Blog

  • Mutware Umunyarwandakazi aranyishe – Weasel mu gahinda ntashaka kubona Teta Sandra #rwanda #RwOT

    Ibya Weasel na Sandra Teta ntibimara kabiri, nyuma y’iminsi bagaragaza mu itangazamakuru ko nta kibazo biyunze, byongeye kudogera Weasel amusaba kugaruka mu Rwanda akamureka.

    Mu mashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda, agaragaza intambara yongeye kurota wa Weasel.

    Sandra Teta agaragara afata icupa n’uburakari asa n’ushaka kugira uwo arikubita (Weasel) ariko hari umusore wahise amutangira.

    Mu mvugo irimo uburakari Sandra Teta yagize ati “Mukoze iki?”

    Iyo ugerageje kumva ibyo Weasel yavugaga, yavugaga ko uyu mugore we babyaranye abana babatu nyuma yo kumugonga atajya amwitaho.

    Ati “Umunyarwandakazi aranyishe, kuva yangonga ntanyitaho. Mutware umunyarwanda.”

    Muri Nyakanga 2025 nibwo Sandra Teta yagaragaye ku mashusho agonga umugabo we Weasel ku bushaka ndetse agahita ajyanwa mu bitaro.

    Yagize ikibazo ku kuguru barakubaga bashyiramo ibyuma, ni mu gihe Sandra Teta we polisi yahise imuta muri yombi ariko Weseal akamusabira imbabazi agafungurwa ngo yite ku mugabo we.

    Nyuma bagiye bagaragaza ko bishimanye nta kibazo bafite, none byongeye kwanga.

    Sandra Teta na Weseal bongeye guteza rwaserera

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11912

  • Mu marira avanze n'ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D'Or 2025 #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Ousmane Dembélé, ni we wegukanye Ballon d'Or 2025, igihembo gihabwa umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.


    Uyu mukinnyi w'imyaka 28 yatsinze ibitego 35 ndetse anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 53 yakiniye PSG umwaka ushize, ubwo iyi kipe yegukanaga ibikombe bitatau (Ligue 1, Coupe de France na UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo.


    Dembélé yabaye umwe mu batsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 aho yatsinze 21, ndetse atorerwa kuba umukinnyi w'umwaka muri shampiyona y'u Bufaransa no muri Champions League.


    Akaba kandi yaranagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa
    Club World Cup batsinzwe na Chelsea i New Jersey.

    Mu muhango wabereye i Paris ku wa mbere, Dembélé yahigitse rutahizamu ukiri muto wa Barcelona Lamine Yamal w'imyaka 18, ari na we wegukanye Kopa Trophy y'abakinnyi bakiri bato ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.


    Mu byishimbo byinshi bivanze n'amarora Dembélé yarize ubwo yakiraga igihembo, nubwo ikipe ye yari iri gukina umukino wa shampiyona aho yatsinzwe na Marseille 1-0, Dembele akaba atawukinnye kubera imvune.

    Umutoza wa PSG, Luis Enrique, na we yatwaye igikombe cy'Umutoza mwiza w'umwaka ndetse na PSG iba ikipe y'umwaka.


    Uko abandi batsindiye ibihembo:

    Lamine Yamal (Barcelona, Espagne) — Kopa Trophy (umukinnyi muto w'umwaka)

    Vitinha (PSG, Portugal) — yabaye uwa gatatu ku rutonde rwa Ballon d'Or

    Mohamed Salah (Liverpool, Misiri) — yabaye uwa kane

    Cole Palmer (Chelsea, U Bwongereza) — yabaye uwa munani

    Viktor Gyökeres (Arsenal, Suwede) — yegukanye Gerd Müller Trophy nyuma yo gutsinda ibitego 54 mu mikino 52 akinira Sporting Portugal, ndetse yinjiza 9 mu mikino 6 ya Nations League

    Gianluigi Donnarumma (Man City, U Butaliyani) — yegukanye Yashin Trophy ku nshuro ya kabiri nyuma yo kugira clean sheets 17 mu mikino 47 akinira PSG mbere yo kwerekeza i Manchester

    Dembélé abaye Umufaransa wa gatandatu wegukanye Ballon d'Or, akaba ari uwa kabiri mu kinyejana cya 21 nyuma ya Karim Benzema wayegukanye mu 2022.

