Blog

  • U Rwanda rwashimiwe gahunda rwashyizeho zihindura imibereho y'abazunguzayi – #rwanda #RwOT

    Mu 2016 mu Mujyi wa Kigali habarurwaga abazunguzayi basaga 12.197, aho muri Nyarugenge habarwaga 5.058, Gasabo 5.149 mu gihe Kicukiro hari 1990. Bakoraga ubucuruzi butandukanye ku mihanda ariko iki kibazo cyaje kuvugutirwa umuti.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwakoze ibikorwa bitandukanye mu gushaka umuti w'iki kibazo birimo kubaka amasoko, gushakira abakora ubu bucuruzi igishoro gihagije no kubageza kuri gahunda zatuma ubuzima bwawo bw'ejo hazaza buzarushaho kuba bwiza.

    Ku gice cyo kubaka amasoko hatangijwe umushinga wo kubaka amasoko n'amaguriro atandukanye, mu 2022 hari hamaze kuboneka ahantu 27 hakubakwa amasoko y'abazunguzayi aho muri Nyarugenge habonetse ahantu harindwi, Kicukiro 14 na Gasabo hatandatu.

    Hanashyizweho kandi n'uburyo bwo guha aba bazunguzayi igishoro kugira ngo babashe kwagura ubucuruzi bwabo, binyuze muri gahunda ya 'Gira ubucuruzi' aho bahabwa amafaranga atarenze ibihumbi 500Frw yo gukora ubucuruzi ku muntu umwe, yishyurwa hariho inyungu ya 5% mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Mu kongerera ubushobozi abazunguzayi kandi hari n'Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, gifasha abantu kubona igishoro, abagore b'abazunguzayi nabo bisanga muri iki kigega, ndetse banagerwaho na gahunda za VUP.

    Ikindi gikomeye guverinoma y'u Rwanda yakoze ni ugushyiraho gahunda y'ubwizigame yiswe 'Ejo Heza' ifasha abantu bakora mu mirimo itanditse kubasha kuzigamira ejo hazaza habo iki cyiciro ari nacyo abazunguzayi babarizwamo.

    Ibi bikorwa byose bikomeje gukorwa nibyo Umuryango w'Abakora imirimo itanditse ku Isi, Streetnet, uheraho ushima intambwe yatewe na guverinoma y'u Rwanda mu kurengera abari muri iyi mirimo. Byagarutsweho mu nama rusange ya Karindwi y'uyu muryango iri kubera i Kigali yitabiriwe n'ibihugu bisaga 50 byo hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi wa Streetnet, Oksana Abboud, yavuze ko ku Isi yose hakiri ibibazo bikomeye byugarije abakora imirimo itanditse by'umwihariko abazunguzayi.

    Ati 'Abanyamuryango bacu baracyafite ibibazo byo kutitabwaho mu bihugu bitandukanye, ntabwo bahabwa agaciro nk'abakozi, nta mategeko abarengera, hari nk'abazunguzayi bakeneye kubaho no gutunga imiryango yabo ariko hari aho bagihohoterwa.'

    Yakomeje avuga ko abitabiriye iyi nama batangajwe cyane n'ibikorwa bya guverinoma y'u Rwanda mu kwita ku bakora imirimo itanditse by'umwihariko abazunguzayi.

    Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye kubona umuntu wo muri Minisiteri aza akatubwira uko u Rwanda ruri kwita ku bakora imirimo itanditse, bafashwa kugera ku mahirwe mu Rwanda.'

    'Uburyo bashyizeho kuzigamira ejo hazaza ku bantu bose ni ibintu byadushimishije cyane kandi ni intambwe ikomeye cyane mwateye ku buryo dushobora kubyigiraho bikaba ikintu kigera ku Isi yose.'

    Ku ruhande rwa Perezida wa Sendika ikorera ubuvugizi abakora imirimo itanditse mu Rwanda CYTRIECI, Nyiramasengesho Jeannette, yavuze ko hashimwa umusanzu guverinoma yatanze mu guhindura imibereho y'abakora ubu bucuruzi nubwo hari imbogamizi zikeneye ibisubizo.

