Blog

  • Zari Hassan arifuza impano za miliyoni 67 frw kuri Saint Valentin #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yashyize hanze urutonde rw’ibintu bifite agaciro ka miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda yifuza ko yazahabwamo impano ku munsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin w’uyu mwaka wa 2026.

    Buri tariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi w’abakundana, Zari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kaminuza Brooklyn City College iherereye muri Afurika y’Epfo ndetse akaba n’umwe mu bagore bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga muri aka karere, yanyujije ubu butumwa kuri Instagram na Facebook, agaragaza ko impano yifuza zigizwe ahanini n’imyambaro n’ibikoresho by’imideli bihenze ku rwego mpuzamahanga.

    Agaciro k’ibi bintu byose hamwe gashobora kugera hafi kuri miliyoni esheshatu z’amashilingi ya Kenya aya akabakaba miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu byagarutsweho cyane ku rutonde rwe harimo amasakoshi yo mu nzu zizwiho guhanga imideli ku isi nka Hermès na Louis Vuitton.

    Nubwo atigeze atangaza ubwoko bwihariye ashaka, amasakoshi aturuka muri izo nzu azwiho kuba ahenze cyane bitewe n’ibikoresho akorwamo n’umwihariko wayo, aho hari agura agera no kurenga miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya.

    Ikindi kintu cyihariye ku rutonde rwe ni imyambaro ya 'abaya’ igera kuri 20. Abaya ni umwambaro wambarwa cyane mu mico y’Abayisilamu, ariko umaze kubona isoko rinini mu mideli ya kijyambere ku rwego mpuzamahanga.

    Bitewe n’ubudodo, imyenda ikozweho n’uwawuhanze, iyi myambaro ishobora gutwara amafaranga menshi, bigatuma igira uruhare runini mu gaciro k’urutonde rwa Zari.

    Nubwo yagaragaje ibi byifuzo by’ibintu bihenze, Zari yibukije ko urukundo rutagarukira ku mpano, ashimangira ko icyubahiro n’urukundo nyakuri bigomba kugaragarira mu buzima bwa buri munsi, atari ku munsi umwe gusa.

    Zari Hassan arifuza impano zihenze kuri St Valentin

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-arifuza-impano-za-miliyoni-67-frw-kuri-saint-valentin.html

  • Buriya nitwe Ngagi – Bruce Melodie mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano #rwanda #RwOT

    Bruce yatangaje ko abahanzi nyarwanda bifuza ko uruganda rw’umuziki rwakongerwa mu byo leta ifata nk’inkingi za mwamba mu bukerarugendo mu rwego kugira ngo barusheho kongera umutahe wabo bashyira ku musaruro mbumbe w’igihugu.

    Ibi Itahiwacu Bruce yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Center ku munsi wayo kabiri.

    Yavuze ko nubwo uruganda rw’umuziki nyarwanda rusa n’urwatinze gutangira bijyanye n’amateka asharira igihugu cyanyuzemo by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko abona igihe kigeze hakongerwa uko rwitabwagaho.

    Bruce yatanze icyifuzo cy’uko mu rwego rwo kuzamura ijanisha rya 5% ubuhanzi bwinjiza ku musaruro mbumbe w’igihugu hakwiye ko ubuhanzi nabwo bwitabwaho ndetse bukongerwa mu gisata cy’ubukerarugendo.

    Melodie ati 'Buriya twebwe ni twe Ngagi! Buriya umuziki winjiza mu madovize kuko wambuka igihugu nta musoro, nta visa bisabye. Ntekereza ko umuziki uramutse witaweho ukanongerwa mu bukerarugendo nabwo bwakurura abantu benshi.'

    Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ya 1:55 AM yasabye abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye no kumenyekanisha isura y’igihugu kwegera by’umwihariko abahanzi mu kugeza kure ishusho y’uko imirongo migari y’u Rwanda yifuza ko rugaragara mu mahanga.

