Blog

  • Kamonyi-'NIBEZA': Abagabo baranengwa kutagira uruhare mu kwita ku bana babo bafite ubumuga #rwanda #RwOT

    Mu muhango w'imurikabushobozi ry'ibikorwa by'amaboko byakozwe n'abana bafite ubumuga butandukanye babarizwa mu muryango 'Nibeza', byagaragaye ko ababyeyi b'aba'Mama' aribo usanga bahangayikishwa cyane n'ubuzima bw'aba bana, aribo babaherekeza cyane mu rugendo rwabo rw'ubuzima babamo umunsi ku wundi. Abagabo bagayirwa kutita ku nshingano ku bana babo bafite ubumuga, aho ndetse ngo bamwe bahitamo guhunga bagata ingo iyo bisanze babyaye abana bafite ubumuga.

    Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Depite Rwaka Pierre Claver uri mu bitabiriye ibi birori byateguwe n'umuryango 'NIBEZA' uhuza aba bana, anenga abagabo bihunza inshingano zabo mu kwita ku bana babo bafite ubumuga.

    Depite Rwaka Pierre Claver.

    Ku bw'iyi ntumwa ya Rubanda, ashingiye ku bwitabire bw'ababyeyi b'aba 'Papa' bwari munsi ya ntabwo mu guherekeza abana babo, yagize ati ' Ni ibintu bigaragara cyane!. Nakubwira ko Umubyeyi burya ni 'Umugore'. Umubyeyi kuri njyewe burya ni umu 'Mama'. N'umu Papa yitwa umubyeyi kuko aba yaragize uruhare ngo umwana avuke ariko ikibazo aba Papa ntibihangana, Ababyeyi b'Abagabo ntibihangana. Iyo abyaye umwana akamugara yumva ko agushije ishyano, yumva yahunga n'uwo muryango'.

    Akomeza ati' Benshi mu bagabo iyo bisanze babyaye umwana ufite ubumuga bata umuryango bagahunga. Umwana rero ni uwa Nyina!, akarwana n'uwo mwana, reba n'aha ni aba Mama gusa baje! Ni ikibazo gikomeye cyane. Ni ugukomeza kwigisha. Ntabwo navuga ahari ko ari abagabo bose, ariko abenshi niko babigenza, ntabwo bita ku bana babo iyo bafite ubumuga'.

    Uretse abashyitsi b'abagabo, nta mubyeyi w'Umu 'Papa' wagaragaye nk'uwaherekeje umwana we.

    Mu bindi byagaragajwe n'ababyeyi b'aba bana bafite ubumuga, ni ikibazo gikomeye ku myigire yabo aho bagaragaje ko amashuri kuribo usanga ahenze cyane kandi ari ayigenga ku buryo abadafite ubushobozi bahitamo kurekera abana mu rugo. Hari uwatanze urugero rw'aho yagiye muri Kamonyi agasanga bimusaba kwishyura ibihumbi bisaga magana arindwi kandi nta bushobozi, bimuviramo kureka umwana aguma mu rugo abura ishuri atyo. Basaba ko Leta yagira icyo ikora ku myigire y'abafite Ubumuga.

    Kuri iki kibazo, Depite Rwaka nawe uri mu bafite ubumuga uzi na byinshi mu bibazo ababufite bahura nabyo, avuga ko mu bibazo bihari kandi bigaragara ku bana bafite ubumuga hari ikibazo ku myigire n'amashuri adahagije n'ahari akaba ahenda cyane ko ari ayigenga. Yijeje ko nk'intumwa ya Rubanda wari kumwe na Senateri Mugisha Alexis nawe ufite ubumuga, bazakomeza ubuvugizi, ariko kandi akangurira ababyeyi kwita cyane ku bana, bakabagaragaza n'ubuyobozi bukamenya ko bahari kuko ngo hari ubwo haboneka n'ubufasha ariko kuko bamwe babahisha ugasanga nti bubagezeho, hakaba n'aho n'umuturanyi atamenya ko kwa kanaka hari umwana ufite ubumuga.

    Senateri Mugisha Alexis ibumoso, Depite Rwaka Pierre Claver hagati, Mukanoheli Madeleine uyobora umuryango 'NIBEZA'.

    Mukanoheli Madeleine, umuyobozi w'Umuryango 'NIBEZA', avuga ko impamvu nyamukuru yo kubaho k'uyu muryango ayoboye ndetse no gutangira uru rugendo rwo kwita ku bana bafite ubumuga ishingiye cyane ku kuba usanga akenshi aba bana batitabwaho bikwiye, haba mu miryango bavukamo ndetse no hanze yayo.

