Blog

  • Zari Boss Lady yarongorewe mu nzu yaguriwe na Diamond Platnumz none abantu bamusabye kuyivamo na we asaba abumva ari abagabo kuza kuyimusohoramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Boss Lady yarongorewe mu nzu yaguriwe na Diamond Platnumz none abantu bamusabye kuyivamo na we asaba abumva ari abagabo kuza kuyimusohoramo.

     

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan,ukomoka muri Uganda yibasiye abamuserereza bamusaba kuva mu nzu yaguzwe na Diamond Platnumz wamamaye mu njyana ya Bongo Flava.

    Diamond yaguriye inzu Zari — iherereye ahantu hatuje muri Afurika y'Epfo — ubwo yari atwite inda y'umwana wabo wa kabiri.

    Uyu muhanzi yaguze iyi nzu mu 2016 nyuma yo gutungwa agatoki n'abafana ko yaretse Zari agakomeza kuguma mu nzu y'uwahoze ari umugabo we, nyakwigendera Ivan Ssemwanga.

    Diamond na Zari batandukanye ku munsi w'abakundana mu 2018 maze abafana b'uyu muhanzi muri Tanzaniya bibasira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga, bamusaba kuva muri iyi nzu kubera ko atakiri kumwe n'uyu muhanzi.

    Ku cyumweru, Zari yahaye igisubizo abavuze ibyo.

    Ati'Abatanze ibitekerezo nka 'va mu nzu yacu'. Imyitwarire y'abagabo itarimo ubwenge ntabwo ari ikibazo cyanjye. Nakoresheje ubwonko bwanjye ngura inzu hamwe n'abana banjye.Mwibuke ko mfite inzu 4 hano muri Sauzi. Umuntu wese wumva afite imbaraga aze ansohore.'

    Nyuma y'amezi atanu yambwitswe impeta, Zarina (Zari) Hassan, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Shakib Lutaaya mu bukwe bwabereye muri Afurika y'Epfo.

    Zari Hassan w'imyaka 43 na Shakib Lutaaya w'imyaka 31 bakoze ubukwe nyuma yo guhurira i Pretoria mu 2022.

    Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku bukwe bwa Zari na Shakib Lutaaya dore ko na bo ubwabo batarashyira hanze amafoto y'ibi birori.

    Uyu mubyeyi w'abana batanu,yanyuzwe n'urukundo ahabwa n'uyu musore arusha imyaka 12 baherutse guhamya isezerano ryo kubana mu Idini ya Islam (Nikah ceremony) mu birori byabaye muri Mata 2023 bibera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y'Epfo.

    Source : https://yegob.rw/zari-boss-lady-yarongorewe-mu-nzu-yaguriwe-na-diamond-platnumz-none-abantu-bamusabye-kuyivamo-na-we-asaba-abumva-ari-abagabo-kuza-kuyimusohoramo/?utm_source=rss=rss=zari-boss-lady-yarongorewe-mu-nzu-yaguriwe-na-diamond-platnumz-none-abantu-bamusabye-kuyivamo-na-we-asaba-abumva-ari-abagabo-kuza-kuyimusohoramo

  • Mu 2001 numvaga muri 2020 nzaba naravuye mu cyaro narageze i Kigali, nambara iribaya na high hills Isimbi Model yatangaje abantu ubwo yavugaga inzozi yari afite muri 2001 nuko byamugendekeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Mu 2001 numvaga muri 2020 nzaba naravuye mu cyaro narageze i Kigali, nambara iribaya na high hills ' Isimbi Model yatangaje abantu ubwo yavugaga inzozi yari afite muri 2001 nuko byamugendekeye

    Mu kiganiro yagiranye na Gérard Mbabazi, Isimbi Model yatangaje abantu cyane ubwo yavugaga inzozi yari afite muri 2001.

    Yagize ati ' Urabona muri 2000 bashyizeho ibyo bagomba kuzaba bagezeho muri visiyo 2020, ubwo nange muri 2001 nahise nangira gutekereza ibyo nzaba ngezeho, kuko nari umukobwa wo mu cyaro inego yange yambere kwari ugutura muri Kigali, icyo gihe numvaga ko nzaba mfite imodoka, nambara high hills, cyakora numvaga nzaba nzambara ku maribaya '.

