Category: Uncategorized

  • Abarayon batakambiye Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bamusaba ko yakuraho icyemezo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) rwafatiye umuryango wa Rayon Sports.

    Tariki ya 7 Kanama 2020 ni bwo RGB yandikiye umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports bamumenyesha ko bahagaritse inzego zose za Rayon Sports harimo n’Inteko Rusange, ni mu rwego rwo kugira ngo uyu muryango ubanze uvugurure amategeko nshingiro y’uyu muryango hagire ibinozwamo, icyo gihe hasigaye hakora komite nyobozi y’ikipe gusa.

    Mu ibaruwa yanditswe na Me Kabuye N. Jean mu izina ry’abanyamuryango nyakuri b’iyi kipe, bandikiye Perezida Kagame Paul bamutakambira ngo iki cyemezo cyafatiwe umuryango wa bo gikurweho maze bakore Inteko Rusange maze bakemure ibibazo birimo.

    Yagaragaje ko nyuma yo kubona iyi baruwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, tariki ya 27 Kanama 2020 bandikiye RGB bayisaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe kuko kitari gikwiye ariko ibabwira ko ari wo mwanzuro wafashwe utahinduka.

    Muri iyi baruwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports bibaza imikoranire iri hagati ya RGB n’umuvigizi w’umuryango wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ari we bafata nk’ishingiro ry’ikibazo cya byose, bibaza ni ba RGB ari yo yahawe ikiraka cyo gukorera Rayon Sports amategeko, ni ba RGB ari yo yasimbuye urwego rukuru(Inteko Rusange), ni ba RGB izakora ayo mategeko ikanayemeza …

    Aba banyamuryango bakaba barasanze RGB yarivanze mu buzima bwite bw’Umuryango wa Rayon Sports ari yo mpamvu batakambira Perezida Kagame ngo abakurireho ibyo byemezo.
    Ibaruwa yandikiwe Umukuru w’Igihugu
    http://dlvr.it/Rg3nHX

  • Minisitiri w’Ubutabera yahagurukiye ikibazo cy’imfungwa n’abakekwaho ibyaha baraswa bakicwa #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Minisitiri w’Ubutabera yagize ati : “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye. Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.”

    Ibi Minisitiri w’Ubutabera abitangaje nyuma y’uko muri iyi minsi hari abaturage barashwe bagapfa akenshi bafatiwe mu bikorwa byo kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirus. Ibi abantu batandukanye bamaze iminsi bagaragaza ko bigayitse cyane.

    Nko mu ijoro ryo ku Cyumweru, umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.

    Mu ijoro ryo kuwa Kane, nabwo mu karere ka Gatsibo Polisi yarashe imfungwa ihita ipfa. Kuri uyu wa Gatanu nabwo mu murenge wa Kimisagara harashwe umuntu wari ufungiwe ku ishuri ribanza rya Kimisagara, bivugwa ko yashatse gutoroka inzego z’umutekano.
    http://dlvr.it/Rg3J01

  • Ibibanza 10 byiza bigurishwa i Nyamata kuri 2.500.000 #rwanda #RwOT

    Ibibanza 10 byiza biri ahantu haze, inyamata aho bita kuri Arete,
    buri kibanza gifite15/20 ,
    buri kibanza gifite icyangombwa cyacyo cyihariye,
    buri kibanza kiragurishwa 2,500,000 frw negociable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    source http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ibibanza-10-byiza-bigurishwa-i-Nyamata-kuri-2-500-000

  • Ese wabwirwa niki ko umukobwa agukunda byukuri, Dore bimwe mu bimenyetso. #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi biragoye kuba umuntu yamenya ko mugenzi we amukunda byukuri, ahanini bitewe nuko kutizerana ndetse no gucana inyuma bimaze gufata indi ntera, byagera kubigitsina gore bikaba akarusho uretse ko n’abigitsina gabo nabo atari shyashya.