    Source : https://rushyashya.net/mu-marira-avanze-nibyishimo-umufaransa-ousmane-dembele-ukinira-psg-yatwaye-ballon-dor-2025/

  • Diamond Platnumz yasabye abagabo kwirinda abagore bagashaka byibuza 4 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye abagabo bagenzi be kurinda imibiri ya bo no gudasesagura amafaranga bajya mu bagore ko byibuze bashaka abatarenze bane.

    Uyu muhanzi uzwiho gukundwa cyane n’igitsina gore ndetse na we akaba ataborohera, yagiriye inama abagabo kugira ubwenge.

    Ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram status).

    Yagize ati “kwangiza imibiri yanyu munata amafaranga yanyu mu bakobwa batandukanye ntaho byakugeza mu buzima. Sinzi niba mwese muzabyitondera, mushake umugore umwe cyangwa babiri wakabya ukagira batatu waba urimo kunyura muri byinshi ugashaka 4.”

    Diamond Platnumz washakanye na Zuchu, avuze ibi mu gihe yabyaranye n’abagore babatu batandukanye banabanye nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana, barimo Zari Hassan babyaranye babiri, Tanasha Donna babyaranye umwe, Hamissa Mobetto babyaranye umwe.

    Diamond Platnumz yagiriye inama abagabo bagenzi kushaka abagore 4

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11910

  • Menya amateka y'irushanwa ry'amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025 #rwanda #RwOT

    Abakuru nibo bavuga ngo: 'Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.' Uyu mugani ugaragaza ko hari igihe igihugu kiba gifite impano n'icyubahiro gikomeye ariko bikamenyekana igihe amahanga abyiboneye. Ni byo Igihugu cy'u Rwanda biri kurubaho, ubwo hari ku italiki ya 21 Nzeri 2025, ubwo rwakiriye ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo Irushanwa ry'amagare ryo ku rwego rw'Isi rizwi ku izina rya UCI Road World Championships.

    Amavu n'amavuko y'irushanwa

    Irushanwa ry'amagare ku rwego rw'Isi ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi. Icyo gihe ryitabirwaga n'abakinnyi bake, kandi ryari ryiganjemo abakinnyi b'ababigize umwuga baturutse i Burayi. Nyuma y'imyaka mike, ryatangiye guhuza ibihugu bitandukanye by'amahanga, mu buryo bw'ubwitabire n'ubumenyi budasanzwe bwo gutwara amagare nkababigize umwuga.

    Umugani w'Abanyarwanda niwo ugira uti: 'Isuka itamenyereye ntiba inzigo.' Ibi bishatse kuvuga ko igikorwa cyatangiriye ahantu hato gishobora kugera kure cyane. Niko byagendekeye iri rushanwa ry'amagare, ryatangiriye mu gihugu kimwe ariko ubu rikaba ari intambara y'ubwenge, imbaraga n'ubuhanga Isi yikoreye kugeza ubu.

    Uburyo rikinwamo:

    Irushanwa rya UCI rigizwe n'ibyiciro binyuranye birimo:

    Individual Time Trial (ITT) — Umukinnyi umwe asiganwa n'isaha, agasa nk'anyamwigendaho, agapimwa igihe yakoresheje.

    Team Time Trial (TTT) — Aha amakipe asiganwa yifatanyije, buri kipe ikagerageza kugera ku murongo w'itsinda ryabo mu gihe gito.

    Road Race — Aha ni ho hagaragara impano nyayo, kuko abasiganwa bose batangirira rimwe, hakabaho amayeri, imbaraga n'ubwenge bwo kugenzura umuvuduko n'abakeba.

    Mixed Relay — Aha hahuriza hamwe abagabo n'abagore b'ikipe imwe, bigaragaza uburinganire n'imbaraga bifatanyije.

