
Blog
-
RDC: FARDC irashinjwa ubwicanyi bw'abasivile mu ntara ya Ituri #rwanda #RwOT
Abadepite bakomoka mu ntara ya Ituri, barashinja ingabo za leta ya Kongo ubwicanyi muri iyi ntara, ndetse bagashinja ubutegetsi bw'intara kurebera no kwigira ntibindeba.
Aba badepite baravuga ko abasirikare ba leta FARDC bishe abasivile basanzwe muri teritwari ya Aru muri iyi ntara ya Ituri, bagamije guhorera mugenzi wabo wari wishwe n'imitwe y'abitwaje intwaro.
Radio Okapi iravuga ko aba baturage bishwe mu majoro yo kuwa Kane ukagera ku wa mbere mu cyumweru gishize.
Aba badepite baravuga ko muri uko kwica kw'ingabo za leta ku baturage zishinzwe kubarinda, benshi bakomerekejwe n'amasasu kandi inzu nyinshi ngo basize bazitwitse.
Depite Jean-Claude Draza avuga ko ibi byatangiye tariki ya 21Mata 2023, mu mujyi wa Bunia ubwo ingabo zoherezwaga gufata umuturage wari ufitanye ibibazo na leta.
Aba badepite bavuga ko aba baturage bishwe abamenyekanye ari barindwi, bagasaba ko haba iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu igisirikare cya Kongo gikora mu gicuku nk'abandi.
 Iyi teritwari ya Aru ubusanzwe ngo nta bwicanyi bwahabaga, ariko abarwanyi ba CODECO na ADF bamaze kuhagera, abasirikare ba leta batabafata bakica abaturage.
Leta ya Kongo yagejejweho iki kibazo nta kintu iravuga kuri ubu bwicanyi.
The post RDC: FARDC irashinjwa ubwicanyi bw'abasivile mu ntara ya Ituri appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Perezida Museveni yatangiye kwiyegereza abamugejeje ku butegetsi kubera Muhoozi #rwanda #RwOT
Perezida Yoweli Kaguta Museveni, ngo yaba yatangiye kugirana ibiganiro naba Sekombata babanye muri NRA bamugejeje ku butegetsi ahazaza ha Uganda, ndetse n'uko babona umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba, aramutse amusimbuye.
Ikinyamakuru Chimpreports, ngo gifite amakuru ko ibi biganiro biri kubera mu cyaro, mu bice bwana Museveni akoreramo ubworozi bwa Gisozi na Rwakitura.
Uwatanze aya makuru nawe wahoze mu nyeshyamba zagejeje Museveni ku butegetsi, avuga ko ibiganiro bimara amasaha nibura atandatu kandi abona ari umuntu urajwe ishinga no kumva.
Aba bantu ngo babwiye uyu munyamakuru ko Perezida Museveni, yiyegereje aba ba Sekombata ngo bamuhe impamvu bamwe bashyigikiye umuhungu we Muhoozi ku kumusimbur, ndetse n'abatamushyigikiye bagatanga impamvu zabo.
Ibi biganiro bya Perezida Museveni, ngo abitangiye nyuma yaho abo barwananye intambara yamugejeje ku butegetsi, batangiye kutakira neza inkundura ya general Muhoozi umaze igihe ashaka ubutegetsi, wanatangaje ko muri 2026 aziyamamaza.
Ibi ngo byaba byaratangiye kubabaza abo muri NRA barwanye urugamba, none amatunda akaba ari kuribwa n'uwo bicaje ku ntebe.
Amakuru y'iki kinyamakuru aravuga ko bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru, abacuruzi ndetse n'abakiri mu butegetsi babaye muri NRA, barahiye ko badateze gushyigikira ko Muhoozi aba perezida wa Uganda.
Hari ngo abatangiye gushyiramo amafaranga yo guca intege abari mu kitwa MK Movement, cy'abashyigikiye uyu musirikare w'imyaka 49 ngo babivemo kuko ari ukugambanira Uganda.
Umuntu wa hafi ya Perezida Museveni yavuze ko Perezida ubwe azi aka gatsiko gakomeye k'abadashyigikiye umuhungu we, ubu ngo ari gushaka ko yabaha ibyo bifuza bagatuza, nubwo hari abavuga ko icyo badashaka ari ukumva Uganda itegetswe na Muhoozi kuko ataricyo barwaniye.
Nka General Kahinda Otafiire usanzwe ari minisitiri w'umutekano mu gihugu, aherutse kuvugira ku karubanda ko nta muntu abantu bakwiye gushyigikira ku butegetsi, uretse perezida Museveni.