    Uyu munsi Ijabiro.com twabateguriye ibimenyetso byakwereka ko umukobwa cyangwa umugore mukundana ko agukunda by’ukuri.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya popsugar.com kivuga ko gikurikije ibyo abagabo bakunze guhurizaho ku bimenyetso bagaragarizwa n’abakunzi babo, cyasanze umukobwa ukunda umugose cyangwa umugabo arangwa n’ibi bikurikira.

    • Ntagusaba ibyo udafite: ni gacye uzabona umukobwa ukundana n’umuhungu ngo areke kujya amusaba amafaranga yaburi kanya, rimwe na rimwe adacyenewe cyane, cyangwa se abona utanabifite, rimwe na rimwe iyo unabibuze cyangwa ukabimwima bibaviramo gutandukana, gusa umukobwa ugukunda byukuri yirinda kuba yagusaba ibintu ahubwo akajya akugira inama yuko bicye ufite wabibyaza ibindi.
    • Arakubaha akanakubahisha: Umukobwa ukunda umusore by’ukuri aramwubaha ndetse akanamwubahisha muri bagenzi be ndetse no muri rubanda, bitandukanye n’ibyateye ubungubu aho usanga umukobwa iyo atari kumwe n’umusore bakundana agenda amutaranga mu nshuti ze avuga intenge ze cyangwa amakosa ye.
    • Akugirana Inama: Mu buzima tubamo bwa buri munsi dukenera inama z’abantu batandukanye byagera ku nama zuwo mukundana bikaba akarusho, gusa muri iyi minsi usanga abakobwa badakunze kugira inama zubaka abo bakundana nabo, zirimo izijyanye no kwiteganyiriza kuburyo bazabana hari icyo bafite (Umutungo), ahubwo ugasanga abakobwa bashishikariza abasore bakundana kubasohokana ahantu hahenze ndetse no kubaha ibya mirenge.
    • Ntago agufuhira:Ni kenshi uzumva abantu bavuga ko umukobwa utagufuhira aba atagukunda, nyama uko ni ukwibeshya kubera ko umuntu ugukunda ntago agufuhira, bitewe nuko aba yiyizeye ko ari wowe akunda gusa, bitandukanye n’ibyateye ubungubu usanga umukobwa afuhira umusore, akamubuza amahoro ngo aganira n’abandi bakobwa, kandi ugasanga abo bakobwa nta bintu bikomeye baba baganira.

    Igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina.

    Ibi abagabo barabyanga ugasanga bavuga ko aba afite abandi aryamana nabo, nyama burya uwo mukobwa abikora atari ukukwanga cyangwa afite ahandi abikora, ahubwo ari ukugira ngo umubano wanyu ubashe kuramba ndetse unakomere, dore ko n’umunyarwanda yavuze ko agapfundikiye gatera amatsiko rero iyo muryamanye mutarabana ushobora kumuhaga bikakuviramo kureka kumushaka.

    Rero aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda itateganyijwe, bikunda kuviramo abasore kwanga abana ndetse n’urukundo rugahita rucyendera.

    Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu? waduha igitekerezo ndetse n’inyunganizi yawe unyuze muri comments.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Ese wabwirwa niki ko umukobwa agukunda byukuri, Dore bimwe mu bimenyetso. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/ese-wabwirwa-niki-ko-umukobwa-agukunda-byukuri-dore-bimwe-mu-bimenyetso/inkuru-zurukundo/3105/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ese-wabwirwa-niki-ko-umukobwa-agukunda-byukuri-dore-bimwe-mu-bimenyetso

  • Adrien Misigaro yasubije Neg G umushinja kubifotorezaho Iwawa ntasohoze ibyo yemeye #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2019 Adrien Misigaro yasuye abari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, yari ajyanwe no kubabwira ubutumwa bwiza bw’Imana no kubafasha kureka ibiyobyabwenge.
  • Silvio Berlusconi yajyanywe mu bitaro nyuma yo kwandura Coronavirus #rwanda #RwOT

    Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ari mu bitaro mu mujyi wa Milan, aho arimo kwitabwaho nyuma y’uko bamusanzemo Coronavirus.
  • Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro na RBA #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru azagirana ikiganiro n’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kizagaruka ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu muri rusange.
  • Amwe mu mafunguro abantu batitaho kandi afitiye akamaro kanini umubiri #rwanda #RwOT

