Blog

  • Musanze: Polisi yafunze babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z'inzoga bise 'Muhenyina' – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, taliki ya 16 Nzeri 2025, ku bufatanye n'izindi nzego mu bikorwa byo gufata ibinyobwa bitemewe n'amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa n'ububi bw'izi nzoga zitemewe n'amategeko batanga amakuru zigafatwa.

    Ati 'Dukomeza gushimira abaturage batanga amakuru y'ahakorerwa izi nzoga zitemewe, zikangirizwa mu ruhame, kuko usibye kuba zigira ingaruka ku buzima bw'uzinywa, zinagira uruhare mu guhungabanya umutekano w'abaturage kuko akenshi usanga aho zinywebwa harangwa n'urugomo n'amakimbirane bidashira.'

    Akomeza agira ati 'Abazinywa baba biyangiza ndetse bakangiza n'ahazaza habo, mu gihe abazikora baba bangiza umuryango ni yo mpamvu bafatwa bakigishwa ndetse bakaba banahanwa bigendanye n'uko amategeko abiteganya.'

    Akomeza avuga ko nk'abanywa iyitwa muhenyina, muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo, nzogejo n'ayandi ahabwa ibi binyobwa bidafite ubuziranenge bitewe n'agace, usanga afite ibisobanuro byo kuburira abaturage ko ubinyweye ashobora guhura n'ingaruka mbi, bityo basabwa kubyirinda kugira ngo birinde ingaruka zabyo.

    Ati 'Abanywa ibi binyobwa byuzuye inenge, usanga zibagiraho ingaruka yo kubyimba amatama n'ibirenge, kunanirwa gukora ibibateza imbere ndetse zikaba n'intandaro y'amakimbirane ahora mu bazinywa.'

    Inzoga zitujuje ubuziranenge bafatanwe zamenewe mu ruhame, na ho abazifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

    Polisi yamennye mu ruhame inzoga yiswe ‘muhenyina’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-polisi-yafunze-babiri-bafatanywe-litiro-zirenga-1000-z-inzoga-bise

  • Icyumvirizo ku biciro by'umuriro w'amashanyarazi biri kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Ibiciro by'amashanyarazi bimaze imyaka itanu bitavugururwa nubwo ibiciro ku masoko byagiye bihinduka bitewe n'uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga cyangwa uko idorali ryagiye rizamuka.

    Kugeza ubu ingo zigerwaho n'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.

    Nubwo Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ko hagiye gukorwa amavugurura ku biciro by'amashanyarazi mu rwego rwo gufasha muri gahunda yo gukomeza gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi ntabwo biramenyekana niba bishobora kuzamuka cyangwa kumanuka.

    Iyo ukubise icyumvirizo ku biri gukorwa usanga ibiciro bishobora kuzamuka bitewe n'uko hashize imyaka itanu ibiciro by'umuriro bitahinduka kandi idorali ryaragiye rizamuka cyane.

    Mu 2020, agaciro k'idorali ry'Amerika kari hagati ya 955 Frw na 990 Frw n'aho uyu munsi kageze ku 1445 Frw bisobanuye ko kazamutse cyane.

    Impamvu izamuka ry'agaciro k'idorali ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'umuriro w'amashanyarazi ni uko Sosiyete y'Ingufu mu Rwanda REG, iyo irangura umuriro ku bashoramari bikorwa mu madorali.

    Ibyo bituma uko rizamuka n'ikiguzi cyo kurangura wa muriro w'amashanyarazi na cyo kizamuka.

    Ubusanzwe REG ishobora kurangura umuriro w'amashanyarazi ku bashoramari bafite inganda ziwutunganya nk'izitunganya umuriro uturuka kuri Nyiramugengeri, Gaz Methan n'ahandi kugira ngo wiyongere ku wo inganda zayo zitunganya.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yerekanye ko mu 2023 EUCL yakoresheje arenga 162.215.081.561 Frw mu kugura umuriro, waguzwe 861.713.116 kW.

    Igaragaza kandi ko kugeza kuri uwo mwaka EUCL yari imaze guhomba agera kuri miliyari 126,39 Frw, aho mu mwaka warangiye muri Kamena 2023 yahombye miliyari
    53,4 Frw mbere yo kwishyura umusoro mu gihe umwaka wa 2022 hari handitswe igihombo cya miliyari 31,3 Frw.

    REG imaze igihe ihura n'ibihombo bya hato na hato birimo n'ibishingiye ku kuba irangura umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ikawucuruza ku byo yita ko ari ikiguzi kiri hasi.

