Blog

  • Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n’undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n'undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa.

    Umugore yateje akavuyo mu bukwe nyuma yo gufata umugabo we yagiye gusezerana n'undi mugore kandi ataratandukana n'uwambere bituma ubukwe buhagarara kugeza ubwo Polisi ariyo yaje guhosha izo mvururu ahitwa Nakuru muri Kenya.

    Uyu mugore witwa Rose Ongachi, utuye mu ntara ya Nakuru muri Kenya, yafashe umugabo we ubwo yari mu gisharagati n'umugeni bari bamaze gusezerana nyamara yataye umugore bamaranye imyaka 22 babana.

    Uyu mugore Rose Ongachi, yagize ati' Uyu mugabo yantanye abana ajya gushaka undi mugore nyamara azi neza ko tumaranye imyaka 22 tubana, abana bange babuze ubushobozi bwo kwiga mu gihe se yahisemo kunta akajya gukora ubukwe n'undi mugore. '

    Umugabo yataye umugore bamaranye imyaka 22 ajya gukora ubukwe n'undi mugore.

    Nyuma yoguteza akavuyo, byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi ngo haboneke umutekano.

    Nyuma yaho Polisi ihosheje ako kavuyo, nibwo ubukwe bwakomeje abari mu biriro bakomeza kuryoherwa n'ubwo bukwe.

    Gusa ntabwo hatangajwe niba uwo mugore yahise ajyanwa na Polisi cyangwa niba yahise asubizwa mu rugo rwe ngo areke abageni bakomeze n'ibyishimo byabo.

    Source : https://yegob.rw/muri-nakuru-umugabo-yibese-umugore-we-maze-ajya-gusezerana-nundi-mugore-gusa-byaje-kuragira-ari-amarira-gusa-gusa/

  • Nzahora ndi umufana w’Amavubi – Carlos Alós Ferrer wari umutoza w’Amavubi yasezeye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze gusezera abanyarwanda nyuma yo gusesa amasezerano na FERWAFA.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo haje inkuru ko Carlos Alós Ferrer yanditse asaba gusesa amasezerano ye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru.

    Icyo gihe Carlos Alós Ferrer yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ibiganiro byatangiye byo kuba yasesa amasezerano n’ikipe y’igihugu.

    Ati “turimo kuganira bitewe n’ibihe bihari ngo turebe ko amasezerano yaseswa. “

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama, yanditse kuri Instagram ye asezera mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Yagize ati “ndashaka kwifuriza FERWAFA n’Amavubi ahazaza heza, abayobozi bashya, abakinnyi, abatoza n’abafana.”

    “Ndabashimira kuba barampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cy’agatangaza, ndizera ko abayobozi bashya ba FERWAFA bashyigikiwe na Minisiteri ya Siporo bazagera kuri byinshi vuba. Twaje guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika 2023, ni cyo gihe cy’imishinga mishya kuri FERWAFA no kuri njye, ni cyo gihe cy’imishinga mishya. Ndi umufana w’Amavubi kuva uyu munsi n’iteka ryose.”

    Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye akandi kazi, ahubwo andi makuru avuga ko yatanze FERWAFA na MINISPORTS batishimiye umusaruro we bari mu nzira zo gushaka uko bamusezerera.

    Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwe, yaje kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 aho imwe mu ngingo irimo yemeye guhesha ikipe y’igihugu itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 none bikaba byaranze nubwo asigaje umukino umwe wa Senegal.

    Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

    Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

    Carlos Alós Ferrer yasezeye mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nzahora-ndi-umufana-w-amavubi-carlos-alos-ferrer-wari-umutoza-w-amavubi-yasezeye-abanyarwanda

  • Kigali nayo ntabyo itazatuzanira! I Kigali huzuye umuhanda w’icyatsi uzajya ukoreshwa n’abantu batabonetse bose (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali nayo ntabyo itazatuzanira! I Kigali huzuye umuhanda w'icyatsi uzajya ukoreshwa n'abantu batabonetse bose.

