Blog

  • Batatu baturutse hanze muri batanu basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine yamaze gutoranya abakinnyi 26 azifashisha mu mikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series 2026, aho mu basezerewe harimo n’abategewe indege.

    Muri rusange hahamagawe abakinnyi 31 ariko 26 ari bo bagomba gusigara bakazakina iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda.

    Bivuze ko batanu ari bo bagombaga gusezererwa, gusa icyatunguye benshi ni uko mu basezerewe batatu muri bo bakina hanze y’u Rwanda.

    Abakinnyi babiri basezerewe bakina mu Rwanda ni Niyongira Patience wa Police FC na Ruboneka Bosco wa APR FC.

    Abandi ni Nshuti Innocent wa Al Wefaq Ajdabia yo muri Libya wagize ikibazo cy’imvune, Niyo David wa NK Veres Rivne FC yo muri Ukraine na Ndayishimiye Matteo Karl wa KVC Wilrijk yo mu Bubiligi.

    U Rwanda rurakina na Grenada itsinda izahure n’iza gutsinda hagati ya Kenya na Estonia ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Nshuti Innocent wagize ikibazo cy’imvune yavuye mu mwiherero

    Ruboneka Bosco asanzwe ukinira APR FC ari mu basezerewe

    Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience na we yatashye

    Niyo David (wambaye icyatsi) ukina muri Ukraine na we yasezereye

    Matteo Ndayishimiye Karl waturutse mu Bubiligi yasezerewe

    Source : http://isimbi.rw/batatu-baturutse-hanze-muri-batanu-basezerewe-mu-mavubi.html

  • Abahinzi b'umuceri i Rwinkwavu bahangayikishijwe n'indwara ziterwa no kutagira ubwirinzi #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Rwinkwavu uherereye mu Karere ka Kayonza, bamwe mu bahinzi b'umuceri baratangaza ko bahura n'ibibazo bikomeye by'ubuzima bitewe n'imiterere y'akazi bakora badafite ibikoresho by'ubwirinzi bihagije. Aba bahinzi bavuga ko guhora mu mazi igihe kirekire no gukorana n'ifumbire ndetse n'imiti ikoreshwa mu buhinzi bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo indwara z'uruhu.

    Benshi muri bo bavuga ko n'ubwo umuceri ubafasha kwiteza imbere mu bukungu, ubuzima bwabo bugenda buhungabana buhoro buhoro. Hari abemeza ko bagira ibisebe ku maguru no ku maboko, ndetse n'indi mihangayiko ijyanye n'uruhu rwabo, cyane cyane mu bihe by'ihinga n'isarura.

    Umwe mu bahinzi yagize ati: 'Dukora amasaha menshi turi mu mazi, nta nkweto zabugenewe tugira cyangwa udupfukamunwa, bigatuma indwara zitwibasira kenshi.' Ibi byiyongeraho kuba bamwe mu bahinzi badafite amakuru ahagije ku buryo bwo kwirinda izo ndwara, bigatuma ikibazo kirushaho gukomera.

    Abaturage basaba inzego zibishinzwe kubegera zikabafasha kubona ibikoresho by'ibanze by'ubwirinzi nko kwambara inkweto zabugenewe, udupfukamunwa n'uturindantoki. Banasaba ko hajyaho ubukangurambaga bubigisha uburyo bwo kwirinda indwara zituruka ku mirimo bakora.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo buvuga ko bugiye gukomeza gushishikariza abahinzi kwita ku buzima bwabo, no gushaka ibisubizo birambye byafasha aba bahinzi gukora akazi kabo batekanye. Ibi bikaba byafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi bw'umuceri no kurinda ubuzima bw'abawukora.

    Abahinzi b'umuceri i Rwinkwavu bahangayikishijwe n'indwara ziterwa no kutagira ubwirinzi
    Benshi bavuga ko n'ubwo umuceri ubafasha kwiteza imbere mu bukungu, ubuzima bwabo bugenda buhungabana buhoro buhoro

    Source : https://kasukumedia.com/abahinzi-bumuceri-i-rwinkwavu-bahangayikishijwe-nindwara-ziterwa-no-kutagira-ubwirinzi/

  • Haringingo Francis wumvikanye na Rayon Sports, Kiyovu ikaba itabikozwa biragenda gute? #rwanda #RwOT

    Umutoza Haringingo Francis arabunza imitima nyuma y’uko umutima we n’umubiri byamaze kugera muri Rayon Sports ariko Kiyovu Sports ikaba idashaka kumurekura.

