekna, kuko mubihe bya Ccovid-19 abantu babonye ko byose bishoboka, bakajya bagura online n'ubu birakomeza. Gusa mbere abantu ntabwo babyiyumvishaga na gato.'

    Patrick Cyuzuzo ati 'Imbuga zikorera online ziba zizewe kuko inzego za leta ziba zizi, kandi zizikurikirana. Rrero abantu bakwiye gushira impungenge ahubwo bakitabira kuzikoresha.'

    Urugaga rw'abikorera biciye mu ikoranabuhanga ruvuga ko kugira ngo ubu bucuruzi bumenyekane, hakwiye kubikangurira abaturage kandi bakigishwa ko bwizewe.

    Ntare Alex ni umuyobozxi w'uru rugaga ati 'Ni ukuvuga ko kugira ngo iki cyizere kizamuke, ni ukugira ubufatanye, haba abasakazamakuru, inzego za leta zitandukanye n'abandi bamaze gukoresha ubu buryo. Abaturage bumve ko ikoranabuhanga ribafasha kwihutisha akazi ,no kongera umwanya wabo.'

    Kuba hari abaturage bavuga ko ubucuruzi bw'ikoranabuhanga ari ubw'abantu bifite gusa, aya makuru yamaganwa n'ababukoresha kuko ku mafaranga ufite nibyo wifuza bishoboka.

    Ni uburyo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula amaze iminsi akanguriye abahinzi n'aborozi kubukoresha mu byo bakenera bakora ibi bikorwa, ndetse no kugeza umusaruro wabo ku isoko, ibyumvikana ko ari uburyo bw'abaturage bose.

    Yvette umutesi

    The post Ubucuruzi bwo kuri interineti buracyafatwa nk'ubw'abifite appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/29/ubucuruzi-bwo-kuri-interineti-buracyafatwa-nkubwabifite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubucuruzi-bwo-kuri-interineti-buracyafatwa-nkubwabifite

  • Gufata urukingo rushimangira byashyizwe ku mezi atatu aho kuba atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko iki cyemezo cyo kugabanya igihe umuntu yamaraga ategereje guhabwa urukingo rushimangira cyafashwe nyuma yo kubona ko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 kandi barakingiwe.

    Gufata uru rukingo rushimangira hakiri kare ngo bizatuma abakingiwe barushaho kugira ubudahangarwa bityo imibiri yabo ibashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus yihinduranyije cyahawe izina rya Omicron.

    Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gushishikariza Abaturarwanda bujuje ibisabwa kwihutira kugana ku bigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bahabwe urwo rukingo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/gufata-urukingo-rushimangira-byashyizwe-ku-mezi-atatu-aho-kuba-atandatu

  • Dore ibintu 6 abakobwa bifuza ku basore bakundana batajya bahishura ngo bavuge #rwanda #RwOT

    1.Kumubwira ko umukunda kenshi

    N'ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi, abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira 'I love you' cyangwa 'Je t'aime fort', biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n'uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

    2.Kumubwira ko muzabana

    Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w'ubukwe bwe; Uko azaba yambaye, imodoka nziza azagendamo n'umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cya mbere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w'urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. N'ubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk'abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

    3.Kumuha impano

    Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n'ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n'umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana.

    Keretse iyo ari ba bandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y'abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n'urukundo agufitiye.

    4.Kumusohokana

    N'ubwo ubukungu bw'abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akabura aho ahera. Hari n'abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

    5.Kumwereka ababyeyi

    Ibi ahanini bikorwa n'abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Ni bwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n'umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by'ukuri mujyane umwereke ababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n'uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n'inshuti zawe.

    6.Kumujyana mu birori

    Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba yaranakwemereye kuzakubera mama w'abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

    Refe:https:www.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibintu-6-abakobwa-bifuza-ku-basore-bakundana-batajya-bahishura-ngo-bavuge-60199

  • I Kigali hagiye kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kigo kirimo kubakwa ku bufatanye na Heart care research Foundation Rwanda, kikaba cyitezweho kuvura, guhugura abaganga no gukora ubushakashatsi.