    Burya 'Ingendo y'imbogo ihanura inzira.' Ibi bigaragaza ko buri kiciro kigira icyo cyigisha n'icyo gituma abandi babona inzira yo kugera ku ntsinzi.

    Mu mateka yose, iri rushanwa ryaberaga mu Burayi, Aziya, Amerika ndetse n'Australia, ariko ntiryari bwigere ribera muri Afurika. Ku nshuro ya mbere, UCI Road World Championships 2025 ryatoranyirijwe kubera mu gihugu cy'u Rwanda. Ni ishema rikomeye kuko u Rwanda ruri mu bihugu byiyubatse vuba, rukaba rufite amateka akomeye mu mukino w'amagare. Abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Nathan Byukusenge, Valens Ndayisenga n'abandi, bahaye igihugu izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo gutwara amagare.

    Bamwe bati 'Uwambaye uruhu rw'intare si we uba intare.' Aha hashatse kuvuga ko kuba igihugu gifite imihanda myiza n'ibikoresho bidasanzwe atari byo bituma cyakira irushanwa, ahubwo ari icyizere n'ubunararibonye igihugu cyerekanye mu gucunga no kwakira ibirori by'amateka ku rwego rw'Isi. Irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rigomba kurindwa ku rwego rwo hejuru. Mu Rwanda, abashinzwe umutekano barimo Polisi y'u Rwanda, Igisirikare cy'Igihugu cy'U Rwanda RDF n'abandi bafatanyije na UCI kugira ngo abakinnyi, abafana ndetse n'abashyitsi bazaba bitabiriye irushanwa babone umutekano usesuye.

    Mu kubungabunga umutekano, bisaba kwitonda, gutekereza imbere no gukora gahunda zose hakiri kare. Ni yo mpamvu imihanda ifungwa hakiri kare, abitabiriye ndetsen'abafana muri rusange bakamenyeshwa inzira nyabagendwa, ndetse hanashyirwaho uburyo bwo gutabara ababa bafite ikibazo cy'ubuzima.

    U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwubaka izina mu mukino w'amagare. Tour du Rwanda, imwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, niyo yagaragaje ubushobozi bw'igihugu mu kwakira amarushanwa akomeye. Ibyo nibyo byatumye amahanga yose yizera ko u Rwanda rushobora kwakira iri rushanwa ry'Isi.

    Mu kinyarwanda cyiza cyo gutebya: 'Iyo uvuye i Burayi ukagera i Nyarutarama, ntumenya aho uherereye.' ibyo bikumvikanisha neza uburyo u Rwanda rwagiye rwubaka ibikorwa remezo bigezweho ku buryo umuntu wese wavuye ahandi mu mahanga abona ko ntatandkaniro. Ni nako abitabiriye iri rushanwa biyumva nkabari mu rugo.

    Irushanwa rya UCI ryatangiye kuwa ku wa 21 Nzeri 2025 rikaba rizasozwa ku wa 28 Nzeri 2025 mu mujyi wa Kigali n'indi mihanda ikikije umurwa mukuru. Ni ku nshuro ya mbere riri kubera muri Afurika byumwihariko mu gihugu cy'u Rwanda, bikaba byarafashwe nk'intambwe ikomeye mu gusakaza uyu mukino ku mugabane wose.

    Amakipe akomeye yo hirya no hino ku Isi yaba ayo kumugabane w'i Burayi nka France, Italy, Spain, ayo muri Amerika nka USA n'aba Colombia, ndetse n'ayo muri Aziya n'ahandi. Ibi byose bihurije hamwe bigaragaza ko u Rwanda rutakiri igihugu cyonyine mu rugendo rw'amagare, ahubwo rwabaye urugabano rw'amahoro n'ubuhanga bwo gutwara amagare.

