Blog

  • Ruhango: Yashoye miliyoni 200 Frw mu guhashya ikibazo cy'ibura ry'imbuto y'ibirayi – #rwanda #RwOT

    Gusa igiciro cy'ibirayi ku isoko gikunze guhindagurika ahanini bitewe n'imbogamizi zikunze kugaragazwa n'abahinzi babihinga zirimo ko imbuto zabyo zabuze, akaba ari yo mpamvu ibiciro bikunze kwiyongera cyane.

    Nyuma yo kubona iryo hindagurika ku biciro by'ibirayi, Mukamusoni Philomène, wari usanzwe akora ubucuruzi busanzwe, yahisemo kujya mu buhinzi bwabyo ariko ahereye ku gutubura imbuto zabyo kugira ngo abahinzi babashe kubona izo bakeneye.

    Uyu mubyeyi ukorera ibi bikorwa byo gutubura mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, agaragaza ko icyo gitekerezo cyo gutubura imbuto z'ibirayi yakigiranye n'umugabo we, Ndagijimana Anastase, bareba icyakomeza kubateza imbere ndetse kikanafasha n'abaturage muri rusange.

    Ati 'Njyewe n'umutware wanjye twatekereje umushinga ushobora kudufasha gukomeza kwiteza imbere ariko tunateza imbere abaturage, dusanga ari ugushora mu bijyanye n'ibirayi ariko tukabijyamo mu rwego rwo gutubura imbuto zabyo.'

    Nyuma yaho bateguye umushinga neza, bawushyikiriza CDAT, kugira ngo ibahe inkunga nyunganizi kuko n'ubundi bari baranatangiye kubishyira mu bikorwa, nyuma baza kwemererwa iyo nkunga akaba ari byo byabafashije gutangira neza.

    Umushinga wa CDAT, ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.

    Binyuze mu nkunga nyunganizi, umushinga wa Mukamusoni wo gutubura imbuto z'ibirayi watwaye agera kuri 203.804.500 Frw, CDAT yatanze agera kuri 70.000.000 Frw, mu gihe asigaye agera kuri miliyoni 133.804.500 Frw yishyuwe na Mukamusoni.

    CDAT yafashije Mukamusoni kumwubakira 'screenhouse', akaba ari uburyo bumwe bwo gutubura imbuto bukorerwa ahantu harinzwe kandi hizewe, hakaba hafite akamaro ko kurinda indwara ndetse no kwirinda udukoko dushobora kwangiza ibihingwa mu mirima.

    Ndagijimana agaragaza ko ingemwe bakuramo imbuto z'ibirayi zose bazikura muri Laboratwari y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.

    Ati 'Mbere na mbere kugira ngo tugere kuri iki cyiciro mwasanze turiho, izi ngemwe tuzikura muri laboratwari ya RAB zitwa 'plantlet' ariko ziba zujuje ubuzirange kubera ko ziba zarakozweho ubushakashatsi.'

    Yakomeje avuga ko iyo izo 'plantlet' bamaze kuzizana bahita bazishyira mu nzu zabugenewe ari zo 'screenhouse' bakazitera nyuma hakazeramo uturayi duto 'mini-tubers', aho bahita batugurisha abatujyana nk'imbuto z'ibirayi.

    Ati 'Ubwo burayi butoya rero iyo busaruwe ahangaha tubugirisha n'abatujyana mu mirima minini.'

    Utwo turayi duto iyo tumaze kugurishwa tujyanwa guterwa mu murima ariko icyo gihe tuba ari imbuto yitwa 'Imbuto fatizo', nyuma yaho byongera guhingwa mu murima bikavamo 'Imbuto shingiro'. Iyo mbuto noneho ni yo ihabwa abahinzi bahinga ibirayi bakayihinga nyuma ikazoherezwa ku isoko.

    Mukamusoni agaragaza ko ku nshuro ya mbere basaruraga imbuto, umwaka ushize basaruyemo izigera ku bihumbi 320 zibinjiriza akayabo.

    Ati 'Ubundi ku mwaka dusarura imbuto zigera ku bihumbi 320, tukaba twarakuyemo agera kuri miliyoni 47 Frw.'

    Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukongera umusaruro kubera ko abifuza izi mbuto bakomeza kwiyongera uko bwije n'uko bukeye.

    Ati 'Mu ntego tugira harimo ko byibura imbuto imwe ishobora kweraho uturayi dutanu, gusa dushobora kurenga cyangwa bikagabanuka ikindi kandi akarayi kamwe tukagurisha 150.'

