Blog

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n' u Rwanda natwe bikatureba #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko ubufatanye buri hagati y'iri huriro n'u Rwanda butagamije gufashanya mu ntambara, ahubwo bushingiye ku kurinda umutekano w'abaturage n'inyungu rusange z'ibihugu bihuriye ku mipaka, cyane cyane mu guhangana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w'akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Ibi Nangaa yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru i Goma, aho yasobanuye ko gukorana n'igihugu gihana imbibi na Congo bitandukanye no kugiha ubufasha bwa gisirikare.
    Yagize ati:
    'Ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Dukorana n'u Rwanda, ariko tunakorana na Uganda. Dufite ikibazo gihuriweho cy'umutekano, cyane cyane ku mutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya akarere.'

    Nangaa yavuze ko FDLR ari umutwe ufite intego yo guhungabanya ubutegetsi bw'u Rwanda, kandi ukomeje no kwica abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
    Ati:
    'FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke. Gusenya uwo mutwe bireba Congo, bireba u Rwanda natwe bikatureba.'
    Yavuze kandi ko kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma, abarwanyi ba FDLR benshi bafashwe bagashyikirizwa inzego zibishinzwe, ibyo bikaba bigaragaza ubufatanye mu gucunga umutekano w'akarere.

    Ku mipaka ihuza u Rwanda n'ibice igenzurwa na AFC/M23, ubucuruzi n'ingendo byakomeje nk'ibisanzwe, aho abantu barenga ibihumbi 40 bambuka imipaka buri munsi binyuze kuri Grande Barrière, Petite Barrière, Rusizi na Bugarama.
    Nangaa yavuze ko ibi bisaba ubufatanye mu by'umutekano ku mpande zombi, kuko hari abakozi b'inzego z'abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda n'abo ku ruhande rwa AFC/M23 bagomba gukorana.

    Mu cyumweru gishize, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangarije abadepite bo muri Washington D.C. ko u Rwanda rukorana na AFC/M23 mu rwego rw'umutekano.
    Yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari ukurinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bakomeje kwibasirwa n'imitwe irimo FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na FARDC.

    Ambasaderi Mukantabana yagize ati:
    'U Rwanda rukorana na AFC/M23 kubera impamvu z'umutekano. Ibi tubivuga mu mucyo kugira ngo hubakwe icyizere.'
    Aya magambo yahise atuma bamwe mu bayobozi ba Leta ya Congo, u Burundi n'itangazamakuru mpuzamahanga batangaza ko u Rwanda rwemeye ku mugaragaro gufasha AFC/M23, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana kenshi mu bihe byashize.
    Mu mwaka ushize, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma nyuma y'imirwano ikomeye yari ihanganyemo n'ingabo za RDC, iz'igihugu cya Afurika y'Epfo, Tanzania, Malawi, MONUSCO ndetse n'imitwe ya Wazalendo. Nyuma y'ibyumweru bike, yafashe n'Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Ibi birego n'ibisobanuro bigaragaza ko ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora gusobanurwa mu buryo bworoshye, kuko gifitanye isano n'amateka maremare y'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

    FDLR igizwe ahanini n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imaze imyaka irenga 30 ikorera ku butaka bwa Congo, aho yakomeje kwica abaturage, gufata abagore ku ngufu, gusahura no guhungabanya umutekano w'akarere.
    Kuba uyu mutwe ukomeje kubaho ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umutekano w'u Rwanda, uwa Congo n'uw'akarere kose uhora mu kaga.
    Impuguke mu by'umutekano zigaragaza ko igihe cyose FDLR ikiriho kandi igafatanya n'imitwe imwe ishyigikiwe n'inzego za Leta ya Congo, amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC azakomeza kuba inzozi.

    Ni muri urwo rwego AFC/M23 ivuga ko ubufatanye n'ibihugu bihana imbibi na Congo butagamije politiki y'intambara, ahubwo bugamije kurinda abaturage, ubucuruzi n'umutekano w'akarere, mu gihe igisubizo kirambye cy'iki kibazo kigomba kuboneka binyuze mu gukuraho burundu imitwe y'iterabwoba nka FDLR.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-bari-muri-congo-barica-abantu-bateza-umutekano-muke-gusenya-uwo-mutwe-bireba-congo-bireba-u-rwanda-natwe-bikatureba/

  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, nibwo kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yasezeye Al Ahli yo muri Libya yakiniraga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihad yanditse ubutumwa bwo gusezera iyi kipe yari amazemo umwaka umwe nyuma y'aho yakinaga mu gihugu cya Ukraine.

