Abafotozi bawe ushobora kuba ubahemba neza kuko baragowe! Isimbi Noelline akomeje kwifotoza mu buryo budasanzwe â” Amafoto
Umunyarwanda kazi umaze kumenyekana kugera no ku ruhando mpuza mahanga akomeje gutitiza imbuga nkoranya mbaga kubera imyifotoreze ye.
Nyuma yo kwibagisha bimwe mu bice bye by'umubiri asigaye yifotoza cyane yereka buri umwe ko ateye neza, ndetse kuba ateye neza biri mu bintu bituma akundwa cyane.
Batangiye gusenga ngo imutware: Abakunzi ba Manchester United bari kwinginga Imana ngo ibakize umukinnyi wari ngenderwaho muri iyi kipe.
Abarimo umunyamakurukazi Rigoga Ruth yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yifuza cyane ko myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza Harry Maguire ukinira Man U ikipe ya Everton yabafasha ikamugura kubera urwego ruri hasi uyu mukinnyi yagiye agaragaza.
Harry Maguire utifuzwa n'abakunzi ba Man U:
Bimwe mu bintu abantu bagiye batangaza nyuma y'uko Rigoga Ruth agaragaje ko Imana imufashije uyu mukinnyi yabavira mu ikipe:
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Sugira Ernest ubu tuvuga arimo kubarizwa Ku butaka bw'u Rwanda.
Umwaka ushize nibwo rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Sugira Ernest yerekeje mu gihugu cya Syria mu ikipe yitwa Al-Wahda SC ariko nyuma y'umwaka umwe gusa yongeye kugaruka hano mu Rwanda.
Uyu mukinnyi w'imyaka 32, uryamye kugeza ubu mu Rwanda hari amakuru avuga ko agiye kureka umupira w'amaguru akarya ayo yakoreye kuko ntakipe n'imwe birimo kuvugwa ko imushaka haba hano mu Rwanda cyangwa hanze y'u Rwanda.
Sugira Ernest yakiniye amakipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC, Rayon Sports, AS Kigali ndetse n'ikipe ya AS Muhanga. Hanze y'u Rwanda yakiniye ikipe ya AS Vita Club ndetse na Al-Wahda SC yamaze kumusezerera.
'Abana ni beza byagera kuri mama wabo bikaba ibindi bindi' mu mafoto 10 ateye ubwuzu reba ukuntu biba bimeze iyo Kayishema yahuje urugwiro n'abakobwa be na mama wabo [AMAFOTO]
Aya mafoto yayashyize hanze yizihiza isabukuru y'umwana we muto wari wujuje umwaka.
Umunyamakuru Kayishema Tity Thierry abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:'uwa mbere tariki ya 8/8/2022 19h30 nsoje ikiganiro twakiriye inkuru twari maze amezi 9 dutegereje ko umuryango wagutse tutakiri igiharwe.
Ni uko 'KAYISHEMA RIA TANIA' yazanye imigisha aza maze kusa ikivi cy'umunsi, mpinguye.
Tariki ya 8/8/2022 â” 8/8/2023 yujuje umwaka w'ibyishimo, umwaka w'umunezero yongeye mu muryango wacu.
Tania yongereye uburyohe Kanama k'Umuganura kuko yavutse tariki ya 8/8 mu gihe mukuru we KAYISHEMA RICA TIANA we yavutse 2/8.'
Umwaka ugiye gushira U Rwanda n'abakunzi ba muzika nyarwanda, babuze uwari ukunzwe cyane mu njyana ya R&B. YB Foundation, yashyiriweho kubaka umurage we no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ubwiyongere bukabije bw'abandura kanseri mu Rwanda ndetse no gufasha abo mu bisekuruza bizaza bazahitamo kwinjira mu ruganda rwa muzika nyarwanda kugera ku ntera igaragara nk'idashoboka. Â
Fondasiyo YB, nk’uko Ciney Aisha Uwimana, ukuriye itumanaho muri YB Foundation yabitangaije The New Times, yatangijwe mu rwego rwo guha icyubahiro Yvan Buravan kandi yitangiye gukomeza imirimo yatangiye yo kubungabunga umurage ndangamuco w’u Rwanda no kuwurinda binyuze mu muziki n’ubuhanzi.
Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, YB Foundation bagize bati: ''Igihe kirihuta koko! Mugihe twese dukomeje gukumbura impumeko ye idasanzwe, twishimiye ubuzima, amasomo n'umurage Yvan Buravan yasize. Muzaze mufatanye natwe kuwa 17.08.2023 kugirango twishimire ubuzima bwiza yabayeho kandi twishimira ibihe byiza yagusigiye.''
