Blog

  • Umuhanzikazi Adele yateye umugongo umuziki #rwanda #RwOT

    Adele Laurie Blue Adkins wamamaye mu muziki nka Adele yateguje abakunzi be ko agiye kwinjira mu mwuga wo gukina amafilimi ndetse agafata akaruhuko k’igihe kirekire mu muziki we nyuma y’imyaka irenga icumi yigaragaje nk’umwe mu baririmbyi bakomeye ku Isi.

    Nkuko byamaze kwemezwa n’uruhande rwa Tom Ford, wamamaye mu kumurika imideli no gutunganya sinema, ni uko uyu muhanzikazi w’icyamamare wo mu Bwongereza agiye kugaragara bwa mbere muri filimi yitwa 'Cry to Heaven’, izashingira ku gitabo cya Anne Rice cyasohotse mu1982.

    Iyi filimi iteganyijwe gukinirwa mu mujyi wa Londres no muri Roma guhera muri Mutarama 2026, izaba ari iya gatatu Tom Ford akoze nyuma ya 'A Single Man’ na 'Nocturnal Animals’, zamuhesheje ishimwe rinini mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.

    Ford aherutse gutangaza ko yavuye mu mwuga wo kumurika imideli kugira ngo yibande ku gukora filimi, aho mu kiganiro aherutse kugirana na Variety, yagize ati: 'Nshaka imyaka yanjye isigaye nyimarane umunezero wo gukora sinema.'

    Cry to Heaven izaba ari inkuru ihera mu kinyejana cya 18 mu Butaliyani, yibanze ku buzima bw’abahanzi b’abasore bazwi nka ba 'castrati', abagabo bakoreshejwe ndetse bagahatirizwa kuvuga amajwi nk’aya abakiri bato kugira ngo bazabe abaririmbyi bakomeye.

    Ni Isi yuzuye amabanga, amarangamutima akomeye n’impaka nyinshi, nk’uko abasesenguzi b’ibitabo bayisobanura. Anne Rice yayanditse ashingiye ku buzima bw’abaririmbyi babayeho, ikaba yaramamaye ku buryo yafashije cyane kumenyekanisha uwo muco wa kera utari uzwi na benshi.

    Adele azakina ari kumwe n’abakinnyi bakomeye barimo Nicholas Hoult, Aaron Taylor-Johnson, Colin Firth, Paul Bettany, Ciarán Hinds, George MacKay, Mark Strong, Hunter Schafer na Thandiwe Newton.

    Nubwo kugeza ubu hataratangazwa neza uruhare Adele azakina muri iyo filimi, amakuru yemejwe n’inzu ifasha Ford avuga ko ari umwe mu bakinnyi b’imena.

    Si ubwa mbere bivuzwe ko Adele ashobora gukina filimi, kuko na mbere yigeze kuvuga ko yishimiye gukorana na Xavier Dolan wakoze amashusho y’indirimbo ye yise 'Hello’ kandi ko yemeye ko yazamwemerera gukina muri filimi ye igihe cyose yaba abyemeye.

    Adele kandi yari anaherutse gutangaza ko agiye gufata ikiruhuko kirekire muri muzika nyuma y’ibitaramo bikomeye yakoreye i Munich, avuga ko akeneye umwanya wo 'gukora ibindi bintu by’ubuhanzi bitandukanye'.

    Adele yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse umuziki akajya gukina filime

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/umuhanzikazi-adele-yateye-umugongo-umuziki.html

  • Riderman yasabye RIB guhagarukira abasakaza amashusho y’urukozasoni #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] gukarishya ibihano ku bantu bakomeje kugira uruhare mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri interineti ndetse asaba urubyiruko kuzirikana ingaruka z’ibikorwa rukora uyu munsi ku hazaza habo.

    Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yerekanye ko RIB igifite umukoro ukomeye cyane ugomba no kujyana amu gukaza ibihano bihabwa abafatwa bakomeza gukwirakwiza aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga rimwe na rimwe zikunzwe no gukoreshwa n’abatujuje imyaka y’ubukure.

    Mu kiganiro na SK FM, Riderman yashimangiye ko hakwiye guhagarukirwa icyo yise ingeso yeze muri iki gihe yo gukangisha gushyirira hanze umuntu amashusho ye y’urukozasoni kugira ngo akore icyo bifuza .
    Aho yagize ati ' Ku bahungu cyangwa abandi bantu bose bahoza abandi ku nkeke babakangisha ko bafite amavidewo zabo bazirikane ko icyo ari icyaha gihanirwa …. Kandi tunasabe na RIB mu gihe abo bantu bafashwe bajye bahanwa uko bikwiye nibiba ngombwa hazamurwe ubukana bw’ibihano kugirango abantu babicikeho burundu.'

