Blog

  • RIB yataye muri yombi Uwafunzwe Imyaka 12 ashinjwa gusambanya abana b’abahungu icyenda #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Ukwakira 2022, nibwo uyu musore yatawe muri yombi, aho bivugwa ko iki cyaha cyo gusambanya abana b’abahungu icyenda yagikoze mu bihe bitandukanye by’ukwezi kwa Nzeri 2022.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko amakuru uru rwego rufite agaragaza ko uyu musore yasambanyaga aba bana ubwo babaga bagiye gutashya mu ishyamba.

    Iki cyaha uyu musore akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeka, Umudugudu wa Pamba II.

    Abana bikekwa ko basambanyijwe n’uyu musore bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda y’amavuko. Kuri ubu boherejwe kuri Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Nyamata ngo bakorerwe isuzuma ndetse banitabweho.

    Uyu musore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Si ubwa mbere uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana kuko yafunguwe tariki 4 Kamena muri 2020 amaze imyaka 12 muri gereza, icyo gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.

    Ni icyaha yakoze mu 2008, akaba yaratawe muri yombi ku mu mwaka wa 2008. Mayira icyo gihe yatawe muri yombi afite imyaka 19 y’amavuko.

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 69/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo gusambanya umwana bikorewe uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwakoze iki cyaha iyo agihamijwe n’Urukiko ahabwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB buragenera ubutumwa abaturarwanda muri rusange bwo kugumya kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uru rwego rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.

    Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi kwita ku bana babo bakajya babukurikirana ndetse bakamenya aho babohereza n’aho batagomba kubohereza.

    Ati 'Ababyeyi barasabwa kwirinda kujya bohereza abana babo ahantu habongerera ibyago byinshi byo kuba bahohoterwa. Turasaba ababyeyi gukaza kwita ku bana babo. Aho babona bakeka ko hakorerwa ibyaha nk’ibyo bahatunge agatoki. Ikindi ababyeyi bagomba gusobanukirwa ni uko umwana yaba uw’umuhungu kimwe n’umukobwa bose bashobora gusambanywa nubwo ab’abakobwa aribo bibasirwa cyane.'

    Ku rundi ruhande RIB irakangurira abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibikorwa nkibi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Uwafunzwe-Imyaka-12-ashinjwa-gusambanya-abana-b-abahungu-icyenda

  • Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Formula One’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yahuye-n-umuyobozi-mukuru-wa-formula-one

  • Daniel Niyigena yasabye anakwa Fofo-AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Mu birori byabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022, Fofo yasabwe anakobwa n'umukunzi we Paterne HP.

    Uyu musore wegukanye Fofo asanzwe ari umuhanzi w'umurundi, ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania.

    Kuri ubu Paterne HP atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Fofo na Paterne bashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe, biganjemo abakinnyi ba filimi barimo Digi Digi, Papa Sava, Mama Sava n'abandi.

    Mu busanzwe Fofo ari mu bakinnyi bakomeye mu ruhando rwa cinema nyarwanda.

    Uyu mwari kandi yamamaye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022.

    Ku mbuga nkoranyambaga, akurikirwa n'abatari bacye bakururwa n'impano ye, abandi bagakururwa n'imiterere ye yihariye.

    Daniel yambika impeta fofo

    Kari akanyamuneza kuri bose

    Bahoberanye biratinda

    Daniel asanzwe ari umuhanziFofo ari mu bakinnyi ba filimi bahagaze neza mu RwandaNiyitegeka Gratien yari gushyigikira FofoSiperansiya na Digi Digi ntibatanzweFofo mu maboko ya basaza beKari akanyamunezaFofo ari no mu bakobwa bitabiye Miss Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121492/daniel-niyigena-yasabye-anakwa-fofo-amafoto-121492.html

  • Miss Mutesi Lea na Peter Nasasira basezeranye… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wabereye muri EAR Remera, aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu. Ni nyuma y'uko bari basezeranye imbere y'amategeko mu kwezi kwa Nzeri 2022.

    Mu masaha y'igitondo cy'uyu wa 02 Ukwakira 2022 kandi, nibwo Miss Mutesi yari yasabwe anakobwa na Peter Nasasira mu muhango wasusurukijwe na Ange na Pamella, unayoborwa n'Umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru Bazil Uwimana.

    Kuri uyu munsi w'amateka kandi, Lea na Peter bashyigikiwe n'inshuti zabo ziganjemo abakobwa banyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022 nka Uwimana Clementine Fique, Umuhoza Pascaline, Umutesiwase Raudwa na Lynda Priya.

