Blog

  • Igisubizo cya REG ku ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi kimaze iminsi bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Hari aho REG iba yateguje ko umuriro uzabura igihe runaka biturutse ku mirimo izaba iri gukorwa ariko hari n'aho usanga umuriro ugiye mu buryo butunguranye kandi ukamara umwanya munini utaragaruka.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng Armand Zingiro, yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma mu bice bitandukanye haboneka ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi.

    Ati 'Impamvu zitera ibura ry'amashanyarazi ziratandukanye. Ahanini bituruka ku miyoboro y'amashanyarazi igize ikibazo gituma ivaho (power line faults) cyangwa se bikaba byava ku igabanyuka ry'amashanyarazi rishobora guturuka ku kibazo cyaba ku nganda ziyatanga (power plants). Iyo bibaye rero twihutira kubikemura kugira ngo umwanya amashanyarazi ashobora kumara ataragaruka ugabanuke.'

    Yakomeje ati 'Bishobora ariko no guterwa n'imirimo itandukanye nk'iyo gusana imiyoboro cyangwa kuyagura. Iyo hari imirimo iteganyijwe byo tubimenyesha abafatabuguzi mbere kugira ngo babyitegure.'

    Yavuze ko hari ingamba zihuse kuri ibyo bibazo bikunze kugaragara muri ibi bihe zirimo kumenyesha abafatabuguzi iyo hari ikibazo kibaye gituma haba ibura ry'amashanyarazi.

    Hari kandi imirimo itandukanye ikorwa mu rwego rwo kubungabunga no gusana imiyoboro n'inganda z'amashanyarazi ikorwa kugira ngo ikumire impamvu zibitera.

    Nk'ubu REG yagaragaje ko muri gahunda yayo yo gukemura ikibazo cy'amashanyarazi adafite ingufu mu masaha ya nimugoroba, kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 hatangiye imirimo izamara amezi abiri yo kuvugurura umuyoboro ureshya na kilometero imwe n'igice uhuza imirenge ya Kimisagara na Kigali muri Nyarugenge.

    Uyu muyoboro uzakemura ikibazo cy'abaturage bagera kuri 3000 batabashaga gucana mu masaha ya nimugoroba ndetse n'indi mirimo ntikorwe neza.

    REG igaragaza ko abandi bahura n'ikibazo nk'icyo nabo batekerezwaho mu igenamigambi ku buryo bazafashwa bigakemuka burundu.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko ku bijyanye no kuba mu gihe umuriro ugiye kugenda bishoboka ko bajya bamenyesha abantu, akenshi bikorwa bijyanye n'uko ari imirimo yateguwe ijyanye n'ibura ry'amashanyarazi.

    Ati 'Iyo umuriro ugiye tumenyesha abantu. Dufite uburyo butandukanye bwo kubamenyesha burimo n'imbuga nkoranyambaga. Dufite uburyo abantu baduhamagara ndetse n'amashami ya REG hirya no hino mu gihugu bikora amasaha 24 buri munsi kugira ngo dusubize ibibazo bitandukanye abafatabuguzi babaza ndetse n'ahabaye ikibazo tukabamenyesha. Iyo ari imirimo yateguwe yatera ibura ryayo, tumenyesha abafatabuguzi mbere binyuze mu matangazo.'

    Abakozi ba REG mu mirimo yo kuvugurura imwe mu miyoboro

    Abatewe ibihombo n'igenda ry'umuriro bigenda bite?

    Bitewe n'uko umuriro ugenda utateguje hari benshi bakora imirimo ya buri munsi bawishingikirijeho ku buryo iyo ugiye hari byinshi byangirika bikaba byateza igihombo.

    Uyu muyobozi abajijwe niba abatewe ibihombo n'igenda ry'umuriro hari icyo bafashwa, yasubije ko nabo bataba babyifuza kandi ko na REG igerwaho n'icyo gihombo.

    Ati 'Kubura kw'amashanyarazi natwe biratubabaza kuko ntituba tubyifuza. Buriya kandi igihombo ntikibagarukiraho bonyine ahubwo natwe kitugeraho. Turakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo dukumire impamvu zishobora gutera ibura ryayo.'

    Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira ibura ry'amashanyarazi na rito, bagiriwe inama yo kugira inyunganizi (backup generator) ishobora gufasha mu gihe cyose habaye ibura ry'amashanyarazi ya REG.

    REG yasabye abafatabuguzi bayo bose muri rusange ko igihe hari ugize ikibazo yajya yihutira kuyimenyesha kugira ngo afashwe.

    Abaturarwanda bose kandi basabwe ubufatanye mu kubungabunga ibikorwa remezo by'amashanyarazi hakumirwa ababyonona cyane cyane abangiza inkingi n'insinga z'amashanyarazi.

    Kugeza ku wa 25 Nyakanga 2025, Abaturarwanda bafite amashanyarazi banganaga na 84,6%.

    Ibura ry’umuriro rya hato na hato riri gushakirwa umuti urambye

    Ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rikomeje guhangayikisha benshi

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Armand Zingiro, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by'ibura ry'umuriro rya hato na hato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibura-ry-amashanyarazi-rya-hato-na-hato-mu-gihugu-n-igisubizo-kirambye

  • Umwihariko wa TRL Group, uruganda rukorera mu Rwanda drones zirimo iza gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro hatangijwe drones za Zipline zitangira gufasha mu buvuzi no mu bworozi, nyuma y'imyaka 10 hatangizwa izindi drones zitwara abantu zizwi nka 'eVTOL' zikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Ubu buryo bwose u Rwanda ni rwo rwa mbere bwatangirijwemo muri Afurika.

    Ubu ikigezweho ni Ikigo cya TRL Group cyo muri Repubulika ya Tchèque, gifite amashami abiri arimo irikora satellite rizwi nka TRL Space n'irikora drones rizwi nka TRL Drones.

