Blog

  • Seif ntari muri 11 Amavubi agiye kwitabaza imbere ya Ethiopia #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer yamaze guhitamo 11 agomba kwitabaza imbere ya Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

    Uyu mukino ukaba ugiye kubera muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa aho Ethiopia yahisemo kwakirira u Rwanda, uraba kuri uyu wa Gatanu saa 15h.

    Umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Mu bakinnyi umutoza yahisemo kubanza mu kibiga ntabarimo Niyonzima Olivier Seif, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibiga hagati.

    Abakinnyi umutoza Carlos yahise kubanzamo

    Amavubi: Ntwari Fiacre, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Jean Bertrand

    Niyonzima Olivier Seif ntabwo ari mu bakinnyi babanza mu kibuga kuri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-ntari-muri-11-amavubi-agiye-kwitabaza-imbere-ya-ethiopia

  • Perezida Kagame yasuye Inshuti ye Nyiramandwa w’Imyaka 110 #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru wasuwe na Perezida Paul Kagame mu rugo iwe, yakunze kuramutsa umukuru w’u Rwanda mu ruzinduko yagiye agirira mu Ntara y’Amajyepfo.

    Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yasuye uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.

    Umukuru w’u Rwanda yakiriwe mu rugo na Rachel Nyiramandwa, bararamukanya ubundi baraganira.

    Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere ka Nyamagabe, nab wo yari yabonanye na Rachel Nyiramandwa wari waje hamwe n’abaturage kwakira umukuru w’Igihugu cyabo.

    Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari agiye gutaha, yabanje kuramukanya n’uyu muturage wahise amwegera atangira kumushimira.

    Icyo gihe Nyiramandwa yabwiye Perezida Kagame ko inka ebyiri yamuhaye, imwe yaje gupfa ko icyo gihe yari asigaye anyway amata ayaguze.

    Perezida Kagame yahise amubwira ati 'Nzaguha ifite amata.' Umukecuru ahita yongera gushimira Perezida Kagame ati 'Urakoze cyane Imana izagufashe…'

    Umukuru w’u Rwanda yamusuye uyu munsi mu rugo iwe aho amaze kugira imyaka 110. Nyiramandwa ubu aranywa amata ndetse yanabwiye Umukuru w’u Rwanda ko uretse kuba Inka ze zimuha amata yo kunywa, abasha no gukamira abaturanyi be.

    Nyiramandwa wakunze gushimangira ko akunda Perezida Paul Kagame, no muri 2010 bari bahuye na bwo bararamukanya ubwo umukuru w’u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse bongera kuramukanya muri 2017 ubwo na bwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yasuye-Inshuti-ye-Nyiramandwa-w-Imyaka-110

  • Dore ibintu 10 by’ingirakamaro ku buzima bw’imodoka yawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-ibintu-10-by-ingirakamaro-ku-buzima-bw-imodoka-yawe

  • Igihe umubiri wa Yanga uzegerera mu Rwanda na gahunda yo kumushyingura #rwanda #RwOT

    Inkuru mbi y’uko Nkusi Thomas wamenyekanye mu gusobanura filime azikura mu rurimi rw’amahanga azishyira mu Kinyarwanda nka Yanga yitabye Imana, yamanyekanye mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama 2022.

    Uyu mugabo akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana nyina kuko ari ho akorera, yaje kurwarirayo araremba aza kwitaba Imana azize uburwayi.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ari bwo abamurwaje ndetse n’abandi banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bazakora umuhango wo kumusezeraho, bikazabera mu Mujyi wa Johannesburg.

    Umubiri we ukaba uzahita uzanwa mu Rwanda aho uzagera i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 saa 7h ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 ari bwo hazaba umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.

    Umubiri wa Yanga uzagezwa mu Rwanda ku wa Gatandatu

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Igihe-umubiri-wa-Yanga-uzegerera-mu-Rwanda-na-gahunda-yo-kumushyingura

  • FERWAFA, FIFVE na Minisiteri ya siporo bereka… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino izaba ibayeho bwa mbere ikaba iri gutegurwa na Federation Internationale de Football Veterans (FIFVE). Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), FIFVE na Minisiteri ya siporo berekanye aho imyiteguro y’iyi mikino igeze.