    Uyu muhanda wuzuye i Nyarutarama iruhande rwa Kigali Golf Resort.

    Ni umuhanda uzajya ukoreshwa n'abantu bari muri siporo zisanzwe, nta kinyabiziga kizajya kiwugendamo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/kigali-nayo-ntabyo-itazatuzanira-i-kigali-huzuye-umuhanda-wicyatsi-uzajya-ukoreshwa-nabantu-batabonetse-bose-amafoto/

  • Mu mugire inama: Umunyarwenya Rusine Patrick yeruye agisha inama abakunzi be nyuma y’ibintu bikomeye yatangiye abafata nk’ibisanzwe none bikaba byararangiye bimubanye ingeso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mugire inama: Umunyarwenya Rusine Patrick yeruye agisha inama abakunzi be nyuma y'ibintu bikomeye yatangiye abafata nk'ibisanzwe none bikaba byararangiye bimubanye ingeso.

    Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane maze arangije abaza abakunzi ati :'Ko kuberwa byanze bikambana ingeso ndagirante'.

    Amwe mu mafoto yatumye Rusine avuga ko kuberwa byanze bikamubana ingeso:

    Source : https://yegob.rw/mu-mugire-inama-umunyarwenya-rusine-patrick-yeruye-agisha-inama-abakunzi-be-nyuma-yibintu-bikomeye-yatangiye-abafata-nkibisanzwe-none-bikaba-byararangiye-bimubanye-ingeso/

  • Abakundana gusa! Ibintu bizakwereka ko mumeze nka bantu bakiri mu kwa buki nubwo mwaba mumaranye imyaka 5 mubana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakundana gusa! Ibintu bizakwereka ko mumeze nka bantu bakiri mu kwa buki nubwo mwaba mumaranye imyaka 5 mubana.

    Ni kenshi cyane uzabona couple zitandukanye z'abashakanye bamaranye igihe kinini ariko bameze nk'abantu bamaranye ukwezi kumwe gusa.

    Rero Dore bimwe mu bintu bizaguhamiriza ko wowe n'umukunzi wawe mumeze gutyo cyangwa se indi couple imeze gutyo.

    1.Ntimurarwana narimwe kabone niyo mwaba mwarigize gutonganaho.

    2. Iyo mutonganye bimara akanya gato cyane buri umwe agahita atangira gusaba undi imbabazi kabone niyo yaba atariwe wakosheje.

    3. Mubona akanya kanini ko gusohokana mukajya kurya ubuzima.

    4. Muba mugiharaye kwambara imyenda isa ndetse no kurimba cyane, dore ko iyo mugiye mu kirori mudasigana.

    5. Mumara igihe kinini museka, mureba filime, cyane cyane iz'urukundo.

    6. Iyo mubanye gutyo care mutanga hagati yanyu ntizijya zipfa kugabanuka.

     

    Source : https://yegob.rw/abakundana-gusa-ibintu-bizakwereka-ko-mumeze-nka-bantu-bakiri-mu-kwa-buki-nubwo-mwaba-mumaranye-imyaka-5-mubana/

  • Yasohowe nk’imbwa kwa Nyirasenge? Umuhanzi Angel Brain waraye muri kandagira ukarabe yanyuze mu nzira zitoroshye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntawifuza kuba ahabi mu gihe abona aheza, ari amahitamo ya muntu buri wese yakwifuza kubaho nk'igikomerezwa, kuba atari amahitamo nibyo byatumye umuhanzi ukizamuka, Muvunyi Ben [Angel Brain], ku myaka 14 yisanze yatangiye kwikodeshereza muri Kigali.

    Uyu muhanzi w'imyaka 19, yashyize hanze indirimbo yise 'Kwaka' ahamya ko ikubiyemo inkuru mpamo y'ubuzima yanyuzemo kuva avutse.

    Yavutse 2004, avukira mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ntazi isura ya nyina kubera ko yitabye Imana afite umwaka umwe gusa.

    Yakuriye mu muryango udasaba umunyu, gusa ibintu byagiye bihinduka yisanga bakennye, se atagishoboye no kubatunga.

    Yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ko muri 2018 yigiriye inama yo gufata imodoka yinjira mu Mujyi wa Kigali aje kwa mushiki wa se (Nyirasenge) kuko yizeraga ko bamufasha agakomeza no kwiga.

    Ntibyamukundiye kuko nyuma y'amezi 2 gusa yasohowe n'umugabo wa Nyirasenge nk'imbwa amubwira ko igihe bari bakize ntacyo babafashije.

    Yahise atangira gukora ikiyede abana n'abandi basore bikodeshereza, agakora ijoro amanywa akajya kwiga Kicukiro muri Groupe Scolaire Kicukiro, babaga Kabuga, gusa muri 2020 byaje kubananira ari bwo yahise ajya kuba ku muhanda.

    Angel Brain yabaye ku muhanda imyaka 2 ari mayibobo yibera muri Kandagira Ukarabe za Zion Temple Kabuga, gusa ntiyacitse intege yakomeje kwiga aho yasabaga lift abashoferi ba Ineza Vision bakamutwara bakanamugarura.

    Source : https://yegob.rw/yasohowe-nkimbwa-kwa-nyirasenge-umuhanzi-angel-brain-wabaye-muri-kandagira-ukarabe-yanyuzeu-nzira-zitoroshye/

  • Burya niyo mpamvu ahorana ibyishimo! Mama Pastor ‘Uwanyana Assia’yavuze impamvu ahora yishyimye kandi umugabo we Pastor Théogene yaritabye Imana ndetse yakomoje ku mpeta sheri we yamwambitse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama Pastor, Uwanyana Assia yavuze impamvu ukunda kugaragara yishimye kandi nta gihe kinini gishije umugabo we, Pastor Théogene yitabye Imana azize impanuka yakoreye muri Uganda.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Uwanyana Assia yavuze ko ubwo yumvaga inkuru y'inshamugongo ko umugabo we aguye mu mpanuka, ngo iryo joro yaraye asenga, abaza Imana impamvu itwaye umugabo we, ayibaza niba agiye mu bugingo buhoraho.

    Ubwo yari arimo gusenga ngo Imana yamubwiye ko umugabo we agiye aheza mu bugingo buhoraho, ndetse ko bazongera guhura ku munsi w' umuzuko.

    Ngo ibyo byatumye agira akanyamuneza maze arakomera anakomeza abandi kuko we yizeye ko umugabo we ari mu ijuru ahantu heza cyane.

    Ndetse kandi Uwanyana yavuze ko impeta yambitswe na Pastor Théogene bizamugora kuyikuramo.

    Source : https://yegob.rw/burya-niyo-mpamvu-ahorana-ibyishimo-mama-pastor-uwanyana-assiayavuze-impamvu-ahora-yishyimye-kandi-umugabo-we-pastor-theogene-yaritabye-imana-ndetse-yakomoje-ku-mpeta-sheri-we-yamwambitsi/

  • Carlos Alos Ferrer yamaze gukora icyo abanyarwanda bose bifuzaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yamaze gusezerera bidasubirwaho abanyarwanda muri rusange.

    Mu munsi ishize byavuzwe ko umutoza Carlos Alos Ferrer yaba ari mu nzira zo gusohoka hano mu Rwanda ariko ubuyobozi bwa FERWAFA bukabihakana bwivuye inyuma ariko mu gitondo cyo kuri Uyu wa kabiri Uyu mutoza yabyutse asezera.

    Biravugwa ko atandukanye n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu buryo bw'ubwumvikane ndetse amakuru yizewe ni uko hari ikipe yamaze kubona muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

     

    Source : https://yegob.rw/carlos-alos-ferrer-yamaze-gukora-icyo-abanyarwanda-bose-bifuzaga/

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yarashe umugabo wari ukurikiranyweho gutema umugore we #rwanda #RwOT

    Umugabo Badege Eduwari wari ukurikiranyweho gutemagura umugore we, yarashwe na Polisi mu rukerera rw'uyu wa Kabiri Tariki 08 Kanama 2023 ubwo yari agiye kwerekana intwaro yakoresheje atema umugore we. Abaturage bavuga ko kuraswa k'uyu Badege byabahaye ku ruhuka kuko bahoranaga ubwoba bw'uko yabagirira nabi.