Adaciye ku ruhande yabwiye General Muhoozi ko imihanda inyerera idatwarwamo imodoka n'abana kuko bazigusha.
General Kahinda yabwiye abaturage ba Kiruhura ko aba bana bashaka ubutegetsi baba bagamije kwigizayo abasaza nta kindi bafite, uretse ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko nta Muhoozi hari Museveni.
Umwaka ushize General Salim Saleh uvukana na Perezida Museveni, yagerageje guhuza aba ba Sekombata ariko byaramunaniye, ngo ntibashaka Muhoozi.
Mu kiganiro cy'ibanga umunyamakuru yagiranye na Otafiire amubaza impamvu yanga General Muhoozi, yamubwiye ko ari umuntu ugirwa igitangaza n'abanyamakuru.
 Aba ba Sekombata bahoze muri NRA bavuga ko Museveni agomba kubategeka nanagira imyaka 80 n'imisago, ndetse ngo bari kurwanya umuhungu we ahantu hose.
 General Muhoozi ubu ngo akoresha iturufu yo kuba yarunze u Rwanda na Uganda imipaka igafungurwa, ndetse no kuba urubyiruko rwumva neza icyerekezo cye, ngo nibyo biteye ubwoba ba Sekombata bahoze muri NRA.
The post Perezida Museveni yatangiye kwiyegereza abamugejeje ku butegetsi kubera Muhoozi appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Abanyarwanda babiri nibo basigaye muri Sudani – #rwanda #RwOT
Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda 36 bari muri Sudani, tariki 24 Mata bafashijwe kuvayo bakagera i Cairo mu Misiri hifashishijwe imodoka mu rugendo rwatwaye amasaha 30.
Ibihugu byinshi biri guhungisha abaturage babyo batuye muri Sudani cyane cyane mu Murwa Mukuru Khartoum, nyuma y'uko hadutse imirwano hagati y'igisirikare n'umutwe w'Inkeragutabara uzwi nka RSF.
Imirwano iri kubera mu mujyi rwagati ku buryo ibikorwa byinshi byahagaze, abaturage basabwa kuguma mu nzu ndetse impande zombi zanga gutanga agahenge ngo ibikorwa by'ubutabazi bikorwa.
Uretse abo Banyarwanda bafashijwe kuva muri Sudani kuri uyu wa Mbere, Mukuralinda yavuze ko hari abandi bahavuye bafashijwe n'Umuryango w'Abibumbye ndetse na Guverinoma y'u Bufaransa.
Aganira na The New Times yagize ati 'Abanyarwanda babiri nibo bagumye muri Sudani ku bushake bwabo. Basanzwe bahakorera, amakuru yabo Ambasade yacu irayazi tuzakomeza gukurikirana umutekano wabo.'
Nubwo umubare nyawo w'abanyarwanda bamaze kuvanwa muri Sudani utaramenyekana, bivugwa ko bari hagati ya 50 na 70.
Yavuze ko umubano w'u Rwanda na Sudani ukimeze neza, ari nabyo byatumye habaho ubutabazi Abanyarwanda bari muri icyo gihugu bagafashwa gutaha.
Mukuralinda yavuze ko umubare wa nyawo uzamenyekana nyuma yo guhuza imibare yose y'abafashijwe kuva muri Sudani.
Imirwano muri Sudani yadutse tariki 15 Mata, hagati y'Ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Sudani n'igice cy'Inkeragutabara zahoze ari inyeshyamba ziyobowe na Gen Mohamed Hamdan Daglo.
Aba bombi bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Omar el Bashir mu 2019, baza gushwana bapfa ko ingabo za Dagalo zangiwe kwinjira mu gisirikare.
Umuryango w'Abibumbye watangaje ko hari impungenge ko imirwano yafata indi ntera, kuko nta ruhande na rumwe rushaka kujya mu biganiro.
Alain Mukuralinda yavuze ko muri Sudani hasigayeyo Abanyarwanda babiri ku bushake bwaboSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-babiri-nibo-basigaye-muri-sudani
-
Umwarimu yigisha abarenga 150 ku munsi, ni ayahe maherezo y'ubucucike mu mashuri? – #rwanda #RwOT
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byageze ku ntego y'uburezi kuri bose binyuze muri gahunda zinyuranye zirimo n'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.
Nyuma yaho hashyize imbaraga mu kongera umubare w'ibyumba by'amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu bigo by'amashuri, uyu akaba ari umwanzuro wa cyenda muri 12 yafatiwe mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 17 yabaye mu Ukuboza 2019.
Kugeza ubu, hamaze kubakwa ibyumba birenga ibihumbi 27. Byagabanyije ubucucike mu mashuri nk'uko imibare yegeranyijwe mu 2022 yerekanye ko mu mashuri abanza n'ayisumbuye buri hagati y'abanyeshuri 50 na 55 mu cyumba kimwe.