    Irushanwa rizaba riteye gute? 

    Iri rushanwa rizaba ririmo ibice 2 igice cya mbere cy’irushanwa, ndetse n’igice y’ihuriro kizabamo n’unwotange. Hazitabira amakipe 8 azaba afite abakinnyi bagera ku 150 harimo 40 b’abenegihugu, hakazakimwa imikino 20.

    “N’iby’umugisha kwakira iri rushanwa nk’u Rwanda kuko tuzungukiramo byinshi” Shema Maboko Didier umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo aganira n’itangazamakuru. “iri rushanwa rizafasha igihugu kuzamura ubukungu kandi rizongera imibereho y’abaturage binyuze mu bazaryitabira. Igihugu cyacu kizarushaho kumenyekana ndetse  urubyuruko rwigire ku bakinnyi bazaba bitabiriye.” 

    Shema Maboko Didier wari uhagarariye Minisiteri ya siporo 

    Ki mwe mu bikorwa bigomba kubimburira ibindi ni abavetera bagera kuri 6 bagomba kuza mu Rwanda mu Kwakira hagati ya tariki 12 na 14. Abo bakinnyi b’abavetera ni; Laura Stéphanie Georges, Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Gatete Jimmy, Patrick Mboma na Roger Milla.

    Marcel Matiku wari uhagarariye FERWAFA yatangaje ko iri rushanwa biteguye ko rizazana impinduka mu mupira w’u Rwanda. Yagize ati ” iri rushanwa twiteze ko rizazana impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ubwo twagiranaga amasezerano n’iyi federasiyo, twasanzwe harimo byinshi tuzunguka kubera abanyabigwi tuzakira. Iyo ufite umuntu ureberaho mu buzima busanzwe biragufasha kuko uba uziko yageze kuri byinshi kubera gukora.”

    Marcel Matiku Perezida wungirije wa FERWAFA 

    Iyi mikino y’igikombe cy’Isi mu bavetera izaba igamije kuzamurira ubushobozi amakipe y’abavetera, gushishikariza abanyarwanda baba hanze kwitabira iyi mikino, kuzamura umubano mu itangazamakuru, ubucuruzi n’imyubakire, ndetse no gushyigikira Visit Rwanda.

    Itangazamakuru ryari ryabucyereye 

    Herekanwe abakanyujijeho batandukanye bazaza mu Rwanda mu Kwakira uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120319/ferwafa-fifve-na-minisiteri-ya-siporo-berekanye-aho-imyiteguro-yigikombe-cyisi-cya-2024-ig-120319.html

  • Aimable Twahirwa yavuze uko Buravan yamugishi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, nyuma y'umuhango wo gushyingura Buravan mu irimbi rya Rusororo.

    Buravan yaherekejwe n'abantu amagana barimo inshuti ze, abahanzi, umuryango we, abanyamadini, aba ambasaderi n'abandi.

    Twahirwa yavuze ko bitoroshye kugira icyo uvuga mu muhango nk'uyu, ariko ijambo ryiza ni ukubwira buri wese gukomera mu bihe nk'ibi bitorohera umutima kubyakira.

    Yisunze amwe mu magambo yavuzwe n'umubyeyi wa Buravan, Michael Burabyo yavugiye mu mugoroba wo gusezera Buravan wabereye muri Camp Kigali, Twahirwa yashimangiye ko Buravan ari umunyamuziki wabayeho ubuzima butamenywa na buri wese.

    Avuga ko kuba abantu ibihumbi n'ibihumbi bahuriye mu muhango wo kumuhekereza, bigaragaza ibikorwa byamuranze no kugisha inama.

    Twahirwa yavuze ko nka Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ari abahamya b'uko 'Buravan yari ahagaze neza mu ndangagaciro twigisha buri munsi'.

    Yungamo ati 'Impamvu mubona twicaye hano twese, impamvu mubona igihugu cyose cyahagaze, ni umuhanzi w'imyaka 27.'

    Uyu muyobozi yavuze ko yasubije amaso inyuma, yongera kujya muri telefoni ye areba neza ubutumwa yandikiranaga na Buravan bifashishije urubuga rwa Whatsapp.

