Blog

  • Perezida Kagame avuze amagambo akomeye ku rupfu rwa Dr. Paul Farmer waguye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu buriri bwe, mu Rwanda.

    Dr. Farmer ni umwe mu bashinze umuryango Partners in Health wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu buzima, ari nawo watangije kaminuza y’ubuzima, University of Global Health Equity, UGHE, ikorera i Butaro mu karere ka Musanze.

    Mu 2019 Perezida Kagame yamwambitse umudali wiswe Order of Outstanding Friendship — Igihango, kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

    Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati 'Biragoye kubona amagambo wakoresha mu kuvuga inkuru ibabaje y’urupfu rwa Paul Farmer — umuntu, umuganga, umugiraneza. Yari abumbiye hamwe ibintu byinshi bigoye kubona mu muntu umwe.'

    'Ingano y’igihombo asize kiri mu buryo bwinshi ku muntu ku giti cye, ku Rwanda nk’igihugu (yakundaga ndetse yahaye umusazu mu kongera kwiyubaka), ku muryango wanjye nanjye ubwanjye. Nzi neza ko hari benshi babyumva batyo muri Afurika no hanze yayo.'

    Yihanganishije umugore wa nyakwigendera Didi Bertrand Farmer, abana batatu babyaranye n’inshuti n’abavandimwe.

    Urubuga rwa Partners in Health rugaragaza ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005.

    Wafashije cyane Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no gufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

    Muri ubwo bufatanye kandi harimo imikoranire n’Ibitaro by’Akarere bya Butaro byo mu karere ka Burera, bimaze kuzobera mu kuvura indwara za kanseri.

    Ikigo cy’Icyitegererezo mu kuvura kanseri cya Butaro, Butaro Cancer of Excellence, cyafunguwe mu 2012. Bibarwa ko buri mwaka kivura abaturage 1700.

    Mu 2015 uyu muryango wibarutse umushinga mushya, University of Global Health Equity (UGHE), ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga ya Bill & Melinda Gates Foundation na Cummings Foundation.

    Iyi kaminuza Dr. Farmer yari ayibereye umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor), mu buzima bwayo bwa buri munsi iyoborwa na Prof Agnes Binagwaho.

    Mu 2019 Partners in Health yafunguye Butaro Cancer Support Center, ikigo cyakira abarwayi mu gihe baba bitabwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-avuze-amagambo-akomeye-ku-rupfu-rwa-Dr-Paul-Farmer-waguye-mu-Rwanda

  • Ibyitezwe ku ruganda rw'imiti ikomoka ku bimera rugiye kubakwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022 ubwo yari aherekejwe na Dr Francis Habumugisha uyobora Bold Regains International, isanzwe icuruza imiti ikorerwa mu Kigo Life Care Phyto Labs-India cyashinzwe n'uwo Muhinde.

    Nyuma yo kwerekwa ibikoresho byo muri Laboratwari ya NIRDA i Huye no gusura iyo mirima, Prof Dr Aanaimuthu yavuze ko yiteguye gutangiza uruganda rwe mu Rwanda mu gihe kiterenze amezi atandatu.

    Ati 'Buri wese yakwifuza gukorana ubushakashatsi na NIRDA kubera ko ibikorwaremezo birahari, kuri ubu ndifuza ko ikorwa ry'iyi miti ryashyirwamo imbaraga ku bufatanye na Bold Regain International mu gutangiza uruganda mu Rwanda.'
    Yakomeja agira ati 'Turi gushaka ubutaka ndetse n'ibindi bisabwa, nibimara gutungana neza tuzatangira mu gihe kiri hagati y'amezi atatu n'atandatu. Tuzagirana amazezerano na NIRDA ndetse na Bold Regains International turebe uko twabyaza umusaruro ibikorwaremezo byabo nka Laboratwari n'imirima tuzahingamo ibimera tuzakoramo imiti itandukanye.'

    Yavuze ko biteganyijwe ko umushinga wose wo kubaka urwo ruganda uzatwara agera kuri Miliyari 6 Frw.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko basanzwe bafitanye amasezerano y'imikoranire na Life Care Phyto Labs-India, ariko ko muri gahunda ya NIRDA yo gukorana n'inganda z'abikorera bagiye gukorana na Bold Regains International.