    Uyu muraperi uherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Marina yanakomeje agira inama urubyiruko by’umwihariko yo kwirinda kwifata ayo mashusho kuko ibikorwa bakora uyu munsi biba bizagira ingaruka ku hazaza habo ndetse n’abazabakomokaho.

    Ati 'Abantu bagomba kureka ibyo bikorwa kuko urumva ko iyo igeze hanze uba wangije ubuzima bwawe n’ubw’abazagukomokaho ubuziraherezo … kuko iyo videwo iyo yageze mu biganza by’undi, tunibuke ko interinete imira itajya iruka, rero ni ibintu biba bizahoraho ku buryo n’umwana wazabyara yazakubona wambaye ubusa.'

    Riderman atangaje ibi nta minsi myinshi itambutse imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda zikubiswe n’inkubiri idasanzwe y’impaka ndende zakuriye ishyirwa hanze ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Yampano n’umukobwa basigaye babana bari mu gikorwa cy’abashakanye.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe ku wa 11 Ugushyingo 2025, Yampano yahamije ko azi neza uwashyize hanze aya mashusho ndetse ntiyahisha kuvuga ko ari uwitwa Patrick Ishimwe wamenyekanye nka Pazzo.

    Uyu Pazzo azwi cyane muri sinema y’u Rwanda akaba n’umunyarwenya.Yampano yavuze ko kuva mu 2024 yatangiye kubana mu nzu na Pazzo wamufashaga mu kazi ka buri munsi k’umuziki, aho bari batuye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro aha akaba ari naho yahereye yihereza aya mashusho yaje gushyira hanze.

    Nubwo ibi byabaye byamuhungabanyije, Yampano ntiyigeze ahagarika ibikorwa bye by’umuziki, ndetse kuri uyu wa Gatanu ubwo twateguraga iyi nkuru yari amaze gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Inkanda Vibe’ .

    Riderman yasabye RIB gukurikirana ikibazo cy’abantu bashyira hanze amashusho y’urukozasoni

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/riderman-yasabye-rib-guhagarukira-abasakaza-amashusho-y-urukozasoni.html

  • APR na REG zageze muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) muri Basketball, APR WBBC na REG WBBC zageze muri 1/2.}}

    Aya makipe yombi akaba yazamutse ari aya mbere mu itsinda yari arimo.

    Ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo hakinwaga imikino isoza amatsinda, APR yatsinze Kenya Ports Authority 81-71.

    APR ntabwo yorohewe n’umukino cyane ko yawutsinze mu gace ka nyuma kuko utundi duce twihariwe n’iyi kipe yo muri Kenya.

    Ibi byahise bishimangira ko itsinze imino 4 yose y’amatsinda aho yahereye kuri Gladiators ikayitsinda amanota 97-42. Yakurikijeho Fox Divas iyitsijds
    89-51, inatsinda Stormers amanota 70-50.

    REG WBBC nayo yitwaraga neza kuko yazamutse intsinze imikino yayo yose.

    Umukino wa mbere yatsinze Don Bosco Lady Lioness amanota 87-38, uwa kabiri itsinda Zetech University amanota 86-44, uwa gatatu yatsinze Les Hippos amanota 67-56.

    Mu mikino ya ½, REG WBBC izahura na KPA, mu gihe APR WBBC izahura na Les Hippos. Imikino yombi iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025.

    Amakipe atatu ya mbere azabona itike yo kwitabira Imikino Nyafurika ya Africa Women’s Basketball League izabera i Cairo mu Misiri tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.

    REG WBBC yazamutse iyoboye itsinda

    APR WBBC nayo yageze muri 1/2 idatsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/apr-na-reg-zageze-muri-1-2.html

  • Stade Amahoro igiye kujya yigonderwa n’umugabo igasiba undi #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira Stade Amahoro mu biganza by’abikorera akaba ari bo bajya bayigenzura ndetse bakanayikodesha, bakaba bamaze kuzamura ibiciro byayo.