    Abakurambere bo bavuga ngo 'Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.' Kuba iri rushanwa ribereye mu Rwanda ni uburyo bwo kugaragaza ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwinjira mu ruhando rw'Isi mu irushanwa ry'amagare. Irushanwa rya UCI Road World Championships 2025 rizasiga amateka akomeye mu Rwanda no muri Afurika yose. Rizerekana ko u Rwanda ari igihugu gito ku buso, ariko gikomeye ku bikorwa.

    Umugani wumvikanisha ibi neza ugira uti: 'Ak'imuhana kaza imvura ihise.' Ninako u Rwanda rwahawe kwakira iri rushanwa nyuma yo kwerekana ko rufite ubushobozi mu kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika ndetse n'Isi. Ibi ni icyizere ku bakinnyi bato, abashoramari ndetse n'abafana b'imikino bashobora kungukira muri iyi mikino, ngayo nguko ninaha nsoreje wakoze kumva ibyo mbanaguteguriye amazina niyayandi nkibisanzwe Prince Mutabazi ukomeze kugubwa neza n'ibiganiro Big Town TV igutegurira bya Buri munsi ugire ibihe byiza nahubutaha.

    Iri rushanwa ry'amagare ku rwego rw'Isi rya UCI Road World Championships, ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/menya-amateka-yirushanwa-ryamagare-riri-kubera-mu-rwanda-uci-road-world-championships-2025/

  • Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 10 Nzeri 2025, ba Wazalendo bari mu mujyi wa Uvira batangaje ko baha Abatutsi iminsi icumi ngo babe bamaze kwivana muri uwo mujyi, baburirwa ko uzasigara azicwa. Uwo mwanzuro waje nyuma y'ibyumweru by'imirwano hagati ya Wazalendo n'ingabo za leta, bituruka ku rwikekwe rushingiye ku ivangura ry'amoko.

    Mu butumwa bw'amajwi bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu barwanyi yagize ati: 'Turaha Abatutsi ba Uvira iminsi 10 ngo basubire iwabo. Ntimuzatubwire ko tubirukanye ngo tubambure ibintu byanyu, mubijyane. N'iyo mwazana amazu yanyu mu modoka, muyashyireho maze musubire mu Rwanda.'

    Kuva mu mpera za Kanama 2025, Uvira yabaye indiri y'imidugararo. Byatangiye ku muhango wo gushyingura Col. Patrick Ngabonziza Rusimbi, uzwi nka Gisore, ukomoka mu Banyamulenge. Icyo gihe, imvugo z'urwango z'abarwanyi ba Wazalendo zandikiye ku Banyamulenge ko batemerewe kuba Abanyekongo, zibita 'abanyamahanga n'abanyeshyamba b'abanyarwanda.'

    Nyuma yaho, izina ry'umugaba mushya mu rwego rw'ubutasi bw'igisirikare, Gen. Olivier Gasita, nawe ukomoka mu Banyamulenge, ryashotoye cyane na Wazalendoi Ku itariki ya 2 Nzeri, Wazalendo bafunze imihanda, bategura ibikorwa bya ville morte byamaze iminsi ine, basaba ko Gasita yirukanwa.

    Imirwano hagati y'ingabo za FARDC n'aba wazalendo yatumye abasivili benshi bahasiga ubuzima. Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abarwanyi ba Wazalendo barimo barasa ku modoka yari itwaye abaje mu muhango wo gushyingura Col. Gisore, bayitoteza bavuga ko aribo 'Banyamulenge baje kwigarurira Congo.'

    Mu minsi yakurikiyeho, ibikorwa byo kwibasira Abanyamulenge byafashe indi ntera. Mu bice bimwe, babujijwe no kuvoma amazi, abandi barashimuswe cyangwa baraburirwa irengero. Abaturage benshi babarizwa mu Banyamulenge bemeza ko bari mu bwoba bukomeye, kandi ko ntaho babona bahungira.

    Ku itariki ya 10 Nzeri, ubwo Kinshasa yari imaze kwemera gukura Gasita i Uvira, Wazalendo ntibahagaritse ibikorwa byabo. Ahubwo, bakwirakwijwe ubutumwa bushya busaba ko 'nta Mututsi n'umwe ugomba gusigara i Uvira.' Bemeza ko bafite urutonde rw'abagomba kwirukanwa, ndetse bongeraho ko n'abacuruzi b'Abamasai bakwiye gufatwa nk''abanyamahanga.'