    Iki kigo gikorera mu Rwanda, kiri mu byamaze iminsi ibiri bimurika ibyo bikora mu nama y'ubwikorezi bwo mu kirere yabereye i Kigali. Perezida Paul Kagame yanasuye aho cyamurikiraga ibikorwa.

    Satellite gikora zoherezwa mu isanzure hejuru y'Isi zikagenzura ibiyiberaho, nko mu buhinzi, imikurire y'ibihingwa, uburwayi igihingwa cyagira, kugenzura ubutaka n'ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangaho.

    Binafasha gusesengura amakuru yafasha mu kugira inama umuhinzi. Izi satellite kandi zifasha mu kugenzura imyubakire, uwubatse adafite uruhushya agatahurwa ndetse n'umutekano.

    Ni mu gihe TRL Drones yo ikora indege zifashishwa na none mu bihinzi no mu bijyanye n'umutekano ku mpamvu za gisirikare. TRL Group ifite n'ikoranabuhanga rihuriza hamwe ikoranabuhanga rya drones na satellite.

    Niba ari umurima wa hegitari 5000, satellite itanga amakuru muri rusange, mu gihe drones itanga amakuru atomoye ukamenya indwara igihingwa gifite. Ni na ko bimeze ku mutekano.

    TRL Group yashinzwe na Petr Kapoun. Yageze mu Rwanda mu myaka itatu ishize agamije kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Nyuma y'umwaka umwe yahise ashinga ikigo gikora drones zifashishwa mu gucunga mutekano n'izifashishwa mu buhinzi na satellite bikoreshwa mu mirimo itandukanye.

    Ni uruganda rwari rugamije gukorera ibyo bikoresho mu Rwanda , ariko hashingiwe ku miterere y'u Rwanda.

    Petr Kapoun ni we washinze TRL Group ikorera drones na satellite mu Rwanda

    Kapoun yavuze ko impamvu bafite ibyo bice bibiri, ni ukuvuga drones na satellite, ari ukugira ngo bahuze amakuru yafatiwe kure n'ayafashwe aho umuntu yifuza.

    Ati 'Impamvu y'ayo mashami abiri ni ukugira ngo duhuze amakuru, kuko satellite iguha ishusho ngari, mu gihe drones iguha amakuru atomoye kuri buri kantu.'

    Yavuze ko ibyo bafite byose bifite babikesha uburyo bw'ikoranabuhanga, bubaha amakuru yose y'ibigomba gukorwa hisunzwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Ni ryo rituma drones cyangwa satellite itahura imbogamizi zose ishobora guhura na ryo hagatangwa amakuru y'ingenzi haba mu mutekano cyangwa mu buhinzi.

    Kapoun ati 'Twaje mu Rwanda kugira ngo turugire igicumbi cya satellite na drones muri Afurika.'

    Yavuze ko ubu bamaze guhugura abahanga mu gukora izi ndege zitwara na satellite ku buryo ibisabwa byarangiye. Mu mwaka utaha bazatangira kwinjira mu cyiciro cyo gukora ibi bikoresho wasanga hake muri Afurika.

    Ati 'Intumbero zacu ni ugukora igikoresho cyakorewe mu Rwanda 100%. Ni ukuvuga cyigiwe mu Rwanda hashingiwe ku miterere yarwo, drone ikubakirwa mu Rwanda kugeza irangiye.'

    Kapoun yavuze ko muri drones bafite harimo izizwi nka VTOL ifasha mu guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 250 mu isaha.

    Iba ifite ubushobozi bwo kugenzura ahantu hafite umurambararo w'ibilometero 200, ikagenzura ahantu hanini.

    Ati 'Tunafite izindi zikoreshwa mu mpamvu za gisirikare no gucunga umutekano. Mu mashami yacu yose dufite drones zagenewe imirimo ya gisivili nko kubungabunga ibidukikije, kwita ku myubakire n'ubuhinzi n'izindi zagenewe imirimo ya gisirikare. Ni uburyo bw'ubwirinzi bugezweho, bwuzuye bukorera ku butaka no mu kirere.'

    Drones imwe ya gisirikare ishobora gutwara ibiturika bingana n'ibilo 10 cyangwa ikindi kintu uyitumye ashaka ko itwara. Ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 500 mu isaha. Ishobora kugendera ku butumburuke bw'ibilometero bitandatu.

    Perezida Kagame asuhuza Petr Kapoun washinze TRL Group

    Ni drones iba ifite moteri nk'izigende nto. Ikorana na radar zo ku butaka ku buryo iyo haje ikintu gisa n'imbogamizi igitahura hakiri kare hanyuma, ikoherezwa kucyangiza.

    Ati 'Igenda yihuta cyane ako kanya igahita ihangana na ya mbogamizi.'

    Kapoun abajijwe ingano ya drones bazajya bakora buri mwaka yavuze ko bizaterwa n'isoko bazaba bafite ariko bashaka kubanza guhaza iry'u Rwanda hanyuma bakagukira no muri Afurika.

    Ati 'Muri Repubulika ya Tchèque dukora drones 200 buri kwezi. Urumva ko ari nyinshi. Kuko dushaka kubaka icyicaro gikuru mu Rwanda kizajya gitanga serivisi kuri Afurika yose. Urumva ko ibyo dukora bizarenga uwo mubare. Ariko bizaterwa n'abakiliya tuzabona.'

    Kugeza ubu TRL Group ifite ahagenewe gukorerwa indege nto, Kapoun akavuga ko mu mwaka utaha bazatangira kubaka uruganda runini, imirimo izatwara nk'imyaka ibiri.

    Ibikoresho byifashishwa mu gukora drones na satellite bizajya bitumizwa mu mahanga ibindi tuzajya bive mu Rwanda.

    TRL yamaze no guhugura inzobere zizakora iyi mirimo kandi bose ni Abanyarwanda, kuko imirimo myinshi ikorwa n'ikoranabuhanga, bidasabye abakozi benshi.

    Kapoun ati 'Abamaze guhugurwa byuzuye ni 10. Turashaka kugera kuri 50. Tuzahanga imirimo myinshi. Haba mu gukora indege no kuziyobora.'

