Category: Uncategorized

  • Coronavirus: Ibikorwa by’ubukerarugendo no gushyingirwa mu nsengero byakomorewe

    Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zinyuranye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo ko ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukurwa ndetse imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikaba yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.
  • Imikino isoza UEFA Champions League izakinirwa hamwe mu gihe cy’iminsi 12 gusa

    Imikino isigaye ngo irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe akomeye i Burayi rirangire, byitezwe ko izakinirwa mu Mujyi wa Lisbon, muri Kanama mu gihe cy’iminsi 12.
    http://dlvr.it/RYl26Z

  • 14-17 Kamena 1994 : Iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul i Kigali nuko Inkotanyi zarokoye abicwaga

    Amatariki ya nyuma ya Kamena 1994 yaranzwe no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994. Ibyo byatumye Abatutsi bari basigaye bakihishe kuri paruwasi gatorika ya Sainte Famille no mu kigo cya Centre National de Pastorale Saint Paul bicwamo bikozwe n’interahamwe ziyobowe n’abakuru b’ingabo barimo Koloneli Renzaho Tharcisse na Koloneli Laurent Munyakazi.
    http://dlvr.it/RYl26J

  • Ubuhamya: Console yirinze kwiyandurisha ibyaha bimuhesha ishema

    NIYIGABA Consolée, ni mwene Simon KABERUKA na Marthe MUKANGWENE, yavutse mu 1976 mu gihugu cy’u Rwanda, mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora.

    Mu ibyuruka rye Niyigaba yakuriye mu muryango ukijijwe Babatozaga gusenga, kujya mu Ishuri ry’Icyumweru (Ecole de Dimanche) ubwo rero we yumvaga ko ibyo bihagije ngo nzajye mu ijuru, ariko buri gihe akarota impanda yavuze agasigara, abanza gutekereza ko ari uko atari umu Pentecote.

    Mu magambo ye Niyigaba aradusobanurira uko byamugendekeye:

    “Nari nturanye n’abantu basengera muri ADPR kandi mbakunda cyane nkajya mbegera, bakanyigisha gusenga. Igihe kimwe negereye ababyeyi banjye baganira numva bavuga ukuntu abakobwa iyo bashyingiwe ari isugi bahesha Imana icyubahiro kandi ababyeyi bagahabwa agashimo (Niko umuco wari umeze icyo gihe). Icyo cyifuzo nacyo nahise ngishyira ku bindi numva nshaka kuzashigirwa ndi isugi.

    Nyuma naje gutsinda ikizami cya Leta, njya kwiga mu ishuri ry’ubuforomo n’ubuganga ariko mu gihe nari ntararangiza amashuri Genocide yahise iba nuko duhungira muri RDC (Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo), ariko ngambirira nka Daniyeli kutaziyandurisha ibyo muri icyo gihugu twari duhungiyemo. Imana yahise iduha aho kuba ku itorero ryaho (ku rusengero).
    Tuba mu nzu y’igorofa (etage), mbona ni byiza, nkumva nko mu kwezi gutaha tuzataha.

    Muri ubwo buzima Imana yahise inyigisha : habayeho gushaka abakozi bajya gukora igiforomo, barangije A2 naho baba barataye ibyangombwa, abantu benshi barabeshye ko barangije, n’abo twiganye bose babona akazi bahembwa ama dollars menshi, bavuga ko njye nta bwenge ngira, ariko ni ukubera umuhigo nari narahize wo kutaziyanduza. Njye nisabiye stage kugira ngo ntazibagirwa ibyo nize.

    Igihe cyaje kugera habaho igabanywa ry’abakozi, Jyewe Manager arampamagara yari umuzungukazi arambwira ngo yakunze uko nkora arashaka ko mba umukozi w’ibyo bitaro, abwira uwari ushinzwe abakozi ngo kugira ngo bidatera umwuka mubi azajye anzanira umushahara (salaire) wanjye, ndeke kujya njya gutonda umurongo hamwe n’abandi. Imana iteye ubwoba!

