Blog

  • Rubavu: Ndandambara yateye umukobwa imitoma… – #rwanda #RwOT

    Ndandambara uririmba mu kigoyi cyeruye kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye, yasabye urukundo muri iyi ndirimbo, agaragariza umukobwa ko kubera uburyo amukunda ibibi yamukoreye byose atabibona kubera urukundo. 

    Ati 'Ndundinye kuko ndaco nogutwara, ndumbabuke kuko ndasongera kurakara ibyo wangoze byose nabaye ngi,.. mu mutima ngwanje bihora bindoneka'.

    Ndandambara ni umwe mu basore bakunda kugaragaza udushya mu ndirimbo, bigendanye n'umwihariko aba ashaka gushyira mu muziki. Nyuma y'iyi ndirimbo 'Kungereta', Ndandambara yatangaje ko azakurikizaho izindi ndirimbo nyinshi ngo na cyane ko hari indirimbo zigera muri 14 zose azagenda asohora imwe imwe.

    Kugeza ubu Ndandambara ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwihariko muri muzika yabo, nk'uko byumvikanye bwa mbere agisohora iyo yise 'Ndandambara yandera ubwoba', yavuzweho byinshi.

    REBA HANO INDIRIMBO KUNGERETA YA NDANDAMBARA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119295/rubavu-ndandambara-yateye-umukobwa-imitoma-mu-ndirimbo-ye-nshya-ibyinitse-yise-ngo-kungere-119295.html

  • Burya arusha benshi! Producer Element yashyize hanze indirimbo ye yakunzwe n'abatari bake (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu bahanzi bagiye bahishura ko mu ndirimbo zabo Producer Element yagiye ashyiramo amajwi ye ndetse bakemeza ko ari umuhanga mu kuririmba.

    Kuri uyu munsi Producer Element yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Kashe' indirimbo yamaze kwemeza ko burya afite ijwi ryiza dore ko yabanje kuba umuhanzi.

    Abafana batunguwe n'impano producer Element afite ndetse bamwe bamusabye kujya ashyira indirimbo ze hanze.

    Source : https://yegob.rw/burya-arusha-benshi-producer-element-yashyize-hanze-indirimbo-ye-yakunzwe-nabatari-bake-video/

  • Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France 2022 ahigitse uwari warayigaruriye #rwanda #RwOT

    Umunya Denmark,Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France 2022 nyuma yo kurangiza uduce 21 ariwe umaze gukoresha igihe gito cyane kurusha abandi ku ntera ya kilometero 3.353 zakinwe.

    Nyuma y'intambara ikomeye na Tadej Pogacar,wari umaze imyaka 2 yikurikiranya yegukana iri rushanwa,uyu mugabo yatunguye benshi yegukana iri rushanwa riruta ayandi yose mu mukino wo gusiganwa ku magare.

    Vingegaard yatsinze Tadej Pogacar ku rutonde rusange aho yamuruhije iminota 2 n'amasegonda 43 nyuma y'uduce twose. Muri biriya birometero byose yakoresheje amasaha 79,iminota33 n'amasegonda 20.

    Jonas Vingegaard yashimangiye intsinzi ku munsi w'ejo ubwo hakinwaga agace ka 20 ko gusiganwa umuntu ku giti cye aho yafashe umwanya wa kabiri kuri mugenzi we Wout van Aert wagatwaye.

    Vingegaard akimara kumenya ko atwaye Tour de France 2020 yagize ati: “Bisobanuye byose kuri njye.Mu byukuri ni igitangaza. Birangoye kubishyira mu magambo. Ni intsinzi ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare.

    Kuva mu mwaka ushize [ubwo yazaga ku mwanya wa kabiri], buri gihe nizeraga ko nshobora kuzabikora…. Ndishimye cyane.”

    Jonas Vingegaard, uyu munsi yagize ati 'N'ibintu bitangaje. Amaherezo natwaye Tour de France, ubu nta kintu gishobora kugenda nabi,ubu nicaranye n'umukobwa wanjye kandi biratangaje. Ni irushanwa rinini ryo gusiganwa ku magare buri mwaka kandi rikomeye ushobora gutwara.Ubu nabikoze kandi nta muntu ushobora kubintwara. “

    Ikipe ya Jumbo Visma ikinamo uyu Vingegaard yatwaye ibindi bihembo birimo icy'umukinnyi waruhije abandi mu kuzamuka imisozi gihagararirwa n'umwenda w'umweru urimo utubara tw'umutuku nanone cyegukanwe na Vingegaard kuko yagize amanota 72 kuri 65 ya Simon Geschke wamukurikiye.

    Nanone kandi Wout Van Aert yatwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza ahatambika kuko yatsindiye umwenda w'icyatsi ku manota 480 mu gihe Jasper Philipsen wagize amanota 286.

