Blog

  • Uburusiya bwatangiye ibitero bigari kuri Ukraine,Amerika iti “Ukraine ikeneye amasengesho y'isi yose” #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine yatangaje kuri Twitter ko “Putin amaze gutangiza ibitero bigari kuri Ukraine”.

    Dmytro Kuleba yavuze ko Ukraine “izirengera” kandi ko “isi ishobora kandi igomba guhagarika Putin”.

    Ambasaderi Sergiy Kyslytsya wa Ukraine muri ONU/UN yavuze ko uhagarariye Uburusiya muri ONU yemeje ko perezida we yatangaje “intambara ku gihugu cyanjye”, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri Ukraine nawe yabwiye CNN ati: “ibitero byatangiye.”

    Umunyamabanga mukuru wa OTAN/NATO General Jens Stoltenberg yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko ibi “bishyize ubuzima bw'abasivili batagira ingano mu kaga”.

    Uyu yavuze ko OTAN iza guterana ikareba ku “bushotoranyi bushya” bw'Uburusiya.

    Umunyamakuru wa BBC i Kyiv muri Ukraine avuga ko ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo kuwa kane bumvise guturika gukomeye kumvikaniraga kure.

    Kuwa gatatu, Putin yavuganye kuri telephone na Perezida Tayyip Erdogan wa Turkiya amubwira “impamvu ikomeye yo kugira icyo akora” kubera ubushotoranyi bw'abategetsi ba Kyiv mu bice by'uburasirazuba bw'Uburusiya ubu bwemeje nk'ibihugu byigenga.

    Ibiro bya Kremlin byatangaje ko Putin yabwiye Erdogan ko “yababajwe na Amerika na OTAN” kubera uko “byirengagije” impungenge n'ibyo Uburusiya busaba.

    Perezida Joe Biden wa Amerika yahise avuga ko ibitero by'Uburusiya bidafite impamvu kandi “amasengesho y'isi yose ari ku bantu ba Ukraine.”

    Biden yagize ati: “Perezida Putin yahisemo intambara atatekerejeho izateza kubura ubuzima guteye ubwoba n'umubabaro wa muntu.

    “Uburusiya bwonyine nibwo nyirabayazana w'imfu no gusenya bizava kuri iki gitero, kandi Leta zunze ubumwe n'inshuti zayo bizasubiza mu buryo bushyize hamwe kandi bukomeye. Isi izabaza ibi Uburusiya.”

    Biden yavuze ko kuri uyu wa kane abwira abanyamerika iby'ingaruka Uburusiya buzahura nazo.

    Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yahise ahamagarira inama yaguye y'umutekano n'ubwirinzi no gutangaza ko igihugu kigiye kugendera ku mategeko yo mu ntambara.

    Iyo nama biteganyijwe ko iterana by'igitaraganya kugira ngo ifate umwanzuro kuri iyo ngingo.

    Trump ati: “Putin yabonye intege nke” za Amerika

    Uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump yavugiye Fox News ubwo ibitero by'Uburusiya byari bitangiye (mu ijoro ryo kuwa gatatu muri Amerika) avuga ko ibi bitero by'Uburusiya “bitari gushoboka” ku butegetsi bwe.

    Kuri telephone, Trump yavuze ko mbere atibazaga ko Putin “yifuza gukora ibi”.

    Ati: “Nibazaga ko yashakaga gukora ikintu ubundi hakaba ibiganiro, ariko byagiye biba nabi, maze nawe abona intege nke”.

    Trump yongeyeho ko ibitero by'Uburusiya ku gice kimwe byatewe “n'intege nke” za Amerika ubwo zakuraga ingabo muri Afghanistan.