    Ishimangira ko ibyo bihombo bishingiye ku igura ry'umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ariko ikawucuruza ku giciro gito bikwiye kurebwaho mu rwego rwo gukomeza icyerekezo cyo kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturarwanda 100%.

    Ku rundi ruhande abafatabuguzi ba REG bagaragaza ko ikiguzi cy'umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda kiri hejuru nubwo kimaze imyaka itanu kidahinduka.

    RURA ni yo ifite inshingano zo kugena igiciro harebwe ku nyungu z'abaturage ndetse no ku nyungu za REG icuruza umuriro w'amashanyarazi.

    Byitezwe ko ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi bishobora kwiyongera nubwo hakiri gukusanywa inama n'ibitekerezo by'uko byakorwa n'ingaruka zishobora kubaho ku mpande zombi.

    Ubusanzwe ibiciro bishyirirwaho ingo, inyubako zitari izo guturamo, inganda ntoya zikubiyemo inganda z'amazi, imashini zisunika amazi n'iminara y'itumanaho n'inganda zifatira ku miyoboro iringaniye.

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwaherukaga gutangaza ibiciro bishya by'amashanyarazi mu 2020 aho byagiye bizamuka bitewe n'urwego ruyakoresha kimwe n'ingano y'ayo rukoresha.

    Igiciro cyo hasi cyane ni icy'abakoresha umuriro uri munsi ya kilowati 15 ku kwezi aho bishyuzwa 89 Frw kuri kilowati naho ku bakoresha hagati ya 15-50 igiciro cyazamutseho 16% kiva ku 182 Frw kigera kuri 212 Frw.

    Inzu zitari izo guturamo zikoresha kilowati zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kigera kuri 227 Frw, naho abakoresha izirenze 100, igiciro cyavuye kuri 222 Frw kigera kuri 255 Frw.

    Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 110 Frw kuri kWh bigera kuri 134 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 87 Frw kuri kWh rugera ku 103 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 80 Frw kuri kWh rugera kuri 94 Frw.

    Nubwo ibiciro bishobora kwiyongera, ku rundi ruhande mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere inganda no kureshya ishoramari rishya mu by'inganda, Guverinoma yatekerezaga ko ibiciro by'amashanyarazi akoreshwa mu nganda byagabanyuka, igihugu kikabasha guhangana ku isoko ry'akarere.

    Ibiciro by’amashanyarazi bishobora kwiyongera mu gihe cya vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyumvirizo-ku-biciro-by-umuriro-w-amashanyarazi-biri-kuvugururwa

  • MINEDUC yatanze amabwiriza ku mashuri mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025.

    Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi rimenyesha amashuri yose ko muri iki gihe amasomo azahagarikwa by'agateganyo muri icyo gihe hagamijwe kwakira neza iyi shampiyona.

    Iti 'Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y'irushanwa no kutabangamira umutekano w'abaturage n'abitabira iki bikorwa.'

    Biteganyijwe ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by'agateganyo kuva ku itariki ya 21, amasomo akazasubukurwa nk'uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025.

    Iti 'Iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y'amashuri.'

    Minisiteri y'Uburezi yasabye amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, imikoro yo mu rugo cyangwa andi masomo afasha abanyeshuri.

    Hateguwe kandi igitabo cyihariye cy'uburezi ku bijyanye n'amarushanwa y'amagare, harimo na UCI gishobora kwifashishwa mu masomo kinoneka ku rubuga rwa REB.

    Iti 'Abanyeshuri barasabwa gufata uyu mwanya nk'igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y'amagare n'uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga.'

    Amashuri azahagarikwa by’agateganyo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yahagaritswe-by-agateganyo-kubera-shampiyona-y-lsi-y-amagare

  • Abahembera urwango nka Victoire Ingabire bifuza imvururu mu Rwanda mu gusigasira agaciro kabo – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize, Abanya-Kigali batunguwe n'amashusho y'abajura batatu bari bitwaje umuhoro, bari guhohotera umugore.

    Mu gihe twatekerezaga ko nta gishobora kuduhungabanya mu mujyi utekanye kurusha indi yose muri Afurika, ndetse ukaba umwe mu mijyi itekanye ku Isi, abicanyi batatu bagaragaye barimo gutema umugore kugira ngo bamwibe telefoni ye.

    Icyo natekerejwe bwa mbere ni [ukwibaza]: Ese haricyari abantu bagendana imihoro mu 2025 muri Kigali?

