Blog

  • Kamonyi-Musambira: Gitifu yagiye kubakira utishoboye ahafatira Nyiri urugo wagurishije amabati yahawe #rwanda #RwOT

    Yitwa Bizimungu Asiyeli, atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi. Mu buryo butunguranye, yatawe muri yombi na Mukantaganda Rachel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira ubwo yari yifatanije n'Abaturage kubakira utishoboye. Uwafashwe, niwe nyiri urugo ariko akaba yarataye abana n'umugore nyuma yo kugurisha amwe mu mabati bahawe yo kubaka inzu yo kubamo. Yaje yongoshyoshyejwe na Mudugudu wamukuye aho yari ari ngo aze gutanga umuganda mu rwo yataye.

    Ubwo Umunyamakuru wa intyoza.com yageraga aha hatangirwaga Umuganda, bamwe mu baturage bavugaga ko kuba bitabiriye iki gikorwa bagiriye gusa Umubyeyi Mukanyabyenda Siliveriya ku bw'uko bazi ko atishoboye kandi abayeho nabi, ahanini bitewe n'uyu mugabo we Bizimungu.

    Ahatangwaga umuganda wo kubaka inzu.

    Amakuru yaje gutangwa na bamwe mu baturage ndetse akaba imbarutso yo gutabwa muri yombi kwa Bizimungu ariwe Nyiri urugo warutaye, ni uko iyi nzu bubakiraga uyu muryango ari iya kane, ko eshatu zabanje harimo iya mbere uyu Bizimungu yagurishije, izindi ebyiri akaba yaragurishije ibikoresho byari bizubatse, hanyuma kandi akaza no kugurisha amabati 8 muri 30 yahawe mu kubaya iyi nzu bahabwagaho umuganda.

    Aya makuru, yari mashya mu matwi ya Gitifu Rachel, wahise avuga ko adashobora gusiga uyu mugabo Bizimungu nyuma y'ibyo yumvise yagiye akora birimo no kugurisha amabati yakagombye gukoreshwa mu kubakira uyu muryango ukava mu gusembera, kimwe n'ibindi byabanje yumvise.

    Ahatangwaga umuganda wo kubaka inzu.

    Gitifu Rachel, yahise asaba Mudugudu kwiyegereza uyu Bizimungu kugira ngo atamucika, ahamagaza Moto ajyanwa na Mudugudu kuri Polisi, ariko mbere yo kurira Moto yikomye Mudugudu ati' Si wowe untanze!? Nibyo narayagurishije ariko rimwe riri iwawe!'.

    Ku makuru intyoza yaje kumenya, ni uko uyu Mugabo Bizimungu mu kugera kuri Polisi yavuze aho yagurishije aya mabati, ndetse na Mudugudu akemera ko koko hari ibati rimwe riri iwe. Aya yose, ubuyobozi bw'Akagari bwayagaruje akaba yahise abikwa mu biro by'Akagari, akazakoreshwa mu kubaka igikoni n'ibindi yari gukoreshwamo kuri uyu muryango kuko andi 22 yasakajwe inzu.

    Mukanyabyenda Siliveriya ni uwo ufite isuka arimo kuyoza ibyondo bijya gutera igishahuro inzu arimo kubakirwa.

    Mukanyabyenda Siliveriya, umugore wa Bizimungu yishimira kubakirwa iyi nzu, akishimira umuganda akomeje guhabwa n'ubuyobozi ndetse n'abaturage, ariko kandi akavuga ko uyu mugabo we yamutaye, ko kandi nyirabayazana wo gukomeza kuba mu buzima bubi ari umugabo. Hari amakuru ko yiteguye no gutanga ikirego ku bikorwa bibi yagiye akorerwa n'uyu Mugabo we wamutaye akanaba nyirabayazana w'ubuzima bubi yabayemo n'abana.

    Bizimungu, mbere yuko yurizwa Moto ajyanywe kuri Polisi, yabwiye umunyamakuru w'intyoza ko nta makosa yishinja. Gusa yemera ko inzu ya mbere yayigurishije ashaka kwishyura iby'abandi atashatse kuvuga ibyo aribyo. Avuga ko guta urugo byari muri gahunda yo gutanga umutekano mu rugo kuko ngo abana bari bamumereye nabi bashaka ku mwica, ahitamo kubabisa.

    Gitifu Rachel wa Cyambwe mu muganda n'abaturage bubakira utishoboye.

    Gitifu Mukantaganda Rachel, avuga ko mu kagari ke abaturage batishoboye bagombaga kubakirwa ari bane, ko kandi uwanyuma ari uyu bari guha umuganda, ko kandi nawe urebye inzu yuzuye kuko yahise ayizamo nyuma yo kuyikinga, aho ibindi bizagenda binozwa ariko atagisembera mu baturanyi.

