Blog

  • Umukobwa mwiza yahuye n’uruva gusenya kuri Twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi muri iyi minsi, abantu basigaye bisanzura cyane kuri social media ndetse bagatanga ibitekerezo byabo uko babyifuza.

     

    Akenshi muri iyi minsi, nubwo batabyerura neza, hari ubwo usanga abantu basangiza abandi ibintu bibabaje rimwe na rimwe abandi bakgira ngo ni ukugira ngo baseke cyangwa se babone comments.

     

    Umukobwa w'ikizungerezi ukoresha urubuga rwa Twitter, yavuze ko yifuza umugabo yavuze umugabo hanyuma abantu baramwota karahava.

     

    Nkuko mu kinyarwanda bavuga ngo 'Nta murozi wabuze umukarabya', hari bamwe batatutse uyu mukobwa ahubwo bagaragaza ko bamwifuza ndetse ko bakwishimira kubana nawe.

     

    Abenshi mu batanze ibitekerezo, bavugaga ko uwo mukobwa avuga ubusa dore ko bamwe bari banze kwizera ko yaba ari aho gusa nta mukunzi afite kubera ubwiza bwe.

     

    Uyu mukobwa yari yavuze ko atari ukubeshya cyangwa se amakabyankuru ashaka umukunzi koko kandi ari ntawe afite.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-yahuye-nuruva-gusenya-kuri-twitter/

  • Umuhanzi Yverry yongeye gutuma umugeni asuka amarira y'ibyishimo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba yves wamenyekanye nka Yverry yongeye gutuma umugeni afatwa n'amarangamutima kubera indirimbo.

    Yverry ukunzwe mu ndirimbo z'urukundo dore ko akunze kuririmba mu makwe atandukanye kubera ibihangano bye byinshi bikunze gukoreshwa mu bukwe butandukanye.

    Mu mashusho Yverry yasangije abakunzi be yagaragaye yatunguye umugeni ku munsi w'ubukwe bwe ndetse nawe ibyishimo biramurenga asuka amarira.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-yverry-yongeye-gutuma-umugeni-asuka-amarira-yibyishimo-video/

  • Mu mwambaro wIgikomangoma, Amir Mbera wazamu… – #rwanda #RwOT

    Ibirori by'aba bombi byatangiriye ku murenge wa Nyarugenge kuwa kane tariki 7 Nyakanga, 2022 ubwo basezeranaga kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko. Ku munsi wakurikiyeho kuwa gatanu tariki 8 Nyakanga, Amir Mbera n'umukunzi we Gladys bagize ibirori bijyanye no gusaba no gukwa, Amir asaba umuryango wa Gladys kumumuhaho umugeni bazabana akaramata, baramumuha mu birori byabereye muri Lycée de Kigali.

    Bukeye bwaho kuwa gatandatu tariki 9 Nyakanga, aba bombi, imbere y'Imana n'imiryango yombi, inshuti n'abavandimwe, basezeranye kubana akaramata, basezeranira kuri Visenti Pallotti I Gikondo. Nyuma yo gusezerana, ibirori byakomereje muri Lycée de Kigali aho n'ubundi bari basangiriye n'inshuti n'abavandimwe mu birori byabaye ku munsi wabanje.

    Ku cyumweru tariki 10 Nyakanga, habayeho umuhango wo gutwikurura abageni, bibera mu rugo rushya rw'abageni ku Kakiru.

    Ubwo twaganiraga na Amir dutebya, twamubajije niba noneho ibirori bimaze iminsi byarangiye cyangwa se niba bigikomeje, adusubiza agira ati: 'Ahubwo mukanya turakata cake, uyu munsi ni isabukuru y'amavuko ya Gladys'.

    Aganira na Inyarwanda, Amir yatangaje ko we n'umugore we Gladys bishimye cyane ati: 'Sha Clemy ndatuje ndishimye sana byagenze uko twabyifuzaga.'