    Yavuze ko bazashyira ikoranabuhanga muri drones izifasha gukoresha amashusho y'aho yanyuze mu gihe habayeho ikibazo cy'ihuzanzira.

    TRL ifitanye ubufatanye na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA n'inzego z'umutekano.

    Ibijyanye n'igiciro Kapoun yavuze ko biterwa n'ubushobozi bwa drones, camera zayo n'ubushobozi bw'ibyo ishobora gutwara.

    Nk'iyo bamuritse ifite amababa angana na metero eshatu ya VTOL ishobora kugeza ku bihumbi 250$.

    Kapoun yavuze ko yatangiriye ku kwibanda ku ikoranabuhanga rifasha abasivili, ariko anatekereza ku kijyanye n'umutekano kuko igihugu kitatera imbere mu gihe kidafite umutekano wuzuye.

    Ati 'Iyo ufite satellite igenzura imipaka yawe yose, ufite uburyo bugenzura igihugu cyose uba wumva utekanye. Iyo hanatahuwe icyaba imbogamizi ku gihugu nk'abasirikare baturutse nko mu ishyamba cyangwa betereye rimwe imipaka yose uba ugomba guhita ubona uburyo bw'uko wabyitwaramo. Niba drones yagenda ku muvuduko w'ibilometero 500 ku isaha ikaba yagendera ku butumburuke bwo hejuru iba yafasha.'

    Yavuze ko drones nto zikoresha amashanyarazi mu gihe izikora intera ndende zo zifashisha amavuta.

    TRL Group igiye kubaka uruganda runini rukorera drones na satellite mu Rwanda

    Drones zikorwa na TRL zifashishwa mu buhinzi no mu gucunga umutekano

    Perezida Kagame asuhuza Petr Kapoun washinze TRL Group


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-trl-group-uruganda-rukorera-mu-rwanda-drones-zirimo-iza

  • Abanyarwanda 71% ntibasura Ingoro Ndangamurage – #rwanda #RwOT

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert yabwiye RBA ko umubare w'Abanyarwanda basura Ingoro Ndangamurage umunani u Rwanda rufite ukiri hasi cyane, aboneraho kubashishikariza kuzisura kugira ngo basobanukirwe neza amateka zibitse.

    Ati 'Ubushakashatsi dufite bwerekanye ko 61% by'Abanyarwanda bazi Ingoro Ndangamurage byo kuzimenya gusa ariko abagera kuri 71% ntibarazisura. Ni ukuvuga ngo abazisuye ni bake bagera kuri 29%. Turakangurira buri Munyarwanda by'umwihariko urubyiruko kugira uwo muco wo kizisura.'

    Ibiciro byo gusura Ingoro Ndangamurage ku Banyarwanda, umuntu mukuru ni 2.000 Frw na ho abana n'abanyeshuri biga kugeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza umwe ni 1.000 Frw.

    Abo bose iyo biteranyije bakaba itsinda ry'abantu 20 igiciro kiragabunuka umwe akishyura 500 Frw.

    Ni mu gihe abaturage bo muri Afurika y'Iburasirazuba bo umwe yishura 4.000 Frw, abana n'abanyeshuri umwe akishyura 2.000 ariko iyo biteranyije ari abantu 20 baragabanyirizwa akaba 1.000 buri muntu.

    Abatuye mu bindi bihugu bishyura 10.000 Frw ku umuntu umwe baho abana n'abaneshyuri umwe akishyura 4.000 Frw ariko na bo bagenda ari itsinda ry'abantu 20 umwe akishyura 2.000 Frw.

    Iyo umuntu asuye Ingoro Ndangamurage zose uko ari umunani agabanyirizwa 30% by'igiciro.

    Ibyo biciro ariko ntibikubiyemo amamurika yihariye ashobora kubera kuri izo ngoro nko kumurika Inyambo bibera mu Ngoro y'Amateka y'Abami iri i Nyanza mu Rukari aho byishyurwa 3.000 Frw ku Munyarwanda naho umwana cyangwa umunyeshuri akishyura 1.000 Frw.

    Ni mu gihe gutambagira Indaki y'Umugaba Mukuru w'Urugamba rwo Kubohora Igihugu ku munyarwanda, umuntu mukuru yishyura 5.000 naho umwana cyangwa umunyeshuri akishyura 1,000 Frw kandi hose uko baba benshi igiciro kiragabanuka.

    Imibare igaragaza ko Ingoro Ndangamurage umunani ziri mu gihugu mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2024/25 zasuwe n'abarenga ibihumbi 300 biganjemo abanyamahanga.

    Ibyo byinjije amafaranga arenga miliyoni 445 Frw utabariyemo ayinjijwe n'abikorera baha izindi serivisi abo bakerarugendo.

    Gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu ku bukerarugendo, iteganya kubuteza imbere no kubungabunga aho bukorerwa mu rwego rwo kuzamura umusaruro wabwo ku buryo uzikuba kabiri ukava kuri miliyoni $620 bwinjije mu 2024 ukagera kuri miliyari $1,1 mu 2029.

    Abanyarwanda 71% ntibasura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-71-ntibasura-ingoro-ndangamurage

  • Urubyiruko rwasabwe kwirinda kugwa mu mutego w'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga amahugurwa ajyanye n'uburyo bwo kubungabunga amakuru yo ku ikoranabuhanga no kwirinda ibyaha birikorerwaho birimo n'iterabwoba.

    Ni amahugurwa yahuje abo mu nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano nk'abasirikare n'abapolisi, abo mu nzego zifata ibyemezo, abashyira mu bikorwa ibyo politiki zinyuranye ziteganya, abo mu nzego z'ubutabera, ikoranabuhanga n'urubyiruko runyuranye rwiganjemo urwo muri za Kaminuza.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, David Kanamugire, yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga rifite akamaro kenshi mu buzima bwa muntu n'iterambere.