    Ubu Stade Amahoro iri mu biganza bya Kompanyi yitwa Q&A aho yanatangiriye ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi Stade yari isanzwe ikodeshwa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu iyi Kompanyi yamaze kuzamura ibiciro ku buryo bishobora kuzagora amakipe amwe n’amwe yifuza kuzajya ihakinira.

    Ikindi gisa n’aho amakipe ashobora kutazishimira ni andi mambwiriza bashyizeho bishobora kuba bimeze nk’igihombo ku makipe azajya aba yakodesheje.

    Zimwe mu mpinduka bazanye ni uko ikipe yakiriye, ni ukuvuga iyakodesheje Stade izajya iba itemerewe kugurisha imyanya ya ‘Sky Box’ ko iyo myanya izajya iba ari iy’iyi Kompanyi ari yo izajya iyigurisha.

    Ikindi ni uko iyi Kompanyi mu mikino izajya ibera muri Stade Amahoro ari yo yonyine izajya iba ifite uburenganzira bwo gucuruza. Ubusanzwe ikipe yakodesheje ikibuga ni yo yatangaga isoko ry’abantu baza gucuruza ariko ubu Kompanyi niyo izajya itanga iryo soko cyangwa nayo igacuruza.

    Nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugurwa tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Stade Amahoro yatashywe aho yari imaze kwagurwa ikava ku bihumbi 25 yakiraga ubu ikaba isigaye yakiraga ibihumbi 45.

    Gukodesha Stade Amahoro si igitekerezo gishya kuko no mu gihe yavugururwaga, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nihaza abikorera bakumvikana bazayirekura bakayishyira mu biganza by’abikorera.

    Stade Amahoro izajya yigonderwa n’umugabo igasiba undi

    Source : http://isimbi.rw/stade-amahoro-igiye-kujya-yigonderwa-n-umugabo-igasiba-undi.html

  • Fatakumavuta yihanije abamwiyitiriira mu gucucura rubanda #rwanda #RwOT

    Sengano Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta kuri ubu ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yasabye Abanyarwanda kwirinda abatubuzi bamwiyitirira bagasaba abantu amafaranga babizeza ko ari we uyakeneye.

    Ibi Fatakumavuta yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibiganiro byayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa byahuzaga abafunze n’ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga bigamije gukomeza gahunda y’ubuhuza no gusobanurira abafungwa uburyo bw’imanza zinyuzwa mu mucyo.

    Fatakumavuta yavuze ko mu minsi ishize hagiye humvikana abantu biyitirira amazina ye ku mbuga nkoranyambaga no mu butumwa bugufi bwohererezwa abantu, bakaka amafaranga abantu mu izina rye.

    Ati 'Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga kandi mu by’ukuri si njye uba uyasaba cyane ko ntaho mpurira na telefoni.'

    Uyu ufite izina rinini mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yanongeyeho ko kuba afunze bisobanuye ko ntaho ahurira n’itumanaho, bityo nta muntu n’umwe ukwiriye kwemera uje amubwira ko ari we ubimusabye.

    Yasabye abafana be n’abandi bakurikirana ibikorwa bye kugira amakenga, cyane ko abamuzi neza bamenya aho afungiye n’uko ubuzima bwe bwifashe muri iki gihe.

    Ati 'Ndafunze, abantu barabizi. Nta mpamvu n’imwe yagatumye nsaba umuntu amafaranga. Ndasaba abantu kudashukwa n’abanshakira indonke mu izina ryange.'

    Muri iki kiganiro kandi, Fatakumavuta uzasoza ibihano bye muri Mata 2025, yagaragaje ko nubwo afunze, atigeze acika intege, kandi yifuza ko umunsi azasohokera yazongera guhura n’abafana be.

    Ati 'Ndabashaka kandi nanjye ndabakumbuye. Nizeye ko umunsi nzasubira mu buzima busanzwe tuzongera guhura.'

    Sengabo Jean Bosco yafunzwe ku wa 18 Ukwakira 2024, ahamwa n’ibyaha birimo gukangisha no gusebanya, gukwirakwiza ibihuha binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Kuva icyo gihe, yakomeje kwiha intego yo kubahiriza amategeko y’Igororero no kwitabira ibiganiro bigamije kubaka imyitwarire myiza n’ubwiyunge.

    Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyarugenge buvuga ko nk’abandi bafungwa, Fatakumavuta yitabira gahunda z’igorora zigamije kumufasha kuzasoza igihano cye yarushijeho gusobanukirwa inshingano ze nk’umunyarwanda.
    Ibi ngo ni byo bituma ahabwa urubuga rwo kuvugira mu ruhame ibyo atekereza, birimo no kugaragaza impungenge z’ibyaha bikomeje kumwitirira.