    Niyonshuti Maritini, umuturage mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko umubyeyi watemwe na Badege ari Mushiki we bavukana.

    Avuga ko Nyiramukunzi Claudine ariwe watemwe hakoreshejwe imihoro( yatyajwe kuri Ponseze). Ati' Yamutemye umutwe, amuteka amaboko yombi aracagagura. Kumwe yaragucagaguye cyanee! Kw'iburyo kurimo imihoro igeze kuri itandatu, ukundi nako atemaguramo imihoro itatu, umutwe nawe arawutema akuraho ugutwi'.

    Akomeza avuga ko uyu muramu we yari umugabo wananiranye, ko no gutabarwa kwa mushiki we nubwo yari habi byatewe n'akana gato kabo kavugije induru gatabariza Mama, abantu batabara bwangu, ajyanwa kwa Muganga Remera Rukoma, barananirwa, ajyanwa Butare nabwo biranga bamuzana CHUK.

    Abaturage bamwe bakiriye urupfu rwa Badege nko kwiruhutsa kuko bavuga ko bahoranaga ubwoba ko nabo azabamara bitewe n'imyitwarire ye mibi yamurangaga. Bavuga kandi ko uyu Badege yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akarangiza ibihano ariko imyitwarire ye ikamunanira kubana n'abandi yasanze.

    Mukantagengwa Alphonsine, umwe mu baturage wari aho inzego z'umutekano zaganirije abaturage nyuma y'iraswa rya Badege Eduwari, avuga ko mu butumwa bahawe na Polisi n'izindi nzego babasabye gukumira icyaha batangira amakuru ku gihe. Avuga kandi ko uru rupfu nta kibazo barufiteho ngo kuko uwamenye amaraso nta kindi babona akwiye.

    Ati' Urupfu rwe nta kibazo turufiteho kuko…, umuntu wishe undi se ubundi wowe wakwakira urupfu rwe gute? Usibye ko nawe agomba kwicwa. None se niba yari acitse kandi afite icyaha, byagenda bite? Ntabwo tubifashe nabi nta n'ikibazo tubifiteho, biduhaye isomo ko umuntu wese akwiye gutinya kumena amaraso ya mugenzi we no gukora icyaha'.

    Ibed Niyobuhungiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge avuga ko uyu Badege Eduwari wishwe arashwe yavutse mu 1978, akaba yari afitanye abana batatu n'umugore we yatemye Imana Igakinga ukuboko kuko agihumeka.

    Gitifu Obed, avuga ko iraswa rya Badege ryabaye ubwo yari agiye kwerekana ibikoresho( imipanga ibiri) yavugaga ko yatemesheje umugore we, hanyuma bageze hafi y'aho yamutemeye, ariruka, bamusabye guhagarara aranga, barasa mu kirere yanga guhagarara, hafatwa icyemezo cya nyuma cyo kumurasa ahita apfa.

    Akomeza avuga ko uyu Badege Eduwari agitema umugore we akabona abantu batabaye yahise yiruka aracika, nyuma aza kwishyikiriza Polisi ya Muhanga ariyo yamwohereje Kamonyi-Gacurabwenge aho yakoreye icyaha.

    Bamwe mu baturage muri iki gitondo ubwo bari bamaze kuganirizwa n'inzego z'ubuyobozi zirimo n'iz'umutekano hafi y'aharasiwe Badege Eduwari. 

    Mu butumwa bwahawe abaturage nguko Gitifu Obed abivuga, babasabye kwirinda ibyaha, kwirinda amakimbirane, bagakumira icyaha batangira amakuru ku gihe ku cyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/08/kamonyi-gacurabwenge-polisi-yarashe-umugabo-wari-ukurikiranyweho-gutema-umugore-we/

  • Meddy yongeye kuba umuhanzi nyarwanda rukumbi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kumara amezi atandatu nta ndirimbo ashyira hanze-Aheruka gusohora 'Grateful'.