    Kuva Putin yatangaza ko ingabo z'Uburusiya zizajya muri Ukraine, ku nshuro ya mbere mu myaka irindwi akagunguru k'ibitoro bidatunganyije karazamutse kagera ku $100.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwatangiye-ibitero-bigari-kuri-ukraine

  • Inkuru 5 zabaye mu igurwa ry’abakinnyi ba ruhago zasekeje abatari bake #rwanda #RwOT

    Buri soko ry’igura ry’abakinnyi, abakinnyi bahinduranya amakipe bigira inkuru nyinshi. Zimwe muri izo nkuru hari izihimbwa mu gihe hari n’izo abantu badapfa kwizera, muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru zavuzwe mu isoko ry’igura ry’abakinnyi ku Isi iyo benshi bazibutse nta kindi bakora uretse guseka.

    Amafaranga Arsenal yashatse kugura Arsenal

    Amafaranga Arsenal yatanze kuri Suarez yatunguye benshi

    Muri 2013 ikipe ya Arsenal mu Bwongereza yifuzaga rutahizamu ukomoka muri Uruguay wakiniraga Liverpool, Luis Suarez. Uhagarariye Suarez yabwiye Arsenal ko igiciro kiri mu masezerano ya Suarez kugira ngo Liverpool imurekure (release clause) ari miliyoni 40 z’amayero. Nyuma byaje kugaragara ko atari byo icyo giciro nta kirimo, icyaje gutangaza abantu kikanabasetsa n’uyu munsi, ni uburyo Arsenal yabwiye Liverpool ko izagura Suarez miliyoni 40 yongeyeho ifaranga 1.

    Zlatan Ibramovic yabwiye Wenger ko adakora igeragezwa

    Ibramovic yabwiye Arsenal ko atageragezwa

    Muri 2001 ubwo Zlatan Ibramovic yakinaga iwabo muri Sweden, yifujwe n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ni ikintu buri mukinnyi wese wari ku rwego nk’urwa Zlatan kandi akiri muto ku myaka 21 yari kwishimira, na Zlatan ntacyo byari bimutwaye ariko byaje gupfa ubwo yabwirwaga ko agomba gukora igeragezwa.

    Zlatan yamusubije muri aya magambo, 'njye singeragezwa, untware cyangwa ubireke ariko ntabwo ndi hano guta umwanya wanjye.' Benshi batunguwe n’aya magambo yavuze bitewe n’uko yanganaga ukagereranya n’ikipe yamushakaga.

    Robinho yumvikanye na Chelsea birangira asinyiye Manchester City

    Chelsea yari yanamaze gukora umupira wanditseho Robinho

    Uyu rutahizamu w’umunya-Brazil muri 2008 yari agiye kujya muri Chelsea ndetse azi ko byose byarangiye ndetse na Chelsea yari yashyize kuri website yayo umupira wanditseho amazina ya Robinho ariko ku munsi wa nyuma byaje kurangira Robinho yerekeje mu mujyi wa Manchester aho kujya London.

    Nyuma yo gusinyira Manchester City yagarageje ko yari yiteguye kujya muri Chelsea, yabwiye umunyamakuru ati 'ku munsi wa nyuma Chelsea yaranyegereye impa ibintu byiza.' Umunyamakuru yahise amufasha ati 'uravuga Manchester City?' Undi ati 'yego, Manchester City mumbabarire.'

    Willian yakiniye Chelsea yarumvikanye na Tottenham

    Willian wari wakoze ikizamini cy’ubuzima muri Tottenham yahise yerekeza muri Chelsea

    Muri 2013 Willian yatangiye kwifuzwa n’amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, gusa icyo gihe yahise yerekeza muri Anzi yo mu Burusiya.

    Mu Mpeshyi ya 2013, yifujwe cyane n’amakipe yo mu Bwongereza arimo na Liverpool, ndetse n’uwari umutoza wayo Brendan Rogers yavuze ko banahuye amaso ku maso bakaganira ndetse bakanamwemerera amafaranga menshi ariko bakamuca inyuma.

    Uyu mukinnyi ikipe ya Tottenham yari yaramaze kumvikana na we ndetse yaranakoze ikizamini cy’ubuzima, bivugwa Roman Abramovic umuherwe wa Chelsea yahise agira igitekerezo cyo kumuzana maze ahamagara umuyobozi wa Anzi, Suleyman Kerimov akaba n’inshuti ye amusaba kumuha Willian aho kumutanga muri Tottenham, ni uko Willian yerekeje muri Chelsea.