Icyakora iyi mibare si ko ihagaze mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rwabutenge ruri mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Rwabutenge.
Nko mu ishuri ry'umwaka wa mbere w'amashuri abanza mu gitondo higa abanyeshuri 78 [muri A], naho nimugoroba hakiga abandi 76 [muri B], bivuze ko abana 154 banyura imbere y'umwarimu umwe buri munsi.
Mu mwaka wa kabiri mwarimu yigisha abanyeshuri 65, naho mu wa gatatu we yigisha abanyeshuri 58 kandi abitabira mu gitondo si bo basubirayo nyuma ya saa sita, haza abandi.
Umwarimu wigisha mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza, Nyiranzubahimana Marie Ange, yabwiye IGIHE ko kwigisha abana bato kandi benshi bisaba ubwitange bwo ku rwego rwo hejuru.
Ati 'Kubera ubwinshi bwabo binsaba kugera hano mbere y'amasaha, ku buryo mbamenyesha nimugoroba nkafasha bamwe basigaye inyuma, naho ubundi wazasanga hari abatagira na kimwe bumva.'
Umuyobozi w'ishuri rya Rwabutenge Muhinzi Thadée yabwiye IGIHE ko ubucucike bugaragara mu mashuri cyane ayo hasi, biterwa n'uko agace ishuri ryubatsemo gatuwe cyane kandi abantu bahimukira buri munsi, ariko ikiri hejuru ya byose kikaba ibyumba bike by'amashuri.
Ati 'Ubundi iyaba dufite ibyumba bihagije, ntabwo tuba twigisha abana baza mu gitondo abandi baza nimugoroba. Abana bakabaye baguma aha bagataha nimugoroba ariko ntabwo bikunda kubera ko ibyumba dufite ari bikeya.'
Muhinzi agaragaza ko mu banyeshuri 1225 biga mu mashuri abanza, hari hakenewe ibyumba 26 by'amashuri ariko ikigo gifite 14 gusa.
Amabwiriza ya UNESCO ateganya ko icyumba cy'ishuri gikwiye kwigirwamo n'abanyeshuri 46.
Muhinzi avuga ko babonye ibyumba 13 byatuma abana bose biga kandi badasimburana nk'uko ahari ibyumba bihagije biga.
Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba by'amashuri bishya bigera ku 13 296.
Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ubwo yari yitabye Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko, ku wa 28 Werurwe 2023, yagaragaje ko hakenewe izindi mbaraga.
Yavuze ko ibyumba bikenewe byenda kungana n'ibyubatswe byatwaye agera kuri miliyari 300 z'amafaranga y'u Rwanda.'
Yakomeje agira ati 'Kugira ngo dukemura iki kibazo cy'ingendo ndende n'ubucucike, birasaba undi mushinga. Birasaba undi mushinga wo kubaka ibikorwaremezo, dufite ingamba zo gukomeza kongera ibyo bikorwaremezo.'
Mu 2022, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi, ikoranabuhanga n'umuco UNESCO ryagaragaje ko ku isi muri rusange hakenewe abarimu miliyoni 5,4 muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara kugira ngo intego yo kugeza uburezi bw'ibanze kuri bose igerweho mu 2023.
-
Urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rwatangiye: Menya ingingo zishobora kubamo impinduka – #rwanda #RwOT
Ishingiro ry'umushinga w'itegeko nshinga ryatangijwe na Perezida wa Repubulika.
Amatora azahuzwa
Iri vugurura ahanini rishingiye ku guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko, bivuze ko mu gihe iri tegeko ryaba ritowe, amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yazaba muri Kanama 2024.
Aya matora yombi yazajya abera rimwe, buri myaka itanu, igikorwa cyitezweho kugabanya umwanya amatora yatwaraga n'ikiguzi cyayo.
Ubusanzwe itora rimwe ryabarirwaga arenga miliyari 7 Frw, bivuze ko yombi ari miliyari 14 Frw, ariko mu gihe yahuzwa, yaba miliyari nibura 8 Frw.
Amatora nahuzwa, hari byinshi bizahinduka. Urugero, nk'abakandida bamwe biyamamazaga ku mwanya w'umukuru w'igihugu, batahirwa bakajya gushakira mu Nteko Ishinga Amategeko, ntabwo bizaba bigishoboka.
Urugero nka Dr Frank Habineza yiyamamarije umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora aherutse, adahiriwe ajya gushakira mu badepite ho bicamo, abona amajwi asabwa.