    Miss Lea na Peter basezeranye kubana akaramataKari akanyamuneza ku maso ya buri umweLea yari yarahogoje benshiLea yamamaye mu marushanwa y’ubwizaAbasore n’inkumi babagaragiyeHarimo benshi banyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda ndetse banakomeza kugaruka mu bikorwa by’imyidagaduro bya buri munsi

    Ifoto y’urwibutso ya Miss Lea, umugabo we Peter n’ababambariye

    Bagendaga bagacinya inzira yose nyuma yo gusezeranaAMAFOTO: NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121498/miss-mutesi-lea-yarushinze-na-peter-amafoto-121498.html

  • Fofo yasezeranye na Daniel muri Chapelle ya S… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Mlimani Garden ku musozi wa Rebero, Fofo n'umukunzi we bagiye guhamiriza isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu muri Chapelle ya Sainte Famille.

    Gusezeranya aba bageni bombi bikaba byatangiye ku isaha ya 16:00. Amasomo yasomwe muri uyu muhango, yagarutse ku isezerano rya nyaryo ko atari irishingiye ku irari, ahubwo ari ku rukundo.

    Aba bombi bakaba bari bamaze igihe kitari gito baziranye. Niwemubyeyi Noella uzwi nka Fofo,  asanzwe ari umwe mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga no muri cinema nyarwanda.

    Yanitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2022.

    Ubwo Fofo n’umukunzi bageraga kuri ChapelleByari umunezeroUbwo Fofo na Daniel bari bagiye guhamya isezerano ryaboKorali yasusurukije ibirori byabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121496/fofo-yasezeranye-na-daniel-amafoto-121496.html

  • Burundi: Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryemeje ko umupaka uhuza iki Gihugu n'u Rwanda ufunguye #rwanda #RwOT

    Joseph Ntakirutimana, uwungirije(icyegera) umunyamabanga mukuru w'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022 yatangarije abayoboke b'iri shyaka aho bari bateraniye ko umupaka (Ruhwa) uhuza iki gihugu n'u Rwanda ufunguye. Yihanangirije uwo ariwe wese washaka kuwukoresha mu buryo butemewe nk'abakora ubucuruzi bwa magendu n'ibindi.

    Mu ijambo rye aho abarwanashyaka bari bateraniye mu Ntara ya Cibitoke ku kibuga cy'ubupira cyo muri Komine Rugombo, Joseph yagarutse ku bikorwa by'umukuru w'Igihugu cy'u Burundi bigaragaza ko ashyize imbere ineza y'Abanyagihugu. Avuga ko umupaka w'u Burundi n'u Rwanda kuri Ruhwa wafunguwe ariko asaba ko abantu bawukoresha neza.

    Yasabye abarwanashyaka guca ubwenge bagakora ubucuruzi neza ariko kandi bakirinda gukora magendu. Yibukije buri wese kuba maso agatanga amakuru ku bakora ibitemewe. Ahamya ko umupaka wafunguwe, ko abantu bakwiye kwirekura bagakora ubucuruzi bufatiye ku byemewe n'amategeko.

    Joseph Ntakirutimana, yasabye akomeje bamwe mu bashobora gukora ubucuruzi butemewe nka magendu kurya bari menge, yibutsa na bamwe baba batangiye gutekereza gukora ibitemewe ko batazihanganirwa ndetse asaba akomeje buri wese kuba maso agatanga amakuru abantu nk'abo bagafatwa.

    Radiyo na Televiziyo y'u Burundi (RTNB) dukesha iyi nkuru, igaragaza uyu mutegetsi abwira abarwanashyaka aho bari bateraniye ko abo bakora ubucuruzi bwa magendu cyangwa se Forode ko aribo bica ubucuruzi. Yaburiye uwitwa umuyobozi wese ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano baba barigeze gukorana n'abacuruzi nkabo mu buryo butemewe kuzibukira, bakamenya ko ubu nta mikino.

    Ntakirutimana, yasabye kandi yibutsa abarwanashyaka ba CNDD-FDD ko bakwiye guhora bazirikana aho bavuye, bagashyigikirana ndetse bagaharanira guhora bafashanya. Urugendo rwakozwe n'abarwanashyaka b'iri shyaka riri ku butegetsi, rwari rugamije gucyeza no gushyigikira Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Evaliste Ndayishimiye ku ngingo nziza afata zo guteza imbere abenegihugu.