    Yakomeje agita ati' cyakora disi nabigezeho ariko nari mfite inzozi zidasanzwe'.

    Kuri ubu Isimbi Model afite umugabo ndetse atuye Kigali, afite imodoka n'inzu, afite umwana, muri make inzozi ze yazigezeho.

    Source : https://yegob.rw/mu-2001-numvaga-muri-2020-nzaba-naravuye-mu-cyaro-narageze-i-kigali-nambara-iribaya-na-high-hills-isimbi-model-yatangaje-abantu-ubwo-yavugaga-inzozi-yari-afite-muri-2001-nuko-byamugendekeye/?utm_source=rss=rss=mu-2001-numvaga-muri-2020-nzaba-naravuye-mu-cyaro-narageze-i-kigali-nambara-iribaya-na-high-hills-isimbi-model-yatangaje-abantu-ubwo-yavugaga-inzozi-yari-afite-muri-2001-nuko-byamugendekeye

  • Umugabo watyaje umuhoro akawutemesha umugore we akamukuraho umutwe, yirwanyeho kigabo mu rukiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo watyaje umuhoro akawutemesha umugore we akamukuraho umutwe, yirwanyeho kigabo mu rukiko.

    Ku wa 4 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bwa Gicumbi bwagejeje imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w'imyaka 27 y'amavuko utuye mu karere ka Rulindo, bumurega icyaha cyo kwica umugore we amutemye n'umuhoro umutwe akawuvanaho, umugore agahita ahasiga ubuzima.

    Nk'uko tubikesha ubushinjacyaha bukuru, uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Kisaro, akagali ka Murama mu mudugudu wa Mugonero yakoze iki cyaha kuwa 28 Kanama 2023, ubwo yategeraga umugore we mu nzira avuye ku kagali, akamusaba ko amwereka umwana ahetse kubera ko umugore yari yarahukanye aramuhunga kubera kumukubita.

    Aho kureba umwana, umugabo yahise atemesha umugore we ijosi arikuraho ahita yiruka, ariko abaturage bahita bamubona bamwirukaho baramufata bamushyikiriza inzego zibishinzwe.

    Ubwo yaburanaga, uyu mugabo yemeye icyaha avuga ko yagitewe n'umujinya kuko umugore we ngo yari yaranze ko bongera kubana nk'umugore n'umugabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko urwo ari urwitwazo kubera ko umugabo yavuye mu rugo yatyaje umuhoro ndetse anagenda awuhishe bigaragara ko umugambi wo kwica umugore we yari awumaranya iminsi itari mike.

    Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho naramuka agihamijwe n'urukiko azahanishwa igifungo cya burundu nk'uko biteganwa n'ingingo ya 107 y'itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-watyaje-umuhoro-akawutemesha-umugore-we-akamukuraho-umutwe-yirwanyeho-kigabo-mu-rukiko/?utm_source=rss=rss=umugabo-watyaje-umuhoro-akawutemesha-umugore-we-akamukuraho-umutwe-yirwanyeho-kigabo-mu-rukiko

  • Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w'ikipe ya APR y'abagore mu mikino w'intoki wa Volleyball, Munezero Valentine uzwi nka Vava yafashe indege yerekeza muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien.

    Munezero Valentine yerekeje muri iyi kipe nyuma yaho yitwaye neza ubwo yakinaga imikino y'igikombe cya Afurika cya 2023 cy'ibihugu giherutse kubera mu gihugu cya Cameroon, aha Vava ari kumwe n'ikipe y'igihughu yatowe nk'umukinnyi mwiza muri batandatu bakinnye muri iryo rushanwa.

    Akimara kwitwara neza muri iri rushanwa, Vava yabengutswe n'amakipe menshi atandukanye harimo nayo ku mugabane w'i Burayi ariko ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Tunisia, Club Sportif Sfaxien imwegukanye.

    Vava yerekeje mu mujyi wa Sfax aho agomba gusinya amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza, aya masezerano akaba agomba gutangirana na tariki ya 8 Ukwakira 2023.

    Munezero atandukanye na APR WVC nyuma y'imyaka hafi itanu yari ayimazemo, kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Integrated Polytechnic Regional College ya Kigali (IPRC-KIGALI).

