Category: Uncategorized
-
Rayon Sports yatangaje ko ibibazo yari ifitanye na Ivan Minnaert byakemutse – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Nyuma y'igihe kitari gito uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ivan Mianert yishyuza iyi kipe Miliyoni zirenga 14 Frws ndetse bakaburana igihe kirekire, byanashobokaga ko iyi kipe yafatirwa ibihano bikomeye, ariko byarangiye impande zombi zumvikanye, maze iyi kipe ihita itangaza ko ibibazo yari ifitanye n'uyu mutoza byakemutse. -
Kamonyi/Kayenzi: Abakozi bose ba Ubumwe Motel binjiye muri Ejo heza baha urugero ababikerensaga #rwanda #RwOT
Kugicamunsi cy'uyu wa 15 Nzeri 2020, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kayenzi bwatangije igikorwa cyo gusanga abakora imirimo y'ubucuruzi inzu ku yindi, bakangurira buri wese kwiteganyiriza muri 'Ejo Heza'. Ku ikubitiro, abakozi bose na ba nyiri Motel Ubumwe kimwe n'imiryango yabo bahise biyemeza gutangira kwizigama.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa bifuje kumanuma bakagisangiza buri muturage wa Kayenzi kimwe n'abahakorera bose ku buryo bumva akamaro ko kwiteganyiriza muri iki kigega.

Ibumoso, Gratien nyiri Ubumwe Motel, iburyo Manager we. Mandera, avuga ko gushyira ubwiteganyirize muri 'Ejo Heza' ari ukwizigamira cyangwa se kwiteganyiriza ubuzima bwiza bw'ahazaza, kuko mu gihe cy'izabukuru cyangwa se mu gihe uwiteganyirije ageze aho atagifite intege zikorera agobokwa n'ubwiteganyirize bwe. Avuga kandi ko iki ari igikorwa bashyizemo imbaraga ku buryo nta Munyakayenzi uzasigara atagezweho n'ubutumwa 'Bwiza' bwo kuzigamira ahazaza h'ubuzima bwe.
Mwitiyeho Gratien, umuyobozi akaba na nyiri Ubumwe Motel, avuga ko gushyira abakozi be muri ' Ejo Heza' ndetse nawe ubwe n'imiryango yabo ari igikorwa babanje kuganiraho, bareba ahazaza h'ubuzima bwa buri wese, batekereza ku masaziro n'intege zo kwibeshaho mu myaka y'izabukuru ndetse n'igihe buri wese azaba atakibasha kugira icyo yikorera, bafata icyemezo.

Abakozi b'Umurenge wa Kayenzi mu gikorwa cyo kwinjiza abakozi ba 'Ubumwe Motel' muri Ejo Heza nyuma yo kubyumva no kwiyemeza. Mwitiyeho, avuga ko ubuzima bwa muntu burimo urusobe rwa byinshi birushya ariko byagera muzabukuru n'igihe umuntu atakibasha kugira icyo yikorera bikaba ibibazo kurusha. Avuga kandi ko nubwo bicaye bakabiganira, buri wese yifatiye icyemezo ku giti cye amaze gucengerwa n'akamaro ko kwiteganyiriza, aniyemeza ubwizigame atangirana.
Umwe muri aba bakozi, yagize ati' Kwiteganyiriza ntako bisa cyane cyane iyo bivuye mu bushake bwawe. Ubikora wumva icyo ukoze kandi ukaniyemeza ukurikije ubushobozi bw'umufuka wawe. Namaze kumva agaciro ko kwizigamira Ejo hanjye, niyemeje gushyiramo ayo nzajya mbasha kubona buri kwezi ariko byose ni mu nyungu zanjye. Ndasaba ahubwo ko buri wese akwiye kumva ko iyi gahunda itamusiga kuko nagiye mbona benshi bakoze ariko kubwo kutizigama ubuzima bwabo bukarangira nabi. Sinshaka rero kugira amasaziro ateye agahinda'.

Ejo heza ni Gahunda yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. Ni gahunda kandi igenwa n'itegeko No 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. Ejo Heza kandi ni gahunda y'Ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Ni gahunda cyangwa ubwizigame bufasha buri muntu wese kuva ku muto kugera ku mukuru mu byiciro binyuranye byaba iby'abikorera n'abakorera abandi mu mirimo inyuranye baba bagteganywa n'amategeko y'umurimo cyangwa se amategeko yihariye. Ni ubwiteganyirize ushobora gukora waba usanzwe ufite ahandi witeganyiriza cyangwa se uteganyirizwa kandi buri wese mu bushobozi afite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Impumeko mu isoko ryo kwa Mutangana ryongeye gufungurwa (Amafoto & Video) #rwanda #RwOT
Ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri, isoko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana rizafungurwa nyuma y'ukwezi ridakorerwamo nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. -
Rwamagana: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwashyikirijwe udupfukamunwa two gufasha abatishoboye #rwanda #RwOT
Urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi rwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo rwashyikirije urubyiruko rwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana udupfukamunwa 1500 tugenewe abaturage batishoboye mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19. -
Umuraperi Fighter P yashyize hanze indirimbo ya nyuma iri kuri album yise 'Ndi imbwa' #rwanda #RwOT
Umuraperi Ngabo Dieudonné Moshii Bamaa uzwi nka Fighter P yashyize hanze indirimbo yise 'Feel ghetto' ari nayo ya nyuma mu zigize album ye ya mbere yise 'Ndi imbwa'. -
Abantu 22 banduye Coronavirus mu Rwanda, abayikize ni 31 #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 22 basanganywe Coronavirus mu bipimo 1935 byafashwe mu gihe abasezerewe biyongereyeho 31 bituma umubare w'abakize mu Rwanda uba 2767. -
Ibyo wamenya kuri DJ Bob, wahawe amafaranga y'ishuri akayagura ibyuma by'umuziki ukaba umugejeje kure #rwanda #RwOT
Ndacyayishimira Jean Bosco wamenyekanye nka Dj Bob ni umwe mu bantu b'ibyamamare muri muzika y'u Rwanda.Uruhare rwe mu iterambere ry'umuziki aherutse kurushimirwa ubwo hatangwaga itangwa ry'ibihembo bya Kiss Summer Awards. -
Kuki uturere tw'imijyi tuza inyuma mu kwishyura mutuweli kurusha utwo mu byaro? #rwanda #RwOT
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, giherutse gutangaza imibare igaragara uburyo ubwitabire bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, buhagaze mu gihugu. -
Rtd Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y'urukiko: Uko urubanza rwagenze #rwanda #RwOT
Itsinda Itsinda ry'abantu 31 baregwa kuba mu mitwe ya P5 na FLN barangajwe imbere na Maj (Rtd) Mudathiru Habib ryasubiye imbere y'urukiko, ngo biregure ku byaha bashinjwa birimo iby'iterabwoba. Iyi dosiye iregwamo abantu 32, ariko Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse mu Ngabo z'u Rwanda ntarafatwa. -
Nyamagabe: Abafite imitungo yangijwe n'ikorwa ry'umuhanda mu 2018 basabye kuvanwa mu gihirahiro #rwanda #RwOT
Imiryango irenga 370 yo mu Karere ka Nyamagabe ifite imitungo yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda Huye- Nyamagabe-Kitabi, yasabye inzego zibishinzwe kuyikura mu gihirahiro kuko hashize imyaka igera kuri ibiri itarahabwa ingurane yabariwe mu gihe indi itarabarirwa ibyayo byangiritse.