    Ati 'Usanga ubwabo ari umubare munini bigatuma aho gukorera bikigorana ariko muri iki gihe Leta yagerageje gufasha, hari amasoko menshi yubatswe ku buryo nk'abakora ubucuruzi butanditse babashije kubona aho bakorera.'

    'Nubwo imbogamizi zigihari zo kubona aho bakorera ariko na none hari ibyo twishimira ni uko umubare munini utangiye kubona aho bakorera mu masoko bahawe na Leta.'

    Ibi abihuje n'Umuyobozi Mukuru Ushimwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Mwambari Faustin, wavuze ko guverinoma ishyize imbaraga mu gushaka uburyo abakora iyi mirimo batera imbere.

    Ati 'Mifotra ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo igenda ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu bari mu bucuruzi butanditse, icya mbere baba bakeneye gushyirwa muri koperative bagakorera hamwe, hari n'amasoko y'abantu bayashyizwemo bagashakirwa igishoro bagakora.'

    Ati 'Ku kijyanye n'umutekano wabo w'ejo hazaza bahuzwa na Ejo Heza, uburyo bubafasha guteganya ejo mu gihe batazaba bagishoboye gukora, n'ukorera make hari icyo Leta ishyiramo kugira ngo bizigamire. Ibi bituma abakora iyi mirimo bamera neza ntibibe ibyo kuyibakuramo ku ngufu ahubwo hakaba uburyo bwo kubikora neza kandi bagatera imbere.'

    Ibikorwa byose guverinoma yashyizemo imbaraga byo gufasha abazunguzayi byatumye umubare wabo ugabanuka, mu 2022 mu Mujyi wa Kigali habarwaga abasaga 3977, muri Nyarugenge bangana na 1921 ari nako Karere kayoboye utundi. Kicukiro ni 952 mu gihe Gasabo habarurwa abagera ku 1104.

    Amasoko yubakiwe abahoze ari abazunguzayi abafasha kwiteza imbere

    Abavuye mu buzunguzayi bakajya mu masoko bemeza ko byabagiriye akamaro gakomeye

    Abakora mu mirimo itanditswe bo hirya no hino bahuriye mu nama rusange mu Rwanda

    Abaje mu Rwanda bavuze ko batangajwe n’uburyo guverinoma y’u Rwanda ifasha abazunguzayi

    Umuyobozi wa Streetnet, Oksana Abboud, yashimye Guverinoma y’u Rwanda umusanzu itanga mu kuzamura abazunguzayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashimiwe-gahunda-rwashyizeho-zihindura-imibereho-y-abazunguzayi

  • Turikiya yafashe u Rwanda mu mugongo kubw'ibiza byahitanye abasaga ijana – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turikiya yatangaje ko icyo gihugu cyifatanyije n'abanyarwanda.

    Ati 'Dufite agahinda kenshi k'abantu basaga ijana baburiye ubuzima mu nkangu n'imyuzure byatewe n'imvura nyinshi yaguye kuwa 2 Gicurasi 2023 mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru mu Rwanda.'

    'Twihanganishije kandi twifatanyije n'ababuze ababo n'Abanyarwanda muri rusange.'

    U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, ishoramari, ubucuruzi n'izindi nzego.

    Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel muri Gashyantare uyu mwaka yashimiye u Rwanda uburyo rwababaye hafi mu ntangiriro z'uko kwezi, ubwo Turikiya yibasirwaga n'umutingito wahitanye abagera ku bihumbi 60.

    Press Release Regarding the Landslides and Floods in Rwanda https://t.co/RpzUADGRk4 pic.twitter.com/6aCdM24F2Q

    — Turkish MFA (@MFATurkiye) May 3, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turikiya-yafashe-u-rwanda-mu-mugongo-kubw-ibiza-byahitanye-abasaga-ijana

  • Myugariro wa Rayon Sports wumvikanye na Police FC ashobora kwisubiraho #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel yamaze kumvikana na Police FC kuba yayikinira kugeza 2025.

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano muri Rayon Sports amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko umutoza Mashami Vincent yabwiye ubuyobozi bwa Police FC ko yifuza uyu mukinnyi mu bwugarizi bwe umwaka utaha.

    Nta kindi cyahise kibaho uretse kuba batangira kwegera uyu mukinnyi umwe mu bafatiye runini Rayon Sports ndetse amakuru akaba avuga ko bamaze kumvikana igisigaye ari ugusinya.