    Hashize iminsi, byaje kuba bibi mu makambi tuvamo, nza kwisanga ngeze muri zone y’Abarega, mpita nibuka ibyo Imana yavuze ko izabana nanjye, nuko ntangira kuvuga ubutumwa bwiza. kubera intambara ihora muri Congo, naje gutakara mu ishyamba ndi kumwe na gasaza kanjye gato, gusa aho nahasanze abandi banyarwandakazi nk’icumi, aho rero insoresore zarahadusanze ziti turashaka abagore ariko cyane cyane uyu (ariwe njyewe) bamwe barabyemeye mba arinjye njyenyine nsigara, nasenze isengesho rivuga ngo : “Yesu we! mbabarira untabare kandi nutantabara, aba bantu bakansambanya, ntabwo nzajya kubyihana, ubwo ni wowe uzajya kubivuga.

    Bafashe inkoni barankubita bya bindi by’intangarugero, barambiwe kunkubita, baranshoreye ngo njye gupfa kandi aho bari banjyanye nari mpazi koko kwari ugupfa, ariko nahise nuzura Umwuka wera ndanezerwa ntekereza ukuntu abamalayika baza kunsanganira numva nkunze gupfa pe, baranshoreye ngenda ndirimba, mu kanya ndebye inyuma mbona bari kwiruka basubira inyuma, Yesu aba arantabaye yo gahora ku ngoma iteka ryose.

    Ubwo rero natangiye kuzerera mu ishyamba, nza kugera aho abantu baba nyuma y’iminsi ibiri, nta gakweto, nambaye ikanzu n’ijipo, twaryaga ubunyobwa kuko ababyeyi buri gihe badushyiriraga ubunyobwa mu mifuka, tugahekenya n’imyumati
    Dore ngo ndagera ku ga centre abagabo ngo bitomboreye umugore, gusa shenge bagira umutima mwiza kandi beza imyaka mu murima cyane. Ubwo rero abagore bose b’aho buri umwe ati urararana n’umugabo wanjye, ndumirwa pe, bakancumbikira iminsi 2, nakwanga bakansezerera.

    Biranyobera, ariko nkomeza kwegera Imana mu mubabaro uryana nk’igisebe, mbibutse ko nari kumwe gusa na gasaza kanjye gato, cyakora naje kugera ku ga centre kamwe nsanga umugore ari kunda ndamubyaza barishima, mbabwira ko ndi umubikira w’aba protestant barancumbikira.

    Ubwo rero aho niho nakomereje ubutumwa, mpimba indirimbo mu rurimi rw’igi Swahili, ngasaba umwanya mu materaniro nkaririrmba, nkabona abantu bafashijwe, aho niho nakiriwe muri Pentecote y’aho, hanyuma rero kuko bari bamaze kunyondora akabiri karagarutse, abashaka ko turushinga baba baratangiye.

    Ikibazo nagize, aho hantu ntabwo bashyingirwaga mu rusengero, barakwaga bagahita bajya mu rwabo, ngo abagerageje, babasengeraga mu rugo, ariko muribuka (hejuru ntangira ubu buhamya) nababwiye ko Imana yambwiye ko nzambara agashema (agatimba), abanyarwandakazi benshi bari baraho bafashe umwanzuro wo gushaka, mbona abo mu kigero cyanjye ninjye usigaye, nagize ubwoba pe, bari barampimbye “apana” bivuga ngo “oya”, Mu yandi magambo byasobanuraga umukobwa ubenga cyane, ngo nzumirwa, bavuga amagambo menshi ngo nshobora kuba ntari muzima, bituma ngira ubwoba pe.

    Imana yacu ni inyembaraga irinda ijambo yavuze ikaruhuka risohoye yarangendereye impishurira umusore w’umunyarwanda tuzabana ariko kuko twabaga mu buhungiro nayibajije ngira nti: Mana ko wambwiye ko uzanyambika agashema (agatimba) none hano mu gihugu cy’ubuhungiro bakaba badashyingirwa nzabigenza nte? numvaga binkomereye ariko burya nta kintu na kimwe kinanira Imana.

