Blog

  • Tanzania bamwe mu babyaza bakurikirnyweho kugurisha ibice by'imibiri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Izi mpinja zavutse ari impanga ariko ku bw'amahirwe make ziza gupfa zikivuka. Abo babyaza bahise bazikuramo bimwe mu bice by'imibiri ngo babigurishe.

    Hashyizweho komite idasanzwe ikora iperereza kuri icyo kibazo isanga ni ko byagenze.

    Umubyeyi w'izo mpinja yavuze ko yasanze amaso yazo yakuwemo ndetse n'uruhu rwo mu maso rwashishuwe.

    Komiseri wo mu gace ka Tabora, Batilda Buriani, yatangaje ko abo baganga bahise bahagarikwa mu mirimo kandi bagatabwa muri yombi.

    Buriani yavuze ko ibyo bice abo baganga bashakaga kubigurisha n'abapfumu ngo babyifashishe mu migenzo gakondo.

    Nubwo abana bapfuye bakivuka, raporo y'iperereza igaragaza ko bazize kutitabwaho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-bamwe-mu-babyaza-bakurikirnyweho-kugurisha-ibice-by-imibiri-y-impinja

  • Ariel Wayz aryohewe n'urukundo rushya[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda ufite ijwi ryiza rikunzwe n'abatari bacye hano mu Rwanda Ariel Wayz amaze iminsi umubano udasanzwe n'umusore bicyekwa ko yasimbuje Juno Kizingenza .

    Iby'urukundo rwa Ariel Wayz n'uyu musore witwa Manzi Felix Sebihogo rwatangiye kugaragazwa ubwo uyu mukobwa yasohoraga indirimbo ye nshya yitwa 'Shayo' avuga ko ari inkuru mpamo y'urukundo rwe yanyuzemo.

    Aba bombi babigaragarizanya bakoresheje imbuga inkoranyambaga zabo aho umwe afata ifoto y'undi bari kumwe agashyiraho agatima kerekana urukundo, ibi byerekana umubano udasanzwe bafitanye , gusa bose ntanumwe uragira icyo atangaza byeruye ku mubano babanyemo.

    Inkuru mpamo y'urukundo Ariel Wayz yariribye mu ndirimbo aheruka gusohora , avuga ko rwamugoye kurubamo ndetse biza no kurangira abivuyemo byose akemeza ko byendaga kuzamusaza.

    Ati 'Umwaka ushize, ubwo nari maze gutandukana na Juno Kizigenza naje gukundana n'umusore ariko hari undi bari inshuti nawe untereta, naje kwisanga nabakundiye rimwe bintesha umutwe kuko numvaga nta n'umwe nifuza kuzababaza. Niwumva indirimbo urabyumva neza.'

    Ariel Wayz avuga ko ibyamubayeho byari ibintu bidasanzwe, bityo nyuma yo kwisanga bimutesheje umutwe ahitamo kureka abo basore bombi.

    Ati 'Byari ibintu bidasanzwe, uko nabitekerezaga niko byarushagaho kuntesha umutwe mfata icyemezo cyo kubireka byose, bari baziranye kandi byari bigoye kugira uwo dukomezanya kuko sinifuzaga kugira uwo mbabaza.'
    Ariel Wayz avuga ko ari ibintu byamutwaye igihe kubyakira icyakora nk'umuhanzi ahita yiyemeza kubikoramo indirimbo.

    Ku rundi ruhande ariko, Ariel Wayz yemeza ko nubwo ari we waririmbye iyi ndirimbo, ibyamubeyeho ari ibintu bikunze kuba ku bantu benshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-aryohewe-n-urukundo-rushya-amafoto

  • Uganda: Polisi iri guhiga abahoze mu nzego z'umutekano batera ubwoba abadepite babaka amafaranga #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano muri Uganda, zatangaje ko ziri guhiga bukware abavuga ko ari abasirikare n'abapolisi bahindutse abarakare, bakaba birirwa batera ubwoba abadepite babaka amafaranga, bakababwira ko utazayabaha azicwa.