    Iyi mvugo yurwango ntiyigeze yamaganwa n'abandi bayobozi ba Wazalendo, ahubwo yagiye isubirwamo n'abandi bayobozi babo barimo William Yakutumba na René Itongwa.

    Kugeza ubu, abaturage bo mu bwoko bw'Abanyamulenge bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kangaratete. Muyoboke Ntabaye, uyobora ihuriro ryabo i Uvira, yagize ati: 'Abaturage bacu barafashwe bunyamaswa, barasahurwa, barashimutwa. Nta mutekano bafite na busa.'

    Uvira, umujyi wa kabiri mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ubu wahindutse indiri y'ivangura, imidugararo n'ubutegetsi bwa Kinshasa bwabuze uko bwifata imbere y'amamilisi bwari bwemereye amategeko.

    Source : https://rushyashya.net/wazalendo-yarahiye-ko-nta-mututsi-ukwiye-gutura-muri-uvira/

  • Umunya-Sweden yigaragaje mu batarengeje imyaka 23 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Suede, Jakob Söderqvist, wari wegukanye umwanya wa kabiri mu 2024, ni we wegukanye umudali wa Zahabu i Kigali nyuma yo gukoresha iminota 38,24 ku ntera y’ibilometero 31,2 muri ITT y’abahungu batarengeje imyaka 23.

    Jakob yarushije Nate Pingle wo muri Nouvelle-Zelande umunota n’amasegonda atatu naho Umufaransa Maxime Decomble aba uwa gatatu arushwa umunota n’amasegonda ane.

    Nyuma y’uko gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abagore cyangwa abakobwa batarengeje imyaka 23 cyegukanywe n’Umwongereza, Zoe Backstedt hagombaga gukurikiraho bazaza babo.

    Guhera saa Saba n’iminota 50, harakinwaga isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23, aho bakoze intera y’ibilometero 31,2 kuva muri BK Arena kugera kuri KCC.

    Umukinnyi wahagurutse bwa mbere ni Umunyarwanda, Tuyizere Etienne wakinaga Shampiyona y’Isi ku nshuro ya kane, akaba yakoresheje iminota 43,36.. Ni mu gihe Niyonkurj Samuel yahagurutse saa 14h50′.

    Niyonkuru Samuel yasoreje ku mwanya wa 29 yasizwe iminota ine n’amasegonda 50 na Jakob Söderqvist wegukanye umudali wa Zahabu.

    Ni mu gihe Tuyizere Etienne wabaye uwa 31 yasizwe iminota itanu n’amasegonda 12.

    Tuyizere yakinnye isiganwa rye rya nyuma mu gihe Niyonkuru Samuel azakina isiganwa ryo mu muhanda ku bahungu batarengeje imyaka 23 rizaba ku wa Gatanu.

    Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 uzakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2025, aho hazaba hatahiwe ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19, basiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.

    Abangavu bazakora intera y’ibilometero 18,3 guhera saa 10:45 naho ingimbi zikore intera y’ibilometero 22,6 guhera saa 14:00.

    Mu bakobwa, u Rwanda ruzahagararirwa na Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane , naho mu bahungu hakine Byusa Pacifique na Ntirenganya Moise.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11909

  • Ibigo byo muri Pakistan byiyemeje gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    ANTH ni ibitaro bigezweho bifite ibitanda 500. Ni kimwe mu bigo bigize GAK HealthCare International, ikigo gikomeye cyo muri Pakistan cyita ku buzima.

    Uruzinduko rwa Ambasaderi Naeem Khan, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y'igihugu cyabo n'u Rwanda. Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubuvuzi binyuze mu gutanga uburezi bugezweho n'ubushakashatsi.

