Blog

  • Trump arifuza kugira inama ku uzasimbura umuyobozi w'ikirenga wa Iran #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibitero byahitanye umuyobozi w'ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ibintu bikomeje gufata indi ntera muri politiki mpuzamahanga. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye gikwiye kugira uruhare mu kugena uzasimbura uwo muyobozi, bitabaye ibyo bikaba byakongera guteza intambara mu myaka iri imbere.

    Khamenei yishwe mu bitero byagabwe mu mpera za Gashyantare 2026 mu mujyi wa Tehran, ibitero byavuzwe ko byari bifite aho bihuriye n'ingabo za Amerika n'iza Israel. Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu buyobozi bwa Iran, igihugu kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe na we.

    Mu kiganiro Trump yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko adashyigikiye ko Mojtaba Khamenei, umuhungu w'uwo wahoze ari umuyobozi w'ikirenga, yaba ari we umusimbura. Yavuze ko umuntu uzasimbura uwo mwanya akwiye kuba ushobora kuzana amahoro n'ituze mu Karere.

    Trump yavuze ko niba Iran ihisemo umuyobozi ukomeje politiki nk'iya Khamenei, bishobora kongera guteza amakimbirane hagati y'ibihugu byombi mu gihe kiri imbere. Ni yo mpamvu ashimangira ko Amerika ikwiye kugira ijambo mu buryo umuyobozi mushya azatoranywamo.

    Ku rundi ruhande, Iran yo ivuga ko igikorwa cyo gushaka umusimbura wa Khamenei kiri mu nshingano z'inzego zayo bwite, cyane cyane Inteko y'Abahanga mu bya Islamu igizwe n'abanyamadini batorwa kugira ngo bagenzure ubuyobozi bw'ikirenga bw'igihugu.

    Iyi mvugo ya Trump yakomeje guteza impaka mu rwego mpuzamahanga, aho bamwe babona ko kwivanga mu miyoborere y'ikindi gihugu bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati ya Iran n'ibihugu by'i Burengerazuba.

    Abasesenguzi bavuga ko icyemezo kizafatwa ku muyobozi mushya wa Iran gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no ku mubano w'ibihugu bikomeye ku Isi.

    Source : https://kasukumedia.com/trump-arifuza-kugira-inama-ku-uzasimbura-umuyobozi-wikirenga-wa-iran/

  • Israel yongeye kugaba ibitero by'indege ku birindiro bya Hezbollah i Beirut #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Israel cyongeye kugaba ibitero by'indege mu nkengero z'amajyepfo y'Umujyi wa Beirut muri Liban, ahavugwa ko ari hamwe mu hantu h'ingenzi umutwe wa Hezbollah ukorera ibikorwa byawo. Aya majyepfo ya Beirut asanzwe azwi nk'Akarere gafatwa nk'igicumbi gikomeye cy'uyu mutwe ushyigikiwe na Iran.

    Aya mabombe mashya yatewe nyuma y'ijoro ryabanje kurangwa n'urusaku rw'ibisasu bikomeye byumvikanye muri ako gace, ibintu byateye impungenge abaturage bahatuye. Abatangabuhamya bavuga ko indege z'intambara za Israel zagaragaye zigurukira hasi cyane mbere y'uko ibisasu bitangira guturika mu bice bitandukanye by'inkengero z'uwo mujyi.

    Bivugwa ko ibi bitero byari bigamije gusenya ibikorwaremezo n'ibirindiro bivugwa ko bikoreshwa na Hezbollah mu gutegura no kugaba ibitero kuri Israel. N'ubwo igisirikare cya Israel kitaratangaza amakuru arambuye ku byo cyari kigamije muri iki gikorwa, cyakomeje kugaragaza ko kidashobora kwihanganira ibitero cyangwa ibikorwa by'imitwe kiyita iy'iterabwoba iri hafi y'imipaka yacyo.

    Ku rundi ruhande, Hezbollah nayo yakomeje kugaragaza ko itazacika intege mu guhangana na Israel, cyane cyane mu gihe umwuka mubi hagati y'impande zombi ukomeje kwiyongera. Ibi byatumye impungenge z'uko iyi ntambara ishobora kwaguka zikomeza kuvugwa mu Karere k'Uburasirazuba bwo Hagati.

    Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi bitero bishya bishobora gukomeza kongera ubushyamirane hagati ya Israel na Hezbollah, cyane ko uyu mutwe ufite ubufasha bukomeye bwa Iran. Ibi bishobora gutuma umutekano w'Akarere ukomeza guhungabana mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zombi kwirinda ibikorwa byakongera ubukana bw'intambara.

    Aya mabombe mashya yatewe nyuma y'ijoro ryabanje kurangwa n'urusaku rw'ibisasu bikomeye byumvikanye muri ako gace, ibintu byateye impungenge abaturage bahatuye.

    Source : https://kasukumedia.com/israel-yongeye-kugaba-ibitero-byindege-ku-birindiro-bya-hezbollah-i-beirut/

  • Vybz Kartel yateye utwatsi ibyo gutaramira mu bihugu birimo n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare wo muri Jamaica, Vybz Kartel, yahakanye amakuru yavugaga ko ateganya kuzataramira mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Uganda, u Rwanda na Kenya muri Gicurasi 2026.

    Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko uyu muhanzi azagirira ibitaramo muri ibi bihugu mu rwego rw’uruzinduko rwe rw’ibitaramo rwiswe 'East African Tour.”

    Nk’uko ayo makuru yabivugaga, Kartel yari kuzataramira i Kampala ku wa 1 Gicurasi 2026 kuri Lugogo Cricket Oval, agakomereza i Kigali ku wa 2 Gicurasi muri BK Arena, mbere yo gusoza uru ruzinduko i Nairobi ku wa 8 Gicurasi.

    Nyuma y’ikwirakwira ry’ayo makuru, Vybz Kartel n’itsinda rimureberera inyungu bahise bayahakana, bavuga ko nta gitaramo na kimwe cyigeze gitegurwa cyangwa gitangazwa ku mugaragaro ko kizakorerwa muri aka karere.

    Mu butumwa yashyize hanze, uyu muhanzi yavuze ko yaba we cyangwa ubuyobozi bumushinzwe nta makuru bafite kuri uru ruzinduko rwavugwaga. Yashimangiye ko nta bitaramo byo muri Afurika y’Iburasirazuba byigeze byemezwa n’itsinda rye.

    Kartel kandi yaburiye abakunzi be ko hari abantu bashobora kuba bakoresha izina rye mu buryo butemewe bagamije kuyobya abantu cyangwa kubabeshya ibitaramo bidafite aho bihuriye n’ukuri.

    Yagize ati 'Abantu bose cyangwa abategura ibitaramo bavuga ko banditse cyangwa bategura ibi bitaramo mu izina ryanjye barimo kuyobya abantu. Ndagira inama abakunzi banjye, abategura ibitaramo n’ahabera ibirori kudaha agaciro ayo makuru cyangwa kohereza amafaranga ku babivuga.'

    Uyu muhanzi yibukije ko amatangazo yose ajyanye n’ibitaramo bye cyangwa ingendo ze atangazwa gusa ku mbuga ze zemewe cyangwa n’abamuhagarariye byemewe n’amategeko.

    Yanavuze ko abantu bonyine bemerewe kuvuga cyangwa gukora ibikorwa mu izina rye ari umujyanama we, Linton T.J. White, ndetse n’umunyamategeko we Jason Mitchell, ashimangira ko abazagaragara bakoresha izina rye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazabiryozwa.

    Vybz Kartel yahakanye ibyo kuza gutaramira mu bihugu birimo n’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/vybz-kartel-yateye-utwatsi-ibyo-gutaramira-mu-bihugu-birimo-n-u-rwanda.html

  • Igisubizo cy'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy'Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z'u Rwanda (RDF) bitazahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kuva itangazo ry'ibi bihano ryasohoka ku mugoroba wo ku wa 2 Werurwe 2026, abayobozi bo muri Guverinoma ya RDC bari kwicinya icyara, bashimira Amerika ko yasubije icyifuzo bamaze imyaka myinshi bafite.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko icyemezo cya Amerika cyagaragaje ko nta muntu ugomba guhora arenga ku masezerano, yongeraho ko abayobozi bo muri RDC bahagaze bashikamye.

    Makolo yasubije Kayikwamba ko ibinyoma n'imbaraga zose Leta ya RDC ikomeje gushyira mu icengezamatwara, ukuri kugaragaza ko ari yo ya mbere ifasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda kuzagumaho.

    Ati 'Leta ya RDC iracyari nimero ya mbere mu gufasha FDLR, ibikomeza kubangamira umutekano w'u Rwanda. Ibinyoma byose n'umutungo washyirwa mu icengezamatwara hagamijwe guhisha ubufasha Leta ya RDC iha FDLR, ntibizakuraho iki kibazo.'

    Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye RDF na bamwe mu bayobozi bayo bibogamye kandi ko bizatuma Leta ya RDC ikomeza kwifashisha imbaraga z'igisirikare, ibyo bikazenyegeza intambara n'ubugizi bwa nabi, ubuzima na bwo bukahatikirira.

    Yagize ati 'Ikibabaje ni uko ibihano bibogamye bisunikira gusa Leta ya RDC mu kwizirika ku gushaka igisubizo cya gisirikare. Ingaruka ni ibyo tubona ubu: gukururuka kw'intambara, kwiyongera k'ubugizi bwa nabi, gupfusha ubusa amahirwe, igikomeye kikaba kubura ubuzima.'

    Leta ya RDC na Amerika bishinja u Rwanda gufasha AFC/M23, gusa Makolo yatangaje ko iri huriro ryavutse kugira ngo rirwanye itotezwa rikorerwa Abanye-Congo rishingiye kuri politiki ya Leta ya RDC yo gushyigikira abamunzwe n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Makolo yagaragaje ko amagambo menshi yibasira Abatutsi arimo ayavuzwe n'uwahoze ari Umuvugizi w'Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, ubwo yari kuri Televiziyo y'Igihugu (RTNC) ari yo atera ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, bushobora gukwirakwira mu karere kose.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko mu gihe abantu bashaka igisubizo cy'ibibazo, baba badakwiye kugoreka ukuri, cyangwa ngo bakwirengagize, kuko kubikora uko ari byo bituma ibibazo bidakemuka mu buryo burambye.

    Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono muri Kamena 2025, agashimangirwa mu Ukuboza uwo mwaka, yateganyaga ko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR mu buryo bufatika, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho.

    Nubwo raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yemeza ko Leta ya RDC yakomeje guha FDLR ubufasha na nyuma y'aya masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington, Amerika ntacyo yabikozeho, nta n'icyo ibivugaho.

    Yolande Makolo yatangaje ko ibi bihano bibogamye bidateze guhagarika intambara yo muri RDC

    Source : https://rushyashya.net/igisubizo-cyumuvugizi-wa-guverinoma-yu-rwanda-yahaye-drc-ku-kinya-cyibihano-amerika-yashyize-ku-rwanda-kirasobanutse/

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo 2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasinyanye amasezerano n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yo kwakira irushanwa rya CAVB Men's Club Championship 2026, rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.


    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa
    Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre (KCC).

    Ku ruhande rwa FRVB yari hahagarariwe na Perezida wayo Raphaël Ngarambe, mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Madamu Bouchra Hajij.

    Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire, hamwe n'abahagarariye amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa, arimo APR VC, Police VC na Kepler VC.

    Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikazahuza amakipe 24 yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byitezwe ko iri rushanwa rizatanga n'itike ku makipe azabona amahirwe yo kwitabira Igikombe cy'Isi cy'amakipe (Club World Championship).

    Perezida wa FRVB, Raphaël Ngarambe, yavuze ko bishimiye gusinya aya masezerano yo kwakira irushanwa rikomeye nk'iri mu Rwanda, anagaragaza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu ndetse no ku mukino wa Volleyball muri rusange.

    Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, agaragaza ko igihugu kimaze kwigaragaza mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no gutanga serivisi nziza ku bayitabira.

    Yagize ati: 'U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.'

    Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda bwagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no guteza imbere impano z'urubyiruko.

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira iri rushanwa, avuga ko ari ishema rikomeye ku gihugu.

    Yagize ati: 'Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Nk'abazakira, tuzereka abazitabira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye kandi rufite aho abakinnyi bashobora kugaragariza impano zabo.'

    Mbere y'isinywa ry'aya masezerano, hanamuritswe ikirango cy'iri rushanwa rizabera i Kigali.

    Iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryegukanywe na Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoje iri ku mwanya wa kane.

    Amateka agaragaza ko mu 2022, ikipe ya Gisagara VC yakoze amateka yo kuba iya mbere mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa, ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3—1 mu mukino wabereye i Kelibia muri Tunisia.

    Iri rushanwa rya 2026 rizabera muri BK Arena na Petit Stade i Remera, rikazahuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko rizaba ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.


