Blog

  • Mu butumwa buryoheye amatwi Yousef Rharb yahaye abafana ba Rayon Sports abacyeba bongera gutekereza uko bazajya bamuhagarika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu butumwa buryoheye amatwi Yousef Rharb yatumye abafana ba Rayon Sports bamwenyura abacyeba bongera gutekereza uko bazajya bamuhagarika

    Rutahizamu w'umunya-Marocco Yousef Rharb yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Rayon Sports bibazaga niba azagaruka cyangwa ari ibihuha.

    Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na Yousef Rharb ukomoka mu gihugu cya Marocco ariko kubera hari utuntu tutari twuzuye kugirango aze hano mu Rwanda kugeza ubu byamaze kurangira vuba araba ageze hano mu Rwanda.

    Mu butumwa Yousef yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize Ati ' Muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kugaruka mu muryango, tubonane vuba.'

    Nyuma y'ubu butumwa, abafana b'amakipe arimo APR FC ndetse na Kiyovu Sports ahora ahanganye na Rayon Sports twaganiriye baduhamirije ko kuzahagarika uyu musore bizagorana cyane bitewe n'umupira akina kandi uryoheye amaso.

    Iki gikorwa uyu mukinnyi benshi bakunze ubwo yakinaga hano mu Rwanda muri sezo ya 2021-2022 yakoze, cyahise cyameza bidasubirwaho ko kugeza ubu ari umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho benshi bumvaga ibikomeje kuvugwa ari ibihuha.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-butumwa-buryoheye-amatwi-yousef-rharb-yatumye-abafana-ba-rayon-sports-bamwenyura-abacyeba-bongera-gutekereza-uko-bazajya-bamuhagarika/

  • Niba ubikora uragowe! Dore ibintu 3 byatuma upfa vuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ubikora uragowe! Dore ibintu 3 byatuma upfa vuba.

    Hari ibintu umuntu yishoramo neza neza akaba ari kugendana n'urupfu, dore bimwe muri ibyo bintu.

    1.Kunwa itabi : niba uziko unywa itabi umenyeko uhorana urupfu, kuko uko unywa itabi rikwangiza ibintu byinshi mu mubiri kandi bifite umumaro. Itabi ryangiza ibihaha bikabora, ngaho ibaze niba ibihaha uhumekeramo byaraboze!! Ntakabuza urupfu muragendana.

    2. Kunywa inzoga nyinshi: kunywa inzoga byo biragatsindwa, cyane cyane iyo unywa bino biyoga biremereye. Inzoga zo zitwika umubiriri wose zigatuma umubiri udakora abasirikare neza, niho hahandi usanga urwaye igisebe kikazakira nka nyuma y'amezi kandi ubundi cyagakize mu minsi. Nkwibire ibanga! Burya bariya bantu bakuru ujya wumva bishwe na Maraliya, akenshi ni babandi baba barabaswe n'inzoga, ubwo rero barwara ikabazonga ikaba yabaviramo n'urupfu. Ntakabuza niba unywa ibiyoga byinshi ujyendana n'urupfu.

    3. Ubusambanyi bwinshi, niba ujya ubyitaho neza, burya mu busambanyi niho hantu hava indwara zica nabi, niba no kurwara Maraliya, ibicurane, igifu, n'ibindi ariko biragatsindwe kurwara imitezi, mburugu, sida n'ibindi nk'ibyo. Dore ko izindwara zo zinahitana benshi kuko usanga abenshi batinya no kujya kuzivuza kuko baba bazi aho bazanduriye. Ndetse izi ndwara zandurira mu busambanyi zitera agahinda gakabije no kwiheba, kandi ibi nabyo ni mugenzi w'urupfu.

    Kandi burya uzacunge neza, abantu babaswe n'ibitabi, ibiyoga, n'ibindi biyobya bwenge nibo baba barabaswe n'ubusambanyi cyane cyane, ngaho ibaze rero niba bagendana n'urupfu bigeze aho.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/niba-ubikora-uragowe-dore-ibintu-3-byatuma-upfa-vuba/

  • Ni ikihe kintu ibirwa bihuriyeho n’inyajwi “a”? – IGISUBIZO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu ibirwa bihuriyeho n'inyajwi 'a'?
    Igisubizo:
    Byose biri hagati mu mazi (inyajwi 'a' ni yo iri hagati mu ijambo 'amazi')

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-ibirwa-bihuriyeho-ninyajwi-a-igisubizo/

  • “Umugabo udatanga indezo” Keza Terisky ashyize ukuri hanze ku mubano we na The Trainer – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi uzwi kw'izina rya Keza Terisky uri mu bihe bye byiza n'imfura ye yatangaje amakuru mashya ku mubano we na The Trainer babyaranye.

    Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Irene Murindahabi ukora ku giti cye ndetse akanakora mu kiganiro The Choice gitambuka kuri tereviziyo ya Isibo TV .

