Category: Uncategorized

  • Jean Rutabana yasohoye indirimbo nshya ashishikariza abantu kwigirira icyizere-VIDEO – Inyarwanda.com

    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radio Salus, Jean Rutabana yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘No one’ ashishikarizamo abantu kwigirira icyizere mu byo bakora.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • USA: Isuzuma ry’umurambo wa George Floyd ryagaragaje ko yari yaranduye Coronavirus

    Image

    Isuzuma ryakorewe ku murambo wa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi mu Mujyi wa Minneapolis ryagaragaje ko yari yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

    Umuganga witwa Dr. Andrew Baker wakoreye isuzuma umurambo we, yavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu gupima bushobora kwerekana indwara umuntu yari afite ibyumweru bike mbere y’uko yitaba Imana.

     Raporo ya muganga ivuga kandi ko mu mibiri we harimo imiti ya fentanyl na methamphetamine yifashishwa mu kugabanya ububabare nubwo bitemezwa ko ariyo yamwishe. Ikindi gisobanurwa ni uko kuba yari yaranduye Coronavirus ntaho bihuriye n’urupfu rwe.

     Inavuga kandi ko impamvu y’urupfu rwe ishingiye ku bibazo ibihaha n’umutima we byagize bikananirwa gukora ndetse n’ijosi rye rikaba ryari ryikubye. Ibyatangajwe n’iyi raporo bihabanye n’ibyavuye mu ryo umuryango wa Floyd wakoresheje ry’abantu bigenga ryagaragaje ko yishwe no kubura umwuka.

    Iyi raporo y’abaganga ba leta ntaho ivuga ibijyanye no kubura umwuka kubera kunigwa, ndetse no mu kirego cy’umushinjacyaha ntaho bivugwa.

     Gusa iyi raporo igaragaza ibikomere byari ku mubiri wa Floyd ahagana ku mutwe, mu isura ndetse no ku munwa, kimwe no ku rutugu, ku kiganza no ku nkokora.

    George Floyd yapfuye nyuma yo kunigwa n’umupolisi witwa Derek Chauvin washinze ivi rye ku ijosi rya Floyd mu gihe kingana n’iminota umunani n’amasegonda 46, ndetse ko muri icyi gihe cyose “iminota ibiri n’amasegonda 53” Floyd yayimaze yataye ubwenge.

  • Umuhanzi MC Monday waririmbye “Inyoni yaridunze” yavuze icyatumye areka umuziki.