    Ati 'Ubuhanzi ni ubundi buryo bwo kugaragaza isura nziza y’igihugu cyacu ku rwego utatekereza. Njyewe nkunze gukoresha amashusho ya hano muri Kigali mu rwego rwo kugira ngo ntange uruhare ariko ntekereza na bagenzi banjye bakwiye kwegerwa.'

    Bruce Melodie yanasabye ko Leta yabafasha mu cyizwi nka 'Monetization’ ku buryo abantu babikora neza bababasha gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ingingo Perezida wa Repubulika yasabye ko byihutishwa.

    Bruce Melodie yasabye ko abahanzi bashorwano imari

    Source : http://isimbi.rw/buriya-nitwe-ngagi-bruce-melodie-mu-nama-y-igihugu-y-umushyikirano.html

  • Tukowote yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

    Byanyuze mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 agaragaza yateye ivi.

    Tukowote w’imyaka 51, aya mafoto amugaragaza bari Birdie Lounge Kigali barimo bakina Golf, nyuma arapfukama ashyira ivi hasi maze asbaba umukunzi we kuzamubera umugore na we arabyemera.

    Agiye gukora ubukwe nyuma y’uko muri 2021 ari bwo yagombaga kubukora ariko birangira bupfuye kuko umukobwa bari kumwe batakomezanyije.

    Tukowote akaba ari umukinnyi wa filime nyarwanda ukunzwe cyane aho amaze imyaka 17 azikina.

    Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi akaba amaze gukina izigera kuri 161.

    Tukowote yambitse impeta umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/tukowote-yambitse-impeta-umukunzi-we.html

  • Umuhanzi Nyarwanda Uzwi nka Chris Hat yasohoye Indirimbo Nshya ( Tsalala) #rwanda #RwOT

    Chris Hat

    Umuhanzi Nyarwanda Uzwi nka Chris Hat yasohoye Indirimbo Nshya yitwa ( Tsalala) Ariko ikaba iri muburyo bushya butamenyerewe hano mu Rwanda, Akaba ari uburyo buzwi nka Acoustis Version.Ubu buryo bivugwako ari uburyo busabako umuhanzi aba ari umuhanga kuko bisabako akoresha Umwimerere wijwirye kuko ntabindi bicurangisho bya musika bibabirimo gucuranga usibye Guitar gusa.

    Umuhanzi Hategekimana Suleiman wamamaye nka Chris Hat ni umuhanzi watangiye umuziki ubwo yafashwaga na Decent Entertainment ya Muyoboke Alexis ariko nyuma baza guhagarika imikoranire ari na byo byatumye uyu muhanzi atongera kugaragara mu ruhando rwa muzika.

    Uyu musore ntago yacitse intege kuko yakomeje gukora umusiki aza nokumenyekana mu ndirimbo zirimo Niko Yaje, Burundu, Amahirwe, Diva, My Baby ndetse n'iyitwa MOTEMA yaherukaga gushyira hanze vuba aha, ariko none ubu akaba yashyize hanze indirimbo Nshya Yitwa Tsalala (Acoustic Version) Ubu ikaba iri kuri Chanel ye ya Youtube wayishaka ukayireba :

    https://youtu.be/fZ28l0TcPTQ?si=MCRKxKf91dFQ0RSv

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-nyarwanda-uzwi-nka-chris-hat-yasohoye-indirimbo-nshya-tsalala/

  • Umugabo wa Zari Hassan yahakanye iby’urugomo ashinjwa #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham Lutaaya, yahakanye yivuye inyuma ibirego bimushinja kugira uruhare mu byaha by’urugomo n’ubujura byavuzwe ko byabereye mu kabari ka Boss Mutoto kari ahitwa i Munyonyo.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri Uganda, Shakib yavuze ko ari umuntu wiyubashye, wubaha amategeko kandi ufite isura nziza muri rubanda adashobora gutesha agaciro yishora mu byaha.

    Shakib yavuze ko azwi nk’umucuruzi kandi ko afite byinshi yatakaza mu gihe yakwivanga mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Yagize ati 'Abanya-Uganda banzi nk’umucuruzi. Mfite isura nini ngomba kurinda. Sinshobora kwishyira mu byaha nk’ibyo by’ubujura cyangwa urugomo. Si ndi umujura, kandi si ndi umuntu w’intagondwa nk’uko babimbeshyera.'