    Ikirunga cyabujije Lewandowski kujya gusinyira Blackburn Rovers

    Iruka ry’ikirunga ryatumye Lewandowski atajya muri Blackburn Rovers

    Rutahizamu w’umunya-Poland, Robert Lewandowski muri 2021 yagombaga kwerekeza muri Blackburn Rovers mu Bwongereza ariko hakaba hari ikibazo cy’iruka ry’ikirunga mu kirwa cya Iceland.

    Uyu mukinnyi yari akiri muto ubwo umutoza Sam Allardyce yamwerekaga ko amwifuza, impande zombi zaravuganye ndetse yifuza no kujyayo kugira ngo atemberezwa Stade mbere y’uko asinya, ndetse n’itike yo kuva muri Poland ajya mu Bwongereza yari yaraguzwe ariko umunsi ugeze ntiyagenda kuko iruka ry’ikurunga ryahagaritse ingendo z’indege icyumweru cyose, mbere y’uko Blackburn ibimenya Borussia Dortmund yabaciye inyuma ihita imusinyisha.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-5-zabaye-mu-igurwa-ry-abakinnyi-ba-ruhago-zasekeje-abatari-bake

  • Undi musore akubiswe agiye kwambika impeta inkumi(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abasore bakomeje kugenda basebywa n'abakobwa mu ruhamwe bashaka kubambika impeta.Undi musore bivugwa ko ari uwo muri Nigeria yagaragaye akubitwa n'umukunzi we yashakaga kwambika impeta ndetse aramwihaniza yivuye inyuma.Nk'uko bigaragara mu mashusho yo kuri instagram, uyu musore yari apfukamye ashaka gusaba umukobwa ko yamubera umugore.Mu kumusubiza uyu mukobwa yahise amukubita urushyi maze amubwira ko niba atabasha kumubonera amafaranga yo gutunganya umusatsi we ,yatinyuka gute kumusaba ko bashyiranwa.Umusore yasigaye mu gihirahiro afite isoni nyinshi.

    Source : https://yegob.rw/undi-musore-akubiswe-agiye-kwambika-impeta-inkumivideo/

  • Ubutumwa Miss Igisabo yageneye abafana nyuma yo kugaragara ari gusomana n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye video ya Miss Igisabo ari gusomana n'umusore bamaze iminsi bari mu rukundo bari kwirira isi i Dubai.

    Iyi video rero ikaba yaragiye ahagaragara itunguranye dore ko benshi mu bafana ba Miss Igisabo bakomeje kugenda bagaragaza ko batari baziko ari mu rukundo nubwo bwose hashize amezi agera kuri atandatu amushyize kuri Instagram ye.

    Uyu munsi rero Uwase Hirwa Honorine akaba yageneye ubutumwa bafana be bakomeje kugenda bibaza kuri video ye asomana n'umukunzi we.

    Mu magambo Miss Igisabo akaba yagize ati :'I have been intentionally laying low for over 3 years now and today i am trending! Oh Fame dear fame Looks like i am stuck with u for the rest of my life! And oh yes! Love is a sweet possession! Within my beliefs, I will rightfully be affectionate to my partner! Maintain some respect! Mbifurije urukundo n'amagara  ' ugenekereje mu kinyarwanda akaba yarashatse kuvuga ko yari amaze imyaka itatu yose asa n'uwihishe itangazamakuru ku busha gusa yashidutse yatwitse nawe atabizi akaba yanahise yumvikananisha ko ari uburenganzira bwe kwereka urukundo umukunzi we ndetse ko abantu bakwiye kubyubaha.

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-miss-igisabo-yageneye-abafana-nyuma-yo-kugaragara-ari-gusomana-numukunzi-we/

  • Ibyo imbwa zakoreye uyu mwana biteye agahinda iwabo barasaba ubufasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umwaka umwe gusa ubwo yari ari gukina mu busitani bw'iwabo imbwa zirindwi zaramwatatse ziramurya ubungubu akaba ari mu byuma bimufasha guhumeka ndetse ubuzima burenda kumucika.