    Ari muri APR WVC, Vava yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona y'u Rwanda, kwitabira imikino itandukanye yo ku mugabane wa Afurika n'andi marushanwa arimo ay'ikipe y'igihugu kuko yari asanzwe ari na Kapiteni wayo.

    The post Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/munezero-valentine-wakiniraga-apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-mu-ikipe-ya-club-sportif-sfaxien/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munezero-valentine-wakiniraga-apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-mu-ikipe-ya-club-sportif-sfaxien

  • Trevor Noah wakunze gukeza u Rwanda yakoze am… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu munyarwenya wo muri Afurika y'Epfo yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu nyuma y'igihe afatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe mu banyarwenya bo muri Afurika bakomeye.

    Website ye igaragaza ko afite uruhumbirajana rw'ibitaramo agomba gukora kugeza mu 2024. Iyi nyubako yo mu Mujyi wa Dubai [Dubai Arena] yataramiyemo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 17,000, irusha BK Arena ubushobozi kuko yo yakira abantu 10,000.

    Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, Trevor uri mu banyarwenya b'abatunzi, yavuze ko ibihe yagiriye muri uyu Mujyi abifata nk'umugisha udasanzwe yabonye mu buzima bwe, kuko yabashije kuba umunyarwenya wa mbere wujuje iyi nyubako mu bijyanye n'ubwitabire.

    Trevor Noah yifashishije konti ye ya Twitter, yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura uko yiyumva “kubera urukundo mwanyeretse muri uru rugendo”. Yavuze buri uko agiye ku rubyiniro aba yiteguye gukora ibishoboka agatuma buri wese agira ibihe atigeze agira mu buzima.

    Umunya-Malawi, Caroline Kautsire w'umwanditsi w'ibitabo yanditse abwira Trevoh ko atewe ishema nawe, kandi ko yishimira umuhate yashyize mu rugendo rwe rwo gutera urwenya byatumye muri iki gihe aca uduhigo mu bihe bitandukanye. Ati 'Ntewe ishema nawe wowe mfatiraho urugero.'

    Mbere yo gutaramira muri Dubai, Trevor Noah yakoreye igitaramo cya mbere mu gihugu cy'u Buhinde, icyo gihe yavuze ko yagiranye ibihe by'amateka n'abakunzi be. Yataramiye mu Mujyi wa Delhi na Mumbai kandi atangaza ko 'byari ibihe by'urwibutso kuri we'.

    Muri iki gihe Trevor Noah ari mu rugendo ruzenguruka Isi mu bitaramo binyuranye, mu gihe ari no gukora ku mushinga w'ibiganiro azajya anyuza ku rubuga rwa Spotify bikozwe mu bwoko bwa 'Podcast' bizajya bitambuka kuri buri cyumweru.

    Ibi biganiro bizatangira gutambuka mu mpera z'uyu mwaka 2023. Bigiye gutangira gutambuka nyuma y'amasezerano uyu munyarwenya aherutse kugirana na Spotify, urubuga ruzwi cyane mu gucuruza indirimbo z'abahanzi n'ibindi bihangano.

    Azibanda cyane ku kuganira n'abantu bafite ibikorwa byivugira ku Isi byafasha abandi guhindura ubuzima. Uyu mugabo yamamaye cyane mu kiganiro 'Daily Show' yakozemo imyaka irindwi ari umuyobozi wacyo, ariko nyuma yaje gusezera.

    Ubwo yasezeraga mu kiganiro 'Daily Show' yavuze ko 'yuzuye ishimwe ku rugendo' yagize ariko ko hari 'urundi ruhande rw'ubuzima bwanjye nshaka gukomeza gukoraho'.

    Mu 2015 nibwo Trevor w'imyaka 39 y'amavuko yatangiye kuyobora iki kiganiro, icyo gihe yari asumbuye Jon Stewart.

    Iki kiganiro cya Comedy Central Network yayoboye mu gihe cy'imyaka irindwi, cyamuhaye isura nziza muri rubanda, kandi aramenyekana ku Isi bimuhesha kwegukana ibihembo bya Televiziyo byinshi.

    Yigeze kuvuga ati 'Ndibuka bwa mbere dutangira, benshi ntabwo baduhaga icyizere. Kumpa aka kazi byari ibintu by'ubusazi bakoze. Ndacyibaza ko yari amahitamo asekeje, uyu munyafurika utazwi […]'

    Trevor yashushanyije iki kiganiro nk'igikoresha cyamuhaye ibyishimo biruta ibindi yagize mu buzima bwe, kandi avuga ko kwiyemeza ku kiyobora byari ikizamini gikomeye kurusha ibindi yakoze mu buzima bwe.