    Iki kigo kandi kizafasha abajyaga kwivuriza indwara z’umutima mu mahanga bikabahenda. Ubu rero ngo bazajya bivuriza hafi kandi bitabahenze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/i-kigali-hagiye-kubakwa-ikigo-kizajya-kivura-indwara-z-umutima

  • Muhanga : Umupadiri washinjwaga gusambanya uwamana w’umuhungu yahanaguweho icyaha #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyo kugira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga taliki ya 28 Ukuboza, 2021.

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregaga Padiri Habimfura gusambanya umwana w’umuhungu inshuro 2, no gukora inyandiko mpimbano ihakana ko uwo mwana atigeze asambanywa.

    Gusa Padiri Habimfura ntiyigeze yemera ibi byaha aregwa, akavuga ko ari ibihimbano.

    Urukiko rumaze gusuzuma ibyaha Padiri Habimfura Jean Baptiste aregwa, rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

    Rwemeje ko Habimfura Jean Baptiste adahamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho icyo gusambanya umwana ndetse n’icyo guhimba inyandiko mpimbano.

    Rwemeje ko agizwe umwere ruhita rutegeka ko ahita arekurwa n’amagarama aherera mu isanduku ya Leta.

    Padiri Habimfura Jean Baptiste yari yatawe muri yombi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Rusumo bivugwa ko yariho agerageza kwambuka agana muri Tanzania ashaka gutoroka.

    Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste yakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko wakoreraga Abapadiri muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Umupadiri-washinjwaga-gusambanya-uwamana-w-umuhungu-yahanaguweho-icyaha

  • Musanze: Itorero Anglican rigiye gufasha abarimu kwiga ururimi rw’amarenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano yasinywe bayishimiye kuko yitezweho umusaruro

    Amasezerano yasinywe bayishimiye kuko yitezweho umusaruro

    Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cya MIPC riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ari na ho ayo mahugurwa agiye kubera, aho ku ikubitiro hagiye guhugurwa abarimu 12 b’iryo shuri mu minsi 10.

    Ni amahugurwa agiye gutangwa n’Urugaga rugizwe n’imiryango y’abantu bafite ubumuga (UPHLS), ruterwa inkunga na UNICEF mu mishinga inyuranye, irimo n’uw’uburezi budaheza.

    Igitekerezo cy’uwo mushinga cyaje nyuma yuko byagaragaye ko hari imbogamizi ku mubare munini w’abana bafite ubumuga bunyuranye, aho uburezi budaheza ngo usanga buvugwa mu magambo, ntibishyirwe mu ngiro, nk’uko Francisco Xaver Karangwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati 'Uburezi budaheza mu by’ukuri turabuvuga mu mpapuro, wagera mu bikorwa ugasanga ntabwo, ibyo ndabivuga nyuma y’ubushakashatsi duherutse gukora. Urugero mu cyiciro cy’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, nta barimu bazi ururimi rw’amarenga, mwarimu arigisha agategereza ko umwana bahurira mu kizamini, ndetse n’abo bana ubwabo hari abatazi urwo rurimi kubera ko batigeze bajyanwa mu ishuri, imbogamizi nyinshi kuri abo bana ni imitangire ya serivisi'.

    Amasezerano yasinywe hagati ya MIPC na UPHLS

    Amasezerano yasinywe hagati ya MIPC na UPHLS

    Arongera ati 'Ibyo urabihuza n’akato n’ihezwa, aho umubyeyi abyara abana batanu uwavukanye ubwo bumuga ntajyanwe ku ishuri ngo ntacyo azamara, kandi abo bana barashoboye ingero mwazibonye, aba barimu bagiye gutanga amahugurwa ku rurimi rw’amarenga bafite ubwo bumuga, barize ufite amashuri make yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0)'.

    Kuba amashuri y’itorero rya Anglican yarabashije kugerageza gutanga serivisi kuri ubwo burezi budaheza, aho ishuri rya MIPC rimaze kwigisha abana batatu bafite ubwo bumuga, ngo ni cyo cyateye UNICEF gutangiriza uwo mushinga wo kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga muri iryo shuri nk’igerageza, umushinga muri rusange ukazatangizwa umwaka utaha.

