
Blog
-
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bibutse bagenzi babo bazize Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu misa yo Kwibuka no kunamira abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Padiri Julien Mwiseneza watuye (…) -
Abarokotse Jenoside bahamya ko baterwa imbaraga no Kwibuka bafite Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside (…)
-
Ubwo abafana ba Liverpool berekezaga mu Bufaransa, ibyabayeho byababaje benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu nzira abafana bakomeye ba Liverpool berekeza I Paris, kuri Stade de France, I Saint-Danis, mu nzira bahuye n'uruva gusenya.
Ubwo urugendo bari barugeze hagati bahuye n'impanuka imodoka ikora impanuka bituma bamwe muri bo bakomereka berekezwa kwa muganga.


Abashinzwe umutekano wo mu muhanda barebye ibyo biba batangaje ko abafana bari bafite umuvuduko mwinshi ndetse bakaba bari banyweye.

Amakuru meza ava mu bwongereza ni uko ntanumwe wapfuye, ikindi kandi abari bakomeretse bari kwitabwaho, banizeyeko bari bubashe kugera I Paris nabo ngo barebe umupira wahuruje isi yose.
Source : https://yegob.rw/ubwo-abafana-ba-liverpool-berekezaga-mu-bufaransa-ibyabayeho-byababaje-benshi/
-
RDC yahagaritse ingendo za Rwandair ku butaka bwayo kubera urwikekwe ifite ku Rwanda #rwanda #RwOT
Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyemeje ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23, gifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za Rwandair zerekeza mu gihugu cyabo.
Uyu mwanzuro kandi wemejwe n'akanama gakuru ka RDC gashinzwe umutekano.
Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo,kuri uyu wa gatanu yayoboye inama y'Inama Nkuru y'akanama k'abakuru b'Ingabo za RDC I Kinshasa.
Muri iyi nama hafashwe imyanzuro myinshi,irimo uwemeza ku mugaragaro ko umutwe wa M23 ari uwiterabwoba nkuko byatangajwe na Minisitiri w'itumanaho n'itangazamakuru akana n'Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe mu itangazo ryasomye kuri Radiyo na Televiziyo y'igihugu cya Kongo.
Byongeye kandi, RDC ngo irashinja guverinoma y'u Rwanda,guhungabanya inzira y'amahoro yari hafi kugerwaho binyuze mu biganiro byabereye i Nairobi aho imitwe yitwaje intwaro yose muri RDC, usibye M23, iri kwemera nzira y'amahoro.
Mu rwego rwo kwirinda, hafashwe umwanzuro wo guhita bahagarika ingendo za sosiyete ya Rwandair zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Hafashwe kandi umwanzuro wo guhamagara ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo amenyeshwe imyanzuro ya leta ya Kongo ndetse anatange ibisobanuro nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa guverinoma.
Iyi nama nkuru y'ingabo yamaganye byimazeyo ibirego ngo bwakozwe n'u Rwanda, bishinja ingabo za DRC gufatanya n'ingabo mbi za FDLR kugira ngo ishyigikiRe umutwe w'iterabwoba wa M23.
DRC yasabye ko imiryango yose yamagana M23 yaba Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, Umuryango w'abibumbye, Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi, Amerika n'Ububiligi.
Umuvugizi wungirije wa Leta y'u Rwanda, Alain Mukurariranda aherutse kubwira Ijwi ry'Amerika, ko u Rwanda nta ruhare na ruto ifite ku bibera muri RDC kuko intambara y'iki gihugu ireba abakongomani ubwabo.
Yagize ati “Icyo leta y'u Rwanda ibivugaho nuko intambara iri kubera muri RDC ihuje FARDC n'umutwe witwara gisirikare wa M23.N'intambara y'abanyekongo hagati yabo.Nta ruhare u Rwanda ruyifitemo nta n'uruhare rushaka kugira muri iriya mirwano ibera muri kiriya gihugu.
-
Amajyaruguru: Bahagurukiye ikibazo cy’amakimbirane yugarije imiryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, akomeje uruzinduko mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, muri (…)
-
Zamalek yari yegukanye igikombe yatahanye umwanya wa 3 #rwanda #RwOT
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yari ifite igikombe cya BAL 2021 yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2022 istinze FAP amanota97-74.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu taliki 27 Gicurasi 2022 ni bwo habaye umukino wo guhatanira umwanya wa 3 wahuje ikipe ya Zamalek yo mu Misiri na FAP yo muri Cameroun. Uyu mukino warangiye, Zamalek itsinda FAP amanota 97 kuri 74.
Zamalek yabigezeho nyuma yo gutsinda uduce twose tw’umukino ku manota 19-11, 23-18, 23-22 na 32-23.
Darryl Eugene 'DJ.' Strawberry Jr ukinira Zamalek BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (20).
Zamalek muri BAL 2021 yari yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma US Monastir yo muri Tunisia. Uyu mwaka Zamalek ikaba yaraviriyemo muri ½ itsinzwe na US Monastir.
Ni ishuro ya gatatu mu mateka Zamalek isoreje ku mwanya wa gatatu muri iyi mikino y’ Afurika kuko mu 1972 ubwo imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo yabaga ku nshuro ya mbere i Bangui muri Central African Republic, Zamalek yasoreje ku mwanya wa 3 ndetse no mu 1983 ubwo imikino yaberaga i Dakar muri Senegal.
Muri BAL 2021 na 2022, Zamalek yakinnye imikino 14 itsindwa umukino umwe na US Monastir muri ½. Kugeza ubu Zamalek ifite igikombe cy’Afurika inshuro 2 (1992 na 2021).