    Keza Terisky Abajijwe niba ajya gusama imfuraye niba yari yabiteguye yasubije agira ati: ' Gutwita kwange ni ibintu nateguye Kandi nabiganiriyeho nuwo twabyaranye'

    Terisky yavuze ko kugirango atandukane na The Trainer byatewe n'umukozi wo mu rugo aho The Trainer yashakaga kuryamana nawe maze amutega kamera kuva ubwo bahita batandukana.

    Yabajijwe ikindi kibazo kijyanye no kuba The Trainer yaba amuha indezo y'umwana avuga ko atazi indezo uko Isa.

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-udatanga-indezo-keza-terisky-ashyize-ukuri-hanze-ku-mubano-we-na-the-trainer/

  • Youssef Rharb yahaye ubutumwa Aba-Rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Morroco Youssef Rharb wamaze gutangazwa nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahaye ubutumwa abafana b'iyo kipe.

    Mu ijoro rya keye nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yagaruye umukinnyi wahoze ayikinira ariwe umunya-Morroco Youssef Rharb.

    Youssef wari ukumbuwe n'abafana ba Rayon Sports bitwe nibyo yabakoreye mu mwaka w'imikino wa 2021-2022, mu gihe cy'amezi atandatu yabakiniye yogeje amaso y'abafana ba Gikundiro.

    Uyu mukinnyi nawo usa nk'ukunda abafana ba Gikundiro yabaheye ubutumwa mbere y'uko aza kuyikinira.yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashiyuraho ubutumwa bugufi bubwira abafana ba Rayon Sports ko abakunda kandi ko yishimiye kugaruka mu muryango.

    Ati' Mumeze gute bafana ba Rayon Sports, nishimiye kugaruka mu muryango wa Rayon. Tubonane vuba.'

    Source : https://yegob.rw/youssef-rharb-yahaye-ubutumwa-aba-rayon/

  • Uyu we arimo 4 bakanyarwanda! Rayon Sports yamaze gusinyisha wa mukinnyi w’umwarabu uzi umupira mwinshi cyane wacenze abanyarwanda bagacika imigongo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu we arimo 4 bakanyarwanda! Rayon Sports yamaze gusinyisha wa mukinnyi w'umwarabu uzi umupira mwinshi cyane wacenze abanyarwanda bagacika imigongo.

    Kuri uyu wa mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Youssef Rharb.

    Youssef Rharb yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe ya Murera.

    Source : https://yegob.rw/noneho-irazinyuka-ubutaruhuka-nubwo-nazo-zazanye-abanyamahanga-rayon-sports-yasinyishije-youssef-wazengereje-abanyarwanda/

  • Rayon Sports yagaruye umukinnyi woza amaso y’… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ya Rayon Sports nyuma yo gutangaza ko yasinyishije umutoza mushya ukomoka muri Tunisia Yameni AZelfani yanatangaje ko yasinyishije umukinnyi wari warigeze kuyikinamo.

    Murera mbere yo gutangaza izina ry’uyu mukinnyi yari yabanje kumuteguza inyuze ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze bimwe bimuranga birimo imyaka ye,ibiro bye ndetse n’indeshyo ye gusa ntiyatangaza izina rye bavuga ko bari buritangaza saa tatu z’ijoro.

    Amasaha bari bavuze ageze bahise batangaza ko ari Youseff Rharb ukomoka muri Moroc ,uyu ni umukinnyi ugarutse mu rugo kuko yari yarakiniye mu mwaka w'imikino wa 2021/22 nk'intizanyo ya Raja Casablanca.

    Youseff Rharb w’imyaka 24 ni umukinnyi wari warishimiwe n’abafana ba Rayon sports mbere yo kuhava bitewe nuko yozaga amaso yabo acenga cyane ndetse akanatanga imipira myiza ivamo ibitego.

    Youssef Rharb wagarutse muri Rayon Sports 

    Youssef Rharb wogeje amaso y’abafana ubwo yakinaga muri Rayon Sports atarahava

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131707/rayon-sports-yagaruye-umukinnyi-woza-amaso-yabafana-131707.html

  • Youssef Rharb wavuye muri Rayon bashwanye yayigarutsemo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunya-Maroc, Youssef Rharb wari waratandukanye na Rayon Sports yayigarutsemo mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

    Ni amakuru yemejwe na Rayon Sports binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko uyu mukinnyi ukina afasha abasatira izamu yamaze kuyigarukamo aho yasinye umwaka umwe.

    Youssef si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru kubera ko muri Nzeri 2021 yanzanye muri Rayon Sports na Ayoub Ait Lahssainne nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

    Gusa ntibayitinzemo kuko ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza muri iyi kipe, ihitamo kubasezerera.

    Youssef Rharb yasize akinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu.