    Ati 'Baje hano kugira ngo turebe uko twakwagura imikoranire tugakora ibintu byinshi cyane cyane mu nyunganiramirire n'imiti. Dufite imirima myinsi ya hegitari zikabakaba 100 tuzareba uburyo tubyaza umusaruro kugira ngo habe hahingwa ibimera bivamo imiti n'inyunganiramirire. Mwabonye ko dufite Laboratwari nziza tuzabikoreramo, nonohe ku byerekeranye no gucuruza bizakorwe na Bold Regains International.'

    Ku kijyanye n'imbuto yavuze ko hari izihari z'amoko agera ku 100 bazatubura ariko bazatumiza n'izindi mu Buhinde.

    Umuyobozi wa Bold Regains International akaba n'inzobere mu bijyanye n'imirire y'abantu, Dr Francis Habumugisha, yavuze ko basanzwe bafite amoko y'imiti 13 ari ku isoko n'andi agera kuri 18 ari mu nzira aza, bityo kuba bagiye kubaka uruganda mu Rwanda bakeneye ubufatanye na NIRDA.

    Ati 'Niba tugiye gushyira uruganda hano mu Rwanda ku bufatanye na Prof Dr Rajendran wa Life Care Phyto Labs-India ariko dukeneye NIRDA nk'ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by'inganda kugira ngo Laboratwari yabo tujye tuyifashisha mu gupima imiti ndetse n'ibindi, baduhe inama kuko hasanzwe hari abashakashatsi mu bijyanye n'imiti.'

    Prof Dr Aanaimuthu yavuze ko yiteguye gutangiza uruganda rwe mu Rwanda mu gihe kiterenze amezi atandatu

    Dr Habumugisha yavuze kandi ko kuba NIRDA ifite imirima myinshi abaturage benshi bazabyungukiramo kuko bazahabwa akazi ko kuyihingamo ibyatsi bivamo imiti.

    Yavuze ko nk'abantu basanzwe bakora ubucuruzi bw'imiti gakondo mu bihugu bigera kuri bitandatu bya Afurika bateganya kwagurira ibikorwa n'ahandi kubera ko bagiye gukorana na NIRDA.

    Ati 'Turumva Bold Regain International ari cyo gihe nk'ikigo kiri mu Rwanda kimenyereye gucuruza iyi miti, cyo gukora imiti ya Made in Rwanda [ikorerwa mu Rwanda] irinda ikanavura, igakorerwa mu Rwanda ikajya no muri Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose ndetse no ku yindi migabane yose.'

    Imwe mu miti yavuze bazakorera muri urwo ruganda bagiye kubaka mu Rwanda irimo iyunganira abanduye virusi itera Sida, diyabete n'umuvuko w'amaraso ukabije n'izindi ndwara zitandura.

    Hari n'indi bazakora ifasha abagabo n'abagore mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati 'Bivuze ko nidutangira gukorera hano ibiciro by'imiti bizagabanuka kuko byavaga mu Buhinde bikagera hano bihenze kubera kubizana mu ndege no mu bwato no kubikorera iriya ariko ubu icyo Abanyarwanda bazunguka ni uko ibiciro bizamanuka kandi bigatanga akazi ku Banyarwanda benshi yaba mu guhinga, kubitunganya no kubyamamaza.'

    Bazanakora ku bwinshi imiti itandukanye isanzwe ikorerwa muri NIRDA irimo ivura indwara zirimo amibe, inkorora, umwijima, uruhu n'izindi.

    Indi nkuru wasoma

    Imwe mu miti bazakorera muri urwo ruganda bagiye kubaka mu Rwanda irimo iyunganira abanduye virusi itera Sida, diyabete n'umuvuko w'amaraso ukabije n'izindi ndwara zitandura

    Dr Habumugisha Francis (hagati) yavuze ko kuba NIRDA ifite imirima myinshi abaturage benshi bazabyungukiramo kuko bazahabwa akazi ko kuyihingamo ibyatsi bivamo imiti

    Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yasuye n’imirima ya NIRDA izahingwamo ibimera bizakorwamo imiti mu ruganda agiye gushinga mu Rwanda

    Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yari aherekejwe n’abarimo Dr Francis Habumugisha uyobora Bold Regains International, isanzwe icuruza imiti ikorerwa mu Kigo Life Care Phyto Labs-India cyashinzwe n'uwo Muhinde

    Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yashimye uburyo ubutaka bw’i Huye bweraho ibimera btandukanye byiganjemo ibikorwamo imiti

    Ubufatanye bwa NIRDA na Life Care Phyto Labs-India ndetse na Bold Regains International bwitezweho umusaruro mwiza ku Banyarwanda

    Inyubako ya Laboratwari z'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA)

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyitezwe-ku-ruganda-rw-imiti-ikomoka-ku-bimera-rugiye-kubakwa-mu-rwanda

  • #COVID19: Abanduye bashya 6 babonetse mu bipimo 9,016 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize COVID-19. Mbere yaho ku Cyumweru, iki cyorezo cyari cyahitanye umugore w’imyaka 63 i Burera, yuzuza umubare w’abantu 1,456 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-6-babonetse-mu-bipimo-9-016

  • Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro #rwanda #RwOT

    Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro, yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa Mbere azize uburwayi.

    Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Dr Paul Farmer witabye Imana, avuga ko yari umuntu w'ingirakamaro wakundaga u Rwanda, kandi wagize uruhare runini mu kongera kurwubaka.

    Urupfu rwa Farmer rwatangiye kuvugwa ahagana saa Cyenda. Kaminuza ya Butaro yagize uruhare mu ishingwa ryayo, yashyize hanze itangazo ivuga ko yababajwe n'urupfu rwe ivuga ko ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw'ubuzima muri rusange. Yihanganishije umuryango we, abagize Partners in Health yashinze n'abakozi ba UGHE.

    Muri 2019,Dr Paul Farmer yahawe na Perezida Kagame umudali w'igihango ku bw'uruhare rwe mu iterambere ry'u Rwanda.Bivugwa ko yari amaze ukwezi ari mu Rwanda.

    Bivugwa ko yari asanganywe uburwayi bw'umuvuduko ukabije w'amaraso ku buryo bikekwa ko aribwo bwamuhitanye. Yari amaze ukwezi mu Rwanda yigisha muri UGHE anavura mu bitaro bya Butaro.

    Dr Farmer yapfuye ku myaka 62. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw'ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk'Inshuti mu Buzima.

    Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

    Paul Edward Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 mu gace ka North Adams muri Leta ya Massachusetts. Yari umuhanga mu by'indwara z'ibyorezo ndetse ari mu bashinze Partners in Health.

    Mu 1990, nibwo yabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Harvard. Mu 1999, OMS yamuhaye inshingano zo gukwirakwiza imiti y'igituntu ku Isi hose.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yavuze-ku-rupfu-rwa-dr-paul-farmer-washinze-kaminuza-ya-butaro

  • Meddy, Knowless na Anita Pendo muri 6 bagiye guhembwa nk’indahishyikirwa #rwanda #RwOT

    Amwe mu mazina amenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, agiye guhembwa nk’indashyikirwa mu myidagaduro mu Rwanda mu myaka 10 itambutse.

    Ni bihembo bya “Mothers of Hope” byateguwe na Rwema Events, bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere aho bizaba tariki ya 25 Gashyantare 2022 bikabera kuri Classic Hotel i Musanze.

    Abatsindiye ibihembo bakaba bari mu byiciro 6, harebwe ku bikorwa by’umuntu ku giti cye, icyo byamugejejeho n’icyo byafashije sosiyete Nyarwanda.

    Ku ikubitiro igihembo cy’umuhanzi w’ikinyacumi (Decade Artist) cyegukanywe na Ngabo Medard uzwi nka Meddy usanzwe uba muri Amerika. Abategura ibi bihembo basanze mu myaka 10 itambutse ari we muhanzi w’indashyikirwa.

    Igihembo cy’umuhanzi w’umugore w’ikinyacumi (Decade Female Artist) kizahabwa umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc wamamaye nka Knowless, ni igihembo azahabwa nyuma y’imyaka irenga 10 amaze mu muziki kandi akunzwe, akaba hari n’abo yabereye icyitegererezo.