    Haringingo Francis akaba yaramaze kumvikana na Rayon Sports kujya gusimbura Umufaransa Bruno Ferry watandukanye na Rayon Sports tariki ya 20 Werurwe 2026.

    Gikundiro nk’uko abakunzi bayo bakunda kuyita, yavuganye n’abatoza benshi ariko yashimye Haringingo Francis cyane ko ari na we bashakaga kuva ku itangiriro.

    Uyu mutoza wabahesheje igikombe cy’Amahoro cya 2023, Rayon Sports ibona ari we wabafasha kugendana n’icyerekezo ishaka.

    Haringingo Francis usigaranye amezi abiri muri Kiyovu Sports, ku munsi w’ejo yasezeye kuri iyi kipe gusa nayo yamwereretse ko ititeguye kuba yamurekura adasoje amasezerano ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamukubiye kabiri umushahara ahabwa muri Kiyovu Sports maze yemera gutoza umwaka umwe wiyongeraho amezi abiri asigaye ngo shampiyona ya 2025-26 irangire.

    Mu gihe Kiyovu Sports itakwemera kumurekura mu buryo bworoshye, Haringingo Francis n’abareberera inyungu ze bafashe umwanzuro ko ajya muri Rayon Sports maze Kiyovu yarega bakishyura amezi yari asigaranye mu Rucaca.

    Ku ruhande rwa Kiyovu Sports amakuru avuga ko biteguye kurega Haringingo Francis muri FERWAFA mu gihe yajya muri Rayon Sports kuko yaba atarubahirije amasezerano bagiranye.

    Haringingo Francis yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/haringingo-francis-wumvikanye-na-rayon-sports-kiyovu-ikaba-itabikozwa-biragenda.html

  • Juliana Kanyomozi yanyomoje ibyo guhagarika umuziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Juliana Kanyomozi, yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwira avuga ko yaba yarahagaritse gukora muzika nk’umwuga nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara.

    Juliana yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yasobanuye neza ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro, ashimangira ko gukunda muzika kwe bitigeze bigabanuka.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko amaze igihe yumva abantu bavuga ko atagishaka gukora nk’uko byahoze, cyane cyane nyuma yo kubyara, ariko akemeza ko ibyo ari ibitekerezo bidahuye n’ukuri.

    Yagize ati 'Abantu bavuze ko ntashaka gukora, ko kuva mvuye mu kiruhuko cyo kubyara ntagishaka gukora muzika. Ibyo si byo.'

    Juliana yakomeje avuga ko muzika ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe, ndetse ari ibintu akunda cyane ku buryo adashobora kubireka uko byagenda kose.

    Yagize ati 'Bamenye uko nkunda akazi kanjye cyane. Nkunda kuririmba, nkunda umuziki kuko umpa ibyishimo byinshi. Sinshobora na rimwe kubyuka ngo mvuge ko nahagaritse gukora muzika.'

    Aya magambo yaje akuraho urujijo ku bakunzi be bari batangiye kwibaza impamvu adakora cyane nk’uko byahoze mbere.

    Juliana Kanyomozi ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho amaze imyaka myinshi ari ku gasongero k’umuziki wa Uganda no ku rwego mpuzamahanga.

    Kanyomozi yanyomoje amakuru yo guhagarika umuziki

    Source : http://isimbi.rw/juliana-kanyomozi-yanyomoje-ibyo-guhagarika-umuziki.html

  • Vietnam yitegura kwakira Miss World 2026 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Vietnam kiri mu myiteguro ikomeye yo kwakira irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga rya Miss World 2026, rizaba ribaye ku nshuro ya 75 kuva ryatangira. Ni inshuro ya mbere iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya y'Amajyepfo ashyira Uburasirazuba kigiye kwakira iri rushanwa, bikaba biteganyijwe ko bizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo n'umuco wacyo.

