Category: Uncategorized

  • King James yahaye gasopo abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Ruhumuriza James wamenyekanye cyane nka King James ahangayikishijwe bikomeye n’umuntu ataramenya wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga, abihanangiriza avuga ko uzafatwa azashyikirizwa ubutabera.
  • Imirimo yo kuvugurura Ibitaro by’Umwami Faisal izarangira mu mpera z’uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kuvugurura ibitaro by’Umwami Faisal (KFH), irakomeje, aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko mu mpera z’uyu mwaka, ibi bitaro bizaba byasoje icyiciro cya mbere cy’inyubako, mu rwego rwo kwagura serivise bitanga.
  • Umuryango Lions Club International watanze inkunga igenewe abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu Majyaruguru #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 taliki 19 Kanama, mu karere ka Kicukiro umuryango ‘Lions Club International washyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ibikoresho bitandukanye bigenewe abagizweho n’ingaruka z’ibiza.
  • Nigeria Arrests Three Foreign Nationals In Arms Smuggling Crackdown #rwanda #RwOT

    Nigerian troops have arrested three foreign nationals as part of the country’s arms smuggling crackdown, an official said late Monday.

    Addressing reporters in northern Katsina, military spokesperson Benard Onyeuko said the three Nigerien nationals were suspected of supplying arms to criminals terrorizing the northwestern regions of Nigeria.

    He said the three suspects were arrested in the Dantudu-Malailai district of Sabon-Birni in Sokoto state on Saturday.

    According to Onyeuko, weapons seized from the suspects included six AK-47 rifles, three AK-47 rifle magazines, and 2,415 rounds of 7.62 mm ammunition. He added that one of the suspects, who was diabetic and suffered hypertension, died in the hospital after being arrested.

    Violence from bandits has been affecting people living in the northwest part of Nigeria recently, leading to civilian deaths, cattle rustling and kidnapping for ransom.

    Nigeria’s military is currently carrying out a number of operations to rid the region of illegal armed groups.

    source https://taarifa.rw/nigeria-arrests-three-foreign-nationals-in-arms-smuggling-crackdown/

  • Ngoma: Umunyerondo yatewe icyuma ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga irondo ry’umwuga mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma yatewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 ahita yitaba Imana.
  • BK ikomeje korohereza abatsindiye amasoko ibaha inguzanyo n’ubujyanama ngo basohoze neza ibyo biyemeje #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ko abatsindira amasoko bagorwa no kubona amafaranga bakoresha mu bikorwa bitandukanye mbere y’uko batangira kwishyurwa, Banki ya Kigali yashyizeho gahunda yo kuzajya ibaha inguzanyo n’ubujyanama, kugira ngo basohoze neza ibyo biyemeje.
  • Kuki bivugwa ko abagore basinda vuba ugereranyije n’abagabo?: Byinshi ku bituma umuntu asinda #rwanda #RwOT

    ‘Uyikura mu gicuma ikagukura mu bagabo’. Iyi mvugo y’abanyarwanda ibumbatiye urujijo benshi bafite ku nzoga, rutuma bibaza uko bigenda ngo ihindure imyitwarire n’imitekerereze y’umuntu, imubuze amahwemo kugeza ubwo imuteruye mu bagabo.
  • Nigeria: Abaturage amagana bafashwe bugwate n’umutwe witwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Islamic State bakorera muri Afurika y’Iburengerazuba (Iswap), bigaruriye umujyi wa Kukawa uherereye mu mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Nigeria, ufatwa bugwate abasivile benshi.
  • AU yahagaritse Mali mu bikorwa byayo nyuma y’ihirikwa rya Perezida Ibrahim Boubacar Keita #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wahagaritse Mali nk’umunyamuryango wayo, nyuma y’uko abasirikare bigumuye bataye muri yombi Perezida Ibrahim Boubacar Keita ndetse agahirikwa ku butegetsi.
  • Kakule yamaze kubona ikipe, ibye na Rayon Sports, ibiganiro yagiranye n’umutoza Guy Bukasa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo wahoze akinira Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice avuga ko hari ikipe yo muri Kenya yamaze kumvikana na yo, gusa we yifuza gukina muri shampiyona ya DR Congo.

    Mu ntangiriro za Kamena 2020, Mugheni wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, yasezeye ku bafana b’iyi kipe avuga ko atagikomezanyije na yo bitewe na gahunda iyi kipe ifite yo gukinisha abakiri bato, ni mu gihe bari bananiranywe ku ngingo yo kongera amasezerano.

    Nyuma y’aho byavuzwe ko uyu mukinnyi ari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo abe yakongera amasezerano, ndetse na we akaba yarabyemeraga, gusa yaje kujya iwabo atayisinyiye.

    Ni umusore wafashije Rayon Sports cyane

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Kakule yavuze ko yari yamaze kumvikana n’iyi kipe ariko ikabura amafaranga yo kumwishyura.

    Yagize ati“Yego Rayon twaravuganye hashize amezi, kuva mu kwezi kwa 3, ngo nta mafaranga bafite kubera ikibazo cy’amikoro. Hashize amezi 4 ntarabonana n’abayobozi ba Rayon Sports.”

    Byavuzwe kandi ko umutoza mushya w’iyi kipe, Guy Bukasa yagiye kureba uyu musore ngo abe yamwumvisha kongera amasezerano, ibi nabyo ahamya ko byabayeho ariko ntibyagira icyo bitanga kuko iyi kipe iri mu bibazo by’amafaranga.

    Yagize ati“ni byo, twaravuganye n’umutoza Guy hashize ukwezi, yashakaga ko nguma muri Rayon, ariko yajemo ikipe ifite ikibazo cy’amikoro, naramubwiye ikibazo mfite, yarabyuvise na we.”

    Ibyo kongera gukinira Rayon Sports byaranze

    Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yifuza gukinira amakipe nka DCMP na DON Bosco za DR Congo, gusa ngo hari n’ikipe yo muri Kenya bamaze kumvikana.

    Yagize ati“yego hari amakipe nshaka gukinamo hano muri Congo, harimo DCMP, na DON BOSCO… No muri Kenya hari ikipe ndikuvugana na yo gusa ibiganiro byarangiye, gusa ntabwo nshaka kuyivuga.”

    Kakule kuba yifuza gukinira ikipe y’igihugu ya DR Congo ni yo mpamvu ashaka gukina muri sampiyona ya Congo, ni mu gihe avuga ko kugaruka mu Rwanda ari 50%.

    Yagize ati“kugaruka gukina mu Rwanda mbihaye 50%, impavu nshaka gukina shampiyona ya Congo, ni shampiyona iri muri 5 za mbere muri Afurika, ikindi ni ukubera mfite intego yo gukina mu ikipe y’igihugu kandi mfite ubushobozi.”

    Kakule Mugheni Fabrice, yahishuye ko mu myaka yose yakinnye mu Rwanda mu makipe nka Marines, Kiyovu Sports, Rayon Sports yerekanye ubushobozi bwe, gusa ngo nta ntego yari afite kuko atatekerezaga ku ikipe y’igihugu, ubu akaba abona igihe kigeze ngo akinirie ikipe y’igihugu.

    Mu makipe yakiniye harimo na Kiyovu Sports, gusa ngo nta ntego yari afite mu myaka yose yakinnye mu Rwanda

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kakule-yamaze-kubona-ikipe-ibye-na-rayon-sports-ibiganiro-yagiranye-n-umutoza-guy-bukasa