    Hashize igihe kinini dukundana na wa musore bigera aho dupanga ubukwe ariko twari twaramaze kwimukira mu nkambi irimo abanyarwanda narabonanye n’umuryango wanjye nuko turasezerana nambara agatimba muri macye Imana insohoreza isezerano, bidatinze twaje gutaha mu gihugu cyacu cy’u Rwanda”

    Mu gusoza ubutumwa bwe, NIYIGABA Consolée arashishikariza urubyiruko kugira intego yo kugambirira kutiyandurisha ibyaha by’ubusambanyi kuko iyo ugambiriye neza, Imana iragushyigikira ukagera ku ntego wihaye.

    Source: www.adepr.rw
    http://dlvr.it/RYl22Y

  • Abacuruzi bo muri Uganda mu gihombo n’igihirahiro: Museveni yasabwe gukemura ibibazo afitanye n’abaturanyi #RwOT

    Abacuruzi n’abaturage bo mu turere twa Kabale na Isingiro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, batakaje icyizere cy’uko ubucuruzi bwabo buzongera kuzahuka, bitewe n’ingaruka za gahunda y’inzego z’umutekano z’icyo gihugu yo guta muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufungira ahatazwi ndetse no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda.
  • Musanze: Umusore yagerageje kwirukana umukobwa bamaranye amezi atanu, amubera ibamba #RwOT

    Hirwa Venant wo mu Karere ka Musanze yagerageje kwirukana umukobwa bari bamaze amezi atanu babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, ariko akaza kumwihakana mu gihe yaburaga iminsi mike ngo abyare inda avuga ko ari uy’uwo musore babanaga.

    Uyu mukobwa witwa Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 akomoka mu Karere
     ka Musanze; avuga ko umugabo we bari bamaze igihe bakundana, ndetse amezi 
    atanu ashize babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo, gusa ngo urukundo rwabo
     rwaje kuzamo agatotsi avuga ko katurutse iwabo w’umuhungu nk’uko yabibwiwe
     n’inshuti z’umugabo we.
    Aba bombi ngo bari barateganyije kuzasezerana imbere y’amategeko n’imbere 
    y’Imana mu kwezi kwa Gicurasi 2020, biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo
     cya COVID-19, aribwo bombi bumvikanye kubana kuko uyu mukobwa yari atwite, 
    iby’ubukwe bakazabukora nyuma.
    Nyiramasengesho akomeza avuga ko Hirwa yita umugabo we yaje gusubira mu kazi
     akora i Kigali. Nyuma yatangiye kumusaba kumusohokera mu nzu agasubira iwabo,
     cyane ko yarimo yihakana inda y’umwana atwite, umukobwa agira ngo ntibizakomeza
     ariko ubu byahinduye isura.
    Umukobwa avuga ko aho yangiye kuva mu nzu umusore yahise yirukana umuzamu 
    w’umusaza wahakoraga, azana uw’umusore, umugore agira impungenge z’izo mpinduka 
    yanze uwo muzamu iryo joro ataharaye ngo nibwo abajura bateye urwo rugo baramwiba, 
    ibintu akeka ko umugabo we yabigizemo uruhare.
    Aganira na IGIHE, Masengesho yavuze ko “Nari maze amezi atanu mbana n’uyu mugabo.
     Nta kibazo twigeze tugirana, n’aho yari yarasubiriye mu kazi i Kigali yanyohererezaga
     amafaranga yo kwifashisha, mu minsi ishize nibwo yayahagaritse nkomeza kwirwanaho.
     Nyuma yansabye kumusohokera mu nzu, anihakana inda ntwite, inshuti ze za hafi nizo 
    zambwiye ko mama we ariwe ubyihishe inyuma kuko ngo twabanye tudasezeranye kandi 
    natwite.’’
    IGIHE yagerageje kuvugana na Hirwa ufite inzu iherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, ariko amaze kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye ngo amubaze iby’iki kibazo ahita akupa telefoni.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, 
    avuga ko iki kibazo bakimenyeshejwe, gusa ba nyiracyo ntibasobanura neza imiterere 
    yacyo.
    Yagize ati ‘‘Umusore ni we waje ambwira ko umukobwa yamusuye akaba yanze 
    gutaha, kandi atwite inda atemera, ahubwo ngo ashaka kumwizirikaho. 
    Mu by’ukuri twagezeyo bose bari bafite kamere ntibigeze bashaka kudusobanurira 
    ko bamaze igihe babana, gusa umusore akemera ko baryamanye ariko inda atari iye.’’
    Akomeza ati “Kuko twabonaga umukobwa akuriwe cyane, ndetse atabasha 
    gusubira iwabo i Rubavu kuko hari mu kato twasabye umusore kumurekera mu rugo
     akabanza akabyara hakazakorwa ADN, umusore ntiyakunda. Umukobwa nawe kuko
     yagaragaje ko afite impungenge ku mutekano we twamusabye ko na we yashakirwa 
    aho aba ari agakurikirana ikibazo cye mu mategeko atubwira ko atayivamo azahabyarira,
     twiyemeza kubakorera raporo bazifashisha bakurikirana ikibazo cyabo”
    Kugeza ubu Nyiramasengesho, asaba ko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano 
    zamuba hafi kubera ko atizeye neza umutekano we kuko umugabo yamuteye 
    ubwoba. Yanasabye ko imiryango yombi yahuzwa ikiga ku kibazo cye kugeza 
    abyaye hakamenyekana ukuri akabona ubutabera.
  • Humble Jizzo yafashije murumuna we Famous Sogokuru mu ndirimbo bise “Kuno”