    Buri mwaka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barahohoterwa ndetse bakicwa hakoreshejwe imihoro, uburyo budatandukanye n'ubwakoreshejwe muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bikorwa biganisha ku bugizi bwa nabi ntaho bihuriye no gushaka amaramuko kw'ababigiramo uruhare. Abicanyi kenshi usanga ari abaturanyi cyangwa abandi bantu bari baziranye, rimwe na rimwe bakaba banakora umwuga umwe.

    Mu myaka ibiri ishize, hari amashusho y'umumotari yafashwe kuri camera, ari guhohotera umugore w'inzirakarengane. Impuzandengo y'amafaranga yinjizwa n'umumotari iri hagati y'ibihumbi 300 Frw n'ibihumbi 800 Frw ku kwezi. Aya ntabwo ari amafaranga make.

    Ubushake bw'abamotari mu kwishobora mu byaha buterwa n'abakwirakwiza imvugo z'urwango nka Ingabire Victoire bahinduye [abamotari] ibikoresho, bakaba ari bo batoranyamo abo bashobora mu bikorwa byabo bibi.

    Uyu munsi, Ingabire ari muri gereza kubera guhuza urubyiruko rw'Abanyarwanda yita 'Abahutu' atagamije kubashishikariza kwitabira amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, gukora imishinga cyangwa gukorana n'ibigo by'imari nk'imirenge SACCO.

    Yahaye akazi umucanshuro wo mu Burasirazuba bw'i Burayi kugira ngo yigishe urwo rubyiruko uburyo bwo guteza akavuyo, guteza imvururu ndetse n'uko bakora iterabwoba ryo mu mijyi, mu bikorwa byaberaga iwe mu rugo mu gihe cy'ibyumweru.

    Kugira ngo abashe kubona urubyiruko ashora muri ayo mahugurwa, ari narwo rwamutanze kuri Polisi, yabanje kurwumvisha ko rwimwe uburenganzira. Ati 'Ikandamizwa ryanyu ntabwo rigaragarira amaso, niyo mpamvu mutarizi, ariko mu by'ukuri murakandamizwa, kubera ubwoko bwanyu.'

    Iyo Ingabire aza kuba atewe impungenge n'urubyiruko rukandamizwa, yakabaye yaratangije umuryango utegamiye kuri leta afatanyije n'abamushyigikiye bari mu Buholandi, akarwigisha uko bakora imishinga iciriritse.

    Yakabaye yarabigishije ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu, demokarasi, no kubaka amahoro arambye. Yakabaye yarasabye inkunga mu Banyaburayi bamufasha, akubaka isomero cyangwa ikibuga cya basketball. Aho gukora ibyo byose byagira akamaro, urubyiruko rwagiwe iwe rwahasanze inzobere mu by'iterabwoba.

    Izina ryahawe iyo 'operasiyo' [naryo rifite igisobanuro kigayitse]. Iryo zina ni: 'Shira ubwoba udahungetwa ugahungeta'. Iyi ni imvugo ijimije, igaragaza abantu bamwe nk'abagizwe abacakara, nta gushidikanya ko nayo yacurijwe muri laboratwari z'i Burayi.

    Imvugo za Guverinoma iyobowe na FPR ni imvugo zitera imbaraga, kimwe n'amazina y'abantu na gahunda zayo. Nta muntu n'umwe FPR yise 'Umuhungetwa.' Nta muntu ufite ubwoba [bw'uko yahabwa iryo zina]. Abantu bahabwa amazina nka Intore, abanyamuryango, abatsinzi, intwari n'andi mazina meza.

    Guhanganisha rubanda n'ubuyobozi bwabo (Reversed panopticism)

    Imiryango itegamiye kuri leta yo mu Burengerazuba bw'Isi, ikunze kutubwira (Abanyarwanda) ko twakanzwe ndetse tubaho mu buzima bw'ubwoba. Ubu butumwa bakunda kubugarukaho cyane ku buryo koko hari igihe dushobora kugira ubwoba bw'ikiremwa kiri hejuru yacu, kidutera ubwoba.

    Mu gitabo Discipline and Punish cyanditswe na Michel Foucault mu 1975, yakoresheje uburyo buzwi nka 'Prison Panopticon' bwatekerejwe na Jeremy Bentham, mu gusobanura 'Panopticism.'

    Ubu ni uburyo bwo kugenzura rubanda, aho bagenzurwa binyuze mu kubatata, cyangwa gutekereza ko babikorerwa, biganisha ku kwitwara neza.