    Kugeza ubu bafite ingemwe ibihumbi 80 bakaba biteze kuzasaruramo imbuto ibihumbi 400 ku buryo bashobora kurenza amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri CDAT, Mugambira Bonfils, yavuze ko uyu mushinga wo gutubura wa Mukamusoni uje ari amahirwe akomeye ku bahinzi bari basanzwe bakora ubuhinzi bw'ibirayi kubera ko bazajya babasha kubona imbuto z'ibirayi ku buryo biboroheye.

    Ati 'Kuba yarabizanye hano ni amahirwe kuko hano mu Ntara y'Amajyepfo hari ahantu hakorerwa ubuhinzi bw'ibirayi muri Nyamagabe na Nyaruguru bizaboroherera kugira ngo babashe kubona imbuto bakoresha bahinga ibirayi.'

    CDAT iteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

    Imaze gufasha imishinga igera kuri 244 yujuje ibisabwa mu gihugu hose aho yemerewe inkunga y'arenga miliyari 8,6 Frw.

    Mukamusoni agaragaza ko ku nshuro ya mbere basaruraga imbuto umwaka ushize, basaruyemo izigera ku bihumbi 320 zibinjiriza akayabo

    Ndagijimana avuga ko binjiye mu butubuzi bw’imbuto z’ibirayi mu rwego rwo kuzajya bageza izo mbuto ku bahinzi bahinga ibirayiNdagijimana avuga ko binjiye mu butubuzi bw’imbuto z’ibirayi mu rwego rwo kuzajya bageza izo mbuto ku bahinzi bahinga ibirayi

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari muri CDAT, Mugambira Bonfils, yavuze ko uyu mushinga uje gutanga umusanzu mu kugeza imbuto nziza z’ibirayi ku bahinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-yashoye-miliyoni-200-frw-mu-guhashya-ikibazo-cy-ibura-ry-imbuto-y

  • Zari yatoboye aravuga nyuma y’impanuka ikomeye yakoze #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko akeneye imodoka nshya ya ‘Range Rover’ kuko indi yangirikiye mu mpanuka yakoze.

    Mu minsi yashize nibwo hakwirakwiye amakuru ko Zari Hassan ko yakoze impanuka ikomeye cyane.

    Uyu mugore wabyaranye na Diamond Platnumz yemeje aya makuru ko yakoze impanuka iba yaranatwaye ubuzima bwe.

    Yashyize hanze imodoka ye ya Range Rover yangiritse uruhande rw’imbere aho umushoferi yicara ariko akaba ashima Imana ko ameze neza.

    Mu magambo ye yagize ati “nkeneye Range Rover nshya”.

    Zari Hassan yakoze impanuka mu minsi ishize

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11969

  • Jasinta uheruka kubica mu mwambaro wa APR FC, yatandukanye n’umugabo we #rwanda #RwOT

    umwe mu banyarwandakazi baheruka kubica ku mbuga nkoranyambaga mu mwambaro wa APR FC ubwo yari muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, Jasinta Makwabe yatandukanye n’umugabo we.

    Uyu munyarwandakazi uba muri Tanzania akaba umuhanga mu kumurika Imideli, muri Gashyantare 2025 nibwo hagiye hanze amakuru y’uko yarushinze.

    Jasinta w’imyaka 28 akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare birimo na Diamond Platnumz akaba yaratandukanye n’umugabo we.

    Jansita akaba aheruka kwigarurira imitima ya benshi mu kwezi gushize ubwo yagaragaye yagiye gushyigikira APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup

    Jasinta yatandukanye n’umugabo we

    Jasinta aheruka kubica ku mbuga nkoranyambaga mu mwambaro wa APR FC

    Jasinta aheruka kubica ku mbuga nkoranyambaga mu mwambaro wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11970

  • Bushoke na Juliet Zawedde bagiye gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Tanzania, Bushoke, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gutangaza ko agiye kurushinga na Juliet Zawedde, umushoramari w'Umunya-Uganda ukunzwe cyane muri Amerika. Uyu mukobwa usanzwe azwi nk''umushoramari uhuza imbaraga mu muziki,' yamamaye kubera ibikorwa bye byo gushyigikira abahanzi bo muri Uganda n'ahandi muri Afurika.