    Ugiye kubarura abantu barya imbuto, imboga rwatsi, banywa amazi, usanga ari bake cyane ku buryo usanga hari n’ababyirengagiza nkana. Nyamara, ubushakashatsi bugaragaza ko ari ingenzi mu buzima bwa muntu.
  • Lionel Messi yafatiye Fc Barcelona umwanzuro w’ubugome nyuma yo kwemera kuyigumamo, Ese nuruhe ruhande rwatsinze, niki kigiye kuba? #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba Sky Sports News Kaveh Solhekol na Dharmesh Sheth bagiye impaka zo kumenya niba Barcelona ari yo yatsinze nyuma yuko Lionel Messi yiyemeje kuguma muri iyi kipe, Ese koko niko bimeze cyangwa Messi yabikoze ngo abahime?

    Icyemezo cya “ubugome” cya Lionel Messi cyo kuguma muri Barcelona cyateje akajagari ku isi – ariko nyuma y’ibyumweru bibiri by’akajagari, ni uruhe ruhande rwatsinze?

    Mu cyumweru gishize, Messi yari yamenyesheje iyi kipe ko yifuza kuyivamo abinyujije ku nyandiko yemewe, yanze no kwitabira imyitozo inshuro 5 yo kwitegura Shampiyona , aha iyi myitozo ikaba yari iyobowe na  Ronald Koeman.

    Cyakora , Uyu Messi yemeye kuguma muri Barcelona muri shampiyona itaha , nyuma yo kugaragaza amaranga mutima ye. Yavuze ko azakomeza gakina nyuma y’ibimeze nk’ikinamico amazemo iminsi kubera ubwumvikane bucye afitanye niyi kipe amazemo ubuzima bwe bwose.

    Messi yizeraga ko amasezerano ye amwemerera kuba yava muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, ariko Fc Barcelona na La Liga bo bashimangirako ingingo nyayo aruko niba ashaka kuhava hagomba kwishyurwa akayabo ka miliyoni 700€ kandi yose.

    Ibyo bibaza ikibazo: ninde wavuye muri iyi saga(ibibazo) muburyo bwiza?

    Abanyamakuru ba Sky Sports News Kaveh Solhekol na Dharmesh Sheth bakurikiranye iyi nkuru yo kugenda kwe kuva ubwo amakuru yavaga kuri Messi ubwe.

    Abanyamakurua ba Sky Sports Dharmesh Sheth na Kaveh Solhekol

    Kaveh ati Messi yasubijwe hasi!

    “Iyi ni Barcelona 1, Lionel Messi 0. Ibyo avuga byose, byabaye ngombwa ko asubira inyuma. Yashakaga kugenda  ku mategeko ye kandi yagerageje gukuramo byihuse kuri Barcelona hamwe n’iyi ngingo mu masezerano ye bivuze ko ashobora kugenda kubuntu.Uburyo bwose wabireba, perezida wa Barcelona niwe watsinze iki cyiciro.

    “Ntekereza ko yagerageje amahirwe yo kuva muri Barcelona ku buntu kandi ntibyagenze neza. Iyo bigeze aho, byose ni amafaranga. Messi  yumvaga adakomeye bihagije cyangwa ngo yumve ko  ijana ku ijana afite ikizere gihagije muri we ngo abe yajyana urubanza mu nkiko. “

    Dharmesh: Barcelona izahomba amafaranga yo kumufuka wabo.

    “Njye simbyemera. Sintekerezako ari Barcelona yatsinze kubijyanye n’iki kibazo. Yes nibyo koko baramugumanye, ariko nanone bari bamukeneyeho amafaranga. Ubu noneho bafite Messi utanabishimiye. Ikizaba ubu ni uko Messi azagumaho asigaye mu masezerano ye kandi Barcelona nta faranga na rimwe izabona mu gihe iyo haba amasezerano yashoboraga kuba  byari kuba bitandukanye.”