    Ibi birego byongeye kuvugwa nyuma y’uko bivuzwe ko itsinda ry’abantu bivugwa ko bafitanye isano na Shakib ryateye akabari ka Boss Mutoto, rikomeretsa bamwe mu bari bahari, rikanangiza ibikoresho ndetse rikajyana telefone n’amafaranga.

    Iperereza ryahise ritangizwa n’Ishami rya Polisi yo mu gace ka Kabalagala, aho Shakib yahamagawe ngo atange ibisobanuro.

    Akomoza kuri iyo dosiye, Shakib yavuze ko iyo aba ari umunyabyaha koko, aba yarafunzwe kera.

    Ati 'Abajura baba muri gereza, ariko nk’uko mubibona ndi hanze mu mudendezo. Ibyo bivuga ko nta cyaha nakoze.'

    Yanahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarahunze igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo ngo yirinde gufatwa, avuga ko asanzwe ahafite inzu kandi ahasura kenshi kubera ibikorwa bye bwite.

    Ku birebana n’umubano we na Boss Mutoto, Shakib yavuze ko nta makimbirane bafitanye, ndetse ko yamufataga nk’umuvandimwe, yirinda gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo ikibazo cyabo cyakemutse.

    Shakib Lutaaya yahakanye ubujura ashinjwa

    Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-zari-hassan-yahakanye-iby-urugomo-ashinjwa.html

  • Miss Simbi Fanique yahawe Masters mu buganga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Dr. Simbi Fanique Umuhoza yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu buganga yakuye muri University of Global Health Equity (UGHE).

    Simbi Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, yabonye iyi Mpamyabumenyi nyuma y’uko muri 2023 yari yasoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Icyo gihe Miss Simbi Fanique yari yarangije amasomo y’ubuvuzi no kubaga abarwayi aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Ntabwo yahise ahagarika amaso ahubwo yahise akomereza muri University of Global Health Equity akaba rero ari mu byishimo byo kubona Masters.

    Ni Impamyabumenyi yahawe tariki ya 25 Mutarama 2026 ubwo iyi Kaminuza yizihizaga imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera, abanyeshuri 78 ni bo bahawe Impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye.

    Muri uyu muhango kandi ni nabwo iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, ashimirwa umuhate ukomeye yashyize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko byagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.

    Miss Simbi Fanique yabonye Masters mu Buganga yakuye muri University of Global Health Equity

    Iyi Kaminuza yahaye Madamu Jeannette Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga

    Imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda

    Muri 2023 yari yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/miss-simbi-fanique-yahawe-masters-mu-buganga-amafoto.html

  • Cristiano Ronaldo yasabwe kugendera ku mahame y'ikipe ya Al Nassr #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr akomeje kuvugwaho imyitwarire idahwitse nyuma yo kugaragaza kutishimira imikorere y'ubuyobozi bugenzura amakipe akomeye muri Shampiyona ya Arabia Saudite. Uyu mukinnyi w'icyamamare ku Isi, bivugwa ko yagiye yanga gukina imikino imwe n'imwe, ashinja ubuyobozi kutita ku ikipe ye nk'uko byakabaye.

    Public Investment Fund (PIF), ari nayo igenzura amakipe ane akomeye ariyo Al Nassr, Al Hilal, Al Ahli na Al Ittihad, yasabwe gusubiza ibintu mu murongo no gusobanura ko amahirwe n'ingengo y'imari bihabwa amakipe hashingiwe ku mishinga n'icyerekezo cya buri kipe. Amakuru avuga ko Ronaldo atishimiye ukuntu andi makipe by'umwihariko Al Hilal na Al Ittihad, yahawe ubushobozi bwo kugura abakinnyi bakomeye barimo Karim Benzema, mu gihe Al Nassr we yumva itarashyigikiwe bihagije ngo ihatane ku gikombe cya shampiyona.