    Mu cyumweru gishize umudepite witwa Derrick Nyeko, uhagarariye uburasirazuba bwa Makindye, yavuze ko yakiriye ibaruwa y'abavuga ko ari abantu bahoze mu gisirikare n'igipolisi babaye abarakare, bamwaka miliyoni 10 z'amashilingi ngo niba atabikoze bakazamwica.

    Ikinyamakuru Nile Post, cyanditse ko uyu mudepite murwandiko yandikiwe umwe mu bavuze ko ari Perezida w'abarakare bahoze mu nzego z'umutekano, yamumenyesheje ko hari amasasu ane (4) yateguriwe kuzarashishwa, ariko atanze miliyoni 10 z'amashilingi bazazicisha abandi we akarokoka.

    Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga, yabwiye iki kinyamakuru ko undi mudepite wohererejwe ubutumwa bumwaka amafaranga bukamutera ubwoba ko natayatanga azicwa ari Depite Joyce Bagala, utavuga rumwe uhagarariye akarere ka Mityana.

    Uyu muvugizi wa Polisi ya Uganda, avuga ko aya makuru akiri mu iperereza n'inzego zihuriweho, ariko asaba aba badepite basabwa gutanga amafaranga cyangwa se bakicwa, kwitwararika cyane igihe baba bari hanze y'inteko ishinga amategeko.

    Izi ntumwa za rubanda zohererejwe ubu butumwa, mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi havugwa ubwicanyi ku bakomeye bukorwa n'abasirikare bashinzwe kubarinda, abandi bo bavuze ko bafite ubwoba.

    Abadepite muri Uganda, kimwe n'abakora mu nzego z'ubutabera baherutse gusaba ko bahabwa abarinzi bahagije, kuko ubuzima bwabo buhora buri mu kaga ko bakwicwa n'abitwaje imbunda, yaba aba bishyize mu ishyirahamwe ry'abarakare cyangwa se abahoze mu gisirikare.

     Imwe mu mpamvu y'ubwihebe bukorwa n'abari mu nzego z'umutekano bivugwa ko ari uushahara muto bahembwa.

    The post Uganda: Polisi iri guhiga abahoze mu nzego z'umutekano batera ubwoba abadepite babaka amafaranga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/uganda-polisi-iri-guhiga-abahoze-mu-nzego-zumutekano-batera-ubwoba-abadepite-babaka-amafaranga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-polisi-iri-guhiga-abahoze-mu-nzego-zumutekano-batera-ubwoba-abadepite-babaka-amafaranga

  • Uburusiya bwatewe  n'umutwe witwaje intwaro wo muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu Burusiya, bavuga ko umutwe witwaje intwaro wambukiye muri icyo gihugu uvuye muri Ukraine unyuze mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kandi ko gukozanyaho kwahabereye hari abantu bagukomerekeyemo.

    Guverineri w'ako karere Vyacheslav Gladkov yavuze ko abasirikare b'Uburusiya barimo gushakisha abo yise abononnyi, bateye akarere ka Grayvoronsky banyuze ku mupaka.

    Umuvugizi wa Vladimir Putin, yavuze ko uyu Perezida w'Uburusiya yabimenyeshejwe.

    Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo ndetse yavuze ko Abarusiya bo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare ari bo bagabye icyo gitero.

    Guverineri Gladkov yavuze ko abantu umunani bakomeretse, barimo babiri bajyanwe ku bitaro nyuma yuko icyaro kimishweho ibisasu ndetse abantu batatu bagakubitwa n'ibice by'ibisasu mu mujyi wa Grayvoron.

    Yavuze ko imirwano yanangije inzu eshatu n'inyubako y'ubutegetsi yo muri ako gace kandi ko ibintu n'ubu bikomeye cyane.

    Guverineri Gladkov yavuze ko igikorwa cyo guhashya abakora iterabwoba cyatangiye muri ako karere, ibi bikaba byahaye ububasha bwihariye abategetsi, burimo no kugenzura imyirondoro no kugenzura itumanaho.

