Blog

  • Rutahizamu wa APR Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025.

    Cheikh Djibril Ouattara akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi ihashyinguye.

    Ouattara akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Cheikh Djibril Ouattara akaba amaze iminsi adakina kubera uburwayi, afite igihe kigera ku mezi abiri ari hanze y’ikibuga.

    Ouattara yinjiye muri APR FC yinjiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 aho yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

    Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi bahashyinguye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12008

  • APR FC yabonye umunyamabanga mushya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarika uwari umunyamabanga w’agateganyo, Rtd Lt Col Alphonse Muyango biravugwa ko yamaze kubona umusimbura kuri uyu mwanya.

    Amakuru avuga ko Rtd Col Vincent Mugisha ari we munyamabanga mushya wa APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Champions League itsinzwe na Pyramids FC ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    Rtd Col Vincent Mugisha wabaye umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n’abasirikare ni we munyamabanga w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu zifite ibikombe 23 bya shampiyona.

    APR FC yaherukaga umunyamabanga mukuru, Masabo Michel wagiye kuri izi nshingano muri 2021 avaho muri 2023, gusa nubwo yari muri izi nshingano ntabwo yigeze akunda kugaragara cyane mu nshingano z’iyi kipe aho hari n’igihe yarwaye ajya kwivuza.

    Rtd Col Vincent Mugisha amakuru avuga ko ari we munyamabanga mushya wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12007

  • Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambuye ibyumba by'ishuri abana barahunga #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, Imvura ivanze n'Umuyagana mwinshi byasakambuye ibyumba bibiri n'Igikoni mu Rwunge rw'Amashuri rwa GS KIYONZA riherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi.

    Nzariturande Evariste, Umuyobozi wa GS Kiyonza aganira na intyoza.com kuri ibi byago byagwiririye ikigo ayobora, avuga ko mbere y'uko imvura igera hasi habanje kuza Umuyaga mwishi cyane ari nawo wasambuye ibyumba bibiri byijyirwamo n'abana bo mu mwaka wa mbere ndetse ukanasakambura Igikoni n'ububiko bw'ibiribwa by'Abana.

    Avuga ko muri ibi byago bagize byo gusenyerwa n'Inkubi y'Umuyaga waje ari mwinshi cyane ugakurikirwa n'imvura nayo itari yoroshye, ngo nta mwana wagize icyo aba kuko babonye bikomeye bagasohoka mu byumba by'ishuri hakiri kare.

    Yagize kandi ati' Abana babonye imiyaga ibaye myinshi cyane bihutira gusohoka mu ishuri. Ku bw'amahirwe nta wahuye n'ibati cyangwa se ngo hagire uhura n'ikibazo kindi kuko Umuyaga wasakambuye bamaze gusohoka'.

    Nzariturande, avuga ko mu gihe ibyumba by'amashuri n'Igikoni byasakambuwe n'Umuyaga ndetse n'Imvura bitarasanwa, aho kugira ngo amasomo ahagarare, abana baraba bacumbikiwe mu byumba bihari bishaje bisakaje amategura bitari bigikoreshwa.

    Nkuko uyu muyobozi wa GS Kiyonza yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com, Ikigo ubwacyo ngo nta bushobozi bwo gusana ibyangiritse gifite. Avuga ko agenekereje, hakenewe amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyoni imwe n'Igice(1,500,000Frws) yo gusana ibyangijwe kugira ngo abana bongere kuhigira. Avuga kandi ko arimo gukora Raporo igaragaza ibyangiritse n'ibikenewe kugira ngo ayishyikirize Ubuyobozi bw'Akarere.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambuye ibyumba by'ishuri abana barahunga first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambuye ibyumba by'ishuri abana barahunga appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/08/kamonyi-mugina-imvura-numuyaga-byasakambuye-ibyumba-byishuri-abana-barahunga/

  • Reece James yitezwe kugaruka mu kibuga vuba aha, nyuma y'imvune yagize #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Chelsea, Reece James, ategerejwe kugaruka mu kibuga nyuma y'akaruhuko k'igihe gito yatewe n'imvune yoroheje yagiriye mu mukino wa Premier League bahuyemo n'ikipe ya Liverpool. Uyu musore w'imyaka 24 ntiyakinnye iminota yose y'umukino, kuko nyuma yo kumva uburibwe mu kagombambari k'ibumoso, yahise asimburwa kugira ngo yirinde kongera ikibazo cy'imvune yari amaze igihe avuyeho.

    Amakuru ava mu ikipe ya Chelsea aravuga ko iyi mvune iteye inkeke, ndetse abaganga b'iyi kipe bari gukurikirana ubuzima bwe hafi kugira ngo basuzume neza uko ameze.