    Ambasaderi Naeem Khan yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa ANTH, Dr. Areej Neyazi n'abandi bayobozi b'ibi bitaro, asobanurirwa uburyo birajwe ishinga no guteza imbere ubuvuzi budahenze buri ku rwego rwo hejuru, ari na ko bifatanya n'ibindi bihugu mu guteza imbere uru rwego.

    Yatambagijwe ibice bitandukanye bigize ibi bitaro, nyuma agaragaza uburyo hari amahirwe y'ubufatanye hagati ya Pakistan na Afurika, ariko atabyazwa umusaruro.

    Ati 'Binyuze mu kubaka ubuvuzi bugezweho, gufatanya mu burezi, dushobora gushyiraho imishinga itandukanye iteza imbere abaturage b'u Rwanda n'aba Pakistan. Impande zombi zabyungukiramo mu buryo bukomeye.'

    Yasabye Dr. Areej Neyazi n'itsinda ayoboye gusura u Rwanda, kugira ngo harebwe uburyo amahirwe y'imikorere arubarizwamo yabyazwa umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru wa ANTH Dr. Areej Neyazi na we yagaragaje uburyo barajwe ishinga no kwagura ibice bakoreramo binyuze mu bufatanye n'ibigo bitandukanye byo mu mahanga.

    Ati 'Dushaka ho habaho ubufatanye mu kongera ubushobozi, guteza imbere uburezi bushingiye ku buvuzi, no guteza imbere uburyo serivisi z'ubuvuzi zitangwamo. Imishinga nk'iyi yadufasha kugera ku ntego zacu no gufasha Pakistan kubonwamo umufatanyabikorwa w'ingenzi.'

    U Rwanda na Pakistan bikomeje kwagura umubano mu nzego zitandukanye, by'umwihariko nyuma y'uko ibihugu byombi bifunguye ambasade muri buri gihugu, ibikorwa by'ubukungu bikaguka ndetse hagakorwa ingendo z'abayobozi hagati y'impande zombi.

    Mu 2021 ni bwo Pakistan yashyizeho ambasade yayo mu Rwanda. Muri Mata 2025 ni bwo u Rwanda rwatashye ambasade yarwo muri Pakistan.

    Mu mwaka ushize Ambasaderi Khan yabwiye IGIHE ko yahageze mu Rwanda ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi bufite agaciro ka miliyoni 34$, ariko mu mpera za 2024 bwari bumaze kurenga miliyoni 70$.

    Ubucuruzi bwinshi bwibanda ku cyayi. Pakistan ni na yo itumiza hejuru ya 60% by'umusaruro w'icyayi w'u Rwanda.

    Muri Mata 2025 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire yo guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yeretse abo mu gihugu cyabo amahirwe ari mu Rwanda

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yatambagijwe ibice bigize r. Akbar Niazi Teaching Hospital


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byo-muri-pakistan-byiyemeje-gufatanya-n-u-rwanda-mu-guteza-imbere-ubuvuzi

  • Dushaka ko umusaruro wikuba kabiri-Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva ku bahinzi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 22 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga ku rwego rw'Igihugu ku igihembwe cy'ihinga cya 2026 A.

    Igihembwe cy'ihinga cya 2026 A cyatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi haterwa ibigori mu Gishanga cy'Urwonjya kiri ku buso bwa hegitari 115.

    Ni igishanga gisanzwe gihingwamo ibirayi n'ibigori bisimburana. Gikoresgwa n'abahinzi 1.742 bibumbiye muri Koperative Abishyize Hamwe Urwonjya.

    Dr. Nsengiyumva yabwiye abahinzi ko hari intambwe bari gutera mu kongera umusaruro kuko bavuye kuri toni imwe kuri hegitari ubu bakaba bageze kuri toni eshanu.

    Ati 'Ntabwo mukiri abatebo ahubwo musigaye mupakira ibitebo mukoherereza abandi.'

    Yavuze ariko ko bishoboka kongera uwo musaruro kurushaho bakawukuba kabiri na bo barabimwemerera.