    The post Uburusiya bwatewe  n'umutwe witwaje intwaro wo muri Ukraine appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/uburusiya-bwatewe-numutwe-witwaje-intwaro-wo-muri-ukraine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburusiya-bwatewe-numutwe-witwaje-intwaro-wo-muri-ukraine

  • Ukuri ku makuru yavuzwe y’itabwa muri yombi rya Minisitiri wa Siporo #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko nta muministiri n’umwe ufunzwe nk’uko byavuzwe ahubwo ari ibihuha.

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru y’uko hari umuminisitiri waraye afatiwe mu cyuho yakira indonke (ruswa).

    Bivugwa ko yafatiwe kuri Hill Top Remera aho yari yahanye gahunda n’umuntu ugomba kumuha iyo ndonke.

    Ubwo yari ahagaeze ntabwo yigeze asohoka mu modoka ahubwo ngo uwo muntu yamusanze mu modoka ye ari nabwo bahise bagubwa gitumo kuko uwo washakaga kuyitanga yari yabimenyesheje inzego z’umutekano.

    Amakuru yakwirakwiye yavugiraga mu marenga, bamwe bavuga ari umuminisitiri muremure w’umugore, abandi amazina ye bayandika bayacurika nyuma nibwo bamwe baje kwerura bavuga ko uwo muminisitiri ari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko ayo makuru atari yo ahubwo ari ibihuha.

    Ati “Nta Minisitiri wafashwe ni ibihuha.”

    Bivuzwe nyuma y’uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na we yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ndetse aza no kubihamywa n’Urukiko rumukatira imyaka 5.

    Ubuse tuvuge ko ari ubukene cyangwa n’ ukutanyurwa. Mugihe tugitegereje urwego rubishinzwe kubitangaza reka mba bwire ko kuri Hiltop I Remera – Umushikiranganji w’ Umugore 'muremure' aguwe gitumo arya Ruswa.

    — Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) May 22, 2023

    Ujagnaynum Asomim Erorua, Uyu ni wa muyobozi, umwe mubazi gutwara igare neza muri zamburi ukekwaho kuba yaraye aguwe gitumo arya indonke. Dutegereze agapapuro k’ umuhondo kuva muri biro ya PM wo muri Zamburi. Mwirirwe mutambaza byiza.

    — Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) May 23, 2023

    Byatangiriye mu migani! Ko ku mugoroba w’ijoro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe Muremure yaba yafashwe yakira indonke!

    Amakuru yandi ahari, ni uko Minister wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari… pic.twitter.com/1ijoNgd68B

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 23, 2023

    RIB yateye utwatsi iby’ufungwa rya Mimosa ivuga ko ari ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-makuru-yavuzwe-y-itabwa-muri-yombi-ya-minisitiri-wa-siporo

  • Amavubi yabonye Team Manager mushya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko nyuma yo guhagarikwa na we agahita yegura, Rutayisire Jackson wari Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi, yabonye umusimbura aho yabaye Kamanzi Emery.

    Emery Kamanzi wari usanzwe akuriye Komisiyo y’Abasifuzi ni we wagizwe Team Manager w’agateganyo mu gihe harimo gushakwa undi.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse Rutayisire Jackson wari Team Manager kubera amakosa yabaye u Rwanda rukinisha Muhire Kevin afite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wo kwishyura wa Benin bigatuma Amavubi aterwa mpaga.

    Tariki ya 19 Gicurasi 2023, Rutayisire Jackson akaba yarahise yandika na we asezera ku mirimo ye nubwo yari yahagaritswe.

    Emery Kamanzi si ubwa mbere abaye Team Manager w’Amavubi kubera ko yigeze gukoraho izi nshingano aho muri 2015 yahawe uyu mwanya asimbura Bonnie Mugabe, hari mu rwego rwo gusaranganya imyanya muri FERWAFA.

    Emery Kamanzi ni we Team Manager mushya w’Amavubi

    Rutayisire Jackson ni we uheruka guhagarikwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yabonye-team-manager-mushya

  • “Ndicuza impamvu naguhaye ubusugi bwanjye” Paula umukobwa wa Kajala Farida ari kwicuza kuba yaremeye guha ubusugi bwe Rayvanny bakundanyeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Paula umukobwa wa Kajala Farida ari kwicuza kuba yaremeye guha ubusugi bwe Rayvanny bakundanyeho.