    Miss World ni irushanwa rizwiho guhuza abakobwa beza baturutse hirya no hino ku Isi, aho abitabira baba bari hagati ya 100 na 130. Usibye kugaragaza ubwiza, iri rushanwa rinashyira imbere impano zitandukanye, ubuhanga ndetse n'imishinga igamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, rizwi nka 'Beauty with a Purpose'.

    Mu gihe rizamara ibyumweru bitandukanye, abaryitabira bazagira amahirwe yo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye muri Vietnam, bagaragaze imico n'imyambarire gakondo, ndetse banitabire ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro. Ni igikorwa kizakurura amaso y'Isi yose, bigatuma Vietnam irushaho kumenyekana ku ikarita y'ubukerarugendo mpuzamahanga.

    Ubuyobozi bw'iki gihugu bwatangaje ko bwiteguye neza kwakira abashyitsi bazaturuka mu bihugu bitandukanye, hagamijwe gutanga serivisi zinoze no kwerekana isura nziza y'igihugu. Abasesenguzi bemeza ko iri rushanwa rizagira uruhare mu kongera ubukungu, cyane cyane mu bijyanye n'ubukerarugendo, amahoteli n'ubucuruzi.

    Ibi byose bigaragaza ko Vietnam igiye kwandika amateka mashya, aho izaba ihuriza hamwe ubwiza, umuco n'iterambere mu birori bikomeye bizarebwa n'Isi yose.

    Vietnam yitegura kwakira Miss World 2026 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo

    Source : https://kasukumedia.com/vietnam-yitegura-kwakira-miss-world-2026-ku-nshuro-ya-mbere-mu-mateka-yayo/

  • Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n'iza Kanyanga, ifata Urumugi n'ababibarizwamo #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 08 Gashyantare 2026, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ku bufatanye n'izindi nzego bari mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, by'umwihariko Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n'Ibiyobyabwenge. Litiro zirenga ibihumbi 157(157,048L) z'inzoga zinkorano zitujuje ubuziranenge zarafashwe, ziramenwa ndetse na bamwe mu babarizwa muri ibi bikorwa batabwa muri yombi abanda bacibwa amande.

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, irishimira umusaruro uri kugaragarira muri ubu bukangurambaga yatangije ifatanije n'izindi nzego ndetse n'abaturage bamaze gusobanukirwa ukuri ko gutanga amakuru hagamijwe gukumira no guca burundu inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge, kanyanga, Urumogi n'ibindi biyobyabwenge byangiza Ubuzima bw'abaturage.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko kuva tariki 08 Gashyantare 2026 hamaze gufatwa Litiro 157,048 zirimo iza Kanyanga ingana na Litiro 159 za Kanyanga, Ibiro 28 na Boules 506 by'urumogi. Ibi byose ngo byarangijwe( byaramenwe, urumogi ruratwikwa) ndetse Abakekwa kugira uruhare muri ibi bikorwa bigayitse bakaba baratawe muri yombi na Polisi ibashyikiriza RIB.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ku bufatanye n'izindi nzego hakomejwe Ubukangurambaga ku baturage by'umwihariko urubyiruko, aho ubu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha cyane cyane ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge hamwe n'ibiyobyabwenge biyuranye kuko byangiza ubuzima bwa baturarwanda by'umwihariko urubyiruko.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi ishimira Abaturarwanda bakomeje kurangwa n'umuco mwiza wo kumenyako umutekano ari inshingano rusange, aho bagira uruhare rufatika mu gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira no kurwanya ibyaha.

    Polisi kandi, irasaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n'amategeko by'umwihariko; Gukora, Gucuruza, Gukwirakwiza, Gutunda, Kunywa Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge nka;  Kanyanga ndetse n'Urumogi. Baributswa kandi ko ibyo bikorwa bigize ibyaha bihanwa n'Amategeko, bityo ko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranyije n'Amategeko cyane ko amayeri bakoresha, Polisi ikomeje kuyatahura. Uzajya abifatirwamo wese azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB amategeko akore akazi kayo.