    Ndizeye Samuel akaba ategereje ko umwaka w’imikino urangira akaba yasinyira Police FC amasezerano y’imyaka 2. Binavugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamwegereye akabasaba kubanza kurangiza umwaka w’imikino bakabona kuganira.

    Gusa andi makuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi ni uko yatangiye kubitekerezaho kabiri ku buryo ashobora gukwepa Police FC.

    Ni nyuma yo kubona ko bafite amahirwe ku bikombe byose bikinirwa mu Rwanda shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, mu gihe Rayon Sports yagira icyo yegukana, Samuel ashobora kwisubiraho kuko azaba abonye amahirwe yo gukina imikino Nyafurika, ni mu gihe umwaka w’imikino kuri Police FC wamaze kurangira nta gikombe yegukanye.

    Ndizeye Samuel yageze muri Rayon Sports mu mwaka 2019 avuye i Burundi aho yakiniraga ikipe ya Vital’o FC, yasinyiye Rayon imyaka 2 yarangiye muri 2019 ari nabwo yongeraga indi 2.

    Ndizeye Samuel yamaze kumvikana na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-wumvikanye-na-police-fc-ashobora-kwisubiraho

  • Icyo Haringingo avuga ku nzara ivuza ubuhuha muri Rayon mu gihe urugamba rugeze ahakomeye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Fracis Christian Mbaya avuga ko koko iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro ariko na none aho bigeze yizeye ko komite izakubita inzu ibipfunsi ku buryo batazava mu rugamba rw’ibikombe ihanganiye.

    Kugeza ubu Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota 2, yaraye kandi isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Gusa nubwo ifite amahirwe yo kwegukana ibikombe byombi, iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro aho abakinnyi bayo bamaze amezi 2 badahembwa abatoza bo bakaba bageze muri 4. Uretse ibi kandi bakaba banishyuza uduhimbazamusyi tw’imikino 2.

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo yavuze ko ibibazo bihari ariko na none bagomba kuganiriza abakinnyi bakabumvisha agaciro k’imikino isigaye ku buryo batagomba kuva mu murongo.

    Ati “Ibibazo birahari ariko ni ugushyira hamwe, ni ukuganiriza abakinnyi cyane kubereka intego dufite kandi nibaza ko ubu aho tugeze dukeneye ingufu z’abantu bose, abantu bagiye gushyira hamwe kugira ngo badushyire mu buryo bwiza bwo guhangana n’andi makipe duhanganiye ibi bikombe.”

    Yakomeje avuga ko kandi bazakora ibishoboka byose ariko na none na komite nayo ikwiye gukora ibishoboka kugira ngo hatagira icyuho kigaragara.

    Ati “Nibaza ko rero tugiye gukora ibishoboka byose, ntekereza ko na komite izakora ibyayo kugira ngo dushobore gushyira hamwe turebe ko dushobora gutwara ibi bikombe uko ari bibiri.”

    Rayon Sports isigaranye imikino 3 ya shampiyona itagomba gutakaza, uwa Gorilla FC, Marines FC ndetse na Sunrise FC. Mu gihe yasezerera Mukura VS mu gikombe cy’Amahoro, yazahura ku mukino wa nyuma n’izakomeza hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

    Haringingo yemeje ko ikipe ifite ibibazo by’amikoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-haringingo-avuga-ku-nzara-ivuza-ubuhuha-muri-rayon-mu-gihe-urugamba-rugeze-ahakomeye

  • Neymar na Messi bibasiwe n’abafana ba PSG #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bafana ba Paris Saint Germain bibasiye rutahizamu ukomoka muri Brazil, Neymar Jr na rutahizamu ukomoka muri Argentine, Lionel Messi babasaba kubavira mu ikipe.

    Byatangiye ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023 ubwo abafana babyukiraga ku biro bya PSG basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bakwegura aho babashinja kudafata ibyemezo bikwiye.

    Bamaganaga imyitwarire ya Lionel Messi, wahagaritswe ibyumweru 2 nyuma yo kugirira uruzinduko muri Arabie Saudite nta ruhushya.

