Blog

  • Bagiye kuhagira murugo: Abasore bato b’ikipe y’igihugu Amavubi bageze i Madrid -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bagiye kuhagira murugo: Abasore bato b'ikipe y'igihugu Amavubi muri Handball bageze i Madrid.

    Abakinnyi batarengeje imyaka 19 y'amavuko muri Handball baraye bageze i Madrid muri Espane aho biteganyijwe ko bazamarayo iminsi igera 10 yose bakabona kwerekeza muri Croatia.

    Aba bana bakoze imyitozo mike cyane yo kugorana imitsi ubwo bari bageze muri iki gihugu maze banatembera Kaminuza yitwa Universida de Alcalà yo muri aka gace.

    Amafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/bagiye-kuhagira-murugo-abasore-bato-bikipe-yigihugu-amavubi-bari-i-madrid-amafoto/

  • Ubwiza aburusha ba Nyampinga: Kwizigira yagaragaje umuryango we uteye amabengeza -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiza aburusha ba Nyampinga: Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yagaragaje umuryango we uteye amabengeza.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda ukorera radio na televiziyo by'igihugu yagaragaje umuryango we maze ashimira umugore we imico myiza yamweretse ndetse ni Imana yabanye nabo mu myaka 5 yose bamaranye.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-aburusha-ba-nyampinga-kwizigira-yagaragaje-umuryango-we-uteye-amabengeza-ifoto/

  • RIP: Umutoza watoje amakipe nka APR Fc na Rayon Sports yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Andy Magloire Mfutila, ukomoka muri RD Congo watoje amakipe atandukanye nka APR FC na Rayon Sports yitabye Imana.

    Andy Magloire Mfutila yapfuye azize Uburwayi. Akaba ariwe wahesheje APR FC igikombe cya CECAFA yegukanye muri 2004.

    Uretse Rayon Sports na APR FC, Andy Mfutila akaba yatoje amakipe nka AS Sodigraf na Lupopo. Ubwo yavaga muri APR FC, Mfutila yerekeje muri AS Vita, atoza CS Don Bosco, ajya muri TP Mazembe nk'umutoza wungirije Lamine Ndiaye, ayivamo ajya muri Don Bosco, yaje kuvamo akerekeza muri AS Bantou yatozaga mbere yo kugaruka mu Rwanda muri Rayon Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/rip-umutoza-watoje-amakipe-nka-apr-fc-na-rayon-sports-yitabye-imana/

  • Nyuma yo kugaragara mutsi y’ukwaha kwa Deej Pius yongeye kugaragara akorera ibintu bisekeje muruhame -VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugaragara mutsi  y'ukwaha kwa Deej Pius yongeye kugaragara akorera ibintu bisekeje muruhame.

    Umunyarwenya Rusine Patrick aherutse kugaragara ahagararanye n'umuhanzi Deej Pius ari mutsi y'ukwaha kwe gusa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amashusho agaragaza imbyino isekeje.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kugaragara-mutsi-yukwaha-kwa-deej-pius-yongeye-kugaragara-akorera-ibintu-bisekeje-muruhame-video/

  • Umutoza watoje APR FC na Rayon Sports, Andy Magloire Mfutila yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umukongomani wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC na Rayon Sports, Andy Magloire Mfutila yitabye Imana.

    Urupfu rw’uyu mugabo wari ufite imyaka 62, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, akaba yari amaze iminsi arembye.

    Mfutila mu cyumweru gishize akaba yarabitswe ko yitabye Imana, ni nyuma y’uko yari arembeye mu bitaro bya Kimbanguiste de Kimbanseke biri mu mujyi wa Kinshasa.

    Nyuma aya makuru akaba yaraje kunyomozwa ahubwo ko akiri muzima nubwo arimo kurwana n’ubuzima.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Mfutila wari usigaye ari umwarimu w’abatoza wemewe na CAF (Instructor), nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri DR Congo byatangaje ko yitabye Imana.

    Andy Magloire Mfutila yamenyekanye mu Rwanda cyane ubwo yatozaga APR FC yahesheje igikombe cya CECAFA 2007, yanayihesheje kandi igikombe cy’Amahoro cya 2008.

    Muri 2014 yaje gutoza ikipe ya Rayon Sports ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza nk’uko byari bimeze ubwo yari mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Uretse aya makipe yo mu Rwanda, Mfutila yatoje amakipe atandukanye muri DR Congo nka TP Mazembe, Vital Club, St Loi Lupopo, Don Bosco ndetse n’ikipe y’igihugu ya DR Congo.

    Andy Mfutila yitabye Imana ku myaka 62

    Andy Mfutila yagiriye ibihe byiza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watoje-apr-fc-na-rayon-sports-andy-magloire-mfutila-yitabye-imana

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abatoza bashya ba APR FC #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abatoza bashya ba APR FC ku munsi w’ejo nyuma y’uko bari bageze mu Rwanda.

