Blog

  • Ntiwakiba icyamamare ngo bikugwe amahoro! Amakuru mashya kuri Telephone ya The Ben yibiwe i Bujumbura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki 30 Nzeri 2023 nibwo The Ben n'umugore we ubwo barimo gusangira n'abakunzi babo i Burundi, The Ben yaje kubura telefone ye.

    Gusa ariko kuri ubu biremezwa ko polisi yakoze iperereza igacakira abari yayibwe none ikaba yagaruwe.

    Iyi telefone ya The Ben yibwe ubwo yagiye kuri stage, ayisiga ku meza aho yari yicaranye n'abandi bahanzi hamwe n'umugore we Pamela gusa Pamela yavuye aho yari yicaye ajya kwicarana na nyina. The Ben nawe avuye kuri stage yagiye gusuhuza abishyuye Miliyoni 10, avuyeyo asanga telephone bayitwaye kare.

    Source : https://yegob.rw/ntiwakiba-icyamamare-ngo-bikugwe-amahoro-amakuru-mashya-kuri-telephone-ya-the-ben-yibiwe-i-bujumbura/?utm_source=rss=rss=ntiwakiba-icyamamare-ngo-bikugwe-amahoro-amakuru-mashya-kuri-telephone-ya-the-ben-yibiwe-i-bujumbura

  • Munyaneza Didier yegukanye isiganwa rya Kireh… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, mu Karere ka Kirehe, hasojwe isiganwa ry’igare rya Kirehe Race ryabaga ku nshuro ya kabiri. Iri siganwa ryabaye iminsi ibiri, aho umunsi wa mbere wabaye kuri uyu gatandatu, aho abasigwa bakuru bahagarutse kuri BK Arena. Ingimbi n’abagore, bahagurukiye Rwamagana, naho abasore bato n’abakobwa, bahagurukira i Kayonza.

    Umunsi wa mbere uko abakinnyi barushanijwe

    Mu bakuru, Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappé ni we wabaye uwa mbere atanze Nsengiyumva Shemu wabaye uwa kabiri, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanwe na Kagibwami Swayibu. Mu bagore, Ingabire Diane wari waraye avuye mu Budage ari naho akina, ni we wabaye uwa mbere mu gihe Mwamikazi Djazilla yaje ku mwanya wa kabiri.

    Mu bakiri bato, mu bahungu, Nshutiraguma Kevin ni we wabaye uwa mbere mu gihe mu bakobwa Iragena Charlotte ari we wabaye uwa mbere, Uwera Aline aba uwa kabiri.

    Kuri iki cyumweru abakinnyi batangiye hakiri kare, aho ku isaha ya saa 08:00 Am abakinnyi batabigize umwuga bakinisha amagare asanzwe, bari bamaze guhaguruka aho ba zengurutse mu mujyi wa Kirehe, ku ntera y’Ibilometero 3 na Metero 900, bahazenguruka inshuro 3. Manirumva Elysa niwe wabaye uwa mbere, Mukabikorimana Leatita nawe aba uwa mbere mu bagore.

    Ku isaha ya Saa 09:00 Am, nibwo ibyociro byose by’ababigize umwuga byahagarutse, aho abasore bakiri bato, bakoze bazengurutse umujyi wa Kirehe, bakora intera y’Ibilometero 3.9 bazenguruka inshuro 8. Abagore nabo bakoze intera ingana n’iya basazababo bato nabo bazenguruka umujyi wa Kirehe. Mu gihe abakobwa bato, bazengurutse  inshuro 5.

    Mu bakobwa bato, Byukusenge Mariata yaje kwegukana aka gace, yatse umwanya Charlotte wari wakegukanye mbere. Mu ngimbi, Tuyimfukamire Aphrodis ukinira Nyabihu Cycling Team yaje kwegukana aka gace. Mu bagore, Mwamikazi Djazilla niwe wegukanye aka gace ka kabiri ka Kirehe Race ariko aba uwa kabiri ku rutonde rusange, kuko Ingabire Diane ariwe wabaye uwa mbere.

