Category: Uncategorized

  • Hamenetse amaraso y’abazize ubusa n’ay’abarwaniye igihugu, mwarangiza mukabikinira hejuru? – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu, avuga ko agiye kugendera ku bwihutirwe bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu gukemura ibyo yise ibindi “byorezo” bihari ku buryo abashaka gusubiza igihugu inyuma birengagije aho cyavuye babyishyura.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenetse-amaraso-y-abazize-ubusa-n-ay-abarwaniye-igihugu-mwarangiza

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 2282, abandi 261 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abapolisi 2282 abandi 261 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
  • Hamenetse amaraso y’abazize ubusa n’ay’abarwaniye igihugu, mwarangiza mukabikinira hejuru? – Perezida Kagame

    Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu, avuga ko agiye kugendera ku bwihutirwe bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu gukemura ibyo yise ibindi “byorezo” bihari ku buryo abashaka gusubiza igihugu inyuma birengagije aho cyavuye babyishyura.
  • Mumafoto kurikira ibyaranze inama y’umuryango FPR inkotanyi. #rwanda #RwOT

    Iyi nama yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango. Yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.
    Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda rurimo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, amahirwe ari uko atari umwihariko warwo gusa nubwo rwo rugerwaho n’ingaruka zitandukanye bitewe n’uko igihugu giteye.
    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama yayitumije kugira ngo haganirwe uko u Rwanda rwitwaye n’uko ruzakomeza kwitwara kuko bisa n’aho icyorezo ntaho kirajya ndetse abenshi bakibona nk’aho aribwo kigitangira.
    ubwo perezida wa repuburika yageraga kucyicaro cy’umuryango.
    mbere yo kwinjira mu cyumba cy’inama hamwe na Francois ngarambe.
    gushyira intera hagati y’umuntu nundi byubahirijwe.
    umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza Rose mukankomeje.
    umunyemari sina Gerald nawe ari mu bitabiriye inama.
    bamwe mubayobozi munzego zitandukanye bitabiriye inama.
    perezida Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru w’umuryango françois ngarambe ubwo haririmbwaga indirimbo y’umuryango.
    abitabiriye inama mbere yo kwinjira mu cyumba cy’inama babanje kwambara neza udupfukamunwa.

    Umukuru w’igihugu mubyo yasabye abanyarwanda harimo no kutarobanura ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirusi ngo izindi bumveko zitabareba.

    The post Mumafoto kurikira ibyaranze inama y’umuryango FPR inkotanyi. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mumafoto-kurikira-ibyaranze-inama-yumuryango-fpr-inkotanyi/

  • Amakipe yo mu Rwanda agiye kubona ingoboka yo guhangana n’ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT

    impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, yamaze kwemeza ko igiye gutanga amafaranga angana na miliyoni n’igice y’amadorali ku mafederasiyo yose yo ku Isi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    FIFA ifashe umwanzuro wo gutanga igice cya gatatu cy’amafaranga mu rwego rwo gutera inkunga amafederasiyo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyaba cyarateje abanyamuryango bayo(amakipe).

    Ubusanzwe FIFA igenera amafederasiyo miliyoni y’amadorali itangwa mu bice 2, ibihumbi 500 bitangwa umwaka w’imikino ugiye gutangira, andi agatangwa mu mpera z’umwaka w’imikino amafederasiyo amaze kwerekana uko aya mbere yakoreshejwe.

    Igice cya kabiri FIFA ikaba yaragitanze mu kwezi gushize itarindiye ko amashyirahamwe atanga uko yakoresheje aya mbere, ndetse ibaha uburenganzira bwo kuyakoresha mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

    Mu nama ya FIFA yabaye ku munsi w’ejo ku wa Kane, yemeje ko FIFA igiye gutanga igice cya gatatu cy’amafaranga azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyazahaje amakipe menshi ku Isi.

    FIFA izatanga miliyoni y’idorali kuri buri federasiyo igenewe kuzafasha yo n’amakipe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, aya akaziyongeraho ibihumbi 500 by’amadorali yo agenewe guhita ajya mu mupira w’abagore.