    Théogène Munyaneza

    The post Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n'iza Kanyanga, ifata Urumugi n'ababibarizwamo first appeared on Intyoza.

    The post Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n'iza Kanyanga, ifata Urumugi n'ababibarizwamo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/26/amajyepfo-polisi-yafashe-litiro-zisaga-ibihumbi-157-zirimo-niza-kanyanga-ifata-urumugi-nababibarizwamo/

  • Liechtenstein itunguye Tanzania iyitsindira i Nyamirambo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Liechtenstein itahabwaga amahirwe, yatunguye Tanzania maze iyitsinda igitego kimwe ku busa.

    Wari umukino wa kabiri w’itsinda B ry’imikino ya gicuti ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda, ni nyuma y’uko Aruba yari yatsinze Macau 4-1.

    Igice cya mbere Tanzania yihariye umukino inarema uburyo bwinshi binyuze muri Feisal Salum wagoye cyane Liechtenstein gusa kuyabyaza umusaruro biragorana.

    Fei Toto nyuma yo kugenda aremera bagenzi be uburyo bwinshi ariko ntibabubyaze umusaruro, mu munota wa 43 yafashe icyemezo ashaka gutsinda ariko umupira ukubita igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Liechtenstein yaje kunyura mu rihumye Tanzania maze ku munota wa 56, Ferhat Sağlam ayitsindira igitego cya mbere.

    Tanzania yahise ishyira igitutu cyinshi kuri Liechtenstein ishaka kwishyura biranga maze umukino urangira ari 1-0.

    Ku Cyumweru Tanzania izakina na Macau bahatanira umwanya wa gatatu mu gihe Liechtenstein izakina na Aruba bashaka ikipe ya mbere.

    Fei Toto yagoye Liechtenstein, arema uburyo bwinshi ariko biranga

    Liechtenstein yatunguranye itsinda Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/liechtenstein-itunguye-tanzania-iyitsindira-i-nyamirambo-amafoto.html

  • Imbamutima za Tijara nyuma yo kuganira na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tijara Kabendera yahishuye ko nyuma yo gutoranywa mu bazayobora umuhuro wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda yumvise afite ubwoba bitewe n’icyubahiro amugomba.

    Ni umuhuro wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 muri Kigali Arena, ahari hakoraniye Abayisilamu benshi bari barangajwe imbere na Sheikh Sindayigaya, Mufti w’u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI,Tijara yavuze ko atabyiyumvishaga, byamutunguye bikanamutera ubwoba.

    Ati 'Ibaze kubwirwa ko ugiye guhura na Perezida imbonankubone, inzozi za buri umwe wese rero ntabwo nakubwira ko byari bisanzwe kuko nahise numva mfite ubwoba budasanzwe.'

    Tijara wakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru imyaka irenga 18 yakomeje ashimangira ko yahise yiragiza Imana anayereka inshingano yari ahawe kugira ngo azabashe kuzisohoza nta nkomyi zibayeho.

    Ati 'Nagize ubwoba ariko nibuka ko ndi umuyisilamu kuko nubundi nta na kimwe njya nishoboza, ibyo ngeraho uwo ndi we mbishobozwa na Allah. Ndabisengera ntangira kwizera ko hariya nzitwara neza.'

    Tijara kandi yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kwibona yegeranye na Perezida Kagame yambaye nk’Umuyisilamu.

    Ati “Icyanshimishije cyane ni ukwibona mpagaze imbere ya Perezida nambaye neza, nambaye nk’Umuyisilamu wa nyawe. Kuba nari mpagaze imbere ya Perezida ni cyo kintu cyonyine kirenze mu mutima wanjye.”

    “Ntabwo nigeze mpagarika n’Isaha imwe kubwira Imana nti ‘Mana mfasha aha hantu bigende neza’, kandi byagenze neza nk’uko nayisabye.”

    Tijara yanashimiye itsinda rigari ry’abacungira umutekano Perezida kubera ko ritigeze risa nk’irimushyira ku gitutu ahubwo rimushishikariza kuba we kuruta gutwarwa n’igitutu cyo gusangiza ijambo mu muhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu.

