Blog

  • BRALIRWA yatanze inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 – #rwanda #RwOT

    Gutangiza uwo mushinga byabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki 18 Nzeri 2025. Abo bagore babanje gubabwa amahugurwa y'igihe gito mu gukora imyuga itandukanye aho Bralirwa Plc izatanga inkunga yo kubagurira ibikoresho bijyanye n' iyo myuga.

    Muri Mata uyu mwaka ni bwo BRALIRWA; uruganda rw'ibinyobwa rwa mbere mu Rwanda rwakoranye n'Umuryango utari uwa Leta wa Empower Rwanda wita ku iterambere rirambye ry'abagore n'abakobwa.

    Uwo muryango ufasha mu kubaha amahugurwa n'ubumenyi bibafasha kwihangira imirimo.

    Abahuguwe muri uyu mushinga ugamije impinduka mu mibereho ni abagore bakiri bato by'umwihariko babyaye imburagihe, batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana n'abo mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo.

    Mu mahugurwa bigishijwe ubudozi, guteka no gutunganya imisatsi, bakaba bazahawa ibikoresho bijyanye n'iyo myuga bibashe gutangira gukora ndetse abize imyuga isa bakorere hamwe kugira ngo iterambere ryihute.

    Ibyo bikoresho bazahabwa birimo imashini zidoda, gaze zo gutekesha n'ibikoresho bigezweho byo gutunganya imisatsi muri salon n'ibindi nkenerwa byose bizatwara agera kuri miliyoni 34 Frw.

    Dr. Kabatesi Olivia washinze Empower Rwanda akaba anayiyobora, yashimiye BRALIRWA Plc n'inzego z' ibanze ku bufatanye n' ubwitange bagaragaje mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo guteza imbere abagore no gushakira urubyiruko akazi.

    Yagize ati: 'Abagore benshi barangiza amahugurwa ariko bakabura ibikoresho cyangwa amafaranga byo gutangira imishinga. Ubu, babonye ubumenyi n'ibikoresho bibafasha gutangira ubucuruzi burambye kandi butanga inyungu.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu mushinga uzafasha gukemura ikibazo kiri hagati yo guhabwa ubumenyi ndetse no gutangira kubukoresha mu kububyaza inyungu. Turashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guteza imbere abagore no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.'

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World.

    Ati 'Iterambere rirambye n'imwe mu nkingi z'imikorere yacu bigendanye na gahunda yacu ya 'Brew a Better World'. Uyu mushinga ugaragaza umuhate wacu wo kwita ku bantu n'umubumbe dutuye no guharanira ahazaza heza kandi nta we dusize inyuma. Gufasha abagore tubaha ubumenyi n'ibikoresho si ugushyigikira gusa ibyo bakora ahubwo ni n'uburyo bwo kubaka imiryango itajegajega n'imibereho irambye.'

    Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru mugutangiza iki gikorwa ku mugaragaro yashimiye ubufatanye bukomeye hagati y'abikorera, imiryango itari iya Leta n'inzego z'ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.

    Ati 'Uyu mushinga ujyanye n'intego za gahunda y'igihugu yo kurwanya ubushomeri irimo gutanga amahugurwa y'ubumenyingiro no gufasha urubyiruko n'abagore kwihangira imirimo. Tubashimiye ubu bufatanye kuko ari umusanzu mu kuzamura imibereho no kubaka ejo hazaza heza kuri bo n'imiryango yabo.'

    Ibikorwa nk'ibi BRALIRWA Plc isanzwe ibikora kuko mu mwaka ushize nabwo yafashije ingo 250 zo mu murenge wa Munyiginya muri Rwamagana kubona amazi meza, binyuze mu kubagezaho ibikoresho biyayungurura (water filters) ifatanyije n'umuryango Spouts of Water Rwanda Ltd.

    Umuyobozi Mukuru wa BRALIRW Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye ubufatanye bw’imiryango itari iya Leta

    BRALIRWA Plc igiye gutanga inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 mu rwego rwo kubateza imbere.

    Abo bagore babanje guhabwa amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-ku-bagore-100

  • Sandra Teta yashyize hanze agahinda kamushengura umunsi ku munsi #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi uzwiho gutegura ibirori muri Uganda washakanye Weseal, Sandra Teta yagarutse ku gahinda aterwa n’abantu birirwa bamutuka bamwibasira ko yihambira kuri uyu muhanzi.