    Ni ubukwe buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 18 Ukwakira 2025, bikaba bizitabirwa n'inshuti n'imiryango yombi ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye. Amerika ni naho Juliet Zawedde asanzwe atuye akanakorera ibikorwa bye by'ubucuruzi.

    Mu kwezi kwa Kanama 2025 nibwo Bushoke yambitse impeta y'urukundo Juliet Zawedde, amusaba kumubera umugore. Byari ibirori byasize amateka mu bakunzi b'aba bombi, kuko Juliet atigeze abanza na gato kwibaza kabiri ku cyifuzo cy'uwo yihebeye.

    Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye muri Uganda, dore ko benshi bari bazi ko Juliet Zawedde yakundana na Dr Jose Chameleone.

    Uyu muhanzi yari yaranamufashije cyane igihe yari arwariye muri Amerika mu minsi yashize, ari nayo mpamvu amakuru y'ubukwe bwe na Bushoke yakomeje gucengera ibitangazamakuru bitandukanye, bikabyita 'inkuru y'ikinyejana.'

    Bushoke we asanzwe ari umuhanzi uzwi mu ndirimbo z'urukundo zakunzwe n'abatari bake muri Tanzania no muri Afurika y'Uburasirazuba. Kwinjiza urukundo n'ubuhanzi muri uru rugendo rushya rw'ubuzima bwe ni intambwe nshya ishobora no gufungura amarembo mashya mu muziki.

    Ubukwe bwabo bwitezwemo ishyaka n'ibyishimo bikomeye, kuko buzahuriza hamwe umuziki, ubucuruzi n'urukundo nyakuri mu gihugu cya kure.

    Bushoke na Juliet Zawedde bagiye gukora ubukwe

     

    Source : https://kasukumedia.com/bushoke-na-juliet-zawedde-bagiye-gukora-ubukwe/

  • Lionel Richie yahishuye ko Michael Jackson yagiraga umwanda n'impumuro mbi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Richie, yahishuye amakuru atigeze amenyekana ku buzima bw'inshuti ye magara nyakwigendera Michael Jackson, amugaragaza nk'umuntu wagiraga ikibazo cyo kutiyitaho mu isuku. Mu gitabo gishya yanditse yise 'Truly', Richie w'imyaka 76 y'amavuko yavuze ko hari ubwo Michael Jackson yagaragaraga afite umwanda ndetse agahorana impumuro itari nziza, ibintu byatunguye abakunzi benshi b'uyu muhanzi wigeze kwitwa 'Umwami wa Pop.'

    Nk'uko abivuga, igihe Jackson yari akiri kumwe n'umuryango we, by'umwihariko yitabwaho na nyina n'abavandimwe, nta kibazo cy'isuku cyamugaragaragaho.

    Ariko ubwo yatangiye kwibana wenyine, byamugoye cyane kwita ku mibereho ye ya buri munsi, bigatuma hari igihe atambara imyenda isukuye cyangwa akagira impumuro mbi.

    Lionel Richie yavuze ko we na Quincy Jones bakundaga gutebya, bamwita izina rya 'Smelly', risobanura umuntu ufite impumuro mbi. Nubwo byafatwaga nk'urwenya, ngo byari uburyo bwo kumwibutsa ko hari ubwo atari kwiyitaho nk'uko bikwiye. Michael Jackson, ngo ntabwo yabifata nabi, ahubwo ntiyabyumvaga mu kinyabupfura yabwirwagamo, agaseka nk'uwumva ko ari igice cy'ubucuti bwabo bari gutebyamo.

    Aya makuru yashyizwe hanze na Lionel Richie yakomeje gutungura benshi kuko Jackson yari azwi nk'umuntu wigaragaza mu buryo bw'imyambarire, imbyino n'umuziki udasanzwe, akagira isura y'icyitegererezo ku Isi yose.

    Richie ariko yasobanuye ko atabivuze agamije kumusebya, ahubwo ashaka kwerekana ko n'ubuzima bw'ibyamamare bugizwe n'intege nke z'abantu basanzwe.

    Igitabo 'Truly' cyahise gitangira guhabwa igikundiro muri Amerika, cyongera gutera impaka ku buzima bwite bwa Michael Jackson, wagiye asiga amateka akomeye mu muziki n'imyidagaduro mpuzamahanga.