    Yagize ati 'Turamutse dukoze neza dushobora kubona toni 10 kuri hegitari. Ese ntitwazabishobora uwabigira umuhigo? Uwo ni umuhigo tuzagaruka kureba ko twawuhiguye isarura rigeze.'

    Yabwiye kandi abahinzi bose muri rusange ko uwo mujyo wo kongera umusaruro ugomba kujyana n'ingamba zo gukora ubuhinzi buvuguruye.

    Ati 'Kugira ngo tubone umusaruro uhagije dukwiye gukora ku buryo ahantu hose hashobora guhingwa haba mu bishanga, ku misozi no mu mibande. Dukwiye kandi kugerageza guhinga imbuto nziza, dukoresha ifumbire y'imvaruganda n'imborera.'

    Yakomeje ati 'Ahantu hatari amazi nko mu gishanga dukwiye kwitegura kuzuhira bibaye ngombwa kuko iyo izuba rivuye akenshi dutakaza umusaruro. Ahatari amazi mushobora no kuhahinga ibihingwa byera vuba nk'ibishyimbo cyangwa bidakenera amazi menshi nk'imyumbati.'

    Dr. Nsengiyumva yibukije abahinzi ko izo ngamba ari zo zizafasha Igihugu kugera ku ntego cyihaye yo gukuba kabiri umusaruro w'ubuhinzi kandi bikanazamura iterambere ry'ababukora.

    Ati 'Umusaruro w'ubuhinzi dushaka ko wikuba kabiri kandi iyo wikubye kabiri za mituweli n'amafaranga mubibona bitabagoye na gato. Mutekereze kandi n'ubwishingizi bw'ibihingwa Leta yabashyiriyeho kuko iyo ibihe bibaye bibi buramugoboka.'

    Umwe mu banyamuryango ba Koperative Abishyize Hamwe Urwonjya, Banzubaze Ferdinand yavuze ko mbere icyo gishanga bagihingaga ariko ntibabure guhura n'inzara kubera kubikora mu kajagari.

    Ati 'Mbere ya 2008 iki gishanga twagihingaga mu buryo bw'akajagari buri wese ahinga uko abyumva igihe ashakiye. Harimo ibijumba, amateke n'inzuzi ahandi tukaharagira amatungo kuko ntabwo cyari gitunganyije cyose.'

    Yavuze ko ubu ibyo byabaye amateka kuko bishyize hamwe bashinga koperative n'igishanga kiratunganywa babasha kuvugura ubuhinzi ku buryo ubu cyababereye ishingiro ry'ubuhinzi bw'umwuga.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yatangije igihembwe cy’umuhindo haterwa ibigori

    Iki gishanga cy’Urwonjya gihingwamo n’abarenga 1700

    Igishanga cy’Urwonjya gihingwamo ibirayi n’ibigori bisimburana

    Minisitiri w’Intebe, Dr.Nsengiyumva Justin yahaye abahinzi b’i Nyaruguru umukoro wo guhinga neza ku buryo umusaruro beza ugera kuri toni 10 kuri hegitari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dushaka-ko-umusaruro-wikuba-kabiri-minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-ku

  • AMAFOTO: Umwongerezakazi yegukanye ITT, Abanyarwanda biranga #rwanda #RwOT

    Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa n’ibihe (W ITT), ni mu gihe abanyarwandakazi babiri bakinnye byanze.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2025 harakinwa umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Isi y’Amagare irimo kubera mu Rwanda guhera ejo hashize ku Cyumweru.

    Umunsi wa kabiri wa yo hari hatahiwe abatarengeje imyaka 23 mu byiciro byombi, abagabo n’abagore. Na bo bakaba basiganwaga n’ibihe (Individual Time Trial).

    Habanje icyiciro cy’abagore bakoze intera y’ibilometero 22,6 ni mu gihe abagabo bo baza gukora 31,2.

    Uko isiganwa ry’abagore ryari riteye, ni ukuva kuri BK Arena kugera kuri Kigali Convention Centre, ariko anyuze Kimironko, Sonatube, Nyanza, Sonatube, Rwandex, Kwa Mignonne na KCC.