    Ibi byagiye bituruka ku mubano w’aba bombi uhora wumvikanamo amakimbirane aho mu minsi yashize Teta yigongeye umugabo we akajya mu bitaro bakanamushyiramo ibyuma mu maguru ni mu gihe hari igihe Sandra Teta na we yigize gukibitwa isura barayihindanya aho ari uyu mugabo we wabikoze nubwo Teta yabihakanye.

    Sandra Teta yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko yatewe agahinda n’abantu bamwibasiye bavuga ko amwihambiraho ndetse ko nta muryango afite, ngo icyo bakwiye kumenya ni uko nta rugo rwubakwa nk’urundi cyangwa ngo rwubakirwe mu itangazamakuru.

    Ati 'Simbizi aho babikura. Buri wese afite uburyo abona ibintu. Hari abishimira kubona abandi mu bibi. Hari abavuga ngo naje kumurimbura, abandi bakavuga ko ntashaka kumureka kubera ko ntagira umuryango wanjye bwite. Hari ibihuha byinshi, ariko iby’umuryango bikemurwa n’umuryango, si itangazamakuru.'

    Abona kuba ubuzima bwa bo buri hanze nk’ibyamamare ari byo biha icyuho buri umwe cyo kubacira urubanza.

    Ati 'Hari ibyishimo, hari amakimbirane, hari umubabaro. Ariko byose turabinyuramo kuko twiyemeje kubana. Ntibibaho kuri njye gusa, bibaho kuri buri wese uri mu rukundo. Kuba ari njye na Weasel ntibiduha ikindi gitandukanya n’abandi bantu. Ariko iyo uri ku karubanda, biragora kuko buri wese aba afite icyo avuga ku bibera mu rugo rwawe.'

    Mu myaka igera ku icumi aba bombi bamaranye, bamaze kubyarana abana batatu.

    Sandra Teta avuga ko ababazwa n’abavuga ko yihambira kuri Weasel

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11896

  • Gufata umwanzuro byagoranye! 11 Rayon ishobora kumanuramo imbere ya Singida #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make cyane Rayon Sports igacakirana na Singida Black Stars, ni mu gihe hashobora kuba impinduka mu bakinnyi bari bamenyerewe ko babanza mu kibuga.

    Ni umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports igomba kwakira Singida Black Stars yo muri Tanzania saa 19h00′ kuri Kigali Pelé Stadium.

    Impaka zabaye ndende ku mutoza Afahamia Lotfi n’abo bakorana mu gihe barimo bashaka abakinnyi babanza mu kibuga kuri uyu mukino.

    Kimwe gishoboka ni uko sisiteme (system) yari asanzwe ameyereweho yo gukinisha ba myugariro batatu ashobora kuyireka agakina gakondo isanzwe ya 4-4-2.

    Ikindi ni uko bifuza ko kapiteni w’iyi kipe Serumogo Ali yabanza ku ntebe ahubwo kuri 2 hagakina Nshimiyimana Emmanuel Kabange.

    Mu kibuga hagati hari igitekerezo cy’uko Bigirimana Abedi wivugira ko atameze neza yabanza hanze ariko umutoza ntabikozwa ashaka ko abanzamo maze Tambwe Gloire agakina ahengamiye ibumoso, ni mu gihe yagiriwe inama ko Abedi niba atameze neza yamureka akazaba Aziz Basane, gusa ngo we amubera mwiza iyo asimbuye.

    Dore 11 Rayon Sports ishobora kubanzamo

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila

    Ba Myugariro: Sindi Paul Jesus, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Youssou Diagne na Rushema Chris

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Tambwe Gloire

    Ba Rutahizamu: Ndikumana Asman na Habimana Yves

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11897

  • Abana b'i Ngoma barenga ibihumbi 37 barererwa mu ngo mbonezamikurire – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwagaragaje ko mu bana 38,954 babarurwa muri aka Karere bagejeje igihe cyo kwiga muri ECD abagera ku 37.456 bangana na 96% biga mu bigo mbonezamikurire.