    Ni ubutumwa bugizwe no gushimira ubuyobozi bw'ikipe, abainnyi bakinanaga ndetse n'abafana b'iyi kipe yari amazemo umwaka umwe akanatwarana n'ikipe igikombe cya shampiyona.

    Djihad w'imyaka 29 y'Amavuko asezeye atandukanye n'iyi kipe habura amasaha make ngo hirya no hino ku Isi isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigungwe, bikaba bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwerekezq ku mugabane w'i Burayi.


    Si uyu mukinnyi mukinnyi gusa wasezeye aho yakinaga, kuko umunyarwanda Hakim Sahabo wakinaga muri Standard de Kiége nawe ashobora kwerekeza mu gihugu cy'u Bugereki mu ikipe ya AEK Athens.


    Sahabo wari wasinye amasezerano y'imyaka 3 muri Standard akaba yari asigajemo umwaka umwe, biravugwa ko ashobora gutangwaho Miliyoni imwe n'igice y'Ama Euro.

    Source : https://rushyashya.net/bizimana-djihad-yasezeye-al-ahli-yo-muri-libya-yari-amazemo-umwaka-hakim-sahabo-mu-nzira-zimujyana-mu-bugereki/

  • Gisa Cyinganzo mu myiteguro y’album nshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunyarwanda Gisa Cyinganzo yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya, ayifata nk’intambwe ikomeye igiye kongera kubyutsa no gushimangira urugendo rwe rw’umuziki umaze imyaka myinshi.

    Umuhanzi Gisa James wamamaye nka Gisa Cyinganzo uzwiho ijwi rikora ku mutima ya benshi, yahishuye ko afite album iri hafi kurangira ku kigero cya 60%, ikazaba igizwe n’indirimbo 12.

    Gisa Cyinganzo yasobanuye ko iyi album izaba itandukanye n’izo yakoze mbere, kuko izibanda cyane ku byiyumvo byimbitse, ubuzima bwa buri munsi n’amasomo yakuye mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umwuga.

    Ati 'Ndi gukora kuri album yanjye nshya igeze ku kigero cya 60% , izibanda ahanini mu kwibutsa abantu njyewe bazi ndetse no kubaha amasomo y’ubuzima bwa buri munsi.'

    Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times.
    Yavuze ko ari kuyishyiramo umutima n’ubunararibonye amaze kugeraho, agamije gukomeza kuguma ku mwanya mwiza mu muziki nyarwanda no guha abakunzi be umuziki ufite ubutumwa bufatika.

    Uyu muhanzi agaragaza ko ari gukorana n’abatunganya indirimbo bafite izina rinini, anizeza abafana be ko azabaha izindi ndirimbo nshya mbere y’uko album isohoka.

    Kugaruka kwa Gisa Cyinganzo mu muziki byongeye kugaragara cyane mu mpera za 2025, ubwo yasohoraga indirimbo 'Kumutima', yamubereye intangiriro nshya nyuma y’igihe yari amaze atagaragara cyane mu ruhando rw’umuziki.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, igaragaza ko agifite ubushobozi bwo gukora indirimbo zifite amarangamutima n’ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

    Gisa Cyinganzo yanyuze mu bihe bitamworoheye mu rugendo rwe, birimo no gufungwa gusa akaza kurekurwa muri Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe azira gukoresha ibiyobyabwenge. Ibyo bihe avuga ko byamubereye amasomo y’ingenzi mu buzima bwe.

    Mu bagize uruhare runini mu kongera kumwereka abanyarwanda, harimo umuhanzi The Ben, wamuhaye umwanya wo kuririmba mu gitaramo cya NU Year Groove, igikorwa Gisa avuga ko cyamwongereye icyizere no kongera kumva ko agishyigikiwe n’abakunzi b’umuziki.