    By Umulisa Fillette
    The Music Stars You May Soon Forget – KT PRESS
    Assoumani Gashumba [MC Monday] wamamaye mu itangazamakuru no mu muziki mu Rwanda yongeye kugaragara asobanura iby’irengero rye ndetse n’ukuntu yakomanyirijwe mu myidagaduro agasezera umuziki n’ibindi byose biwushamikiyeho.
    Uyu mugabo ubu wiyise Saga Assou yasezeye mu ruganda rwa muziki nyarwanda ahanini kubera urusobe rw’ibibazo yawubonagamo, bitanatangaga icyizere cyo kuzakemuka kubera aho bishingiye.
    MC Monday afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Mbere yo kwinjira mu itangazamakuru yabanje kuba umuraperi. Yakoreye Radio 10 kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2012.
    Yavuzwe ubudasiba aho abenshi wumva iyo bagaruye izina rye bahita barihuza n’indirimbo yakoze yitwa ‘Inyoni yaridunze’.
    Mu 2012 yahinduye izina ava kuri MC Monday yiyita Saga Assou Gashumba. Bamwe bavuga ko yaba yarahinduye izina nyuma yo gukora indirimbo yitwa “Inyoni yaridunze” yagawe cyane n’abayobozi bakuru b’igihugu.
    Hari igihe yanditse kuri Facebook avuga ko afite agahinda n’intimba ikomeye ku bw’ibibazo by’urudaca no guhezwa mu bintu byose kugeza ubwo yari asigaye asaba akazi ntihagire umureba n’irihumye.
    Kuri ubu, yongeye kugaragara mu itangazamakuru aho yatumiwe mu kiganiro Isango na Muzika gica kuri Televiziyo Isango Star, asobanura irengero rye ndetse n’ibindi byerekeye umuziki we.
    Nashatse gusibanganya izina ryajeho icyasha biranga!
    Ubwo yahinduraga izina mu 2012, MC Monday ntiyigeze yerura ngo avuge impamvu nyayo ariko ubu yemeje ko yarihinduye ashaka gusibanganya iryari rimaze kuzaho icyasha ariko bikanga.
    Ati “Ntaho nigeze njya ndahari, hari umugani baca mu Kinyarwanda ngo umuntu asiga ikimwirukankana ariko ntasiga ikimwirukamo. Umuziki nari narawuhunze, narabyanditse ko navuye mu muziki bijya no mu binyamakuru, nashatse gusiba rya zina abantu bazi rya MC Monday ariko biranga, ahantu hose nahinduye izina nitwa Saga Assou ariko wa MC Monday nashatse ko agenda byaranze.”
    Akomeza avuga ko abantu bose babizi ko yahinduye amazina ariko ubu ahura nabo bakamwita MC Monday n’ugeregeje kumwita Saga Assou akongeraho ngo ‘wa wundi witwaga MC Monday’.
    Uyu mugabo ngo akumbuye ibintu byinshi mu ruhando rw’imyidagaduro birimo kubona umuhanzi aza amusanga amusaba ubufasha nyuma yamara kubumuha akabona aramamaye.
    Atanga urugero rurimo nka Mani Martin, unafite igihembo yahawe biturutse ku kiganiro yakoraga agasaba abaturage gutora umuhanzi uhiga abandi.
    Ashushanya mu bihe bye ibiganiro by’imyidagaduro nk’ikintu cyabayeho mu gihe cy’intambara ikomeye kuko aho kuba umuhanzi ujya kumwishakira ari umunyamakuru wabikoraga.
    Ati “Yari intambara ikomeye. Uyu munsi abahanzi baza kwishakira abanyamakuru. Ku gihe cyacu twajyaga kwishakira abahanzi, ahantu hari studio, producer akampa indirimbo zarangiye nkazitwara.”
    MC Monday yaragambaniwe …
    MC Monday yazinutswe uruganda rwa muzika bitewe n’uhuri rw’ibibazo yagiye ahuriramo narwo birimo kuba mu 2012 abantu batazwi baratemaguye imodoka ye bayisanze mu rugo rwe mu gicuku.
    Uyu mugabo muri Werurwe 2014 yahisemo gukuramo akarenge ngo arebe ko yabona agahenge, asezera umuziki.
    MC Monday yahagaritse umuziki by’agateganyo, ahamya ko ashobora kuzawugarukamo Imana nibishaka. Nyuma yo gusezera muri Gicurasi 2014, nabwo imodoka ye yogongewe mu rugo iwe bamwe bakabihuza n’ibibazo uruhuri yari amazemo iminsi.
    Muri Nzeri uwo mwaka, yatangaje ko yagarutse muri muzika ariko byanga gufata bimuyobeye ahitamo kwigendera ubutareba inyuma n’ubwo avuga ko byanga bikunze azagaruka mu gihe nawe atazi.
    Yavuze ko kimwe mu byatumye azinukwa uruganda rw’umuziki ari ishyari yagiriwe n’abari baje bamusangamo cyane ko uretse kuba umunyamakuru yari afite na studio yitwaga ‘C4D’.
    Ati “Buriya abanyarwanda turi beza ku isura ariko ku mutima ntabwo turi beza. Bamwe bababazwa no kuba undi yateye imbere. Ishyari ryabaye ikibazo, murabizi cyane batema imodoka yanjye n’imipanga n’ibindi ntavuze. Baje kugira Imana njyewe ngira ibyago, nyakubahwa Perezida Paul Kagame avuga ku ndirimbo yanjye yitwa ’Inyoni yaridunze’.”
    “Ntawe yategetse ko indirimbo zanjye bazihagarika, nta nama y’abaminisitiri yateranye ngo bankomanyirize ariko abantu bamwe bo ubwabo bamfatanyije n’abandi bo mu itangazamakuru baravuga ngo tumuzimye, ahantu hose hari indirimbo zanjye barazisiba, umuturage yazisaba bakazibura.”
    Uyu mugabo afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Uretse kuba umunyamakuru anazwiho kuba umuhanzi. Niwe waririmbye “Inyoni yaridunze”, “Gitanu”, “Panda Gali”, “Oh Rayon” n’izindi. Ubu asigaye yikorera ku giti cye mu bijyanye n’itumanaho.
    ‘Inyoni yaridunze’ indirimbo yakojeje agati mu ntozi Mc Monday agakomanyirizwa
  • Umurundikazi wari uhagarariye OMS/WHO muri Guinée Equatoriale yirukanwe ashinjwa ibinyoma