    Youssef Rharb yagarutse muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/youssef-rharb-wavuye-muri-rayon-bashwanye-yayigarutsemo

  • Mugabo ni wowe wizize! Keza Terisky ababaye cyane avuze uburyo yirukanye The Trainer babyaranye nicyo bapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugabo ni wowe wizize! Keza Terisky ababaye cyane avuze uburyo yirukanye The Trainer babyaranye nicyo bapfuye

    Mu kiganiro Keza Terisky umaze kuba ikirangirire yagiranye na MIE yasobanuye impamvu yatandukanye n'umugabo we The Trainer, asobanura nicyo bapfuye.(Amashusho)

     

     

    Source : https://yegob.rw/mugabo-ni-wowe-wizize-keza-terisky-ababaye-cyane-avuze-uburyo-yirukanye-the-trainer-babyaranye-nicyo-bapfuye/

  • Urutonde rwindirimbo ziri kuri Album ya Bwiz… – #rwanda #RwOT

    Ni album agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka ibiri atangiye umuziki afashwa na Kikac. Ndetse, ku wa 15 Nzeri 2023 azakora igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera kuri Mundi Center, aho azifatanya n'abahanzi banyuranye.

    Yari amaze igihe ayirarikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Ubwo yari mu gitaramo 'Friends of Amstel' yatangaje bwa mbere izina ry'iyi album, avuga ko yayise 'My Dream (Inzozi zanjye)' kubera ko kugira album ari kimwe mu bintu yahoze yifuza mu buzima bwe.

    Hari indirimbo zimwe yagaragaje kuri iyi album zisanzwe ziri hanze, ndetse n'izindi abantu bazaba bumvishe ku nshuro ya mbere.

    Binateganyijwe ko azatangira gucururiza kuri internet iyi album mbere y'uko ayimurikira Abanyarwanda n'abandi.

    Album ye iriho indirimbo nka 'Carry me', 'Mutima', 'Soja' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Rudasumbwa', 'Painkiller', 'Mr Dj', 'Are u ok?', 'Tequielo' na Chriss Eazy, 'Amahitamo', 'Sexioty', 'Monitor' na Niyo Bosco, 'Do Me', 'No Body' na Double Jay ndetse na 'Niko Tam' yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.

    Bwiza asanzwe afitanye indirimbo na Chriss Eazy bise ‘Lolo’- Bivuze ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri wongeyeho ‘Tequielo’ iri kuri album ya mbere.

    Indirimbo ‘Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza iri kuri album ye isanzwe iri kuri shene ye ya Youtube, kuko imaze amezi atanu isohotse.

    Raymond Joseph Mugerwa [Ray Signature] uri kuri album ya Bwiza, ni umunya-Uganda w'umunyamuziki wabonye izuba ku wa 4 Kamena 1988.

    Asanzwe ari Producer ukorera mu Mujyi wa Kampala. Kandi yagize uruhare mu kwandika no gutunganya indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba nka Irene Ntale, Rema Namakula, Juliana Kanyomozi, Fille, Allan Toniks n'abandi.

    Mu 2008 nibwo yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Big Tyme yaje kuvamo atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2011. Yasohoye indirimbo zakunzwe nka Kasenyaku. Asanzwe afitanye indirimbo na Deejay Pius bise 'Too Bad'.

    Allan Ampaire [Allan Toniks] uri kuri album ya Bwiza, nawe ni umunya-Uganda kavukire, usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa Gitari akaba na Producer.

    Mu rugendo rw'umuziki we amaze gukorana n'abahanzi bakomeye nka Goodlyfe Crew, P Square, General Ozzy (Zambia), Proff (Kenya), Petersen Zagaze (Zambia), Urban Boyz, Gal Level (Namibia), Beenie Man, Genista, (Jamaica) Sean Kingston, Jidenna, Sean Paul, Roberto (Zambia), Stella Mwangi, Flavour n'abandi.

    Toniks yatangiye gukora umuziki yiga muri Kaminuza, ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere yise 'Beera Nange'. Yubakiye umuziki we ku njya ya R&B.

    Bwiza yatangaje indirimbo 14 ziri kuri album ye ya mbere n’abahanzi bakoranye
    Bwiza yavuze ko iyi album yayise ‘My Dream’ kuko ari inzozi yahoze arota zo gukora umuziki no kugira album

    Allan Toniks washyigikiye urugendo rw’umuziki wa Bwiza bagakorana indirimbo
    Ray Signature uzwi mu ndirimbo nka ‘Kibanda’, ‘Don’t Break my Heart’ uri kuri album ya Bwiza
    Juno Kizigenza yakoranye indirimbo ‘Soja’ na Bwiza
    Niyo Bosco yakoranye indirimbo ‘Monitor’ na Bwiza
    Bwiza na Chriss Eazy bakoranye indirimbo ya kabiri izumvikana kuri iyi album

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DO ME’ YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131699/urutonde-rwindirimbo-ziri-kuri-album-ya-bwiza-nabahanzi-yiyambaje-131699.html