    Gisa Cyinganzo agiye gusohora album

    Source : http://isimbi.rw/gisa-cyinganzo-mu-myiteguro-y-album-nshya.html

  • Niyo David yerekeje muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Intizanyo y’Intare FC muri Kiyovu Sports, Niyo David, yagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya NK Veres Rivine ikina icyiciro cya mbere muri Ukraine.

    Niyo David umwe mu bakinnyi beza iyi kipe igenderaho akaba yamaze gufata rutimikirere asanga iyi kipe muri Turikiya aho shampiyona y’iki gihugu ikinirwa mu gihe yaritsinda yahita ayisinyira.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 19 wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaza kujya mu Intare FC agomba gukora igeragezwa kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2026.

    Yageze muri Kiyovu Sports muri 2025 atijwe n’Intare akaba muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 yarafashije Kiyovu Sports gusoza imikino ibanza iri ku mwanya wa 5 n’amanota 27.

    Niyo David ukina mu kibuga hagati ariko asatira akaba amaze gutsinda ibitego bitatu ndetse yanatanze imipira ine yavuyemo ibitego, bivuze ko afite uruhare rw’ibitego 7 mu bitego 16 Kiyovu imaze gutsinda.

    Niyo David yagiye gukora igeragezwa mu ikipe yo muri Ukraine

    Source : http://isimbi.rw/niyo-david-yerekeje-muri-ukraine.html

  • Inda yanjye si umushinga rusange – Miss Naomie Nishimwe #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yavuze ko ibyo gutwita kwe atari umushinga rusange bityo ko abantu bakwiye kumuha amahoro.

    Ibi yasubizaga uwitwa Edman Ishimwe wagiye ku rukuta rwa Twitter akandika ati 'Umwaka urashize n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.'

    Ni amagambo yakuruye impaka ndende benshi babwira uyu muntu kureka kwivanga mu bitamureba kuko atari byiza na gato kujya mu buzima bwite bwa muntu.

    Miss Nishimwe Naomie na we yanze guceceka maze amubwira ko gutwita kwe atari umushinga rusange kandi ko nta w’uwamushinze kugenzura ubuzima bwe.

    Ati 'Ni inde wagushinze kugenzura ubuzima bwanjye? Gutwita kwanjye si umushinga rusange nshuti. Shyiraho indi nkuru nyamuneka. Mujye mwubaha.'

    Naomie avuze ibi mu gihe mu gitabo 'More Than Crown’ aheruka gushyira hanze, muri Chapter 9 yagarutse ku buryo inda ye yatwitse yaje kuvamo.

    Miss Nishimwe Naomie yasezeranye mu mategeko n’umugabo we Michael Tesfay ku wa 27 Ukuboza 2024, mu gihe indi mihango y’ubukwe bwabo yabaye ku wa 29 Ukuboza uwo mwaka, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

    Kuva icyo gihe, yakomeje kwibutsa abantu ko ibyerekeye umuryango we ari ibye bwite, bidasaba kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Who assigned you to monitor my life? my womb is not a public project Nshuti. Next headline please.
    Respectfully

    — Naomie (@NaomieNishimwe) January 27, 2026

    Naomie yavuze ko gutwita kwe atari umushinga rusange

    Source : http://isimbi.rw/inda-yanjye-si-umushinga-rusange-naomie-nishimwe.html

  • Mugisha Didier ni we rutahizamu Rayon Sports yari ikeneye? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutizwa na Police FC rutahizamu Mugisha Didier, impaka zabaye nyinshi benshi bavuga ko atari we mukinnyi yari ikeneye abandi bakemeza ko yari imukeneye ariko uburyo yajemo ikipe nka Rayon Sports itakabyemeye.

    Rayon Sports muri Mutarama 2026 yabaye nk’ikipe yasubiye ku isoko bundi bushya aho yagiye yongeramo abakinnyi benshi kugeza ubu abo imaze gutangaza ni 7.

    Mugisha Didier bagize impungenge niba azafasha Rayon Sports cyane ko yari amaze iminsi muri Police FC adakina kuba yaza agahita afatiraho agafasha Gikundiro.

    Nta muntu washidikanya ku mpano ya Mugisha Didier, ni umukinnyi ufite imbaraga, ushobora gucenga agatanga akazi ku bwugarizi bahanganye.