    Uyu mwana yahuriye n'ibi byago mu gace ka Spencer mu mujyi wa Oklahoma muri Reta z'unze ubumwe za Amerika, umubyeyiwe akaba yavuzeko agahanga ke kangiritse cyane kubera amenyo zamuteye mu mutwe.

    Uyu mwana w'umwaka umwe gusa akaba yitwa JJ Rodriguez nyuma yo gusigwa iheruheu n'izi mwa Sheriff w'umujyi wa Oklahoma akaba yatangaje ko batangiye gukora isuzuma ry'umubiri we kugirango harebwe nimba izo mbwa zitaramuteye uburwayi nubwo bwose atamerewe neza mu bitaro.

    Nyirakuru w'uyu mwana witwa Delfina Wright yatangaje ko ubungubu abaganga barindwi aribo bari kumwitaho.

    Wright yagize ati:' ubungubu abaganga barindwi nibo bari kugerageza kuvura uyu mwana nukuri Imana ifashe ibiganza byabo, uyu mwana yari akiri muto cyane agomba gukora.'

    Delfina Wright yatangarije kuri Facebook ko uyu mwana akeneye ubufasha ndetse ko abantu bamusengera agakira vuba kuko aribwo buzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-imbwa-zakoreye-uyu-mwana-biteye-agahinda-iwabo-barasaba-ubufasha/

  • Umupadiri yagiriye inama isekeje abagabo bakubitwa n’abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupadiri wo muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria, Oluoma Chinenye John, yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ko abagabo bazajya binywera agasembuye igihe abagore babo babahangaye bakabakubita inshyi mu rwego rwo kurwanya uburakari.

    Mu gihe bamwe mu bigisha iyobokamana bamagana agacupa, Padiri Oluoma Chinenye, yavuze ko agasembuye ari umuti ku bagabo bakubitwa n'abagore babo.

    Yagize ati ' Ni ugutekereza nabi kuba umugore yagukubita urushyi ukamusubiza uri umugabo. Umugore nagukubita urushyi, uzajye kunywa inzoga. Sohoka mu nzu ujye hanze. Uzavuge Dawe uri mu Ijuru, Ndakuramutsa Mariya eshatu ubundi ugende ufate icupa rimwe rya Hero (ubwoko bw'inzoga), uzumva uburakari bugabanyutse, ucururuke.'

    Akomeza agira ati ' Ubundi uzakomeze ubaze Roho Mutagatifu uti nkore iki? Azaguha igisubizo.'

    Padiri Oluoma ariko yavuze ko ari ukurigusha kugira umugore ugukubita uri umugabo we. Asaba abagabo kuzajya babisa abo bagore, bakabanza gufata kamwe, uburakari bugashira noneho bakagaruka mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/umupadiri-yagiriye-inama-isekeje-abagabo-bakubitwa-nabagore/

  • Umugabo yataye ubwenge ubwo yarebaga porono akabonamo umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yabuze ukwikontorora ubwo yabonaga umugore we babyaranye abana ari muri filime z'urukozasoni yarebaga .Uyu mugabo ufite abana bagera kuri bane yatunguwe nuko yari arimo kureba filime z'urukozasoni akabona umugore we babana banabyaranye ari we mukinnyi w'imena muri iyo filime zizwi ku izina rya purono.

    Uyu mugabo witwa Ramadhan ngo yumvise ashaka kwirebera porono maze afata inzira yerekeza mu mujyi ahaba murandasi hazwi nko muri Cyber-cafee ngo amare irari yari afite ryo kurebe izo filime, gusa ngo agifungura iya mbere yarebye yaje gusanga ari umugore we babana mu nzu ari we mukinnyi w'imena.