Ikipe ya FAP yo muri Cameroun muri BAL 2021 yari yasoreje ku mwanya wa 7. Iyi ni inshuro ya mbere isoreje mu makipe 4 ya mbere muri Afurika.
Uyu munsi hateganyijwe umukino wa nyuma ugomba guhuza US Monastir na Petro de Luanda saa 18h.
FAP yakoze iyo bwabaga biranga
Ni umukino utagoye Zamalek kuko yayoboye uduce twose tw’umukinoSource : http://isimbi.rw/siporo/article/zamalek-yari-yegukanye-igikombe-yatahanye-umwanya-wa-3
-
Impinduka ku rugendo rw’Amavubi #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bagabo igomba kwerekeza muri Afurika y’Epfo, izagenda ku munsi w’ejo ku Cyumweru aho kuba ku wa Mbere nk’uko byari biteganyijwe.
Amavubi agomba gukina na Mozambique mu mukino w’umunsi wa 1 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera Côte d’Ivoire.
Bakaba bagombaga guhaguruka mu Rwanda ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2022 ariko hakaba habayemo impinduka.
Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko Amavubi atakigiye ku wa Mbere ahubwo agomba guhaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 yerekeza muri Afurika y’Epfo ahazabera uyu mukino.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022 ni mu gihe tariki ya 7 Kamena 2022 Amavubi azakira Senegal kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Amavubi azahaguruka ku munsi w’ejo ku Cyumweru yerekeza muri Afurika y’EpfoSource : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-rugendo-rw-amavubi
-
Rutahizamu w’Amavubi wakinaga muri Botswana yatandukanye n’ikipe ye #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’Amavubi usatira anyuze ku mpande wakiniraga ikipe ya Township Rollers muri Botswana, Iradukunda Jean Bertrand yamaze gutandukana n’iyi kipe.
Nyuma y’amezi 7 atoroshye kuri uyu mukinnyi cyane ko yagizemo ikibazo cy’imvune, impande zombi zahisemo gusesa amasezerano batandukana ku bwumvikane.
Iradukunda Jean Bertrand yabwiye ISIMBI ko koko yamaze gutandukana n’iyi kipe nubwo atifuza kuvuga byinshi ku cyabiteye.
Ati “nibyo twatandukanye. Ni inkuru ndende.”
Uyu rutahizamu ndetse akaba yamaze guhabwa n’urupapuro rumurekura, kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse muri Botswana agaruka mu Rwanda.
Byinshi ku itandukana rye na Township Rollers yifuza ko yazabivugaho igihe azaba yageze mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko atari yishimiye uko afashwe muri kiriya gihugu.
Mu Kwakira 2021 nibwo Iradukunda Jean Bertrand yerekeje muri iyi kipe ayisinyira imyaka 2, mu kwezi kwakurikiyeho yagize imvune yo mu ivi yatumye amara igihe adakina.
Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United.
Iradukunda Jean Bertrand yamaze gutandukana is Township RollersSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-wakinaga-muri-botswana-yatandukanye-n-ikipe-ye
-
Ndimbati: Mu gihe gito maze muri gereza nigiyemo byinshi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati aravuga ko n’ubwo nta gihe kinini aramara muri gereza, ariko hari byinshi amaze kwigiramo kandi bitazwi na buri wese (…)
-
Wiba umwana musore,umukobwa nakubaza ibi bibazo uzamenye ko kabaye – YEGOB #rwanda #RwOT
Hari ibibazo abakobwa bakunze kubaza abasore ariko ntibabitindeho nyamara ari ikimenyetso simusiga ko bamaze kubakunda.Niyo mpamvu umusore ubonye ibi bibazo aba akwiye guhita amenya ko umukobwa yamaze kumwiyumvamo na we akareba uburyo amuha urukundo.
ESE UKUNDA UMUKOBWA UMEZE UTE?
Buriya na mbere yo kuba yatekereza kugusaba ko mwasohokana, ikintu cya mbere agirira amatsiko ni ukumenya niba wowe umukwiriye kuba waba umukunzi we. Nakubaza gutyo biba byiza iyo umubwije ukuri, ariko ntukabye cyane kugira ngo ibyizere bitazamutwara, byanaba byiza umubwiye bike muri byo.
UZAGIRA IKIRUHUKO RYARI?
Buriya umuntu ushaka ko musohokana cyangwa se mutemberana, nta kindi kintu aba akeneye kumenya uretse umunsi uzaba uri kuboneka, nk'iyo ufite akazi aba ashaka kumenya umunsI uzaboneraho ikiruhuko. Igihe bimeze bityo iyo umusangije gahunda yawe, biba na byiza kongeraho n'ibikuryohera nta wamenya ushobora gusanga musangiye umunsi.
AKUBAZA UKO ABABYEYI BAWE BAMEZE (BYO GUSHAKA KUBAMENYA)
Kugira ngo akumenye neza, aba ashaka kumenya abakuzanye ku isi abo aribyo n'uko bameze. Rero niba udafite ikintu cy'umwihariko cyo kumubwira, ushobora kumubwira ko ababyeyi bawe bagushyizeho igitsure ariko nanone ukaba uri urubuto rwiza mu maso yabo.
ARAKUBWIRA ATI' UBANZA UZWI N'ABANTU BENSHI. NIBYO?'.
Niwumva akubwiye gutyo, ntacyo bitwaye kwikiriza ariko umeze nk'uwishimiye ko bari kumurata amashimwe n'ibyubahiro. Gusa ntuzibagirwe kuguma uri umunyakuri. Buriya aho kwemera ko uzwi n'abantu benshi, wabihinyura umubwira ko atariko bimeze.
Source : https://yegob.rw/wiba-umwana-musoreumukobwa-nakubaza-ibi-bibazo-uzamenye-ko-kabaye/