Kugira ngo izi mpinduka zishoboke, manda y'Abadepite bariho uyu munsi, igomba kongerwa ikazarangirana n'umwaka utaha.
Ingingo ya 174 y'iri tegeko ivuga ko “Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora.”
Iseswa ry'Inteko Ishinga Amategeko rivugwa, rikorwa hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y'abawugize irangire. Gusa mu gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, ntabwo gusesa bishobora.
Uburyo Perezida wa Repubulika ashyiraho abayobozi buzahinduka
Iri tegeko rivuguruye ntirizahindura ububasha bw'Umukuru w'Igihugu bwo kuba yashyiraho abayobozi batandukanye, gusa inzira byacagamo zizahinduka.
Ubusanzwe, Umukuru w'Igihugu yashyiragaho umuyobozi runaka, urwandiko rubyemeza rugatangazwa na Minisitiri w'Intebe, hanyuma wa muntu akarahira agatangira imirimo.
Itegeko ryateganyaga ko nyuma y'uko wa muntu ashyizweho, bigomba kwemezwa na Guverinoma mu Nama y'abaminisitiri. Biravuze ngo, umuntu yarahiraga, agatangira imirimo ariko iteka rimushyira mu mwanya rikazagaruka ku Nama y'Abaminisitiri kugira ngo ryemezwe.
Impinduka nshya zihari ubu, ni uko iryo teka ritazongera gusubira mu Nama y'Abaminisitiri, kuko n'ubundi, uhabwa umwanya yabaga yatangiye akazi mu buryo busanzwe.
Ntibikiri ngombwa ko urubanza rusomerwa mu ruhame
Indi ngingo yahinduwe ni iya 151 (yabaye iya 153), igenga amahame y'ubucamanza, aho hakuwemo ihame ry'uko urubanza rugomba “gusomerwa mu ruhame”.
Ubusanzwe urubanza ruburanishirizwa mu ruhame, bigakomeza na gutyo igihe rugiye gusomwa. Umucamanza ategetswe ko asomera urubanza mu ruhame mu cyumba cy'iburanisha.
Hari aho byageraga akisanga ari gusomera intebe gusa, nta bantu bari mu cyumba. Ariko kuko itegeko riteganya ko rugomba gusomerwa mu ruhame akaba agomba kubikora nta yandi mahitamo.
Ubu mu itegeko nshinga, iyo ngingo izavamo gusa igume mu yandi mategeko agenga imiburanishirize y'imanza, ariko hagomba kuzasobanurwa uruhame ruvugwa urwo arirwo.
Bivuze ko hashobora gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga mu gusoma urubanza, imyanzuro ikaba yajya itangazwa hakoreshejwe imbuga zitandukanye n'ibindi nk'ibyo bigomba kuzasobanurwa byimbitse.
Izindi mpinduka zitezwe
Mu ngingo ya 139 (yabaye iya 141), igenga Komisiyo z'Igihugu, Inzego Zihariye, Inama z'Igihugu n'Ibigo bya Leta, ibyerekeye ishyirwaho rya Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside n'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, byakuwemo kubera ko izi nzego zitakiriho.
Mu ngingo ya 153, 154, 155, 156 n'iya 157 (zabaye 155, 156, 157, 158 na 159) zerekeye ubutegetsi bw'ubucamanza ahavugwa inkiko nkuru n'abacamanza bazo hongewemo 'Urukiko rw'Ubujurire n'abacamanza barwo'.
Mu ngingo ya 128 n'iya 131 (yabaye iya 129 n'iya 132), hakuwemo ibika biteganya amategeko ngenga agena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ati 'Ni ukugira ngo ibyateganywaga muri ayo mategeko ngenga atandukanye bizashobore gushyirwa mu itegeko ngenga rimwe, bityo bifashe kurushaho koroshya imikoranire y'inzego bireba mu igenzura.'
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yasobanuye ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga
Abagize Biro y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ubwo basesenguraga ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga -
Yambaye ibigori: Reba amafoto y’umuhanzi Snoop Dogg yambaye ikamba ry’ibigori(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi Snoop Dogg wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hagaragaye amafoto ye yambaye ikamba ry'ibigori ku mutwe.
Umuhanzi ukomeye cyane Snoop Dogg ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yagaragaye yambaye ibigori ku mutwe n'amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'uwitwa @redbluejd agaragaza Snoop Dogg yambaye ikamba ry'ibigori ku mutwe.
Ihere ijisho amafoto ya Snoop Dogg yambaye ikamba ry'ibigori ku mutwe:




Source : https://yegob.rw/yambaye-ibigori-reba-amafoto-yumuhanzi-snoop-dogg-yambaye-ikamba-ryibigoriamafoto/