    Ku cyumweru tariki 5 z'ukwezi gushize, nibwo Amir yambitse impeta y'urudashira umukunzi we Gladys bamaze igihe mu munyenga w'urukundo, amusaba ko yamubera umugore. Yabimusabiye hejuru y'ifarasi undi nawe atazuyaje, ahita avuga 'Yes'.

    Amir yamamaye mu gisata cy'Ubuhanzi 'Creative Industry', mu bikorwa binyuranye birimo imideli, Sinema n'ibindi.

    Kuri ubu, ni umwe mu bari gutegura akaba n'umuhuzabikorwa wa Rwanda International Movie Awards, Irushanwa Mpuzamahanga rihemba abahanzi ba Sinema ku isi hose ritegurirwa rikanabera mu Rwanda kugeza ubu.

    Gladys, umukunzi wa Amir akora ibijyanye no gutaka amazu no gutunganya ibikenerwa muri icyo gikorwa 'Interior Design', aho yibanda cyane mu bikorwa mu biti 'Wood craft and Designer'.

    Amir we uretse kuba ari umwe mu bategura akaba n'umuhuzabikorwa wa Rwanda International Movie Awards, ni umwalimu muri Kaminuza ya 'East African University' aho yigisha 'Industrial Art and Design' ari nabyo akora mu buzima busanzwe (hanze yo kwigisha).

    Amir kandi anafite ikiganiro cya Sinema cyitwa 'Cinenation' kuri TV 10, aho atumiramo abantu banyuranye bari muri Sinema ndetse n'abagiye bagira uruhare mu kuyizamura.

    Mu ncamake, dore uko ibirori byabo byagenze mu mafoto:

    Amwe mu mafoto yo gusezerana mu murenge wa Nyarugenge, kuwa kane tariki 7 Nyakanga:

    Bari bagaragiwe n'inshuti n'imiryango

    Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo Gusaba no Gukwa, kuwa gatanu tariki 8 Nyakanga muri Lycée de Kigali:

    Amir na Gladys barebana akana ko mu jisho

    Abakobwa bakenyereye umugeni

    Amwe mu mafoto yaranze Gusezerana imbere y'Imana kuri Visenti Pallotti i Gikondo, kuwa gatandatu tariki 9 Nyakanga:

    Buri umwe ati 'ubu ninjye nawe'

    Umugeni yari yaberewe bidasubirwaho

    Amir mu mwambaro w'Igikomangoma

    Amir hamwe n'umugeni we bamaze gusezerana imbere y'Imana, akanyamuneza kari kose

    Ibyishimo ku munsi w'ubukwe bwawe ntibyihishira

    Hakurikiyeho gusangira n'imiryango n'inshuti byabereye muri Lycée de Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118906/mu-mwambaro-wigikomangoma-amir-mbera-wazamuye-jay-rwanda-na-moses-moshions-yasezeranye-num-118906.html

  • Umunyamakurukazi Rigoga Ruth yagizwe umuyobozi mu ikipe ikomeye muri volleyball – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Rigoga Ruth ukunzwe mu biganiro bya sport akorera kuri television ya RBA ndetse akaba yatorewe umwanya mu buyobozi bwa Gisagara.

    Muri komite nshya yatowe muri Gisagara volleyball club umunyamakurukazi Rigoga yatorewe kuba ushinzwe iyamamaza bikorwa no gukusanya inkunga zinjiye muri Gisagara .

    Gisagara ikaba ari mu makipe akomeye muri volleyball y'u Rwanda dore ko ikunze kwegukana byinshi mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-rigoga-ruth-yagizwe-umuyobozi-mu-ikipe-ikomeye-muri-volleyball/

  • Umugabo ari mu marira nyuma yo kurihira amashuri umuforomokazi atazi ko yarongowe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ari mu gahinda kenshi nyuma yo kurihira amafaranga y'ishuri umukobwa wigaga ubuforomo aziko azamushaka bikarangira amenye ko amaze imyaka 6 yarashyingiranwe n'undi mugabo mu ibanga.

