
Blog
-
U Bwongereza: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, yageze i London mu Bwongereza, aho yagiye mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth (…)
-
Indege yanze kuzima! APR FC yanyagiriwe muri Tunisia, AS Kigali isezerera ASAS #rwanda #RwOT
Urugendo rwa APR FC mu mikino Nyafurika 2022-23 rwarangiriye muri Tunisia nyuma yo kunyagirirwayo ibitego 3-0.
Uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League w’ijonjora rya mbere wo APR FC yari yasuyemo US Monastir yo muri Tunisia.
Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye i Huye, APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.
Ntabwo yaje guhirwa kuko yatsinzwe ibitego 3-0. Zied Aloui ni we wafunguye amazamu ku munota 4, Houssem Tka atsinda icya kabiri ku munota wa 27 ni mu gihe Omarou yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 68, APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1. US Monastir ikaba izahura na Al Ahly mu cyiciro gikurikiyeho.
APR FC yatsindiwe muri Tunisia
US Monastir yishimira gusezerera APR FCAS Kigali yatsinze 1-0 Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti ihita iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ya 2022/23.
Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuri Stade Huye.Rashid Kalisa niwe watsinze iki gitego Ku munota wa 68 ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe neza na Haruna Niyonzima.
AS Kigali izacakirana na Al Nasry yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.
AS Kigali yarushije cyane ASAS
Byarangiye bayitsinze -
#TOTALCAFCL: APR FC irasezerewe itsinzwe na US Monastir 3-0 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura (…)
-
AS Kigali isezereye ASAS Djibouti Télécom ku gitego kimwe ku busa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya AS Kigali ikomeje mu cyiciro gikurikira, nyuma yo gutsinda ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti igitego kimwe ku busa, mu mikino ibiri (…)
-
Kamonyi-Runda: Ntawe ukwiye kwanduza umwenda w'Umuryango RPF-Inkotanyi bitewe n'ingeso ze- Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT
Mu mvugo yihaniza, yihanangiriza bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashobora kuba bateshuka ku ntego zo gukora ibyiza, Niyongira Uzziel umuyobozi ( Chairman) w'Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 17 Nzeri 2022 mu nama y'Inteko rusange y'Umuryango RPF-Inkotanyi mu murenge wa Runda, yibukije ko' Umuryango urakomeye, ufite imbaraga kandi uyoboye Igihugu neza'. Ntawe ukwiye guhirahira yanduza umwenda wawo bitewe n'ingeso ze.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi (Chairman) w'Umuryango RPF-Inkotanyi, akaba n'Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, yibukije Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Runda bitabiriye inama y'inteko rusange ko mu gihe Igihugu gishishikajwe no gushyira imbere isuku no gutanga Serivise nziza, nta munyamuryango ukwiye gusigara inyuma cyangwa se ngo abe nk'indorerezi, ko buri wese asabwa kuba ku isonga muri gahunda zose Igihugu gishyize imbere mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese, aho n'abanyamahanga bagera bakifuza kuguma.

Uzziel, ahamya ko Umwambaro w'Umuryango ukwiye guhora wera, atari uko ari umweru, ahubwo mu magambo n'ibikorwa, ku mutima no ku mubiri, ariko kandi no mu kuwambara ngo nta mwanda. Yasabye ko nta munyamuryango ukwiye guhirahira yanduza umwambaro w'Umuryango, byaba uw'inyuma ugaragara ndetse n'ibyo buri wese afite imbere muri we kuko ari umwambaro utaboneshwa amaso ariko ubasha kugaragarira mu mvugo n'ibikorwa. Asaba buri wese kuba urugero rwiza aho yaba ari hose, mu mvugo n'ibikorwa.
Yagize ati' Nk'Inkotanyi za Kamonyi, za Runda ni mushyire imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage, bagubwe neza kandi bishimire ko bayobowe neza. Ifoto tubaha niyo babonamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika'.