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kane nibwo umutoza mukuru wa APR FC w’Umufaransa, Thierry Froger yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwungiriza we Khouda Karim baje gutangira akazi muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Nyuma yo kwakirwa n’abarimo umunyamabanga Michel Masabo na Team Manager, Rtd Cpt Eric Ntazinda ku kibuga cy’Indege, babonanye n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda wanahoze ayobora iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Barangajwe imbere na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, mbere yo gutangira akazi bakaba barabonanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Nyuma yo kubonana na we bakaba bagomba guhita batangira akazi aho inshingano nyamukuru bafite ari ukugeza iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Uyu munsi ni nabwo APR FC iri burare imenye ikipe bazahura mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League 2023-24.

    Lt Gen Mubarakh yakiriye abatoza ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lt-gen-mubarakh-muganga-yakiriye-abatoza-bashya-ba-apr-fc

  • Umwe yakoze akimara kubyara! Abana 2 b’abakobwa bafite imyaka 15 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi nyuma yo kubyara imfura zabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe yakoze akimara kubyara! Abana 2 b'abakobwa bafite imyaka 15 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi nyuma yo kubyara imfura zabo.

    Abana babiri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo.

    Aba bana bombi bafite imyaka 15 y'ubukure, umwe ni uwo mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, akaba yaragombaga gukorera ibizamini kuri site ya Rango, ariko ngo yabikoreye mu bitaro bya Nyamata aho arwariye nyuma yo kubyara abazwe ku itariki 10 Kamena 2023.

    Uwa kabiri atuye mu Murenge wa Nyamata mu kagari ka Murama, akaba yarakoreye ibizamini bibiri ku ishuri, ahita afatwa n'ibise bituma ibizamini byari bisigaye ajya kubikorera mu bitaro hamwe na mugenzi we umazemo igihe arwaye.

    Umugenzuzi w'Uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques agira ati: 'Uwo wa kabiri yakoreye ibizamini bibiri kuri site ya Murama ataha iwabo, ibizamini bibiri byakurikiyeho yabikoreye kwa muganga ari ku bise, icya gatanu cy'Icyongereza (ari cyo cya nyuma) yagikoze amaze kubyara'.

    Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kivuga ko kitarakora raporo igaragaza uburyo ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe muri uyu mwaka, ariko ko abakorera ibyo bizamini mu bitaro kubera kubyara ngo baba ari bake cyane.

    Source : https://yegob.rw/umwe-yakoze-akimara-kubyara-abana-2-babakobwa-bafite-imyaka-15-bakoreye-ikizamini-cya-leta-gisoza-amashuri-abanza-mu-nzu-yababyeyi-nyuma-yo-kubyara-imfura-zabo/

  • Buri mukino n’igitego! Rutahizamu Haaland wagize isabukuru y’amavuko ku myaka ye mike umubare w’ibitego amaze gutsinda urahambaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester City ndetse n'igihugu cya Norway, Erling Braut Haaland, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 yujuje imyaka 23 y'amavuko gusa akaba amaze gutsinda ibitego byinshi cyane.

    Uyu musore ukiri muto, mu mikino 197 amaze gukina nk'uwabigize umwuga, amaze gutsinda ibitego 197, bivuze ko buri mukino byibura atsinda igitego.

    . Mu ikipe ya Brossia Dortmund: Yakinnye imikino 89, atsinda ibitego 86.

    . Muri 𝗠𝗮𝗻𝗰𝗵𝗲𝘀𝘁𝗲𝗿 𝗖𝗶𝘁𝘆 : Imikino 53 atsinda ibitego 52.

    . Muri Champions League: Imikino 30, atsinda ibitego 35.

    . Mu ikipe y'igihugu ya Norvège, yayikiniye imikino 25, ayitsindira ibitego 24.

    Source : https://yegob.rw/buri-mukino-nigitego-rutahizamu-haaland-wagize-isabukuru-yamavuko-ku-myaka-ye-mike-umubare-wibitego-amaze-gutsinda-urahambaye/

  • Habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’imodoka y’ubucuruzi igahitana abantu 34 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Alijeriya  byibuze abantu 34 bishwe ubwo bisi itwara abagenzi yagonganaga n'imodoka y'ubucuruzi.

    Amashusho yerekanaga iyi bisi yangiritse cyane nyuma yimpanuka yabaye ahagana mu ma saa yine za mugitondo hafi ya Tamanrasset, nko mu bilometero 2000 uvuye mu majyepfo y'umurwa mukuru wa Alijeriya.

    Ibitangazamakuru byaho byavuze ko imirambo yaguye mu mpanuka ya bisi yahise ikurwamo byihuse kugirango hakorwe iperereza ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

    Andi mashusho yasangiwe n'ibitangazamakuru byo muri Alijeriya yerekana abatabazi aho bari, hafi y'imodoka ebyiri zahiye zagize impanuka.