    Uyu mugabo kwihangana byaranze yikubita hasi agwa igihumure abari aho baraza bamuha ubutabazi bw'ibanze nyuma yo kuzanzamuka yiruka amasigamana yerekeza mu rugo iwe maze intambara irarota. Uyu mugabo ngo yatangiye gukubita umugore we ari nako amubaza niba ibyo yabonye ari byo ariko umugore aramuhakanira amubwira ko atigeze akina izi filime z'urukozasoni.

    Nyuma yo gukomeza kumuhakanira, umugabo ngo yamufashe ukuboko amujyana aho yayirebeye ahageze ayisubizamo n'abari aho bose babireba maze umugore ahita yemera atazuyaje ndetse avuga ko hari n'izindi nyinshi yakinnye ari kumwe n'inshuti ye y'umusore yo mu bwana ndetse anahishura ko akimukunda cyane.

    Nubwo uyu mugore yashatse umugabo afite imyaka 16 y'amavuko ubu akaba afite abana bane byabaye ngombwa ko mu bisobanuro aha umugabo we amubwira ko agifitiye urukundo rurenze iyi nshuti ye yo mu bwana.Bivugwa ko uyu mugore yakinnye filime zirenga 11 z'urukozasoni nubwo yatamajwe n'iyi imwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yataye-ubwenge-ubwo-yarebaga-porono-akabonamo-umugore-we/

  • Gisagara: Ibiza byishe abantu babiri bisenya n'inzu 299 mu mezi arindwi – #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022 ubwo Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayisire Marie Solange, yasuraga ako karere muri gahunda yo kureba uko ibiza byibasiye abaturage n'icyakorwa ngo bijye bikumirwa hakiri kare.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwagaragaje ko kuva muri Nyakanga 2021, ibiza byishe abantu babiri barimo uwatwawe n'uruzi mu Ugushyingo 2021 n'uwakubiswe n'inkuba muri Mutarama 2022.

    Byasenye inzu 299 zirimo ebyiri zasenyutse muri Kanama, icyenda muri Nzeri, mu Ukwakira hasenyuka 14, mu Ugushyingo hasenyuka 224 n'izindi 50 zasenywe n'imvura muri Mutarama 2022.

    Umukozi w'Akarere ka Gisagara ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Hakizimana François, yagagaraje ko ibiza byangije n'imyaka y'abaturage ihinze mu mirima.

    Ati 'Imyaka yangiritse kugeza uyu munsi tubara hegitali 539 cyane cyane umuceri n'ibigori. Tukaba dusabira inkunga ba ntahonikora bahuye n'iki kibazo ku buryo igihe bazahura n'ikibazo cy'ibiribwa twazabasha kubagoboka.'

    Ibiza kandi byishe amatungo icyenda harimo inka eshanu, ingurube ndetse n'ihene.
    Minisitiri Kayisire yagiriye inama abayobozi b'inzego z'ibanze yo gufasha abaturage gukumira ibiza mbere y'uko bibibasira kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubatabara igihe bahuye n'ikibazo.

    Ati 'Imicungire y'ibiza irimo kwirinda no gushakisha ibyo twakora kugira ngo tugabanye ingaruka ziterwa n'ibiza mu bikorwa twakora byo kwirinda. Iyo byanze nanone ubutabazi ni ngombwa, tugomba guteganya n'uburyo twakora ubutabazi.'

    Yakomeje agira ati 'Ubutabazi burimo kumenya aho abaturage bari bashobora guhura n'ibyo biza tugakumira icyatwara ubuzima bw'abantu ariko n'ibigenda byangirika mu bikorwa remezo, mu mitungo y'abaturage, mu mirima kuko hari n'ibyangiritse mu buhinzi. Biradusaba ingufu no gukorana kugira ngo tumenye ibibazo bihari tubishakire ibisubizo birambye.'

    Yibukije ko hari ibishobora gukorwa mu muganda nko gusibura imigende y'amazi, kuzirika ibisenge by'inzu no guca imiyoboro y'amazi no kubaka inzu zikomeye zifite umusingi n'uburyo bwo gufata amazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe bagiye kurushaho gufatanya n'abaturage gukumira ibiza.