    Ashingiye ku bikorwa by'amaboko abana bagaragaje ko bashoboye mu gihe gito begerewe bakigishwa, avuga ko bitaweho neza ntacyo batabasha gukora, ko hari impano nyinshi bifitemo ariko zipfukiranye kubwo kutitabwaho. Ahamya ko bazira guhezwa ugasanga nti babashije kwisanga mu mirimo ituma bagaragaza ubushobozi bwabo.

    Mukanoheli Madeleine/NIBEZA.

    Mu rugendo yatangije rwo kwita kuri aba bana bafite ubumuga, Mukanoheri ahamya ko icyo bashyize imbere ari ukwegera cyane imiryango y'aba bana no gukora ubuvugizi bugamije gutuma umuryango Nyarwanda ubumva, ukabaha uburenganzira bakwiye nk'abandi bana, ababafiteho imyumvire idakwiye igahinduka, bakabaha agaciro kuko nabo ari'Abantu kandi bashoboye'.

    Mu bikorwa by'imirimo y'amaboko byagaragajwe n'aba bana harimo imitako itandukanye yambarwa ku mubiri irimo; Inigi zikoze mu masaro, harimo Amashapure ku bakilisitu Gatolika bambara ku kuboko, harimo kandi Ibikomo bitandukanye nabyo bikoze mu masaro, byose byakozwe n'aba bana, aho benshi barimo n'ababyeyi babo batangajwe no kubona ibi bikorwa bumvaga ko batabasha gukora.

    Bimwe mu bikorwa by'amaboko aba bana bamuritse.

    Muri iki gikorwa, benshi mu bakitabiriye bishimiye urwego abana bariho mu myumvire n'ibikorwa batajyaga batekereza ko bashobora, bavuga ko bigaragara ko hica kutitabwaho. Gusa na none benshi bagaye kuba nta muyobozi n'umwe, kuva ku rwego rw'Akagari, Umurenge kugera ku rwego rw'Akarere wahagaragaye kandi hari amakuru ko bari bazi iki gikorwa, ibyo abatari bake bafashe nko kudaha agaciro Abafite ubumuga, bibaza niba mu bayobozi batabasha kubumva ngo babane nabo uko bashobora kubumva mu kubafasha mu bibazo bahura nabyo no kubafasha kwiteza imbere.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/01/kamonyi-nibeza-abagabo-baranengwa-kutagira-uruhare-mu-kwita-ku-bana-babo-bafite-ubumuga/

  • Akana iwabo akandi iwabo! Uwa Gatandatu w’iki cyumweru ihurizo ritoroshye ku basiporutifu #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hari urukomatane rw’ibikorwa by’imikino mu Rwanda kandi byose bikomeye, ku buryo byabaye ihurizo abakunzi b’imikino icyo bazitabira n’icyo bazareka.

    Bizaba ari tariki ya 5 Kanama 2023 aho bizaba ngombwa ko “Akana iwabo akandi iwabo”, bivuze ko buri umwe azajya mu cyo aha agaciro kurushya ikindi.

    Amakipe 4 akomeye kandi afite abakunzi benshi yateguye umukino kuri iyo tariki, bisa nk’aho byateguwe hatitawe ku nyungu rusange ahubwo ari ku nyungu z’ikipe ku giti cyayo n’abakunzi bayo.

    Ntabwo byari bikunze ko ushobora kubona Rayon, Kiyovu na APR FC zakiniye rimwe, none hiyongereyeho na Mukura VS izaba iri mu birori byayo.

    Tariki ya 5 Kanama 2023 nibwo hazaba “Rayon Sports Day 2023” cyangwa “Umunsi w’Igikundiro”, ni umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Si ibyo gusa kuko izakina umukino wa gicuti na Loto-Popo FC yo muri Benin. Ni umunsi buri mukunzi wa Rayon Sports atifuza kuburamo.

    Ku rundi ruhande ariko na none mu baturanyi ba Nyanza, ndavuga i Huye, Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.

    Ni ibirori izaba yatumiyemo ikipe yo muri Tanzania, Geita Gold bazakina umukino wa gicuti ni mu gihe n’abakunzi b’umuziki batabibagiwe aho Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali na Okkama bazabataramira.

    Iyo tariki kandi kuri Bugesera Stadium, APR FC izaba ikina na Kiyovu Sports umukino wa gicuti.