    Yanavuze ko hari abarikoresha mu buryo bubi kandi ko usanga urubyiruko ari rwo rwibandwaho cyane bityo arusaba kwitwararika no kuba maso mu kwirinda ibishobora kurushora mu byaha rwibwira ko ari ibintu byiza rugiyemo ahubwo rugaharanira kuribyaza umusaruro mu buryo buboneye.

    Ati 'Isi turimo uyu munsi iri kurushaho kugendera ku ikoranabuhanga. Uburyo bwo kubyaza umusaruro iri koranabuhanga no kurikoresha mu buryo bufite akamaro, harimo no kubona akazi, bushingiye cyane ku bushobozi bwo kurikoresha neza no kuribyaza umusaruro. Uruhare rukomeye ni urw'urubyiruko.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri EACSF, Maj Faustin Ngaboyimanzi, yagaragaje ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga no kumenya uko babyirinda.

    Harimo kandi gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza, ameyeri akoreshwa n'abashaka kurushora muri ibyo cyangwa kubirukoresha ku gahato.

    Bimwe mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga harimo icuruzwa ry'abantu, ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba, ubujura, gushukishwa imirimo kandi idahari n'ibindi.

    Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko agiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no kurushaho kongera ubumenyi nk'uko Kayitesi yabigarutseho.

    Ati 'Urubyiruko ni twe dufite uruhare runini mu gukumira, kuko ari twe ahanini duhura na byo, tugashukwa kuko turi gushaka gutera imbere cyane, ugasanga baratwibira ku ikoranabuhanga batubeshya ko hari nk'akazi kandi ntako. Icyo nabwira urubyiruko ni uko rugomba kwirinda kuko ibyo babona byose si ko byizewe, bagomba kugira amakenga bakaba babaza n'abandi mbere y'uko bishora mu bintu runaka.'

    Yavuze ko nk'abakobwa bakunze kugwa mu mutego wo gushukwa cyane kubera kwizera ibyo babonye no kwifuza ubuzima bwiza, asaba ko barushaho kugira amakenga no kuba maso.

    Uwayo Rwema Emmanuel yavuze ko abantu bakwiye kumenya ibijyanye n'uko bagomba kurinda umutekano w'amakuru mu bijyanye n'ikoranabuhanga, kwirinda ibyaha by'ikoranabuhanga no kwirinda gushukwa n'uwo ari we wese.

    Yemeje ko iyo ufite amakuru ya nyayo bikurinda kuba wakwemera cyangwa ukizera amakuru yose wabona utayafitiye gihamya.

    Urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika ruri mu bakunze kwibasirwa n'abashaka kubashukisha imirimo runaka mu bihugu binyuranye, nyamara bagamije kurushora mu byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga n'ibindi birushyira mu kaga.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho, David Kanamugire, yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga rifite akamaro ariko risaba kwitonderwa

    Inzego z’Umutekano zirahagarariwe muri aya mahugurwa

    Amahugurwa yitabiriwe n’ingeri zinyuranye

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri EACSF, Maj Faustin Ngaboyimanzi, yagaragaje ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga no kubyirinda

    Uwayo Rwema Emmanuel yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira amakuru ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda kugwa mu mutego w'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

    Kayitesi yagaragaje ko abakobwa bari mu bakunze kwibasirwa ariko ko bakwiye kugira amakenga

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kwirinda-kugwa-mu-mutego-w-ibyaha-byifashisha

  • Impamvu RCS yahagaritse kugemurira abagororwa ibiribwa bivuye hanze – #rwanda #RwOT

    Tariki 6 Nzeri 2025 ubwo Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi, yari yasuye Igororero rya Rusizi, yaganiriye n'abafite ababo bagororerwa muri iri gororero ku mutekano w'abagororwa.

    Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo, umwe mu bafite ababo bagororerwa muri iri gororero yagaragarije ubuyobozi bwa RCS, ko bafite imbogamizi yo kuba batemerewe kwinjiza ibiribwa bivuye hanze y'igororero nyamara 'cantine' zo mu magororero zikaba zibamo imbuto nke, kandi zikaba zihanika ibiciro ku biribwa n'ibikoresho by'isuku zicuruza.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel yibukije abafite ababo bari mu magororero ko mu myaka yashize kugemurira abagororwa ibiribwa byaba ibitetse n'ibibisi byari byemewe, avuga ko icyatumye RCS ifata icyemezo cyo kubivanaho ari uko hagaragaye abagizi ba nabi bashaka kwica abagororwa.

    Ati 'Habaye abagizi ba nabi baza bakaroga ababo. Akamuzanira amata y'inka ze, akamuzanira amateke yo mu murima we ariko akavangamo n'ibindi bintu byica. Haza gufatwa icyemezo cy'uko amagororero ashyiraho za cantine, kugira ngo abantu basurishe ababo amafaranga, noneho ahubwo bagure ibibatunga bavuye muri ya cantine'.

    Yynzemo ati 'Hari n'ikindi. Kugemura byateshaga igihe abaturage aho kujya guhinga agafata urugendo akikorera ingemu, akava Macuba akaza Kamembe, bikamwicira umubyizi wo guhinga, bikabuza abana kujya kwiga, bikabuza iterambere ry'igihugu muri rusange'.

    Ibi byatumye RCS ishyiraho uburyo abafite ababo mu magororero baboherereza amafaranga kuri mobile money kugira ngo babeho ariko banakore biteze imbere n'igihugu.

    Ati 'Ni yo mpamvu havuyeho ingemu ziza zikorewe cyangwa zifitwe mu ntoki. Icyo tucyumve mu nyungu rusange'.

    Igororero rya Rusizi rigorerwamo abagabo barenga 3400 biganjemo abo mu Karere ka Rusizi n'abo mu Karere ka Nyamasheke.