    Umushyushyarugamba (MC) w’ikinyacumi (Decade MC) ni igihembo kizahabwa Anita Pendo. Ni umwe mu bakobwa bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, yayoboye ibitaramo byinshi, yakundaga kwiyita umukobwa wirwanyeho, yageze kuri byinshi abikesha icyuya yabize.

    Zizou Alpacino umwe mu bagabo bazwi cyane mu gutunganya umuziki mu Rwanda mu myaka irenga 10 itambutse, ni umwe mu bibutswe muri ibi bihembo aho azahabwa igihembo cy’umuntu wamenyekanishije umuziki akanawutunganya mu myaka 10 itambutse (Decade Promoter and Producer)

    Hope Azeda washinze Itorero Mashariki n’Iserukiramuco rya Ubumuntu we azahabwa igihembo nk’uwitangiye ubuhanzi mu myaka 10 ishize [Arts Patron of the Decade].

    Uretse ibi bihembo kandi hazatangwa n’igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose “Lifetime Achievement ” kikaba cyaragenewe Mutamuriza Anonciata uzwi nka Kamaliza witabye Imana, ni umuhanzikazi benshi bafatiraho ikitegererezo, si ibyo gusa kuko hari n’abamufata nk’umubyeyi mu muziki.

    Butera Knowless azahembwa nk’indashyikirwa muri muzika imyaka 10 itambutse

    Mu bagabo kizahabwa Meddy

    Hope Azeda washinze Itorero Mashariki n’Iserukiramuco rya Ubumuntu na we yagenewe igihembo

    Zizou Alpacino azahembwa nk’umuntu wamenyekanishije umuziki akanawutunganya

    Anita Pendo umushyushyarugamba wabaye indashyikirwa

    Kamaliza yagenewe icy’ibihe byose

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-knowless-na-anita-pendo-muri-6-bagiye-guhembwa-nk-indahishyikirwa

  • Perezida Kagame yunamiye Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw'ubuzima mu bihugu birimo n'u Rwanda.

    Yagize uruhare mu ishingwa rya Kaminuza ya Butaro (UGHE). Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwababajwe n'urupfu rwe ruteye agahinda kuri yo no ku bakora mu rwego rw'ubuzima muri rusange, yihanganisha umuryango we, abakozi ba UGHE n'abandi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko bitoroshye kubona amagambo yasobanura inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Paul Farmer, umuntu, umuganga n'umugiraneza.

    Yavuze ko yari abumbiye hamwe ibintu byinshi utapfa gusangana umuntu umwe.

    Yakomeje avuga ko kumubura ari igihombo gikomeye mu buryo butandukanye haba ku muntu ku giti cye, igihugu nk'u Rwanda (yakunze akanagira uruhare mu rugendo rwo kwiyubaka kwacyo) ku muryango we no kuri we ubwe.

    Ati 'Ndabizi ko hari abandi benshi babyumva nk'uku muri Afurika no hanze yayo. Nkomeje Didi, umugore we, abana be, umuryango n'inshuti.'

    Indi nkuru bifitanye isano:Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro yitabye Imana

    Ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga ishimwe Dr Paul Farmer kubera igihango afitanye n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yunamiye-paul-farmer-washinze-kaminuza-ya-butaro

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall uyobora Senegal

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall uyobora Senegal

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Senegal yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall.

    Umuhango wo gutaha iyi Stade ku mugaragaro uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

    Perezida wa Senegal Macky Sall yagize ati: 'Nishimiye kubamenyesha ko tuzageza ku rubyiruko rwacu rwo mu mikino, sitade ya Senegal ku itariki ya 22 Gashyantare 2022.'

    Sitade Olempike ya Diamniadio yubatswe mu mujyi mushya uherereye mu birometero birenga 20 uvuye ku murwa mukuru, Dakar. Imirimo yo kuyubaka yatangiye tariki 20 Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye miliyoni zisaga 230 z’Amayero.

    Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba yaberaho imikino inyuranye irimo n’umupira w’amaguru.

    Iyi Sitade biteganyijwe ko izakira imikino Olempike y’urubyiruko muri 2026 izabera muri Senegal, ndetse ikazajya iberaho n’imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal (Les Lions de la Téranga), iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyaberaga muri Cameroun.