    Foucault yavugaga ku bihugu usanga bishyira imbaraga mu kugenzura ubuzima bw'abaturage (Police State) ariko kuri iyi nshuro, ibinyamakuru by'i Burayi, inteko zishinga amategeko, abakwiza imvugo z'urwango bose bafatanyiriza hamwe mu gukwirakwiza ubutumwa bugamije gutera ubwoba Abanyarwanda, mu rwego rwo gushaka uburyo bwo guteza akavuyo mu Rwanda.

    Buri munsi twumva imvugo zivuga ko U Rwanda ni nk'ikirahure. Inyuma y'inyubako zibengerana, Umujyi utoshye n'isuku ku mihanda no ku bantu, hari ugukandamizwa (bikunze kuvugwa n'ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bwo Hagati) ndetse n'inzara.

    Ibi bigamije kugaragaza u Rwanda nk'igihugu kigaragaza isura itari yo. Nyamara u Rwanda ruvugwa nabi gutyo, ni igihugu cya kabiri kiyobowe neza muri Afurika mu 2025, aho hafi y'abaturage bose bafite ubwisungane mu kwivuza, uburezi bukaba ubuntu, abaturage bagafashwa kubona inzu zo kubamo, hejuru ya 85% bakaba bafite amashanyarazi ndetse n'icyizere cyo kubaho kikaba kiri hejuru.

    Icyo abarimo Ingabire Victoire bagamije ntabwo ari ugufasha abo Banyarwanda byitwa ko bakandamijwe, ahubwo ni ukubakoresha mu rwego rwo gusubiza inyuma ibyagezweho n'Abanyarwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.

    Ikiri inyuma y'imvugo y'uko abaturage bashonje

    Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukoreshwa na bamwe mu bagize sosiyete Nyarwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abayikwirakwiza baba bihisha mu mutaka wo kuvuga ko abantu bashonje.

    Mu busanzwe, ntabwo bikwiriye ko Umunyarwanda mukuru avugira mu ruhame ko undi muntu ashonje, ndetse ntabwo kugaburira abaturage ari inshingano za leta, cyane cyane mu ngingo z'imiyoborere myiza za FPR.

    Umunyarwanda akwiriye guhabwa ubushobozi bwo kubona inyungu imushoboza kwiha iby'ibanze akeneye, akagira ubushake bwo gukora, akatekereza, akazava mu cyiciro cy'ubukene.

    Intego za Ingabire Victoire ntabwo ari ukubohora Abanyarwanda, cyangwa se Abahutu.

    Icyo agamije ni ukubagumisha mu mitekerereze y'uko bakandamijwe bikozwe n'icyo yita Guverinoma iyobowe n'Abatutsi (nk'uko ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi bikunze kubivuga). Atekereza ko ubwo ari bwo buryo ashobora gusobanura uruhare rwa nyina, se n'umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibihugu byo mu Burayi biramushyigikira mu gusubiza inyuma Abanyarwanda. Niba Abanyarwanda badashonje cyangwa ngo babe bakandamizwa, ni gute babona uburyo bwo kwivanga mu mibereho yabo?

    Ubutumwa batanga, imvugo bakoresha, abazikwirakwiza ndetse n'ibindi bakora mu Karere k'Ibiyaga Bigari bihamaze igihe, kuko byatangiye mu mpera z'imyaka ya 1950.

    Ubu izo mvugo uzisanga hose mu Burasirazuba bwa RDC mu bagize umutwe w'iterabwoba wa FLDR, Wazalendo ndetse na Monusco, mu bafitanye isano n'abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Burengerazuba bw'Isi, kandi bose bagahurira ku kugirana isano na Victoire Ingabire ndetse n'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'i Burayi bishyurwa na Felix Tshisekedi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahembera-urwango-nka-victoire-ingabire-bifuza-imvururu-mu-rwanda-mu

  • RIB yemeje itabwa muri yombi rya Camarade n’ibyaha akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wari umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatawe muri yombi.

    Camarade wavuye kuri izi nshingano tariki ya 30 Kanama 2024, yari yazigiyemo muri Kanama 2023.

    Tariki ya 4 Nzeri 2025 nibwo amakuru yagiye hanze ko Camarade yatawe muri yombi ariko ntacyo inzego bireba zigeze zigira icyo zibivugaho.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, RIB yemeje ko Camarade ndetse Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu bafunzwe bakurikiranyweho ruswa no kunyereza umutungo.

    Yagize iti “RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bakekwaho ibyaha bitandukanye.”

    “Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.”