    Abagororwa bagira umwanya wo gusurwa n’abo mu miryango yabo

    Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo yasobanuye icyatumye bahagarika kugemurira abagororwa ibiribwa bivuye hanze y’igororero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-rcs-yahagaritse-kugemurira-abagororwa-ibiribwa-bivuye-hanze

  • Karongi: Yatewe icyuma arapfa azira kwishyuza 400 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibilizi Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ku wa 7 Nzeri 2025.

    Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba ni bwo abo bagabo basanzwe babaga bakanacuruza inyama mu isoko rya Kibilizi, batiye ipombo uyu musore ngo bahage igare, bagenda batamwishyuye 400 Frw, abakurukiye agira ngo abishyuze bamutera icyuma bakoresha mu kubaga arapfa.

    Ibi bikimara kuba abaturage bararakaye batera amabuye abo bagabo barakomereka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'inzego z'umutekano zirimo Polisi y'u Rwanda, Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO n'abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, bakora inama n'abaturage.

    Ati “Icya mbere twakoze ni uguhosha imvururu kuko abaturage bari barakaye bashaka kwihanira, no guhumuriza umuryango wa nyakwigendera. Abaturage twabasabye ko bakwiye kujya birinda kwihanira, ahubwo bagatangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano tunabasaba kwirinda ibiteza umutekano muke hagati yabo”.

    Abakekwa bahise batabwa muri yombi na Polisi y'u Rwanda, sitasiyo ya Rubengera ariko babanza koherezwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo bavurwe ibikomere byaturutse ku mabuye batewe n'abaturage bashaka kwihorera ku rupfu rw'uyu musore w'imyaka 19.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-yatewe-icyuma-arapfa-azira-kwishyuza-400-frw

  • Ibanga ryatumye Akarere ka Kayonza kaza ku isonga mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kayonza kari mu turere twatsindishije neza mu byiciro Byose. Mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye kabaye aka mbere mu gihugu n'amanota 96,9%. Mu cyiciro rusange Kayonza yabaye iya gatatu igira amanota 78,4% naho mu mashuri abanza aka karere kabaye aka gatandatu n'amanota 85,49%.

    Ni ibintu bitari bisanzwe kuko mu myaka yashize aka Karere kakunze kuza mu turere turimo hagati ubundi kakaza mu turere twa nyuma.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari ingamba bashyizeho nyuma yo kubona ko hakenewe impinduka mu kwita ku banyeshuri. Muri izo ngamba yavuze ko harimo kuzamurira urwego buri kigo ku buryo kigira ku gisanzwe gitsinda neza.

    Ati 'Ingamba zagiye zifatwa icya mbere twashyize imbaraga mu kugaburira abana ku mashuri, iyi ni gahunda ya Leta ariko twayihaye imbaraga mu buryo bwihariye ku buryo twakoresheje neza ubutaka bw'amashuri kugira ngo abana babashe kubona imboga n'imbuto.''

    Yakomeje avuga ko 'Ikindi mu minsi yashize twaricaye turavuga ngo ese ko hari ibigo by'amashuri bikora neza, hakaba n'ibindi bidatsindisha neza, abakoze neza abandi babigiraho iki? byatumye dukora akantu kagaragaza icyo umuyobozi w'ishuri akwiye gukora, icyo umwarimu akwiye gukora buri munsi ku buryo bifasha umwana mu mitsindire, akabikora kandi buri munsi.''

    Meya Nyemazi yakomeje avuga ko banongereye uburyo bwo gusinya imihigo hagati y'Umuyobozi w'Akarere, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge n'Umuyobozi w'ikigo. Iyo mihigo ngo yabafashije gukora cyane.

    Ati 'Ikindi twakoze cyane ni ukubazwa inshingano, hari aho byagaragaye ko hari uburangare mu bigo by'amashuri bimwe na bimwe, bamwe ntibakore neza, ariko twashyizeho uburyo bwo kubakurikirana, ibyo batakoze neza bakabibazwa, ibyo batwaye bakabigarura. Hari n'ikindi twakoze cyo tureba ko abana bari kwigira ahantu heza hakwiye.''

    Uyu muyobozi yavuze ko nk'akarere bashyize imbaraga mu gukurikirana uburyo inama amashuri yahawe yazishyize mu bikorwa ku buryo bayagenzuraga umunsi ku Munsi. Yavuze ko kandi banongereye uburyo bakorana n'abafatanyabikorwa barimo amadini n'amatorero, ababyeyi, inzego z'ibanze n'abandi benshi mu gukurikirana imyigire y'abana.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Nyagasambu, Umulisa Albertine, yavuze ko bateye intambwe bafatanya n'ababyeyi ndetse n'abarimu ku buryo abana biga bafite igitsure cya buri wese.

    Yavuze ko ababyeyi boherezaga abana ku gihe ntibakererwe, abarimu nabo bakabafasha gusubiramo ibyo bize ufite intege nke bakamumenya bakamwitaho.

    Ati 'Icyo twakoze twakoresheje neza amasaha umwana agenewe kwiga, ya masaha twahagamo umwana umwanya tukamenya ibyo abana badashoboye tukabishyiramo imbaraga. Ubu turateganya gukomeza kongeramo imbaraga tukajya inama hagati y'abarimo n'ababyeyi ku buryo bakomeza kugira uruhare mu burezi bw'abana babo.''

    Abayobozi b'amashuri yo mu Karere ka Kayonza baherutse gukorana inama n'ubuyobozi bemeranya kuzamura urwego ku buryo mu byiciro byose ubutaha bazaba aba mbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kugaburira abana ku mashuri biri mu byabafashije kuzamura imitsindire

    Umwaka ushize w'amashuri Akarere ka Kayonza kazigamye miliyoni 88 Frw kubera uturima tw'igikoni twubatswe ku mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryatumye-akarere-ka-kayonza-kaza-ku-isonga-mu-bizamini-bya-leta

  • Abayobozi b'i Burayi iyo bari imbere ya Trump baradagadwa nk'akana kafashwe kiba amaronji- Tito Rutaremara – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Tito Rutaremara yagarutseho binyuze mu nyandiko y'igitekerezo yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agamije kugaragaza 'uko Trump asuzugura Abanyaburayi'.

