Category: Uncategorized

  • Kuva muri Werurwe uyu mwaka impanuka zimaze guhitana abantu 90 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw
    Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw’abantu 90. Iyi na yo yabereye ku kamonyi mu ntangiriro z’uyu mwaka

    Ibyo ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020, aho yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe bishamikiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, CP Kabera yavuze ko impanuka ziyongereye ugereranyije amezi abiri abanza y’uyu mwaka no mu gihe icyo cyorezo cyageraga mu Rwanda.

    Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kugera ku itariki 2 Nzeri uyu mwaka, twagize impanuka zirenga 600 zikaba zarahitanye abantu bagera kuri 90, abo bantu ni benshi. Mu kwa mbere uyu mwaka tweretse Abanyarwanda uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwari buhagaze n’ukuntu impanuka zari zaragabanutse”.

    Agaruka kandi ku mpamvu nyamukuru zateye izo mpanuka, ahanini ngo zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije.

    Ati “Icya mbere ni umuvuduko ukabije, Covid-19 ntikwirukankana ngo irashaka kugufata kandi ntitwara imodoka. Icya kabiri ni ukugenda nabi mu muhanda, Covid-19 ntigutangatanga ngo itume ugenda nabi mu muhanda, icya gatatu ni uburangare, Covid-19 ntikurangaza kuko utanayibona n’amaso, naho ikindi cyateye impanuka ni ubusinzi”.

    Ati “Kugeza ubu kwirinda Covid-19 ntaho bihuriye n’impanuka, kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka, abantu bakwiye kumva isaha yagenwe bakamenya umwanya bakoresha bajya mu ngo.

    Iyo bavuze ko saa moya abantu bagomba kuba batashye ntibivuze ko imodoka ziba zagabanutse mu muhanda, gusa abantu bo bagombye kuba baragabanutse kuko ahenshi hakora 50%, haba mu bakozi mu biro no mu masoko”.

    CP Kabera akomeza asaba Abanyarwanda kutadohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ariko kandi banakurikiza amategeko igihugu gishyiraho.

    CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda
    CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda

    Ati “Turasaba Abanyarwanda kumvira amabwiriza n’amategeko y’igihugu muri rusange. Barasabwa kandi by’umwihariko kwirinda Covid-19 kuko nta muti nta n’urukigo irabona, nibafate amabwiriza rero nk’urukingo bayirinde. Ndakangurira abantu gukomeza kwirinda impanuka, ariko bakabihuza na gahunda zo kwirinda icyo cyorezo”.

    Yibukije kandi abatunze ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ibigomba kujyanwa muri Contrôle Technique, ko bakwihutira kubitwarayo kuko ngo muri ibyo bitarayikoresha harimo ibyateje zimwe mpanuka zavuzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kuva-muri-werurwe-uyu-mwaka-impanuka-zimaze-guhitana-abantu-90

  • Nyiragongo volcanoes could erupt again by 2027 #rwanda #RwOT

    According to a study by the Goma Volcano Observatory, the eruption will affect more than two million people living on the outskirts of the volcano, especially in city of Goma and Rubavu in Rwanda.

    According to the agency, the population growth in Goma has led to some of the people settled on the paths of which these volcanoes may erupt, putting their lives in danger.

    The recent volcano eruption was in 2002, caused extensive damage to both the DRC and Rwanda, with Rwanda receiving about 400,000 Congolese refugees; at the time, some houses were demolished on the Congolese side and in parts of Rwanda near Goma.

    The recent volcano eruption was in 2002

    Nicole Kamanzi M.

  • Riders Set For Stage 12 Of Tour De France 2020 #rwanda #RwOT

    Stage 12 will see riders peddle hard from Chauvigny to Sarran is a tribute to two famous Frenchmen who died towards the end of last year. The race will pass through St-Léonard-de-Noblat, the village of Raymond Poulidor, the man who made the podium of the Tour de France eight times and remained a GC contender until his 40s without ever wearing the yellow jersey for a single.