    Hari aho yavuze ati 'Ndashimira cyane abampaye akazi bizeye uyu munyarwenya utari uzwi kuri uru ruhande rw'isi.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135117/trevor-noah-wakunze-gukeza-u-rwanda-yakoze-amateka-yuzuza-dubai-arena-135117.html

  • King James yifashishije Muchomante numugabo… – #rwanda #RwOT

    'Ubanguke' ni imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi ziri kuri album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' igiye kumara imyaka ibiri iri ku isoko ry'umuziki. Iriho indirimbo ze bwite ndetse n'indirimbo z'indi yagiye ahuriramo n'abandi bahanzi.

    King James yabanje gushyira hanze izi ndirimbo zidafite amashusho, nyuma agenda asohora buri ndirimbo nyuma yo kuyikorera amashusho.

    Yabwiye InyaRwanda ko imyaka ibiri yari ishize afashe amashusho y'iyi ndirimbo aho yayakoreye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Avuga ko mu rwego rwo guhuza neza n'ibyo aririmba muri iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha Muchomante n'umugabo we, Kevin Sevani.

    King James avuga ko asanzwe ari inshuti y'uyu muryango biri mu byamworoheye gukorana n'abo. Yavuze ati 'Basanzwe ari inshuti zanjye, kandi kubera ko nayikoreye muri Amerika byaranyohereye kubegera mbagezeho igitekerezo nari mfite.'

    Akomeza ati 'Ndabashimira ko bumvise ubusabe bwanjye, kandi babikoze neza nk'uko nabyifuzaga. Ni umuryango uwabanye neza, ku buryo kugaragaza inkuru y'urukundo rw'abo muri iyi ndirimbo mbihuje n'ibyo ndirimba bihura neza.'

    King James usanzwe ufite ibikorwa by'ubucuruzi akora, avuga ko muri iki gihe ahugiye ku gutegura no gutunganya indirimbo zigize album ye ya munani.

    King James avuga ko ategura iyi album yatekereje ku bahanzi bo mu kiragano gishya cy'umuziki ndetse n'abandi bamaze igihe nk'icye mu muziki.

    Ati 'Izaba iriho indirimbo nakoranye n'abahanzi bo mu gihe cyanjye mu muziki ndetse n'abahanzi bashya bagezweho muri iki gihe.'

    Ni album avuga ko ari gukora abifashijwemo na ba Producer bamaze igihe kinini mu muziki ndetse na ba Producer bo muri iki gihe. Ati 'Ni album izafata ibisekuru byombi, kandi ndizera abantu bazanogerwa.'

    Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri Album ya Juno Kizigenza aho bakoranye indirimbo bise 'You'. King James avuga ko gukorana indirimbo na Juno, ahanini byaturutse ku kuba 'ari umuhanzi w'umuhanga kandi ugira ikinyabupfura'. Ati 'Ibyo byose byorohereje gukorana nawe, kandi ndizera abantu barakunze iriya ndrimbo'.

     

    King James waherukaga gusohora indirimbo 'Mfata' yasohoye indirimbo 'Ubanguke' iri kuri album ye ya karindwi

     

    King James yavuze ko yahisemo kwifashisha Muchomante n'umugabo we muri iyi ndirimbo bitewe n'ubutumwa buyigize


    Muchomante n'umugabo we Sevani basanzwe batuye muri Leta ya Texas


    Sevani n'umugore we bakinnye urukundo muri iyi ndirimbo ya King James


    Muchomante aherutse guhuriza abahanzi Zilha na Mapy mu ndirimbo 'Apwana'



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBANGUKE' YA KING JAMES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135118/king-james-yifashishije-muchomante-numugabo-we-mu-ndirimbo-yakoreye-texas-video-135118.html

  • Global Peace Index yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bitekanye muri Afrika yo hagati #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'ibihugu bitekanye muri Afurika yo hagati n'Iburasirazuba, ku rutonde ngarukamwaka ruzwi nka Global Peace Index (GPI).