    Icyiciro cyari cyitezwe na benshi, ni  cy’abakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bahagurutse ku Karere berekeza ku mupaka wa Rusumo, baragarika bazenguruka mu mujyi wa Kirehe, intera y’Ibilometero 3.9 bazenguruka inshuro 5. Iradukunda Emmanuel ukinira Java Inovotec niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ngendahayo Jeremy ukinira CCA, Areruya Joseph aba uwa gatatu.

    Iradukunda Emmanuel ukinira Java Inovotec niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ngendahayo Jeremy ukinira CCA, Areruya Joseph aba uwa gatatu. Nubwo Iradukunda Emmanuel yabaye uwa mbere muri aka gace, ariko ntabwo ariwe wegukanye irushanwa kuko Munyaneza Didier ariwe wegukanye isiganwa muri rusange.

    Iradukunda Emmanuel niwe wegukanye agace ka Kabiri ka Kirehe Race, ndetse aba n’umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 23 

    Mwamikazi Djazilla niwe wegukanye agace ka kabiri mu bagore, ndetse aba uwa kabiri mu rutonde rusange

    Ingabire Diane niwe wabaye umukinnyi w’irushanwa mu bagore bakuru 

    Munyaneza Didier Mbappe, yongeye agaruka ku rubyiniro nyuma y’iminsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134946/munyaneza-didier-yegukanye-isiganwa-rya-kirehe-race-ryakubye-ipine-ku-mupaka-wa-tanzania-a-134946.html

  • The Ben yibwe Telefone ! Ibintu 6 byaranze Ij… – #rwanda #RwOT

    1.     The Ben yaje yiteze gusuhuza abafana birangira bamusabye kuririmba

     Igitaramo cyari giteganyijwe ko The Ben agera ku rubyiniro agasuhuza abafana ariko siko byagenze. Ami Pro The Mc yahamagaye Uncle Austin ngo ahamagare The Ben ku rubyiniro. Uncle Austin yabanje kunyuzamo aririmba indirimbo ze n'izo yahuriyemo n'abandi. Yahise agaruka ku buryo azi The Ben kuva ku ndirimbo ya mbere. The Ben yari aziko aje gusuhuza  abafana akabanyuramo abasuhuza. Byanze neza bamusanga ku rubyiniro bamwibutsa ko baje kubera we. Umwe yuriye urubyiniro ati:'Turi hano kubera wowe The Ben, ntabwo ugenda utaririmbye'. Ngayo nguko ni inyuma hari urusaku rwinshi rusaba The Ben kuririmba. Byarangiye The Ben aririmbye.

    2.Dr Claude yatunguranye

    Dr Claude yahamagawe aririmbira abafana. Byahinduye isura kuko abari baharibose bahagurutse barawukata karahava. Bigaragara ko yakoresheje amahirwey'iminota mike yari ahawe yiyubutsa abafana.

     3. Pamella, mama wa Babo batunguranye ku rubyiniro

    Ami Pro The Mc yavuze ko The Ben ari kumwe n'umugore we na Sat-B ari kumwen'umukunzi we. Yabasabye guhaguruka bakaramutsa abafana. Pamellayahamagawe ku rubyiniro abantu bamwakirana ibyishimo. Ni ko byagenze kuri Babo wahamagaye mama we akaza kuramutsa abarundi.

    4.Big Fizzo yari ananiwe

    Big Fizzo yari kubanziriza The Ben ku rubyiniro birangira abanje gufata iminota yogusinzira aho akangukiye asanga The Ben arasoje abona kujya ku rubyiniro ubona ko ananiwe.

    5. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben

    Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n'abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana banafata amafoto y'urwibutso dore ko bari bamaze imyaka 15 batabona The Ben.

     6. The Ben yibwe telefoni 

    Igitaramo kigana ku musozo The Ben yabuze telefoni irashakishwa irabura. Ntabwo kugeza ubu haramenyekana uwayitwaye. Ni IPhone 14 Pro Max. 