    Aba bana uko ari ibihumbi 37 biga mu bigo mboneramikurire 1083 biri mu Karere ka Ngoma, harimo ECD z'icyitegererezo icyenda, ECD zikorera mu ngo z'abaturage 946, ECD zashyizweho ku bufatanye n'abaturage (Community based ECD) 52 n'izindi 76 zishamikiye ku bigo by'amashuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bishimira uburyo ingo mbonezamikurire zigira uruhare mu gukangura ubwenge bw'abana ndetse zikanatuma ababyeyi babona umwanya wo gukora indi mirimo.

    Ati 'Twishimira uruhare rw'ingo mbonezamikurire mu gufasha abana bacu mu gukura mu bwenge, mu gihagararo no mu mibanire n'ibindi. Ubu mu Karere ka Ngoma ECD zirimo abana 37.456 kuri 38.954 by'abategereje gutangira muri iki gihembwe cyatangiye.''

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yashimiye Akarere ka Ngoma ku mbaraga bakoresheje mu gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, abasaba ko abandi bangana na 4% basigaye harebwa uburyo na bo bakwitabira byihuse.

    Ati 'Aba bana 96% barererwa muri ECD nabyo ntibihagije. Haracyari 4% bakiri mu ngo kandi n'abaje biganje mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo zatoranyijwe ku kigero cya 45.6% gusa.'

    Kuri ubu ingo mbonezamikurire mu Rwanda zavuye ku 4010 zari ziriho muri Mutarama 2018 zigera kuri ECD 31.638 muri Kamena 2024. Abana bazirererwamo bavuye ku bihumbi 256 bagera ku bana barenga miliyoni.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko ingo mbonezamikurire zibarizwa mu ngo zagize uruhare mu kuzamura umubare w'abana bazigamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-b-i-ngoma-barenga-ibihumbi-37-barererwa-mu-ngo-mbonezamikurire

  • Rutangarwamaboko yavuze ku byo kuboneza urubyaro n'abambara 'bikini' (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Umwana w'imyaka 15 aboneza urubyaro gute ataranarugira? Atazi ko azanarugira? Ntabwo uri kumva icyo kibazo? Hari abahita bakubwira ngo reba abana batwara inda zitatetanijwe […] mu burere abantu bahabwa hamaze kuzamo akantu ko gufungura. Aho rero kuko wadohotse reka urebe ikivuyemo. Ugiye kuzana iyo miti igiye yo kuzatera abantu ibibazo n'abakuru yarabananiye, umwana arayihera ku myaka 15 hanyuma bizajya kugera kuri icyo gihe cyo kugira urubyaro ameze ate?”

    Yakomeje ati “Abana bo bazaba bameze bate? Ko uzi ko hari n'abantu bakuru babikora bajya kwizitura bikanga. Kuri wa mwana nibyanga bizagenda bite? Ni nko gukingira ikibaba ibiryi… ndasaba nkomeje, Inteko Ishinga Amategeko nijya gushyiraho itegeko ntikavuge ngo ahandi barabikora.'

    Rutangarwamaboko yakomeje anenga imyitwarire y'abantu babana ariko bagira ngo barebe uko bizagenda.

    Ati 'Ibi bintu byo kubona akana k'agakobwa n'agahungu bifata bakavuga bati 'reka tubane nitubona bicamo tuzakomeza'. Nibidacamo nta kibazo uzigendere, hari n'igihe wampa 'pass' y'uwo mwigeze kubana…nyumvira ako kavuyo. Hari n'abasigaye babana bahuje ibitsina. Biragatsindwa. Ibyo ni uguca umuryango. Iyaremye ntabwo ariko yabigennye.'

    Akomeza avuga ko “Urubyiruko rwacu rumaze kuba biri hanze. Umuntu udatinya no gushyira hanze ubusa bwe? Akajya guhenera u Rwanda. Uribuka umusore waje agahena tukabivuma. Ubu usigaye ubona utwana tw'udukobwa dusigaye tunezezwa no kwambara uko twavutse.'

    Agaragaza ko “Hari n'abandi bambara utu twenda two ku mazi tutakundaga kugira mu muco wacu. Amazi kuyajyaho ni ibanga ryawe ntawe ukubujije kujyayo. Hari n'ahantu umuntu wiyubashye, umubyeyi atajya kogera umuntu wese amureba ngo ni uko ari ukoga gusa…ubu rero abantu barabyitwaza. Uribuka ibyo bintu biza muri twa twana tw'udukobwa twitwa ngo ni twa Miss mbabwira nti 'ibi bintu si iby'i Rwanda', muribuka ibyo byazanye?'