    Jumbo Visma niyo kipe yatwaye uduce twinshi kuko yatwaye 6 mu gihe ikipe yitwaye neza ku bihe ari Ineos Grenadier.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jonas-vingegaard-yegukanye-tour-de-france-2022-ahigitse-uwari-warayigaruriye

  • U Bwongereza bushobora kohereza abimukira mu bindi bihugu nyuma y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Sunak wahoze ari minisitiri w'Imari na Truss usanzwe ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga, barahatanira gusimbura Boris Johnson weguye ku wa 7 Nyakanga, ariko akemeza ko azayobora kugeza habonetse umusimbura ku wa 5 Nzeri 2022.

    Truss yatangaje ko natorwa azashyiraho amabwiriza akomeye akumira abimukira, ndetse akagura gahunda yemejwe yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira binyuranyije n'amategeko.

    Mu kiganiro yagiranye na The Mail on Sunday, Truss yagarutse ku masezerano yasinywe muri Mata, ateganya kwimurira mu Rwanda abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

    Gahunda yo kubimura ariko yaje guhagarikwa ku munota wa nyuma mu kwezi gushize, ku cyemezo cy'Urukiko rw'u Burayi rw'Uburenganzira bwa muntu.

    Nubwo aya masezerano n'u Rwanda ataratangira gushyirwa mu bikorwa, Truss avuga ko azasinya amasezerano nk'ayo n'ibihugu byinshi.

    Yagize ati “Gahunda yemeranyijweho n'u Rwanda ni gahunda ikwiye. Niyemeje guharanira ko ishyirwa mu bikorwa uko yakabaye, no kureba ibindi bihugu twakorana ku kufatanye nk'ubu. Ni ikintu cyza cyo gukorwa.”

    “Nshyize imbere kandi guharanira ko tugira urwego ruhagije rw'abashinzwe umutekano ku mupaka wacu. Ngiye kwagura Urwego rushinzwe umutekano ku mipaka, kugira ngo tugire ubwirinzi buhagije ku mupaka.”

    Mu gihe ngo yaba atsinze amatora ateganyijwe ku wa 5 Nzeri, abakozi b'uru rwego ruzwi ka Border Force bazahita bongerwa bave ku 9,000 bagere ku 10,800. Ni inyongera igera kuri 20%.

    Yavuze ko yiteguye guhagarika ibikorwa by'ubucuruzi bukorwa mu kwambutsa abantu rwihishwa bagezwa mu Bwongereza, nk'ikintu afatanyije na bagenzi be bazakora mu bya mbere.

    Yanavuze ko buryo abantu bakomeje kwambuka mu nzira y'amazi iri hagati y'u Bufaransa n'u Bwongereza izwi nka English Channel budakwiye, kandi buteye inkeke cyane.

    Ati “Ni kimwe mu byo nshyize imbere kugira ngo bikemuke.”

    Muri ubwo buryo, ngo hakenewe no gukora ku buryo inzira z'amategeko ziha Guverinoma n'Inteko ishinga amategeko ububasha bwo gushyira mu bikorwa bene ibyo byemezo.

    Truss yakomeje ati “Imipaka y'u Bwongereza izaba irinzwe ku buyobozi bwanjye, kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo amasezerano n'u Rwanda yubahirizwe uko yakabaye, tunarebe ibindi bihugu twagirana ubwo bwumvikane.”

    Mu matora, Liz Truss ahatanye na Rishi Sunak mu matora yo gushaka Minisitiri w'Intebe mushya, n'umuyobozi w'ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza, Conservative.

    Sunak wahoze ari Minisitiri w'Imari w'u Bwongereza, na we yaje gutangaza ko ingingo y'abimukira ari imwe muri eshanu z'ibanze azashyiramo imbaraga mu minsi 100 ya mbere nka Minisitiri w'Intebe.

    Gahunda ze zinakubiyemo kongerera imbaraga ingingo z'amategeko zemeza umuntu uhabwa ubuhungiro, no kugena umubare ntarengwa w'impunzi igihugu gishobora kwakira ku mwaka – wemezwa n'inteko ishinga amategeko.

    Hiyongeraho no guhagarikira inkunga ibihugu mu gihe byakwanga korohereza abimukira mu gihe basubiye iwabo.

    Anateganya kongera igitutu ku Bufaransa mu bijyanye no guhagarika ubwato butoya bwambutsa abimukira, akanahagarika uburyo hoteli zikoreshwa mu kwakira abimukira mu Bwongereza.

    Sunak ati “Gahunda yacu ijyanye n'abimukira yarasenyutse, dukwiye kuvugisha ukuri kuri iyi ngingo. Waba wumva ko igipimo cy'abimukira gikwiye kuba hasi cyangwa hejuru, twese twemeranya ko bikwiye kuba bikurikije amategeko kandi bikagenzurwa.”