    Ni umukino abakunzi ba APR FC bakaniye kuko bavuga ko ari bwo bazamenya urwego rw’abanyamahanga baguzwe kuko nubwo ejo bazakina na Marines bavuga ko atari yo bapimiraho urwego rwabo.

    Ni mu gihe na Kiyovu Sports abakunzi bayo bafite amatsiko yo kubona ikipe yabo nayo yiyubatse.

    Ibi kandi biriyongera kuri final y’Igikombe cy’Afurika cy’abagore “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, mu gihe u Rwanda rwagera ku mukino wa nyuma imibare izaba myinshi.

    Tariki ya 5 Kanama, hari ‘Rayon Sports Day 2023’

    Kiyovu Sports na APR FC mu mukino wa gicuti

    Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60

    Hari na final ya AfroBasket

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akana-iwabo-akandi-iwabo-uwa-gatandatu-w-iki-cyumweru-ihurizo-ritoroshye-ku-basiporutifu

  • Barashinjwa kwihindura inyamaswa kugira ngo a… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy’u Bushinwa Hangzhou Zoo irashinjwa kwambika abantu imyenda ikoze mu ishusho y’inyamaswa hanyuma abantu bakaza kubasura bazi ko ari inyamaswa.

    Aya makuru yatangiye gukwirakwira ubwo babonaga inyamaswa yo mu bwoko bw’idubu ihagaze nk’umuntu ndetse inyuma ku mubiri wayo hahinaritse nk’aho ari umwambaro w’umuntu.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru New York Post, bwa mbere aya makuru ajya kumenyekana, ni umukobwa wo mu gihugu cya Malysia washyize hanze amashusho yibaza niba koko iyo ari inyamaswa ya nyayo cyangwa se ari umuntu wihinduye yo.

    Si byaba ari igitangaza ko yaba ari umuntu koko kuko hari kompanyi nyinshi ku isi zikora imyenda iteye nk’inyamaswa ku buryo uwayibona ntaho yayitandukanyiriza n’inyamaswa isanzwe.

    Ubuyobozi bwa Hangzhou Zoo bwamaganye ibi bivugwa n’abantu ko atari ukuri ko bakwambika imyenda abantu kugira ngo ikurure ba mukerarugendo.


    Abasura Zoo ya Hangzhou ntabwo bashirira amekenga zimwe mu nyamaswa basura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132617/barashinjwa-kwihindura-inyamaswa-kugira-ngo-abantu-babasure-132617.html

  • Uko Tariki ya 01/08 yabaye Inganzo yahinduye… – #rwanda #RwOT

    Ya tariki ya mbere y'ukwa Munani yaririmbwe mu ndirimbo 'Ntawamusimbura' iri mu za nyuma Meddy yashyize hanze akibarizwa muri Press One.

    Iyi indirimbo ikaba mu myaka itandatu imaze ikomeje guca uduhigo mu minsi mike ishize yujuje abayumvise banayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube inshuro Miliyoni 10.

    Bishimangira umwimerere wayo aho abacyitabira kuyumva bagihari cyane ko ari imwe mu ndirimbo zirimo amagambo y'urukundo adaterateranije wumva ari inkuru mpamo.

    Ibintu bitari kure y'ibyo Meddy ubwe yumvikanye muri Nzeri 2021 yivugira ati'Byantwaye umwaka urenga kugira ngo mbashe ku mwemeza ko yajya mu mashusho y'indirimbo yanjye.'

    Uwo ntawundi uyu muhanzi yavugaga ni Mimi Mehfira, aha Meddy yumvikanishaga ukuntu indirimbo 'Ntawamusimbura' yamugoye kuyitunganya mu buryo bw'amashusho.

    Ati'Hari naho byageze abantunganyirizaga amashusho batangira gusa n’ababivamo bavuga ushaka ko iyi ndirimbo irangira cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n'uyu mukobwa.'

    Meddy aha yasobanuraga ko yumvaga ntawundi mukobwa wajya muri aya mashusho nyamara Mimi agakomeza kubyanga avuga atayijyamo ahubwo yamufasha gushaka uyijyamo.

    Nyuma y'igihe uyu muhanzi yaranze kuva ku izima,Mimi yaje kwemera.Meddy agaruka ku munsi batangiraga gufata amashusho yagize ati'Ndibuka umunsi yazaga ngo dufate amashusho yari mwiza.'

    Yongeraho ati'Nari kumwe n’inshuti zanjye Chris na Cedru baravuga ngo  ibi bintu n'ubusazi [Ni mwiza] bwa mbere mu mateka byarananiye mbura imyitwarire imbere ya Camera.'