    Akomeza asaba inzego zitandukanye zirimo Inteko y'Umuco, guhagurukira kurwanya ibiterasoni kuko bikabije ku mbuga nkoranyambaga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutangarwamaboko-yavuze-ku-byo-kuboneza-urubyaro-n-abambara-bikini-video

  • Ngoma: Ubutaka buzahingwaho bwiyongereyeho hegitari 2000 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Ngoma hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2026 A. Ni igihembwe cyatangirijwe mu Murenge wa Rurenge.

    Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A muri aka Karere hahinzwe hegitari ibihumbi 45 ariko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A ubutaka buzahingwaho ni hegitari 47,605.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko batangiranye imbaraga iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A aho ngo bitezemo umusaruro mwinshi cyane mu bihingwa birimo ibishyimbo ndetse n'ibigori.

    Yagize ati “Turashaka gushyiramo ibishoboka byose bikenewe muri tekinike z'ubuhinzi kugira ngo tuzamure umusaruro kuri hegitari ndetse tukaba twumva ko bigenze neza muri gahunda ya FOBASI cyangwa izo site zigomba kuzaba zishobora gukuba kabiri umusaruro uzaboneka ubu.”

    Mapambano yasabye abahinzi kandi kwitabira ibikorwa byo gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi kugira ngo ikirere nikibahinduka bazashobora kugobokwa. Yabasabye kandi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhinga kugira ngo bongere umusaruro.

    Habiyakare Stanislas usanzwe ari Umuyobozi wa Koperative Subiza ihinga ibigori mu Murenge wa Rurenge, yavuze ko ko biteguye gutera hakiri kare ndetse no gushinganisha ibigori bazahinga kugira ngo ikirere nikibahinduka bazabashe kugobokwa.

    Mukamana Ancilla we yavuze ko bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro mwinshi bitewe n'uko imvura yaguye kare bigatuma nabo babasha guhinga hakiri kare.

    Kuri ubu ibihingwa bizibandwaho harimo ibigori bizahingwa kuri hegitari 22,239, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 22,368, umuceri uzahingwa kuri hegitari 1195, soya zizahingwa kuri hegitari 169, imyumbati ihingwe kuri hegitari 1500 mu gihe ibirayi bizahingwa kuri hegitari 134.

    Ubutaka buzahingwaho bwiyongereyeho hegitari 2000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-ubutaka-buzahingwaho-bwiyongereyeho-hegitari-2000

  • BRALIRWA igiye gutanga inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 mu rwego rwo kubateza imbere. – #rwanda #RwOT

    Gutangiza uwo mushinga byabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki 18 Nzeri 2025. Abo bagore babanje gubabwa amahugurwa y'igihe gito mu gukora imyuga itandukanye aho Bralirwa Plc izatanga inkunga yo kubagurira ibikoresho bijyanye n' iyo myuga.

    Muri Mata uyu mwaka ni bwo BRALIRWA; uruganda rw'ibinyobwa rwa mbere mu Rwanda rwakoranye n'Umuryango utari uwa Leta wa Empower Rwanda wita ku iterambere rirambye ry'abagore n'abakobwa.

    Uwo muryango ufasha mu kubaha amahugurwa n'ubumenyi bibafasha kwihangira imirimo.

    Abahuguwe muri uyu mushinga ugamije impinduka mu mibereho ni abagore bakiri bato by'umwihariko babyaye imburagihe, batuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana n'abo mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo.

    Mu mahugurwa bigishijwe ubudozi, guteka no gutunganya imisatsi, bakaba bazahawa ibikoresho bijyanye n'iyo myuga bibashe gutangira gukora ndetse abize imyuga isa bakorere hamwe kugira ngo iterambere ryihute.

    Ibyo bikoresho bazahabwa birimo imashini zidoda, gaze zo gutekesha n'ibikoresho bigezweho byo gutunganya imisatsi muri salon n'ibindi nkenerwa byose bizatwara agera kuri miliyoni 34 Frw.