    Mugisha Dideir ni we Rayon Sports yari ikeneye?

    Ugiye kureba ku isoko rya ba rutahizamu by’umwihariko b’abanyarwanda bashobora kuboneka wavuga ko nta rutahizamu umuri hejuru rero kumuzana yaba ari amahitamo.

    Gusa na none ntiwakirengagiza ko na none nta tandukaniro rinini rihari no kuba barekura Rivaldo bakazana Didier bose ni abakinnyi bari ku rwego rumwe bakaba batandukanira ku byo umutoza yifuza gukina.

    Ikindi kuri Mugisha Didier, uwanenga Rayon Sports ko yemeye gutizwa uyu mukinnyi amezi 6 ntabwo yaba abeshye, ni umukinnyi byanashobokaga ko yamubona burundu cyane ko nawe yabishakaga kuko muri Police FC ibintu bitari bimeze neza.

    Hari impungenge ko Didier ufite amasezerano y’umwaka n’igice wa Police FC, aramutse yitwaye neza mu mezi 6 yatijwe, ntabwo Rayon Sports yamubona umwaka utaha kuko Police FC yahita imwisubiza nta gushidikanya, rero yakabaye yaratekereje ibirenze kuko ni umukinnyi mwiza kandi w’umuhanga.

    Nubwo ari umukinnyi mwiza gusa hari ibyo bamushinja binatuma n’abatoza akenshi batamukinisha, uretse kuba yaba avugwaho imyitwarire itari myiza gusa kubijyanye n’imikinire ashinjwa kutumva ibyo abatoza bamubwira.

    Mugisha Didier ashinjwa na bagenzi be kuba yiharira adakunda gukinana n’abandi, iyo afashe umupira biragorana ko awurekura inshuro nyinshi bakanawumwambura rero ntibishimishe bagenzi be n’umutoza.

    Iki ni ikintu asabwa gukoraho kuko mu gihe atahindura imikinire bizagorana ko no muri Rayon Sports yazakina kuko nta mutoza ukunda umukinnyi wiharira umupira ntakinane na bagenzi be.

    Mugisha Didier ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/mugisha-didier-ni-we-rutahizamu-rayon-sports-yari-ikeneye.html

  • Bwiza witegura gusohora album agiye kuzenguruka Isi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yateguje abakunzi be urugendo rw’ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi mu kumenyekanisha album ye ya gatatu.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 ni bwo umuhanzikazi Bwiza Emmerance yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kurarika abakunzi be bari hirya no hino ku isi.

    Urugendo rw’ibitaramo byiswe 'Home World Tour 2026′ bitezwe ruzarangwa n’ibikorwa byo gutaramira abakunzi n’uyu muhanzikazi baherereye ku mugabane w’u Burayi, Africa, Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Uhujimfura Jean Claude usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzikazi yagaragaje ko urugendo rw’ibitaramo rugiye gikorwa mu rwego guteguza abakunzi be album nshya bagiye gushyira hanze yanitiriwe ibi bitaramo.

    Aho yagize ati 'Iyi tour igamije gutuma abantu bitegura album yacu ya gatatu yitwa 'Home’, tukaba dushaka guhuza abakunzi ba Bwiza n’ibihangano bye aho bari hose ku Isi.'

    Claude yanongeyeho ko nubwo kugeza ubu batari bahitamo itariki nyirizina yo gutangira uru rugendo rw’ibitaramo gusa ko andi makuru baza kuyashyira hanze vuba aha.

    Home izaba ibaye album ya gatatu ya Bwiza nyuma y’uko mu mwaka ushize yasohoye iyitwa '25 Shades’ yakunzwe cyane.

    Bwiza Emerence agiye kuzenguruka Isi akora ibitaramo

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-witegura-gusohora-album-agiye-kuzenguruka-isi.html

  • Rayon Sports yamaze kugura myugariro mushya #rwanda #RwOT

    Uwumukiza Obed wakiniraga ikipe ya Mukura VS yamaze kugurishwa muri Rayon Sports aho aje kuyifasha mu bwugarizi uhereye mu mikino yo kwishyura ya 2025-26.

    Nyuma y’uko kapiteni w’iyi kipe, Serumogo Ali agiye gukina muri Sudani mu ikipe ya Al Merreikh Bentiu, Rayon Sports yasigaye ishakisha umusimbura we.