    It will end in Sarran in the Corrèze department that used to be the feud of former President Jacques Chirac who visited the Tour de France when he led the country. It can also be a very interesting stage on a lumpy terrain, particularly in its finale. The cat. 2 Suc au May climb, with 26km to go, is suitable for action. Typically, this is a stage for what the French call the “baroudeurs”, the attackers from a long way out who never give up. Raymond Poulidor. This Stage 12 is a tribute to this great man nicknamed “Pou-Pou”, was a French professional racing cyclist, who rode for Mercier his entire career.

    Stage 11 Was won By Caleb Ewan

    He’s asked if he instantly knew he had won: He said, “Not really. I saluted just in case. I did a bit throw and when you throw you’re basically just looking down at the ground, so you don’t see if you’ve won or not. Sometimes you can feel it and I felt I was quite close. I haven’t seen the photo yet but I think it was quite close. I’m super happy with my two stage wins. One takes the pressure off and then after the first you want a second. I’m sure I’ll want a third, especially in Paris.”

    “It was very very hectic. I was really close to the front with 2km to go, I was more forward than I wanted to be, especially with a headwind finish, but I dropped back into the bunch a little bit and from there it was quite crazy. I just had to keep calm and wait for the right gap to open, and it did in the end, quite late but I just had a real desire to win after yesterday – I was quite disappointed with my sprint and I was happy to repay my teammates with a win.”

    * Caleb Ewan (Lotto Soudal)
    * Peter Sagan (Bora-Hansgrohe)
    * Sam Bennett (Deceuninck-Quick Step)
    * Wout van Aert (Jumbo-Visma)
    * Bryan Coquard (B&B Hotels/Vital Concept)
    * Clement Venturini (AG2R La Mondiale)
    * Mads Pedersen (Trek-Segafredo)
    * Luka Mezgec (Mitchelton-Scott)
    * Hugo Hofstetter (Israel Start-up Nation)
    * Oliver Naesen (AG2R La Mondiale)

     
    http://dlvr.it/RgKMdk

  • Abakinnyi 3 bashya ba Kiyovu Sports baraye bageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 3 bashya b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomoka mu gihugu cy’u Burundi baraye bageze mu Rwanda aho baje gufasha ikipe ya bo mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Abo bakinnyi ni myugariro Ngando Omar wahoze akinira ikipe ya AS Kigali ya hano mu Rwanda, Bigirimana Abedi ukina afasha abasatira izamu ndetse na Issa Keita.

    Aba uko ari batatu baherutse gusinyishwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, bakaba bageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, baje baturutse Dar es Salaam niho bafataiye indege ibageza mu Rwanda.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda bakaba ubu bacumbitse muri Hotel iri Nyamirambo mu Biryogo hafi yo kwa Mayaka yitwa Kigali View Hotel.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Ngando Omar na Bigirimana Abedi bo basinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2, Issa Keita we akaba yarasinye yabo. Uko ari batatu bageze mu Rwanda
    http://dlvr.it/RgKMb8

  • Rwatubyaye Abdul ahamya ko nta rutahizamu wigeze umugora mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Amavubi ikinira Colorado Springs Switchbacks, Rwatubaye Abdul avuga ko mu myaka yakinnye muri shampiyona yo mu Rwanda nta rutahizamu n’umwe yigeze ahura na we wamugoye.

    Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika, ubu ari mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks.

    Aganira na ISIMBI yavuze ko ubwo yakinaga muri shampiyona yo mu Rwanda, muri APR FC na Rayon Sports nta rutahizamu n’umwe yigeze ahura na we ngo amugore.

    Yagize ati'mu myaka nakinnye muri shampiyona yo mu Rwanda nta rutahizamu nigeze mvuga ngo yarangoye ku buryo wenda navuga ko yangoye ahantu hose, urebye nta rutahizamu wigeze angora.'

    Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza gukinira na APR FC nkuru yatandyukanye na yo muri 2016, mu ntangiriro za 2017 ni bwo yatangiye gukinira Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira muri Nyakanga 2016, 2019 ni bwo yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukinayo.

    Rwatubyaye ahamya ko nta rutahizamu wamugoye muri shampiyona y’u Rwanda

  • Abakinnyi 3 bashya ba Kiyovu Sports baraye bageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 3 bashya b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomoka mu gihugu cy’u Burundi baraye bageze mu Rwanda aho baje gufasha ikipe ya bo mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Abo bakinnyi ni myugariro Ngando Omar wahoze akinira ikipe ya AS Kigali ya hano mu Rwanda, Bigirimana Abedi ukina afasha abasatira izamu ndetse na Issa Keita.

    Aba uko ari batatu baherutse gusinyishwa n’ikipe ya Kiyovu Sports, bakaba bageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, baje baturutse Dar es Salaam niho bafataiye indege ibageza mu Rwanda.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda bakaba ubu bacumbitse muri Hotel iri Nyamirambo mu Biryogo hafi yo kwa Mayaka yitwa Kigali View Hotel.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Ngando Omar na Bigirimana Abedi bo basinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2, Issa Keita we akaba yarasinye yabo.

    Uko ari batatu bageze mu Rwanda

  • Djihad Bizimana hanze y’ikibuga ibyumweru 2 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Waasland Beveren, Bizimana Djiahd agiye kumara iminsi itari munsi y’icumi hanze y’ikibuga kubera imvune.

    Ni ikibazo cy’imvune yagize mu kwezi gushize kwa Kanama 2020, akaba yaratonekaye inyama zo mu kibero(quadriceps).

    Mu kiganiro na ISIMBI, yavuze ko yakomeje kuhakiniraho yumva ari ibyoroshye ariko ubu abaganga bakaba bamaze gufata umwanzuro ko agomba kubanza kwivuza agakira neza.

    Yaize ati'ntabwo nari meze neza 100%, ni nayo mpamvu mu mikino iheruka nazaga nsimbuye. Ni Quadriceps, ubu ikibazo cyariyongereye ngomba kubanza nkivuza, ntabwo bizafata munsi y’iminsi 10.'

    Djihad Bizimana arimo gukina umwaka we wa 3 muri Waasland Beveren, bakaba bataragize intangiriro nziza za shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-21, kuko mu mikino 4 batsinzemo umwe gusa ufungura shampiyona.

    Azamara hanze y’ikibuga iminsi 10

  • Ibyagezweho mu bukemurampaka nyuma y’imyaka umunani KIAC itangijwe #rwanda #RwOT

    Urugaga rw’abikorera (PSF) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 31 Gicurasi 2012 batangije Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), hagamijwe gufasha abashoramari, abacuruzi n’abandi bose kwikemurira impaka mu bwunvikane batagombye kujya mu nkiko.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyagezweho-mu-bukemurampaka-nyuma-y-imyaka-umunani-kiac-itangijwe

  • Guinée: Urukiko rwemeje ko Alpha Condé yiyamamariza manda ya gatatu #rwanda #RwOT

    Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Guinée Conakry rwemeje ko Perezida Alpha Condé yiyamamariza manda ya gatatu, nyuma ya manda ebyiri yari yemerewe n’Itegeko Nshinga.

    source https://igihe.com/amakuru/article/guinee-urukiko-rwemeje-ko-alpha-conde-yiyamamariza-manda-ya-gatatu

  • Izindi mpunzi 507 z’Abarundi zari mu Rwanda zatashye #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya kabiri cy’impunzi 507 z’Abarundi ziri mu Rwanda cyasubiye mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka igera kuri itanu zihunze igihugu cyazo cyari cyaradutsemo umwuka mubi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-507-z-abarundi-zari-mu-rwanda-zatashye