    Source : https://yegob.rw/habereye-impanuka-iteye-ubwoba-yimodoka-itwara-abagenzi-yagonganye-nimodoka-yubucuruzi-igahitana-abantu-34-https-wp-me-p7ovfz-zes/

  • Muhanga: Amaburakindi no kutamenya bibatera gukora ibyaha by'inzaduka n'ibyangiza ibidukikije #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Ngaru, Umudugudu wa Gitega, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwatangije ubukangurambaga ku byaha by'inzaduka n'ibyaha bibangamiye ibidukikije. Abaturage bavuga ko bimwe muri ibi byaha babikoreshwa no kutabimenya ndetse n'amaburakindi ku bwo gukunda amafaranga yo kubatungira imiryango.

    Uwineza Marie Josee, afite imyaka 35 yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko atari azi ko kujya mu bucukuzi butemewe bwangiza ibidukikije bushobora kuba icyaha gihanwa n'amategeko ku babikora. Avuga kandi ko hari icyatsi kimeza cyitwa Rwiziringa kiboneka ndetse gishobora kunyobwa atari azi ko kugikoresha ukinywa ari icyaha.

    Yagize Ati' Tubonye ko ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro butemewe n'amategeko bushobora kwangiza ibidukikije bushobora kuba intandaro yo gukora icyaha kandi menye ko hari ibindi bimera by'ibyatsi byitwa Rwiziringa biboneka ahantu hose bishobora guhekenywa cyangwa bikanyobwa ukaba wabihanirwa n'amategeko'.

    Mugenga Dismas w'imyaka 39 avuga ko ibyaha byangiza ibidukikije atari abizi kandi babihoragamo. Ahamya ko ubwo babyigishijwe babimenye kimwe n'ibyaha by'inzaduka byo batabibona cyane kuko benshi baba bibereye mu bunyogosi bw'amabuye y'agaciro, kandi ko n'ababikora ari kubera amaburakindi.

    Yagize Ati' Hari byinshi twakoraga umunsi ku munsi tutabizi ariko ubwo batwigishije babonye ko dusanzwe tugwa muri ibi byaha by'inzaduka. Babitubwiye tugiye kwigisha abandi babivemo kuko hari abacukuraga amabuye mu bunyogosi bw'amabuye y'agaciro bakangiza ibidukikije kubera amaburakindi'.

    Abakozi b'ubugenzacyaha-RIB mu mpuzankano yabo.

    Mukandebe Domina, avuga ko mu byaha by'inzaduka babwiwe harimo gukoresha urumogi, Cocaine, Mugo kunywa lisansi, kunywa kore y'inkweto. Yemeza ko atarabibona ariko abimenye akaba agiye kubirwanya kuko ibi byose byakwica ejo hazaza h'abana.

    Yagize Ati' Hari byinshi mu biyobyabwenge twamenye harimo; Gukoresha urumogi kurunywa no kurucuruza ndetse no kuruhinga, Mugo, kunywa Lisansi na kore ikora inkweto. Ntabwo bimwe tubizi ariko tugiye kurwanya ibi byose twabwiwe kuko byatwicira ubuzima bw'abana tubyara'.

    Umuyobozi wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu ntara y'Amajyepfo, Silas Katabarwa yabwiye abaturage ko badakwiye kwishora mu byaha kuko bibakururira gufungwa by'igihe gito cyangwa kirekire. Ati' Ntabwo mukwiye kwishora mu byaha kuko bibatandukanya n'imiryango yanyu mugafungwa by'Igihe gito cyangwa kirekire mugasiga imiryango mu bibazo bitoroshye ntibashobore gutera imbere'.

    Abaturage bahawe umwanya barabaza.

    Umuyobozi wa RIB mu karere ka Muhanga, Nyirimigabo Venuste mu kiganiro yatanze yibukije abaturage ko badakwiye kuba urufatiro rwo gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu byaha byabakururira gufungwa. Yabibukije ko ibyo bakora byose badashishoje bishobora kuba icyaha ndetse bishobora kubakururira Ibihano byo gufungwa by'Igihe gito cyangwa kirekire kubera kutamenya.

    Mu bindi byagarutsweho muri ubu bukangurambaga, abaturage bibukijwe ko kuba ibihazi bijya gucukura byitwaje intwaro gakondo cyangwa abanyogosi nabyo bishobora kubakururira ibyago byo gufungwa.

    Muri ubu bukangurambaga, abaturage basabwe kuba maso kuko bamwe mubo babana bashobora kubashora mu byaha batabizi. Mu byo bashorwamo harimo nko kubabitsa ibiyobyabwenge bajyana ahandi kubigurisha, bityo bakaba bagirwa indiri y'aho byagurirwa. Basabwe kuba umusemburo w'ibyiza byo kwanga ikibi, bakagaragaza abacuruza, abahinga n'abakoresha ibiyobyabwenge bivugwa. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti' Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n'ibindi byaha by'Inzaduka'.

    Ibiro ngendanwa mu modoka za RIB zabigenewe, abaturage batanze ibirego.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/21/muhanga-amaburakindi-no-kutamenya-bibatera-gukora-ibyaha-byinzaduka-nibyangiza-ibidukikije/