    Iyi myumvire ni yo bivugwa ko yatumye Ronaldo atagaragara mu mukino Al Nassr iheruka gukina ku wa Mbere, ndetse hakaba hari impungenge ko atazagaragara no mu mukino ukomeye uteganyijwe kuri wa Gatanu, aho Al Nassr igomba guhura na Al Ittihad.

    Abasesenguzi ba ruhago muri Arabia Saudite bagaragaza ko n'ubwo Ronaldo ari umukinnyi ukomeye kandi ufite ijambo rikomeye, akwiye kubahiriza amahame n'amategeko y'ikipe akinira, akirinda kwivumbura bishobora guhungabanya umwuka w'ikipe. Ku rundi ruhande, abafana ba Al Nassr barasaba ubuyobozi gushakira umuti iki kibazo vuba, kugira ngo iyi kipe ikomeze guhatanira ibikombe bitayivuye mu biganza.

    Cristiano Ronaldo yasabwe kugendera ku mahame y'ikipe ya Al Nassr
    Iyi myumvire ni yo bivugwa ko yatumye Ronaldo atagaragara mu mukino Al Nassr iheruka gukina ku wa Mbere

    Source : https://kasukumedia.com/cristiano-ronaldo-yasabwe-kugendera-ku-mahame-yikipe-ya-al-nassr/

  • Ishimwe Anicet abaye umukinnyi wa gatanu w'Umunyarwanda ugiye gukina muri Libya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umunyarwanda Ishimwe Anicet yamaze kwerekeza muri Libya aho agiye gukinira ikipe ya Assabah SC, isanzwe ibarizwamo mugenzi we Nsabimana Aimable. Ibi byatumye aba umukinnyi wa gatanu w'Umunyarwanda ugiye gukina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya, shampiyona imaze igihe ikurura abakinnyi benshi b'Abanyarwanda.

    Ishimwe Anicet yari asanzwe akinira Olympique de Béja yo muri Tunisia, aho yari amaze kwigaragaza mu mikino itandukanye ya shampiyona. Iyi kipe yahisemo kumutiza muri Assabah SC yo muri Libya mu gihe kingana n'amezi atandatu, mu rwego rwo kumuha amahirwe yo kubona umwanya wo gukina no gukomeza kuzamura urwego rwe mu mupira w'amaguru.

    Shampiyona yo muri Libya ikomeje kugaragaza icyizere igirira abakinnyi b'Abanyarwanda, aho usibye Ishimwe Anicet na Nsabimana Aimable bakinira Assabah SC, hari n'abandi barimo Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli, Rwatubyaye Abdul ukinira Al Suqur SC ndetse na Nshuti Innocent uherutse kwerekeza muri Wedfaq Ajdabiya avuye muri Es Zarzis yo muri Tunisia.

    Uku kwiyongera kw'abakinnyi b'Abanyarwanda berekeza muri Libya kugaragaza ko umupira w'u Rwanda ukomeje gutanga impano zishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Bitezwe ko Ishimwe Anicet azafasha Assabah SC kugera ku musaruro mwiza, anazamure izina rye n'iry'igihugu mu mupira w'amaguru wo ku mugabane wa Afurika.

    Ishimwe Anicet abaye umukinnyi wa gatanu w'Umunyarwanda ugiye gukina muri Libya

    Source : https://kasukumedia.com/ishimwe-anicet-abaye-umukinnyi-wa-gatanu-wumunyarwanda-ugiye-gukina-muri-libya/

  • Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atitabiriye ibihembo bya Grammy Awards 2026 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'Umunya-Uganda Eddy Kenzo, wari mu bahanzi bahataniye ibihembo bikomeye bya Grammy Awards mu 2026, yatangaje impamvu atabashije kwitabira umuhango wo kubitanga wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026.

    Eddy Kenzo yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wo ku Mugabane wa Afurika, icyiciro cyegukanywe n'umuhanzi w'Umunya-Afurika y'Epfo Tyla. N'ubwo yari ku rutonde rw'abahatanye, Kenzo ntiyagaragaye muri ibi birori, ibintu byatumye hibazwa byinshi, dore ko mbere yari yavuze ko atitabiriye kubera impamvu ze bwite.