    By Umwanditsi

    03.06.2020, Malabo, Guinée Equatoriale
    Igihugu cya Guinée Equatoriale cyategetse ko uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ava muri icyo gihugu. Intandaro yo kwirukana uyu murundikazi, ni ibinyoma ashinjwa mu gutangaza mibare kuri Covid-19 muri iki gihugu.
    Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo akubiye mu nyandiko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ibyavuzwe n’umukozi wo muri OMS muri iki Gihugu.
    Leta ya Guinée équatoriale, ishinja Dr Triphonie Nkurunziza “gutanga imibare itari ukuri” ijyanye n’uko icyorezo cya coronavirus gihagaze mu gihugu.
    Amagambo ya Pascual Obama Asue, Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, yagejeje kuri sena ku wa gatanu ushize akaza no gutangazwa kuri televiziyo y’Igihugu, yasubiwemo agira ati: “Nta kibazo dufitanye na OMS, dufitanye ikibazo n’uhagarariye OMS i Malabo [umurwa mukuru wa Guinée équatoriale]”.
    Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umukozi wa OMS i Malabo agira ati:
    “Leta yamusabye [Dr Triphonie Nkurunziza] kugenda, twabonye inyandiko bikubiyemo – ashinjwa gutangaza imibare itari ukuri ya Covid-19”.
    Ntacyo Dr Triphonie Nkurunziza yari yatangaza ku mugaragaro. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu Dr Nkurunziza Triphonie akiri i Malabo kubera ko nta ndege ihamukura ihari, nkuko AFP ibivuga, yongeraho ko imibare itangazwa na OMS n’itangazwa na Leta kugeza ubu ari imwe muri icyo gihugu.
    Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu 1,306 ari bo bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus muri icyo gihugu, 12 muri bo imaze kubica naho 200 barayikize.
  • Patrick uherutse gufatwa ari gusambana na mushiki we yagerageje kwiyahura ntibyamuhira.