    Mu buryo bugaragara, bimwe mu bibazo nk'ijisho ry'umunyamakuru, bishingiye ku mikoranire mibi iri hagati mu nzego, aho ibibazo bizamurwa bivuye mu Mudugudu, Mukagari bikajya ku Murenge cyangwa mu Karere, ariko mu kubisubiza ugasanga inzego zo hasi zabizamuye ntabwo zimenyeshejwe kugira ngo zinagire uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibisubizo biba byahawe abaturage. Kuri iki kibazo cya Bizimungu, amakuru ahari ni uko akiri mu maboko ya Polisi, aho imyitwarire ye ishobora no gutuma anyuzwa mu kigo ngororamuco cy'igihe gito ( Transit Centre).

    Urwo ruhande rw'inzu ureba igishahuro cyamaze guterwa.
    Inzu bamaze kuyikinga, Mukanyabyenda Siliveriya yabwiye umunyamakuru ko arara iwe nta mpamvu yo kongera kujya kurara mu baturanyi.
    Bizimungu, yashatse kujya gukarabira mu rugo bakeka ko yahita ayabangira ingata, bahitamo kumuzanira amazi akarabira aho bamwegereye mbere yo kurizwa moto.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-gitifu-yagiye-kubakira-utishoboye-ahafatira-nyiri-urugo-wagurishije-amabati-yahawe/

  • “Ndashimira iyaguhanze…” Umufana yashishimuye igisigo ubwiza bw’umuhanzi Bwiza bumurenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzikazi bari kugenda bazamuka beza mu muziki nyarwanda ndetse ndetse bigaragarako bafite ahazaza heza ndetse bazasimbura bakuru babo bakageza umuziki kure, uwo muhanzi yitwa bwiza.

    Usibye ubuhanga ndetse n'umuco abafana bakomeje gushima ubwiza bw'uyu muhanzikazi bigendanye no kutiyandarika byagiye biranga abandi bamukurikiye ndetse bikarangira n'umuziki wabo utagenze neza nkuko byagombaga kugenda.

    Umufana umwe mu barebye amafoto ye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuye hasi yandika uko yatwawe n'ukuntu uyu mukobwa yihagazeho kandi afite gahunda ikomeye nubwo akora.

    Yagize ati:'Ndashimira iyaguhanze ndetse n'ababyeyi bagutoje kandi ndashimira cyane kuba ukomeje gusigasira umuco, mubyukuri uri umuhanga birenze umuziki ntabwo uwiga ahubwo urawigisha,…'

    Uyu muhanzikazi Bwiza ubungubu akaba ari mu maboko ya K-Kass music isanzwe inabarizwamo Mico The Best ndetse akomeje kujya mu bitaramo byinshi cyane ko nta gitaramo yaburagamo mu byabaye mu mama ya CHOGM.

    Source : https://yegob.rw/ndashimira-iyaguhanze-umufana-yashishimuye-igisigo-ubwiza-bwumuhanzi-bwiza-bumurenze/

  • Umuhanzikazi Bwiza yavuze igihe yasomaniye n'umuhungu bwa mbere (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda n'abantu benshi kubera indirimbo ze zitandukanye aherutse gushyira hanze zigakundwa na benshi harimo indirimbo Ready n'izindi, yavuze igihe yasomaniye n'umuhungu bwa mbere.

    Nkuko videwo yagiye hanze ibigaragaza, Bwiza yavuze ko yasomanye n'umuhungu bwa mbere ubwo yigaga mu wa mbere w'amashuri yisumbuye (senior one).

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-bwiza-yavuze-igihe-yasomaniye-numuhungu-bwa-mbere-video/

  • Uko byari bimeze mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Lick Lick (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 05 Nyakanga nibwo Mbabazi Isaac wamamaye cyane ku izina rya Lick Lick (Licky) yizihije isabukuru ye y'amavuko. Umukunzi wa Licky, inshuti ze za hafi zirimo Famille Meddy n'abandi babana muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bifatanyije na we mu birori by'isabukuru ye y'amavuko bishimana nawe kuri uyu munsi.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/uko-byari-bimeze-mu-birori-byisabukuru-yamavuko-ya-lick-lick-amafoto/

  • Miss Meghan Nimwiza yerekanye imodoka y'umuzinga asigaye agendamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yerekanye imodoka y'umuzinga asigaye agendamo. Meghan yerekanye imodoka ye abinyujije kuri story ya instagram ye aho yashyize ifoto yayo. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-meghan-nimwiza-yerekanye-imodoka-yumuzinga-asigaye-agendamo/

  • Ronaldo ibye bikomeje kuba agatereranzamba Beyern yatangaje umwanzuro wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugeza na n'ubu umukinnyi Ronaldo ntaraza ku myitozo ya Manchester United imaze iminsi itatu yose itangiye ndetse akaba yaratangajeko agomba kuva muri iyi kipe kenshi gashoboka.