    Abafana bahise bategura imyigaragambyo ku kibuga cy’imyitozo ya PSG yo kwamaganaga imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bakinnyi.

    Nyuma yo kwigarambiriza imbere y’ibiro by’ikipe, abafana banagiye kwigaragambiriza ku rugo rwa Neymar aho bamuririmbaga bati “Neymar genda.”

    Uyu mukinnyi uheruka kubagwa na we ntabwo yishimiwe n’abakunzi b’iyi kipe aho bamushinja kwivunikisha cyane ndetse n’iyo ari muzima ntatange umusaruro.

    Ubuyobozi bwa PSG bwamahanye iki gikorwa cyakozwe n’abakunzi ba Paris Saint Germain.

    Iri tangazo riragira riti 'Paris Saint Germain yamaganye byimazeyo imyitwarire n’ibikorwa bigayitse by’itsinda rito byakozwe kuri uyu wa Gatatu.”

    “Ibyo ari byo byose twaba tutumvikanaho, nta kintu na kimwe gikwiye gutera ibikorwa nk’ibi. Ikipe ishyigikiye byimazeyo abakinnyi bayo, ubuyobozi ndetse n’abagizweho ingaruka n’iyi myitwarire iteye isoni.”

    Bakoze ibi bikorwa mu gihe amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi Neymar na Messi umwaka utaha bagomba gutandukana na Paris Saint Germain.

    Abafana bateye Neymar ku rugo rwe bamusaba kuva muri iyi kipe

    Lionel Messi ntabwo yishimiwe n’abakunzi ba PSG

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/neymar-na-messi-bibasiwe-n-abafana-ba-psg

  • Ngoma: Umuyobozi uhagarariye indaya yavuze igisabwa kugira ngo bave muri uyu mwuga ugayitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ngoma hari bamwe mu bagore bakora uburaya, bavuga ko barambiwe uyu mwuga bityo bakaba bifuza ko bahabwa igishoro kugira ngo babureke.

    Uhagarariye 729 bakora umwuga w'uburaya mu Mirenge 14 y'akarere ka Ngoma witwa Uwababyeyi Rosalie, yavuze ko uyu mwuga w'uburaya bakora ari amaburakindi bikabatera ipfunwe mu baturanyi.

    Yagize ati 'Maze igihe ngira inama bagenzi banjye ko tugomba gusezerera umwuga w'uburaya, kubera ko hari bamwe mu bagabo baza gukora imibonano mpuzabitsina bakanga gukoresha agakingirizo.'

    Akomeje agira ati 'Erega n'ubwo dukora umwuga w'uburaya turabizi ko atari umwuga ushimishije ni amaburakindi.'

    Uwababyeyi avuga ko abo 729 ari abagaragara muri za raporo bafite ariko uyu mubare ushobora kuba urenga.

    Ati 'Ubuyobozi buduhaye igishoro twabuvamo kuko bamwe ariho bandurira biturutse ku mafaranga bahabwa n'abakiliya.'

    Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bakora uyu mwuga w'uburaya bamaze guterwa inkunga muri aka gace bakaba barabuvuyemo bakora ibindi.

    Source : https://yegob.rw/ngoma-umuyobozi-uhagarariye-indaya-yavuze-igisabwa-kugira-ngo-bave-muri-uyu-mwuga-ugayitse/

  • Ese umuntu w’umusaza agira urugomo, Abantu batangajwe n’ibintu umugabo mukuru yakoreye mugenzi we (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese umuntu w'umusaza agira urugomo, Abantu batangajwe n'ibintu umugabo mukuru yakoreye mugenzi we (Videwo)

    Binyuze mu mashusho umugabo bigaragara ko akuze yasekeje abantu nyuma yo guhengera mugenzi we ari muri gare ya moshi iri kugenda akamukubita urushyi rw'amatama.

    Kandi mu mashusho bigaragara ko ari ibintu aba yateguye kuko arareka gare ya moshi ikabanza igafata umurego ubundi akamukubita urushyi mu gihe undi atashoboraga kuva muri gare ya moshi igenda ngo arumwishyure.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/ese-umuntu-wumusaza-agira-urugomo-abantu-batangajwe-nibintu-umugabo-mukuru-yakoreye-mugenzi-we-videwo/