    Ati 'Tugiye gushyira imbaraga cyane mu gukumira kuruta gutabara kuko iyo wakumiriye cyane hangirika bike, ni yo nama twungutse ikomeye cyane. Tugiye kurushaho kongera umubare w'ibiti dutera kandi tubitoze n'abaturage bacu bajye babyikorera badategereje ko Leta iza kubihaterera.'

    Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe ko igihe cyose bahuye n'abaturage mu byo baganira bagomba kujya babibutsa uko bakwirinda ibiza kuko iyo byibagiranye batungurwa nabyo.

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yagiriye inama abayobozi b'inzego z'ibanze gufasha abaturage gukumira ibiza mbere y'uko bibibasira kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubatabara igihe bahuye n'ikibazo

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngamba zikwiriye gufatwa mu guhashya ibiza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ibiza-byishe-abantu-babiri-bisenya-n-inzu-299-mu-mezi-arindwi

  • Amb. Rugwabiza yasezeye António Guterres uyobora Loni – #rwanda #RwOT

    Amb. Rugwabiza aherutse gusimburwa na Amb Gatete Claver, biteganyijwe ko azahita yerekeza i Bangui kuba Umuyobozi w'Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique, Minusca.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ubwo yasezeraga kuri Guterres, yavuze ko bagiranye ibiganiro ndetse yamushimiye ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Loni.

    Yagize ati 'Yashimye uruhare rw'u Rwanda mu gukomeza gushyigikira Loni mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro, kubaka amahoro n'iterambere.'

    Biteganyijwe ko mu mpera z'uku kwezi, Amb. Rugwabiza azahita atangira inshingano zo kuyobora Minusca muri Centrafrique agasimbura Mankeur Ndiaye wari muri izi nshingano kuva muri Gashyantare 2019.

    Kuba Rugwabiza yajya kuyobora Minusca, birashimangira uruhare rw'u Rwanda muri ubu butumwa.

    Guhera muri Kamena 2021, uhagarariye Abapolisi bari muri ubu butumwa ni Umunyarwanda witwa CP Christophe Bizimungu.

    U Rwanda rufite Ingabo 1660 n'Abapolisi 459 muri ubu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo nizo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2015.

    Amb. Rugwabiza yasezeye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, nyuma yo gusoza inshingano ze nk’uwari uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-rugwabiza-yasezeye-antonio-guterres-uyobora-loni

  • Kamonyi-Igitondo cy'Isuku: Ubuyobozi bwakebuye abimitse umwanda mu mwanya w'Isuku #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi hamwe n'inzego z'ubuyobozi bakorana umunsi ku wundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 bifatanije n'abaturage bo mu isantere y'ubucuruzi ya Nkoto ihuriweho n'umurenge wa Rugalika na Runda, mu gikorwa cyiswe' Igitondo cy'isuku'. Bakoze isuku mu bice bitandukanye by'iyi santere, abaturage basabwa kutimika umwanda, ahubwo buri wese isuku akayigira umuco aho atuye, ahamwegereye n'aho agenda .

    Gahunda y'Igitondo cy'isuku, muri aka Karere ka Kamonyi imaze imyaka hafi itatu yaragiyeho, ariko hari hashize igihe ibikorwa by'isuku biyigize byarasinziriye kuko bitari bigikorwa. Bimwe mu byitabwaho, birimo kuba abayobozi batandukanye ku rwego rw'akarere buri wa Kabiri w'icyumweru mbere y'indi mirimo babanzaga kujya hirya no hino cyane mu isantere z'ubucuruzi n'ahakunda guhurira abantu benshi, bagakorana isuku, bagashishikariza abaturage kuyigira umuco kuko bavuga ko' Isuku ni Isoko y'Ubuzima'.

    Bamwe mu bacuruza muri iyi santere ya Nkoto bimitse umwanda mu mwanya w'Isuku.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, mu butumwa yahaye abitabiriye iki gikorwa cy'Igitondo cy'Isuku, yabasabye ko buri wese aho ari azirikana isuku, akayigira umuco haba iwe, ahamwegereye n'aho agenda hose.