    Dr. Kabatesi Olivia washinze Empower Rwanda akaba anayiyobora, yashimiye BRALIRWA Plc n'inzego z' ibanze ku bufatanye n' ubwitange bagaragaje mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo guteza imbere abagore no gushakira urubyiruko akazi.

    Yagize ati: 'Abagore benshi barangiza amahugurwa ariko bakabura ibikoresho cyangwa amafaranga byo gutangira imishinga. Ubu, babonye ubumenyi n'ibikoresho bibafasha gutangira ubucuruzi burambye kandi butanga inyungu.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu mushinga uzafasha gukemura ikibazo kiri hagati yo guhabwa ubumenyi ndetse no gutangira kubukoresha mu kububyaza inyungu. Turashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guteza imbere abagore no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.'

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World.

    Ati 'Iterambere rirambye n'imwe mu nkingi z'imikorere yacu bigendanye na gahunda yacu ya 'Brew a Better World'. Uyu mushinga ugaragaza umuhate wacu wo kwita ku bantu n'umubumbe dutuye no guharanira ahazaza heza kandi nta we dusize inyuma. Gufasha abagore tubaha ubumenyi n'ibikoresho si ugushyigikira gusa ibyo bakora ahubwo ni n'uburyo bwo kubaka imiryango itajegajega n'imibereho irambye.'

    Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru mugutangiza iki gikorwa ku mugaragaro yashimiye ubufatanye bukomeye hagati y'abikorera, imiryango itari iya Leta n'inzego z'ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.

    Ati 'Uyu mushinga ujyanye n'intego za gahunda y'igihugu yo kurwanya ubushomeri irimo gutanga amahugurwa y'ubumenyingiro no gufasha urubyiruko n'abagore kwihangira imirimo. Tubashimiye ubu bufatanye kuko ari umusanzu mu kuzamura imibereho no kubaka ejo hazaza heza kuri bo n'imiryango yabo.'

    Ibikorwa nk'ibi BRALIRWA Plc isanzwe ibikora kuko mu mwaka ushize nabwo yafashije ingo 250 zo mu murenge wa Munyiginya muri Rwamagana kubona amazi meza, binyuze mu kubagezaho ibikoresho biyayungurura (water filters) ifatanyije n'umuryango Spouts of Water Rwanda Ltd.

    Umuyobozi Mukuru wa BRALIRW Plc, Ethel Emma-Uche, yavuze ko iterambere rirambye ari imwe mu nkingi z'imikorere kandi bigendanye na gahunda ya BRALIRWA Plc izwi nka Brew a Better World

    Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye ubufatanye bw’imiryango itari iya Leta

    BRALIRWA Plc igiye gutanga inkunga y'ibikoresho ku bagore 100 mu rwego rwo kubateza imbere.

    Abo bagore babanje guhabwa amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-igiye-gutanga-inkunga-y-ibikoresho-ku-bagore-100-mu-rwego-rwo-kubateza

  • Afghanistani: Abatalibani babujije ikoreshwa ry'ibitabo byanditswe n'abagore muri Kaminuza. #rwanda #RwOT

    Leta iyobowe n'Abatalibani muri Afghanistani yongeye gushyiraho amabwiriza akomeye agamije kugenzura imyigishirize mu mashuri makuru ya kaminuza. Mu byemezo bishya, batangaje ko ibitabo byose byanditswe n'abagore bidakwiye kugumishwa muri zakaminuza, ahubwo bigomba gukurwamo burundu. Ni icyemezo cyashimangiye urutonde rw'ibibujijwe bikomeje kwiyongera kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu 2021.

    Uretse ibi bitabo, byemejwe kandi ko amasomo agera kuri 18 atazongera kwigishwa muri kaminuza z'igihugu. Ayo masomo arimo uburenganzira bwa muntu, ihame ry'uburinganire, ndetse n'amasomo yiga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umwe mu bategetsi b'Abatalibani yasobanuye ko ibyo byose 'bidahuye n'amahame ya Sharia kandi bikabangamira gahunda y'ubutegetsi.'

    Amakuru yavuye mu kigo gishinzwe uburezi muri Afghanistani avuga ko ibitabo byabujijwe bikabakaba 680, byose ngo bifite 'ibigamije guca ku mategeko ya Sharia cyangwa kugoreka imyitwarire y'urubyiruko.' Abasesenguzi bo bemeza ko ibi bigamije gukumira abagore mu burezi no gukuraho burundu icyerekezo cyose cyasubizaga imbere uburenganzira bwabo.