    Imyaka irenga 18 ari mu muziki bituma hari abamufata nka nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda-Ariko akomeza gushyidika na The Ben, inshuti y'igihe kirekire.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo.

    Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.

    Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 tugiye kwizihiza' ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.

    Basobanura ko iyi myaka yabaye urugendo rwiza rwo guteza imbere umuziki n'abahanzi muri rusange, yaba abakizamuka, abamaze igihe, guhuriza hamwe abakunzi b'umuziki bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi n'abandi.

    Mu kwizihiza iriya sabukuru, hazarebwa ku bihe by'ingenzi byaranze itangwa ry'ibi bihembo, kandi harebwe icyakomeza gukorwa mu guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.

    Ibi bihembo bizatangwa ku wa 17 Nzeri 2023 mu muhango ukomeye uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Meyerson Symphony Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Meddy ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa) aho ahatanye na Lij Michael wo muri Ethiopia, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Mbosso, Harmonize na Diamond bo muri Tanzania, Single Dee wo muri Sudan y’Epfo, Nyashinski wo muri Kenya na Bien-Aime wo muri Kenya.

    Icyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wo mu Burengerazuba bwa Afurika [Best Male West Africa] gihatanyemo Adekunle Gold, Bnxn, Asake na Omah Lay bo muri Nigeria-Hari kandi King Promise na Black Sheriff bo muri Ghana, Santrinos Raphel wo muri Togo, Didi B wo muri Cote d’Ivoire na Tonton Pal wo muri Mali.

    Icyiciro cy’umuhanzikazi wo mu Burengerazuba bwa Afurika [Best Male West Africa] harimo Ammarae na Gyakie bo muri Ghana, Ayra Starr, Tiwa Savage na Tems bo muri Nigeria, Josey wo muri Cote d’ivoire, Manamba Kante wo muri Guinea na Fatoumata Diawara wo muri Mali.

    Costa Tich wo muri Afurika y’Epfo uherutse kwitaba Imana ibihangano bye bihatanye mu cyiciro cy’umugabo ukorera umuziki muri Afurika y’Amajyepfo [Best Male Southern Africa], aho ahatanye n’abarimo Dj Maphorisa, Macky2, Aka, Sjava, Han C, Dj Tarico, Musa Keys na Winky D.

    Burna Boy, Rema, Davido, Wizkid, J Hus, Aya Nakamura, Libianca na Toby Nwigwe bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi umuziki we warenze imipaka [Crossing Boundaries with Music Award].

    Ni mu gihe Fally Ipupa, Aya Nakamura, Rema, Diamond, Asake, Burna Boy, Sooling na Davido bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka [Artist of the year].

    Mu cyiciro cya album y’umwaka harimo Timeless ya Davido, Fountain Baby ya Ammarae, 5TH Dimension ya Stonebwoy, Ugcobo ya Nomfundo Moh, Boy Alone Deluxe ya Omah Lay, Work of Art ya Asake, London Ko ya Fatoumata Diawara na Mass Country ya Aka.

    Mu 2022, Meddy nabwo yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wo mu Rwanda wahatanye muri ibi bihembo. N’ubwo nta nshuro n’imwe arabasha kugira icyo yegukanamo.

    Mu 2021, ibi bihembo byahatanyemo Butera Knowless na The Ben ariko ntawabashije kugira icyo akuramo.

    Mu 2022, Meddy yari mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahatanye na Eddy Kenzo, Sat B, Diamond, John Flog, Khaligraph Jones, Otile Brown na Rayvanny.

    Kanda hano urebe urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo bya Afrimma Awards 2023


    Meddy yongeye kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda washyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma


    Mu 2022 nabwo Meddy yari ku rutonde rw'abanyamuziki bo muri Afurika bahataniye ibihembo bya Afrimma

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132899/meddy-yongeye-kuba-umuhanzi-nyarwanda-rukumbi-uhatanye-muri-afrimma-132899.html