    Avuga ku mpamvu zatumye iki gikorwa cyongera kubyutswa, yagize ati' Igitondo cy'Isuku ni gahunda yari isanzweho mu karere ka Kamonyi, ariko uyu munsi navuga ko twayitangije bundi bushya, kuko ni ikibazo cy'isuku (nke) kimaze igihe kigaragara mu bugenzuzi( inspection) bumaze iminsi bukorwa, bakatubwira bati twabonye ahantu hasa nabi, hari imyanda, twabonye abana badakarabye. Ni ukuvuga ngo ni ubwo twari dufite gahunda y'igitondo cy'isuku, twavuze tuti reka twongere tuyishyiremo imbaraga, twongere tuyibutse abaturage!, yewe nabo bavuze ko batayiherukaga n'amande y'isuku batayaheruka'.

    Uhagaze ku muhanda wa Kaburimbo ahakorwaga isuku ukareba munsi gato, usanganirwa n'umwanda.

    Akomeza ati' Icyo tugamije mu kongera kubyutsa Gahunda y'Igitondo cy'Isuku ndetse tukaba dushaka no kugishyiramo imbaraga, ni ukugira ngo ibibazo by'isuku nkeya bigabanuke kandi dukore ubukangurambaga ku buryo bukoraho kuko iyo ukoze ibintu ku buryo buhoraho bigera aho bikaba umuco. Turifuza ko rero isuku iba umuco mu baturage b'akarere ka Kamonyi'.

    Visi Meya Uwiringira, yongeye gukebura bamwe mu bafite ibikorwa mu isantere y'ubucuruzi ya Nkoto, abibutsa ko uko bagira isuku ari nako ababagana barushaho kwiyongera kuko nta muntu wakwishimira kugana umuntu asangana umwanda. Yahwituye kandi abacuruzi kuzirikana ko imyanda itamenwa ahabonetse hose, abasaba gukorana n'abashinzwe kuyitwara aho kuyishyira aho babonye hose.

    Aha ni igihe bari mu isuku.

    Bamwe mu baturage bakorera muri iyi Santere y'ubucuruzi ya Nkoto bitabiriye iki gikorwa, babwiye intyoza.com ko kongera kubyutsa gahunda y'igitondo cy'Isuku bituma buri wese yongera guhagurukira isuku, n'uwibagirwaga cyangwa se akigira mu bindi azajya mbere ya byose abanza Isuku kugira ngo na wa wundi utabihaga agaciro, atinye ko abayobozi ni baza ashobora kubibazwa ndetse akaba yacibwa amande.

    Bavuga kandi ko uko bazagenda bamenyera, baganirizwa ndetse bashishikarizwa Isuku bizagera aho bikaba umuco, bikajya mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko hari abatabiha agaciro bitewe no kuba muri rwinshi cyangwa se kumva ko atari ikibazo cyane, ko rero ubwo ari gahunda ya rimwe mu cyumweru ihoraho ndetse izamo abayobozi, ababikerensaga bagiye kwishyira ku murongo.

    Nyuma y'igikorwa cy'umuganda mu gitondo cy'isuku, abaturage baganiriye n'inzego zitandukanye.

    Gahunda y'igitondo cy'isuku, nubwo muri aka karere ka Kamonyi imaze igihe, ibyakozwe bikaba ari ukongera kuyibyutsa, iki ni igikorwa kuri uyu munsi cyatangijwe mu turere twose tugize intara y'amajyepfo, aho buri karere kasabwe ko buri wa Kabiri w'icyumweru abayobozi ku rwego rw'Akarere bazajya bamanuka bakajya kwifatanya n'abaturage mu gukorana isuku, bityo mu Ntara y'amajyepfo isuku bakayimakaza, ikaba koko 'Isoko y'Ubuzima'.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-igitondo-cyisuku-ubuyobozi-bwakebuye-abimitse-umwanda-mu-mwanya-wisuku/