Abanyamuryango bitabiriye inama y'Inteko rusange wabonaga bacyeye ku maso no ku mubiri. Yakomeje ati' Uyu mwenda w'Umuryango buri wese yambaye, ari uwaba uri hano inyuma muri kureba, ari ibikurimo nk'umunyamuryango, mujye mwirinda kuwanduza. Tujye duhora twirinda kwanduza Umuryango, nkuko mujya mubona inzego z'Umutekano, Ingabo na Polisi badashobora kwemera ko iriya mpuzankano yabo yandura, n'Umuryango mubifate mutyo'.
Yagize kandi ati' Jya wirinda kwanduza Umuryango bitewe n'ingeso zawe. Urasabwa niba uri Umunyamuryango kugira indangagaciro. Umuryango urakomeye, Ufite Imbaraga kandi uyoboye Igihugu neza, abawurimo mwese murasabwa kujya muri uwo murongo mugakora cyane Igihugu tugakomeza kugiha iterambere twifuza '.

Niyongira Uzziel, yashimiye by'Umwihariko Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Runda uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'Abaturage, asaba akomeje ko buri wese akwiye gushishikazwa no kubona buri muturage amerewe neza, aharanira gufatanya n'abandi mu kubaka iterambere rirambye. Yibukije ko nta munyamuryango ukwiye kuvuga ko nta mwanya afite kuko ngo umwanya uva mu mwanya, igihe kikava mu gihe. Biyemeje ko mu nama y'Inteko rusange zizakurikira bazajya babanza gusura bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa byagezweho bakabona kuza gutangira inama, baniyemeza kandi kurushaho gukora neza no kubera abandi urugero.






Munyaneza Theogene
-
AS Muhanga yasinyishije Bate Shamiru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yasinyishije umunyezamu Bate Shamiru nyuma yo gutandukana na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-muhanga-yasinyishije-bate-shamiru
-
FDA yahagaritse umuti wari umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu kuvura inkorora #rwanda #RwOT
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa FDA cyahagaritse umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura inkorora abana n'abantu bakuru.
Iki kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kivuga ko cyahagaritse ikwirakwiza n'ikoreshwa ry'imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha.
Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibindi bikoresho byo mu rwego rw'ubuzima mu Bufaransa (ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n'ikoreshwa ry'iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo.
Ni imiti yaherukaga no guhagarikwa n'uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora.
Ibaruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yakomeje iti “Ikurwa ku isoko ry'iyo miti ryashingiye ku byavuye ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyo miti, aho byagaragaye ko bimwe mu biyigize (pholcodine) bitera ingaruka zikomeye (anaphylactic reaction) mu gihe uwayifashe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya.”
“Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti ya Broncalène Enfants sirop na Broncalène Adultes sirop yose, kubera ingaruka zishobora kuba ku bayikoresha.”
Yahise isaba abinjiza imiti mu gihugu bose, farumasi ziranguza, izidandaza, amavuriro ya Leta n'ayigenga, guhagarika gutanga no kugurisha iyo miti, bakayisubiza aho bayiranguriye.


-
Umurindi w’Abaraperi muri BK Arena wanyuze abitabiriye igitaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Igitaramo RAP City Season 1 cyahurije hamwe Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022, cyanyuze abakunzi b’iyo njyana bitabiriye (…)
-
'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 #rwanda #RwOT
Umugabo w'inzobere mu kurira uzwi nka 'Spider-Man' w'Ubufaransa yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy'ubwirinzi afite.
Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.'
Ageze ku gasongero k'iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.
Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk'uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.

Nyuma yo kuyurira yagize ati: 'Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.'
Yongeraho ko intego y'uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw'isi, nk'uko Reuters ibivuga.
Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo  Burj Khalifa y'i Dubai ┠inzu ndende kurusha izindi ku isi ┠yuriye akagera ku gasongero.
Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.
#BBCÂ
The post 'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/09/18/spider-man-yizihije-isabukuru-yimyaka-60-yurira-igorofa-yinzu-48/