    Uyu mukobwa umaze kuba kimenyabose yucujije kuba yarahaye ubusugi bwe umuhanzi Rayvanny bakundanye.

    Mu butumwa yanditse asubiza ubwa Rayvanny, yamubwiye ko yatumye isi yose umumenya nk'indaya.

    Akomeza avuga ko yicuza kuba yeremeye guha Rayvanny ubusugi bw'iwe ubwo urukundo rwabo rwagurumanaga.

    Paula kandi akomeza guterwa agahinda n'ukuntu abantu bose bamubwiraga ko yatwaye umugabo w'abandi.

    Kuri ubu Paula ari mu munyenga w'urukundo n'umusore witwa Marioo na we usanzwe akora umwuga wo kuririmba.

    Source : https://yegob.rw/nducuza-impamvu-naguhaye-ubusugi-bwanjye-paula-umukobwa-wa-kajala-farida-ari-kwicuza-kuba-yaremeye-guha-ubusugi-bwe-rayvanny-bakundanyeho/

  • Clarisse Karasira yakoze indirimbo ku mpamvu… – #rwanda #RwOT

    Imibare y'abana baterwa inda mu Rwanda ikomeza kwiyongera uko bucyeye n'uko bwije. Ku wa 2 Gashyantare 2023, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Migeprof, yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y'imyaka 19 batewe inda imburagihe.

    Iyi ni imibare y'amezi atanu gusa; tekereza noneho ku mibare y'andi mezi arindwi asigaye. Kandi, Raporo ya Migeprof, igaragaza ko Intara y'Iburasirazuba yihariye 37% by'iriya mibare y'abangavu ibihumbi 13 batewe inda.

    Atangira indirimbo ye, Clarisse aririmba abwira umukobwa cyangwa se umugore utwite kwibuka ko umwana atwite ari impano ihebuje Imana imuhaye, akabibutsa ko uwo mwana yumva atishimiye hari imiryango hanze aha yabuze urubyaro ihora ipfukamye isaba Imana kubibuka ikabagirira neza n'abo bakitwa ababyeyi.

    Clarisse Karasira yabwiye InyaRwanda ko muri rusange iyi ndirimbo 'Uwo mwana' igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi batwite. Kuri we, asanga ntacyo yabonye kiruta kwitwa umubyeyi.

    Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona amakuru y’abantu bavugaga ku bijyanye no gukuramo inda ‘ukabona ni ibintu bashaka kugira nk’ikintu gisanzwe’, abona abana bihakankwa n’ababyeyi babo, aho usanga nk’umukobwa atwara inda, ugasanga umusore wamuteye inda aramwihakanye.

    Uyu munyamuziki avuga ko yibaza ku buzima ‘uwo mwana akuriramo’ iyo agize n’Imana akabasha gukura, akajya mbere.

    Avuga ko benshi muri aba bana, usanga babayeho ubuzima bubi, nta guseka,’ nta guteta. Kandi ko ubuzima bw’umuntu bwangirikira cyane mu bwana ‘kwakundi umuntu aba akiri agahinja’. Ati “Niho usanga iyo umuntu akuze afite ibibazo byose, imishiha, ubugome n’ibindi.”

    Clarisse yavuze ko ubwo yatekerezaga kuri aya makuru ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi. ari bwo iyi ndirimbo yamujemo, ayikora mu gihe kitageze ku minota itatu.

    Ni indirimbo avuga ko muri rusange igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi, abamama batwite inda mu ‘bihe biba bigoye’. Ati “kuko hari n’igihe wenda asama inda atari yayiteganyije, ni ukubatera rero ishyaka ry’uko uwo mwana ashobora kuzababera umugisha.’

    Clarisse avuga ko ari ikosa rikomeye kwihakana umwana, kuko ejo n’ejo bundi ushobora kuzicuza. Ati “Hari abo tubona, yaba ari abagabo, hari n’abagore bihakana abana babo, ugasanga aramubyaye, ariko ejo n’ejo bundi akazicuza.”