    Nyirarukundo Claudette na Ntakirutimana Martha nibo bahagarariye u Rwanda muri iki cyiciro.

    Saa 10h35′ nibwo umukinnyi wa mbere yari ahagurutse, akaba ari Nyirarukundo Claudette aho yakoreshe iminota 37 n’amasegonda 14.

    Ntakirutimana Martha akaba yahagurutse saa 10:51′ akaba yasoje akoresheje iminota 36,27.

    Iri siganwa ryaje kwegukunwa n’Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt, wanyuze kuri Marie Schreiber wahagurutse iminota itatu mbere ye. Yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT y’abakobwa batarengeje imyaka 23 nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 56 ku ntera y’ibilometero 22,6.

    Viktória Chladoňová, umunya-Slovenia ni we wabaye uwa kabiri arushijwe umunota n’amasegonda 50.

    Umutaliyanikazi, Venturelli Federica ni we wabaye uwa gatatu arushijwe n’iminota 2 n’amasegonda 11.

    Umunyarwandakazi waje hafi ni Ntakirutimana Martha warushijwe iminota 5 n’amasegonda 31

    Nyirarukundo Claudette yabaye uwa 32 arushijwe iminota 6 n’amasegonda 18.

    Uko bakurikiranye

    Umwongereza Zoe Backstedt ni we wegukanye ITT

    Nyirarukundo Claudette ni we watangije isiganwa ry’uyu munsi

    Dj Ira

    U Rwanda rwanditse amateka

    Igare rifite abafana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11908

  • Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT #rwanda #RwOT

    Umwongereza w'imyaka 20, Zoe Backstedt, yongeye kwandika izina rye mu mateka y'umukino w'amagare ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu irushanwa rya Individual Time Trial (ITT) ry'abakobwa batarengeje imyaka 23. Ni isiganwa ryabereye ku ntera y'ibilometero 22,6, aho uyu mukinnyi yitwaye mu buryo budasanzwe akoresheje iminota 30 n'amasegonda 56, akarusha abandi bakobwa bose bahatanaga.

    Backstedt yanyuze kuri Marie Schreiber, umukinnyi ukomoka i Luxembourg wahagurutse iminota itatu mbere ye, maze amucaho nk'inkuba y'amahindu.

    Byagaragaje ko uyu mwongereza afite imbaraga n'ubuhanga budasanzwe, ndetse n'ubushake bwo gukomeza gutera imbere muri uyu mukino.

    Iyi ntsinzi ishyira Zoe mu rwego rwo hejuru rw'abakiri bato bazaba bagomba gukurikiranwa mu bihe biri imbere. Abasesenguzi b'uyu mukino bavuga ko afite ejo hazaza heza, kuko atangiye kugaragaza ko afite ubushobozi bwo guhatana no ku rwego rw'Isi mu kiciro cy'abakuru.

    Uyu mudali wa Zahabu ni ikimenyetso cy'uko imyitozo, umuhate, n'ubushake bwo guhatana bishobora kugera ku musaruro wifuzwa.

    Ni ishema rikomeye ku Bwongereza kubona umukobwa muto nk'uyu yegukanye intsinzi nk'iyi, kandi bikaba byerekana ko Abasore n'abangavu mu mukino w'amagare bagira uruhare rukomeye mu gusigasira no kongera ibikombe by'icyubahiro. Backstedt, mu magambo ye nyuma y'isiganwa, yavuze ko yumvaga afite icyizere ariko atari yiteze kwitwara kuri urwo rwego, ahamya ko byamushimishije bikomeye kandi bigatuma yiyumvamo icyizere cy'ahazaza.

    Ubu, abakunzi b'amagare mu Bwongereza no ku Isi yose biteze kureba intambwe izakurikiraho muri urwo rugendo rwe rujyanye n'amateka yo kwandika izina mu bihe bizaza.

    Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

    Source : https://kasukumedia.com/umwongereza-zoe-backstedt-yegukanye-umudali-wa-zahabu-muri-itt/