    “Twaganiriye ku kuba Messi ategereje kugenda niba byaba ari imbaraga zo gukina cyangwa ari ibyemezo bya Football , Ese Mri Barcelona n’ahantu heza wakwifuza kuguma ushaka gutwara Champions League cyangwa n’izina gusa? Messi we ntabyiyumvisha nagato.”

    Josep Maria Bartomeu Perzida wa Barcelona.

    “Birantangaje nk’imwe munzira wakwita iyamahoro kandi nyamara niyo ryaba ari ishyaka ritabibara nk’insinzi kuri bo. Inkiko nizo zari gucyemura ibi byose , ariko Messi nk’intwari yanze kujya kuburana n’ikipe y’ubuzima bwe.”

    “Urubanza rw’urukiko ntirwasozwa mbere yuko idirishya ryo kwimura rifunga(Transfer) kburyo twaba twarangije kuruhande turiho. Messi ntaho yagiye ndetse na Barcelona nta mafaranga yabonye. Uko Messi ashaka kugenda mu buryo bwiza , ninako Barcelona yifuza miliyoni 700 z’amayero cyangwa andi mafaranga ya Transiferi (Kwimura).”

    “Haba Messi haba Barcelona ntanumwe wabonye icyo yashakaga.”

    Ese haba hagiye gukurikiraho iki?

    Umuhanga usobanukiwe ibya Football Alvalo Montero yagize icyo abivugaho ati:” “Ndatekereza ko Messi azagerageza gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo, kuko tugomba kwibuka urugamba rwa Messi mu byumweru bike bishize ahanganye na Bartomeu n’abagize inama y’ubutegetsi, ariko ntabwo ari ikipe n’abafana.”

    “Ikintu kingenzi yavuze nuko atifuza kugenda mu buryo butari bwiza ameze nkuhanganye n’ikipe amaranye nayo imyaka 20 mu mahoro, njye nubwo buryombibonamo, Messi yabikoze mu mahoro kandi ndatekerezako azanabigaragaza mu kibuga La Liga nigaruka.”

    “Ndatekerezako imbere muri Nou Camp, Messi ari ingenzi cyane, kandi igihe azatsinda igitego agakina neza nk’uko bisanzwe , abafana ba Barcelona bazamubabarira. Ubu uramutse ugiye mu muhanda ukabaza abantu , wasanga 90-95 kw’ijana bose bashyigikiye Messi kurusha Bartomeu.”

    “Abafana ba Barcelona ntacyo bizaba bibatwaye igihe Messi  azaba yatangiye gukina kandi akanatsinda nk’ibisanzwe.”

    “Ndatekereza ko Messi bizamworohera kuguma muri Barcelona igihe Bartomeu azaba atagihari, umubano wabo ntago byoroshye kuwukosora. Aramutse agiye nyuma ya tariki 15 werurwe amatora agiye kuba, igihe hazaba hari umu perezida mushya , reka tuvugeko ari Joan Laporta ufitanye umubano uhambaye na Messi, uburyo buzaba bwinshi, ahubwo bizaterwa n’ejo hazaza ha Barca n’ubuyobozi bwayo.”

    Share on:

    WhatsApp

    The post Lionel Messi yafatiye Fc Barcelona umwanzuro w’ubugome nyuma yo kwemera kuyigumamo, Ese nuruhe ruhande rwatsinze, niki kigiye kuba? first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/lionel-messi-yafatiye-fc-barcelona-umwanzuro-wubugome-nyuma-yo-kwemera-kuyigumamo-ese-nuruhe-ruhande-rwatsinze-niki-kigiye-kuba/sport/3099/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lionel-messi-yafatiye-fc-barcelona-umwanzuro-wubugome-nyuma-yo-kwemera-kuyigumamo-ese-nuruhe-ruhande-rwatsinze-niki-kigiye-kuba

  • Manzi Djimmy André yashinze Académie izafasha Amavubi kubona abakinnyi bakina hanze #rwanda #RwOT

    Manzi Djimmy André ubusanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinze ishuri ry’umupira w’amaguru ku ntego yo kunganira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, aho ateganya kuzajya ajyana abakinnyi bato i Burayi no muri Amerika kugira ngo bagere ku rwego rwo gukinira igihugu cyabo.