    Yavuze ko mbere y'uko Trump ajya ku butegetsi byari bizwi ko Amerika itegeka Isi, ariko byagera ku Banyaburayi benshi bakibwira ko ari abafatanyabikorwa b'iki gihugu cy'igihangange.

    Ati 'Ubundi twari tuzi ko Amerika itegeka Isi yose ariko twibwiraga ko Abanyaburayi ari abafatanyabikorwa bayo atari abagaragu ba Amerika. Trump niwe watweretse ko Abanyaburayi ari abagarugu nk'abandi bose.'

    'Trump akikubita ku butegetsi yahuye n'abayobozi b'i Burayi bagize NATO arababwira ati 'Amerika izaguma gutanga amafaranga menshi muri NATO kandi ari mwe irengera? Muhaguruke mutange amafaranga', icyantangaje ni uko bahise bavuga ngo 'ndiyo bwana'.'

    Tito Rutaremara yakomeje avuga ko ahandi Trump yagaragarije ko ategeka Abanyaburayi ari uburyo yitwaye mu kibazo cy'intambara y'u Burusiya na Ukraine.

    Ati 'Igihe cya Trump wa kabiri yabwiye Abanyaburayi ati 'ndashaka ko intambara y'u Burusiya na Ukraine ihagarara, Abanyaburayi bati 'ko twari twarumvikanye ko tuzayirwana kugeza igihe tuyitsindiye?', Trump ati 'ibyo ni ibyanyu njye ndashaka ko ihagarara'.'

    'Igihe bagihugiye muri ibyo, Trump ati 'Amerika n'u Burusiya birahurira muri Riyadh muri Arabie Saudite, Abanyaburayi barasakuza bati 'kuki tutabanje kubiganiraho? Trump ati 'Ese mwe ko muhugiye mu ntambara, muyitegure niba mubishoboye'. Abanyaburayi bati 'ese kuki utabwiye Zelenskyy,Trump ati 'nabe aretse nzaba mubwira'. Abanyaburayi bakoresha inama nyinshi, bakagenda bavuga ko batezemera ibyo Trump akora, bakazikorana na Zelenskyy buri gihe.'

    Tito Rutaremara yagaragaje ko iyo abayobozi b'i Burayi bari imbere ya Trump, baba bameze nk'umwana uri mu ikosa

    Bashyiriweho imisoro, bacisha make

    Tito Rutaremara yavuze ko Trump yongeye kugaragaza ko asuzugura Abanyaburayi ubwo yashyiraga imisoro ku bicuruzwa bituruka iwabo byinjira muri Amerika, ndetse birangira nabo bacishije make.

    Ati 'Twibwiraga ko Abanyaburayi ari ibihangange wenda ko bari bwigane u Bushinwa ahubwo bazingira imirizo mu maguru aho kwihagararaho, noneho bashaka uko bakwinginga Trump ngo nibura abagabanyirize imisoro, bohereza Umukuru wa EU, aragenda apfukamira Trump. Trump ati 'mugende nzareba uko mbagabanyiriza.'

    'Abanyaburayi barakomeza barasakuza bati 'kuki Trump yemera kumvikana n'u Burusiya yaretse tugakomeza kurwana n'u Burusiya ko tuzabutsinda,Trump abyumvise arabahamagara ati 'rero umutekano wacu nka Amerika urabungabunzwe kuko intambara iri kure y'igihugu cyacu; Trump arabategeka ati 'mwongere ingengo y'imari yanyu ho 5% mubone uko mugura imbunda zihagije kandi mujye muzigura iwacu muri Amerika; bati 'Ndiyo bwana'.'

    Tito Rutaremera yagaragaje ko ubwo Abanyaburayi bamenyaga ko hari inama Trump ari gutegura igomba kumuhuza na Putin, bateye induru ariko biba iby'ubusa.

    Ati 'Abanyaburayi barasakuza bati 'ubwo se muzaganira ibiki? Kuki utatubwiye ngo dufatanye tuganire ku byo uzavuga?'; Trump arabihorera. Bati 'none se niba muzavuga ibyo mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya kuki utabwiye Zelenskyy, Trump arabihorera. Babonye Trump yabihorereye bati 'basi uzemeze u Burusiya ko bukwiriye guhagarika intambara', Trump arabihorera. Trump yakira Putin muri Alaska n'icyubahiro cyinshi cyane, bibabaza Abanyaburayi bati 'ko ari umwanzi, kuki amwakiriye atyo'?'

    Tito yavuze ko Trump amaze guhura na Putin, uyu muyobozi w'u Burusiya yamusobanuriye ko 'guhagarika imirwano nta bibanje kubahirizwa bidashoboka kandi ko ibyiza babanza kuganira ku mpamvu zateye iyi ntambara. Trump arabyemera. Abanyaburayi inama irangiye bati 'Trump natubwire ibyavuye muri iyo nama? Trump arabihorera. Bati 'ese nibura nabwire Zelenskyy' ; Trump ati 'niba ari Zelenskyy,… naze'. Abanyaburayi bati 'ariko turamuherekeza? Trump ati 'nimuze'.'

    'Trump yakira Zelenskyy bamarana isaha, amwemeza bya bindi yumvikanye na Putin ko nta guhagarika imirwano nta bibanje kubahirizwa kandi ko hari ibice azaha u Burusiya, Zelenskyy aremera, abaza Trump ati 'Nonese se boss byose birangiye basi uzaduha umutekano', Trump arabyemera. Amaze kuganira na Zelenskyy Abanyaburayi amarana nabo iminoto 30; ati 'Harya murashaka iki basha?' kwa guhagarika imirwano bashakaga kuko bari bamenye ko Trump atakiyivuga bararuca bararumira.'