    Yahise ijya gukomanga mu ikipe ya Mukura VS ivuga ko ishaka myugariro wabo ukina ku ruhande rw’iburyo, Uwumukiza Obed.

    Uyu mukinnyi umwe mu bakinnyi bahagaze neza ku mwanya wabo mu Rwanda, we yababwiye ko nibumvikana nta kibazo afite yiteguye kuba yasinyira iyi kipe ifte abafana benshi mu gihugu.

    Amakuru avuga ko impande zombi zicaye zikaganira maze zumvikana ko uyu mukinnyi agomba gutangwaho miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Obed aje yiyongera kuri Mugisha Didier waraye utangajwe, Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Tshimanga, Lakau Kitoko, Ben Aziz Dao na Bienvenu Joachim Vigninou baje muri uku kwezi kwa Mutarama 2026.

    Uwumukiza Obed yamaze kerekeza muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yamaze-kugura-myugariro-mushya.html

  • Chelsea yahungabanyijwe no kumva ko Fermin Lopez agiye kongera amasezerano muri Barcelona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yongeye guhura n'inkuru itayishimishije, nyuma yo kumva ko umukinnyi Fermin Lopez ari hafi kongera amasezerano mashya muri FC Barcelona, ibintu byahise bisenya icyizere bari bafite cyo kongera kugerageza kumugura muri iyi mpeshyi iri imbere.

    Mu mpeshyi ishize, Chelsea yari yagaragaje ubushake bukomeye bwo gushaka uyu mukinnyi ukiri muto, nyuma y'uko yari amaze kugaragaza impano idasanzwe mu kibuga hagati muri Barcelona. Gusa icyo gihe, ibiganiro byarangiye nta mwanzuro ufashwe, bituma iyi kipe yo mu Bwongereza isubira inyuma by'agateganyo. Nubwo byagenze bityo, amakuru yavugaga ko Chelsea itigeze icika intege, ahubwo yari yiteguye kongera kugaruka ifite imbaraga nyinshi muri iyi mpeshyi.

    Icyakora, ibintu byafashe indi ntera nyuma y'uko amakuru yizewe atangiye kuvuga ko Fermin Lopez yamaze kumvikana na FC Barcelona ku masezerano mashya y'imyaka itanu. Aya masezerano ateganyijwe gusinywa mu minsi ya vuba, akaba ari ikimenyetso cy'uko ubuyobozi bwa Barcelona bushaka kumwubakiraho ahazaza h'ikipe.

    Ku ruhande rwa Barcelona, kongera amasezerano ya Fermin Lopez bifatwa nk'intambwe ikomeye mu kubaka ikipe ifite ahazaza heza, cyane cyane hashingiwe ku kuba uyu mukinnyi ari umwe mu bakiri bato bagaragaje kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Kuri Chelsea ho, ni inkuru ibabaje, kuko bisa n'aho inzozi zo kubona uyu mukinnyi mu mabara yabo zamaze kuba amateka.

    Chelsea yahungabanyijwe no kumva ko Fermin Lopez agiye kongera amasezerano muri Barcelona

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-yahungabanyijwe-no-kumva-ko-fermin-lopez-agiye-kongera-amasezerano-muri-barcelona/

  • Rayon Sports yatiye rutahizamu Police FC #rwanda #RwOT

    Police FC yamaze gutiza Rayon Sports, rutahizamu Mugisha Didier utarimo ukoreshwa muri iyi minsi.

    Mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze yavuze ko uyu mukinnyi ari uwa Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi 6..

    Aje nyuma y’uko nyuma yo kongera amasezerano atigeze yisanga mu mikinire y’umutoza Ben Moussa.

    Akaba yarahisemo kuzana Rudasingwa Prince avuye muri AS Kigali akaba yabisikanye na Mugisha Didier wagiye muri Rayon Sports.

    Mugisha Didier akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC akaba amaze kuyikinira amezi 6, akaba asigajemo umwaka n’igice akaba agiye gukina amezi 6 muri Rayon Sports azayigarukamo mu mwaka utaha w’imikino.

    Rayon Sports yakiriye Mugisha Didier

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatiye-rutahizamu-police-fc.html