    Igitabo 'Truly' cyatangiye guhabwa igikundiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n'amagambo yavuze kuri nyakwigendera Michael Jackson

     

    Source : https://kasukumedia.com/lionel-richie-yahishuye-ko-michael-jackson-yagiraga-umwanda-nimpumuro-mbi/

  • Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bizihije ubwigenge bw'Igihugu cyabo – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru y'imyaka 65 byabereye i Kigali mu ijoro ry'itariki ya 1 Ukwakira 2025.

    Ni umuhango witabiriwe n'abakomoka muri Nigeria baba mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa Association of Nigerians in Rwanda ari na wo wateguye ibyo birori n'inshuti zabo.

    Witabariwe kandi n'abayobozi muri Ambasade ya Nigeria mu Rwanda, umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra n'abandi batandukanye.

    Waranzwe ahanini n'ibikorwa bigaragaza umuco wa Nigeria ndetse n'ubusabane.

    Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zann yavuze ko imyaka 65 ishize igihugu cye kibonye ubwigenge ari ikintu gikomeye, ndetse ashimangira ko igituma icyo gihugu kirushaho gukomera ari abaturage bacyo n'umuco wabo urimo n'umuziki wamaze kubaka izina ku rwego rwa Afurika.

    Yavuze ko uyu munsi abakomoka muri Nigeria baba mu Rwanda baterwa ishema no kuba Abanyarwanda batandukanye bazi cyane ibihangano by'abahanzi bo muri icyo gihugu kuko bagaragaza ko umuco wabo ukomeje kogera ku Isi hose.

    Yakomje agaragaza ko umubano w'ibihugu byombi na wo ugenda urushaho gutera intambwe kuko wimakaza ubufatanye bwungura impande zombi.

    Ati 'Dufite banki ebyiri zikomoka muri Nigeria zikorera mu Rwanda harimo Access Bank na GT Bank zigira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda. Dufite kandi na gahunda y'ubufanye mu kubaka ubushobozi bw'abakozi mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere twatangiye mu myaka irenga 30. Muri iyo gahunda ubu dufitemo abarimu 28 bose hamwe bishyurwa na Leta ya Nigeria batanga ubufasha bwa tekiniki mu kwigisha muri kaminuza zo mu Rwanda.'

    Yashimiye kandi uburyo Leta y'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange bakiriye Abanya-Nigeria baba mu Rwanda, ndetse aboneraho gushishikariza Abanyarwanda na bo gusura Nigeria kuko boroherejwe kubona ibyangombwa by'inzira.

    Umushoramari wo muri Nigeria, Kelechi Anyonwu ukorera mu Rwanda, yavuze ko ari ahantu gukorera ishoramari bishoboka kandi rikagenda neza.

    Yavuze ko ari ingenzi cyane ko ibindi bihugu bya Afurika byafatira urugero ku Rwanda mu gukuriraho visa Abanyafurika mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.

    Abaturage bo muri Nigeria baba mu Rwanda bari bishimiye ubwigenge bw’Igihugu cyabo bamaranye imyaka 65

    Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Nigeria

    Babyinnye imbyino gakondo zo muri Nigeria

    Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Nigeria

    Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zann yavuze ko mu myaka 65 ishize igihugu cye kibonye ubwigenge, cyageze kuri byinshi

    Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bishimira ko ari ahantu heza ho gukorera no gutura

    Nigeria imaze imyaka 65 ibonye Ubwigenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-nigeria-baba-mu-rwanda-bizihije-ubwigenge-bw-igihugu-cyabo

  • Nyamasheke: Mu mezi atatu abagabo 19 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abana – #rwanda #RwOT

    Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda aho usanga akenshi izo nda baziterwa n'abagabo bakuze basanzwe bafite ingo.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie yabwiye IGIHE ko bafite abangavu 110 babyariye iwabo.

    Ati 'Turacyarwana no kugira ngo abahohotera abo bana bamenyekane, bashobore kuba bashyikirizwa ubutabera kuko ni icyaha gihanwa n'amategeko kandi ni n'icyaha kidasaza'.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko gufata abakekwaho iki cyaha harimo imbogamizi kuko abangavu batewe inda hari ubwo bahishira ababahohoteye, banamenyekana ugasanga imiryango hari ubwo ishaka kunga icyo cyaha.

    Ati 'Mu bana 110 basambanyijwe bagaterwa inda, ibirego 41 byashyikirijwe ubugenzacyaha. Abagabo 19 bamaze gutabwa muri yombi. Ubwo dufite abana batangiye gutera intambwe bakagaragaza ababasambanyije turatekereza ko bizatanga umusaruro ababangiza bakagabanya umurindi'.