    Umuturage wo mu gace kitwa Kumasi witwa Joseph yavuze ko yakoresheje amafaranga menshi ku muforomo witwa Cecilia Alabata ariko ntiyigera amenya ko bamushyingiye kera.

    Yavuze ko Cecilia Alabata arubatse, ariko ntiyabimumenyesheje. Yemeye icyifuzo cye cy'urukundo. Ati: 'Cecilia yemeye icyifuzo cyanjye cy'urukundo atavuze ko yashatse.'

    Ku wa gatanu, Joseph yabwiye Oyerepa Afutuo, ko yakodesheje Cecilia igorofa, ariko ntiyigeze amwemerera kuyigeramo

    Mu marira menshi uyu mugabo yagize ati:' Igihe namusuraga, yansabye guhagarara hanze. 'Cecilia yakoresheje amafaranga yanjye mu gukodesha iyo nzu ihenze. Namwishyuriye amashuri ambeshya ko tuzabana.Gusa arangije kwiga Nagiye kumureba, ariko umudamu ambwira ko yubatse afite umugabo kandi afite umwana. Umugabo we yaramutwaye… umugore anyereka imodoka ye, anyereka ko ntaho tugihuriye '

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ari-mu-marira-nyuma-yo-kurihira-amashuri-umuforomokazi-atazi-ko-yarongowe/

  • Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yurijwe pandagari nyuma yo gufatwa ari gufata amashusho (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye mu gutangaza amakuru Ndahiro Valens Papy yurijwe imodoka y'abashinzwe umutekano nyuma yo gufatwa ari kubafotora bari gufata abazunguzayi.

    Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu w'icyumweru dusoje bibera mu karere ka Nyarugenge aho abashinzwe umutekano bari baje gufata abazwi nk'abazunguzayi.

    Ubwo uyu munyamakuru yafataga amashusho, abo bashinzwe umutekano bamusabye gusiba ayo mashusho gusa ababera ibamba aho bahise bamusaba kurira imodoka bari bajemo.

    Reba Videwo bari kumusaba kurira pandagari

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ndahiro-valens-papy-yurijwe-pandagari-nyuma-yo-gufatwa-ari-gufata-amashusho/

  • Umunyamakurukazi wa RBA yongeye kwibutsa umugabo we agaciro gakomeye amufitiye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Rigoga Ruth yongeye kwibutsa umugabo we ko azirikana cyane agaciro gakomeye amufitiye mu buzima,ndetse amubwira ko mu buzima ahora ari umugabo uhamye.

    Ni amagambo uyu munyamakuru yabwiye umufasha we yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho amafoto yabo bombi barebana akana ko mu jisho arangije yongeraho amagambo agira ati 'Kuva ku munsi amaso yacu yahuye nti wigeze utuma umutima wanjye ubabara.Kuva ku munsi navuze ngo yego nagusezeranije kugukunda buri munsi kandi koko ni ubuziraherezo.

    Ndagukunda KF uri umugabo uhamye 🥰😘'

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-wa-rba-yongeye-kwibutsa-umugabo-we-agaciro-gakomeye-amufitiye-amafoto/

  • Pakistan:Ihene yavukanye amatwi maremare kurusha izindi ku isi ikomeje kwamamara(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iyi hene yiswe Simba, yavutse mu kwezi gushize mu gace kitwa Karachi muri Pakistan aho amatwi yako afite uburebure bwa santimetero 54.

    Nyiri aka gahene, Mohammad Hasan Narejo, avuga ko yatangiye kuvugana Guinness World Records kugira ngo na ko kinjizwa mu bintu bidasanzwe by'uduhigo byabayeho ku Isi, kakaba kakwitwa 'Ihene y'amatwi maremare kurusha izindi' mu gihe ku rubuga rw'utu duhigo iki cyiciro kitarimo.