    Perezida Kagame yahuye n’abayisilamu agaragaza ko icyo bakwiye gushyira imbere ari iterambere ry’abaturage kandi nibabigenza gutyo nta kabuza Igihugu kizabafasha mu mishinga itandukanye bakora, abereka ko ubuyobozi buri kumwe nabo muri iyo mishinga,

    Tijara yari MC mu muhuro Perezida Kagame yakiriyemo Abayisilamu

    Yakabije inzozi buri muntu wese aba arota

    Yahamije ko ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwe

    Source : http://isimbi.rw/imbamutima-za-tijara-nyuma-yo-kuganira-na-perezida-kagame.html

  • Kigali Pelé mu isura nshya, Aruba yanyagiye Macau (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni bwo hatangiye imikino ya gicuti mpuzamahanga ya ‘FIFA Series’ aho yafunguriwe muri Kigali Pelé Stadium yagaragaraga mu isura nshya.

    U Rwanda rwakiriye imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series aho hagomba gukinira amatsinda abiri aho uyu munsi hakinnye itsinda B.

    Ni itsinda ririmo Liechtenstein, Aruba, Macau na Tanzania, akaba ari itsinda rizajya rikinira muri Kigali Pelé Stadium.

    Habanje umukino wa Aruba na Macau, gusa ukinjira muri iyi Stade wahitaga ubona yahindutse bitewe n’uburyo yateguwemo.

    Ni umukino waje kurangira Aruba atsinda 4-1 bya Fermina ku munota wa 5, Romano ku munota wa 13 na 16 na Kilsdonk ku munota 66.

    Ikipe ya Macau wabonaga iri hasi cyane, yagerageje gushaka n’igitego cy’impozamarira iza kukibona ku munota wa 88 gitsinzwe na Ka Hang Leong.

    Hakaba hagiye guhita hakurikiraho umukino ugiye guhuza Tanzania na Liechtenstein saa 16h30.

    Kigali Pelé Stadium mu isura nshya

    Aruba yanyagiye Macau

    Source : http://isimbi.rw/kigali-pele-mu-isura-nshya-aruba-yanyagiye-macau-amafoto.html

  • Rekeraho kwibaza aho wasabanira n'inshuti zawe mu minsi ya weekend #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza gususurutsa abakunzi b'imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, Ti'Amo Lounge iherereye i Remera imbere ya gare, impande ya station ORXY, yateguye igitaramo gikomeye kizaba ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.

    Iki gitaramo kizitabirwa n'abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zebby ndetse na Tania, bose bazwiho ubuhanga n'ubunararibonye mu gutanga ibyishimo ku rubyiniro. Biteganyijwe ko aba ba DJ bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Amapiano, Hip-Hop n'izindi zigezweho zikundwa n'urubyiruko.

    Ubuyobozi bwa Ti'Amo Lounge butangaza ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guha abakiriya b'iyi club uburambe bwihariye bw'imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru, aho buri wese azinjira mu buzima bwa 'First Class Friday' burangwa n'umuziki mwiza, serivisi zinoze n'umutekano usesuye.

    Abakunda gusohokana n'inshuti zabo basabwe kutazacikanwa n'iki gitaramo, kuko kizaba kirimo umwanya mwiza wo kwidagadura, guhura n'inshuti nshya no kuruhuka nyuma y'akazi k'icyumweru. Ni igikorwa kizaba kirimo udushya twinshi, aho abazitabira bazishimira uburyo bugezweho bwo kwakira abashyitsi no gutanga ibyishimo bitandukanye.

    Muri make, ku wa Gatanu w'itariki ya 27 Werurwe 2026, Ti'Amo Lounge izaba ari yo ihuriro ry'abakunzi b'imyidagaduro i Kigali. Niba uri mu bakunda ibirori by'akataraboneka, tegura inshuti zawe maze uzaze wihere ijisho.

    Source : https://kasukumedia.com/rekeraho-kwibaza-aho-wasabanira-ninshuti-zawe-mu-minsi-ya-weekend/