    Bateganya kumusubiza mu myitozo mu minsi mike iri imbere, bitabaye ngombwa ko ajya mu bitaro cyangwa akora igerageza ridasanzwe. Ibi ni inkuru nziza ku bafana ba Blues bari barahangayikishijwe n'uko kapiteni wabo ashobora kongera kumara igihe hanze y'ikibuga.

    Byitezwe ko James azakora imyitozo yoroheje ku cyumweru gitaha, mbere yo gusubira mu bikorwa bisanzwe by'ikipe. Abatoza ba Chelsea bavuga ko bazagendera ku nama z'abaganga kugira ngo hatagira ikosa rikorwa ryatuma ikibazo cyongera kugaruka.

    Kuri ubu, umutoza Enzo Maresca arimo gutegura uburyo Reece James yakongera guhangana n'imikino ya shampiyona y'u Bwongereza no gufasha ikipe kugaruka mu bihe byiza.

    Mu gihe James yari mu karuhuko, umusore O'Reilly ni we wasimbuwe mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, ariko amakuru yemeza ko Reece James ashobora kongera kuboneka mu bakinnyi bazakina imikino ikurikira ya Chelsea. Ibi byahaye icyizere abakunzi ba Blues bifuza kongera kubona kapiteni wabo ayobora ikipe mu buryo bwari busanzwe, akazifashisha kongera imbaraga mu bwugarizi no mu migaragarire myiza y'ikipe.

    Reece James yitezwe kugaruka mu kibuga vuba aha, nyuma y'imvune yagize

     

    Source : https://kasukumedia.com/reece-james-yitezwe-kugaruka-mu-kibuga-vuba-aha-nyuma-yimvune-yagize/

  • Nyagatare: Umukobwa warozwe kwihagarika igi, n'amahurunguru, akagarura ibirimo imisatsi n'amabuye #rwanda #RwOT

    Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu Karere ka Nyagatare aho bivugwa ko umukobwa uitwa Umugwaneza Emelyne, w'imyaka 19 y'amavuko, warozwe bikomeye ku buryo yihagarika ibintu bitandukanye mu buryo budasanzwe harimo amabuye, imisatsi ndetse n'amagi y'inkoko ibyo byose bikava mu mubiri we.

    Abaturanyi be bavuga ko byatangiye nk'uburwayi busanzwe, aho yatangiye kuribwa mu nda no kuruka ibisa n'uduti tw'imisatsi, nyamara uko iminsi yagiye ishira ibintu byarushagaho kuba bibi.

    Ubu ngo yageze aho atangira gusohora amabuye aturutse mu nda, ibintu byatumye benshi mu bamubonye bagira ubwoba nk'ibitangaza.

    Ababyeyi ba Emelyne bo bavuga ko bamujyanye kwa muganga ariko nta burwayi busanzwe abaganga babashije kumubonaho.

    Nyuma y'aho, bamwe mu baturanyi batangiye kuvuga ko ashobora kuba yararozwe n'abantu bamugiriye ishyari cyangwa urwango, cyane ko yari umukobwa ukunzwe, ushyiramo imbaraga mu mirimo, kandi ukundwa n'abaturanyi dore ko bamwe badatindikanya kuvuga ko yari mwiza.

    Hari n'abavuga ko hashobora kuba harimo imbaraga z'imyuka mibi, abandi bakavuga ko bishobora kuba ikibazo cya gihumeka cyangwa ihungabana rituruka ku bikorwa by'amadayimoni. Abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko bari gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri.

    Bamwe mu baturage bo muri ako gace basaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo afashwe n'inzobere mu by'ubuzima ndetse n'abashinzwe imyemerere kugira ngo barebe niba ari ikibazo cya roho cyangwa uburwayi bw'umubiri busanzwe, gusa abaganga bo bivugira ko ibi atari indwara isanzwe.

    Umwe mu baturanyi utifuje gutangaza amazina ye yatangarije Kasuku Media agira ati: 'Biratangaje kubona umuntu yihagarika amabuye, amahurunguru, igi ndetse akaruka imisatsi n'imipuru zo mu ikayi, ariko natwe twizeye ko Imana izamukiza, kuko 'aho Isi itabera, Imana irahagoboka'.'

    Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu Karere ka Nyagatare aho bivugwa ko umukobwa uitwa Umugwaneza Emelyne, w'imyaka 19 y'amavuko, warozwe bikomeye ku buryo yihagarika ibintu bitandukanye

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyagatare-umukobwa-warozwe-kwihagarika-igi-amahurunguru-akagarura-ibirimo-imisatsi-namabuye/

  • Abo bangiriye ubwoba – Kaboy ku bavuga ko afite igitsina cy’abagabo #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ukinira Yanga Princess, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy yavuze ko abavuga ko ari umuhungu ari ubwoba bamufitiye ko azabatsinda kandi niko bizagenda.

    Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru zivuga ko Kaboy yahagaritswe gukinira Yanga Princess muri Tanzania kubera ko bakeka ko afite igitsina gabo.

    Umuvugizi wa Yanga, Ali Kamwe aherutse gutangaza ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryabamenyesheje ko hari amakipe yareze asaba ko Kaboy yahagarikwa kuko babona ari umuhungu.

    Yavuze ko bagiye kwicara bakanakora iperereza ryabo ubundi bakabona gufata umwanzuro kuri iki kibazo.

    Agaruka kuri iki kibazo, Mukandayisenga Jeannine yavuze ko abo ari abamufitiye ubwoba kandi uko byagenda kose azabatsinda.

    Ati “ibyo ndabimenyereye hano dukina umupira w’imbaraga, ibyo bavuga bibi ndabimenyere, bagize ubwoba. Njyewe nakiniye amakipe y’abagore menshi, nakiniye amakipe y’abagore mu Rwanda, nakiniye Yanga y’abagore. Abo bagize ubwoba, byabacanze iyo ni politike ya ruhago.”

    “Bafite ubwoba ko nzabatsinda ibitego byinshi, bagize ubwoba nibaza gukina na Yanga tuzabatsinda ibitego byinshi, njye ndi umukobwa nakiniye amakipe menshi y’abagore mu Rwanda, muri Tanzania, bakunzi ba Yanga muzaze kureba abo tuzabatsinda ibitego byinshi dutware igikombe.”

    Mukandayisenga Jeannine akaba yaragiye muri Yanga Princess mu mwaka ushinze akaba yari avuye muri Rayon Sports y’Abagore.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12005

  • Kankindi Anne-Lise yahawe inshingano muri FIFA #rwanda #RwOT

    Kankindi Anne-Lise wamamaye mu mupira w’u Rwanda muri AS Kigali ndetse n’ubwo yari yaherekeje ikipe y’igihugu muri CHAN muri Cameroun, yahawe inshingano mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) aho yashyizwe mu Kanama gashinzwe Ikoranabuhanga muri Ruhago no kuyijyanisha n’igihe.

    Si we wenyine wahawe ishingano kuko na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice watorewe kuyiyobora muri Kanama 2025, yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

    Shema Fabrice akaba ari umwe mu bantu 22 bo mu bihugu bitandukanye bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura muri FIFA, aho gakuriwe na Kurt Okraku wo muri Ghana.

    Anne-Lise akaba akaba we ari mu kanama kayobowe n’Umunya-Islande, Thorvaldur Orlygsson.

    Aba banyarwanda bakaba basanzemo Martin Ngoga watorewe kuba Umuyobozi w’Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru ku Isi (FIFA) yabereye i Asunción muri Paraguay muri Gicurasi uyu mwaka.

    Perezida w’kipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu Kanama gashizwe gutegura Amarushanwa y’Abagabo muri FIFA ni mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], Wallace Karia, yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo itegura Ruhago yo ku Mucanga naho Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon agirwa Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amategeko y’Umupira w’Amagare muri FIFA.

    Shema Fabrice yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA)

    Anne Lise yahawe inshingano muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12006

  • Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambyuye ibyumba by'ishuri abana barahunga #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, Imvura ivanze n'Umuyagana mwinshi byasakambuye ibyumba bibiri n'Igikoni mu Rwunge rw'Amashuri rwa GS KIYONZA riherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi.

    Nzariturande Evariste, Umuyobozi wa GS Kiyonza aganira na intyoza.com kuri ibi byago byagwiririye ikigo ayobora, avuga ko mbere y'uko imvura igera hasi habanje kuza Umuyaga mwishi cyane ari nawo wasambuye ibyumba bibiri byijyirwamo n'abana bo mu mwaka wa mbere ndetse ukanasakambura Igikoni n'ububiko bw'ibiribwa by'Abana.

    Avuga ko muri ibi byago bagize byo gusenyerwa n'Inkubi y'Umuyaga waje ari mwinshi cyane ugakurikirwa n'imvura nayo itari yoroshye, ngo nta mwana wagize icyo aba kuko babonye bikomeye bagasohoka mu byumba by'ishuri hakiri kare.

    Yagize kandi ati' Abana babonye imiyaga ibaye myinshi cyane bihutira gusohoka mu ishuri. Ku bw'amahirwe nta wahuye n'ibati cyangwa se ngo hagire uhura n'ikibazo kindi kuko Umuyaga wasakambuye bamaze gusohoka'.