    By Umulisa Fillette

    Umugabo witwa Patrick Ayoyi Ajunga uherutse kugaragara muri Video ari gusambana na mushiki we muto yagerageje kwiyahura ariko ntiyapfa. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi ubwo video imugaragaza ari gusambana na mushiki we yakwiraga ku mbuga nkoranyambaga. Patrick Ayoyi Ajunga ukomoka muri Kenya yifashe amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 amugaragaza ari gusambana na mushiki we utarageza imyaka y’ubukure, amashusho akomeje kuvugisha abatari bake muri kiriya Gihugu. 
    Nyuma yaje kurekurwa ubwo mama w’uyu mwana yageraga ku biro bya polisi yo mu gace ka Kericho yerekana icyemezo cy’amavuko cy’uyu mukobwa kigaragaza ko afite imyaka y’ubukure ihagije yo kuba yaryamana n’uwo ashaka. Ndetse uyu mubyeyi yongeyeho ko uwo mukobwa atari mushiki wa Patrick ahubwo ko ari mubyara we bityo akaba ntampamvu nimwe ihari yo gufunga Patrick kuko ibyo bakoze atari amahano. Nyuma yo kurekurwa kwa Patrick abaturage bo mu gace atuyemo bakomeje kumwereka urwango ndetse no kumwereka ko ibyo yakoze ari amarorerwa ibyo nibyo byatumye Patrick agerageza kwiyahura ariko ntiyapfa. Patrick akaba avuga ko kwihanganira isoni n’ikimwaro aterwa no kuba video imugaragaza ari gusambana na mushiki we yarakwiye ahantu hose byamunaniye akaba yumva atagishoboye kubana nabyo. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uyu mwana w’umukobwa we yamaze kwiyahura akaba yaranapfuye. Uyu mukobwa bamusanze yimanitse mu giti akoresheje umugozi ndetse munsi y’umurambo we hari ibaruwa. Ubwo uyu mukobwa yiyahuraga yasize yanditse ibaruwa igira iti:
    Mama na Papa, mumbabarire nari mfite gukora ibi, nabakundaga cyane, ubu ubuzima bwahindutse ubudashoboka kuko ubu ndi idayimoni iri kuvugwa n’igihugu cyose, nabasize igisebo mugihe mwari munyitezeho ibyiza, sinkishoboye kubaho muri ubu buryo na rimwe.
    Hagati aho inzego z’umutekano zikomeje iperereza kuko hari amakuru avuga ko iyi video nubwo yagaragaye cyane uyu mwaka ariko ishobora kuba yarafashwe mu myaka ine ishize bikaba byerekana ko Patrick yatangiye kuryamana na mushiki we akiri muto atarageza imyaka y’ubukure. Inzego z’umutekano kandi ziracyashakisha umuntu washyize iyi video hanze ndetse n’icyabimuteye. Uyu Patrick akaba afite umugore n’abana 3 ndetse hakaba hari n’amakuru yemeza ko uyu mukobwa atari mubyara we ahubwo ko Patrick amubereye se wabo.
  • Myugariro wahoze akinira Rayon Sports yayireze ayishyuza umushahara w’amezi 40

    Runanira Amza nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports yareze iyi kipe muri FERWAFA avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ayishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 18 475 000 arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Uyu musore n’umunyamategeko we, Uwineza Neema bandikiye FERWAFA bayibutsa ikirego bayishyikirije tariki ya 11 Werurwe 2020 aho arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Mu ibaruwa ya Runanira Amza yandikiye perezida w’akanama nkemurampaka ka FERWAFA abasaba kumurenganura ku karengane yakorewe n’uwari umukoresha we Rayon Sports.

    Yakomeje avuga ko hari ingingo zitubahirijwe mu masezerano yagiranye na Rayon Sports ubwo iyi kipe yamwandikiraga imusezerera ku kazi.

    Uyu musore muri rusange arishyuza Rayon Sports amafaranga angana na 18 475 000 frw harimo amafaranga y’umushahara w’amezi 40 nk’amasezerano yari asigaje muri iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 12 kuko yahembwaga ibihumbi 300. Umushahara w’amezi 2(Mutarama na Gashyantare 2020) atabonye ungana n’ibihumbi 600, agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 75 ko ku mikino ya Kiyovu Sports na AS Muhanga, indishyi zo guseza amasezerano aho asaba amezi 6 y’umushahara, ni ukuvuga 1.800.000, indishyi zo kuba yarasebejwe mu itangazamakuru zingana na miliyoni 3 ndetse n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na miliyoni.

    Ibaruwa yo kwibutsa FERWAFA

    Ikirego batanze muri FERWAFA

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kongera kwisanga muri Rayon Sports

    Nyuma y’uko Kiyovu Sports itangaje ko Kimenyi Yves wari umunyezamu wa Rayon Sports yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2, iyi kipe yamaze kwandikira Kiyovu Sports iyimenyesha ko bakoze amakosa yo kumusinyisha batavuganye n’ikipe agifitiye amasezerano.