    Tito Rutaremara yavuze ko 'Uwapfuye kugerageza ni Chancelier w'Abadage wapfuye kuvuga ati 'Nyakubahwa ntabwo wakongera ukinginga Putin akemera guhagarika intambara, Trump ati 'Oya, n'ikibazo cy'u Rwanda na RDC baganira barwana'. Ubu rero ikibazo cy'Abanyaburayi kuko babuze ikindi bakora, basigaye basaba ko ari bo bazahagarara hagati ya Ukraine n'u Burusiya mu kugarura amahoro muri Ukraine imishyikirano irangiye. Trump ati 'ibyo ni ibyanyu, ariko muri iki gihe muri gufasha Ukraine, muteranye amafaranga muze mugure imbunda iwacu, twe ntacyo gufasha uretse kubagurisha imbunda n'ubutasi. Abanyaburayi bati 'Ndiyo bwana'.

    Yavuze ko abayobozi bose b'i Burayi iyo bari imbere ya Trump baba bafite ubwoba nk'ubw'umwana wibye amaronji.

    Ati 'Chancelier w'u Budage, Friedrich Merz, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Sir Keir Starmer na Perezida Macron w'Abafaransa ; ibyo bihangange by'i Burayi iyo bari imbere ya Trump barapapa nk'akana kafashwe kiba amaronji.'

    Tito Rutaremara ashimangira ko Trump asuzugura Abanyaburayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-i-burayi-iyo-bari-imbere-ya-trump-barapapa-nk-akana-kafashwe-kiba

  • Minisitiri w'Uburezi yasabye ababyeyi kunganira abarimu mu burezi bw'abana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo ku wa 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga umwaka w'amashuri wa 2025/2026 ku rwego rw'igihugu, watangirijwe ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kicukiro.

    Nsengimana yavuze ko hari ababyeyi birara bakumva ko kuba umwana yagiye ku ishuri bihagije, ntibakurikirane ngo bamenye niba umwana yiga neza, atsinda cyangwa hari ikindi kibazo afite, bigatuma umwana ashobora kudidindira mu ishuri ntibamenye icyabiteye.

    Yagize ati 'Ababyeyi dusangiye kurerera igihugu ndetse amashuri yiteguye gufasha abana ariko amashuri ntabwo ahagije ngo abana bige, n'ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana bifashe ku mashuri.'

    Akomeza ati 'Ubwo rero twasaba ababyeyi ko bajya begera amashuri bakabaza uko imyigire y'abana ihagaze, icyo bakora kugira ngo babafashe kwiga neza, ntibarebere gusa ahubwo tugafashanya kugira ngo abana batsinde.'

    Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Urejeni Martine, yavuze ko hakiri ikibazo cy'uruhare rw'ababyeyi mu kwishyura ifunguro ry'umwana ku ishuri bityo bagiye gushyira imbaraga mu kwibutsa ababyeyi kwishyura ifunguro ry'umwana ku ishuri.

    Ati 'Twakoze ubukangurambaga bwo kugira ngo ababyeyi bishyure kandi bishyure hakiri kare uruhare rwabo ku ifunguro ry'abana. Ni ikibazo cyagaragaye ndetse dukomeje ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bose bumve icyo kintu.'

    Nshimiyimana Jesca utangiye umwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, yavuze ko mu biruhuko bafashije ababyeyi imirimo ariko batibagiwe no kongera kwiyibutsa ibyo bize.

    Yagize ati 'Twafashe umwanya wo kuruhuka, dufasha ababyeyi imirimo ariko tugafata n'umwanya wo gusubiramo amasomo kugira ngo tuzagaruka ku ishuri hari ibyo twibagiwe.'

    Ibyishaka Fabrice uri mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye yavuze ko uyu mwaka azanye ingamba nshya ndetse no gufatira urugero rwiza kuri bakuru be batsinze kugira ngo nawe azabashe gutsinda.

    Yagize ati 'Twagerageje kurebera ku bakoze umwaka ushize bidutera imbaraga zo kuba natwe twakora kugira ngo tugire ibyo duhindura mu myigire yacu natwe tuzatsinze nkabo cyangwa na neza kubarusha.'

    Urwunge rw'Amashuri rwa Kicukiro ni ishuri ryubatswe mu 1964, kuri ubu ryakira abanyeshuri 2.708 barimo abakobwa 1.346 n'abahungu 1.362.

    Mu mujyi wa Kigali hateganyijwe gutangira abanyeshuri ibihumbi 430, batangirira mu mashuri 669 awugize.

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi gufasha abarimu mu gukurikirana imyigire y’abana

    Abanyeshuri batangiye amasomo bafite imbaraga

    Abanyeshuri basabwe gukora cyane mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 kugira ngo bazatsinde neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-uburezi-yasabye-ababyeyi-kunganira-abarimu-mu-burezi-bw-abana

  • Umunyabigwi Xi Zhinong agiye gutangiza umushinga wo kwigisha Abanyarwanda gukora filime mbarankuru – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru uyu mugabo umaze imyaka 40 muri uyu mwuga yatangaje ubwo yamurikaga filime ebyiri zirimo iyo yise 'Snow leopard and her friends' igaruka ku buzima bw'ingwe zo mu misozi ihanamye yo mu Bushinwa.

    Hamuritswe indi filime mbarankuru yiswe 'Mysterious Monkeys of Shangri La' igaruka ku nkende zo mu Bushinwa mu Ntara ya Yunnan ahazwi nka 'Yunnan snub-nosed monkey' ariko zidapfa kugaragara ahandi.

    Ari mu Rwanda aho yaje mu muhango wo kwita abana b'ingagi amazina. Yise umwana w'ingagi 'Icyizere' nyuma agira umwanya wo gusura pariki n'ibishanga byo mu Rwanda.

    Ni umufotozi w'inyamaswa uzwi cyane mu Bushinwa ndetse akaba abarizwa mu mushinga wa Wild China Film, ikigo cyashinzwe n'umugore we Shi Lihong, kigamije guteza imbere kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafoto na filimi.