    AMAFOTO NA VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134944/then-ben-yibwe-telefone-ibintu-6-byaranze-ijoro-yahuriyemo-nabafana-be-amafotovideo-134944.html

  • Inkuru y’akababaro y’aka kanya: Abantu 13 bahiriye mu kabyiniro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'umujyi wa Murcia uri mu Majyepfo ya Espagne bwatangaje ko abantu 13 aribo bamaze kumenyakana ko baguye mu kabyiniro kibasiwe n'inkongi y'umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

    Umuyobozi w'umujyi yavuze ko ari ibyago bikomeye bagize, inzego z'ubutabazi zikaba zikomeje gukora akazi kazo ari nako imiryango y'abitabye Imana ihumurizwa.

    Uwo mujyi wahise utangaza iminsi itatu y'icyunamo, mu rwego rwo guha icyubahiro abo bantu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-yaka-kanya-abantu-13-bahiriye-mu-kabyiniro/?utm_source=rss=rss=inkuru-yakababaro-yaka-kanya-abantu-13-bahiriye-mu-kabyiniro

  • Kamonyi: Asaga Miliyoni 100 yagaruwe mu baturage n'ikigo cy'ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro-RMB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buvuga ko ikigo cy'Igihugu gifite ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu nshingano-RMB umwaka ushize cyagaruye amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 107 mu baturage. Ni mu rwego rwo gufasha no gusigasira iterambere ry'abaturage bivuye mu musaruro w'aho bakorera ubu bucukuzi.

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yabwiye intyoza.com ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bashimira ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubucukuzi-RMB ku gutekereza ku kugira igice cy'umusaruro uva mu bucukuzi bagarura mu baturage, bagafashwa mu bikorwa by'iterambere ry'ahacukurwa amabuye.

    Hamwe mu hakorerwa ubucukuzi. Kampani imwe mu zikora neza ubucukuzi ya GIMI Ltd ikorera mu murenge wa Kayenzi yasuwe n'intumwa za rubanda n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Yagize ati' Hari gahunda nziza ikigo RMB gifite, mu musaruro uva mu mabuye y'agaciro bakagira igice bagarura kiza gufasha abaturage aho batuye, cyane cyane ahacukurwa aya mabuye y'agaciro. Umwaka ushize batugeneye Miliyoni 107 zigomba gukoreshwa aho amabuye y'agaciro acukurwa'.

    Akomeza ati' Twararebye mu bice bitandukanye mu Mirenge itandukanye, dusanga Umurenge wa Ngamba ucukurwamo amabuye y'agaciro nawo kandi ho nta muriro w'Amashanyarazi wari uhari. Rero twakoranye na REG badukorera uwo mushinga. Umuyoboro warubatswe ariko kubera ko agaciro w'uwo mushinga karutaga Miliyoni 107, n'uyu mwaka RMB yarongeye itugenera izindi Miliyoni 107 nazo zizakomeza kugenda kuri uwo mushinga kugira ngo tubashe kwishyurana na REG.

    Indani, aho binjirira bajya gushaka amabuye y'agaciro mu butaka.

    Agira kandi ati 'Ni igikorwa cyiza cyanashimishije abaturage. Ni na gahunda nziza ituma umuturage utuye hano atabona ubucukuzi nk'ikibazo ahubwo abubona nk'igisubizo, cyane ko ahabona akazi agakoramo ariko bikongera noneho akabona n'ibikorwa remezo bituruka kuri ya mabuye y'agaciro, kuri wa musaruro. Ni igikorwa cyiza dushimira Leta yacu kuko umusaruro ubonetse urashyira ukagera no ku muturage uri hariya utabasha no kuba yabyinjiramo umunsi ku munsi'.

    Niyongira Uzziel, asaba abari mu bucukuzi kimwe n'abashoramari bafite gushora imari yabo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri aka karere ko bakongera ishoramari bakava mu bucukuzi bwa Gakondo bakinjira mu bucukuzi bukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugira ngo umusaruro utakara ube mukeya uwo babona wiyongere.

    Iryo taka bariguhaye wakira. Si itaka risanzwe kuko ryuzuye amabuye y'agaciro.