    Stade Olympique de Diamniado

    Stade Olympique de Diamniado

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-senegal

  • Nyuma y’uko muri Malawi hagaragaye Imbasa, Kenya yakajije ingamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku kibazo cy’uko indwara y’imbasa, yakongera gukwirakwira no gukaza umurego ku mugabane wa Afurika, impuguke muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yijeje abaturage ko nta mpamvu ihari yo gutuma bahangayika.

    Umuyobozi mukuru w’ubuzima, Patrick Amoth, yavuze ko bari basanzwe biteguye ko hashobora kuzabaho indwara itunguranye ikwirakwira vuba, cyangwa icyorezo bitewe n’urujya n’uruza rwo ku mupaka uhuriweho wa Somalia, mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima, nka Leta yagizweho ingaruka n’ibura ry’inkiko z’indwara y’imbasa.

    Dr Amoth yongeyeho ko Guverinoma yongereye ubugenzuzi ku ndwara zandura cyane.

    The East African ivuga ko impamvu zo kugenzura cyane ku mipaka, byatewe n’uko hari umwana w’umukobwa wo muri Malawi ufite imyaka itatu, uherutse kugaragarwaho imbasa ndetse ahita anamugara nk’imwe mu ngaruka z’iyo ndwara.

    Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku buzima muri Afurika (OMS Afro), byatangaje ko iyo ndwara yagaragaye muri Malawi ku wa kane w’icyumweru gishize, iyo virus yaturutse muri Pakistani.

    Dr Amoth yavuze ko iki cyorezo kidakwiye gufatwa nkaho kihariye kuri Malawi gusa. Ati:' Iyi ndwara y’imbasa muri Malawi ntisobanuye byinshi kuri Kenya gusa ahubwo ni kuri Afurika. Niyo mpamvu dukwiye gukaza impungenge n’ubugenzuzi kuko tutazi umubare w’abantu bahuye nabanduye imbasa muri pakisitani'.

    Yongeyeho ko mu bintu ubugenzuzi buzaba bushyize imbere harimo no kumenya umubare w’abana bafite amaguru yatangiye kugira ikibazo, adafite imbaraga, imitsi y’amaguru nka bimwe mu bimenyetso by’indwara y’imbasa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/nyuma-y-uko-muri-malawi-hagaragaye-imbasa-kenya-yakajije-ingamba

  • Gicumbi:Abafana ba Arsenal mu Rwanda bishyuriye Mituweli abantu 1000 banasura ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, itsinda ry'abafana ba Arsenal mu Rwanda rya RAFC,ryahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Gicumbi ku Mulindi, ahari ingoro y'amateka yo kubohora igihugu, bajyanywe no gushira amatsiko ku byo basomaga, bumvaga cyangwa barebaga kuri za Televiziyo bijyanye n'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.

    Aba bafana bari bafite amatsiko menshi yo kwihera ijisho byinshi biri muri iyi ngoro byagize uruhare rukomeye kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri magingo aya, harimo gusobanurirwa amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, Indaki zakoreshejwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, inzu yabagamo n'ibindi.

    Ibyo byose abafana ba Arsenal babyeretswe ndetse banatemberezwa mu nzu Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.

    Nyuma y'aho,aba bafana ba Arsenal bahise berekeza mu mukino wa gicuti wo kwishyura bahuyemo n'ikipe ya Mulindi FC yingajemo abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu, nyuma yaho umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yari yaguye miswi 2-2.

    Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu karere ka Gicumbi ku Mulindi, wari unogeye ijisho ku mpande zombi zari zitabaje amazina akomeye.

    Ikipe ya Mulindi yari yiganjemo abasirikare babohoye igihugu, yari irimo kandi Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ukomeye w'ikipe y'igihugu Amavubi, mu gihe ikipe y'abafana ba Arsenal yarimo Olivier Karekezi wabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire na Nshuti Idesbard wakinnye mu makipe akomeye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mukino warangiye ikipe y'abafana ba Arsenal itsinze Mulindi FC ibitego 2-0, byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy'umukino.

    Nyuma y'uyu mukino,hakurikiyeho ubusabane n'abaturage b'akarere ka Gicumbi, aho bwasize abarenga 1000 batangiwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).