    Tariki ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo inkuru yamenyekanye ko Kimenyi Yves wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe kuko yari yarayisinyiye amasezrano y’imyaka 2 muri 2019.

    Impamvu nyamukuru yateye Kimenyi Yves gusinyira Kiyovu Sports bivugwa ko ubwo yasinyiraga Rayon Sports hari amafaranga agera kuri miliyoni 6 iyi kipe itamuhaye imwizeza ko izayamuha vuba ndetse mu masezerano ye bivugwa ko hari ingingo irimo ivuga ko mu gihe adahawe amafaranga ye mu gihe bumvikanye afite uburenganzira bwo kuba yakwigendera.

    Ikipe ya Rayon Sports binyuze muri CEO wa yo, Itangishaka Bernard yamaze kwandikira Kiyovu Sports bayimenyesha ko bakoze amakosa yo gusinyisha Kimenyi Yves batavuganye n’ikipe afitiye amasezerano.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n’uyu muyobozi iri mu rurimi rw’igifaransa, yavuze ko batunguwe no kumva mu itangazamakuru ko umukinnyi wa bo Kimenyi Yves yasinye amasezerano y’akazi na Kiyovu Sports kandi agifite amasezerano ya Rayon Sports, iyi kipe kandi ikaba itaregereye Rayon Sports ngo baganire niba bamwifuza babangire cyangwa babemerere.

    Akomeza avuga ko bakimubara nk’umukinnyi wa bo kuko nta n’urwandiko rumurekura (release letter) yigeze ahabwa kandi bakaba bashingiye no ku ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA tariki ya 19 Mata 2020 ivuga uburyo abakinnyi bashobora kurangiza amasezerano bari bafitanye n’amakipe bitewe n’ibi bihe bya COVID-19, babamenyesheje ko iyo baza kuba bakeneye uyu mukinnyi bakabaye barubashye byibuza amabwiriza agenga isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi batararangiza amasezerano y’akazi.

    Yasoje ibaruwa we abwira perezida wa Kiyovu Sports ko yizeye ko bumvishe kandi bakanemera ibyo bamaze kubasobanurira.

    Iyi baruwa kandi bivugwa ko ari nayo yandikiwe Police FC nyuma y’uko na yo yasinyishije kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric.

    Ibaruwa yandikwe Kiyovu Sports

    Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports agifite amasezerano ya Rayon Sports

    Rutanga Eirc na we ashobora kugaruka muri Rayon Sports

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nta cyizere twari dufitiwe – Rwabugiri Umar wakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo muri APR FC

    Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar avuga ko batangiye shampiyona abantu nta cyizere babafitiye bitewe n’uko yari ikipe igaragaramo amasura mashya gusa, akaba ashimira Imana kuba baregukanye igikombe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe muri APR FC mu mwaka wa mbere, yavuze ko ari umwaka waranzwe n’ibihe bibi n’ibyiza kuri we.

    Kwinjira muri APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 16, bigaragara ko amasura menshi ari mashya, byatumye abantu benshi batabagirira icyizere, gusa ngo bakoze ibishoboka byose baratsinda.

    Yagize ati“ni umwaka wari mwiza kuri twebwe nk’ikipe yari nshya, ngira ngo barebye ukuntu twaje turi bashya bamwe nta cyizere badufitiye, ku buryo umuntu areba APR FC akabona ni ikipe irimo abantu atazi, urumva nta cyizere, ariko twahuye n’abayobozi beza ndetse n’abatoza baturemamo icyizere dukorera hamwe maze n’ubushobozi bwacu twarabikoze.”

    Yakomeje avuga ko ku giti cye umwaka wa mbere muri APR FC wamukomereye ariko abatoza be bakaba baramubaye hafi.

    Yagize ati“ni umwaka wankomereye cyane, byansabye gutekereza cyane no gutuza no kumvira ibyo abatoza bambwira, byari bikomeye mu gutangira ariko byari bigiye kurangira neza n’ubwo bitarangiye neza nk’uko nabyifuzaga ariko urebye byari byiza kuko nabashije kwigaranzura ibihe bibi natangiranye.”