    Ushinzwe kumushakira amasoko, George Mendez, akomeje kugenda aganira b'amakipe agiye atandukanye harimo Chelsea ndetse n'indi kipe ikomeje kuvungwa cyane ariyo FC Barcelona.

    Umuyobozi wa FC Bayern Munich, Oliver Kahn, yatangajeko ubushobozi bwa Cristiano Ronaldo budashidikanywaho gusa ko mu mikinire y'iyi kipe mu by'ukuri batamukeneye.

    Oliver Kahn yagize ati:' mu cyubahiro cyose ngomba Cristiano Ronaldo, kuza muri Bayern kwe ntabwo byahura n'ubwoko bw'imikinire yacu'.

    Ku makuru dukesha Fabrizio Romano, ni uko ibiganiro bikomeje hagati ya George Mendez ndetse na Oliver Kahn gusa ngo igisubizo cyiracyari cya kindi, 'Oya'.

    Cristiano Ronaldo yatangajeko ashaka kujya mu ikipe uzabasha gukina imikino ya Champions league, ikindi ni uko gukina muri Europa league Manchester United yaboneye itike, atabishaka na gato.

    Ikindi kandi ni uko atishimiye umwanzuro wafashwe na Manchester United wo gukata abakinnyi 25% ku mishahara yabo bitewe n'igihombo iyi kipe yahuye na cyo cyo kuba itazajya mu mikino ya UEFA champions league.

    Source : https://yegob.rw/ronaldo-ibye-bikomeje-kuba-agatereranzamba-beyern-yatangaje-umwanzuro-wayo/

  • Dj Dizzo usigaje iminsi mike ngo yitabe Imana yasobanuye ibyamuvuzweho byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo yasobanuye ibyavuzwe ko yafungiwe guhohotera abagore ubwo yari mu Bwongereza.

    Mu ibaruwa ifunguye yasohoye kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022 dufiteye kopi, yavuze ko ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga no binyamakuru byahindanyije izina rye, umuryango we n'abandi bamushyigikiye 'mu rugendo rukomeye'.

    Yemeye ko inkiko zo mu Bwongereza zamukatiye imyaka 9 nyuma y'uko ahamijwe ibyaha byo guhohotera abagore. Avuga ko yafunzwe imyaka ine, ararekurwa kubera ko yagaragaje imyitwarire myiza muri Gereza.

    Mutambuka Derrick yasohoye iyi baruwa nyuma y'inkuru zagiye zimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ndetse no ku kiganiro cyatambutse kuri Twitter ibi bizwi nka Space.

    Muri icyo kiganiro cyahawe umutwe uvuga ko bakeneye gusubizwa amafaranga bamuhaye, bavuga ko batakagombye gufasha uyu musore kubera ngo ari inkozi y'ibibi ndetse banavugaga ko batakagombye guashyigikira umuntu nk'uyu.

    Nyuma y'ibyo byose byagiye bimuvugwaho Dj Dizzo yavuze yafunzwe ndetse anashimangira ko afite cancer ibintu abantu bahakanaga, aho bavugaga ko ari ibinyoma.

    Source : https://yegob.rw/dj-dizzo-usigaje-iminsi-mike-ngo-yitabe-imana-yasobanuye-ibyamuvuzweho-byose/

  • U Rwanda na RDC bemeye gushyiraho inzira yo guhosha amakimbirane yasembuwe na M23 #rwanda #RwOT

    Inama yahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yabereye i Luanda, muri Angola, iyobowe na Perezida João Lourenço, yemeranyije ku gishushanyo ngenderwaho kizakoreshwa mu gutuma amakimbirane ari hagati y'aba baturanyi bombi agabanuka nyuma y'imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC ikozwe na M23.

    Inama yahuje aba baperezida 3 I Luanda ku kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa DRC yashojwe n'igishushanyo mbonera cyumvikanyweho cyo gushaka uko hahagarikwa burundu imirwano,harimo gukemura ikibazo cya FDLR.Ku kibazo cya M23, hemejwe ko kizakemurirwa imbere mu gihugu (DRC) hagendewe ku myanzuro ya Nairobi.

    Kuri uyu wa gatatu,tariki ya 06 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kongo,Felix Tshisekedi, bahuriye mu murwa mukuru wa Angola kugira ngo baganire ku bibazo byatumye umubano w'ibihugu bituranyi uzamo agatotsi bitewe n'ibirego bishinjanya.

    Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira inyeshyamba za M23 mu mezi ashize zakajije umurego mu kurwanya ingabo za leta ya Kongo FARDC. U Rwanda rwahakanye ko rushyigikira izi nyeshyamba zigometse guhera mu 2012 ahubwo rushinja DRC gushyigikira imitwe yitwara gisirikare irimo FDLR igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda no kwishora mu bikorwa by'ubushotoranyi bwambukiranya imipaka.

    Nk'uko amakuru abanza yatanzwe na Luanda abivuga, Perezida Lourenço yasabye abayobozi bombi kurenga iki kibazo maze bagatangira buhoro buhoro kugarura ikizere cy'umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Mu bindi, 'igishushanyo cya Luanda' kizagira imbaraga biturutse kuri komisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na DRC (JPC),nkuko byemeranijweho.

    Iyi Komisiyo yari imaze imyaka itari mike idaterana, izareba ibibazo byose bigomba gushyirwa ku meza maze iteranire i Luanda ku ya 12 Nyakanga kugira ngo babiganireho, hagamijwe guhuza umubano hagati ya Kinshasa na Kigali.

    Biravugwa ko abayobozi batatu, mu rwego rwo gushushanya inzira, bumvikanye ku guhagarika imirwano n'ubushyamirane ubwo aribwo bwose ako kanya.

    Umwe mu bahoze muri Guverinoma ya Congo yatangaje ko Lourenço ari umuntu ufitiwe icyizere gihagije kandi wubahwa na bagenzi be b'u Rwanda na RDC ku buryo hizewe umusaruro uzava mu buhuza bwe.

    RDC itsimbaraye ku ngingo y'uko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe. Byageze n'aho Perezida Tshisekedi atangaje ko nibikomeza gutya, igihugu cye cyiteguye gushoza intambara ku Rwanda.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko RDC ariyo ikwiriye gukemura ikibazo ifitanye na M23 kuko ari abaturage bayo ndetse ayigereranya n'umwana warezwe bajeyi witeza ibibazo akabishinja abandi.

    RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 narwo rukabihakana rugaragaza ko ibibazo umuturanyi warwo afite ari iby'imbere mu gihugu.


    Abayobozi bose bagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-rwanda-na-rdc-bemeye-gushyiraho-inzira-yo-guhosha-amakimbirane-batejwe-na-m23

  • Umukobwa w'ikizungerezi wari wagiye kurwanira Ukraine nka Mudahusha yishwe n'igisasu cy'Abarusiya #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w'umunya Brazil wari winjiye mu gisirikare cya Ukraine nka mudahusha [sniper] yapfuye nyuma y'ibyumweru bitatu azize misile y'Uburusiya yatewe aho yari yateretse imbunda ye

    Thalita do Valle w'imyaka 39, yari mu butumwa bw'ubutabazi ku isi kandi mbere y'aho yarwanyije ISIS muri Iraki.

    Yishwe mu cyumweru gishize nyuma y'uko misile yatewe aho yarasiraga i Kharkiv – umujyi uherereye mu majyaruguru y'iburasirazuba bwa Ukraine wateweho ibisasu bikomeye kuva intambara yatangira muri Gashyantare.

    Iki gitero cya misile kandi cyahitanye Douglas Burigo wahoze ari umusirikare w'ingabo za Brazil w'imyaka 40, wari wagarutse mu birindiro gushaka Thalito.

    Abandi barwanyi bavuze ko Thalita ari we muntu wenyine wasigaye inyuma nyuma ya misile ya mbere.

    Thalita, wigeze kwiga amategeko nyuma yo gukora nk'umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, yari yavuze ibyamubayeho mu ntambara kuri YouTube.

    Amashusho yerekanye uburyo yahawe imyitozo yo kurasa adahusha [sniper] ubwo yinjiraga muri Peshmergas – ingabo zo mu karere ka Kurdistan muri Iraki.

    Musaza wa Thalita,Theo Rodrigo Viera yavuze ko mushiki we yari intwari yo kurokora ubuzima no kugira uruhare mu butumwa bw'ubutabazi.

    Yavuze ko yari amaze ibyumweru bitatu gusa muri Ukraine, aho yakoraga akazi ko gutabara ndetse no kurasa.

    Yari ashinzwe kandi gucungira bagenzi be igihe ingabo z'Uburusiya zisatiriye.

    Thalita yapfuye yari amaze iminsi arokotse igisasu mu murwa mukuru wa Ukraine,Kyiv.

    Yabwiye umuryango we ko adashobora gukomeza kuvugana nawo cyane kuri terefone kuko yakururwa n'Abarusiya.

    Thalita yaherukaga kuvugana n'umuryango we ku wambere ushize nyuma yo kwimukira mu mujyi wa Kharkiv.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umukobwa-w-ikizungerezi-wari-wagiye-kurwanira-ukraine-nka-mudahusha-yishwe-n