    Iyi ngingo ikomeje kongera ubukana bw'ihagarikwa ry'abakobwa n'abagore mu mashuri yisumbuye na kaminuza, aho benshi basigaye barabujijwe gukomeza kwiga.

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko iki gikorwa kizatuma Afghanistani isubira inyuma mu iterambere, kikongera icyuho hagati y'abagabo n'abagore.

    Mu gihe Isi ikomeje kunenga ibi bikorwa, Abatalibani bo bavuga ko barengera 'indangagaciro gakondo' ndetse n'imyemerere yabo. Ariko amakimbirane hagati y'iyo leta n'imiryango mpuzamahanga agenda akaza, dore ko ibihugu byinshi bishobora gukomeza gufatira Afghanistani ibihano by'ubukungu n'ubufatanye kubera iyo myitwarire.

    Leta iyobowe n'Abatalibani muri Afghanistani yongeye gushyiraho amabwiriza akomeye agamije kugenzura imyigishirize mu mashuri makuru ya kaminuza

    Source : https://kasukumedia.com/afghanistani-abatalibani-babujije-ikoreshwa-ryibitabo-byanditswe-nabagore-muri-kaminuza/

  • Gisagara: Umuryango utuye mu Kagari ka Akaboti uratabaza, nyuma yo gusenyerwa n'ibiza #rwanda #RwOT

    Umuryango utuye mu Kagari ka Akaboti, Umurenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara, uri mu marira n'agahinda nyuma y'uko ibiza byabasenyeye, bigatwara ibyo bari batunze byose. Uwo muryango uvuga ko kuva ibyago bibagwiririye, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze butigeze bubagoboka uko bikwiye ngo bongere gusubira mu buzima busanzwe, ibi biza  byabateye ku munsi wejo hashize ku wa gatanu taliki 19 Nzeri 2025.

    Umwe mu bagize uwo muryango yagize ati: 'Inzu yacu yarasenyutse burundu, ibintu byose turabibura, abana baryama ku butaka nta buriri dufite. Twagerageje kwegera ubuyobozi ngo butwumve ariko kugeza ubu nta gikorwa gifatika turabona.'

    Abaturage baturanye n'uwo muryango nabo bavuga ko ibiza byagize ingaruka ku miryango myinshi, nyamara ubufasha bukaba budahagije. Hari abemeza ko hari ubwo begereye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ariko bagasubizwa ko bagomba gutegereza izindi nzego zo hejuru.

    Mu gihe cy'imvura nyinshi, Gisagara iri mu Turere dukunze kugaragaramo ibiza byiganjemo inkangu n'imyuzure, bigasiga byinshi byangiritse. Abaturage basaba ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo gucunga no gukumira ibiza kugira ngo batajya bahora mu ngaruka.

    Uwo muryango wasenyewe urasaba inzego zibishinzwe, cyane cyane MINEMA ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere, ko bagera aho batuye bakabafasha kubona aho kuba, ibikoresho by'ibanze n'ubundi bufasha bwihutirwa.

    Nk'uko babivuga, ubu abana babo basibye ishuri kubera kutagira ibikoresho by'ishuri, ndetse no kuba bari mu buzima bugoye. Uwo muryango urasaba ko ubuyobozi bwakwihutira kubafasha kuko kuba mu buzima bumeze nk'ubwo ari nko guhora mu kaga.

    Umuryango utuye mu Kagari ka Akaboti, Umurenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara, uri mu marira n'agahinda nyuma y'uko ibiza byabasenyeye, bigatwara ibyo bari batunze byose

     

    Source : https://kasukumedia.com/gisagara-umuryango-utuye-mu-kagari-ka-akaboti-uratabaza-nyuma-yo-gusenyerwa-nibiza/

  • Kwakira FIFA Series 2026 mu byibanzweho mu biganiro byahuje Shema wa FERWAFA na Gianni Infantino – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje impande zombi byabaye ku wa 19 Nzeri 2025. Byagarutse ku kuba u Rwanda rwahawe kwakira imikino ya FIFA Series 2026, iteganyijwe kuba mu mpera za Werurwe 2026.