    Yatanze urugero avuga ko muri Gashyantare 2021, yakiriye telefoni ya Buravan amusaba kumuha umwanya bakaganira, bemeranya isaha hanyuma bahurira kuri Milles Collines mu Mujyi wa Kigali.

    Twahirwa yavuze ko buri wese yatungurwa no kumva icyo Buravan yamushakiraga, ku buryo n'uyu munsi iyo abitekerejeho bimurenga.

    Yavuze ko abahanzi bose baramutse bagenjeje nka Buravan nta muntu wakongera kugira icyo abashinja.

    Yakomeje avuga ko mbere y'uko ahura na Buravan yari yamwandikiye amubaza niba yabonye 'Dread' yashyizeho, amubaza niba ntacyo bitwaye.

    Ati 'Yabanje (yarabanje) aranyandikira ngo 'dread' zanjye wazibonye? Urazivugaho iki? Kandi ntumbeshye duhure tuganire. Tujya kuri Milles Collines kuganira nk'umuhanzi ufite 'dread'.'

    'Ni ukuvuga ngo yavuze (yaravuze) ati Bwana Muyobozi w'umuco ninkora 'dread' bikagaragara nabi, reka mbanze mbaze…ndamubwira nti urasa neza bitarabaho. Ashyiraho 'dread' yumva atababaje igihugu. Mwumve icyo kintu… Niko byagenze.'

    Twahirwa yavuze ko Buravan yamenye gukora inganzo avomye mu murage, avomye mu muco, agendera mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda, kandi bimugira umuhanzi w'indashyikirwa mu muziki mu gihe cy'imyaka isatira umunani yari amaze mu muziki.

    Yavuze ko Buravan yari umuhanzi wemye, umusore mwiza wumutse, byamufashije kuzenguruka Isi yose. Ndetse ko ubwo yegukanaga Prix Découvertes RFI 2018, abantu bose yagiye amuhuza nabo bacyeje ubuhange bwe n'imibanire ye n'abandi.

    Twahirwa yasabye abahanzi bagenzi be gukora bakurikije indangagaciro z'u Rwanda, nk'uko Buravan yabigenje.

    Ati 'Bahanzi ushobora gukora wambaye neza, ushobora kuba uri ku mbuga nkoranyambaga zose zishoboka, ushobora kuba abantu bakureba benshi ariko icyo uri cyose mukore mukurikije indangagaciro z'u Rwanda nk'uko Buravan yabikoze. Ndabibasabye, ndabinginze, mukore nka Buravan.'

    Yavuze ko Buravan w'imyaka 27 y'amavuko asize indirimbo zubakiye ku muco, wabibona mu butumwa yanyujije mu ndirimbo ze, uburyo yakoraga amashusho y'indirimbo n'ibindi bitandukanye, asaba abahanzi kumwigiraho mu rugendo rwe rw'umuziki. 

    Kanda hano urebe amafoto 

    Aimable Twahirwa yavuze ko Buravan yanze gutatira indangagaciro z'u Rwanda, amubaza niba gusuka 'dread' ari ukwica umuco


    Mu rusengero rwa EAR Remera niho habereye amasengesho yo gusabira Buravan 

    Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma umuririmbyi Buravan 

    Umuhanzi Juno Kizigenza 

    Amagana y’abantu barimo abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime, inshuti ze n’abandi baramuherekeje


    Umuhanzi Andy Bumuntu n’umuraperikazi Ciney 

    Ange Tricia Niyonshuti [Umugore wa Tom Close] na Butera Knowless [Umugore wa Ishimwe Karake Clement]


    Umuryango we wagarutse ku buzima bwe, ubumuntu bwamurenze, ubusabane n’ibindi 

    Umuhazi Nel Ngabo ari kumwe na Igor Mabano uri imbere ye 

    Junior Giti uzwi mu basobanura filime mu Rwanda 

    Ababyeyi ba Buravan bamusezeyeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120316/aimable-twahirwa-yavuze-uko-buravan-yamugishije-inama-yo-gusuka-dread-120316.html