
Blog
-
#COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,962 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo (…) -
IGP Munyuza yasuye amwe mu mashami ya Polisi yo muri Singapore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu (…)
-
Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Yvan Buravan #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, (…)
-
Champions League: AS Kigali WFC yanyagiriwe i… – #rwanda #RwOT
Nk’uko bigenwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF), muri iri rushanwa amakipe akinira amajonjora mu Karere k’Africa arimo, nyuma hakazahura amakipe ahagarariye uturere ku rwego rw’Africa yose.
AS Kigali yari mu ijonjora rya CECAFA, yagowe n’umukino wa ½ nyuma y’aho yari yazamutse ari iya kabiri mu itsinda ‘A’ aho yari kumwe na Fofila PF y’ i Burundi, Commercial Bank FC yo muri Ethiopia na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.
Mu mukino w’uyu munsi, Simba Queens yaherukaga gusoza imikino y’amatsinda iyoboye itsinda ‘B’, yanyagiye ku buryo bworoshye ibitego bitanu kuri kimwe cya AS Kigali WFC (5-1).
![]()
Ibitego bya Simba Queens byatsinzwe na Opa Clemente, Aisha Djuma ndetse na Viviane watsinze bibiri, mu gihe igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa AS Kigali WFC cyinjijwe na Mukeshimana Dorothee.
Uyu mukino warebwe na Perezida wa CECAFA, Bwana Wellace Karia ndetse na Perezida wa FERWAFA, Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier uri mu gihugu cya Tanzania.
![]()
Wellace Karia uyobora CECAFA na Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA
Mu wundi mukino wa 1/2 She Corporates yo muri Uganda, yatunguranye itsinda Commercial Bank FC yo muri Ethiopia.
Biteganijwe ko Kuwa 27 Kanama AS Kigali izahangana na Commercial Bank FC mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu, mu gihe Simba Queens na She Corporates bo bazahurira ku mukino wa nyuma, ari nawo uzagaragaza ikipe izahagararira CECAFA ku ruhando rw’Africa.
![]()
![]()
Simba Queens
![]()
![]()
AS Kigali
![]()
![]()
![]()
Simba Queens bishimira igitego
![]()
![]()
Abafana bari benshi
-
Ukraine igiye kwakira indi nkunga izayifasha guhangana n' uburusiya #rwanda #RwOT
Minisiteri y'ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko iteganya gutera inkunga igihugu cya Ukraine kugira ngo kibashe guhangana n'ibitero bya Abarusiya mu ntambara bamazemo amezi atandatu.
uyu munsi kuwa gatatu taliki ya 22 kanama 2022 ubwo igihugu cya Ukraine kirimo kwizihiza ubwigenge bwacyo, amaerika nibwo iri buze gutangaza ko yemereye Leta ya Ukraine inkunga ingana na miriyari eshatu z'amadorari ya Amerika.
iyi nkunga yemewe nyuma yuko mu cyumweru gishize kuwa gatanu taliki ya 19 kanama 2022 Amerika yari yahaye Ukraine indi nkunga ingana na miliyoni 775 z'amadorari ya Amerika yo kugura intwaro, mu gihe mu nangiriro zuku kwezi nabwo bari bahawe miliyali imwe y'amadorari ya Amerika.
-
Gicumbi:Umusaza w'imyaka 65 akurikiranyweho gusambanya umwana akamutera inda #rwanda #RwOT
Uyu musaza ukurikiranywe n'Ubushinjacyaha, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 mu cyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Byumba cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha gikekwa kuri uyu wa mugabo, cyakozwe mu kwezi k'Ukuboza 2020 ubwo uyu mugabo yasangaga uyu mukobwa aho yahiraga ubwatsi bw'amatungo akamukangisha umuhoro amusaba ko baryamana.
Buvuga ko uyu mwana w'umukobwa, yabyemeye kubera ubwoba ndetse byarangira, uyu mugabo akamusaba kutazabihingutsa kuko naramuka abyumvise ngo azamwica.
Uyu mwana koko yanaryumyeho aho amariye kubona ko atwite, abibwira uyu mugabo wamasambanyije, ahita amwigarika ahubwo amusaba kubeshyera umusore baturanye akaba ari na mwene wabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore na we yabihakanye, bigatuma hiyambazwa ibizamini bya gihanga bya Laboratwari y'ibimenyetso y'Igihugu (RFL) yemeje ko umwana wavutse ari uw'uyu mugabo uri gukurikiranwaho iki cyaha.