    Pasiteri Manirakiza Vital, Umuyobozi wa MIPC, yagarutse ku ibanga bakoresheje kugira ngo abo bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bige muri iryo shuri banatsinde.

    Pasiteri Manirakiza Vital Umuyobozi wa MIPC

    Pasiteri Manirakiza Vital Umuyobozi wa MIPC

    Yagize ati 'Twakira bariya bana uko ari batatu, twasanze bashoboye, biga neza ndetse baranatsinda babona amanota abajyana muri Kaminuza. Umwe yarangije ayisumbuye, yishimira serivisi ya hano ahakomereza Kaminuza arasoza mu mwaka utaha. Tubakira bagiye bahura n’imbogamizi kuko mwarimu ntaba azi urwo rurimi, ubufasha bahabwa bwari hasi cyane'.

    Arongera ati 'Icyadufashije ni umwana witwa Divine kuko akigera hano yishatsemo ibisubizo ashaka umwana udafite ubumuga amwigisha ururimi rw’amarenge, nibwo uwo mwana yigishije yatangiye kujya amusobanurira amasomo. Aho ni ho havutse igitekerezo cyo kubiganiriza UPHLS na UNICEF baradusura, tubabwiye icyo gikorwa cyafashije umwana kwiga, ni ho havuye uyu mushinga wo guhugura abarimu, ubu utangiranye n’abarimu 12 bikazagenda bikomeza, ibi bizafasha abana bafite ubumuga kudahezwa mu burezi'.

    Ni igikorwa cyashimishije abarezi batangiye amahugurwa, aho bavuga ko ikibazo cyo gutanga serivisi ituzuye ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kigiye kuba amateka.

    Pasiteri Dufatanye Froduald ushinzwe Uburezi muri Diyoseze ya Shyira

    Pasiteri Dufatanye Froduald ushinzwe Uburezi muri Diyoseze ya Shyira

    Akimanizanye Floride, ati 'Nkibona umwana aje kwiga, byarangoye kumvikana na we, kumwumvisha ibyo ndimo kumuha byabaye ikibazo gikomeye, aya mahirwe mpawe yo guhugurirwa uru rurimi, ngiye kuyabyaza umusaruro ubu bumenyi nari mbukeneye'.

    Mukakayumba Donatha, umwe mu bayobozi muri MIPC, muri serivisi zakira abanyeshuri, ati 'Aya mahugurwa y’iminsi icumi azagira icyo adufasha mu gutanga serivisi ikwiye ku bana bafite ubumuga, hari ubwo twajyaga tugira imbogamizi zo kwakira umwana uje atugana, ugasanga serivisi ntabwo ayihawe uko bikwiye kubera kutamenya ururimi rw’amarenge'.

    Ikibazo cya serivisi inoze ku bana bafite ubumuga bunyuranye, kigenda kigaragara hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Musanze, nk’uko Nizeyimana Alfred, Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Cyuve abivuga.

    Ati 'Icyo kibazo kirahari, abana bafite ubumuga biga baracyari bake, aho mu murenge wose batanu kandi bafite ubumuga bunyuranye aribo babashije kwiga, biteye impungenge cyane kuko niba umwana atabasha guhabwa serivisi y’uburezi ni ikibazo. Harimo amashuri afite inyubako zitorohereza abafite ubumuga, abarimu badafite ubumenyi ku ndimi z’amarenga, ni ikibazo gikomeye duhanganye nacyo'.

    Itorero Anglican Diyoseze ya Shyira ririzera ko amasezerano rigiranye na UNICEF mu guhugura abarimu atanga icyizere mu guteza imbere uburezi budaheza.

    Pasiteri Dufatanye Froduald Ushinzwe uburezi muri Diyoseze ya Shyira, waje muri uwo muhango ahagarariye Umushumba w’iyo diyoseze, yasabye abarimu bagiye guhugurwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye, abasaba kwita ku nyigisho bazahabwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abana bafite ubumuga bunyuranye, himakazwa uburezi budaheza.

    Bafashe ifoto y

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/musanze-itorero-anglican-rigiye-gufasha-abarimu-kwiga-ururimi-rw-amarenga