    Nzariturande, avuga ko mu gihe ibyumba by'amashuri n'Igikoni byasakambuwe n'Umuyaga ndetse n'Imvura bitarasanwa, aho kugira ngo amasomo ahagarare, abana baraba bacumbikiwe mu byumba bihari bishaje bisakaje amategura bitari bigikoreshwa.

    Nkuko uyu muyobozi wa GS Kiyonza yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com, Ikigo ubwacyo ngo nta bushobozi bwo gusana ibyangiritse gifite. Avuga ko agenekereje, hakenewe amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyoni imwe n'Igice(1,500,000Frws) yo gusana ibyangijwe kugira ngo abana bongere kuhigira. Avuga kandi ko arimo gukora Raporo igaragaza ibyangiritse n'ibikenewe kugira ngo ayishyikirize Ubuyobozi bw'Akarere.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambyuye ibyumba by'ishuri abana barahunga first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambyuye ibyumba by'ishuri abana barahunga appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/08/kamonyi-mugina-imvura-numuyaga-byasakambyuye-ibyumba-byishuri-abana-barahunga/

  • Muhire Kevin avuze kuri Rayon na APR zasezerewe, kuba yarifujwe na Gitinyiro #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin yavuze ko nta kintu yavuga ku makuru yamwerekeje muri APR FC.

    Kevin Muhire yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025 aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi izakina imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ya Bénin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.

    Yari avuye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Jamus yagiyemo mbere yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports.

    Mbere y’uko ajyayo hari amakuru menshi yagiye hanze ko na APR FC yamwifuje ko yayisinyira.

    Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe kuri aya makuru yaruciye ararumira ati “nta kintu nabivugaho.”

    Ku makipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika, APR FC na Rayon Sports yakiniraga zavuyemo ku munota wa mbere, yavuze ko ayo makuru yayamenye.

    Ati “yego ayo makuru narayamenye.” Abajijwe icyo abona zabuze, yagize ati “reka tuvuge ku Mavubi, Rayon na APR tuzazigarukeho nyuma.”

    Yavuze ko muri Sudani y’Epfo ibintu bitagenze uko babishakaga kuko batagiye mu matsinda ariko Jamus ari ikipe nziza ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo Jamus ibe ikipe ikomeye muri Afurika.

    Muhire Kevin yaruciye ararumira abajijwe kuri APR FC na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12004

  • Rulindo: Polisi y'u Rwanda irihanangiriza abarwanya inzego z'umutekano #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda iraburira abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwigomeka ku nzego z'umutekano, ikibutsa ko buri wese agomba kubahiriza amategeko mu gihe afashwe ashinjwa icyaha. Ni nyuma y'aho mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Polisi yarashe mu cyico umwe mu itsinda ry'abantu bayirwanyaga ubwo yageragezaga kuyisagarira mu buryo bushobora guteza impanuka cyangwa gukomeretsa abashinzwe umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru yemeje iby'ayo makuru, avuga ko ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo gufata abantu bakekwaho ibikorwa by'ubujura n'iterabwoba, bahuye n'itsinda ry'abagabo batangiye kubarwanya bakoresheje intwaro gakondo, harimo imihoro n'amabuye.

    Abapolisi babanje kubasaba gushyira intwaro hasi, ariko umwe muri bo akomeza kubasatira, bituma barasa mu rwego rwo kwirwanaho.

    Polisi ivuga ko ibyabaye byari kuburizwamo iyo abo bantu bumvira amabwiriza y'abashinzwe umutekano, kuko intego nyamukuru atari ukubahutaza ahubwo ari ukugarura ituze mu baturage.

    Yongeye kwibutsa ko umuntu wese ukurikiranyweho icyaha agomba kwemera gufatwa neza, akaburanishwa mu buryo bwemewe n'amategeko, aho kwihitiramo inzira z'ubugome cyangwa urugomo.

    Yasoje isaba abaturage bose gukorana neza n'inzego z'umutekano, gutanga amakuru y'ahakekwa ibikorwa by'ubugizi bwa nabi no gukumira icyateza imvururu. Yibukije kandi ko kurwanya inzego z'umutekano ari icyaha gikomeye gihanwa n'amategeko kandi gishobora gutuma umuntu apfusha ubusa ubuzima bwe cyangwa agahungabanya umutekano w'abandi.

    Polisi y'u Rwanda iraburira abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwigomeka ku nzego z'umutekano, ikibutsa ko buri wese agomba kubahiriza amategeko mu gihe afashwe ashinjwa icyaha

     

    Source : https://kasukumedia.com/rulindo-polisi-yu-rwanda-irihanangiriza-abarwanya-inzego-zumutekano/