    Nyamara muri iki gihe ngo huzuyemo ibibazo, ku buryo abaturage bubahiriza amategeko bakomeza kubona amato menshi yuzuye abimukira badakurikije amategeko, “bavuye mu gihugu gitekaye nk'u Bufaransa”.

    Hagati aho ngo usanga abashinzwe kurinda inkombe badashobora kubahagarika.

    Yakomeje ati “Bigomba guhagarara, kandi nimba Minisitiri w'Intebe nzabihagarika.”

    Mail on Sunday yatangaje ko u Rwanda rwemeye ko rwiteguye kwakira abimukira 200, nubwo ngo ubwo bushobozi bukomeza kongerwa.

    Mu bwumvikane bwabayeho, u Rwanda rwahawe miliyoni £120 mu kwitegura kwakira aba bimukira.

    Nyuma yo gusubikwa k'urugendo rwa mbere, biteganyijwe ko muri Nzeri Urukiko Rukuru ruzemeza niba iyi gahunda ikurikije amategeko, cyangwa niba igomba guhagarara.

    Imibare ivuga ko nibura abimukira barenga 10,000 bamaze kwinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato butoya kuva u Rwanda n'u Bwongereza byasinya aya masezerano, muri Mata.

    Nibura abimukira barenga 15,000 bambutse muri Channel kuva uyu mwaka watangira – umubare wenda gukuba kabiri abari bamaze kwambuka mu gihe nk'icyo mu mwaka ushize.

    Abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bushobora-kohereza-abimukira-mu-bindi-bihugu-nyuma-y-u-rwanda

  • Umumotari wari umaze amezi 6 adakaraba yuhagiriwe mu ruhame ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana ukora akazi k'ubumotari bivugwa ko yari amaze amezi 6 atiyuhagira, yabikorewe mu ruhame.

    Uyu mumotari yakorewe umuhango udasanzwe wo kumwuhagirira mu ruhame bamutunguye ndetse ngo yagerageje ibishoboka byose kugira ngo yikure mu nzara z'aba bashakaga kumwuhagirira mu ruhame.

    Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, umwe muri bagenzi be yasobanuye impamvu yabateye kumwuhagira.

    Ati”Ntabwo akunda kwiyuhagira, ubu amaze amezi arenga 6 atoga. Uyu ni umuntu ki? Umunuko we wonyine urahagije kubigaragaza, ariko uyu munsi, yaba abishaka cyangwa atabishaka, agomba kwiyuhagira.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umumotari-wari-umaze-amezi-6-adakaraba-yuhagiriwe-mu-ruhame-ku-ngufu

  • Gasana Emmanuel uyobora intara y’Iburasirazub… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Guverineri Gasana yagiranye n’abayobozi b’amakipe ndetse n’abakozi bashinzwe siporo mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, yatangaje ko uturere turamutse twihurije hamwe tugakora ikipe imwe, igihe cyazagera igikombe cya shampiyona cyigataha Iburasirazuba.

    Yagize ati” hari igitekerezo mfite, ndetse mbona ko twazabiganiraho. Mu gihe uturere tubiri twakihuriza hamwe byatuma abayobozi b’uturere bahuriza hamwe ingengo y’imari. Nyagatare yihurije hamwe na Gatsibo, Kayonza ikihuriza hamwe na Rwamagana, Kirehe nayo ikihuriza hamwe na Ngoma, ubundi Bugesera ikirwariza byatuma amakipe agira imbaraga kuburyo n’igikombe cya shampiyona cyataha inaha.”

    Mu turere 7 tugize intara y’Iburasirazuba, Kayonza na Gatsibo nitwo turere tudafite amakipe y’umupira w’amaguru atwegamiyeho.

    Guverineri yakomeje avuga ko ibi bibaye byatuma abafana b’amakipe biyongera. ” Mu gihe uturere tubiri twakihuriza hamwe, byafasha amakipe kugira abafana benshi kuko buri muturage yajya yibona mu ikipe. Akarere kamwe kajya gafata ikipe nkuru, mu gihe mu kandi Karere hajyayo ikipe y’abato.

    Inama yagiye kurangira abayobozi b’uturere bemeje ko icyi gitekerezo bagomba kwicara bakacyiganiraho, ndetse bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose amakipe akongera ubushobozi.