    Akarere ka Kamonyi kugeza ubu gafite Kampani 15 zikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu mu buryo bwemewe kuko zahawe ibyangombwa n'Ikigo cy'Igihugu kibufite mu nshingano-RMB. Gusa na none haracyari henshi hacukurwa ariko hatagura ibyangombwa ari naho kenshi havuka ibibazo mu gihe abahagiye bahuye n'impanuka kuko usanga ntawe habazwa, n'uhakorera ukamubura kuko nta byangombwa yahaherewe. Ubuyobozi buvuga ko bukiganira na RMB kugira ngo itange ibyangombwa bityo ahacukurwa hose hagire uhabazwa ndetse byorohe kugenzura no kumenya ubazwa ibikorwa bitandukanye haba ku bacukura n'ibicukurwa.

    Abayobozi basuye GIMI( Gisizi Mining) Company Ltd.
    Abakora mu bucukuzi. Uhageze utabizi wagira ngo ni itaka risanzwe barimo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/01/kamonyi-asaga-miliyoni-100-yagaruwe-mu-baturage-nikigo-cyubucukuzi-bwamabuye-yagaciro-rmb/

  • The Ben yangiwe kuva ku rubyiniro ahabwa igif… – #rwanda #RwOT

    Dr Claude yahawe amasegonda ayabyaza umusaruro akumbuza abafana indirimbo ze zakanyijijeho. Uyu muhanzi wakoze indirimbo zikamamara muri aka karere yaje mu gitaramo yitabiriye nk’abandi bafana basanzwe. Yanasabye The Ben ifoto ari yo mpamvu Mc yamubonye amuhamagara ku rubyiniro bityo Dr Claude asaba Ingo Live Band baririmbana zimwe mu ndirimbo zahagurukije abafana nyamara bari bifashe mapfubyi. The Ben ari ku rubyiniro hari umukire wamusanze amuha amadolali asaga $2000. Abandi ntabwo hamenyekanye ayo bamuhaye.

    Imyanya ya miliyoni 10 yari yuzuye

    Umusangiro wahuje abafite amafaranga n’abahanzi bakunzwe bayobowe na The Ben wari umuhanzi mukuru. Abahawe umwanya bose bashimiye The Ben ndetse Sat-B aririmba agace gato k’indirimbo ya The Ben yitwa Amahirwe ya Nyuma. Asaba Abarundi kuzaza gushyigikira igitaramo cya The Ben ari bukorere mu kigo cya gisirikare hitwa Messe Des Officies. 

    The Ben i Bujumbura yeretswe urukundo


    Babo yahamagaye mama we ku rubyiniro avuga ko yavukiye i Gitega

    Abarundi ntibaramenya igisobanuro cyo gusangira no gutaramirwa n’icyamamare Meet and Greet. Bari bamukuyemo iyo kotsa! The Ben  yasuhuje Abarundi abasogongeza ku gitaramo banga kumurekura.

    Sat-B yaririmbye Amahirwe ya Nyuma ya The Ben


    Sat-B yasabye Abarundi kubaha The Ben


    Lino G ari kuzamuka neza mu muziki

    Babo yahamagaye mama we 

    Saa 2:09 yagize ati nk’uko mubizi ntabwo nagombaga kuririmba. Naje ngo mbasuhuze ubundi ejo muzaze. Abafana banze kumwumva bifuza ko bagumana dore ko Abarundi ari abanyakirori. Thank You My God yayikomerejeho kubera ko byari byanze rwose ko bamurekura. The Ben yavuye ku rubyiniro aha inda ya Bukuru Big Fizzo wababwiye ko igitaramo kiri mu kanya mu ma saa kumi n’imwe. The Ben yavuye ku rubyiniro ajya kuramukanya n’abafana.