    Uyu muyobozi yibukije ababyeyi ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kitungwa, abasaba gucika ku ngeso yo kujya gushaka uwasambanyije umwana ngo babiganireho.

    Ati 'Ikindi twabwira ababyeyi ni uko igihe umwana yasambanyijwe agaterwa inda bidakwiye kuba umwanya wo kumutererana ko ahubwo akwiye gufashwa kugira ngo umwana azibaruka azagire ubuzima bwiza n'uwasambanyijwe abashe gukomeza amashuri, mu gihe kwiga bidakunze ashakirwe ikindi kintu cyamufasha kwitunga no gutunga umwana yibarutse'.

    Visi Meya Mukankusi yasabye abangavu kubakira ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda, bakarinda ubusugi bwabo, ariko bakamenya n'amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bakamenya ko igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye baba bafite ibyago byo gusama no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-mu-mezi-atatu-abagabo-19-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gusambanya

  • Abasura ababo mu magororero ntibazongera guhaha ibyo babashyira – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umuntu wajyaga gusura uwe mu igorero, yabanzaga kujya kugura ibintu aza gushyira uwe muri cantine iri mu igororero.

    Ni ibintu byatwaraga umwanya munini kuko wasangaga abantu batonze imirongo miremire, bikagabanya umwanya umuntu yamaranaga n'uwe.

    Kuri iyi nshuro byahindutse nk'uko RCS yabitangaje. Ibinyujije kuri X yagize iti 'Guhera ku wa 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bose bazajya bakoresha uburyo bwari busanzwe bwa MOMO PAY gusa. Serivisi y'imibereho myiza ku igororero ikazajya iba ari yo ihahira abagororwa.'

    RCS yatangaje ko ibi byakozwe mu kwihutisha serivisi ihabwa abajya gusura ababo bari mu magororero hirya no hino mu gihugu, ndetse no kugabanya umwanya bamaraga bari guhaha ibyo bashyira abo basuye.

    RCS yashyizeho nimero ya MOMO izajya yifashishwa n'abafite ababo bari mu magororero atandukanye ndetse n'umurongo ugize ikibazo ashobora kwifashisha, agahamagara bakamufasha.

    Abasura ababo mu magororero ntibazongera guhaha ibyo babashyira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasura-ababo-mu-magororero-ntibazongera-guhaha-ibyo-babashyira

  • Kayonza: Abafana 16 barebaga umukino wa APR FC na Pyramids FC bakubiswe n'inkuba – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Iyi nkuba yabakubise ahagana saa Cyenda ubwo barebaga umupira wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakaba bareberaga uyu mupira mu rugo rw'umuntu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko aba bafana bakubiswe n'inkuba ariko ku bw'amahirwe ntihagira n'umwe upfa cyangwa ngo akomereke mu buryo bukomeye.

    Yagize ati 'Ahagana saa Cyenda nibwo iyo nkuba yakubise maze abafana ba APR bari bagiye kurebera umupira mu rugo rw'umuntu barahungabana, bari 16 bose uko bari muri salo ariko umunani nibo byagaragaye ko bagize ibibazo. Mu bibazo bagize harimo ababyimbye amaguru, ababyimbye mu maso no mu bindi bice, twabajyanye ku kigo nderabuzima cya Kabarondo ubu niho bari kuvurirwa.''

    Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko mu bakubiswe n'inkuba harimo umugore n'umwana w'imyaka ine nabo bari baje kureba umupira, yavuze ko nyuma y'uko ubuyobozi bujyanye abakomeretse kwa muganga, bwanahumurije abaturage bubasaba gushyira imirinda nkuba ku nzu zabo ndetse no kwirinda ibyatuma inkuba ibakubita.

    Umukino wahuzaga APR FC na Pyramids FC warangiye iyi kipe yo mu Misiri itsindiye mu Rwanda ibitego 2-0 byatsinzwe na Fiston Mayele.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abafana-16-barebaga-umukino-wa-apr-fc-na-pyramids-fc-bakubiswe-n-inkuba

  • Hatangijwe ihuriro ry'abashoramari b'Abongereza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Abashoramari b'Abongereza mu Rwanda (British Chamber of Commerce in Rwanda) rigamije guhuriza hamwe abafite ibikorwa by'ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda aho ryitezweho kugira nibura abanyamuryango 400.