    Amafoto y'uyu mugabo yagaragaye mu bitangazamakuru bikomeye nka Time Magazine, BBC Wildlife, National Geographic, ndetse n'amafilimi ye nka The Mystery Monkeys of Shangri-La yahawe igihembo cya Green Oscar mu Bwongereza, kikaba ari cyo gihembo cya mbere cyahawe umufotozi w'Umushinwa.

    Uretse ko yatumye izi nkende zimenyekana ni na we wagaragaje ikibazo cy'impara zicwaga ubutitsa mu bice bya Tibet, zirindwa mu buryo bw'umwihariko.

    Ni we mufotozi wa mbere w'Umushinwa wahawe igihembo kizwi nka 'Gerald Durrell Award' kizirikana umuntu witaye ku nyamaswa zishobora gucika ku Isi.

    Izi ngwe yakozeho filimi zahigwaga n'ibirura cyane ariko zikanaba ari na nke cyane ku buryo iyo ziramuka zititaweho zari gukendera. Zibarizwa mu misozi ihanamye cyane kugeza ku butumburuke bwa metero 4600.

    Byose yabikoze ashaka kugira ngo abaturage b'u Bushinwa bibarire inkuru zabo, bagere aho abandi batabasha kugera ngo bagaragaze ibyiza by'iki gihugu.

    Uyu musaza na we atuye muri yo misozi. Mu gihe abandi bagorwa no kuba aho hantu haba umwuka muke, we yegura camera ye nini cyane akajya gufata amashusho aboneka hake, agamije kurengera ibidukikije.

    Bijyanye n'uko yakunze guharanira kurinda izi nkende zizwi nka 'snub-nosed monkeys' zo mu Bushinwa yabonye imibereyo y'ingagi zo mu misozi miremire yo mu Rwanda ijya gusa n'izo nkende z'iwabo, yiyemeza kugira uruhare mu kuzibungabunga.

    Yagaragaje ko iyo abantu batekereje filime mbarankuru batekereza ku bo mu Burengerazuba bw'Isi nyamara n'abo muri Aziya na Afurika bashobora kubikora neza ari na yo mpamvu yiyemeje guhugura Abanyarwanda.

    Ati 'Izo nyamaswa nziza dufite, ibyo byiza nyaburanga bigaragazwa n'abo mu Burengerazuba bw'Isi. Abantu bacu na bo bafite ubunararibonye. Babonye amahugurwa meza bakora byinshi byiza kuko banazi ahantu heza ho kugaragaza kurusha abo banyamahanga.'

    Yafashe urugero ku Bashinwa, agaragaza ko hafi y'Abashinwa bose batangiye kureba filimi mbarankuru mu myaka myinshi ishize ariko ugasanga hafi 90%, by'izo filimi zikorwa n'abo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Akigera mu Rwanda yahuye n'urubyiruko rwihebeye ibyo gufotora, aganira na rwo arubaza icyo yarufasha, bigaragara ko bakeneye ibikoresho.

    Ati 'Dushobora kubahuza n'ababafasha. Dushobora gutanga ibikoresho. Twabiha abantu barinda pariki, abahinzi n'abandi baturiye ibyo bice nyaburanga babizi. Twabikoze mu Bushinwa bigenda neza. No mu Rwanda iyi gahunda tukayitangiza.'

    Yavuze ko bizafasha n'Abashinwa kwigira ku Rwanda ibijyanye n'uko rwabashije kwiyubaka no kubungabunga ibidukikije mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Xi Zhinong yavuze ko binyuze mu mushinga uzwi nka 'Young Generations of Photographer Growth Program' bazafasha urubyiruko rw'u Rwanda n'urw'Abashinwa gukabya inzozi.

    Yashimiye ko ubu umuntu ajya muri pariki zo mu Rwanda akabona inyamaswa mu kanya nk'ako guhumbya, mu gihe mu myaka 30 ishize yamaraga imyaka itatu akabona inkende inshuro ebyiri gusa.

    Yatunguwe n'uburyo yasuye pariki no mu bishanga byo mu Rwanda akabona inyoni n'izindi nyamaswa hafi, mu gihe iwabo byamusabaga gufata camera ireba muri metero 600 ariko akabona mbarwa.

    Ati 'Aya ni amahirwe Abanyarwanda bafite. Abanyarwanda bakwiriye kwibarira inkuru zabo, bakigaragariza ibyiza byabo nta wundi bishingikirijeho. Icyakora bisaba ubumenyi ari na bwo dushaka kubaha, ku buryo ubutaha atari Xi uzaza gufata amafoto meza y'igihugu cyanyu ahubwo ari mwe muzajya mubyikorera.'

    Xi Zhinong yagaragaje ko bakomeje ibiganiro na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, ngo harebwe uko uyu mushinga watangira mu Rwanda bidatinze.

    Nibikunda, Xi n'itsinda rye bateganya ko bazabanza guhugura urubyiruko rw'u Rwanda, hakarebwa ubumenyi bafite n'ubwo babura hanyuma bakabafasha kubona ibikoresho.

    Xi Zhinong (ibumoso) agiye gutangiza umushinga wo kufotora bya kinyamwuga

    Xi Zhinong yasangije urubyuruko rw’Abanyarwanda uburyo bafatamo amafoto by’umwuga

    Xi Zhinong yeretse urubyiruko rw’Abanyarwanda inzira igoye yanyuzemo ariko akabasha kugera ku nzozi ze

    Mu Rwanda herekanwe filimi mbarankuru zakozwe na Xi Zhinong biba ubwa mbere zerekanwe muri Afurika

    Abantu biganjemo abakora umwuga wo gufotora no gutunganya amashusho beretswe filime zakozwe na Xi Zhinong

    Abashinwa na bo bari baje kwihera ijisho filime zakozwe na mwenewabo na Xi Zhinong

    Buri wese wabonaga ko afitiye amatsiko filimi za Xi Zhinong zigaruka ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyabigwi-xi-zhinong-agiye-gutangiza-umushinga-wo-kwigisha-abanyarwanda