    Meet and Greet ya The Ben yabonye abafana bararyoshya kugeza mu rukerera

    Uyu mukobwa aririmba muri Ingo Live Band icurangira The Ben. Yaririmbye Man Down na Diamond za Rihanna abari bahari bafatwa n’amarangamutima bamwereka urukundo. Avuye ku rubyiniro yashimiwe ubuhanga yibitseho


    Abafana bafashe ifoto y’urwibutso ya The Ben ari ku rubyiniro

    The Ben yagiye gusuhuza abafana bamwangira ko ahava ataririmbye. 

    The Ben afite abafana bamusabaga indirimbo bishakira akaba arizo abaririmbira agace gato kuko ntabwo ari umunsi nyirizina w’igitaramo

    Ingo Live Band yashimishije abanyamafaranga baje kwinezeza

    I Bujumbura abakire nibo bitabira ibitaramo bakagura amatike ahenze bakanabasha kurya ikirori

    Umusangiro warimo abafite amafaranga afatika

    Mama wa Uwicyeza Pamela yaje gushyigikira The Ben wazanye n’umugore we

    Abantu bakuru nibo batunze menshi i Bujumbura bakaba bazi kuyarya

    Abakire baba banywa imivinyo

    Imeza y’abantu 8 zuzuye

    Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yaciye agahigo azana The Ben wari warahawe ubutumire kuva mu 2009 ariko bikanga. 


    Ku rubyiniro habanjeho Lino G asuhuza abafana abararikira igitaramo rusange. Hakurikiyeho Babo wahamagaye mama we avuga ko avuka i Gitega mu Burundi.

    Hakurikiyeho Sat-B yagiye ku rubyiniro aririmba Amahirwe ya Nyuma ya The Ben asaba Abarundi kubaha no gukunda The Ben. Uwari gukurikiraho ni Big Fizzo.Yari yamaze gutora agatotsi ku meza yari yicayeho. Byabaye ngombwa ko hajyayo The Ben bityo aho akangukiye azamuka ku rubyiniro nabwo nta mbaraga afite n’ijwi ryumvikana rirenga.

    Ni umusangiro waranzwe n’ibyishimo kugeza mu rukerera . Bushali yateye Ku Gasima baramwitegereza. Ku buryo hategerejwe kureba niba uyu munsi mu gitaramo rusange aza kwitwara neza nk’uko asanzwe azwiho gushimisha abafana.

     Uncle Austin niwe wahishuye ko yafashe indirimbo ya The Ben ayijyana kuri Radio. Ni nawe wahamagaye The Ben ku rubyiniro. Uncle Austin ati:”Mu 2008 nagiye muri studio numva indirimbo ye ya mbere yitwa Amaso ku Maso nyijyana kuri radio atabizi”.

    Pamela yageze ku rubyiniro avuga ko Abarundi bakiriye neza umugabo we 

    Pamella ku rubyiniro

    Pamella yakiranwe urugwiro

    Uwicyeza Pamella yari yizihiwe

    Uwicyeza Pamella akundirwa imiterere n’ubwiza afite

    Bushali ategerejwe gutanga ikosora mu gitaramo rusange



    Big Fizzo yari ananiwe 

    Big Fizzo yanyujijemo atora agatotsi

    AMAFOTO NA VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134928/the-ben-yangiwe-kuva-ku-rubyiniro-ahabwa-igifurumba-cyamadolai-ibyaranze-meet-and-greet-am-134928.html

  • Pamella yatunguranye ku rubyiniro, The Ben a… – #rwanda #RwOT

    Mu musangiro wiswe 'Meet and Greet' wabaye mu ijoro ryacyeye, habereyemo udushya dutandukanye ndetse abari bitabiriye barushaho kwizihirwa. Uyu musangiro witabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaturutse mu Rwanda no mu Burundi birimo Junior Giti, Sat-B, Bushali, Uncle Austin n'abandi bahanzi banyuranye ndetse na bamwe mu ba Djs bakomeye.

    Muri uyu musangiro, umugore wa The Ben mu mategeko, Uwicyeza Pamella wishimiwe cyane n'abarundi yakiriwe ku rubyiniro mu buryo butunguranye nawe ubwe bigaragara ko atunguwe cyane ndetse bisaba ko umugabo we amuherekeza.