    Nyuma y’uko indirimbo barangije kuyikora, Meddy na Mimi bakomeje kuba inshuti,ubucuti burakura birangira babaye abakunzi byanaje no kurangira nyuma y'imyaka igera kuri itanu bamenyanye banatangiye gukundana  biyemeje kubana.

    Ni mu bukwe bw'amateka bwabaye muri Gicurasi 2021 bwitabirwa n'ibyamamare by'imbere mu myidagaduro nyarwanda, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise 'Myla Ngabo'.

    Meddy yavuze ko byamutwaye umwaka ngo yemeza Mimi ko yakwemera kujya mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ Mimi yabwiraga Meddy ko atabona umwanya kuko aba afite akazi kenshi nyamara nyuma yo kubona atava ku zima aza kubyemeraIndirimbo ‘Ntawamusimbura’ uburyohe bwayo bugenda bwiyongera umunsi ku wundi bishimangirwa n’ubwiyongere bw’abayireba n’abayumva binyuze ku mbuga zicururizwaho umuzikiNyuma yo guhurira mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ Meddy na Mimi batangiye gufatanya urugendo rw’ubuzimaIndirimbo bamwe bazirikana cyane kuwa tariki ya mbere y’ukwa Munani yashibutseho ubukwe bw’agatangaza mu mateka y’imyidagaduroKuri ubu Meddy na Mimi n’ababyeyi b’umwana umwe w’umukobwa bise ‘Myla Ngabo’Inkuru ya ‘Ntawamusimbura’ yubakiye Meddy ubundi buzima aha yari kumwe na Myla Ngabo,imfura ye

    “>Inganzo yahinduye  ubuzima  bwa Meddy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132624/uko-tariki-ya-0108-yabaye-inganzo-yahinduye-ubuzima-bwa-meddy-132624.html

  • Abakinnyi 7 ba Ruhago bafite indege bwite zih… – #rwanda #RwOT

    1.Cristiano Ronaldo

    Uyu mukinnyi uvuka muri Portugal, ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite , niwe urusha abandi bose kugira indege ihenze cyane  dore ko ifite agaciro ka Milliyoni 28 z'Amayero.

    2.Lionel Messi

    Uyu mugabo ukomoka muri Argentine wigeze kubica bigacika muri Barcelona, bamwe banita ko ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose, nawe afite indege ifite agaciro ka Milliyoni 25 z'Amayero.

    3. Zlatan Ibrahimovic

    Uyu mugabo wasezeye kuri Ruhago, wanigeze kunyura muri Manchester United, nawe afite indege ifite agaciro ka Milliyoni 21 z'Amayero.

    4.David Beckham

    Uyu mwongereza wakanyujijeho mu myaka yashize nawe afite indege yaguzwe asaga  Milliyoni  19 z'Amayero.

    5.Paul Pogba

    Indege y'uyu Mufaransa ukinira Juventus yaguzwe Milliyoni z'Amayero zisaga 18.

    6. Wayne Rooney

    Uyu mugabo wahoze ari mu bakinnyi bakomeye muri Manchester United, nawe ni umwe mu batunze indege zihenze. Rooney atunze indege ya Dassault Falcon 900LX yaguze miliyoni 14 z’Amapawundi.

    7. Neymar Jr

    Uyu munya-Brazil ukinira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, uri mu bakinnyi bakunzwe cyane, atunze indege yo mu bwoko bwa Embraer Legacy 450 yaguze miliyoni 10.8 z’Amapawundi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132634/abakinnyi-7-ba-ruhago-bafite-indege-bwite-zihenze-ku-isi-amafoto-132634.html

  • Umuhungu wa Zari mu rukundo n’umunyamideli w’umuzungu #rwanda #RwOT

    Imfura ya Zari Hassan, Pinto Ssemwanga iravugwa mu rukundo n’inkumi y’umuzungu ikaba n’umunyamideli uba muri Afurika y’Epfo, Jevonne Coetsee.

    Pinto amaze iminsi asangiza amamukurikira amafoto yagiranye ibihe byiza n’uyu mukobwa ariko akabishyira ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram.

    Nyuma y’igihe bavugwa mu rukundo yongeye gusangiza abamukurikira ifoto ye ari kumwe n’iyi nkumi.

    Bibaye mu gihe mu mpera z’umwaka ushize nyina yatangaje ko yakira ubutumwa bwinshi bw’abagore bamusaba kumuhuza n’umuhungu we.