    Ku bifuza kumenya amakuru ye nyayo, yasabye ko bakoresha inzira zemewe kandi bagirwaho inama n’inzego z’ubuyobozi.

    Yibukije ko n’ubwo amazina ye akunzwe, bitagomba guharirwa abashaka kuyabyaza urwunguko binyuranyije n’amategeko.

    Fatakumavuta ahangayikishijwe n’abamwiyitirira

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/fatakumavuta-yihanije-abamwiyitiriira-mu-gucucura-rubanda.html

  • Shema Tattoo yahishuye intandaro nyir’izina y’amashusho y’urukozasoni ya Yampano #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Shema Tattoo yahishuye ko intandaro yo kujya hanze kw’amashusho agaragaramo Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’ibanga ari kuba uyu muhanzi yarashatse kwambura umunyarwenya Pazzo babanaga mu nzu.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hasakaye amashusho agaragaramo umuhanzi Florien Uworizagwira uzwi nka Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

    Shema Tattoo, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gushushanya no kwandika ku mibiri y’abantu bizwi nka ‘Tattoo’, inshuti y’uyu muhanzi ndetse n’umunyarwenya Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo yavuze ko ibi byose byatangiye ubwo Yampano yasabaga uyu munyarwenya babanaga mu nzu imwe gushaka ahandi ho kuba nyuma yo gushaka umugore.

    Ubwo yari mu kiganiro na The Choice Live, Shema yagize ati 'Mu busanzwe Pazzo na Yampano bari inshuti cyane, bafatanya muri byose ndetse inshuro nyinshi Pazzo ni we wafashaga Yampano gushaka ibiraka…. Ariko aho Yampano azaniye uriya mugore we yahise asaba Pazzo gushaka ahandi ajya kuba ari naho ntekereza ko byose byatangiriye .'

    Uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'No Wahala’ yakoranye n’abarimo Kenny Sol na Danny Nanone yanavuze ko icyo igihe Yampano agisaba Pazzo gushaka aho ajya kuba akumusigira inzu n’umugore we byazamuye umwuka mubi hagati yabo ndetse binatuma Pazzo ahita afata umwanzuro wo kumusaba kubanza kumwishyura amafaranga ye yari amubereyemo kugira ngo anayifashishe mu gutungira ubuzima bushya.

    Yunzemo ati 'Pazzo ni umuntu wange cyane, icyo gihe yarabanje aza aho nakoreraga arabimbaza ariko nanga kwirirwa mubwira ibintu byinshi …Gusa nyuma yaho namenye ko yahise agenda asaba Yampano kumwishyura amafaranga yari amubereyemo gusa ngo amubwira ko atayafite ariko yiteguye kuzajya ayamuha mu bice .'

    Nubwo yirinze kwemeza ko niba icyo gihe yaba yari afite aya mashusho yashyizwe hanze, Shema ariko yahamije ko Pazzo yakangishije Yampano ko ashobora kumushyirira hanze videwo mu gihe ataba amwishuriye rimwe amafaranga yose.

    Ku rundi ruhande ariko, Yampano avuga ko ariya mashusho yayafashe muri Gicurasi uyu mwaka abyumvikanyeho n’umukunzi we. Icyo gihe yari akibana na Pazzo. Ngo nyuma yo kuyafata yayabitse ku mbuga nkoranyambaga ze z’ibanga.

    Mu gihe kuri Pazzo we uherutse gushyira hanze ifoto ari kuri sitasiyo ya RIB iri i Nyamirambo ahakana ibi ashinjwa, akanahakana ko atigeze abana na Yampano nk’inshuti cyangwa undi muntu wamufashaga, akavuga ko ahubwo yari manager we.

    Yampano hagiye hanze amashusho ye yatumye bamutera icyizere

    Shema Tattoo yavuze intandaro y’aya mashusho

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/shema-tattoo-yahishuye-intandaro-nyir-izina-y-amashusho-y-urukozasoni-ya.html

  • Lotfi yanze gusinya ibaruwa itandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwandikira Afhamia Lotfi imumenyesha ko batazakomezanya nyuma yo guhagarikwa ukwezi.