    Ngo ntazibagirwa imikino ibiri mu mwaka ushize w’imikino wa 2019-2020.

    “Ibihe ntazibagirwa ni imikino ibiri, umwe mwiza n’undi mubi. Navuga ko ntazibagirwa umukino wa Etincelles natwe i Rubavu, ni byo bihe bibi nagize mu buzima(yakoze ikosa rituma banganya 1-1). Undi mukino ni derby yanjye ya mbere(APR FC vs Rayon Sports), nitwaye neza tuza kuyitsinda.” Rwabugiri Umar

    Rwabugiri Umar yinjiye muri APR FC mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS et Loisir, akaba umwaka we wa mbere muri iyi yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Yishimira ko begukanye igikombe n’ubwo bari abakinnyi baturutse ahantu hatandukanye

    Ahamya ko ari umwaka wamugoye cyane

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Akamaro k’imibonano mpuzabitsina mu buzima

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntu inyugu nyinshi cyane. Mu ngingo z’abahanga zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

    Nk’uko tubitangarizwa kandi na forbes.com, imwe muri iyo mimaro ni iyi ikurikira:

    1.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa

    Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibice bihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

    2. Kugabanya indwara y’umutima

    Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

    3. Kugabanya ibiro

    Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; ibingana no kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

    4. Kugabanya kwiheba

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro, ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye. Uyu musemburo ugabanya kwiheba.

    5. Kugabanya ububabare

    Nyuma y’ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye inshuro Eshanu ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo, “estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’imihango ku bantu b’igitsina gore.

    6. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.

    7. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

    Imibonano mpuzabitsina kandi ituma Uruhago rw’inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Impamvu Iradukunda Eric Radu yahisemo gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uherutse gusinyira Police FC, Iradukunda Eric Radu avuga ko impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari uko yabonaga ikipe ye ya Rayon Sports yari asoreje amasezerano nta kimenyetso na kimwe imwereka cy’uko ikimukeneye.

    Iradukunda Eric Radu, yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu myaka 2 ishize dore yari ntyasimburwa ku mwanya we, bitunguranye abantu bumvise yasinyiye Police FC aho kongerera amasezerano Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kugeze ubu ari umukinnyi wa Police FC kuko yamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Yagize ati“ni byo njyewe ubu tuvugana ndi umukinnyi wa Police FC, nayisinyiye imyaka 2, ni ukuvuga imyaka y’imikino 2(seasons 2)”

    Yakomeje avuga ko impamvu yasinyiye Police FC ntiyongere amasezerano muri Rayon Sports, ngo iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo imwereke ko ikimukeneye.

    Yagize ati“urabona twagiye muri bino bihe bya #GumaMuRugo kubera COVID-19, ikipe yacu hahise hazamo ibintu by’ibibazo ariko turavuga ngo reka dutegereze turebe, ariko muri ibyo bihe byose amakipe yaratwegeraga ariko tuavuga ngo reka dutegereze turebe kuko ntitwari tuzi niba shampiyona izakomeza cyangwa igikombe bazahita bagitanga, rimwe na rimwe ntitubavugishe.”

    “Igitekerezo cyo kugenda cyaje ubwo bavuga ngo shampiyona igikombe baragitanze, ikipe yanjye mbona ntinyegereye nkabona abandi barimo kuvugana n’andi makipe, ikipe yanjye ntiyanyegera ngo imvugishe, Police FC inyegereye ndavuga no byashoboka ko nagenda.”

    Iradukunda Eric Radu yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 avuye mu ikipe ya AS Kigali, akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Police FC yahoze akinira n’ubundi mbere yo kwerekeza muri AS Kigali.

    Radu ngo yahisemo kwisubirira muri Police FC nyuma y’uko yabonye nta muyobozi wa Rayon Sports urimo kumwegera

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!