    Icyo gihe yagize ati “abantu bakomeza kumbwira ngo mbahuze b’umuhungu wanjye Pinto. Munyumve, abana banjye bazagira ubuzima bwabo, ntabwo nzabwira umwana wanjye ngo uyu ni we mukobwa mugomba kubana cyangwa uyu ni we muhungu mugomba kubana.”

    Jevonne Coetsee, umunyamideli wigaruriye umutima wa Pinto Ssemwanga asanzwe akorana na sosiyete icunga imideli ikorera i Johannesburg, Cape Town, na Durban.

    Pinto n’inkumi yigaruriye umutima we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhungu-wa-zari-mu-rukundo-n-umunyamideli-w-umuzungu

  • Imana isubiriza igihe: Ibyishimo ni byose mu muryango wa Davido nyuma yuko Imana imukoreye ibisa nk’ibitangaza -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana isubiriza igihe: Ibyishimo ni byose mu muryango wa Davido nyuma yuko Imana imukoreye ibisa nk'ibitangaza.

    Umuhanzi ukomeye cyane muri Afurika David Adedeji Adeleke wamamaye cyane ku izina rya Davido ari mu byishimo bidasanzwe we n'umugore we witwa Chioma Avril Rowland nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu ibi bikaba bibaye nyuma yo gupfusha umwana we w'umuhungu.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/imana-isubiriza-igihe-ibyishimo-ni-byose-mu-muryango-wa-davido-nyuma-yuko-imana-imukoreye-ibisa-nkibitangaza/

  • Wabona cyimuhamye: Umuhanzi Juno Kizigenza arashinjwa icyaha gishobora kutamuhama bigenze neza -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wabona cyimuhamye: Umuhanzi Juno Kizigenza arashinjwa icyaha gishobora kutamuhama bigenze neza.

    Juno Kizigenza yashinjijwe n'umwe mu bantu bakoresha urubuga rwa Instagram kugira ijwi ribi ubwo yarimo aririmba indirimbo y'umuhanzi Okkama gusa abandi bishimiye kubona uyu musore aririmba indirimbo ya mugenzi we ndetse bamusaba no kuba bayisubiranamo.

    Amashusho ya Juno Kizigenza ari kuririmba indirimbo ya Okkama:

     

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona Juno Kizigenza ari kuririmba indirimbo ya Okkama:

    Source : https://yegob.rw/wabona-cyimuhamye-umuhanzi-juno-kizigenza-arashinjwa-icyaha-gishobora-kutamuhama-amashusho/

  • Mubyeyi iyi nkuru ntigucike! Dore ibintu by’ibanze ukwiye gukorera umwana wawe mbere yo gutangira ishuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwana wawe agiye gutangira amashuri y'incuke, hari ibyo ukwiriye kumufasha no kumenya nk'uko tugiye kubiganiraho.

    Bitungura ababyeyi benshi mu gihe bamenye ko abana babo bageze igihe cyo gutangira amashuri y'incuke. Ababyeyi bagirwa no kutamenya iby'ingenzi kuri aba bana ndetse n'ibyo bakabaye bazi.

    Nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza umubyeyi aba agomba gufasha umwana kwitegura ishuri mu buryo bwose ndetse akaba azi neza ntakirogoya afite.

    Aho guha umwana ibyo akeneye byose ariko ntafashwe kwitegura ko agiye kwiga, yafashwa kwitegura kabone n'ubwo atahabwa n'ibyo kwifashisha.

    Mu by'ukuri uyu mwana akeneye gufashwa kumenya ishuri icyo ari cyo, akamenya ko agiye guhura n'abandi bana bashya, bityo akigishwa no kwirinda no kutagira agakungu.

    Source : https://yegob.rw/mubyeyi-iyi-nkuru-ntigucike-dore-ibintu-byibanze-ukwiye-gukorera-umwana-wawe-mbere-yo-gutangira-ishuri/

  • Umuraperikazi Young Grace yeretse abakunzi be ibyo ashoboye batangira kwibaza niba yarabyaye -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Young Grace yeretse abakunzi be ibyo ashoboye batangira kwibaza niba yarabyaye.

    Abiyezera Grace Housan wamamaye cyane ku izina rya Young Grace yasangije abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto ari mu myitozo maze umwe avuga ko nta muntu wamenya ko yibarutse.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona ifoto ya Young Grace:

    Source : https://yegob.rw/umuraperikazi-young-grace-yeretse-abakunzi-be-ibyo-ashoboye-batangira-kwibaza-niba-yarabyaye-ifoto/