-
Nta n’umwe uvuyemo, Amavubi yerekeje muri Tan… – #rwanda #RwOT
Ku isaha ya saa 12:55 PM za Kigali, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yafashe indege yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho igiye mu mukino ubanza wo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika, cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. Ni umukino igomba guhuramo na Ethiopia ariko ukabera muri Tanzania, kuko Ethiopia nta kibuga cyemewe na CAF ifite.
Haruna Niyonzima niwe kapiteni w’ikipe Umutoza Carlos Alós Ferrer yahagurukanye abakinnyi bose bagera kuri 25, nyuma yo guhamagara abakinnyi 24 bakaza kwiyongeraho Tuyisenge Arsene wa Rayon.
Abakinnyi bahagurutse:
Abanyezamu:Â Emery Mvuyekure, Ishimwe Pierre, Twari Fiacre
Ba myugariro: Ganijuru Elie, Ndayishimiye Thierry, Bishira Ratif, Clement Niyigena Rwatubyaye Abdul Ali Serumogo, Claude Niyomugabo, Samuel Ndizeye, Buregeya Prince na Nkubana Marc.
Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Blaise Nishimwe, Haruna Niyonzima, Eric Nsabimana Zidane, Ruboneka Jean Bosco na Niyonzima Olivier Seif
Abakina imbere: Muhozi Fred, Savio Nshuti, Tuyisenge Arsène, Iradukunda Jean Bertrand, Niyibizi Ramadhan, Dominique Ndayishimiye na Tuyisenge Jacques.
Amavubi azakina na Ethiopia kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa 15:00, kuri sitade ya Benjamin Mkapa yo muri Tanzania.
Rwatubyaye ari mu bakinnyi bajyanye n’ikipe
Niyonzima Olivier SaifÂ
Amavubi aragera muri Tanzania saa 14:30 aho bazacumbika muri Holiday INN. Imyitozo yemewe ari nayo ya nyuma u Rwanda ruzayikora kuri uyu wa kane
Ganijuru Elie Ishimwe![]()
Nkubana MarcÂ
Nshuti SavioÂ
Abatoza b’ikipe -
Hari imashini igura Miliyoni 700! Nyuma yo ku… – #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022 muri Kigali Convetion Center habereye ubukangurambaga bwa Menya RFL, bwitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Mayor w'umujyi wa Kigali.
Ni ubukangurambaga bwatangiye nk'ibisanzwe abayobozi bafata ibyo kurya bya mu gitondo (Breakfast), kugira ngo binjire muri ubu bukangurambaga bameze neza, cyane ko baba bazindutse.
Nyuma yo gufata ifunguro rya mugitondo abayobozi batandukanye binjiranye akanyamuneza muri ubu bukangurambaga bayobowe na Kigali Protocal, kompanyi ya mbere mu Rwanda mu bijyanye na Protocol, igenda ibereka ibyicaro, maze batangirana Morale yo ku rwego rwo hejuru yaterwaga na Tuyisenge Intore.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa maze avuga ko inshingano z'umujyi abereye umuyobozi ari ukwita ku baturage bityo ko n'ubu bukangurambaga bukwiye kugera ku baturage bose bakabasha gusobanukirwa.
![]()
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yafunguye ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali
Lt Col Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yagaragaje ko RFL yishimiye umusaruro uva mu muri ubu bukangurambaga 'Menya RFL' asaba abayobozi batandukanye kuba abigisha beza b'abaturage.
Umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko imbaraga leta y'u Rwanda yashyize muri iyi laboratwari ari nazo ishyira mu butabera, anakomoza ku mashini ya miliyoni 700 iri muri iyi laboratwari.
![]()
Umuyobozi wa RFL asobanura byinshi kuri ubu bukangurambaga
Dr Karangwa kandi yavuze ko ubu n'amahanga yamaze kurabukwa serivisi za Rwanda Forensic Laboratory kuko ibihugu byinshi ubu biri kubagana.
RFL itanga serivisi zitandukanye zirimo ADN (Gupima uturemangingo ndangasano); gusuzuma uburozi n'ingano ya alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire n'izindi.
![]()
Inzego zishinzwe umutekano zari zihari ku bwinshi
Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera imaze imyaka itanu itanga serivisi zitandukanye, kandi uzikeneye akazibona mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
![]()
Hari abayobozi batandukanyeÂ
![]()
Abayobozi batandukanye bafataga ikaramu bakandika kugira ngo bashyire impamba abaturage
![]()
![]()
Umuyobozi wa RFL yongeye guha umukoro abayobozi wo kujya gusobanurira neza abaturage asaba abashaka kuza gusura laboratwari ko imiryango ifunguye
![]()
Inzego zitandukanye z'abayobozi zari zateranye
AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda.com




















A