    Pamella ageze ku rubyiniro yakiriwe n'akaruru kenshi k'abafana ariko ntiyahatinda kuko yavuze amagambo make cyane akabwira abarundi ko abakunda. Aho yagize ati: ' Nishimye cyane kuba twaje i Burundi turabakunda cyane, abarundi n'u Rwanda turi abavandimwe, tuzabonane ejo mu gitaramo.'

    Nyuma, The Ben yaje kwakirwa ku rubyiniro ngo asuhuze abafana nubwo byaje kurangira abataramiye akabakumbuza zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu bihe byatambutse.

    Ageze ku ndirimbo ye 'Amaso ku maso,' The Ben yavuze ko ariyo yatumye Mama we umubyara yongera kumugarurira icyizere nyuma y'igihe kinini yarakimutakarije yumva ko yabaye umupagani, anagaruka ku mateka ye y'ukuntu yakuze aririmba mu rusengero.

    The Ben yagize ati: 'Ubundi njyewe nkitangira kuririmba nari umuramyi mu rusengero ariko n'ubu ndacyaramya nta kibazo. Nkibitangira rero, mukecuru umbyara yarababaye cyane azi ko ngiye kuba ikirara nsohora indirimbo za mbere ararakara. Indirimbo ya mbere yashimye mu ndirimbo nakoze yatumye yemera ko ngendera muri uyu murongo ni indirimbo yitwa 'Rahira' ariko nyuma mutura indirimbo iri kuri album yanjye iheruka yitwa 'Ndaje.' Iyo ndirimbo niyo yatumye Mama yongera kumva ko nkiri umwana mwiza nta cyahindutse.''

    Pamella yatumiye abantu bose mu gitaramo cy’umugabo we, The Ben nawe abibutsa ko ntawe ugomba kuhabura cyangwa ngo acyererwe

    The Ben yaboneyeho atumira abari aho kuza kwitabira igitaramo kidasanzwe afite uyu munsi tariki ya 01 Ukwakira 2023, kiratangira saa saba z'amanywa kikarangira saa sita z'ijoro. Yabasabye kutazahabura kandi bakubahiriza igihe.

    Kwinjira muri iki gitaramo The Ben arahuriramo na Sat-B, Big Fizzo, Bushali, Babo, Dj Diallo n’ibindi byamamare, ni itike y’ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, ibihumbi 50 Fbu muri VIP, ameza y’abantu batandatu ni ibihumbi 500 Fbu, naho ay’abantu umunani araba ariho amacupa abiri ya Champagne ahagaze miliyoni 1,5 Fbu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134933/pamella-yatunguranye-ku-rubyiniro-the-ben-ahishura-indirimbo-yatumye-mama-we-amushyigikira-134933.html

  • Ibi byaha byo Imana ibyanga urunuka ! Dore ibyaha byambere Imana yanga kurusha ibindi kandi abantu babikora baziko ari ibintu bisanzwe, abenshi iyo babikoze ntibajya bishinja icyaha kandi baba bakoze icyaha kirenze ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi byaha byo Imana ibyanga urunuka ! Dore ibyaha byambere Imana yanga kurusha ibindi kandi abantu babikora baziko ari ibintu bisanzwe, abenshi iyo babikoze ntibajya bishinja icyaha kandi baba bakoze icyaha kirenze ibindi.

    Hari ibintu byinshi abantu bakora bikomeye ariko akenshi ugasanga bo babifata nk'ibisanzwe kandi biba ari ibyaha bikomeye.

    1.Gutuka Imana : abantu benshi batuka Imana mu buryo butandukanye kandi nabo ubwabo batazi, akenshi hari ubwo abantu batuka Imana igihe bigize abahanga bashaka kujya impaka nyinshi ku Mana.

    2. Gusenga ibigirwamana : iki nacyo ni icyaha Imana yanga urunuka. Gusa hari ubwo benshi ducyeka ko bagenzi bacu bafite izindi Mana ariko mu byukuri atariko kwemera kwabo ahubwo bafite ukundi bemera abandi bantu batazi, siko abo ubonanye amashusho bose baba bayasenga.