    Yakomeje ivuga ko ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

    Amakuru avuga ko ibi bifitanye isano n’ingendo z’ikipe y’igihugu yagiye ikorera hanze y’u Rwanda mu bihe bitandukanye by’umwihariko ku mukino wa Nigeria wabereye muri Leta ya Uyo n’uwa Lesotho wabereye Durban muri Afurika y’Epfo ni imikino yose yabaye umwaka ushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Bivugwa amafaranga yavugaga yakoresheje atari yo aho yavugaga menshi atandukanye n’ayo babaga bishyuye cyane ko inshuro nyinshi yagendaga ari ‘Advance Party’, wategurira ikipe y’Igihugu aho izaba n’ibyo azakoresha.

    Camarade amakuru avuga ko yatawe muri yombi

    Cantona na we yatowe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11776

  • Burya kuri we nta mukino yajya gukina atitwaje igitabo cya Bibiliya #rwanda #RwOT

    Burya kuri Alisson Becker, umunyezamu ukomeye wa Liverpool ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil, igitabo cya Bibiliya ni cyo kintu cy'ingenzi kimushimangira mu buzima bwe bwa buri munsi, cyane cyane mu mikino. Ntajya yemerera umunsi w'umukino kugenda atabanje gufata Bibiliya mu ntoki ze, nk'ikimenyetso cy'ubutumwa bw'ukwizera, ukwiringira abafite ndetse n'imbaraga abona mu ijambo ry'Imana.

    Mu mukino wa shampiyona ya Premier League wahuzaga Liverpool na Burnley ku wa 14 Nzeri 2025 kuri sitade ya Turf Moor, Becker yagaragaye yinjira afite Bibiliya mu ntoki, ibintu byahise byongera abakunzi ba ruhago ubutumwa bukomeye.

    Abakunzi benshi bamutangarije ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko kuba umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru nk'uyu akomeje kugaragaza ukwemera kwe bidakunze kuboneka cyane muri ruhago y'iki gihe.

    Alisson Becker, uzi neza ko umupira w'amaguru ari umukino utarimo gusa imyitozo, imbaraga n'ubushobozi, ahubwo ko hari n'umwuka n'icyerekezo cy'umutima, yagaragaje kenshi ko kwizera Imana ari yo ntwaro ye ikomeye. Yigeze no gutangaza mu itangazamakuru ko 'nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya n'urukundo rw'Imana.'

    Uyu munyezamu asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite indangagaciro zikomeye, akunda kugaragara asengera bagenzi be nyuma y'imikino, ndetse rimwe na rimwe akifatanya nabo mu ndirimbo zisingiza Imana.

    Ibi bituma benshi bamufata nk'urugero rwiza rw'umukinnyi w'icyitegererezo, utibanda gusa ku ntsinzi mu kibuga ahubwo unibuka gushimangira umwuka w'ubuzima.

    Abakunzi ba Liverpool bakomeje gushima uburyo Becker adahuza gusa gufata imipira mu izamu, ahubwo anahuza ubuzima bwe n'icyerekezo cy'umwuka w'Imana kubamwizera, bikamugira umukinnyi w'inyangamugayo mu makipe.

    Burya kuri Alisson Becker, umunyezamu ukomeye wa Liverpool ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil, igitabo cya Bibiliya ni cyo kintu cy'ingenzi kimushimangira mu buzima bwe bwa buri munsi, cyane cyane mu mikino

    Source : https://kasukumedia.com/burya-kuri-we-nta-mukino-yajya-gukina-atitwaje-igitabo-cya-bibiliya/

  • Ingabo z'u Rwanda zavuye abarenga 200 muri Centrafrique ku buntu – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basuzumwe ndetse banavurwa indwara zitandukanye bikorwa nta kiguzi batanze. Hasuzumwe indwara zirimo malaria indwara zo mu nda, iz'imikaya, iz'ubuhumekero, izifata abana, n'iz'abagore hanasuzwumwa abaturage indwara zitandura ndetse berekwa uko bakwita ku buzima bwabo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWABG VII, Maj Emmanuel Kayinamura, yasabye abaturage kwimakaza isuku, kubungabunga amasoko y'amazi meza bakoresha ndetse no kuryama mu nziritamibu zikoranywe umuti.

    Umwe mu bayobozi bo muri icyo gice witwa Omar Ramadhan, yashimiye Ingabo z'u Rwanda zikomeje kubafasha mu birenze ku mutekano zibabungabungira umunsi ku wundi.