Bongeyeho bati: ''Harabura iminsi mike gusa ngo umwaka ushire tubuze inshuti, umuvandimwe, umuhanzi Yvan Buravan. Nimuze twizihize ubuzima bwiza bwamuranze, dukomeze ikivi yadusigiye, dushishikariza abakiri bato gukunda umuco wacu mwiza ndetse n’ururimi rwacu ruduhuza. Ni ku itariki 17 Kanama 2023. Saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri YB foundation mu Kiyovu.''
Nyakwigendera Buravan wahitanywe na kanseri y’urwagashya mu Buhinde ku ya 17 Kanama, yari azwiho ibikorwa by’ubugiraneza yagiriye umuryango we ndetse n’uruganda rwa muzika nyarwanda, aho yagize uruhare runini mu kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’amasaha make atangaje ko yatandukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer yatangajwe nk’umutoza mushya wa Belarus.
Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2023 ni bwo Carlos Alós Ferrer yatangaje ko yatandukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi ayifuriza ibyiza.
Uyu munsi kandi nibwo perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Belarus, Nikolai Sherstnev, yahaye Carlos Ferrer amasezerano azarangirana na 2024, ariko akaba ashobora kongerwa mu gihe yagera ku byo yasabwe.
Carlos Alos yasabwe gufasha Belarus kubona itike ya EURO 2024 no kwitwara neza mu mikino ya UEFA Nations League ya 2024/25.
Hagati ya 2003 na 2009, Carlos Alós Ferrer, yabaye Umutoza mu makipe ya Amposta, Roquetence na Tortosa yo muri Espagne, mu gihe kuva mu 2009 kugeza mu 2011 yari Umutoza wungirije muri Kitchi FC yo muri Hong Kong.
Hagati ya 2011 na 2014, yakoze mu Ikipe y’Abatarengeje Imyaka 19 ya FC Barcelone, ahava ajya gutoza Pogon yo muri Pologne mu 2015, mu gihe hagati ya 2017 na 2018 yari muri Kairat yo muri Kazakhstan aho yegukanye igikombe cy’igihugu.
Mu 2019, yatoje AS FAR muri Maroc na Qatar SK, mu 2020-2021 ajya mu Enosis yo muri Chypre mu gihe guhera muri Werurwe 2022 yari Umutoza w’Amavubi yavuyemo adatsinze umukino n’umwe w’irushanwa mu mezi 18 yamaze akorera i Kigali.
Ku bufatanye bw'Itorero rya Pantekoti ry'u Rwanda(ADEPR) n'umuryango mpuzamahanga wa Ambassadors Football Global batangije umwiherero w'iminsi itatu w'abana 240 bakina umupira w'amaguru ku makipe y'Abahungu n'Abakobwa. Aba bana, barimo no kwigishwa ijambo ry'Imana riherekejwe no kwidagadura. Ni umwiherero watangiye ku wa 07 Kanama 2023, ubera muri Sitade ya Muhanga, uhuje amakipe 20, icumi y'Abakobwa na 10 ku bahungu,.
Umuyobozi w'Umuryango wa Ambassadors Football Global ku rwego rw'Isi, Jonathan Henry Ortlip avuga ko bashimira itorero ADEPR uburyo ritegura iri rushanwa rikinwa buri mwaka rigahuza abana bafite impano bakiyerekana baherekejwe n'Ijambo ry'Imana. Ahamya ko bafite indoto zo kubaka umwana ufite indangagaciro nziza uzagira umuryango mwiza.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Carlos Alos Ferrer mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 08 Kamena ni bwo yanditse ubutumwa burebure asezera ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari yaragezemo muri Mata 2022.Â
Yanditse ati “Ndifuriza FERWAFA n’Amavubi ibyiza gusa mu gihe kizaza, abayobozi bashya, abakinnyi ndetse n’abafana. Mwarakoze cyane kumpa amahirwe yo gukorera mu gihugu kiza nk’iki, kandi ndizera ko ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bufatanyije na Minisiteri ya siporo bazagera kuri byinshi vuba aha.
“Iki ni cyo gihe ngo batangire intego nshya kandi nanjye ni cyo gihe ngo ntangire gahunda nshya. Ndi umufana w’Amavubi kuva ubu kugera ubuziraherezo.”
Nyuma y’amasaha macye Carlos Alos Ferrer atangaje ibi, hahise hajya amakuru hanze avuga ko yabonye akazi gashya ko kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Belarus mu gihe kingana n’umwaka 1 bigendanye n’amasezerano yasinye.
Ikipe y’igihugu ya Belarus yari imaze igihe kingana n’imyaka 2 idafite umutoza mukuru. Carlos Alos Ferrer agiye gusimbura kuri uyu mwanya Mikhail Markhel wari warayitoje kuva muri 2019 kugeza muri 2021.
Carlos Alos Ferrer wasezeye ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagiye gutoza ikipe y’igihugu ya Belarus