    Kuri uru rutonde rwakozwe n'ikigo Institute for Economics and Peace (IEP), harebwe ku ngingo zitandukanye zigera kuri 23 zirimo urugero rw'ibyaha bikorwa mu gihugu, imyitwarire n'ubushobozi bw'inzego zishinzwe umutekano, ibijyanye n'uburyo abaturage bafungwa, ubwicanyi mu miryango, intwaro mu baturage n'uburyo biborohera cyangwa bibagora kuzibona n'ibindi.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 88 ku rutonde rusange mu bihugu 163 byagenzuwe, rukaza ku mwanya wa 13 muri Afurika yose.

    Ingingo u Rwanda rwabonyemo amanota meza ni izijyanye n'umutekano imbere mu gihugu, guhashya amakimbirane mu baturage, kurwanya intwaro mu baturage, imyitwarire y'inzego z'umutekano, kurwanya iterabwoba n'ibindi.

    Aho rwabonye amanota mabi ni ku bijyanye n'abantu bafungwa, imibanire n'ibihugu by'abaturanyi n'ubwisanzure mu bya politiki.

    Mu Karere u Rwanda nirwo ruza imbere ku rutonde, rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 91, Kenya iri ku mwanya wa 117, Uganda iri ku mwanya wa 12, u Burundi ni ubwa 128, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 159 mu gihe Sudani y'Epfo ari iya 160.

    Ku rutonde mpuzamahanga, ibihugu biza imbere ni Iceland, Denmark, Ireland, Nouvelle Zélande na Autriche. Ibya nyuma ni Afghanistan, Yemen, Syria na Sudani y'Epfo.

    Ibihugu bisanzwe bikomeye mu bukungu n'igisirikare nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 131, u Bufaransa buri ku mwanya wa 67, u Bwongereza buri ku mwanya wa 37, u Bushinwa buri ku mwanya wa 80.

    Muri Afurika Ibirwa bya Maurice nibyo biza imbere aho biri ku mwanya wa 23, Botswana iri ku mwanya wa 42, Sierra Leone ku mwanuya wa 47, Ghana iri ku mwanya wa 51 na Sénégal kuri 52, Madagascar ku mwanya wa 55, Namibia ku mwanya 56, Gambia ni iya 59, Zambia iri ku mwanya wa 63, Malawi ni iya 74, Angola ni iya 84 naho Guinea Bissau ni iya 87.

     

    The post Global Peace Index yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bitekanye muri Afrika yo hagati appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/06/global-peace-index-yashyize-u-rwanda-ku-isonga-mu-bihugu-bitekanye-muri-afrika-yo-hagati/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=global-peace-index-yashyize-u-rwanda-ku-isonga-mu-bihugu-bitekanye-muri-afrika-yo-hagati

  • APR FC igiye kwakira Musanze FC idafite inkingi 2 za mwamba #rwanda #RwOT

    APR FC igiye kwakira ikipe ya Musanze FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 wa shampiyona idafite abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba kubera imvune n’uburwayi.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 saa 18h00′ muri Kigali Pele Stadium.

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yemeje ko agiye gukina uyu mukino adafite Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Ali Shiboub urwaye ndetse n’Umurundi, Nshimirimana Ismail Pitchou.

    Ati “Dufite Shiboub urwaye, dufite Ismail ufite ikibazo cy’imvune na Parfait ufite imvune imaze igihe kirekire abandi bose bameze neza kandi bariteguye uyu mukino.”

    Yakomeje kandi avuga ko ari umukino utoroshye kuko bagiye guhura n’ikipe ikomeye iyoboye urutonde rwa shampiyona (Musanze FC ni iya mbere n’amanota 10 ni mu gihe APR FC ya 4 ifite 7).

    Thierry Froger avuga ko kandi intego bafite ari ukwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Pitchou ntazakina kubera ko afite imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-kwakira-musanze-fc-idafite-inkingi-2-za-mwamba

  • Ubwongereza:Ruracyageretse hagati ya leta n'impirimbanyi ku kohereza abimukira mu Rwanda. #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rugiye kwiga ku mwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gahunda imaze igihe ariko yitambitswe n'abatayishyigikiye.