    Ni igikorwa kigaragaza uburyo abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique n'Ingabo z'u Rwanda biyemeje guteza imbere ubuzima bw'abatuye muri iki gihugu no gukomeza guteza imbere ibikorwa ingabo zihuriramo n'abasivili.

    Muri Werurwe 2025 kandi n'Itsinda rya RWAMED X na bwo ryavuye abantu barenga 400 abo muri Repubulika ya Centrafrique indwara zitandukanye zirimo na malaria ku batuye muri Komine ya Mingala, kandi bigakorwa ku buntu.

    Icyo gihe abo baturage banasuzumye indwara zitandura nk'umuvuduko w'amaraso na diabète, hagamijwe gufasha abaturage kumenya uko bahagaze n'uko bafata neza ubuzima bwabo, bakirinda indwara.

    Ingabo z’u Rwanda zavuye abarenga 200 bo muri Centrafrique ku buntu

    Abana na bo basuzumwe baravurwa

    Abaturage bo muri Centrafrique bahawe serivisi z’ubuvuzi nta kiguzi batanze

    Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage bo muri Centrafrique indwara zirimo malaria indwara zo mu nda, iz'imikaya, iz'ubuhumekero, izifata abana n'iz'abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zavuye-ku-buntu-abarenga-200-muri-centrafrique

  • Miliyari 32 Frw zigiye gushorwa mu mushinga wo kwigisha abarimu Icyongereza – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 15 u Rwanda rugize Icyongereza ururimi rwigishwamo, kurumenya biracyari ikibazo ku barimu batari bake bikaba imbogamizi ikomeye ku ireme ry'uburezi.

    Raporo yerekana ibikorwa byo kuzamura ireme ry'imyigire n'imyigishirize mu Rwanda, igaragaza ko 4% by'abarimu bo mu mashuri abanza ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza cyifashishwa mu kwigisha, mu gihe 38% by'abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye no mu y'imyuga, tekiniki n'ubumenyi ngiro ari bo gusa ari bo bafite ubwo bumenyi.

    Uyu mushinga watangiye mu 2025 uri gushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze. Abarimu bazajya bahugurwa ariko babifatanya n'akazi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr. Mutezigaju Flora, yabwiye The New Times ko icyo cyuho kiri mu byatumye RQBE yibanda ku gutanga amahugurwa y'Icyongereza.

    Ati 'Intego ni ukuzamura ubumenyi bw'abarimu bo mu mashuri abanza, bakava kuri 4% bariho mu 2023/2024 bakagera kuri 90%, abarimu bo mu yisumbuye bakava kuri 38% bakagera kuri 75% muri icyo gihe. Dushaka ko mu 2028/29 twagera kuri 95%.'

    Uyu muyobozi yavuze ko nubwo uyu mushinga watangiye mu 2022, ku wa 13 Gicurasi 2025 ari bwo bo n'Ikigo Mpuzamahanga cyigisha Icyongereza cya 'Education First:EF' bashyize umukono ku masezerano ajyanye no guhugura abarimu.

    Byitezwe ko EF izamara imyaka ibiri izarangira hahuguwe abarimu ibihumbi 38 mu byiciro byose by'uburezi bwo mu Rwanda. Mu mashuri y'incuke hazahugurwa 2.537, hahugurwe 15.628 bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, abo mu cya kabiri cy'abanza 9.836 mu gihe mu mashuri yisumbuye hazahugurwa 9.999.

    Dr Mutezigaju yavuze ko nubwo haherewe kuri ibyo byiciro, gahunda ari uko abari mu burezi bose bazahugurwa biterenze 2025 kugira ngo byibuze bagire ubumenyi busabwa.

    Iteka rya Minisitiri Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b'amashuri y'uburezi bw'ibanze riteganya ko ikizamini cy'akazi ku mwalimu kigomba gukorwa mu Cyongereza nk'ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.

    Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko 'Umukandida w'umwarimu akora kandi ikizamini cy'Icyongereza nk'ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.'

    Rinateganya ko kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha; cyangwa amaze imyaka itatu y'uburambe mu ntera arimo.

    Anasabwa kandi kuba yaratsinze 'isuzumabumenyi ry'Icyongereza rikorwa buri myaka itatu hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.'

    Ingingo ya 46 itegeka ko umwalimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma bakora azajya yirukanwa mu kazi.

    Miliyari 32 Frw zigiye gushorwa mu mushinga wo kwigisha abarimu Icyongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-32-frw-zigiye-gushorwa-mu-mushinga-wo-kwigisha-abarimu-icyongereza