    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gicumbi-abafana-ba-arsenal-mu-rwanda-bishyuriye-mituweli-abantu-1000-banasura

  • Rusesabagina na Sankara basabiwe ibindi bihano bikakaye #rwanda #RwOT

    Bwasabiye kandi Nsabimana Callixte ko yafungwa imyaka 25 aho kuba 20 yari yahawe n’urukiko rukuru.

    Ni igihano kiremereye ugereranije n’imyaka 25 Rusesabagina yari yahanishijwe n’urukiko rukuru. Mu gusaba iki gihano, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Rusesabagina yakoze icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe.

    Bwasabye kandi ko urukiko rwamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyaha byombi ntiyari yabihamijwe n’urukiko rukuru.

    Marc Nizeyimana wari umwe mu bayobozi b’ingabo za FLN na we yasabiwe gufungwa burundu mu gihe urukiko rubanza rwari rwamuhanishije imyaka 20 y’igifungo.

    Rusasabagina ntacyitaba imanza mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwasabye ko na we yahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe ndetse no kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’iterabwoba.

    Ahawe ijambo Sankara yinubiye iki gihano cy’imyaka 25 yahawe avuga ko n’icya mbere yari yajuriye asaba ko cyagabanywa.

    Yatakambiye urukiko asaba ko rutakwita ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha .Yavuze ko ari umuntu wahindutse kandi witeguye kuba umuturage mwiza.

    Sankara yabwiye urukiko ko ababazwa no kuba atashobora gusubiza ibihe inyuma ngo ahindure amakosa yakoze ariko ko yigiye ku byabaye.

    Herman Nsengimana na we wabaye umuvugizi wa FLN nyuma y’ifatwa rya Sankara na we yasabiwe guhabwa ibihano byiyongereye kuva ku myaka 5 kugeza kuri 20.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe kiyongera ku cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yari yahamijwe n’urukiko rw’ibanze.

    Ibihano byiyongereye cyane kandi byasabwe kuri Anastase Munyaneza na Nsanzubukire Felicien bari bafite ipeti rya General barikiri mu nyeshyamba.

    Urukiko rw’ubujurire rwasabwe kuzabahanisha igifungo cy’imyaka 20 mu gihe bari bahanishijwe imyaka 5 mu rukiko rukuru.

    Aba bagabo bombi babaye mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge baza gutabwa muri yombi mu ntangiro z’umwaka wa 2017 batarinjira mu mutwe wa FLN.

    Urukiko rukuru rwari rwabahamije kuba mu mutwe witwaje intwaro utemewe ariko ni bo bonyine batarebwaga no kuzishyura indishyi kuko batabaye mu barwanyi ba FLN.

    Muri rusange ibihano byasabwe biri hejuru cyane. Igihano gitoya cyasabwe ni imyaka 15 y’igifungo mu gihe imike yari yatanzwe n’urukiko rukuru ari imyaka 3.

    Sankara yabwiye urukiko ko ababazwa no kuba atashobora gusubiza ibihe inyuma

    Uretse ibi bihano urubanza rwapfundikiwe, urukiko rusabwe kuzongera umubare w’Amafranga asabwa nk’indishyi ku bantu bishwe ndetse n’imitungo yasahuwe cyangwa ikangizwa n’abarwanyi.

    Gusa impaka zakomeje kuba nyinshi ku bantu bagomba kuzaryozwa indishyi. Abunganira abaziregeye basaba ko zatangwa n’abaregwa bose kuko basangiye umutwe wa FLN.

    Ku rundi ruhande ariko abaregwa basanga indishyi zigomba gutangwa n’umuntu hashingiwe ku bikorwa byamuhamye kuko icyaha ari gatozi.

    Hari abemera ko babaye muri FLN ariko bakavuga ko batigeze bava ku butaka bwa Congo. Hari n’abemera ko bagabye ibitero ariko bakavuga ko bakwishyuzwa ibyangijwe n’igitero babayemo gusa.

    Nk’uko byagenze mu gihe kinini cy’iburanisha na n’ubu Rusesabagina ufatwa nk’umukuru mu baregwa ntiyari mu rukiko.

    Nyuma yo gupfundikira uru rubanza, umucamanza Francois Regis Rukundakuvuga yatangaje ko azarusoma ku itariki ya 21 z’ukwezi gutaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rusesabagina-na-Sankara-basabiwe-ibindi-bihano-bikakaye