    Perezida wa FIFA Gianni Infatino yagize ati“nejejwe no kubamenyesha ko inama ya FIFA yemeje gutanga miliyoni 1.5 y’amadorali yo kugobaka amafederasiyo yacu muri ibi bihe bya COVID-19.”

    FIFA kandi ikaba yageneye miliyoni 2 z’amadorali buri shyirahamwe (Confederation) uko ari 6. FIFA yemereye buri federasiyo yifuza kwaka inguzanyo bitewe n’ibi bihe ko yabegera imirango irafunguye.

    Byitezwe ko aya mafaranga natangwa, mu Rwanda azagera no ku makipe yazahajwe n’iki cyorezo, amwe agahagarika amasezerano y’abakinnyi byanakuruye impaka ndende bishobora no kuzavamo imanza bitewe no kutumvikana hagati y’impande zombi kubera uburyo amasezerano yahagaritswemo. Rayon Sports iri mu makipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 Musanze iri mu makipe yahagaritse amasezerano y’abakinnyi mu ba mbere
    http://dlvr.it/RZQN2Y

  • ‘Indaya ntihanwa hahanwa uwayiguze’ Societe Civile #rwanda #RwOT

    Mu mahugurwa yabereye mu karere ka Muhanga yateguwe na Ihorere Munyarwanda organization (IMRO-Rwanda; Umuryango nyarwanda utari uwa Leta) bigahuza indi miryango itari iya Leta itandukanye, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu muryango utari uwa Leta Health Development Initiative(HDI) Mbembe Aaron Clavis yavuze ko mu Rwanda indaya zidahanwa hahanwa uwayiguze

    Mbembe ati “Imiryango itari iya Leta yakoze ubuvugizi y’uko indaya zidakwiye guhanwa,ubu hahanwa umuntu ugura indaya”

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu yatumye hakorwa ubwo buvugizi ari uko abakora uwo mwuga bari bugarijwe no kutabona imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA n’uburyo bwo kwipimisha bukaba ikibazo kuko bahoraga bafite imbogamizi yo kuba bahanwa.

    Nteziryayo Ephrem umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu mu muryango Concern and care for the Needy in Rwanda(CCN-RWANDA) yavuze ko abantu bakora umwuga w’uburaya badakwiye guhabwa akato kuko nabo akenshi usanga ataribo babyiteye

    Ati “Umwuga w’uburaya hari ubuhitamo kubera ubuzima bubi akabona ntabundi buryo yabamo bityo hakabaho kubigisha kuburyo uwo mwuga bawureka”

    Umuhuzabikorwa w’ibiro bitanga inama n’ubufasha muby’amategeko(MAJ) mu karere ka Muhanga Uwineza Chantal avuga ko ubusanzwe bigoranye kubona umuntu uregwa ko yaguze indaya ahubwo byoroshye kubona urega avuga ko bamuciye inyuma.
    http://dlvr.it/RZQN25

  • Miss amandah yiswe indaya nyuma yokwambara akajipo gato akabyina #rwanda #RwOT

    Miss Amandah Isimbi usanzwe amanyereweho imyitwarire ikunze kunengwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yongeye gutungura abamukurikira ashyira ahagaragara video arimo kubyina indirimbo nshya ya The Ben ariyo Ngufite ku mutima, gusa abantu babonye ijipo ye barumirwa.

    Icyatangaje abantu ni uburyo ijipo ye ari ngufti cyane ndetse ahubwo benshi bagiye mavugiraho ko atari ijipo yambaye ahubwo ari umukandara. Abandi nabo bakaba bakomeje kugenda bamwibasira bamwita indaya nkuko bigaragara hano.
    http://dlvr.it/RZQMxH

  • Byitezwe ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports uyu munsi

    Nta gihindutse, Hakizimana Muhadjiri ararara abaye umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana ku bisabwa byose ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi asinya umwaka umwe kuri uyu wa Gatanu.