    Mu kiganiro yagiranye na radio KFM, Eddy Kenzo yahishuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kutitabira Grammy Awards ari ibibazo bya Visa. Yasobanuye ko muri icyo gihe yari ahugiye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bituma atinda gukurikirana ibijyanye no kongeresha Visa ye.

    Ati: 'Muri kiriya gihe nari mpugiye mu bikorwa byo kwamamaza, bituma ntinda gutanga ubusabe bwo kongeresha Visa yanjye. Visa yanjye ijyanye n'akazi, kandi ntikorera hano muri Afurika, ahubwo ikorerwa muri Amerika kubera imiterere y'akazi nkora.'

    Eddy Kenzo yakomeje asobanura ko uko kudakurikirana ibyo hakiri kare byatumye atabona Visa ku gihe, bityo ananirwa kujya kwitabira umuhango wari ufite agaciro gakomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

    Uyu muhanzi yongeye kugaruka ku mateka ye na Grammy Awards, avuga ko ubu ari ubwa kabiri ashyizwe ku rutonde rw'abahatanye, nyuma yo mu 2023 ubwo yari yahatanye abikesha indirimbo ye 'Gimme Love', ibintu byerekana intambwe akomeje gutera ku rwego mpuzamahanga.

    Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atitabiriye ibihembo bya Grammy Awards 2026

    Source : https://kasukumedia.com/eddy-kenzo-yasobanuye-impamvu-atitabiriye-ibihembo-bya-grammy-awards-2026/

  • Gemini ikomeje kurusha OpenAI icyizere mu ishoramari rya AI #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi iterambere ry'ikoranabuhanga by'umwihariko ubwenge buhangano (AI) bemeza ko Google yongeye kwiyubaka ku rwego rwo hejuru, aho ubu ibarwa nk'ikigo cyizewe kurusha OpenAI mu maso y'abashoramari ku isoko mpuzamahanga. Ibi bibaye mu gihe AI irimo kwaguka ku muvuduko udasanzwe, igahindura imikorere y'ibigo bikomeye ku Isi.

    Intandaro y'iri terambere ni modeli ya Gemini 3, yagaragaje umusaruro ushimishije haba mu mikorere yayo no mu nyungu igenera Google. Alphabet, ikigo gifite Google mu nshingano, cyatangaje ko ishoramari ryayo muri AI riri gutanga umusaruro ugaragara mu nzego zose, cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga ryo kubika amakuru kuri internet.

    Nk'urugero, inyungu ya Google Cloud yazamutseho 48% mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize, igaragaza ko abakiriya n'ibigo byinshi barushaho kwitabira serivisi zayo zishingiye kuri AI. Ibi byatumye Google itangaza ko izashora ari hagati ya miliyari 175$ na miliyari 185$ mu 2026, hagamijwe kongera ubushobozi no kwagura ibikorwa bya AI.

    Ku ruhande rw'abakoresha, Gemini igeze ku bakoresha miliyoni 750 buri kwezi, ivuye kuri miliyoni 650 yariho mbere. Byiyongeraho, Google yagurishije impushya miliyoni umunani ku bakoresha Gemini yisumbuye.

    Iri terambere ryagize ingaruka nziza ku migabane ya Google, yazamutseho hafi 36% kuva mu Ukwakira, mu gihe iy'ibigo bikorana na OpenAI nka Microsoft yagabanyutseho 20%, iya Oracle ikagabanukaho hafi 49%. Isoko ry'imigabane i New York (NYSE) rigaragaza ko Google ari yo mahitamo yizewe, mu gihe OpenAI ikomeje gutera impungenge abashoramari.

    Gemini ikomeje kurusha OpenAI icyizere mu ishoramari rya AI

    Source : https://kasukumedia.com/gemini-ikomeje-kurusha-openai-icyizere-mu-ishoramari-rya-ai/