    Iyi mikino izahuza amakipe y'ibihugu y'abagabo n'abagore, ikomeza gushimangira ko u Rwanda ari igicumbi cy'ibikorwa mpuzamahanga by'imikino.

    Mu bindi abayobozi bombi baganiriyeho harimo ugufungura ku mugaragaro inyubako nshya ya FERWAFA izajya icumbikira abakinnyi, aho izahindurwa ikanashyirwamo FIFA Academy.

    Iyi nyubako izaba igicumbi cyo guteza imbere impano z'abato mu mupira w'amaguru mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice kandi yasobanuriye Infantino aho imirimo yo kubaka ibibuga bine igeze, barimo ibibuga biri i Kigali hafi y'inyubako ya FERWAFA, i Gicumbi, i Rutsiro n'i Rusizi. Byose biteganyijwe ko bizuzura mu Ukuboza 2025.

    Yanagarutse ku mushinga wa FIFA Arena uteganya kubaka ibibuga 10 bito, aho Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo yamaze gutanga igice cy'amafaranga yo gutegura aho bizubakwa.

    Amakipe y'umupira w'amaguru azabyungukiramo

    Ibiganiro by'abayobozi bombi kandi byagarutsweho kuri gahunda yo guteza imbere imicungire y'amakipe kinyamwuga mu Rwanda (Club Professionalization and Management Program). FIFA yiyemeje gufatanya na FERWAFA mu kongera ubushobozi n'ubunyamwuga mu makipe yo mu gihugu.

    Perezida Shema kandi yasobanuriye Infantino ibyerekeye amahugurwa y'ubutabazi bw'ibanze ya CPR/AED yatanzwe kuva ku wa 18-19 Nzeri 2025.

    Yateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA, itsinda ry'ubuvuzi rya FIFA; n'Ihuriro ry'Abahanga mu kuvura indwara z'umutima muri Afurika (AFHRA), agamije kongerera ubumenyi abakinnyi, abakozi n'abafana mu bijyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze mu gihe hari ugize ibibazo by'umutima.

    VAR yakomojweho…

    Kuva Stade Amahoro yavugururwa igahabwa ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye, yanashyizwemo ikoranabuhanga rya VAR ku buryo umukino wahabereye rishobora kwifashishwa mu gukemura impaka zibaye mu kibuga cyangwa kunganira abasifuzi ku byo batabonesheje amaso.

    Perezida wa FARWAFA, Shema na Perezida wa FIFA Infantino banaganiriye ku gusuzuma ubushobozi bwo gukoresha uburyo bushya bwa VAR buzwi nka Football Video Support (FVS), bugamije gufasha kongera ubushobozi n'ubumenyi bw'abasifuzi mu marushanwa yo mu Rwanda.

    FERWAFA yagaragaje ubushake bwo kwakira amahugurwa y'akarere yateguwe na FIFA agenewe abatoza b'abasifuzi muri Afurika, bituma u Rwanda rukomeza kujya ku isonga mu guhugura no kongerera ubushobozi abasifuzi b'Afurika.

    Perezida Fabrice Shema yemeje ko FERWAFA yiteguye gukorana bya hafi na FIFA hamwe na Guverinoma y'u Rwanda mu guteza imbere umupira w'amaguru.
    Ati 'Iyi mishinga n'izi gahunda ntibizubaka gusa ibikorwaremezo, ahubwo bizafasha no kongera ubunyamwuga, umutekano n'ubumenyi mu mukino wacu. U Rwanda rwishimiye kuba izingiro ry'iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.'

    Ibi biganiro ni intambwe ishimangira ubufatanye busanzwe hagati ya FIFA n'u Rwanda. Impande zombi zisanzwe zifatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

    Bemeranyije gufatanya mu mishinga irimo no kubaka ibibuga by’umupira w’amaguru

    FERWAFA na FIFA byemeranyije gukomeza ubufatanye buzateza imbere amakipe yo mu Rwanda

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice na Gianni Infantino wa FIFA bemeranyije ku mishinga izateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda

    Ibiganiro by’impande zombi byasize hemejwe ko u Rwanda ruzakira imikino ya FIFA SERIES 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwakira-fifa-series-2026-mu-byibanzweho-mu-biganiro-byahuje-shema-wa-ferwafa-na