    Iyi nama yari yitabiriyewe n’abantu basaga 48

    Nyuma y’inama Guverineri yasangiye n’abakinnyi ba Bugesera FC, Rwamagana City na Sunrise FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119293/gasana-emmanuel-uyobora-intara-yiburasirazuba-yerekanye-uburyo-amakipe-yaho-yatwara-igikom-119293.html

  • Black Sherif wamamaye mu ndirimbo Kwaku the… – #rwanda #RwOT

    Dj Khaled yamamaye cyane nyuma y'aho atangiye kumvikana mu ndirimbo z'ibyamamare yivugamo, kandi nta gitero cye cyeruye kirimo. Uyu mugabo wiyeguriye ibyerekeye umuziki yavutse mu mwaka 1975, avukira muri America muri Leta ya New Orleans (Louisiana). Atitaye ku ngano ye, Dj Khaled ni umwe mu banyamuziki bagaragaza ukwisanzura cyane mu buryo bwose, dore ko abigaragariza isi bikanatuma akundisha umuziki abatari bake binyuze ku mbuga ze (Instagram).

    Tariki 19 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugabo ukurikirwa n'abasaba Miliyoni 29 yafashe amashusho y'Umunye-Ghana, Black Sherif ari kuririmba  indirimbo ye yise 'The Kwaku Traveller', ayashyira kuri Konti ye ya Instagram arenzaho amagambo agira ati 'Komeza ukore umuziki ugukora kuri roho'. Abarenga ibihumbi 13 bose bagaragaje ubugwaneza bwa Dj Khaled no gushyigikira abahanzi, babinyujije mu butumwa bwatanzwe kuri aya mashusho yarebwe n'abarenga Miliyoni (1,131,358 Views).

    Bidaciye kabiri ku itariki 23 Nyakanga 2022 kandi, uyu mugabo w'abana babiri n'umugore umwe, Dj Khaled, yongeye kugaragaza urukundo afitiye Black Sherif ubwo yashyiraga hanze amashusho agaragaza ko yari aryohewe n'indirimbo y'uyu musore Black Sherif wo muri Ghana, gusa bigatangaza benshi uburyo akunda indirimbo imwe mu gihe uyu muhanzi afite n'izindi yakunzwemo cyane nka 'Second Sermon', 'Money', 'Come and Go' n'izindi zitandukanye.

    Usibye uyu muhanzi, Dj Khaled akunze kugaragara afasha abahanzi batandukanye, na cyane ko asanzwe akora indirimbo. Bamwe bati'Ese Dj Khaled yaba agiye gukorera uyu muhanzi Black Sherif indirimbo?' byose birashoboka. Umuziki wo muri Afurika ukomeje kuzamura urwego n'ubwo ibihugu byaheze hasi muri muzika byo urebye ntacyo bikora ngo bihaguruke.

    REBA HANO 'KWAKU THE TRAVELLER' YA BLACK SHERIF YARYOHEYE DJ KHALED

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119294/black-sherif-wamamaye-mu-ndirimbo-kwaku-the-traveller-akomeje-kwerekwa-urukundo-rudasanzwe-119294.html

  • Umufasha w'umwe mu bakinnyi ba Football bakomeye mu Rwanda yamubwiye amagambo akomeye mbere yuko ajya hanze y'U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Vanessa Kagame, umufasha wa Biramahire Abeddy, yakubwiye amagambo akomeye cyane mbere yuko ava mu Rwanda yerekeza hanze y'U Rwanda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Vanessa yashyize hanze amwe mu mafoto ye ari kumwe na Abeddy ndetse n'umwana wabo maze ayaherekesha amagambo agira ati ” Safe ✈️ Mon amour ❤️ can't imagine life without you around 😔 “.

    Source : https://yegob.rw/umufasha-wumwe-mu-bakinnyi-ba-football-bakomeye-mu-rwanda-yamubwiye-amagambo-akomeye-mbere-yuko-ajya-hanze-yu-rwanda/

  • Moto ebyiri zari zibwe zagarujwe, abakekwaho kuziba barafatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje moto 2 zari zibwe, zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu turere twa Gasabo na (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/moto-ebyiri-zari-zibwe-zagarujwe-abakekwaho-kuziba-barafatwa

  • Polisi yagaruje moto ebyiri zari zibwe – #rwanda #RwOT

    Moto imwe yafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagali ka Gatunga, Umudugudu wa Mataba, indi ifatirwa mu Murenge Rushaki mu Karere ka Gicumbi, ikaba yari yibiwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Kiyombe, Akagali ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) HamdunTwizeyimana, yihanangirije abantu bafite ingeso yo kwiba kubireka kuko Polisi y'u Rwanda iri maso, yiteguye kubafata bakagezwa imbere y'ubutabera.

    Yanashimiye abaturage batanze amakuru izi moto zigafatwa n'abazibye nabo bagafawa, abasaba gukomeza gutanga amakuru abakora ibyaha bitandukanye bagashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko, naho moto bibye zashyikirijwe ba nyirazo.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Moto zibwe zaragarujwe, abakekwaho kuziba nabo barafatwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaruje-moto-ebyiri-zari-zibwe-abazibye-nabo-barafatwa