    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwasinyanye-na-cavb-amasezerano-yo-kwakira-shampiyona-nyafurika-yamakipe-yabagabo-2026/

  • Rayon Sports yageze muri 1/4 inyagiye City Boys 11-0 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye City Boys yo mu cyiciro cya kabiri iyinyagiye 11-0.

    Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye umukino wo kwishyura wa 1/4 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h30′.

    Umukino ubanza Rayon Sports ikaba yari yatsinze City Boys yo mu cyiciro cya kabiri ibitego bibiri ku busa.

    Uyu munsi Rayon Sports ikaba yakomeje nyuma yo gutsinda ibitego 9-0.

    Habimana Yves akaba yatsinzemo ibitego bine, Fall Ngagne atsinda 2, Joachim Vigninou, Sinda Paul Jesus na Aziz Dao batsinze.

    Rayon Sports ikaba izahura n’izakomeza hagati ya Police FC na Gicumbi FC zizakina ejo.

    Undi mukino wabaye Gorilla FC yasezereye Muhazi United iyitsinze ibitego 6-0, ni nyuma y’uko umukino ubanza banganyije 0-0. Gorilla muri 1/4 izahura na AS Kigali yasezereye Marines FC.

    Indi mikino ya 1/4, APR FC izahura na Gasogi United, Etincelles FC ihure na Bugesera FC.

    Rayon Sports yanyagiye City Boys 11-0

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yageze-muri-1-4-inyagiye-city-boys-11-0.html

  • AFC/M23 yatangije gahunda yo gusubukura ubutabera mu Turere twaranzwe n'intambara #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kongera kubaka icyizere no kugarura amahoro arambye, Délion Kimbulungu, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusubukura ubutabera ku ruhande rwa AFC/M23, yatangaje ko hagiye gushyirwa mu bikorwa gahunda nshya igamije kongera imbaraga mu butabera mu Turere twahuye n'ingaruka z'intambara.

    Mu myaka ishize, Uturere twinshi twibasiwe n'amakimbirane ashingiye ku butaka, imiyoborere n'inyungu zitandukanye, ibintu byasize inzego z'amategeko zidakora neza ndetse n'abaturage badafite aho bahera basaba ubutabera. Ibyo byakurikiwe n'ihungabana, ubukene n'akajagari mu mibereho ya buri munsi.

    AFC/M23 ivuga ko gahunda yayo izashyira imbere ubutabera bushingiye ku kuri no ku bwisanzure bw'abaturage. Hazashyirwaho uburyo bwihuse bwo kwakira no gukurikirana ibirego, hanatunganywe imikorere y'inzego z'ubucamanza n'iperereza kugira ngo imanza zicirwe mu mucyo.

    Mu by'ingenzi bigize iyi gahunda harimo gukurikirana ibyaha byakozwe mu gihe cy'intambara, kongerera ubushobozi abacamanza n'abashinzwe iperereza binyuze mu mahugurwa, no kwegera abaturage babasobanurira uburenganzira bwabo. Hazanashyirwaho uburyo bwo gutanga raporo ku bikorwa byagezweho no gukumira amakimbirane ashobora kongera kubaho.

    Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko intego atari ugucira imanza gusa, ahubwo ari ugusigasira agaciro k'abaturage no kubaka amahoro arambye ashingiye ku butabera buboneye.

    AFC/M23 yatangije gahunda yo gusubukura ubutabera mu Turere twaranzwe n'intambara

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yatangije-gahunda-yo-gusubukura-ubutabera-mu-turere-twaranzwe-nintambara/

  • Cristiano Ronaldo yahagaritse imitima ya benshi #rwanda #RwOT

    Imvune Cristiano Ronaldo yagize ishobora gutuma adakina imikino ibiri ya gicuti Portugal izakina yitegura igikombe cy’Isi, ni nako abakunzi be bari ku mavi ngo atazakiburamo.

    Ni imvune yagize y’inyama zo mu itako izwi nka ‘Hamstring’ ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 mu mukino batsinzemo Al Fayha 3-1, yavuye mu kibuga ku munota wa 81.

    Ibizami bya mbere byagarageje ko ashobora kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri kugera kuri bine, akaba arimo gukorana n’itsinda ry’abaganga ngo azagaruke vuba bishoboka.

    Cristiano amahirwe menshi ni uko atazitabira umwiherero wa nyuma w’ikipe y’igihugu ya Portugal izaba yitegura imikino ibiri ya gicuti uwa Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaba tariki ya 28 na 31 Werurwe 2026, bazaba bitegura igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera USA, Mexico na Canada.

    Abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Portugal n’abakunzi ba Cristiano Ronaldo by’umwihariko barimo gusenga ngo akire vuba kandi iki gikombe kizaba guhera tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026 kizasange ari muzima agikine kuko ni cyo cya nyuma azaba akinnye kandi gishobora no kumufasha kugera ku gahigo yiyemeje ashaka kwesa ko gutsinda ibitego 1000.

    Cristiano Ronaldo yahagaritse imitima ya benshi

    Source : http://isimbi.rw/cristiano-ronaldo-yahagaritse-imitima-ya-benshi.html

  • KNC yahize kongera kubabaza APR FC, yemeza ko itakigira abafana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, (KNC) yavuze ko uko byagenda kose azasezerera APR FC mu mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Ni nyuma y’uko yasezereye muri 1/8 Musanze FC igera muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na APR FC yo yasezereye Kiyovu Sports.

    Uyu mugabo uzwiho guhiga cyane yavuze ko APR FC ibarusha byose ariko azakuramo iyi kipe akoresheje abakinnyi bakiri bato.

    Ati 'Turabizi APR iturusha byinshi mu bushobozi, ifite n’abakinnyi b’amazina. Ariko aho gutunga abakinnyi bageze iyo bajya nagira abashaka kwandika amazina. Iyi APR FC ndayikuzamo abana kandi ndababwiza ukuri bazapfukama. Uzakomeza wese azagenda yikanda ibikomere.'

    KNC yakomeje avuga ko atarimo avuga ibi kugira ngo ashyushye umukino abafana bazaze kuko APR FC nta bafana ikigira, ngo bashaka bazakina nta bafana bahari.

    Ati 'APR FC nta bafana ikigira, abafana bayo bajya ku mikino yayo yakiriye ni nk’abacu twakinnye na Mukura n’izindi. Nta bafana ifite rwose. Ntihagire uvuga iby’amafaranga kuko ni dushaka tuzakine nta bafana bahari.'

    Mu gihe Gasogi United na KNC basezerera APR FC ntibaba babikoze bwa mbere kuko no muri 2024 barayisezereye muri 1/4 kuri 4-3, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mikino yombi.

    KNC yahize kubabaza APR FC

    Source : http://isimbi.rw/knc-yahize-kongera-kubabaza-apr-fc-yemeza-ko-itakigira-abafana.html

  • Neymar ni umwe mu bakinnyi bagaragaje amarangamutima kubera imvune ya Rodrygo #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil ukina ruhago ku rwego mpuzamahanga, Neymar, yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko mugenzi we, Rodrygo, yagize imvune. Mu butumwa bwe bwuje amarangamutima, Neymar yavuze ko uwo munsi wari umwe mu minsi imubabaje cyane mu buzima bwe.

    Yagize ati: 'Uyu ni umwe mu minsi ibabaje kuri njye. Nkimara kumva iby'imvune ya Rodrygo, nkiri mu bitekerezo byanjye haciye nk'filime.' Yavuze ko yahise yibuka ububabare, n'ubwoba umuntu anyuramo igihe ahuye n'imvune ikomeye, cyane cyane ku mukinnyi ukiri muto ufite inzozi zo kugera kure.

    Neymar yakomeje agaragaza urukundo n'ubuvandimwe amufitiye, amwita 'Nomero yanjye 10, umwana wanjye.' Yamusabye gushyira hafi ye abantu bose akunda muri ibi bihe bikomeye, kuko atari igihe akwiriye kunyuramo wenyine. Yongeyeho ko n'ubwo bigoye, hari ibyo tudashobora gusobanukirwa ku migambi y'Imana.

    Yarangije amwihanganisha ati: 'Muvandimwe muto, gira imbaraga. Nzi neza ko uzagaruka uguruka. Nk'uko wambaye hafi igihe nari nkiri mu bihe bikomeye, nanjye nzaba ndi kumwe nawe buri munsi.' Aya magambo agaragaza ko mu mupira w'amaguru, urukundo n'ubufatanye biruta gutsinda ibitego.

    Umunya-Brazil ukina ruhago ku rwego mpuzamahanga, Neymar, yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko mugenzi we, Rodrygo, yagize imvune.

    Source : https://kasukumedia.com/neymar-ni-umwe-mu-bakinnyi-bagaragaje-amarangamutima-kubera-imvune-ya-rodrygo/