    Guverinoma y'u Bwongereza irateganya kuzumvisha abacamanza mu Cyumweru gitaha ko iyi gahunda ikurikije amategeko, bityo ko aba mbere bakoherezwa mu Rwanda mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    Guhera ku wa Mbere, nibwo abanyamategeko ba Guverinoma bazasobanurira Urukiko rw'Ikirenga ko imyanzuro yafashwe n'inkiko zibanza itari iboneye. Bazaba baburana n'abahagarariye abimukira barimo abaturuka muri Syria, Iraq, Iran, Vietnam na Sudani.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza hamwe n'abagize Guverinoma ye, basobanura ko amasezerano yasinywe hagati y'iki gihugu n'u Rwanda, ari uburyo bumwe buboneye bwo guca ubucuruzi bw'abimukira bunyuranyije n'amategeko, kandi ko bizafasha mu gukumira abinjira muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

    The post Ubwongereza:Ruracyageretse hagati ya leta n'impirimbanyi ku kohereza abimukira mu Rwanda. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/06/ubwongerezaruracyageretse-hagati-ya-leta-nimpirimbanyi-ku-kohereza-abimukira-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwongerezaruracyageretse-hagati-ya-leta-nimpirimbanyi-ku-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Mwarimu azagumya gushyigikirwa mu nyungu z'ireme ry'uburezi #rwanda #RwOT

    Ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu uba tariki ya 5 buri mwaka, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'ibanze (REB), cyatangaje ko umwarimu azakomeza gushyigikirwa kugira ngo arusheho gutanga uburezi bufite ireme.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere n'imicungire y'abarimu mu rwego rw'Igihugu, rushinzwe uburezi bw'ibanze, Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, yatangarije Kigali Today ko u Rwanda narwo rwifatanya n'Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, ariko kuri iyi nshuro hatabaye ibirori byo kuwizihiza ukaba uteganyijwe kwizihizwa mu kwezi k'Ukwakira ku matariki azatangazwa na Minisiteri y'Uburezi.

    Ati 'Impamvu utizihijwe uyu munsi ni uko dushaka ko hazakorwa ibirori byateguwe ku rwego rw'Igihugu, kandi buri mwarimu akabibonekamo'.

    Mugenzi avuga ko umunsi mukuru wa Mwarimu wizihizwa, hagamijwe kuzirikana agaciro ka mwarimu n'uruhare agira mu iterambere ry'Igihugu.

    Ati 'Twe mu burezi tureba ibintu byose byafasha mwarimu kubaho neza, atekanye kugira ngo na we atange uburezi bufite ireme kuko usanga mwarimu ari we musingi wa byose'.

    Mugenzi avuga ko guhera umwaka ushize Leta y'u Rwanda yongereye umushaha wa mwarimu, kugira ngo arusheho kugira imibereho myiza.

    Mu bijyanye n'imibereho myiza mwarimu yongerewe umushahara, ahabwa amahirwe yo gukorana na Mwarimu Sacco, ndetse ahabwa n'amahirwe yo kuba yagira iwe.

    Mugenzi avuga ko hazakomeza gushyirwaho uburyo mwarimu ateza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bimworohere mu myigishirize ye ndetse no gutegura amasomo ye.

    Avuga ko Ikoranabuhanga ryunganira abarezi mu gutegura neza ibyo bumva, ndetse rikabafasha no kunguka ubumenyi butandukanye ku masomo bigisha.

    Munyaneza Evariste ni umurezi mu mashuri yisumbuye ku kigo cya G.S. Sake, avuga ko umunsi nk'uyu wabashyiriweho ari ikimenyetso cy'agaciro mwarimu afite ku batuye Isi yose.

    Ati 'Umuntu wese ukomeye mureba yaciye imbere ya mwarimu kandi twese iyo twitegereje dusanga ari we urema umuntu akamugira umugabo uhamye, haba mu bumenyi no mu burere amuha'.

    Ku bijyanye n'imibereho ya Mwarimu muri iki gihe Munyaneza avuga ko hari impinduka zaturutse mu kongererwa umushaha, ndetse no gushyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye binyuze mu mwarimu Sacco, bikabafasha no gukora indi mishinga yunganira umushahara.

    The post Mwarimu azagumya gushyigikirwa mu nyungu z'ireme ry'uburezi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/06/mwarimu-azagumya-gushyigikirwa-mu-nyungu-zireme-ryuburezi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mwarimu-azagumya-gushyigikirwa-mu-nyungu-zireme-ryuburezi