    Mu byo Abarwanashyaka ba CNDD-FDD bashimira Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi Evaliste Ndayishimiye harimo; Gusubira kunga ubucuti n'ibindi Bihugu, Uburyo yashatse igisubizo ku ibura ry'ibicuruzwa nkenerwa birimo; Isukari, Umuceri, Ibikomoka kuri Peterori, Ifumbire n'ibindi.

    Mu buryo bweruye, ibihugu byombi yaba u Rwanda ndetse n'Igihugu cy'u Burundi nta tangazo birashyira ahagaragara ryemera ku buryo bweruye ko imipaka koko ifunguye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/02/burundi-ishyaka-cndd-fdd-riri-ku-butegetsi-ryemeje-ko-umupaka-uhuza-iki-gihugu-nu-rwanda-ufunguye/

  • Akarere ka Kirehe kahize gushyira ‘Gisaka Rac… – #rwanda #RwOT

    Ku ya 1 Ukwakira 2022, Akarere ka Kirehe kakiriye isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Gisaka Race’ ryaryoheye abo mu bice bitandukanye byako, bituma ubuyobozi bw’akarere buhiga kugira isiganwa ngarukamwaka.

    Imitegurire y’isiganwa yasabye imbaraga nyinshi mu bigaragarira amaso, bijyanye n’uko Akarere ka Kirehe gaherereye kure y’Umujyi wa Kigali, byumvikanisha ko hateguwe ahacumbikirwa abaje mu isiganwa, ibibatunga ndetse n’ibindi byangombwa byose.

    Kubw’ubufatanye bwa FERWACY, Akarere ka Kirehe n’abandi baterankunga batandukanye, isiganwa ryateguwe neza kandi ryitabirwa n’abafana buzuye ku mihanda ya Rusumo – Nyakarambi – Cyunuzi, bigaragaza urukundo n’urukumbuzi abanya-Kirehe bari bafitiye umukino w’amagare.

    Abantu bari benshi ku mihanda

    Iri siganwa rya Rwanda Cycling Cup ni ubwa mbere ryari rigeze i Kirehe, ndetse bari bamaze imyaka 9 batabona abakinnyi b’Amagare babigize umwuga, kuko ubwo baherukaga ibirori nkabyo ari muri 2013, ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

    Gisaka Race yegukanwe na Manizabayo Eric mu cyiciro cy’abagabo basiganwa ahareshya na Kilometero 102.8, mu bagore hatsinda Nzayisenga Valentine, mu ngimbi hatsinda Tuyizere Hashimu naho mu bangavu Nyirahabimana Claudette ahiga abandi.

    Uretse kandi isiganwa ry’abakinnyi basanzwe mu makipe azwi na FERWACY, hanabaye isiganwa ryo gushaka abanyempano b’umukino w’amagare i Kirehe, ryegukanwa na Havugimana Emmanuel mu bagabo ndetse na Mukabikorimana Leatitia mu bagore.

    Mukabikorimana Leatitia ni we wahize abandi bagore mu batarabigize umwuga

    Aganira n’abanyamakuru, Meya Rangira Bruno w’Akarere ka Kirehe yishimiye ko Gisaka Race yafashije mu kwizihiza Umunsi wo Gukunda igihugu, ashimangira ko izaba ngarukamwaka.

    'Gisaka Race yari igamije kudufasha kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ariko iri no muri gahunda yo guteza imbere Siporo ndetse no gushimisha abaturage. Nk’uko mwabibonye yitabiriwe cyane, haba ku bakinnyi no ku baturage baje kureba igare.”

    Yakomeje ati “Iyi gahunda tuzakomeza kuyikora, izaba Ngarukamwaka aho tuzajya dukorana na FERWACY kandi tuzakomeza no gufatanya mu zindi gahunda mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare mu karere kacu.”

    Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yavuze ko banyuzwe cyane n’imigendekere ya Gisaka Race.

    Yagize ati “Amaso arabaha namwe, byarenze uko twabitekerezaga, ku mihanda hose abantu bari bahari. Byagaragaye ko mu Karere ka Kirehe bakunda umukino w’amagare cyane, ni ukuri, ku rwego rwa FERWACY twanyuzwe ku rwego rwo hejuru.”