    Akomeza ati “Umugambi w’Imana kuri uwo mwana ntawuwuzi. Icyo nababwira ni ukumenya ko umugambi w’Imana ku muntu ntawuwumenya n’umubyeyi ntawumenya, bakabaye babitaho, kubihakana ntabwo ari byo.”

    Uyu muhanzikazi avuga ko umukobwa watewe inda akwiye kwishakamo imbaraga zo kurera uwo mwana, akanamukunda, kubera ko uwo ‘mwana ashobora kuza akamubera umugisha’.

    Mu Ukwakira 2020, Umuryango COCAFEM uhuriwemo n'imiryango iharanira uburenganzira bw'umwana n'umugore, watangaje ko witeguye gufasha abana bihakanywe na ba Se, hagakorwa ibizamini bya AND kugirango hamenyekane ukuri.

    Umuyobozi w'umuryango COCAFEM, Mutumwinka Marguerite, icyo gihe yavuze ko hari abagabo byorohera kwihakana abana kuko nta kimenyetso simusiga.

    Ati 'Abangavu n'abakobwa bamaze gukura baterwa inda ariko uwayimuteye ntagaragare ibibazo bikaba byinshi kuko kenshi nta bimenyetso bigaragaza ngo ni nde wateye uwo mukobwa inda'.   

    Clarisse yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Uwo mwana' 

    Clarisse yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu gihe cy'iminota 3 nyuma yo kumva inkuru zigaruka ku bana bihakanywe n'ababyeyi


    Clarisse avuga ko umwana ari umugisha, bityo ntawe ukwiye kumwirengagiza, kuko hari imiryango ihora isenga isaba Imana urubyaro


    Clarisse ati 'Uwo mwana, mureke abone izuba, mureka atete, mureke aseke, mureke akure' 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWO MWANA' YACLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129669/clarisse-karasira-yakoze-indirimbo-ku-mpamvu-ntawe-ukwiye-kuvutsa-ubuzima-umwana-video-129669.html

  • Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n’Amavubi yanditse amateka akomeye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Ndayishimiye Mike Trésor ushobora gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanditse amateka muri shampiyona y’u Bubiligi yo kuba ari we mukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego (assists) mu mwaka umwe mu mateka yayo.

    Trésor usanzwe ukinira Genk yabigezeho nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino amaze gutanga imipira 23 yavuyemo ibitego, ni mu gihe nta wundi mukinnyi wigeze abikora mu kateka y’iyi shampiyona.

    Uretse iyi mipira yavuyemo ibitego, Ndayishimiye Trésor, ni umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe akaba anamaze gutsinda ibitego 8.

    Abigezeho mu gihe yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ariko ikaba ikomeje gusa n’imwirengagiza.

    Mu gihe bitanduka afite amahirwe yo kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyangwa u Burundi.

    Gusa amakuru avuga ko bitewe n’ibiganiro byabaye, Mike Trésor yaba yaremeye gukinira Amavubi mu gihe atakinira u Bubiligi.

    Ndayishimiye w’imyaka 23, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.

    Mike Trésor yanditse amateka muri shampiyona y’u Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mike-tresor-wifuzwa-n-amavubi-yanditse-amateka-akomeye

  • “Reka reka reka mwinsubiza ku isuka” umusaza yayoboye imisango y’ubukwe ahawe isuka arayanga abasubiza amagambo atangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Reka reka reka mwinsubiza ku isuka!' umusaza yayoboye imisango y'ubukwe ahawe isuka arayanga ngo bareke kumusubiza ku usuka.

    Ju mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amashusho y'umusaza wayoboye imisango y'ubukwe asetsa abantu bikomeye.

    Ubwo ubukwe bwageraga mu gihe cyo kwakira ibyo iwabo w'umusore bazanye, uyu musaza yanze kwakira isuka bamuzaniye ngo atazasubura ku isuka.

     

     

    Source : https://yegob.rw/reka-reka-reka-mwinsubiza-ku-isuka-umusaza-yayoboye-imisango-yubukwe-ahawe-isuka-arayanga-abasubiza-amagambo-atangaje/