    Yagize ati 'Mu minsi 10 cyangwa 12 Simba imaze kuvuka, yatangiye kugaragara mu Binyamakuru byaba imbere mu Gihugu no hanze, none mu minsi 30 imaze kuba ikimenyabose kandi no mu myaka 25 cyangwa 30 ntekereza ko izaba igifite ako gahigo.'

    Uyu mugabo nyiri aka gahene, avuga ko yifuza kukorora mu buryo budasanzwe kugira ngo gakomeze kogera Isi yose.

    Amashusho y'aka gahene, ari ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza kiruka gakina ariko amatwi yako agenda atendera akora hasi mu gihe ko kaba katabyitayeho ubona kishimye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pakistan-ihene-yavukanye-amatwi-maremare-kurusha-izindi-ku-isi-ikomeje

  • Rubavu: Akarere kirukanye umukozi wako wohe… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa 3 Kamena uyu mwaka, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama ariko ntiyaboneka nk'uko byari biteganyijwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wagombaga gusezeranya abageni yahaye inshingano umukozi ushinzwe Uburezi mu murenge, Nyiraneza Espérance nyamara we aho kujya aho yatumwe yoherezayo umukozi utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo, witwa Mbarushimana Jean Claude ngo abe ariwe ujya guhagararira akarere, ibintu Ibuka yavuze ko ari Ugupfobya.

    Ibi byamenyekanye ubwo uyu mukozi yari amaze gushyira indabo ku Urwibutso rwo muri iki kigo, Abarokotse Jenoside batangiye kugira ikibazo k'ihahamuka, ibyaje gutuma uwo mutetsi wari woherejwe asabwa guhita ataha umuhango utarangiye.

    Ibi byabaye mu kwezi gushize, ku itariki ya 3 Kamena. Bimaze kuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yahise ahamagaza NYIRANEZA Espérance yitabana ibaruwa yemera amakosa yakoze akanayasabira imbabazi. Nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi mike ibi bibaye, umwanzuro wafashwe n'akarere ni ukumwirukana Nyiraneza Espérance mu nshingano yari asanzwemo. Ubwo ibi byamaraga kuba kandi Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu, IBUKA mu karere ka Rubavu wari wandikiye inzego zitandukanye uzimenyesha ibyabaye.

     

    Hari amakuru yemeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, MURENZI Augustin yakoze raporo igaragaza iki kibazo igeze ku buyobozi bw'akarere biragorana gufata umwanzuro bahuriyeho, ari nacyo cyatumye hacamo ukwezi nta kiratangazwa nk'umwanzuro ku byakozwe na NYIRANEZA.

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rugerero, HABIYAREMYE Abdulkarim ibyabaye babifashe nko gupfobya Jenoside yakorerwe Abatutsi kuko byatumye benshi bahura n'ihahamuka.

    Ati “Kubona yaroherejwe na we akohereza umutetsi wo muri College Inyemeramihigo kandi akaza nk'umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk'abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”

     

    Muri uyu muhango kandi, ikindi IBUKA yafashe nk'ipfobya ni uko hari hatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twa Rushubi na Rubirizi duhuriye kuri kiriya kigo k'ishuri ariko ntibigende nk'uko byari byagenwe. Hitabiriye gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka  Rushubi na we wahageze umuhango wenda guhumuza, mu gihe mugenzi we wa Rubirizi  atigeze yitabira nk'uko yari ari kuri gahunda.

     

    Src: IGIHE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118903/rubavu-akarere-kirukanye-umukozi-wako-wohereje-umutetsi-kugahagararira-mu-muhango-wo-kwibu-118903.html

  • Nigeria: Habonetse imirambo 17 nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse imirambo 17, bikekwa ko yose ari iy’abantu bari mu bwato bwarohomye ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, impanuka yabereye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/nigeria-habonetse-imirambo-17-nyuma-y-impanuka-y-ubwato-bwarohamye