    Meya, Rangira Bruno (ibumoso) na Murenzi Abdallah bahemba Manizabayo Eric wabaye uwa mbere mu bagabo

    Murenzi kandi yijeje ko FERWACY izafatanya n’Akarere ka Kirehe mu kuzamura abanyempano bashya ihereye ku bagaragaye ku munsi wa Gisaka Race, ku buryo bazavamo abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’isi izabera mu Rwanda muri 2025 ndetse n’andi marushanwa.

    Akarere ka Kirehe ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba. Gaherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw'u Rwanda, ku birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali, aho gahana imbibi n’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi. Gatuwe n’abaturage bagera kuri 417,602 ku buso bwa 1,118,5 Km².

    Manizabayo Eric yishimira intsinzi imbere y’abafana bari benshi

    Abatarabigize umwuga bari babukereye

    Abo muri FERWACY n’abayobozi ba Kirehe bishimiye imikoranire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121499/akarere-ka-kirehe-kahize-gushyira-gisaka-race-ku-ngengabihe-ya-buri-mwaka-121499.html

  • Peter Nasasira yasabye anakwa Miss Mutesi Lea… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya 11:05 ni bwo umuhango watangiye mu buryo bwimbitse, Inganzo Ngali zitangira zikora mu gahogo ari nako abakobwa n'abasore bo muri iri Itorero bacinya akadiho.

    Nyuma y'ibiganiro by'imiryango, ku isaha ya saa 12:02 ni bwo Peter Nasasira agaragiwe n'abasore bikwije mu myambaro y'amabara y'umweru n'umukara, amarinete y'umukara n'amasaro mu ijosi, bakiriwe mu ihema, maze nyuma yo kwimurika no guhabwa ibyicaro Mutesi Lea ajya kumenyeshwa ko hari abaje bamushaka kandi yamaze gutangwa ngo ajye iw'abandi.

    Miss Lea yasohowe n'abahanzikazi Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zitandukanye zibanda ku muco gakondo, ari nako abarimo Musafiri Charles na Shema Joshua bakora mu murya w'inanga banahuza amajwi n'ingoma ya Kinyarwanda bazwi muri Band yitwa Ifeza.

    Ku isaha ya 12:21 nibwo agaragiwe n'abakobwa bambaye imikenyero iri mu ibara rya orange na basaza be bambaye amakote, bageze mu ihema ryabereyemo uyu muhango ari nako amajwi y'abaririmbyi ajya mbere na Dj Drip uri kuzamuka neza mu kuvanga umuziki akomeza kunyura abitabiye ibi birori. 

    Peter ku isaha ya 12:32 ni bwo yahujwe n'umukunzi amugwa mu byano, nyuma yo kumushyikiriza indabo no kumwambika impeta.

    Mu busanzwe Mutesi Lea Byusa yamamaye muri Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, aho yavugishije benshi kubera ubwiza bwe barimo na Alikiba.

    N'ubwo atagize amahirwe yo kwegukana ikamba, ariko yakomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro cyane binyuze mu ikompanyi ya Kigali Protocal iri mu zimaze kuba ubukombe muri serivisi za Protocol.

    Iyi kompanyi kandi ikaba yashyigikiye uyu mukobwa aho Umukundwa Josue wayishinze ari mu basore bambariye umusore n'abakobwa bambariye Lea bakaba ari abayibarizwamo dore ko ari nawe wa mbere ushyingiwe muri bo.

    Umuhango wo gusaba no gukwa Miss Lea, wabereye mu busitani buherereye ku musozi wa Rebero ahitwa Golden Garden. We n'umukunzi we Peter Nasasira bashyigikiwe n'inshuti n'imiryango, itorero Inganzo Ngali niryo ryasusurukije uyu muhango.

    Umunyamakuru Bazil Uwimana ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru ni we wari umusangiza w'amagambo.

    Peter yasabye anakwa Miss MutesiAmwambika impetaBahoberanye biratindaMiss Mutesi na musaza weMurumuna wa Mutesi Lea na bamwe mu bakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bamwambariyeByari ibyishimo kuri buri umweAnge na Pamella 

    AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121491/peter-nasasira-yasabye-anakwa-miss-mutesi-lea-amafoto-121491.html

  • Nyanza: I Kibilizi bafite icyizere cyo kongera guhinga imyumbati bakeza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafite cyizere cy’uko bagiye kongera kujya bahinga imyumbati, bakeza, bakihaza mu biribwa bakanasagurira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyanza-i-kibilizi-bafite-icyizere-cyo-kongera-guhinga-imyumbati-bakeza