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko ubwo yarugeragamo, yashatse guhura n'abahagarariye iryo huriro ariko asanga ritabaho, abona ko hari icyuho kuko usanga mu bindi bihugu rigiye rihari.

    Yahise asaba ko iryo huriro ryashyirwaho mu rwego rwo kunoza ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ndetse no kunoza ibijyanye n'ishoramari kandi rikaba ryitezweho kwagura umubano w'ibihugu byombi.

    Yakomeje ati 'Iri huriro rizagira uruhare rukomeye mu guhuza abashoramari bo mu Bwongereza n'amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda kandi rizanafasha abashoramari bo mu Rwanda kwaguka ku ruhando mpuzamahanga by'umwihariko ku isoko ry'u Bwongereza.'

    Yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu nzego zinyuranye zirimo urw'imari, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ibikorwaremezo bityo ko kwaguriramo imikoranire ari ingenzi cyane.

    Yavuze ko abashora imari mu Rwanda bishimira ibirimo uburyo rworohereza abashoramari, ahamagarira abashaka kuyishora mu Rwanda kubishyiramo imbaraga ndetse n'Abanyarwanda abagaragariza ko amarembo afunguye ku kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko ry'u Bwongereza.

    Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko amaze imyaka 20 mu Rwanda kandi yishimira kuba ari igihugu giha amahirwe buri wese ndetse kikaba gitekanye.

    Yavuze ko biteze kongera ingano y'ibikorwa by'ishoramari by'Abongereza mu Rwanda kandi ko hari inzego zitandukanye zigaragaramo amahirwe yaryo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Julianna Muganza, yashimye abakomeje gushora imari mu gihugu, yemeza ko u Rwanda ruzakomeza guha amahirwe abashoramari barugana.

    Yagaragaje ko igihugu gifite intego yo kubaka Urwego rw'Abikorera rukomeye ku buryo rugira nibura uruhare rungana na 21,9% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bitarenze mu 2029 bivuye kuri 15,9% byariho mu 2023.

    Yagaragaje kandi ko igihugu gikomeje guteza imbere gahunda yo gukorera ibicuruzwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga, kongera umusaruro no guhanga imirimo.

    Ati 'Aho u Rwanda ruherereye n'aho ni ingenzi. Binyuze mu masezerano y'isoko rusange rya Afurika abashoramari bashobora kugera ku isoko ry'abarenga miliyari 1,3. Hamwe n'ibikorwaremezo nk'Ikibuga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, n'ibindi, u Rwanda kandi ruri guharanira kuba igihugu cyo gukoreramo ubucuruzi n'ishoramari.'

    Yagaragaje ko hari inzego nyinshi u Rwanda n'u Bwongereza byakwaguriramo imikoranire nko mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, umuco, ingufu zisubira, serivisi z'imari n'ibindi.

    Ati 'U Rwanda rurafunguye, ruriteguye kandi u Rwanda rwifuza gukorana namwe.'

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Niwenshuti Ronald, yibukije abashoramari bakorera mu Rwanda ko bagomba kubahiriza amategeko arimo n'arebana no kwishyura imisoro kuko igira uruhare mu guteza imbere igihugu.

    Yagaragaje ko u Rwanda rworohereje abashoramari mu buryo bwo kwishyura no kumenyekanisha imisoro binyuze ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Ati 'Murabizi ko nta bucuruzi, ntihabaho imisoro, kandi nta misoro nta bucuruzi bwabasha gukorwa.'

    Raporo ya RDB yo mu 2024, igaragaza ko u Rwanda rwanditse handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

    U Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu mu bihugu byakoze ishoramari rinini, aho ryageze kuri miliyoni 144,6$ yashyizwe mu mishinga 14 itandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Julianna Muganza yavuze ko u Rwanda rufunguriye amarembo abarugana

    Hatangijwe ihuriro ry'abashoramari b'Abongereza mu Rwanda, biyemeza kongera ishoramari ryabo

    Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko abakora ishoramari baba bagomba no kwishyura neza imisoro

    Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko amaze imyaka 20 mu Rwanda

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje ko ishoramari hagati y’ibihugu byombi rigomba kwiyongera

    Umuyobozi wa Solvit Africa, Semafora Joseph na we yitabiriye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Abakora ibikorwa by’ishoramari bari batumiwe

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ihuriro-ry-abashoramari-b-abongereza-mu-rwanda-biyemeza-kongera