    Kuva mu 2016 ubwo Famous Sogokuru, murumuna wa Humble Jizzo yinjiraga mu muziki kuva yatangira kuririmba yagiye afashwa bya hafi na mukuru we wari warabaye icyamamare mu itsinda rya Urban Boys.

    Imyidagaduro /

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/humble-jizzo-yafashije-murumuna-we-famous-sogokuru-mu-ndirimbo-bise-kuno

  • Inkundura ya BREXIT yongeye gusubizwa ku meza y’abanyapolitiki i Burayi

    Mu gihe ukwezi kwa Mutarama 2020 kwasize imbanzirizamushinga yemerera u Bwongereza kwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yemejwe n’impande zose zirebwa n’iki kibazo, igihe cyo gusoza inzibacyuho gikomeje kwibazwaho na benshi kuko hakiri amasezerano ataremeranywaho n’impande zombi.

    Mu Mahanga /

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/inkundura-ya-brexit-yongeye-gusubizwa-ku-meza-y-abanyapolitiki-i-burayi

  • Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

    Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

    Ubibona Ute? /

    source https://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/ijwi-ry-umusomyi-ibitekerezo-by-ingenzi-byatanzwe-ku-nkuru-za-igihe-mu-cyumweru-135530

  • Musanze: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu yishe mugenzi we amutemye #RwOT

    Umugabo witwa Uwiringiyimana wo mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro Akarere ka Musanze, usanzwe ashinzwe umutekano mu Mudugudu Murora arakekwaho kwica mugenzi we ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gahama witwa Mutuyimana.

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kamena 2020, aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zahise zigera ahakorewe aya mahano, ariko bakaba bahavuye batarabona uwayakoze.
    Uyu Uwiringiyimana w’imyaka 27 ngo hari hashize iminsi itatu yonyine anatemye umugore we aramukomeretsa bikomeye, aho n’ubu akivurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho bivugwa ko uyu nyakwigendera bari basangiye akazi yamenye aho Uwiringiyimana yihishe, agiye kureberayo ngo yiyambaze Polisi imufate Uwiringiyimana ahita amutanga kumubona aramutema ahita apfa.
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yavuze ko umutekano w’abaturage urinzwe kandi uwakoze amahano akomeje gushakishwa.
    Yagize ati ” Uwiringiyimana yari amaze iminsi atemye umugore we kubera amakimbirane bagiranaga yo kutumvikana aratoroka, abaturage bagize ubwoba bahumure inzego zishinzwe umutekano zikomeje kumushakisha ntibagire impungenge umutekano wabo urarinzwe”.
    Mu gihe hakiri gushakishwa Uwiringiyimana wishe mugenzi we, umurambo wa nyakwigendera uruhukiye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
    Source : igihe.com