    3. Kumena amaraso: numena amaraso ya mugenzi wawe, byakwanga byakunda nawe uzayaryozwa.

    4. Kuvuga nabi abantu batabyaye cyangwa batabyara: bavandimwe bene data ndababwiza ukuri ko iki cyaha ari ikintu Imana yanga urunuka ndetse ababikora bazabihanirwa, niyo mpamvu rero nkugiriye inama yo kujya uhungira kure ibiganiro bivuga nabi abantu batabyaye.

    5. Ubusambanyi: ubusambanyi bukorwa ku bwinshi ku isi hose mu rwego rwo guhaza irari ry'imibiri kandi nyamara ni icyaha gikomeye cyane.

     

    Muvandimwe wowe uri gusoma ibi! inama nakugira irinde ibi byaha ndetse ushikame mu kwemera kwawe , singombwa ngo uhindagure amadini, uterere imisozi, wambuke inyanja ujya gushaka Imana, ahubwo wowe tera intambwe imwe gusa ubundi Imana izakwisangira.

     

    Kandi ntugapfobye ukwemera kwa mugenzi wawe cyangwa ngo ushake kumwemeza ukwemera kwawe kuko nusenya ukwemera kumurimo ugashaka kumushyiramo ukwawe, ndakubwiza ukuri ko 99 % uzaba uri kumuroha mu nyanja utazabasha kumurohoramo. Gusa nubona ari mu buyobe uzamuyobore inzira y'ukuri.

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibi-byaha-byo-imana-ibyanga-urunuka-dore-ibyaha-byambere-imana-yanga-kurusha-ibindi-kandi-abantu-babikora-baziko-ari-ibintu-bisanzwe-abenshi-iyo-babikoze-ntibajya-bishinja-icyaha-kandi-baba-bakoze/?utm_source=rss=rss=ibi-byaha-byo-imana-ibyanga-urunuka-dore-ibyaha-byambere-imana-yanga-kurusha-ibindi-kandi-abantu-babikora-baziko-ari-ibintu-bisanzwe-abenshi-iyo-babikoze-ntibajya-bishinja-icyaha-kandi-baba-bakoze

  • Benengango bamukozemo akazi! Telefone ya The Ben yibwe n’abantu baguze itike ya million 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku izina ry'ubuhanzi ubwo yarari mu gikorwa cyo guhura no gusuhuza abakunzi be mu mujyi wa Bujumbura, yaraye ahibiwe telephone.

    Nk'uko Ikinyamakuru Jimbere kibitangaza, kivuga ko ubwo The ben yari agiye ku rubyiniro yasize telephone ye ku meza aho yari yicaye yagaruka akayibura.

    Uwahaye iki kinyamakuru amakuru mu magambo ye yagize ati 'Umuhanzi wacu yagiye kuri stage, asiga telephone ye ku meza aho yari yicaranye n'abandi bahanzi hamwe n'umugore we Pamela. Pamela yavuye aho yari yicaye ajya kwicarana na nyina. The Ben nawe avuye kuri stage yagiye gusuhuza abishyuye Miliyoni 10, avuyeyo asanga telephone bayitwaye kare.'

     

    Abateguye iki gitaramo bemeje aya makuru kandi bavuga ko hatangiye iperereza kuko ngo hari abandi batanu bibwe telephone zirimo iPhone 14 na Samsung Galaxy S23.

    Iki gitaramo cya The Ben giteganyijwe kuba uyu munsi Taliki 01 Ukwacyira 2023, Cyari kubera muri Jardin Public ariko Leta yacyimuriye mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo gukaza umutekano kubera abantu benshi biteganyijwe ko bari bucyitabire.

    Ivomo: Umurunga

    Source : https://yegob.rw/benengango-bamukozemo-akazi-telefone-ya-the-ben-yibwe-nabantu-baguze-itike-ya-million-10/?utm_source=rss=rss=benengango-bamukozemo-akazi-telefone-ya-the-ben-yibwe-nabantu-baguze-itike-ya-million-10