    Tariki ya 13 Ukwakira 2025 Rayon Sports yahagaritse Lotfi mu gihe kingana n’ukwezi kubera umusaruro muke, gusa impande zombi zari zibizi ko atazagaruka mu kazi kuko byari nk’integuza kuko amasezerano ye ariko avuga.

    Bivugwa ko mu gihe Rayon Sports yakwifuza gutandukana na Lotfi bagomba kumuha integuza y’iminsi 30 yashira bakamwishyura amezi 3 y’umushahara.

    Ukwezi kukaba kwashize uyu munsi, gusa ejo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye na Lotfi bumusaba ko aho kugira ngo bizavugwe ko yirukanywe bakwicara bakandikirana ko batandukanye mu bwumvikane ubundi bakamwishyura ibikubiye mu masezerano.

    Lotfi yabasabye ko bandika ibaruwa ivuga ko batandukanye ku bwumvikane na we akayisinyaho, bivugwa ko ibaruwa yaraye imugezeho ariko akaba atarayisinyaho.

    Amakuru avuga ko yanze kuyisinya ategereje ko itariki 15 zigera kugira ngo n’uku kwezi azaguhembwe gusa Rayon nayo yamaze gufata umwanzuro ko narara atabasinyiye ejo bazamwandikira bamubwira ko yirukanywe mu kazi.

    Rayon Sports irasabwa kwishyura Afhamia Lotfi amezi atanu harimo abiri y’ibirarane ndetse n’andi 3 y’imperekeza nk’uko biri mu masezerano.

    Afhamia Lotfi ntabwo azakomezanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/lotfi-yanze-gusinya-ibaruwa-itandukana-na-rayon-sports.html

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umusirikare mu mutwe wa FDLR, witwa Mbale Hafashimana, yagaragaje amabanga akomeye yerekeye CRAP Unit, ishami ryihariye rya FDLR ryashyiriweho gukora ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit ari umutwe w'abasirikare batoranyijwe mu barangije amahugurwa rusange ya FDLR, hanyuma bagakora andi masomo yihariye yitwa commando course. Ababitsindaga ni bo bemererwaga kuba mu CRAP, umutwe ugizwe n'abarwanyi basaga 600.
    Nk'uko uyu wahoze ari umusirikare wa FDLR abivuga, CRAP Unit yakoreraga hafi ya Mubambiro, ahari ibirindiro by'ingabo za FARDC na SADC, ngo 'zirinde Goma', ariko mu by'ukuri intego nyayo yari iyo gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
    Uyu mutwe wayoborwaga na Col. Ruhinda, wishwe mu buryo bw'amayobera nyuma y'intonganya mu bayobozi ba FDLR. Hafashimana avuga ko 'yatezwe grenade mu gitanda cye ikamukomeretsa bikomeye, nyuma akitaba Imana ari kwa muganga i Goma.' Ibi byateje amacakubiri hagati y'amashami ya FDLR, arimo CRAP na FOCA.

    Hafashimana yemeza ko CRAP Unit yakoranaga bya hafi n'ingabo za FARDC, ndetse ikagira abahuzabikorwa (liaison officers) i Kinshasa. Umwe muri bo ni Lt. Fidèle Niyonzima, ukomoka i Rugari, ushinzwe kwakira inkunga n'intwaro zituruka mu bayobozi ba FARDC ndetse no mu bantu bo muri diaspora ya FDLR.
    Lt. Fidèle ngo yakoraga no mu mutwe wa CMC Nyatura, akaba yarahawe imodoka ya Land Cruiser ifite ibara ry'umweru na Cirimwami, wari Guverineri w'intara ya Kivu y'amajyaruguru. Uyu Niyonzima kandi ni umwe mu bakorana bya hafi na Omega Pacifique, ushinzwe ibikorwa bya gisirikari ndetse agashingwa n'itumanaho n'imari hagati ya FARDC na FDLR.

    N'ubwo FDLR, FARDC, na Wazalendo bose bagombaga guhabwa 50.000 FC buri kwezi, Hafashimana avuga ko amafaranga yagombaga guhabwa abarwanyi ba FDLR yajyaga yibwa n'abakomanda ba FARDC. Ibi bigaragaza uburyo FDLR ikomeje kuba igikoresho cya Kinshasa mu nyungu za politiki no mu ntambara irimo kurwanya M23, aho ifashwa mu bikoresho, amikoro n'amakuru y'iperereza.

    Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, FARDC yasabye FDLR-CRAP koherereza abasore bafite ubumenyi mu by'ikoranabuhanga bajya kwiga gukoresha drones i Kinshasa. Hafashimana yemeza ko abarwanyi 16 batoranyijwe bakoherezwa muri iyo myitozo, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukoresha izo ntwaro zifashishwa cyane n'ingabo za Kongo mu ntambara ziri kubera muri Kivu.

    Ku cyicaro cya FARDC kiri i Walikale, umuhuza wabo ni Rémy, ushinzwe guhuza ibikorwa bya FARDC na CRAP Unit.

    Nyuma y'urupfu rwa Col. Ruhinda, ubuyobozi bwa CRAP Unit bwahawe Col. Guillaume Gasimba, aho Hafashimana yakomeje kumukorera nk'umurinzi we wihariye mbere yo guhungira ku ruhande rwa M23, ubwo intambara yakazwaga muri Masisi no muri Walikale.

    Ibyatangajwe na Mbale Hafashimana bigaragaza ishusho isobanutse y'ubufatanye hagati ya FDLR na FARDC, by'umwihariko mu bikorwa bya CRAP Unit, n'uburyo Kinshasa ikomeje gukoresha izi ngabo z'abajenosideri mu nyungu zayo za gisirikare n'iz'ubutasi.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-yohereje-abarwanyi-bayo-i-kinshasa-kujya-kwiga-ikoreshwa-rya-drone-bisabwe-na-leta-ya-congo/

  • Umuhungu wa Wizkid yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT

    Umwana w’imyaka 14 y’amavuko w’umuhanzi Wizkid akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko atangaje ko nawe yamaze kwinjira mu muziki ndetse agahita asohora E.P ye ya mbere.

    Uyu mwana witwa Boluwatife Ayodeji Balogun uzwi nka Champz akomeje kwiganza mu binyamakuru byandika imyidagaduro muri Nigeria nyuma y’uko guhishura ko yinjiye mu ruganda rw’umuziki, agahita anashyira hanze umushinga we wa mbere wa EP [Umuzingo muto w’indirimbo] yise 'Champion’s Arrival', yatangiye gucurangwa kuri zimwe mu mbuga mpuzamahanga zigurisha umuziki guhera ku wa 11 Ugushyingo 2025.

    Iyi EP igizwe n’indirimbo eshanu zifite iminota 11 yose hamwe, yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Apple Music Nigeria Top Albums mu masaha atanu gusa nyuma yo gusohoka.

    Uko kubigeraho byatumye Champz aba umuhanzi ukiri muto cyane mu mateka y’umuziki wa Nigeria uciye aka gahigo ko kugera kuri uwo mwanya kuva urwo rubuga rwashingwa.

    Indirimbo zigize EP ye zirimo iyo yise 'Champion Montana,' 'Grind,' 'Superstar,' 'Champion Sound,' na 'Champion'.

    Izi zose zikozwe mu buryo buhuriza hamwe injyana zigezweho nka Afroswing, Rap na Trap, zigaragaza ubuhanga bw’uyu musore wamaze gutangaza ko adakeneye abahanzi bamufasha kugira ngo agaragaze impano ye.

    Mu butumwa yanyujije ku rukura rwa Instagram, Champz yagize ati 'The Champion nahageze. EP yange ya mbere iri hanze mukomeze muyumve. Twageze aha nta n’umwe tubikesha.'

    Ayo magambo yatumye inkuru ye ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na X (Twitter), aho amashusho ye n’amajwi y’indirimbo ze byatangiye guca ibintu hirya no hino.

    Abafana benshi kuri izi mbuga bamushimiye uburyo afata umuziki nk’umuntu mukuru, kandi abandi bamugereranya na se mu ntangiriro z’umwuga we.

    Mu byumweru bike bishize, teaser video y’iyi EP yakozwe na DIKASTUDIOS ndetse ikanatunganywa na iamhosana, yakwirakwijwe cyane ku mbuga za muzika, ishyiraho umwuka w’amatsiko mbere y’uko igikorwa nyirizina gisohoka.

    Kugeza ubu, 'Champion’s Arrival' imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe kuri Spotify mu masaha 24 gusa, ndetse ikomeje gukundwa cyane kuri YouTube Music na Audiomack.

    Umuhungu wa Wizkid arimo guca ibintu mu muziki

    Jimmy GATETE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/umuhungu-wa-wizkid-yinjiye-mu-muziki.html